Tag: Imikino

  • Uganda yihimuye ku Rwanda irutwara umwanya wa 5 mu gikombe cya Afurika cya Volleyball #rwanda #RwOT

    Uganda yegukanye umwanya wa gatanu muri iki gikombe cya Afurika cya Volleyball mu Bagabo, nyuma yo gutsinda u Rwanda amaseti 3:1. U Rwanda rusoreje iri rushanwa ryaberaga muri Kigali Arena ku mwanya wa gatandatu.

    U Rwanda rwari rwatangiye neza rutsinda Uganda amanota 25:21 mu iseti ya mbere y'uyu mukino wo guhatanira umwanya wa gatanu mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball mu Bagabo ariko imbaraga zarubanye nkeya mu maseti 3 yakurikiyeho.

    iseti ya kabiri YAtwawe na Uganda yatsinze U Rwanda ku manota 25-23 mu gihe iseti ya gatatu Uganda, yayiitsinze U Rwanda ku manota 25-20.

    Iseti ya nyuma ari nayo mbi cyane u Rwanda rukinnye muri iri rushanwa,Uganda yayitsinze ku manota 25 kuri 13.

    Ni ku nshuro ya kane u Rwanda rwegukanye umwanya wa gatandatu mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagabo mu nshuro zirindwi rumaze gukina iri rushanwa.

    Ahandi ni mu 2005, 2015 na 2017. Mu 2007, rwabaye urwa munani kimwe no mu 2003 mu gihe mu 1987 rwabaye urwa karindwi.

    Mu guhatanira umwanya wa karindwi n'uwa munani, Nigeria yatsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaseti 3-0 (25-10, 25-20, 25-22).

    Umwanya wa gatatu niwo wahise ukurikiraho kuri uyu wa Kabiri guhera saa Cyenda hagati ya Maroc na Misiri mu gihe umukino wa nyuma uhuza Tunisia na Cameroun guhera saa Kumi n'ebyiri mbere y'uko haba ibirori byo gusoza irushanwa.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/uganda-yihimuye-ku-rwanda-irutwara-umwanya-wa-5-mu-gikombe-cya-afurika-cya

  • Tunisia yegukanye igikombe cy’Afurika, u Rwanda rusoza ku mwanya wa 6 #rwanda #RwOT

    Igikombe cy’Afurika muri Volleyball mu bagabo cyari kimaze iminsi kibera mu Rwanda, cyasojwe kuri uyu wa Kabiri cyegukanywe na Tunisia yatsinze Cameroon ku mukino wa nyuma amaseti 3-1.

    Aya makipe yombi yahuye ku mukino nyuma, nyuma y’uko muri 1/2 Cameroon yasezereye Morocco n’aho Tunisia isezera Misiri.

    Uyu mukino wabereye muri Kigali Arena, Cameroon yatsinze iseti ya mbere mu buryo bworoshye, amanota 25-16, yaje gutungurwa ubwo Tunisia yayitsindaga amaseti 2 akurikiyeho, buri imwe kuri 25-21. Iseti ya nyuma Tunisia yayitsinze ku manota 25-16.

    Mu guhatanira umwanya wa gatatu, Misiri yatsinze Maroc amaseti 3-1 (23-25, 28-26, 25-21, 25-18).

    U Rwanda rwasoreje ku mwanya wa gatandatu rutsinzwe na Uganda amaseti 3-1 (25-21, 23-25, 20-25, 13-25) mu gihe Nigeria yabaye iya karindwi itsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaseti 3-0 (25-10, 25-20, 25-22).

    Kenya, Mali, u Burundi, Niger, Burkina Faso, Sudani y’Epfo, Ethiopia na Tanzania byasoreje mu myanya icyenda ya nyuma.

    Tunisia yegukanye igikombe itsinze Cameroon ku mukino wa nyuma

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/tunisia-yegukanye-igikombe-cy-afurika-u-rwanda-rusoza-ku-mwanya-wa-6

  • Volleyball: U Rwanda rutsinzwe na Uganda ruso… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino utoroheye u Rwanda n’ubwo rwari rwatangiye neza umukino rutsinda iseti ya mbere, ariko ibyakurikiyeho ntabwo byabaye byiza kuko iseti eshatu zose zegukanwe na Uganda.Uyu mukino wabereye muri Kigali Arena, ntabwo wari witabiriwe n'abafana benshi nk'ibisanzwe, kuko wabaye mu masaha y'akazi, atorohereza umufana kubibangikanya kuza ku kibuga.

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yatangiye neza umukino itsinda iseti ya Mbere ku manota 25-21, gusa Uganda yisubiyeho igarukana imbaraga mu gace ka kabiri itsinda u Rwanda ku manota 25-23, inatsinda iseti ya gatatu ku manota 25-20, inatsinda iseti ya Kane biyoroheye cyane ku manota 25-13, bituma isoza itsinze umukino kuri seti 3-1.

    Uganda yaherukaga gutsindwa n'u Rwanda mu mukino wo mu itsinda A amakipe yombi yari aherereyemo kuri seti 3-2, uyu munsi yanze gutsindwa n'u Rwanda imikino ibiri yikurikiranya, yihagararaho n’ubwo yakinaga n'ikipe iri mu rugo.

    Uganda yasoje irushanwa yegukanye umwanya wa Gatanu yahataniraga n'u Rwanda, mu gihe u Rwanda rwasoje ku mwanya wa Gatandatu. Umwanya mwiza u Rwanda rwegukanye muri iri rushanwa nyafrika ni uwa Gatanu, rwegukanye mu mwaka wa 2017 rutsinze Libya amaseti 3-1 mu mikino yari yabereye mu Misiri.

    Umukino uhuza ibi bihugu byombi iteka uba ukomeye cyane

    Uganda yihimuye klu Rwanda irutwara umwanya wa Gatanu

    U Rwanda rwananiwe gutsinda Uganda imikino ibiri yikurikiranya

    Uganda yasoje irushanwa ku mwanya wa Gatanu nyuma yo gutsinda u Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109519/volleyball-u-rwanda-rutsinzwe-na-uganda-rusoza-ku-mwanya-wa-gatandatu-mu-gikombe-cya-afuri-109519.html

  • Rayon Sports y’amasura mashya harimo na rutahizamu uvuye muri Yanga yatangiye imyitozo(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2021-202, ni imyitozo yagaragayemo abakinnyi benshi b’iyi kipe ndetse harimo na bamwe bari mu igeragezwa.

    Ni imyitozo yabereye ku kibuga cy’iyi kipe mu Nzove aho isanzwe ikorera imyitozo, ikaba yayobowe na Lomami Marcel, umutoza wungirije w’iyi kipe, ni mu gihe umutoza mukuru Masudi Djuma akiri i Burundi aho yagiye gushyingura se witabye Imana.

    Mu bakinnyi ba Rayon Sports batakoze imyitozo harimo rutahizamu ukomoka muri DR Congo, Manace Mutatu ndetse n’umunyezamu Kwizera Olivier (we ahamya ko nta masezerano y’iyi kipe afite).

    Abakinnyi bashya bose iyi kipe yaguze barimo Mugisha François Master, Mushimiyimana Mohammed, Mico Justin, Muvandimwe JMV, Byumvuhore Tresor, Mitima Isaac bose bari bahari batangiye imyitozo.

    Uretse aba bakinnyi kandi hari n’abandi barenga batanu baje mu igeragezwa ry’ibyumweru bibiri muri iyi kipe.

    Harimo myugariro Nizigiyimana Kalim Mackenzie ukomoka mu Burundi, hari kandi n’undi murundi Muntore Jean Pipi uherutse gutsindwa igeragezwa muri Yanga yo muri Tanzania.

    Kamoso wakiniraga ikipe ya AS Muhanga, rutahizamu ukomoka muri Cameroon n’abandi.

    Iyi myitozo ya mbere ikaba yitabiriwe kandi na perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele.

    Perezida wa Rayon Sports yitabiriye iyi myitozo

    Mackenzie ari mu igeragezwa muri Rayon Sports yahoze akinira

    Muntore Jean Pipi(ibumoso) ahabwa ikaze na Blaise Nishimwe

    Mitima Isaac (ibumoso), Muvandimwe JMV (hagati) na Mico Justin (iburyo) abakinnyi bashya ba Rayon Sports yaguze

    Mugisha François Master mu myitozo ya Rayon Sports yaherukagamo muri 2018

    Abakinnyi ba Rayon Sports benshi bitabiriye imyitozo

    Hakozwe imyitozo itandukanye hatarimo gukora ku mupira

    Byari ibyishimo bikomeye kuri aba bakinnyi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-y-amasura-mashya-harimo-na-rutahizamu-uvuye-muri-yanga-yatangiye-imyitozo-amafoto

  • Kiyovu SC yerekanye Niyonkuru Vladmir nk'umutoza mushya w'abanyezamu ndetse iha ikaze Ndayishimiye Thierry wakinaga muri Marines FC #rwanda #RwOT

    Ikipe y'umupira w'amaguru ya Kiyovu Sports yamaze gutangaza ko Umurundi Niyonkuru Vladmir ariwe mutoza mushya w'abanyezamu bayo mu gihe cy'imyaka ibiri iri imbere, ni nyuma yaho iyi kipe yari yatangaje ko Ndanda ariwe uzatoza abakinnyi bayo ariko ntiyaboneka mu mwaka ushize w'imikino.

    Iyi kipe ibinyujije ku rukuta rwayo twa Twitter, yatangaje ko Vladmir ariwe ugiye kuba atoza abanyezamu bayo mu gihe cy'imyaka ibiri iri imbere, yagize iti 'Twishimiye kumenyesha abakunzi bacu ko uyu munsi Kiyovu Sports yasinyishije Niyonkuru Vladimir amasezerano yo kuyibera umutoza w'abazamu.'

    Uyu mutoza aje mu ikipe ya Kiyovu SC aho yari asanzwe atoza abanyezamu bo mu ikipe y'igihugu y'u Burundi izwi nk'intamba mu rugamba, yatoje kandi mu yandi makipe atandukanye ya hano mu karere harimo na Azam FC yo muri Tanzania.

    Niyonkuru Vladmir w'imyaka 38, si ubwambere aje mu Rwanda kuko yigeze gukinira ikipe ya Rayon Sports mu mwaka wa 2006 na 2007, yanakiniye andi makipe yo mu gihugu cy'u Burundi arimo Inter Star ndetse na Azam Fc yo muri Tanzania.

    Usibye uyu mutoza Vladmir watangajwe nk'umutoza mushya w'abanyezamu mu ikipe ya Kiyovu Sports, Urucaca rwamaze gutangira imyitozo bitegura shampiyona ya 2021-2022 inaha ikaze myugariro Ndayishimiye Thierry wakinaga muri Marines FC, uyu akaba yasinye amasezerano y'imyaka ibiri.

    The post Kiyovu SC yerekanye Niyonkuru Vladmir nk'umutoza mushya w'abanyezamu ndetse iha ikaze Ndayishimiye Thierry wakinaga muri Marines FC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kiyovu-sc-yerekanye-niyonkuru-vladmir-nkumutoza-mushya-wabanyezamu-ndetse-iha-ikaze-ndayishimiye-thierry-wakinaga-muri-marines-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kiyovu-sc-yerekanye-niyonkuru-vladmir-nkumutoza-mushya-wabanyezamu-ndetse-iha-ikaze-ndayishimiye-thierry-wakinaga-muri-marines-fc

  • Cassa Mbungo akomeje guhirwa muri Kenya #rwanda #RwOT

    Umutoza w’umunyarwanda utoza ikipe ya Bandari FC muri Kenya, Cassa Mbungo Andre akomeje guhirwa muri iki gihugu, ni nyuma yo kongera gutorwa nk’umutoza w’ukwezi muri shampiyona y’iki gihugu ya 2020-2021.

    Cassa Mbungo Andre yegukanye iki gihembo cy’umutoza w’ukwezi wa Kanama nyuma y’uko ari ku rutonde rw’abatoza 5 bahanganiye igihembo cy’umutoza mwiza wa shampiyona ya Kenya.

    Cassa Mbungo Andre yaherukaga kwegukana iki gihembo muri Muatarama 2021 ubwo yari akigera mu ikipe ya Bandari.

    Yegukanye igihembo cy’umutoza w’ukwezi kwa Kanama 2021, nyuma y’uko mu mikino 5 yakinnyemo yatsinzemo 4 akanganya 1.

    Yatsinze Tusker FC yatwaye igikombe ibitego 2-1, akurikizaho Kakamega Homeboyz na yo ayitsinda ibitego 2-1 mbere yo kunyagira Mathare United 3-0.

    Yanganyije na Sofapaka ibitego 2-2 mbere y’uko isoreza kuri Wazito FC yatsinze ibitego 2-0 ku wa 22 Kanama ku munsi wa nyuma wa Shampiyona ya Kenya.

    Iki gihembo cyatanzwe ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 13 Nzeri, Cassa Mbungo yahembwe ibihumbi 50 by’amashilingi ya Kenya, ni ukuvuga arenga gato ibihumbi 450 by’amafaranga y’u Rwanda.

    Cassa Mbungo ni we mutoza rukumbi wegukanye iki gihembo inshuro 2 muri iyi shampiyona, muri Gashyanyare cyatwawe na Zedekiah Otieno wa KCB, Werurwe cyegukanwa na Francis Kimanzi wa Wazito, Stanley Okumbi wa Posta Rangers yegukanye icya Mata.

    Carlos Manuez Vaz Pinto watozaga Gor Mahia yatwaye icya Gicurasi, Robert Matano utoza Tusker FC yagitwaye muri Kamena ndetse na Nicholas Muyoti watozaga Kakamega Homeboyz wegukanye icya Nyakanga.

    Cassa Mbungo na rutahizamu we, Johana Mwita begukanye igihembo cy’ukwezi kwa Kanama

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cassa-mbungo-akomeje-guhirwa-muri-kenya

  • Cassa Mbungo akomeje kwandika amateka muri Ke… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Nzeri 2021, nibwo Cassa Mbungo yashyikirijwe iki gihembo giherekejwe n'ibihumbi 50 Ksh (asaga ibihumbi 450 Frw), nyuma yo guhigika abandi agatorwa nk'umutoza w'Indashyikirwa muri Kanama muri shampiyona ya Kenya.

    Muri Kanama, Bandari FC yatsinze Tusker FC yatwaye igikombe ibitego 2-1, ikurikizaho Kakamega Homeboyz na yo iyitsinda ibitego 2-1 mbere yo kunyagira Mathare United 3-0, yanganyije kandi na Sofapaka ibitego 2-2 mbere y'uko isoreza kuri Wazito FC yatsinze ibitego 2-0 ku wa 22 Kanama ubwo hasozwaga Shampiyona ya Kenya.

    Ni ku nshuro ya Kabiri Cassa Mbungo yegukanye igihembo cy'umutoza mwiza w'ukwezi muri shampiyona ya Kenya, kuko yaherukaga kucyegukana muri Werurwe 2021, nyuma yo kumara ibyumweru bitatu byikurikiranya ahiga abandi.

    Cassa Mbungo uri mu batoza batandatu bahataniye igihembo cy'umwaka w'imikino wa 2020/21 muri Shampiyona ya Kenya, yafashije Bandari FC gusoreza ku mwanya wa gatatu.

    Rutahizamu wa Bandari FC, Johana Mwita, yatowe nk'umukinnyi mwiza w'ukwezi kwa Kanama nyuma yo gutsinda ibitego bine akanatanga umupira umwe wavuyemo igitego mu mikino itanu yakinnye.

    Cassa Mbungo yageze muri Bandari mu ntangiriro za Mutarama, nyuma yo gutandukana na Gasogi United yari abereye umutoza, uyu mwaka w'imikino yafashije ikipe ye gusoza ku mwanya wa Gatatu muri shampiyona ya Kenya.

    Cassa Mbungo yegukanye igihembo cy’umutoza mwiza wa Kanama muri shampiyona ya Kenya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109505/cassa-mbungo-akomeje-kwandika-amateka-muri-kenya-yongeye-gutorwa-nkumutoza-mwiza-wukwezi-109505.html

  • Mupenzi Eto’o wo muri APR FC yibasiwe nyuma y’imvugo nyandagazi 'Ntawubuza imisega kumoka' #rwanda #RwOT

    Mupenzi Eto’o ushinzwe isoko ry’abakinnyi muri APR FC, yibasiwe n’abatari bake nyuma yo kumvikana avuka ko ntawubuza imbwa kumoka, ni nyuma y’ibyavuzwe ko umutoza w’iyi kipe, Adil Erradi Mohammed nta byangombwa afite byo gutoza ku ruhando mpuzamahanga.

    Mbere y’uko ikipe ya APR FC itangira imikino Nyafurika ya CAF Champions League, yamenyeshejwe na CAF ko umutoza wayo atemerewe gutoza iyi mikino kuko ibyangombwa bye bitabimwemerera kuko afite UEFA Advanced Diploma mu gihe umutoza udafite License A ya CAF asabwa kuba afite License y’ikirenga(Pro License) y’indi mpuzashyirahamwe.

    Aha niho ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda byatangiye kwibaza kuri uyu mutoza, aho byinshi byibazaga icyo APR FC imutunzemo niba ibyangomba afite bitamwemerera gutoza mu mikino mpuzamahanga kandi ari ho imukeneye.

    Ku munsi w’ejo hashize kandi ni nabwo ISIMBI yabagejejeho inkuru y’uko ibi byangombwa bishobora no kutazamwemerera gutoza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

    Iyi kipe yageze mu Rwanda ivuye muri Djibouti gukina na Mogadishu City Club umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League aho banganyije ubusa ku busa, hagiye hanze amashusho y’uyu mugabo ushinzwe kugurira iyi kipe abakinnyi atukana.

    Amashusho Mupenzi Eto’o bigaragara ko yabwiraga uwitwa Claire Mama, amubwira ko ntawubuza imimbweti kumoka.

    Ati 'Claire Mama, Claire Mama' undi yahise umubaza ati 'bimeze bite?', Eto’o yahise amusubiza ati 'meze fresh, ntawubuza imimbweti(imbwa) kumoka, ntawubuza imisega kumoka, reka reka ntawayibuza.'

    Ibi byafashwe nko kwibasira itangazamakuru ryari ryakemanze umutoza wa APR FC cyane ko ari na we wamuzanye muri iyi kipe.

    Ibi byongeye kuzamura amarangamutima ya benshi bibaza uburyo ikipe ya APR FC igendera ku kinyabupfura ikoresha umuntu nk’uyu ukoresha imvugo nyandagazi mu ruhame cyane ko atari no ku nshuro ya mbere.

    Bimwe mu bitekerekezo byatwanzwe kuri aya mashusho yasangijwe abantu kuri Instagram

    o
    murisaegide199
    Hhhhhhh ubwo c imbwa ntimenya genzi yayo ra?
    Gusa nabumuntu agira nagende adusenyeye ikipe agura imifungo
    Ikiza gikwiriye ya turekera ikipe
    o
    o georginagabby6 'Iyi discipline s ni iyo muri epiyala, ikipe y ingabo!!'
    o
    o bimenyimana_nnocent 'Iki gihungu ni kibwa gusa nta kindi! Uwigana imisega kuvuga we abariki harya?'
    o s.manchesterunited 'Ni uko ni uko ni uko ni uko Mupenzi umurayon w’ukuri sha👏👏👏👏👏👏komereza aho akazi ukarimo neza erega Rayon Sports ntiva mu mutima w’uwayifannye n’amaronko
    o
    o byukusenge.eric 'Dutegereje imyanzuro ikomeye kuko iyi equipe yamaze gutakaza umwimerere wayo kabisa'
    o bimenyimana_nnocent 'Ubundi iyi team koyahoze igira readership ihamye byagenze gute ngo bayitegeze abana bo kumuhanda ko ari ho byose byapfiriye.'

    o mfuranzizajean 'Ubuse imisega Avuga ni bande'
    o
    o mimyuwasejanv 'Ikinyabupfura Hafi Ya Ntacyo kbsa.😂😂'

    o
    reverientwizeyimana 'n’uko yakoze na we isoni zamuteye kuvuga ibishegu tutari dukeneye😢😢'
    o
    o niyonsenga95 'Uyu mutipe mbese nta kinyabupfura agiraa😂😂😂indisiiii muri APR'
    2hReply
    o s.manchesterunited 'Yampayinka dore abagirira abakinnyi APR uburyo bafite ikinyabupfura'

    o rajabudesperado 'Arita abafana batishimiye umusaruro w ikipe yabo imisega kweli😢'
    o
    o badru_ecta 'Imbwa ya mbere ni we ahubwo'
    o
    o sibomana.john.712 Uwo mugabo ari kudusebereza ikipe nizere ko ntawabimutumye'
    o
    o shyaka1620 'Ndumva ari kumoka koko,ntakindi ashoboye nugutubura, abiryozwe gutubura'
    o
    o dodos_official_91 'Imvugo z’abashumba nk’izi ntizikwiriye umukozi w’ikipe y’ingabo'

    Uyu mugabo si ubwa mbere agaragaye mu nkuru nk’izi z’imyitwarire mibi, kuko aheruka gutuka uwari umumvugizi w’iyi kipe, Kazungu Claver, uretse ibi kandi akaba ari no mu manza ashinjwa ubwambuzi.

    Yise abantu imbwa

    Benshi bibaza ukuntu ikipe ya APR FC ikoresha umuntu ufite ikinyabupfura gike

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mupenzi-eto-o-wo-muri-apr-fc-yibasiwe-nyuma-y-imvugo-nyandagazi-ntawubuza-imisega-kumoka

  • U Rwanda rwatsinze Nigeria mu bagabo n'abagore mu mikino yo guhatanira igikombe cya Afurika mu mukino w'intoki wa Volleyball #rwanda #RwOT

    Mu mikino Nyafurika ikomeje kubera mu Rwanda, mu mukino w'intoki wa Volleyball, amakipe ahagarariye u Rwanda muri iyo mikino yaraye abonye intsinzi mu bagabo ndetse n'abagore mu mikino yabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Nzeri 2021.

    Mu bagabo, u Rwanda rwakinaga amusi wo guhatanira umwanya wa gatanu kugeza ku mwanya wa munani, ni nyuma yaho iyi kipe yari yasezerewe muri kimwe cya kane cy'irangiza.

    Uyu mukino wabereye muri Sitade ntoya ya Remera izwi nka Petit Stade, warangiye u Rwanda rutsinze amaseti atatu ku busa, iseti ya mbere u Rwanda rwayitsinze ku manota 25 kuri 17 ya Nigeria, iya kabiri iyitsinda kuri 25 kuri 22 naho iya gatayu yo yayitsinze ku manota 25 kuri 17.

    Gutsinda uyu mukino ku ikipe y'u Rwanda byayihesheje itike yo gukina umukino wo guhatanira umwanya wa gatanu aho bakina n'ikipe y'igihugu ha Uganda, ni umukino ukinwa kuri uyu wa kabiri guhera ku isaha ha saa tanu z'amanywa.

    Ku ruhande rw'ikipe y'igihugu y'abagore nayo yakinaga na Nigeria, ni umukino warangiye u Rwanda rutsinze amaseti atatu ku busa bihita biyihesha itike yo gukina imikino ya kimwe cya kane cy'iyi mikino Nyafurika ha volleyball.

    Muri rusange kuri uyu munsi wa kabiri, harakinwa umukino wa nyuma wo guhatanira igikombe cya Afurika mu bagabo, ni umukino uri buhuze ikipe ya Tunisia ndetse na Cameroon.

    Guhatanira umwanya wa gatatu mu bagabo, ikipe y'igihugu ya Maroc irakina na Misiri.

    The post U Rwanda rwatsinze Nigeria mu bagabo n'abagore mu mikino yo guhatanira igikombe cya Afurika mu mukino w'intoki wa Volleyball appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rwatsinze-nigeria-mu-bagabo-nabagore-mu-mikino-yo-guhatanira-igikombe-cya-afurika-mu-mukino-wintoki-wa-volleyball/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwatsinze-nigeria-mu-bagabo-nabagore-mu-mikino-yo-guhatanira-igikombe-cya-afurika-mu-mukino-wintoki-wa-volleyball

  • Mo Salah yanditse amateka muri ruhago. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi Mohamed Salah, yanditse amateka muri ruhago ubwo yatsindaga ku mukino wa Leeds United wakinwe kuri iki Cyumweru, cyatumye yuzuza ibitego 100 amaze gutsinda muri shampiyona y'u Bwongereza ndetse asatira Didier Drogba, uyoboye Abanyafurika batsinze ibitego byinshi muri iyi shampiyona ikunzwe kurusha izindi ku Isi.

    Ni mu mukino Mohamed Salah yatsinzemo igitego cya 100 muri Premier League, mu mukino Liverpool yatsinzemo Leeds United ibitego 3-0.Uyu munya-Misiri wujuje ibitego 100 muri Premier League, yakoze amateka yo kuba umukinnyi wa kabiri ukomoka muri Afurika utsinze ibitego byinshi muri shampiyona y'u Bwongereza, nyuma y'umunya-Cote d'Ivoire Didier Drogba watsinze ibitego 104 muri iyi shampiyona ikurikirwa na benshi kuruta izindi ku Isi.

    Mu bitego 100 Salah yatsinze muri Premier League, harimo 98 yatsindiye Liverpool na bibiri yatsindiye Chelsea atamazemo igihe kirekire. Salah ukomeje kwigaragaza cyane muri Premier League, amaze gukina imikino 163, akaba yaratsinze ibitego 100, atanga imipira 36 yavuyemo ibitego.

    Source : https://yegob.rw/mo-salah-yanditse-amateka-muri-ruhago/