Tag: Imikino

  • Umutoza Cassa Mbungo Andre ahataniye igihembo muri Kenya #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda utoza ikipe ya Bandari FC muri Kenya, Cassa Mbungo Andre ahataniye igihembo cy’umutoza mwiza w’iyi shampiyona, ni nyuma yo kuyifasha kurangiza ku mwanya wa 3.

    Muri Mutarama 2021 nibwo Cassa yagizwe umutoza wa Bandari FC yo muri Kenya, iyi kipe yayisanze ku mwanya wa 6 maze ayifasha gusoza ku mwanya wa 3 mu mwaka w’imikino wa 2020-21 aho yasoje afite amanota 53.

    Iki gihembo kizatangwa tariki ya 14 Nzeri 2021, Cassa Mbungo akaba agihanganiye n’abandi batoza 4 barimo Umunya-Kenya Frank Ouna uheruka gusinya imyaka ibiri muri Musanze FC, akaba yaratoje Mathare United ayifasha kuguma mu cyiciro cya mbere.

    Hari kandi Robert Matano wahesheje Tusker FC kwegukana igikombe cya Shampiyona nyuma y’imyaka itanu, Patrick Aussems wa AFC Leopards na William Muluya wa Kariobangi Sharks.

    Cassa Mbungo akaba yaraherukaga muri Kenya atoza ikipe ya AFC Leopards, mu Rwanda yatoje AS Kigali, Kiyovu Sports, SEC Academy, Police FC, Sunrise FC, Rayon Sports na Gasogi United.

    Cassa ahataniye igihembo cy’umutoza mwiza muri shampiyona ya Kenya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-cassa-mbungo-andre-ahataniye-igihembo-muri-kenya

  • APR FC mu ihurizo, icyizere cyaraje amasinde #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko ikipe ya APR FC yari yizeye ko CAF izayiha uburenganzira bwihariye maze umutoza wayo, Adil Erradi Mohammed akemererwa gutoza imikino Nyafurika, yaje gusohoka ku rutonde rw’abatoza batemerewe gutoza iyi mikino.

    Mu rwego rwo kugira ngo amakipe atozwe n’abatoza bashoboye muri iyi mikino ya CAF Champions League na CAF Confederations Cup, CAF yanzuye ko umutoza mukuru agomba kuba afite ‘License A’ ya CAF cyangwa License iri ‘Pro’ itangwa n’indi mpuzamashyirahamwe, ni mu gihe umutoza wungirije agomba kuba afite ‘License B’ ya CAF, ibi bikaba byaragonze umutoza mukuru wa APR FC, Adil Erradi Mohammed ufite ‘UEFA Advanced Diploma’.

    APR FC yari yasabye ko uyu mutoza yahabwa uburenganzira bwihariye agatoza iyi mikino kuko yabuze uko ajya gukorera iyi license iri ‘Pro’ kubera icyorezo cya COVID-19.

    Adil Erradi Mohammed akaba yaje kugaragara ku rutonde rw’abatoza 29 batemerewe gutoza imikino Nyafurika umwaka wa 2021-22 kubera ko ibyangombwa byabo bitabibemerera.

    Bivugwa ko APR FC yaba yaritabaje umutoza Abdu Mbarushimana utoza Bugesera FC akaba ari we yandikisha nk’umutoza mukuru, ariko ubuyobozi bw’iyi kipe bwabiteye utwatsi, ni mu gihe n’umwaka ushize yari yatanze Bisengimana Justin nk’umutoza mukuru.

    Adil akaba atemerewe gutoza iyi mikino, bivuze ko umutoza wungirije ushinzwe no kongerera ingufu abakinnyi, Jamel Eddine Neffati ukomoka muri Tunisia ufite License B ya CAF ari we ushobora gutoza iyi mikino Nyafurika, ni mu gihe Adil akazi ke kazajya karangira mbere y’umukino wenda akaba yanabaganiriza muri Half-Time.

    Adil Erradi ntabwo yemerewe gutoza imikino Nyafurika

    Umutoza wungirije ni we ushobora gutoza uyu mukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-mu-ihurizo-icyizere-cyaraje-amasinde

  • Umusore uraje abanyarwanda neza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi Mutabazi Yves ukinira ikipe ya Gisagara Volley-ball Club akaba ari n'umukinnyi w'ikipe y'U Rwanda, Amavubi, ya Volley-ball yaciye agahigo ko kuririmbwa n'imbaga y'abantu bari bitabiriye umukino wahuje ikipe y'U Rwanda n'ikipe ya Burkina Faso, umukino warangiye ku ntsinzi y'U Rwanda y'amaseti 3 ku 0.

    Mutabazi Yves niwe mukinnyi wagize uruhare ku ntsinzi y'U Rwanda akaba ari nawe wabaye umukinnyi w'umukino (Player of the match).

    Mutabazi Yves

    Source : https://yegob.rw/umusore-uraje-abanyarwanda-neza/

  • U Rwanda rwatsinze umukino wa kabiri rugera muri 1/4 cy’igikombe cy’Afurika #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball mu bagabo yatsinze Burkina Faso amaseti 3-0 ihita igera muri 1/4.

    Kuva ku wa Kabiri w’iki cyumweru mu Rwanda harimo kubera igikombe cy’Afurika mu mukino wa Volleyball, biteganyijwe ko kizasozwa tariki ya 16 Nzeri 2021.

    Uyu munsi u Rwanda rwakinaga umukino wa kabiri wo mu itsinda A, aho rwahuyemo na Burkina Faso maze ruyitsinda amaseti 3-0 ruhita runagera muri 1/4 cy’iri rushanwa.

    Iseti ya mbere u Rwanda rwayitsinze ku manota 25-14, iya kabiri ruyitsinda ku manota 25-20, ni mu gihe iya gatatu rwayitsinze ku manota 24-16.

    Mutabazi Yves w’u Rwanda ni we wabaye umukinnyi w’umukino aho yatsinze amanota 20 mu mukino wose.

    U Rwanda ruzasoza imikino y’itsinda ku munsi w’ejo rukina na Uganda nayo yamaze kubona itike ya 1/4.

    Mutabazi Yves ni we wabaye umukinnyi w’umukino

    Mutabazi Yves ni we wabaye umukinnyi w

    U Rwanda rwageze muri 1/4

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwatsinze-umukino-wa-kabiri-rugera-muri-1-4-cy-igikombe-cy-afurika

  • Yves Mutabazi yafashije u Rwanda kwerekeza muri 1/4 cy'imikino nyafurika ya Volleyball #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwakatishije itike ya 1/4 cy'irangiza mu mikino ya Shampiyona Nyafurika ya Volleyball mu Bagabo, nyuma yo gutsinda Burkina Faso amaseti atatu ku busa.

    Mu mukino Mutabazi Yves yitwayemo neza cyane mu gutera ibiro no kurema uburyo bwinshi bwo gutsinda,u Rwanda rwabonye amahirwe yo kugera muri 1/4 mbere yo guhura na Uganda ku munsi w'ejo mu mukino wa nyuma mu itsinda.

    Muri uyu mukino,u Rwanda rwagowe n'iseti ya kabiri gusa ariko rwayitsinze ku manota 25 kuri 20 ya Burkina Faso.

    Iseti ya 1: Rwanda 25 – 14 Burkina Faso
    Iseti ya 2: Rwanda 25 – 20 Burkina Faso
    Iseti ya 3: Rwanda 25 – 16 Burkina Faso

    U Rwanda ruzahura n'ikipe ya mbere cyangwa iya kabiri mu itsinda D bitewe n'umwanya ruzasorezaho nyuma yo gukina na Uganda kuri uyu wa Gatanu.Iri tsinda ririmo Maroc, Misiri, Tanzania na Kenya.

    Mu mukino wa mbere,u Rwanda rwatsinze u Burundi amaseti 3-0 imbere ya Nyakubahwa Perezida Kagame wari waje kuwureba.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/yves-mutabazi-yafashije-u-rwanda-kwerekeza-muri-1-4-cy-imikino-nyafurika-ya

  • APR FC yerekeje muri Djibouti ifite kapiteni mushya (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane ni bwo ikipe ya APR FC yafashe indege yerekeza mu gihugu cya Djibouti, aho igiye gukina umukino ubanza wa CAF Champions League na Mogadishu City Club yo muri Somalia.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’iyi kipe Lt Gen Mubarakh Muganga yifurije abakinnyi intsinzi

    Iyi kipe mbere y’uko ihaguruka, yasuwe n’umuyobozi wayo Lt Gen Mubarakh Muganga aho yabageneye ubutumwa burimo no kubifuriza kuzatahana intsinzi.

    Yagize ati” Mugiye gutangira imikino nyafurika intsinzi ituruka hanze turabifuriza instinzi muzagaruke tuzabakirane ibyishimo, mufite ikipe nziza abakinnyi bashya baramenyereye ikipe ni nziza rero intsinzi ituranga ikomeze.”

    Mu myitozo ya nyuma, hatangajwe kandi kapiteni mushya w’iyi kipe ari we Tuyisenge Jacques, akazaba yungirijwe na Manishimwe Djabel nka kapiteni wa kabiri, ndetse na Buregeya Prince nka kapiteni wa gatatu.

    Jacques Tuyisenge yagizwe kapiteni mushya wa APR FC

    Jacques Tuyisenge yagizwe kapiteni mushya wa APR FC

    AMAFOTO YA APR FC yerekeza muri Djibouti

    APR FC ku kibuga cy'indege mbere yo kwerekeza muri Djibouti

    APR FC ku kibuga cy’indege mbere yo kwerekeza muri Djibouti

    APR FC igera muri Djibouti, yakiriwe n’abanyarwanda bahatuye

    Urutonde rw’abantu 44 ba APR FC berekeza muri Djobouti:

    ABAKINNYI

    Hertier AHISHAKIYE
    ISHIMWE J. Pierre
    KENESI Armel
    MUTABARUKA Alexendre
    OMBOLENGA Fitina
    NIYOMUGABO Claude
    NDAYISHIMIYE Dieudonne
    NGABONZIZA Gylain
    RWABUHIHI Aime Placide
    NSABIMANA Aimable
    KARERA Hassan
    BUREGEYA Prince
    MUGISHA Bonheur
    NSENGIYUMVA Ilshade Parfait
    RUBONEKA Bosco
    MANISHIMWE Djabel
    NSANZIMFURA Keddy
    ISHIMWE Annicet
    ITANGISHAKA Blaise
    NIZEYIMANA Djuma
    MUGISHA Gilbert
    KWITONDA Allain
    TUYISENGE Jacques
    MUGUNGA Yves
    NSHUTI Innocent
    BIZIMANA Yannick
    NSHIMIYIMANA Yunusu

    STAFF:

    MOHAMMED ADIL ERRADI
    NEFFATI JAMEL EDDINE
    HAJI TAEB HASSAN
    MUGABO ALEX
    Maj. GUILLAUME RUTAYISIRE
    Capt. ERNEST NAHAYO
    Capt. TWAGIRAYEZU JACQUES
    NSHIMIYIMANA STEVEN
    HABUMUGISHA ERNEST

    KOMITE:

    Brg Gen BAYINGANA FIRMIN
    MICHEL MASABO
    MUPENZI ETO
    KALISA GEORGINE
    KABANDA TONNY
    UWIHANGANYE HARDI

    source : https://ift.tt/3jUmGBR

  • Abafana benshi birutse ku modoka ya Cristiano Ronaldo agiye mu myitozo [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yatunguwe n'abafana benshi babonye imodoka ye agiye mu myitozo bakayirukaho cyane bashaka ko kumureba no kumushimira ko yagarutse mu ikipe yabo ya Manchester United.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 36 ari kwitegura gukina umukino wa mbere muri United nyuma yo kuyigarukamo avuye muri Juventus yo mu Butaliyani.

    Ronaldo yatunguwe n'aba bafana benshi ubwo yari atwaye imodoka ye nshya ya Lamborghini yaguze akayabo ka £160,000.

    United irakina na Newcastle kuri uyu wa gatandatu mu mukino w'umunsi wa 4 wa shampiyona uzabera ku kibuga Old Trafford.

    Aba bafana bifuzaga kureba Ronaldo no kumupepera nyuma y'imyaka isaga 12 yari amaze ayivuyemo.

    Umwe mu bafana yagaragaye ategereje uyu mukinnyi inyuma y'ikibuga cy'imyitozo cya 'Carrington'afite icyapa cyanditseho ngo 'Welcome Back'.




    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abafana-benshi-birutse-ku-modoka-ya-cristiano-ronaldo-agiye-mu-myitozo-amafoto

  • Ni umutoza wa APR FC udashobotse cyangwa ni abungiriza badashoboye? #rwanda #RwOT

    Imyaka 3, umutoza mukuru umwe ni mu gihe amaze kungirizwa n’abatoza batatu, benshi bibaza niba yaba ari umutoza mukuru wa APR FC, Mohammed Adil Erradi udashobotse unaniranwa nabo, cyangwa se niba ari abungiriza azana badashoboye.

    Ntibikunze kubaho ko umutoza mu myaka 3 aba yungirijwe n’abatoza 3, muri iyi nkuru ntawe turibuze gutunga agatoki ngo ntashobotse cyangwa ngo ntashoboye, gusa turaza kurebera hamwe uwagiye wese uko yavuye mu ikipe.

    Umunya-Maroc, Adil Erradi Mohammed muri 2019 nibwo yagizwe umutoza mukuru wa APR FC, icyo gihe yazanye Dr Nabyl Bekroui nk’umutoza wungirije ariko inshingano ze ahanini kwari ukongerera ingufu abakinnyi(fitness coach).

    Ni umutoza wafashije iyi kipe cyane mu mwaka w’imikino wa 2019-20, aho n’abakinnyi bakiniraga iyi kipe bavugaga ko akora ibyo azi ndetse ko yanafashaga umutoza Adil k’uburyo begukanye shampiyona badatsnzwe umukino n’umwe.

    N’ubwo ikipe yatsindaga, ntabwo byaje kurangira neza kuko uyu mugabo yaje kugirana ikibazo n’umutoza mukuru ku buryo atari no kugaragara k’umukino ikipe ya APR FC yari yasuyemo Espoir FC wagombaga kuba tariki ya 15 Werurwe 2020 ariko ntiwaba kubera icyorezo cya Coronavirus.

    Amakuru yavugaga ko umutoza Adil yari yamaze gufata umwanzuro wo gusezerera uyu mutoza, icyo gihe ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko nta kibazo gihari abatoza babo bameze neza.

    Ibi ariko ntibyateye kabiri byaje kwigaragaza aho tariki ya 8 Nyakanga abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yasezeye kuri iyi kipe avuga ko atazakomezanya nayo mu mwaka utaha w’imikino(2020-21), ni nyuma y’uko amasezerano ye yari arangiye ariko bitewe n’umwuka wari hagati ye n’umutoza mukuru ntiyifuza kongera amasezerano, byavuzwe ko impande zombi zananiranywe.

    Nabyl abakinnyi benshi bavuga ko imyitozo yabahaga mu baje ntawurageza ku rwego rwayo

    Nyuma y’igenda rya Dr Nabyl, APR FC yaje guha akazi Pablo Morchón ukomoka muri Argentine, na we akazi ke kari ukongerera abakinnyi ingufu, nubwo ari na we wakoraga nk’umutoza wungirije.

    Uyu mutoza yafashije ikipe ya APR FC ari kumwe na Adil Erradi kwegukana shampiyona ya 2020-21 badatsinzwe nabwo.

    Byatunguye benshi ubwo muri Nyakanga 2021, APR FC yatangazaga ko uyu mutoza atazakomezanya n’iyi kipe ahubwo ubu umwaka utaha iyi kipe y’ingabo z’igihugu izaba ifite umutoza wungirije ukomoka muri Tunisia.

    Benshi batangiye kwibaza niba na we yarashwanye na Adil ariko amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mutoza nta kibazo yigeze agirana na Adil ahubwo we byatewe n’ibibazo by’umuryango we, aho umugore we yanze kuza mu Rwanda ndetse anabwira uyu mugabo ko byaba byiza na we akazi akaretse akamusanga, ibi bikaba byaratumye atongera amasezerano ye yari amaze kugera ku musozo.

    Igenda rya Pablo Morchón ryatunguye benshi

    Umutoza wa gatatu wungirije ku mwaka wa 3, ni umunya-Tunisia Jamel Eddine Neffati, uyu unashinzwe kongerera ingufu abakinnyi b’iyi kipe na we yahawe amasezerano y’umwaka umwe, ari muri Djibouti aho yajyanye n’iyi gukina na Mogadishu City Club mu ijonjora rya CAF Champions League, na we bamwe baribaza niba nyuma y’uyu mwaka yasinye azakomezanya n’ikipe cyangwa azagenda ku mpamvu ze bwite hashakwe undi mutoza.

    Jamel Eddine Neffati, umutoza wungirije wa APR FC kuri ubu, akaba anashinzwe fitness

    Mu myaka 2 amaze mu Rwanda akaba atangiye uwa 3, Adil yegukanye ibikombe 2 bya shampiyona ndetse adatsinzwe, gusa nubwo afite uyu musaruro, benshi bemeza ko imbaraga ze ziba mu bungiriza be, cyane ko nyuma yo gutandukana Nably byaje kumugora umwaka wa 2020-21 igikombe akagitwara ku bitego nyuma yo kunganya na AS Kigali amanota, nabyo ntibyavuzweho rumwe uburyo yatsinze ibitego byinshi mu mikino ibiri ya nyuma.

    Mu myaka 3 Adil amaze gukorana n’abungiriza 3

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-umutoza-wa-apr-fc-udashobotse-cyangwa-ni-abungiriza-badashoboye

  • Abahagarariye u Rwanda mu mikino Paralempike biyemeje kwegukana umudali i Paris #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu itsinda ry’abakinnyi bari baritabiriye imikino paralempike bakoze ikiganiro n’itangazamakuru, cyari kigamije gusobanura uko ubutumwa bari bagiyemo bwagenze, ndetse n’intego bafite mu mikino iri imbere.

    Bamwe mu bari bahagarariye u Rwanda mu mikino paralempike
    Bamwe mu bari bahagarariye u Rwanda mu mikino paralempike

    Eric Karasira wari uyoboye delegasiyo yatangaje ko bishimiye uko aba bakinnyi bitwaye, aho asanga hari urwego ikipe yari iriho yarenze ugereranyije n’indi mikino paralempike nagiye bitabira mu minsi yashize.

    “Navuga ko abakinnyi bakoze ibishoboka, turebye nk’ikipe ya Sitting Volleyball yaragerageje ugereranyije n’itsinda barimo, kuko amakipe bahuye yarangije mu myanya itanu ya mbere”

    Eric Karasira wari uyoboye delegasiyo
    Eric Karasira wari uyoboye delegasiyo

    Yavuze kandi ko bazakora ibishoboka byose hakaboneka umudali mu mikino izabera i Paris mu mwaka wa 2024, aho avuga kandi ko n’ikipe y’abagabo ifite intego zo kwitabira iyi mikino ndetse ikaba yanitwara neza.

    Kuri Claudine Uwitije wakinaga iyi mikino ku nshuro ya mbere, avuga yishimira uko yitwaye kuko abandi bari kumwe bose byibura bakinnye Imikino paralempike inshuro eshatu.

    Yagize ati “Ni ubwa mbere nari nitabiriye imikino paralempike, nakoresheje imbaraga nari mfite nshaka intsinzi, hari isomo nakuye muri iyi mikino bizatuma hari icyo ndenzaho mu mikino iri imbere ya 2024”

    Uwitije Claudine yavuze ko iyi mikino yakinnye bwa mbere yamusigiye isomo
    Uwitije Claudine yavuze ko iyi mikino yakinnye bwa mbere yamusigiye isomo
    Mukobwankawe Liliane, Kapiteni w
    Mukobwankawe Liliane, Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball Mukobwankawe Liliane, yashimiye NPC Rwanda, Minisiteri ya Siporo, abakinnyi bagenzi be ndetse n’abanyarwanda muri rusange mu buryo babashyigikiyemo.

    Yagize ati “Ntacyo twigeze tubura mu byo twifuzaga, natwe ibyo twasabwaga twagerageje gutanga ibyo dufite, umusaruro twakuyeyo ugaragaza ko n’ibindi tubishoboye kandi tuzitwara neza mu myaka iri imbere.”

    Nsengiyumva Jean Marie Vianney utoza ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball, yavuze ko kugeza ubu bishimira aho ikipe imaze kugera ugereranyije n’uko yari imeze mu myaka yatambutse, avuga ko bihaye intego yo kwegukana umudali byibura bitarenze 2028.

    Yagize ati “Kuva nagera muri Paralempike mu mwaka wa 2012, Ni ubwa mbere tugize imyiteguro myiza hatarimo ibibazo”

    “Nyuma y’imyaka umunani ikipe itangiye, ni ubwa mbere tubonye intsinzi muri iyi mikino, intego twajyanye kwari ukwitwara neza kurusha uko twitwaye i Rio muri Brazil, Los Angeles 2028 hatabayeho izindi ngorane umudali tuzawuzana”

    Nsengiyumva Jean Marie Vianney utoza Ikipe y
    Nsengiyumva Jean Marie Vianney utoza Ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball

    Muri iyi mikino paralempike yaberaga i Tokyo, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’ikipe ya Sitting Volleyball yahavuye itsinze ikipe y’u Buyapani yari yanakiriye iri rushanwa, ari nabwo bwa mbere bari batsinze umukino kuva batangira kwitabira iyi mikino.

    U Rwanda kandi rwari runahagarariwe na Claudine Uwitije mu gutera intosho n’ingasire, aho yabaye uwa 11 mu gutera intosho nyuma yo kuyitera muri metero 5,87, naho mu gutera ingasire, Uwitije Claudine yabaye uwa 10 ayiteye muri metero 19,66.

    Mu gusiganwa ku maguru ho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Muvunyi Hermas, aho gusiganwa metero 1500 yaje ku mwanya wa munani, akoresheje iminota ine n’ibice by’amasegonda 46.

    source : https://ift.tt/3A1gkGK