Tag: Imikino

  • AS Kigali yakuye intsinzi muri Comoros yiyongerera amahirwe yo kwerekeza mu kindi cyiciro #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Kigali yatsindiye ikipe ya Olympique de Missiri-Sima iwayo mu birwa bya Comoros mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederations Cup ibitego 2-1,yiyongerera amahirwe yo kwerekeza mu rya kabiri.

    Ku kibuga kitarimo abafana,AS Kigali yitwaye neza itsinda Olympique de Missiri-Sima ibitego 2-1,mu mukino ubanza yari imaze iminsi yitegura.

    AS kigali yafunguye amazamu ku munota wa 21 ku gitego cyatsinzwe na Kwizera Pierrot mu gihe icya kabiri cyatsinzwe na Robert Saba ku munota wa 30.

    Ikipe ya Olympique de Missiri-Sima yatsinze igitego cy'impozamarira ku munota wa 68,ntiyabasha kubona igitego cya kabiri.

    Biteganyijwe ko AS Kigali izagera mu Rwanda ku Cyumweru tariki ya 12 Nzeri 2021, aho izaba ije kwitegura umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatandatu w'icyumweru gitaha.

    AS Kigali nisezerera Olympique de Missiri-Sima, izahura na DCMP yo muri DR Congo mu cyiciro gikurikiyeho.

    AS Kigali yakinnye uyu mukino idafite umunyezamu Bate Shamiru, wasimbuwe na Ntwari Fiacre.Ntiyari ifite kandi Kalisa Rashid na Mugheni Kakule Fabrice kubera imvune byatumye mu kibuga hagati ibanzamo Kwizera Pierrot na Uwimana Guillain.

    Abakinnyi 11 babanjemo:

    Umunyezamu: Ntwari Fiacre

    Ba myugariro: Rukundo Denis, Ishimwe Christian, Rugwiro Herve na Bishira Latif

    Abakina hagati: Kwizera Pierrot, Uwimana Guillain na Haruna Niyonzima

    Ba rutahizamu: Saba Robert, Shabani Hussein Tchabalala na Aboubacar Lawal

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/as-kigali-yakuye-intsinzi-muri-comoros-yiyongerera-amahirwe-yo-kwerekeza-mu

  • Volleyball: U Rwanda rwatsinze Uganda bigoranye ruhita ruyobora itsinda #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda ya Volleyball mu bagabo yazamutse ari iya imbere mu itsinda A ry'Igikombe cya Afurika cya Volleyball kiri kubera muri Kigali Arena, nyuma yo gutsinda iya Uganda amaseti 3-2 (25-16, 21-25, 23-25, 25-11 na 15-9) mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu.

    Ikipe y'u Rwanda yinjiye neza mu mukinoitsinda iseti ya mbere ku manota 25-15.

    Mu iseti ya kabiri,abagande baje bariye karungu bayitsinda ku manota 25-21 ndetse aba ari na ko bigenda mu ya gatatu yarangiye ari 25-23.

    Kwinjira mu kibuga kw'abarimo Ndamukunda Flavien ku ruhande rw'u Rwanda no kongera kwibona mu mukino kwa Mutabazi Yves na bagenzi babo, biri mu byafashije Ikipe y'Igihugu gutsinda iseti ya kane kuri 25-11 mu gihe iya gatanu ya kamarampaka yarangiye ari 15-9.

    Ikipe y'u Rwanda yazamutse iyoboye itsinda A ndetse izahura n'ikipe ya kabiri mu Itsinda D ririmo Maroc, Misiri, Kenya na Tanzania yasezerewe. Uganda, yo izahura n'ikipe ya mbere muri iryo tsinda.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/volleyball-u-rwanda-rwatsinze-uganda-bigoranye-ruhita-ruyobora-itsinda

  • Cristiano Ronaldo yahaye ubutumwa bukomeye amakipe yo muri Premier League #rwanda #RwOT

    Mbere y'uko akina umukino we wa mbere muri Premier League na Newcastle, Cristiano Ronaldo yasuye ikibuga Old Trafford ahita avuga cyane ati 'nditeguye.'

    Nyuma y'imyaka 12 Ronaldo avuye muri United,yayigarutsemo ari kugana mu gusezera ariko ntabwo aragabanya cyane ibitego atsinda ariyo mpamvu ubwugarizi bwa Newcastle bushobora kuzahura n'akazi kenshi ku munsi w'ejo.

    United niyo yahinduye Cristiano Ronaldo umukinnyi wa mbere ku isi nyuma yo kumugura afite imyaka 18 mu ikipe ya Sporting CP.

    Ronaldo ubu ufite imyaka 36 aherutse guhabwa nimero 7 akunda cyane ndetse nimugoroba yaraye agiranye ikiganiro na Wes Brown bakinannye kera muri United cyaciye kuri MUTV.

    Ronaldo yagize ati 'Niyo mpamvu ndi hano.Njye na bagenzi banjye turashoboye.Niteguye kugenda.Ni byiza kuri njye,ku bafana bacu no ku ikipe kuzamuka hejuru.Nditeguye kandi ndatekereza ko nzaba ngikomeye mu myaka 3 cyangwa 4 iri imbere.'

    Ronaldo yatangiye imyitozo kuwa Mbere ku kibuga Carrington na bagenzi be ndetse n'umutoza le Gunnar Solskjaer hanyuma kuwa kabiri aza atwaye imodoka ya Lamborghini nshya yaguze ibihumbi 170 by'amapawundi.

    Ronaldo agiye gukinana na Mason Greenwood ku busatirizi bafashwa na Bruno Fernandes na Jadon Sancho.

    Ronaldo yatsindiye United ibitego 118 ubwo aheruka,ubu agiye kurwana nuko abyongera ahereye kuri Newcastle ndetse nabasha gutwara Premier League izaba ibaye iya 4 atwaranye na United.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yahaye-ubutumwa-bukomeye-amakipe-yo-muri-premier-league

  • U Rwanda rwakosoye Uganda ruzamuka ruyoboye itsinda mu gikombe cy’Afurika #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagabo yazamutse iyoboye itsinda rya mbere mu gikombe cya Afurika cya Volleyball kiri kubera muri Kigali Arena, ni nyuma yo gutsinda Uganda amaseti 3-2.

    Ni umukino wagoye u Rwanda aho byasabye iseti ya Kamarampaka, nyuma y’uko amakipe yombi yagombi yanganyije amaseti 2-2.(25-16, 21-25, 23-25, 25-11 na 15-9) mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu.

    Wari umukino w’ishiraniro hashakwa ikipe izamuka iyoboye itsinda, ni nyuma y’uko amakipe yombi yari yamaze kubona itike ya ¼.

    Ikipe y’u Rwanda yinjiye neza mu mukino, ibifashijwe n’abarimo Akumuntu Kavalo Patrick wari umeze neza uyu munsi, itsinda iseti ya mbere ku manota 25-15.

    Gusa, Abagande bahinduye umukino batsinda amaseti 2 akurikiyeho, iseti ya kabiri bayitsinda kuri 25-21 iya gatatu bayitsinze 25-23.

    Iseti ya kane, umutoza w’u Rwanda yakoze impinduka azanamo Ndamukunda Flavien, byafashije u Rwanda kwibona mu mukino rutsinda iyi seti amanota 25-11, iseti ya kamarampaka ruyitsinda ku manota 15-9.

    Ikipe y’u Rwanda yazamutse iyoboye itsinda A ndetse izahura n’ikipe ya kabiri mu Itsinda D ririmo Maroc, Misiri, Kenya na Tanzania (yasezerewe). Uganda, yo izahura n’ikipe ya mbere muri iryo tsinda.

    Mutabazi Yves umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri iki gikombe cy’Afurika

    Muvara Ronald umwe mu bakinnyi bazonze Uganda

    Madson na Kavalo bazamutsi bajya gutangira umupira wari utewe n’abakinnyi ba Uganda

    Umutoza w’u Rwanda ashimira Kavalo

    Uganda yatsindiwe ku iseti ya kamarampaka

    Mahora Yvan passeur w’u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwakosoye-uganda-ruzamuka-ruyoboye-itsinda-mu-gikombe-cy-afurika

  • Umunyarwanda yagizwe umutoza wungirije muri Simba SC #rwanda #RwOT

    Thierry Hitimana watoje amakipe atandukanye mu Rwanda no hanze yarwo, yagizwe umutoza wungirije mu ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania.

    Iyi kipe yemeje aya makuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, aho yavuze ko yiyongereye mu batoza b’iyi kipe.

    Thierry Hitimana akaba agiye kungiriza Didier Gomez Da Rosa, umutoza mukuru wa Simba SC n’ubundi bakoranye mu Rwanda ubwo yari umutoza wa Rayon Sports bakanegukana igikombe cya shampiyona muri 2013.

    Uyu mutoza akaba yaratoje amakipe atandukanye arimo Rayon Sports, Bugesera FC zo mu Rwanda, Namungo na Mtibwa Sugar zo muri Tanzania.

    Thierry Hitimana yagizwe umutoza wungirije wa Simba SC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyarwanda-yagizwe-umutoza-wungirije-muri-simba-sc

  • Ibyo Covid-19 ikoreye ikipe y'U Burundi ni akumiro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibyo Covid-19 ikoreye ikipe y'U Burundi iri mu marushanwa ya Volley-ball mu Rwanda si byiza habe na mba. Amakuru dukesha RBA ni uko Umukino wagombaga guhuza Burkina Faso 🇧🇫 n'u Burundi 🇧🇮 (Saa 10h00) mu mikino ya shampiyona ya Afurika ya Volleyball iri kubera mu Rwanda, wasubitswe kubera ubwandu bwa #Covid19 bwabonetse mu bakinnyi b' u Burundi.

    Ikipe y'U Burundi

    Source : https://yegob.rw/ibyo-covid-19-ikoreye-ikipe-yu-burundi-ni-akumiro/

  • AS Kigali yatangiye neza imikino Nyafurika #rwanda #RwOT

    AS Kigali yatangiye neza imikino Nyafurika itsinda Olympique de Missiri-Sima yo mu Birwa bya Comoros mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederations Cup.

    Iyi kipe y’abanyamujyi yitwaye neza itsindira muri Comoros ibitego 2-1 mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu.

    Kwizera Pierrot ni we wabanje gufungura amazamu ku ruhande rwa AS Kigali ku munota wa 19 kuri kufura.

    Iyi kipe yarushaga Olympique de Missiri-Sima yaje no kubona igitego cya 2 gitsinzwe na Aboubakar Lawal. Amakipe yagiye kuruhuka ari 2-0.

    Igice cya kabiri Olympique de Missiri-Sima yaje yikosoye ndetse itangira no gusatira AS Kigali byaje kuyiha igitego ku munota wa 53 gitsinzwe na Hadji, yakomeje gushaka uko yishyura ikindi gitego biranga umukino urangira ari 2-1.

    Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 18 Nzeri 2021.

    AS Kigali yatangiye neza imikino Nyafurika

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yatangiye-neza-imikino-nyafurika

  • 11 AS Kigali igiye kwifashisha imbere ya Olympique de Missiri-Sima #rwanda #RwOT

    Harabura amasaha make ikipe ya AS Kigali igacakirana na Olympique de Missiri-Sima yo mu Birwa bya Comoros mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederations Cup.

    Ni umukino uri bubere muri Comoros ku isaha ya saa 15:00′ zo muri icyo gihugu, bikaba saa 14:00′ z’i Kigali mu Rwanda.

    Umutoza Eric Nshimiyimana akaba yamaze guhitamo abakinnyi 11 ari buze kwifashisha kuri uyu mukino.

    Nyuma yo kugira ibibazo by’imvune ntajyane umunyezamu Bate Shamiru, mu izamu yabanjemo Ntwari Fiacre, kuba adafite Kalisa Rashid na Mugheni Kakule Fabrice kubera imvune byatumye mu kibuga hagati ari bubanzemo Kwizera Pierrot na Uwimana Guillain.

    Dore 11 bose bari bubanzemo

    Umunyezamu: Ntwari Fiacre

    Ba myugariro: Rukundo Denis, Ishimwe Christian, Rugwiro Herve na Bishira Latif

    Abakina hagati: Kwizera Pierrot, Uwimana Guillain na Haruna Niyonzima

    Ba rutahizamu: Saba Robert, Shabani Hussein Tchabalala na Aboubacar Lawal

    AS Kigali igiye gucakirana na Olympique de Missiri-Sima

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/11-as-kigali-igiye-kwifashisha-imbere-ya-olympique-de-missiri-sima

  • Jerome Boateng: nyuma yoguhamwa nicyaha cyo gukubita no gukomeretsa yaciwe ihazabu ingana £1.5 Million nurukiko rwa Munich #rwanda #RwOT

    Imyidagaduro nyafurika yakusanyirijwe mu bitangazamakuru byo mu Budage bivuga ko Boateng, umupira w'umupira w'amaguru mu Budage ukomoka muri Gana, yaciwe amande nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kuruma no gukubita uwahoze ari umukunzi we, Sherin Senler. Nk'uko amakuru abitangaza, Boateng, ufite imyaka 33, yahoze akinira Bayern Munich na Manchester City, yahamijwe icyaha cyo gukubita Sherin Senler […]

    The post Jerome Boateng: nyuma yoguhamwa nicyaha cyo gukubita no gukomeretsa yaciwe ihazabu ingana £1.5 Million nurukiko rwa Munich appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/09/10/jerome-boateng-nyuma-yoguhamwa-nicyaha-cyo-gukubita-no-gukomeretsa-yaciwe-ihazabu-ingana-1-5-million-nurukiko-rwa-monich/

  • Bimwe mu byo abakinnyi ba Rayon Sports babwiwe mu nama yabahuje n’ubuyobozi #rwanda #RwOT

    Mu nama yahuje abakinnyi n’abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports, bagejejweho gahunda yose ijyanye n’imyiteguro ya shampiyona aho bazatangira imyitozo ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

    Iyi nama yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Nzeri 2021, ibera ku cyicaro cy’iyi kipe Kimihurura.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko muri rusange abayobozi b’iyi kipe bashakaga guha gahunda y’imyitozo abakinnyi mu gihe bitegura shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2021-2022.

    Abakinnyi babwiwe ko imyitozo izatangira ku wa mbere tariki ya 13 Nzeri 2021, ikazajya ibera mu Nzove nk’uko bisanzwe.

    Bamenyeshejwe ko bazajya bakora imyitozo bataha iwabo, ntabwo bazaba mu mwiherero nk’umwaka ushize w’imikino.

    Ikindi nk’uko amabwiriza abiteganya ko mbere yo gutangira imyitozo bapimwe icyorezo cya Coronavirus, bahise bapimwa iki cyorezo, ni igikorwa cyabereye ku biro by’iyi kipe aho yazanye abaganga bakabapima.

    Ku kijyanye n’ibirarane bafitiwe, abakinnyi basabwe kwihangana kuko birimo gukorwaho bazayabona vuba, ni mu gihe bamwe mu bakinnyi bumvaga batatangira imyitozo batayahawe.

    Rayon Sports yahawe gahunda yo gutangira imyitozo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bimwe-mu-byo-abakinnyi-ba-rayon-sports-babwiwe-mu-nama-yabahuje-n-ubuyobozi