Tag: Imikino

  • Burundi : Abakinnyi 11 n’umutoza bakubutse i Kigali baraye ku Kibuga cy’Indege babuze ayo kwisuzumisha COVID #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru gikomeye mu Burundi kitwa Ikiriho, cyatangaje ko abaraye ku Kibuga cy’indege cya Bujumbura aria bantu 11 muri 16 bari mu Rwanda muri iriya mikino yasojwe kuri iki Cyumweru tariki 19 Nzeri 2021.

    Ngo bane muri bo babuze uko babigenza bemera kwikoramo biyishyurira ikiguzi cy’ibizamini mu gihe abaraye ku Kibuga cy’indege barimo n’umutoza w’iriya kipe.

    Ubwo bariya barundikazi bageraga ku Kibuga cy’Indege cya Bujumbura, bamwe muri bo banze kwiyishyurira mu gihe bari bahagarariye Igihugu cyabo muri ririya rushanwa.

    Babitangaje nyuma y’uko Ishyirahamwe rya Volleyball muri kiriya gihugu ritangarije ko ridafite amafaranga yo kwishyurira bariya bakinnyi bityo ko bakwiye kwiyishyurira.

    Ikipe y’u Burundi itarahiriwe na ririya rushanwa ryegukanywe na Cameroun, yatsinzwe imikino yose uko ari itatu yakinnye aho yose yayitsinzwe ku maseti atatu ku busa.

    Icyakora ishyirahamwe rya Volleyball mu Burundi ryagombaga kwishyura abagize iriya kipe ibijyanye n’ibipimo bya COVID-19 mu gihe u Rwanda rwishyuye ibindi birimo ingendo mu gihe bari i Kigali muri ririya rushanwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Burundi-Abakinnyi-11-n-umutoza-bakubutse-i-Kigali-baraye-ku-Kibuga-cy-Indege-babuze-ayo-kwisuzumisha-COVID

  • Jado Castar yatawe muri yombi akekwaho ibyerekeye abakinnyi batumye u Rwanda rwirukanwa mu irushanwa #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi uyu Bagirishya Jean de Dieu mu rwego rwo gukora iperereza ku manyanga avugwa mu guha ibyangombwa bariya bakinnyi batumye u Rwanda ruhagarikwa muri ririya rushanwa.

    RIB yagize iti 'Visi Perezida wa Kabiri wa Federation y’umukino wa Volleyball ushinzwe ibikorwa yatawe muri yombi mu rwego rw’iperereza rikomeje rifitanye isano n’ihagarikwa ry’ikipe y’igihugu ya Volleyball mu marushanwa nyafurika ategurwa na CAVB.'

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rutangaza ko rukurikiranyeho uyu mugabo icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano kugira ngo akore inshingano ze.

    Hari amakuru kandi kuri uyu wa mbere yacicikanye ko na bamwe mu bayobozi bakuru ba ririya shyirahamwe batawe muri yombi barimo Ngarambe Raphael uriyobora.

    RIB yatangaje ko abandi bayobozi bari gukorwaho iperereza ku birego bifitanye isano na biriya bikorwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Jado-Castar-yatawe-muri-yombi-akekwaho-ibyerekeye-abakinnyi-batumye-u-Rwanda-rwirukanwa-mu-irushanwa

  • Umunyabigwi mu iteramakofe agiye kwiyamamariz… – #rwanda #RwOT

    Pacquiao yatanzwe nk’umukandida n’igice kimwe cy’ishyaka riri ku butegetsi, PDP-Laban, ryacitsemo kabiri kubera aya matora. Uretse kuba azwi cyane mu iteramakofe kubera ibigwi ahafite, uyu mugabo w’imyaka 42 ni n’umusenateri mu nteko ya Philippines.

    Perezida Rodrigo Duterte ntiyemerewe kwiyamamariza indi manda, ariko ikindi gice mu ishyaka rye cyamutanzeho umukandida nka Visi Perezida, ibyo bamwe babona ko ari ugushaka kunamba ku butegetsi.

    Icyo gice cyari cyamutoranyije ngo azabe yungirije inshuti ye y’igihe kirekire, Christopher “Bong” Go, ariko Bwana Go yarabyanze. Nk’umukinnyi w’iteramakofe, Pacquiao afite umuhigo ku isi wo kuba uwa mbere mu byiciro umunani bya boxe.

    Umukino we uheruka yawutsinzwe n’umunya-Cuba, ahita avuga ko arimo kureba uko asezera uyu mukino. Mu kwemera kuba umukandida, Pacquiao yagize ati: “Ndi umurwanyi, kandi nzahora ndi umurwanyi muri ‘ring’ no hanze yayo”.

    Yasezeranyije kurwanya ubukene na ruswa.

    Ni umugabo ukunzwe mu gihugu cye ariko ushobora guhura n’urugamba rukomeye muri ayo matora, aho Sara Duterte-Carpio, umukobwa wa Perezida Duterte, ahabwa amahirwe. Ntibizwi neza abakandida bazemerwa na komisiyo y’amatora mu batanzwe n’ibice byacitse mu ishyaka PDP-Laban.

    Pacquiao asanzwe ari umusenateri muri Phillippines akaba ashobora kuyobora iki gihugu

    Pacquiao afite amateka akomeye mu mukino w’iteramakofe ku Isi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109697/umunyabigwi-mu-iteramakofe-agiye-kwiyamamariza-kuyobora-phillippines-109697.html

  • RIB yataye muri yombi Visi Perezida wa kabiri w'Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda #rwanda #RwOT

    RIB ivuga ko akekwaho 'gukoresha inyandiko mpimbano kugira ngo akore akazi ke.'

    Ifatwa rye rikurikira ihagarikwa ry'ikipe y'igihugu ya Volleyball y'abagore mu Rwanda muri Shampiyona ya Volleyball,iherutse gusozwa i Kigali itwawe na Cameroon.

    Umuvugizi wa RIB, Thierry Murangira, yatangarije The New Times ko Bagirishya akekwaho kuba yarakoresheje inyandiko mpimbano mu gukoresha imirimo ye.

    Murangira yagize ati: “Iperereza rikomeje kwerekana uruhare rw'abandi bagize federasiyo.”

    Nyuma y'uko Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Abagore isezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyaberaga i Kigali hagati ya tariki ya 10 n'iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa ku gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa, kuri ubu hakomeje iperereza riri gukorwa na Ministeri ya Siporo kuri iki kibazo.

    Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brésil, bari gukinira u Rwanda ku nshuro ya mbere, ni bo bagaragajwe nk'abakinnyi batujuje ibisabwa mbere y'umukino rwari rugiye guhuramo na Sénégal ku mugoroba wo ku wa Kane ariko uhita uhagarara utaratangira.

    Kuva uwo mugoroba, habaye inama zitandukanye zahuje inzego zirimo Minisiteri ya Siporo, Impuzamashyirahamwe ya Volleyball muri Afurika (CAVB), Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umukino wa Volleyball (FRVB) n'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'uyu mukino (FIVB).

    Ku wa Gatanu mu ijoro, Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Umukino wa Volleyball (FIVB), ryagaragaje ko uburyo aba bakinnyi bane bakomoka muri Brésil batangiye gukiniramo u Rwanda bidakurikije amategeko yaryo, isaba ko bahagarikwa, Ishyirahamwe Nyarwanda rya Volleyball (FRVB) rigaharikwa ndetse n'u Rwanda rugaterwa mpaga mu mikino rwamaze gukina.

    Minisiteri ya Siporo yo yagaragazaga ko kugira ngo irushanwa rikomeze ari uko abakinnyi bakomeza gukinira Ikipe y'Igihugu muri iri rushanwa ndetse na FRVB ntihagarikwe mu gihe CAVB yo yumvaga abakinnyi bahagarikwa, ariko u Rwanda rukemererwa gukina.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rib-yataye-muri-yombi-visi-perezida-wa-kabiri-w-ishyirahamwe-rya-volleyball-mu

  • Abanyarwanda barakaye cyane kubera gusezererwa ku ikipe y'igihugu muri Volleyball #rwanda #RwOT

    Iyi minisiteri ntitangaza impamvu iyi kipe yavanywemo, ariko hashize iminsi ibiri iri rushanwa rihagaze hari impaka ku birego byarezwe u Rwanda byo gukinisha abakinnyi batemewe.

    Iyi kipe yari irimo abakinnyi bane bakomoka muri Amerika y'Epfo, bivugwa ko amakipe ya Nigeria na Maroc yareze ko abo bakinnye mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Bivugwa ko aba bakinnyi bazanywe n'umutoza w'umunya-Brazil Paulo De Tarso Milagres w'ikipe zombi iy'abagore n'iy'abagabo wahawe aka kazi mu ntangiriro z'ukwezi kwa munani, bakemezwa n'abashinzwe Volleyball mu Rwanda.

    Aba bakinnyi bari bagize uruhare rukomeye mu kugeza ikipe y'u Rwanda muri 1/2 idatsinzwe umukino n'umwe.

    Ku mbuga nkoranyambaga Abanyarwanda bamwe batangaje ko ari “igisebo” ku ikipe yakiriye irushanwa gukora amakosa nk'ayo bikayiviramo kuvanwa mu irushanwa yakiriye.

    Ikipe y'u Rwanda y'umupira w'amaguru mu myaka ishize yahanwe ku rwego rwa Africa ihamwe no gukinisha abakinnyi bo mu bindi bihugu mu buryo bunyuranyije n'ubwemewe.

    Umwe yanditse kuri Twitter ati: “Kuki amateka atatwigisha. Kuki ababishinzwe batabona ko ari ukwirarira gushaka guseruka uko tutari. Hakwiye kugira ubazwa ibi.”

    Undi yagize ati ” Ese ministry ntimwabonye list y'abakinnyi? Kuki mutakumiriye iri kosa?

    Aba bantu batekinika bagasebya igihugu bagomba kumenyekana ndetse bagahanwa by'intangarugero.

    Usibye ngo gusebya igihugu, bavukije abakini amahirwe no kuburizamo ibyishimo by'abafana b'ikipe y'Igihugu. Sad”.

    Undi ati “Ababigizemo uruhare bagomba kwegura ku mirimo yabo bose uhereye no muri minister ya sport ni gute bakinisha abakinyi batanatuye mu gihugu nibura umwaka wenda ahubwo turasaba ibisobanuro uko byagenze kugirango abo bakinyi babashe kwambara umwenda wi gihugu shame kabisa.”

    Undi ati “Ababigizemo uruhare begure, kandi bahanwe bikomeye. Mudukojeje isoni gusa.”

    Minisiteri y'imikino yavuze ko yahise ifata iyi mikino isigaye mu nshingano zayo mu gihe ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda ryahagaritswe gukomeza gutegura iri rushanwa.

    Imikino ya nyuma yose uyu munsi
    Imikino yo gushaka umwanya (classement), iya demi-finale hamwe na finale y'igikombe cya Africa yose iraba kuri iki cyumweru kugeza nijoro.

    Gushaka umwanya

    DR Congo yari gukina na Senegal (ariko iyi kipe yaraye yitahiye)

    Bityo Tunisia irakina na DR Congo

    Demi-finale

    Kenya Vs Maroc

    Cameroun Vs Nigeria

    Finale/saa mbili z'ijoro (20h)

    Itsinda hagati ya Kenya na Maroc irahura n'itsinda hagati ya Cameroun na Nigeria.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abanyarwanda-barakaye-cyane-kubera-gusezererwa-ku-ikipe-y-igihugu-muri

  • Itangazo ryihutirwa ku bijyanye n'imikino ya Volleyball #AfricaVolleyChampionship2021 irimo kubera mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB) ryatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 19 Nzeri 2021 aribwo hari buze kuba imikino ya nyuma (semi-finals and finals) mu irushanwa rya African Women Volleyball championship 2021 ririmo kubera mu Rwanda. Nkuko bigaragara ku rutonde rwashyizwe hanze na CAVB ikipe y'U Rwanda Amavubi ntabwo iri mu makipe ari buze gukina iyi mikino isoza iri rushanwa rya African Women Volleyball championship 2021.

    Source : https://yegob.rw/itangazo-ryihutirwa-ku-bijyanye-nimikino-ya-volleyball-africavolleychampionship2021-irimo-kubera-mu-rwanda/

  • Aho inzovu zirwaniye ibyatsi nibyo bihababarira! Ni inyungu za bamwe? U Rwanda rwakuwe mu irushanwa #rwanda #RwOT

    Umwanzuro wamaze gufatwa ko igikombe cy’Afurika cy’abagore muri Volleyball kirimo kubera mu Rwanda cyari kimaze iminsi 3 gisubitswe kigomba gukomeza nta Rwanda rurimo nyuma yo gushinjwa gukoresha abakinnyi babonye ubwenegihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Ku wa Kane nibwo u Rwanda rwagombaga gukina umukino usoza itsinda A mu gikombe cy’Afurika cya Volleyball mu bagore kirimo kubera mu Rwanda, wahagaritswe utabaye.

    Nyuma nibwo haje ikirego cy’ikipe y’igihugu ya Nigeria yareze ivuga ko u Rwanda rwakinishije abakinnyi 4 (Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes) bashobora kuba barabonye ubwenegihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Iki kibazo cyafashe iminsi 3 yose kuko hari habuze ubwumvikane aho Federasiyo mpuzamahanga y’umukino wa Volleyball(FIVB) yashakaga ko irushanwa rikomeza u Rwanda rugakurwamo n’abo bakinnyi bagahanwa itabyumvaga kimwe n’u Rwanda rwabonaga ko rurengana ndetse na federasiyo ya Volleyball muri Afurika(CAVB) yashakaga ko u Rwanda rukomeza irushanwa, ibi nibyo byatindije iki gikombe gukomeza ndetse amakuru avuga ko u Rwanda rwari rwafashe umwanzuro ko ritagomba gukomeza kubera mu Rwanda mu gihe u Rwanda rwarenganyijwe.

    Byaje kurangira icyemezo cya FIVB gihawe umugisha Minisiteri ya Siporo ikaba yemeje ko iri rushanwa rikomeza guhera uyu munsi saa 10:00′ ariko rikajya mu biganza bya MINISPORTS na CAVB nk’uko FIVB yabyifuje, FRVB ikaba igomba kujya ku ruhande kuko ari yo ishinjwa amakosa.

    Ese u Rwanda rufite ayahe makosa muri iki kibazo?

    Biragoye kuba wamenya ukuri nyakuri kuko havugwa byinshi, bivuzwe ko bizwi na ba nyirabyo gusa, ariko na none mu makuru ISIMBI yabashije gushakisha ikageraho, bimwe mu byo u Rwanda rushinjwa ko aba bakobwa baba barakiniye ibindi bihugu yaba ari amakosa ya Brazil yabeshye.

    U Rwanda rwagiye gusabira aba bakobwa ibyangombwa muri FIVB, ibasaba kujya muri Brazil kubaza federasiyo y’iki gihugu niba nta bihugu bakiniye, mu ibaruwa ISIMBI yabashije kubona yasubijwe u Rwanda ni uko yabwiye u Rwanda na FIVB ko aba bakinnyi uko ari bane nta gihugu bigeze bakinira, bemerewe gukinira igihugu cyose bifuza icyo bashidikanyaho ari urwego rwabo, FIVB niyo yatanze uburenganzira babona ibyangombwa byo gukinira u Rwanda.

    Mu nama yabaye FIVB yagaragaje ko sisteme igaragaza ko Bianca yakiniye Tanzania, byageze n’aho bavuga ko n’umunyarwandakazi Flavia na we ari umukinnyi ukomoka muri Brazil, ibi byababaje Minisiteri ya Siporo uburyo burikanya harimo kuza ibintu byose bisa n’ibyahimbwe byose bigerekwa ku Rwanda kandi ibyo rwakoze byose byaranyuze mu nzira nziza, yahisemo ko irushanwa ryahagarara ndetse inasaba CAVB kwandika itangazo ariko iyi federasiyo ibura uburyo ibikoramo.

    Ikindi kivugwa ko u Rwanda rwakoze amakosa yo kubandikisha ko ari abakinnyi b’amakipe yo mu Rwanda kandi badafite license zabo, gusa na none umuntu yakwibaza icyo CAVB yagendeyeho ibemerera gukina iri rushanwa kandi ibyangombwa bituzuye.

    Aho inzovu zirwaniye ibyatsi nibyo bihababarira, u Rwanda ntirwaba rwaraguye mu mutego w’inyungu za bamwe?

    Waithaka Kioni, akaba visi perezida wa mbere w’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika(CAVB) wafashe icyemezo cyo gusubika umukino w’u Rwanda na Senegal aricuza iki cyemezo yafashe aho abamwegereye bavuga ko yemera ko yakoreshejwe.

    Kioni akaba ari icyemezo yafashe na perezida wa CAVB, Hajij Bouchra wari i Burundi atabizi byatumye aza shishi itabona gukurikirana iby’icyo kibazo. Amakuru avugako bitewe n’icyemezo Kioni yafashe yahise ahezwa mu nama zose zabaye nta n’imwe yigeze yitabira, yabibonaga ku mbuga nkoranyambaga nk’abandi.

    Benshi batunguwe n’uburyo ikirego cya Nigeria cyihutishijwe ndetse n’imyanzuro igafatwa byihuse, ikindi uburyo iki gihugu cyagiye kurega muri FIVB gisize CAVB.

    Ikibazo cya Ary Graça ukomoka muri Brazil akaba umuyobozi wa FIVB afitanye na federasiyo ya Volleyball yo muri Brazil cyo kuba akurikiranyweho amafaranga yanyereje ubwo yayoboraga federasiyo ya Volleyball y’iki gihugu, ni kimwe mu bindi bivugwa ko yakoze ibishoboka byose ngo agaragaze ko n’ubwo u Rwanda rwabwiwe na federasiyo ya Brazil ko aba bakinnyi nta handi bakinnye nyamara hahari, bivuze ko waba rwabeshywe.

    Irushanwa rirakomeza

    Guverinoma y’u Rwanda yinjiye muri iki kibazo maze ibiganiro byavuye mu nama yahuje CAVB, FIVB na MINISPORTS byemeza ko irushanwa rikomeza u Rwanda rutarimo ndetse n’amanota rukayamburwa.

    MINISPORS ivuga ko ibizava mu iperereze ry’iki kirego bizatangazwa mu minsi iri imbere. Imikino irakomeza hakinwa imikino ya 1/2 guhera saa 10:00′, aho muri ½ Morocco ya mbere mu itsinda A ihura na Kenya ya kabiri mu itsinda B, Nigeria ya kabiri mu itsinda A igahura na Cameroun ya mbere mu itsinda B.

    Imikino ya ½ irabera muri Kigali Arena ni mu gihe Petit Stade yakira imikino yo guhatanira umwanya wa 5 gutanu kuzamura.

    Moreira Bianca Gomes sisteme igaragaza ko yakiniye Tanzania

    Aline Siqueira na we yari mushya mu ikipe y’igihugu akomoka muri Brazil

    Mariana Da Silva na we ashinjwa kubona ubwenegihugu mu nzira zitari nziza

    Apolinario Caroline Taiana na we ni inshuro ya mbere yambaye umwenda w’u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/aho-inzovu-zirwaniye-ibyatsi-nibyo-bihababarira-ni-inyungu-za-bamwe-u-rwanda-rwakuwe-mu-irushanwa

  • Volleyball:Tunisia yisubije igikombe cya Afurika itsinze Cameroon #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu ya Tunisia yisubije Igikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagabo nyuma yo gutsinda Cameroun amaseti 3-1 (16-25, 25-21, 25-21, 25-16) ku mukino wa nyuma wabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa Kabiri.

    Cameroon yari yitezwe ko yihorera kuri iki kigugu cyayitsinze muri 2019,yongeye gutungurwa itsindwa irushwa na Tunisia iri ku rwego rwo hejuru cyane muri Afurika.

    Cameroun yatsinze iseti ya mbere mu buryo bworoshye ku manota 25-16, ariko itungurwa no gutsindwa ebyiri zakurikiyeho kuri 25-21.

    Tunisia ifite abakinnyi bafite ubuhanga budasanzwe yaba mu kubaka umukino no gutera ibiro,yatsinze iseti ya nyumaku manota 25-16 ihita yegukana igikombe cya Afurika ku nshuro yayo ya 11.

    Mu guhatanira umwanya wa gatatu, Misiri yatsinze Maroc amaseti 3-1 (23-25, 28-26, 25-21, 25-18).

    U Rwanda rwasoreje ku mwanya wa gatandatu rutsinzwe na Uganda amaseti 3-1 (25-21, 23-25, 20-25, 13-25) mu gihe Nigeria yabaye iya karindwi itsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaseti 3-0 (25-10, 25-20, 25-22).

    Kenya, Mali, u Burundi, Niger, Burkina Faso, Sudani y'Epfo, Ethiopia na Tanzania niko zikurikirana mu myanya icyenda ya nyuma.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/volleyball-tunisia-yisubije-igikombe-cya-afurika-itsinze-cameroon

  • UEFA CL: Manchester United itangiranye imibar… – #rwanda #RwOT

    Urugendo rwa Champions League Manchester United yarutangiriye mu Busuwisi aho yari yasuye Young Boys ariko itaha uko yaje nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1. Manchester United niyo yafunguye amazamu ku munota wa 13 igitego cyatsinzwe na Cristiano Ronaldo ahawe umupira na Bruno Fernandes.


    Abakinnyi babanje mu kibuga: Manchester United; De Gea, Wan-Bissaka, Maguire, Lindelof, Shaw, Fred, Van de Beek, Fernandes, Pogba, Sancho, Ronaldo. Young Boys; von Ballmoos; Hefti, Camara, Lauper, Garcia; Sierro, Martins; Fassnacht, Aebischer, Ngamaleu; Elia.

    Ku munota wa 35 Aaron Wan-Bissakayaje guhabwa ikarita itukura ku ikosa yari akoreye umukinnyi wa Young Boys. Ku munota wa 37, Manchester United yakoze impinduka, Jason Sancho ava mukibuga hinjira Diogo Dalot, ndetse igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe ku busa bwa Young Boys.


    Ronaldp yongeye kwandikisha 

    Igice cya Kabiri kigitangira, Manchester United yongeye ikora impinduka, Donny van de Beek yavuye mu kibuga asimbuye na Raphael Varane, na Young Boys Vincent Sierro ava mu kibuga asimburwa na Theoson Jordan Siebatcheu. Ku munota wa 66 Nicolas yaje kubonera igitego Young Boys ku mupira yari ahawe na Silvan Hefti.

    Ku munota wa 72 Cristiano Ronaldo yavuye mu kibuga asimbuwe na Jesse Lingard ndetse na Bruno Fernandes asimburwa na Nemanja Matic. Amakipe yombi yagumye kunganya kugeza ku munota wa 90 ndetse Umusifuzi yongeraho iminota 5 y’inyongera ku munota wa 5 Theoson Jordan aza kubona igitego cya kabiri kubera umupira Jesse Lingard yatanze nabi yisanga umuzamu asigaranye na Theoson Jordan.


    Young Boys itsinze Manchester united 

    Igitego Cristiano Ronaldo yatsinze cyahise kiba igitego cya 135 muri Champions League ndetse kiba igitego cya 16 cya Champions League muri Manchester United.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109525/uefa-cl-manchester-united-itangiranye-imibare-mibi-nyuma-yo-gutsindwa-na-young-boys-109525.html

  • Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe ya Volleyball muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Ntabwo ubutumwa bwashyizwe kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bwagaragaje icyo abo bayobozi bombi baganiriye.

    Hajij Bouchra ari mu Rwanda aho yitabiriye Igikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagabo n’abagore, kiri kuba hagati ya tariki ya 5 n’iya 20 Nzeri 2021.

    Bouchra amaze iminsi yitabira imikino itandukanye iri kubera muri Kigali Arena i Remera mu mujyi wa Kigali.

    Bouchra Hajij aherutse kuvuga ko kugira ngo u Rwanda rwemererwe kwakira aya marushanwa akomeye ku mugabane wa Afurika, byaturutse ku kuba ubusabe rwatanze bwari busobanutse kurusha ubundi bakiriye ndetse rukaba rugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’uyu mukino muri Afurika.

    Mu bindi kandi byagendeweho harimo ibikorwa remezo bihagije byorohereza amarushanwa nk’ayo akomeye n’ubunararibonye mu kwakira imikino yo ku rwego mpuzamahanga.

    Aya marushanwa yombi yaba ay’abagabo n’abagore ari kubera mu Rwanda azatanga itike y’Igikombe cy’Isi cya Volleyball kizaba mu mwaka utaha wa 2022.

    Hajij Bouchra amaze iminsi mu Rwanda

    source : https://ift.tt/3z6UVKJ