Tag: Imikino

  • Ifoto igaragaza abana ba Cristiano Ronaldo bagiye ku ishuri yakoze benshi ku mutima #rwanda #RwOT

    Abana ba rutahizamu Cristiano Ronaldo bose uko ari 4 batangiye ishuri mu mujyi wa Manchester nyuma y'aho uyu mugabo asinyiye ikipe y'aho ya United amasezerano y'imyaka 2 ashobora kwiyongeraho umwe.

    Aba bana barerwa cyane n'umukunzi w'uyu rutahizamu, Georgina Rodriguez,bamaze gutangira ishuri aho hashyizwe hanze ifoto bari kumwe bitegura kujya ku ishuri cyane ko bari bambaye imyenda y'ishuri.

    Ronaldo afite abana 4 barimo imfura ye Cristiano Jr w'imyaka 11, Mateo n'impanga ye Eva Maria b'imyaka 4 na Alana Martina w'imyaka 3.

    Uyu muryango wari umenyereye kuba mu Butaliyani wimukiye mu Bwongereza kuba hafi ya Ronaldo cyane ko uyu mukinnyi aho agiye hose ajyana n'umuryango we.

    Cristiano Jr wakinaga mu ikipe y'abana ya Juventus' yavukiye muri America muri 2010 ku mubyeyi utaramenyekana aho bivugwa ko hakoreshejwe igikorwa cyo guhuza intanga.

    Ronaldo w'imyaka 36 yavuye muri United muri 2009 yerekeza muri Real Madrid kuri miliyoni 80 z'amapawundi ariko ubu yayigarutsemo muri 2021 nyuma y'imyaka 12.


    Abana ba Ronaldo batangiye ishuri mu Bwongereza

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ifoto-igaragaza-abana-ba-cristiano-ronaldo-bagiye-ku-ishuri-yakoze-benshi-ku

  • Umuriro watse wa mugani wa King James – Minisitiri wa Siporo yishimira intsinzi #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsinda Uganda mu mukino usoza itsinda A mu gikombe cy’Afurika, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yishimiye iyi ntsinzi yifashishije amagambo y’indirimbo ya King James 'Umuriro Watse.’

    Ku mugoroba w’ejo hashize tariki ya 10 Nzeri 2021, u Rwanda rwakinaga na Uganda umukino usoza itsinda A ry’igikombe cya Afurika muri Volleyball kirimo kubera mu Rwanda.

    Ni umukino utari woroshye n’ubwo amakipe yombi yari yarabonye itike ya ¼ ariko yagombaga kwisobanura hakamenyekana ikipe izamuka iyoboye itsinda.

    Uyu mukino u Rwanda rwaje kuyitsinda bigoranye ku maseti atatu kuri abiri ya Uganda.

    Minisitiri wa Siporo yifashishije amagambo y’indirimbo ya King James, yishimiye intsinzi, ni ku magambo yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.

    Ati 'Mbega intsinzi iryoshye weeee; umuriro watse wa mugani wa King James!!!! Intore z’u Rwanda ibi ni byo bita kwimana u Rwanda Setu!'

    Kuzamuka ruyoboye itsinda, u Rwanda muri ¼ kuri uyu wa Gatandatu rurakina na Maroc saa 17h.

    Wari umukino utoroshye

    Minisitiri wa Siporo yishimiye intsinzi y’u Rwanda mu buryo bukomeye

    King James yaririmbye ‘Umuriro Watse’

    Mbega intsinzi iryoshye weeee; Umuriro watse wa mugani wa King James !!!! Intore z’uRwanda ibi nibyo bita kwimana u Rwanda SETU! #AfricaVolleyChampionship2021 @Rw_Volleyball pic.twitter.com/9SMhSGgU5H

    — Aurore Mimosa Munyangaju (@AuroreMimosa) September 10, 2021

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umuriro-watse-wa-mugani-wa-king-james-minisitiri-wa-siporo-yishimira-intsinzi

  • Abakinnyi batatu ba APR FC ntibazakina umukino wa Mogadishu City Club #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru mu gihugu cya Djibouti, ikipe ya Mogadishu City Club yo mu Rwanda irahakirira APR FC yo mu Rwanda, mu mukino ubanza wa CAF Champions League.

    Ikipe ya APR FC yamaze kugera muri Djibouti ku wa Kane, ikomeje gukora imyitozo n’abakinnyi yajyanye boise, usibye Byiringiro Lague, Ruboneka Bosco, na Kwitonda Alain Bacca batazagaragara muri uyu mukino kubera ibibazo by’imvune.

    Gusa ariko umutoza Adil Mohamed yavuze ko adatewe impungenge no kubura aba bakinnyi kuko ngo buri mukinnyi wa APR wese afite ubushobozi bwo gukina.

    Yagize ati” Nibyo koko turabura abakinnyi batatu Lague, Bosco na Allain(Bacca) ariko icyo nababwira n’uko abakinnyi ba APR bose barashoboye buri umwe wese akora ikinyuranyo abakinnyi bacu bose turabizeye.”

    Amwe mu mafoto yaranze imyitozo ya APR FC kuri uyu wa Gatanu

    Mugisha Gilbert wavuye muri Rayon Sports, umwe mu bakinnyi biteguye gufasha APR FC kwitwara neza

    Mugisha Gilbert wavuye muri Rayon Sports, umwe mu bakinnyi biteguye gufasha APR FC kwitwara neza

    source : https://ift.tt/3z29ZcJ

  • Ole yasubije abibaza uzajya atera penaliti za Man U hagati ya Cristiano na Bruno #rwanda #RwOT

    Kuva Cristiano Ronaldo yasinyira Manchester United abantu batangiye kwibaza uzajya utera penaliti z’iyi kipe hagati ye na Bruno Fernandes wari usanganywe izi nshingano, umutoza Ole Gunnar Solskjaer yavuze ko nta kibazo bizateza kuko ari we uzagena ugena uzitera.

    Cristiano Ronaldo yavuye muri Manchester United (2009) ari we usanzwe atera penaliti z’iyi kipe, yagiye muri Real Madrid naho aba nimero ya mbere mu gutera penaliti, no muri Juventus biba uko.

    Aje muri Manchester United hahise hibazwa niba uyu rutahizamu azambura izi nshingano Fernandes uzisangwanywe.

    Ole Gunnar Solskjaer, umutoza wa Manchester United yavuze ko nta kibazo bizateza kuko yaganiriye n’aba bakinnyi bombi

    Ati 'nari mbizi ko icyo kizaza. Naganiriye n’abo bakinnyi babiri. Twabonye abakinnyi babiri nizera cyane ko batera penaliti, ni ibintu byiza.'

    'Bazabimenya bitewe n’ibiganiro twagiranye, n’ikiganiro tuzajya tugirana imbere y’imikino uburyo tuzagikemura. Ninjye uzajya ugena ikiba. Uko ari babiri bazakomeza bakore ibyo basabwe gukora basabwe gutera penaliti.' Ole Gunnar Solskjaer

    Yasoje agira ati 'mfite Cristiano, Bruno na Marcus(…) ibi nabiganiriyeho nabo, bazi aho mpagaze. Bazi ko ari njye uhitamo utera penaliti mu gihe tuyibonye. Nta kibazo bizateza turi hano ngo dushakira intsinzi hamwe.'

    Nyuma yo gusinyira ikipe ya Manchester United, nta gihindutse uyu munsi Cristiano Ronaldo araza kuba ayikinira umukino we wa mbere, ni umukino wa shampiyona iyi kipe uyu munsi iribusuremo Newcastle United.

    Cristiano na Fernandes bose bakomoka muri Portugal, Ole yavuze ko ari we uzajya agena utera penaliti

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ole-yasubije-abibaza-uzajya-utera-penaliti-za-man-u-hagati-ya-cristiano-na-bruno

  • Kwizera Olivier aracyategereje ubuyobozi bwa Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umunyezamu Kwizera Olivier ntabwo aramenya icyo gukora mu gihe agitegereje ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bumuhamagara bukagira ibyo bumvikana, ni mu gihe avuga ko nta masezerano y’iyi kipe afite yo ikavuga ko akiyifitiye amasezerano y’umwaka.

    Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo Kwizera Olivier yatangaje ko asezeye umupira w’amaguru hari ibindi agiye gukora.

    Nyuma yo kugaruka yisubiyeho ku cyemezo cye nibwo impaka zabaye nyinshi, aho uyu musore wari uzi ko yasoje amasezerano ye yabwiwe ko agifite amasezerano y’iyi kipe bityo ko ikipe imwifuza igomba kuvugana Rayon Sports.

    Uyu munyezamu we ku giti cye avuga ko amasezerano ye muri Rayon Sports yasinye muri 2020 ari umwaka umwe warangiye.

    Ni mu gihe amakuru avuga ko amasezerano yasinye y’umwaka narangira hazahita hiyongeraho undi umwe bidasabye ibindi biganiro(akishyurwa ayo yishyuwe n’ubundi asinyira iyi kipe, n’umushahara ugakomeza ari umwe).

    Uyu munyezamu aherutse kumvikana avuga ko ibyo atari byo ndetse ko kuva yasinya aya masezerano yasabye ko bamuha kopi y’amasezerano ye ariko ntayahabwe kugeza n’uyu munsi.

    Ku munsi w’ejo nibwo ikipe ya Rayon Sports yapimishije abakinnyi n’abakozi bayo bitegura gutangira imyitozo izatangira ku wa Mbere, uyu munyezamu ntabwo yagaragaye ku biro by’iyi kipe.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Kwizera Olivier yababwiye ko ataza mu gihe ataricarana n’ubuyobozi bw’iyi kipe ngo bakemure ikibazo bafitanye.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu munyezamu gahunda afite ari uko asaba ubu buyobozi bukamurekura cyangwa se bwaba bwifuza ko bakomezanya bakongera kuvugana ku masezerano mashya.

    Kwizera Olivier aracyategereje telefoni y’ubuyobozi bwa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kwizera-olivier-aracyategereje-ubuyobozi-bwa-rayon-sports

  • Muri CAF Confederations cup, ikipe ya AS Kigali yatsinze Olympique de Missiri Sima yo mu birwa bya Comores ibitego 2-1 #rwanda #RwOT

    Mu ijonjora ry'ibanze ry'irushanwa nyafurika rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo CAF Confederation Cup, AS Kigali yatsindiye Olympique de Missiri-Sima yo mu birwa bya Comores, iwayo ibitego 2-1.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Nzeli 2021, kuri Muluzini stadium iherereye mu murwa mukuru w'ibirwa bya Comores, habereye umukino ubanza w'ijonjora ry'ibanze mu irushanwa nyafurika rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo

    Ni umukino wahuzaga Olympique de Missiri-Sima yari yakiriyemo AS Kigali yo mu Rwanda, AS Kigali yatangiye isatira inabona ibitego bibibiri mu gice cya mbere, ibitego byatsinzwe na Kwizera Pierrot kuri Coup Franc n'icya Saba Robert

    Mu gice cya Kabiri, Olympique de Missiri-Sima yaje kubona igitego kimwe muri bibiri byari byatsinzwe.

    Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali, mu cyumweru kimwe, ukazabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

    Ikipe izatsinda hagati ya Olympique de Missiri-Sima na AS Kigali izatsinda izahura na DC Motemapembe yo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.

    The post Muri CAF Confederations cup, ikipe ya AS Kigali yatsinze Olympique de Missiri Sima yo mu birwa bya Comores ibitego 2-1 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/muri-caf-confederations-cup-ikipe-ya-as-kigali-yatsinze-olympique-de-missiri-sima-yo-mu-birwa-bya-comores-ibitego-2-1/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=muri-caf-confederations-cup-ikipe-ya-as-kigali-yatsinze-olympique-de-missiri-sima-yo-mu-birwa-bya-comores-ibitego-2-1

  • Rayon Sports yaba yamaze gusezera batatu barimo Kayiranga Jean Baptiste #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko ikipe ya Rayon Sports yamaze gufata umwanzuro wo gutandukana n’abakozi bayo batatu, ni nyuma yo kudashima umusaruro wabo.

    Abo ni Kayiranga Jean Baptiste wari umuyobozi ushinzwe tekinike(directeur technique) n’umutoza w’ikipe y’abato, Gatete Emeri wari ushinzwe ikinyabupfura (discipline) na Eulade wari umuganga wungirije muri iyi kipe.

    Aba uko ari batatu bakaba bari ku mpera z’amasezerano yabo muri iyi kipe bakaba batazongererwa andi.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu nibwo Rayon Sports yapimishije abakozi bayo bitegura gutangira imyitozo ku wa Mbere tariki ya 13 Nzeri 2021, aba uko ari batatu nta n’umwe wahagaragaye.

    Nyuma yo gupima abakinnyi n’abakozi hahise haba inama ya komite nyobozi y’iyi kipe bareba niba hari uwakongerwa amazezerano (muri abo batatu) ariko amakuru ISIMBI yamenye ni uko ari ntawe, gusa ngo ku wa Mbere nibwo hazafatwa umwanzuro wa nyuma.

    Kayiranga Jean Baptiste yari umuyobozi ushinzwe tekinike muri Rayon Sports

    Eulade yari umuganga wungirije wa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yaba-yamaze-gusezera-batatu-barimo-kayiranga-jean-baptiste

  • Thierry Hitimana yagizwe umutoza wa Simba SC… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu mugoroba nibwo Thierry Hitimana yasinye amasezerano yo kuba umutoza wungirije mu ikipe ya SC Simba, ifite ibikombe bine bya shampiyona bikurikirana, aho agiye kungiriza Gomez.

    Hitimana Thierry asubiye muri Tanzania, nyuma yo kugira ibihe byiza muri Namungo ndetse na Mtibwa Sugar.

    Hitimana Thierry w’imyaka 42 y’amavuko, ni umutoza uzwi hano imbere mu gihugu aho yanyuze mu makipe atandukanye arimo Rayon Sports, As Kigali na Bugesera FC.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109397/thierry-hitimana-yagizwe-umutoza-wa-simba-sc-yo-muri-tanzania-109397.html

  • CAF CC: AS Kigali yakuye intsinzi muri Comore… – #rwanda #RwOT

    Mu mukino w'ijonjora ry'ibanze muri CAF Confederations Cup wabereye mu mujyi wa Moroni mu gihugu cya Comores kuri Stade Omnisport de Moroni, AS Kigali yahatsindiye Olympique de Missiri ibitego 2-1, itera intambwe ikomeye igana mu cyiciro gikurikiyeho ari nako yoroshya akazi ku mukino wo kwishyura uzabera i Kigali mu cyumweru gitaha.

    AS Kigali yihariye umupira muri uyu mukino, yakinnye neza igice cya mbere, ihererekanya neza mu kibuga, irema uburyo buvamo ibitego bwinshi ndetse inagerageza kugarira neza, wabonaga abakinnyi bari ku rwego rwiza rwo gutsinda umukino.

    Mu mininota 45 y'igice cya mbere AS Kigali yabyaje umusaruro amahirwe yabonye, itsinda ibitego bibiri byinjijwe na Kwizera Pierrot na Saba Robert.

    Igice cya mbere cyarangiye AS Kigali iyoboye umukino ku ntsinzi y'ibitego 2-0.

    Mu gice cya kabiri, Olympique de Missiri yagarutse yoakosoye byinshi, itangira kurema amahirwe avamo ibitego, ari nako AS Kigali yasaga n'iyiraye igaragaza amakosa menshi mu bwugarizi bwayo, iha urwaho abanya-Comores batangira gusatira izamu rya Fiacre Ntwari.

    Olympiques de Missiri yabonye igitego cyo kwishyura mu gice cya kabiri nyuma yo gukomanga inshuro nyinshi imbere y'izamu rya AS Kigali.

    AS Kigali yari yasuye, yakomeje gukina neza irusha Abanya-Comores guhererekanya neza no kurema uburyo buvamo ibitego, ariko uburyo bwose bagerageje ntibwabahiriye, bituma iminota 90 y'umukino irangira begukanye intsinzi y'ibitego 2-1.

    Biteganyijwe ko AS Kigali izagera mu Rwanda ku Cyumweru tariki ya 12 Nzeri 2021, aho izaba ije kwitegura umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatandatu w'icyumweru gitaha.

    AS Kigali nisezerera Olympique de Missiri, izahura na DCMP yo muri DR Congo mu cyiciro gikurikiyeho.

    AS Kigali yatsindiye Olympique de Missiri mu rugo ibitego 2-1 mu ijonjora ry’ibanze muri CAF Confederations Cup

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109395/caf-cc-as-kigali-yakuye-intsinzi-muri-comores-yoroshya-akazi-ku-mukino-wo-kwishyura-109395.html