Tag: Imikino

  • Ababyeyi b’i Nyamagabe basabiye imigisha abafana ba Arsenal n’ikipe yabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi miryango igera kuri 40 yari imaze imyaka 25 itujwe muri uyu mudugudu ariko nta mashanyarazi bafite ndetse umuyobozi wese wabegeraga bamugezagaho icyo cyifuzo ariko manda ye ikazarangira ntacyo agikozeho.

    Imbarutso yo gutekerezwa kuri iyi miryango yabaye ubwo umwe mu bagize itsinda ry’abafana ba Arsenal mu Rwanda yavuganaga n’umwe muri aba babyeyi kuri telefone ari we Mukagashugi Esperance akamubwira ko ubwo yamubuze yari yagiye gucomekesha telefone, ko iwabo amashanyarazi atarahagera.

    Mukagashugi Esperance yagize ati “Ntitwasohokaga nijoro twari mu icuraburindi rikomeye, n’abajura baboneragaho kutwiba mu mwijima ndetse bakaba banaduhitana.”

    “Turashima iri tsinda ry’abafana ba Arsenal mwarakoze cyane, ndetse turashima imiyoborere myiza ya Perezida wa Repubulika.”

    Mwami Aaron Kevin, umuyobozi w
    Mwami Aaron Kevin, umuyobozi w’abafana ba Arsenal mu Rwanda

    Mwami Aaron Kevin wari uhagarariye iri tsinda ry’abafana ba Arsenal mu Rwanda asanga ibikorwa nk’ibi ari byo byakabaye biranga abafana aho guhuzwa no gufana ikipe imwe bikarangirira aho, ati “Byageze aho bamwe mu bafana bagenzi bacu b’ayandi makipe batubwira ngo twe turi seriye (serieux) kurusha ikipe dufana, twumva tudakwiye kuba aho turi abo gufana gusa ntacyo dufasha umuryango nyarwanda.”

    “Iki ni kimwe mu bikorwa ubundi dusanzwe tugiramo uruhare buri mwaka aho mu busanzwe twajyaga tubikora mu kwezi kwa Mata mu gihe cyo kwibuka ariko twahuye n’imbogamizi uyu mwaka ntitwabisozereza igihe gikwiye ku bw’icyorezo cya Covid-19”.

    Uyu mushinga wo guha amashanyarazi imiryango igera kuri 40 iherereye muri uyu Mudugudu wa Nyentanga watwaye agera kuri miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda harimo ubwitange bwaturutse ku banyamuryango b’abafana ba Arsenal mu Rwanda ndetse n’ubuvugizi bakoze kuri Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ikabasha kubegereza amapoto muri ako kagari.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kabayiza Lambert, asanga iki gikorwa aba bafana ba Arsenal bakoze cyakagombye kubera abandi urugero ndetse ashima ko cyaje cyuzuza umuhigo wa Leta y’u Rwanda wo kuba bitarenze mu mwaka wa 2024 abaturage bose bazaba bafite amashanyarazi.

    Kabayiza Lambert wari uhagarariye ubuyobozi bw
    Kabayiza Lambert wari uhagarariye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe

    Kabayiza yagize ati “Iki gikorwa mwakoze ni inkunga yunganira icyifuzo cy’Umukuru w’Igihugu wacu cyo gucanira Abanyarwanda byibuze bitarenze mu mwaka wa 2024. Ni umusanzu ukomeye mwatanze mu kwesa uwo muhigo. Turashima umuntu wese ushyigikira ibikorwa bya Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na nyakubahwa Perezida wa Repubulika kugira ngo abaturage barusheho kubaho neza batekanye.”

    Akarere ka Nyamagabe kuri ubu gafite abaturage bagera kuri 41% bafite uburyo bacana haba amashanyarazi cyangwa se izindi ngufu z’imirasire y’izuba gusa ubuyobozi bufite icyizere ko ugendeye ku murongo umukuru w’igihugu yatanze wo gucanira Abanyarwanda bose muri 2024 n’abandi amashanyarazi azagenda abageraho haherewe ku ngomero ziri kubakwa muri aka karere.

    Iki gikorwa kikaba cyahuriranye n’intsinzi ya mbere ya Arsenal muri uyu mwaka w’imikino ubwo yahuraga n’ikipe ya Norwich ku mukino warangiye ari igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Aubameyang dore ko yari imaze imikino igera kuri itatu nta ntsinzi ndetse nta n’igitego mu mikino ya shampiyona y’u Bwongereza kuva yatangira.

    source : https://ift.tt/2YR0CAb

  • Cristiano Ronaldo yarijije umubyeyi we kubera uko yitwaye muri Manchester United [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umubyeyi wa Cristiano Ronaldo, Dolores Aveiro yari ku kibuga Old Trafford ubwo yabonaga umuhungu we atsinda ibitego 2 muri 4-1 United yatsinze Newcastle yari yaje mu mukino kugarira cyane.

    Madamu Dolores Aveiro byavuzwe ko yahagaritswe na Ronaldo kujya ku mikino ikomeye kubera ikibazo aherutse kugira cyo kurwara indwara ya stroke,yagaragaye ari kurira nyuma y'aho umuhungu we Cristiano Ronaldo yatsindaga igitego.

    Ronaldo yafashije United gutsinda umukino wa 3 muri 4 bamaze gukina muri Premier League y'uyu mwaka ndetse madamu Dolores Aveiro umubyara yarize amarira y'ibyishimo kubera ukuntu yatangiye ku kibuga Old Trafford yari amaze imyaka 12 avuyeho.

    Ronaldo yatsinze igitego cya mbere cya United ku munota wa 2 wari wongerewe kuri 45 y'igice cya mbere ndetse uyu rutahizamu yaje kuyitsindira icya kabiri ku munota wa 62.

    Dolores Aveiro w'imyaka 66 yitabiriye uyu mukino we n'abafana basaga ibihumbi 78 bari biganjemo abambaye imipira y'umutuku yanditseho nimero 7 ya Ronaldo uherutse kwerekeza muri United avuye muri Juventus kuri miliyoni 19 z'amapawundi aziyongeraho andi bitewe nuko azitwara.

    Ambo_91 washyize kuri Twitter ifoto ya Madamu Dolores ari kwishimira igitego cy'umuhungu we,yagize ati 'Nyina wa Ronaldo inyuma yanjye nyuma y'uko atsinze igitego.Umutima wanjye ntiwakora.'

    Iyi tweet yahise ikundwa n'abarenga ibihumbi 20,000 mu gihe abarenga 4000 bahise abo bayikwirakwiza.

    Mu kiganiro yagiranye na Piers Morgan mu minsi ishize,Ronaldo yavuze ko yabujije nyina kuza kumureba mu mikino ikomeye.

    Ati 'Ntabwo yemerewe kureba imikino ikomeye.Naramubwiye nti reba,nta papa ngifite,ntabwo nshaka kubura na mama.Ntabwo uzongera kureba imikino ya ¼,1/2 n'umukino wa nyuma.Ubu ntabwo yemerewe kureba imikino ikomeye.

    Mfite inshuti ziba ziri kumwe nawe kandi akunda gutembera mu rugo.Yigeze guta ubwenge kabiri muri stade.Agira ubwoba.'



    Madamu Dolores yarijijwe n'ibitego umuhungu we Cristiano yatsinze

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yarijije-umubyeyi-we-kubera-uko-yitwaye-muri-manchester

  • Petr Cech yahishuye impamvu Romelu Lukaku yananiwe kwitwara neza muri Chelsea imugura bwa mbere #rwanda #RwOT

    Lukaku yavuye muri Chelsea yerekeza muri Everton ku myaka 21 muri 2014 ahita atangira kwereka isi yose ko ari umukinnyi ukomeye kugeza ubwo amakipe nka Manchester United amuguze akayabo yitwara neza kuri ubu yagarutse muri Chelsea kuri miliyoni 98 z'amapawundi.

    Lukaku wakinnye muri Chelsea kuva 2011 kugeza 2014,yaraye atsinze ibitego 2 muri 3-0 Chelsea yatsinze Aston Villa ndetse anatsindira ibitego 2 bya mbere ku kibuga cya Stamford Bridge kuko mu mikino 15 yahakiniye mbere atashoboye kuhabonera igitego.

    Nyuma yo kwitwara neza,Petr Cech,umunyabigwi wa Chelsea yavuze impamvu uyu Mubiligi w'imyaka 28 yagowe no kwitwara neza muri Chelsea akiyigeramo ku myaka 18.

    Yagize ati 'Iyo utangiye gukina muri shampiyona nkuru nk'iy'Ububiligi ku myaka 16 ukanatsinda ibitego, biba bigaragaza ko ari umukinnyi ufite impano n'imbaraga.

    Ubwo yazaga muri Chelsea,yagize ibyago kuko yahasanze Didier Drogba wari mu bihe byiza cyane ndetse afite imbaraga.Icyo gihe Didier Drogba yatsindaga ibitego kandi tuzi kumukoresha.

    Romalu akigera muri Chelsea ntabwo yari afite ubuhanga nk'ubwo afite ubu kuko muri Anderlecht yibandaga cyane mu kwiruka.Yafataga umupira agahigika buri wese kubera umuvuduko,imbaraga no kumenya gutsinda.Kuri ubu muri Chelsea,dukoresha nimero 9 mu kuyobora umukino kandi aha biragoye kurusha mu Bubiligi.

    Aracyakeneye igihe cyo kumenyera,umwuga we wamaze kujya mu nzira nziza kuko aho yaciye hose yitwaye neza.Mu myaka ishize yazamuye urwego kandi urabibona iyo muvugana ko aba ashaka kurushaho gutera imbere.

    Uyu munyezamu yavuze ko Romelu Lukaku yiteguye kuba umukinnyi ngenderwaho mu ikipe ya Chelsea ishaka igikombe cya shampiyona uyu mwaka ku bibi n'ibyiza.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/petr-cech-yahishuye-impamvu-romelu-lukaku-yananiwe-kwitwara-neza-muri-chelsea

  • Cristiano Ronaldo yagarutse nk'umwami muri Premier League mu gihe Lukaku akomeje kuzamura Chelsea #rwanda #RwOT

    Nyuma y'icyumweru kirenga nta shampiyona ziba kubera imikino mpuzamahanga,mu mpera z'iki cyumweru,Premier League yakomeje aho ibigugu byose byitwaye neza ndetse na Arsenal yikura mu rwobo yarimo.

    Mu mukino wabanjirije indi yose,Tottenham yari imaze gutsinda imikino 3 yikurikiranya yahuye n'uruva gusenya inyagirwa na Crystal Palace ibitego 3-0 byose byinjiye mu gice cya kabiri nyuma yo guhabwa ikarita itukura ya Japhet Tanganga.

    Ibitego 3 bya Crystal Palace byatsinzwe na Wilfried Zaha kuri Penaliti n'umukinnyi wayo mushya Odsonne Edouard watsinze ibitego 2.

    Hakurikiyeho imikino myinshi irimo uwo umunyabigwi Cristiano Ronaldo yagombaga kwiyereka abakunzi be bari bamaze imyaka 12 bamubona ahandi ariko akaba yarabagarukiye ku kibuga Old Trafford.

    Manchester United ifite inzozi zo kongera gutwara Premier League iheruka muri 2012,yagaruye Cristiano Ronaldo kugira ngo ayifashe mu busatirizi bwayo bwari bumaze igihe budashimwa kabiri.

    United yagombaga guhangana na Newcastle yari yaje ije kugarira kuko umutoza wayo Steve Bruce yabanje abakinnyi 5 mu bwugarizi byabanje kugora United kumena urukuta.

    Ntibyatinze ku munota wa 2 w'inyongera nyuma y'igice cya mbere,Cristiano Ronaldo afungura amazamu ku ishoti rikomeye ryatewe Mason Greenwood hanyuma umunyezamu wa Newcastle aruka umupira uyu kizigenza asongamo.

    Ku munota wa 56,Javier Manquillo,yatsinze igitego cyo kwishyura cya Newcastle ariko United yari yariye karungu ishyiramo icya kabiri ku munota wa 62 gitsinzwe na Cristiano Ronaldo ku mupira yahawe na Luke Shaw.

    United yahise ibona icya 3 ku munota wa 80 gitsinzwe na Bruno Fernandes ku ishoti rikomeye yatereye kure cyane nyuma yo guhabwa umupira na Pogba.

    Nyuma y'iminota 90,hongeweho inyongera zahiriye United kuko yatsinze igitego cya 4 gitsinzwe na Jesse Lingard ku mupira yahawe na Pogba.

    Mu yindi mikino yabaye kuri iyi saha ya saa kumi zo kuri uyu wa Gatandatu,Manchester City bigoye cyane yatsinze Leicester igitego 1-0 cya Bernardo Silva mu gihe Arsenal yari imaze imikino 3 itsindwa yabonye amanota 3 ya mbere muri shampiyona itsinze Norwich igitego 1-0 cyatsinzwe na Pierre Emerick Aubameyang.

    Chelsea niyo yasoje umunsi itsinda mu buryo bworoshye Aston Villa ibitego 3-0 birimo 2 byiza cyane byatsinzwe na Romelu Lukaku watsindiye igitego cya mbere i Stamford Bridge nyuma y'uko mu mikino yose yakiniye Chelsea atabashije kuhatsindira igitego.Chelsea yabonye intsinzi ya 600 muri Premier League.

    United iyoboye shampiyona n'amanota 10 inganya na Chelsea ya 2 mu gihe City,Brighton&Hove Albion na Tottenham zikurikiyeho n'amanota 9.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yagarutse-nk-umwami-muri-premier-league-mu-gihe-lukaku

  • U Rwanda rwananiwe kugera muri 1/2 cy'igikombe cy'Afrika cya Volleyball #rwanda #RwOT

    Maroc ibaye ikipe ya Kane igiye muri Kimwe cya Kabiri, mu mikino ya shampiyona ya Afurika ya Volleyball irimo kubera muri Kigali Arena, ni nyuma yo gutsinda u Rwanda amaseti 3-0.

    U Rwanda rwageze muri iki cyiciro ruyoboye itsinda A,rwagowe cyane n'aba barabu barutsinda amaseti 3-0 barurusha rutakaza amahirwe yo kugera muri 1/2.

    Iseti ya mbere u Rwanda rwayitsinzwe ku manota 25-17,iya kabiri ruyitsindwa ku manota 25-23 hanyuma iya nyuma ruyitsindwa ku manota ku manota 25 kuri 18.

    U Rwanda rugiye guhatanira imyanya kuva kuwa 5-9 nyuma yo kubura amahirwe yo kugera muri 1/2 cyagezemo amakipe 3 yo mu Barabu n'imwe ya Cameroon.

    Uretse Maroc,izindi kipe zageze muri 1/2 ni Tunisia ifite igikombe giheruka, Cameroon na Misiri.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/u-rwanda-rwananiwe-kugera-muri-1-2-cy-igikombe-cy-afrika-cya-volleyball

  • Inkuru nshya ku bakunzi b'ikiganiro “ Urukiko rw'imikino ” – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abanyamakuru Sam Karenzi, Taifa Bruno na Horaho Axel bamenyekanye cyane mu kiganiro cy'imikino 'Urukiko' bari mu muryango usohoka kuri Radio 10 berekeza kuri Fine FM aho bagomba no gutwara izina ryacyo.

    Amakuru yizewe IGIHE dukesha iyi nkuru ifite ni uko aba banyamakuru bamaze kumvikana n'ubuyobozi bwa Fine FM, ku buryo bagomba gutangira ibiganiro bitarenze tariki 1 Ukwakira 2021.

    Uwaduhaye amakuru yavuze ko aba banyamakuru banamaze gusinya amasezerano kuri iyi radiyo nshya igisigaye ari ugusoza ayo bari bafite kuri Radio10.

    Ati 'Kuri uyu wa 10 Nzeri 2021 ni bwo aba banyamakuru basinye aya masezerano uretse Taifa Bruno wajyanye n'ikipe ya APR FC hanze y'u Rwanda utarabashije kugera kuri Fine FM.'

    Uyu yanakomeje avuga ko izina ry'ikiganiro 'Urukiko' na ryo bagomba kuryimukana nk'uko ari bo baritangije kuri Radio10.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-nshya-ku-bakunzi-bikiganiro-urukiko-rwimikino/

  • Biyoroheye Morocco yasezereye u Rwanda mu gikombe cy’Afurika rutageze muri 1/2 #rwanda #RwOT

    U Rwanda rusezerewe na Morocco mu gikombe cy’Afurika cya Volleyball kirimo kubera mu Rwanda rutabashije kugera muri 1/2, ni nyuma yo gutsindirwa muri ¼ amaseti 3-0.

    Kuva ku wa Kabiri w’iki cyumweru mu Rwanda harimo kubera igikombe cy’Afurika mu mukino wa Volleyball, biteganyijwe ko kizasozwa tariki ya 16 Nzeri 2021.

    Nyuma y’uko u Rwanda rwitwaye neza rukazamuka mu itsinda ari urwa mbere, muri ¼ rwahuye na Morocco uyu munsi ku wa Gatandatu.

    U Rwanda rwatangiye nabi iseti ya mbere kuko rwaje gutsindwa na Marocco ku manota 25-17 y’u Rwanda.

    Iseti ya kabiri abasore b’u Rwanda baje bariye karungu babifashijwemo na Mutabazi Yves, bayoboye umukino aho bagize amanota 7 Morocco ifite 3, gusa Morocco yaje kubazamukana ndetse ibatsinda iyi seti ku manota 25-23 y’u Rwanda.

    Iseti ya 3 u Rwanda rwayitangiye rugendana na Morocco, yaje kuyisigira ku manota 13. Morocco yaje kwegukana iyi seti ku manota 25 kuri 17 y’u Rwanda. U Rwanda rukaba rwahise rusezererwa rutageze muri ½.

    Indi mikino ya ¼, Misiri yatsinze Uganda amaseti 3-1, Tunisia itsinda DR Congo amaseti 3-0 ni mu gihe Cameroon yatsinze Nigeria amaseti 3-1.

    Imikino ya ½ izakomeza ku wa Tariki ya 13 Nzeri, Misiri ihura Tunisia, ni mu gihe Cameroon izahura na Morocco yasezereye u Rwanda.

    Mu guhatanira umwanya wa 5 kugeza ku wa 8, u Rwanda ruzahura na Nigeria, ni mu gihe Uganda izahura na DR Congo.

    Mutabazi Yves yatanze ibyo yari afite ariko ntibyagira icyo bitanga

    Mutabazi Yves yerekwa ikarita y’umuhondo

    Ndamukunda Flavien yinjiyemo asimbura ku iseti ya kabiri ariko ntiyagira icyo ahindura

    Umutoza w’u Rwanda amayeri yamushiranye

    Abasore b’u Rwanda bagerageje biranga

    Morocco yatsinze u Rwanda biyoroheye cyane

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/biyoroheye-morocco-yasezereye-u-rwanda-mu-gikombe-cy-afurika-rutageze-muri-1-2

  • Messi na Ronaldo, ubunyamakuru ntiyabiteganyaga cyane, abana yumva azabyara – Sandrine Isheja yahishuye byinshi #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Isheja Butera Sandrine wa Kiss FM, avuga ko inzozi ze zagiye zihindagurika kugezaho uwumvaga azaba umusemuzi(Translator) yisanze ari umunyamakuru ukomeye ukunzwe na benshi.

    Isheja Sandrine ni umwe mu banyamakuru banditse izina cyane mu gisata cy’imyidagaduro, ubu akunzwe mu kiganiro cya Breakfast With Stars gitambuka kuri Kiss FM aho akorana na Arthur Nkusi.

    Uyu mugore washakanye na Peter Kagame muri 2016, yakoreye amaradiyo atandukanye nka radio Salus, Isango Star na K FM.

    Uyu munsi yahaye umwanya abamukurikirana ku rukuta rwa Instagram ngo bamubaze ibibazo na we abasubize, ibibazo byinshi byagiye bigaruka ku buzima bwe.

    Abajijwe niba yarakuze yumva azaba umunyamakuru, yavuze ko atari zo nzozi ze za mbere, gusa ngo n’ubundi yakuze yumva azakora akazi kamuhuza n’abantu benshi.

    Ati 'Inzozi zanjye zagiye zihinduka ariko zari zihuriye kugukora akazi kampuza n’abantu benshi batandukanye umunsi ku munsi. Mbere numvaga nzaba umusemuzi mu nama zikomeye(translator), ubundi nkumva nshaka gukora mu ndege, nyuma nibwo nahisemo itangazamakuru.'

    Ngo aramutse avuye mu kazi k’itangazamakuru akora, yumva yakwikorera ubucuruzi ariko na none akagira ikigo cy’isanamitima.

    Isheje Sandrine w’imyaka 33, yasoje amasomo y’icyiciro cya 3 cya Kaminuza, ubu akaba ari umubyeyi wubatse afite umwana umwe w’umuhungu, yumva yifuza mu buzima bwe kubyara abana 2 ariko na none ntiyakwirengagiza ko Imana ari yo igena byose.

    Ati 'Imana niyo igena byose, gusa numva 2 ari abo.'

    Mu gihe nta kazi afite, umwanya we munini awumara asoma ibitabo kugira ngo akomeze agire ibyo yihugura.

    Yavuze ko umugabo we Kagame Peter bwa mbere bahuye muri 2010, bakora ubukwe nyuma y’imyaka 6 bamenyanye kuko bwabaye muri Nyakanga 2016.

    Ati 'twahuriye kuri radiyo imwe nakoragaho muri 2010. Dukundana guhera 2014 dukora ubukwe 2016.'

    Avuga ko mu buzima bwe ikintu kimuhanganyikisha ari ukutamenya uko gahunda ye y’umunsi iteguye kuko ari umuntu ukunda gutegura buri kimwe kiba ku mwanya wacyo, iyo bitabaye biramuhangayikisha.

    Yasabye abana b’abakobwa bifuza kugera ku nzozi zabo kubiharanira kandi ntibacike intege, bakirinda gukorera ku jisho.

    Ati 'menya icyo ushaka kandi ugiharanire. Jya unoza ibyo ukora. Ntukorere ku jisho kandi ntutekorere gushimwa. Ntiwite ku gihe bizafata, uzisanga waragezeyo.'

    Yahishuye ko kuva yashakana n’umugabo we bataratongana, gusa ngo hari igihe batumvikana ku bintu nk’abantu babana ariko ntibaragera ku rwego rwo gutongana.

    Ni umugore uhamya ko ubuzima ari urugendo ndetse ku giti cye yemeza ko zimwe mu nzozi ze yazigezemo ariko hakaba hari n’ibindi byinshi atarageraho.

    Sandrine Isheja yagiriye inama abakobwa bari ku gitutu cyo gushaka ko ubuzima ari ubwabo, ndetse ko iyo ubukwe burangiye abantu bose bataha agasigarana n’umugabo we, rero buri we akwiye kwihitiramo bitewe n’icyo umutima we ushaka.

    Bamwe mu bakunzi ba siporo nabo bifuje kumenya umukino uyu mugore akina ndetse n’uwo yemera hagati ya Messi na Ronaldo, aho yavuze ko umukino we ari amakarita gusa, naho Cristiano Ronaldo ari we yemera mbere ya Lionel Messi.

    Sandrine Isheje yahishuye byinshi ku buzima bwe

    Umugabo we bamenyanye muri 2010

    Ngo yemera Cristiano imbere ya Messi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/messi-na-ronaldo-ubunyamakuru-ntiyabiteganyaga-cyane-abana-yumva-azabyara-sandrine-isheja-yahishuye-byinshi

  • Minisitiri Mimosa yifashishije amagambo yo mu… – #rwanda #RwOT

    Byari ibyishimo muri Kigali Arena ubwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda yatsindaga Uganda mu mukino w'intoki wa Volleyball mu mikino nyafrika igahita izamuka ari iya mbere mu itsinda. Abantu benshi bishimiye itsinzi yo gutsinda abagande, harimo na Minisitiri wa Siporo Mimosa wari uhibereye

    Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Twitter, yifashishije indirimbo ya King James aho avuga ati “Umuriro watse”, yerekanye amarangamutima ye n'ibyishimo bye atewe nyuma yo no kuba u Rwanda rwatsinze Uganda maze arahaguruka arabyina.

    Yagize ati “(…)Mbega intsinzi iryoshye weeee; Umuriro watse wa mugani wa King James !!!! Intore z'uRwanda ibi ni byo bita kwimana u Rwanda SETU!.''

    Ikipe y'u Rwanda yazamutse iyoboye itsinda A ndetse izahura n'ikipe ya kabiri mu Itsinda D ririmo Maroc, Misiri, Kenya na Tanzania (yasezerewe). Uganda, yo izahura n'ikipe ya mbere muri iryo tsinda. Muri iri tsinda A, u Burundi bwasoje ku mwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Burkina Faso amaseti 3-1(24-26, 25-20, 25-21 na 25-20).

    Muri ¼ kizatangira gukinwa ku wa Gatandatu, u Rwanda ruzahura na Maroc mu gihe Uganda izahura na Misiri.

    Tunisia ifite irushanwa riheruka, izahura na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe Cameroun izahura na Nigeria.

    Abakunzi b’umukino w’intoki bishimiye intsinzi y’u Rwanda

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO UMURIRO WATSE YA KING JAMES

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109399/minisitiri-mimosa-yifashishije-amagambo-yo-mu-ndirimbo-ya-king-james-mu-kwishimira-intsinz-109399.html