Tag: Imikino

  • Kuri milyoni 40, rutahizamu w’ikipe y’igihugu mu muryango winjira mu ikipe yo muri Batswona #rwanda #RwOT

    Nta gihindutse rutahizamu wa Gasogi United n’ikipe y’igihugu Amavubi, Iradukunda Jean Bertrand ararekeza mu ikipe ya Township Rollers yo muri Batswona.

    Amakuru avuga ko uyu rutahizamu uri ku mwaka we wa nyuma muri Gasogi United ashobora gutangwaho miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Iradukunda uri mu bakinnyi 36 umutoza Mashami Vincent yahamagaye kwitegura umukino wa Uganda mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi, yamaze kugera mu mwiherero w’ikipe y’igihugu.

    Amakuru agera ku ISIMBI, avuga ko ibiganiro ku mpande zombi (Gasogi na Township Rollers) bisa n’ibyarangiye hasigaye ko hatangira gushakwa uburyo yerekeza muri iyi kipe.

    Uyu mukinnyi ukina ku mpande asatira, mu kiganiro kigufi yahaye ISIMBI, yavuze ko bitararangira, amakipe yombi hari ibyo akiganiraho.

    Iradukunda Jean Bertrand yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda, APR FC, Police FC, Bugesera FC, Mukura VS na Gasogi United akinira kugeza uyu munsi.

    Iradukunda Jean Bertrand ashobora kwerekeza muri Botswana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kuri-milyoni-40-rutahizamu-w-ikipe-y-igihugu-mu-muryango-winjira-mu-ikipe-yo-muri-batswona

  • Rutahizamu wa APR FC n’Amavubi yambitse impeta umukunzi we #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’ikipe ya APR FC utarimo gukina muri iyi minsi kubera imvune yambitse impeta umukunzi we Uwase Kelia amusaba ko yazamubera umugore.

    Byiringiro Lague na Uwase Kelia bamaze imyaka irenga ine bakundana, akaba yamwambitse impeta ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Kabiri.

    Amakuru avuga ko uyu muhango wabereye mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko muri Mera Neza.

    Uwase Kelia na we akaba yahise amwemera kuzamubera umugore maze igihe gisigaye ku Isi bakazakimarana.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko amusabye kumubera umugore mu gihe umuhango wo Gufata Irembo wabaye mu minsi ishize.

    Ku munsi w’ejo ku wa Kane tariki ya 30 Nzeri nibwo bazasezerana imbere y’amategeko.

    Biteganyijwe ko ubukwe bwabo buzaba mu mpera z’uyu mwaka mu kwezi k’Ukuboza.

    Ikiganza cya Kelia hejuru y’icya Lague nyuma yo kwambikwa impeta

    Kelia yishimiye kwambikwa impeta na Lague

    Ntibajya bahisha ko bakundana

    Lague na Kelia bamaze igihe bakundana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wa-apr-fc-yambitse-impeta-umukunzi-we

  • Perezida wa APR FC yashimiye abakinnyi b’iyi kipe, asura ibikorwaremezo bishya iyi kipe yujuje(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kuva mu butumwa bw’akazi, Lt Gen Mubarakh Muganga akaba umuyobozi wa APR FC, yasuye ikipe ya APR FC i Shyorongi ashimira abakinnyi uburyo bitwaye mu mikino iheruka CAF Champions League, aboneraho no gusura bimwe mu bikorwa iyi kipe yujuje bizajya bifasha abakinnyi mu myitozo.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri 2021 nibwo Lt Gen Mubarakh Muganga yasuye aba bakinnyi aho bakorera imyitozo i Shyorongi ari nabo bakorera umwiherero.

    Lt Gen Mubarakh Muganga yashimiye abakinnyi b’iyi kipe kuba barasezereye Mogadishu City Club mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League nubwo atabashije kuwukurikirana bitewe n’ubutumwa bw’akazi ariko yawukurikiranye mu mashusho, gusa yabasabye kwitwara neza mu mikino iri imbere.

    Ati 'Ndabashimira uburyo mwitwaye mukuramo iriya kipe nyamara ibarizwamo abakinnyi mpuzamahanga barenga barindwi byari ibyishimo, n’ubwo ntabashije kugera kuri sitade ngo nkurikirane uriya mukino kuko narindi mu butumwa bw’akazi, ariko nawukurikiranye mu buryo bw’amashusho. Mwitwaye neza, ntabwo nari narabonye uburyo bwo kubashimira ku mugaragaro ubu nicyo cyanzanye.'

    'Nsoje mbasaba gukomeza imyitozo myiza kugira ngo tuzabashe no gutahana intsinzi mu mikino tuzakurikizaho, imyitozo murayikora neza twizeye ko n’ahandi tuzabona intsinzi ituma Ingabo z’Igihugu zishima, abakunzi ba APR FC n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange bikaba akarusho.'

    Uyu muyobozi kandi yasuye ibikorwa iyi kipe yujuje i Shyorongi bizajya bifasha abakinnyi mu myitozo cyane kongerera abakinnyi imbaraga.

    Hari ikibuga cy’umucanga abakinnyi bazajya bifashisha, hari inzu irimo ibikoresho bizajya bifasha abakinnyi mu myitozo yo gukomeza inyama.

    Lt Gen Mubarakh Muganga yasuye APR FC

    Inzu yo abakinnyi bazajya bajyamo bagiye gukomeza imitsi nayo yaruzuye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-wa-apr-fc-yashimiye-abakinnyi-b-iyi-kipe-asura-ibikorwaremezo-bishya-iyi-kipe-yujuje-amafoto

  • Icyifuzo cya Eric Nshimiyimana k’umutoza w’ikipe y’igihugu, Mashami Vincent #rwanda #RwOT

    Umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana avuga ko ashaka gusaba umutoza w’ikipe y’igihugu, Mashami Vincent ko abakinnyi bahamagawe mu Mavubi yabareka bagakina umukino wa gicuti bafitanye na Rayon Sports ku wa Gatandatu bagasubira mu mwiherero.

    Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 36 bagomba kwitegura imikino 2 yo mu itsinda E mu ushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 yo u Rwanda ruzakinamo na Uganda mu kwezi gutaha.

    Aba bakinnyi bahamgawe by’umwihariko abakina mu Rwanda, bagomba gutangira umwiherero uyu munsi bitegura uyu mukino aho bazawukorera La Palisse Hotel Nyamata.

    Uyu mwiherero ukaba wahuriranye n’umukino wa gicuti AS Kigali ifitanye na Rayon Sports ku wa Gatandatu mu rwego rwo kwitegura shampiyona y’icyiciro cya mbere izatangira tariki ya 30 Ukwakira 2021, buri kipe yifuzaga gukina n’indi yuzuye.

    Eric Nshimiyimana avuga ko nta kibazo kuko igihugu cyabahamagaye, ariko na none yifuzaga gukina uyu mukino ikipe ye yuzuye, bityo akaba ashaka gusaba Mashami niba aba bakinnyi atabareka bagakina uyu mukino ubundi bagasubira mu mwiherero bitegura umukino uzaba tariki ya 7 Ukwakira.

    Ati 'nko ku wa Gatandatu hari abo tuzaba tudafite, ariko wareba n’ikipe y’igihugu nabo irabashaka, irashaka gutegura, tuzakomeza tuvugane niba bishoboka twavugana bakaza bagakina bagasubirayo, ibyo ariko ndavuga nibikunda, ntabwo bitubangamiye ariko ni ukureba ukuntu twagirana imikoranire myiza kuko twese turi mu irushanwa.'

    AS Kigali ifite abakinnyi 5 bahamagawe mu ikipe y’igihugu barimo Ntwari Fiacre, Rukundo Denis, Niyibizi Ramadhan, Niyonzima Olivier Seif na Haruna Niyonzima, ni mu gihe Rayon Sports ifite 4, Niyigena Clement, Nsengiyumva Isaac, Nishimwe Blaise na Muhire Kevin.

    Mashami abakinnyi yahamagaye bagomba gutangira umwiherero uyu munsi

    Eric Nshimiyimana avuga ko bazasaba Mashami akareka aba bakinnyi bagakina uyu mukino wa gicuti

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyifuzo-cya-eric-nshimiyimana-k-umutoza-w-ikipe-y-igihugu

  • Rayon Sports: Rutahizamu w’umunya-Mali yasin… – #rwanda #RwOT

    Kuru uyu wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri 2021, ni bwo Rayon Sports yatangaje ko rutahizamu mpuzamahanga w'umunya-Mali, Souleyman Sanogo yasinyiye iyo kipe amasezerano y'imyaka ibiri, nyuma yo gutsinda igeragezwa yari amazemo iminsi.

    Sanogo yasinye amasezerano y'imyaka ibiri azakinira Rayon Sports, ndetse ahabwa nimero 9 azajya yambara. Uyu munya-Mali abaye umukinnyi wa kabiri wari mu igeragezwa, uhawe amasezerano muri Rayon Sports, nyuma ya rutahizamu w'umunya-Cameroun, Willy Onana nawe uherutse guhabwa amasezerano y'imyaka ibiri.

    Kuri uyu wa Kabiri kandi nibwo Abakinnyi babiri baje nk'intizanyo za Raja Cassablanca batangiye imyitozo muri Rayon Sports, aho bagaragaye mu kibuga bakorana n'abandi mu Nzove, mumyitozo yo mu gitondo.

    Abakinnyi 2 bakomoka muri Maroc, Rharb Youssef na Ayoub Ait Lahssaine batijwe Rayon Sports ku wa Gatandatu na Raja Casablanca yo muri Maroc bafitanye amasezerano y'ubufatanye, batangiye imyitozo kuri uyu wa Kabiri.

    Aba bakinnyi bombi basinye amasezerano y'umwaka umwe muri Rayon Sports.

    Nyuma yo kugera mu Rwanda ku Cyumweru, aba bakinnyi bombi bakoze imyitozo yabo ya mbere muri Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri mu gitondo.

    Rayon Sports ikomeje kwitegura Shampiyona izatangira tariki ya 30 Ukwakira, ubu imaze gukina imikino ibiri ya gicuti, aho yatsinze Musanze FC igitego 1-0 na AS Muhanga ibitego 3-1 mu mpera z'icyumweru gishize.

    Biteganyijwe ko Rayon Sports izakina undi mukino wa gicuti na Gorilla FC ku wa Gatatu, ikazongera kugaruka mu kibuga ikina na AS Kigali ku wa Gatandatu.

    Souleyman Sanogo yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2

    Sanogo yahawe nimero 9 azajya yambara muri Rayon Sports

    Rharb Youssef na Ayoub bakoze imyitozo ya mbere muiri Rayon Sports nyuma yo kuva muri Raja yo muri Maroc

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109946/rayon-sports-rutahizamu-wumunya-mali-yasinye-imyaka-ibiri-abanya-maroc-bakora-imyitozo-ya–109946.html

  • Pep Guardiola yavuze ibintu bitangaje ku busatirizi bwa PSG barahura #rwanda #RwOT

    Kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nibwo Manchester City ya Pep Guardiolairatana na PSG ikinamo Lionel Messi w'imyaka 34 yagize igihangange bagikorana muri FC Barcelona.

    Messi waherukaga kugira ikibazo mu ivi,yagarutse kuri Parc des Princes guhangana na City itajya yorohera PSG cyane ko mu mwaka ushize ariyo yayisezereye muri 1/2 cya UEFA Champions League.

    Mauricio Pochettino afite amahirwe yo gukoresha Messihamwe na Kylian Mbappe na Neymar muri uyu mukino PSG ishakamo amanota byanze bikunze cyane ko mu mukino wa mbere wo mu itsinda barimo rya Champions League banganyije na Club Brugge igitego 1-1.

    Guardiola yabwiye abanyamakuru ati: 'Tugomba gukora iki? Simbizi.kubera ubwinshi bw'abakinnyi beza ifite sinzi uko nabahagarika, ni beza cyane.

    Iyo umaze kubona abakinnyi beza nka bariya bari kumwe,biba bigoye kubagenzura. Tugomba kugarira neza mu gihe dufite umupira ntitubemerere kwiruka ariko biragoye cyane.

    “Sinzi niba aribo beza ku isi – ariko ntibasanzwe, bose ni beza ku giti cyabo, bashobora guhuza bagakorana.

    Bafite impano zose kandi tugomba kubikora nk'ikipe aho gushyira igitutu ku mukinnyi umwe.”

    Guardiola na Messi bagiranye ibihe byiza cyane mu myaka ine bamaranye muri Barcelona – ubwo batwaraga Champions League inshuro ebyiri bari kumwe.

    Manchester City yatsinze PSG ku giteranyo cy'ibitego 4-1 muri ½ cya UEFA Champions League y'umwaka ushize mbere y'uko itsindwa na Chelsea ku mukino wa nyuma.

    Paris Saint-Germain na Manchester City zigiye guhura ku nshuro ya gatandatu mu gihe iyi kipe yo mu Bufaransa ikomeje gutegereza gutsinda umukino wa mbere (yatsinzwe itatu, inganya ibiri).

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/pep-guardiola-yavuze-ibintu-bitangaje-ku-busatirizi-bwa-psg-barahura

  • Amavubi : Hahamagawe 36 barimo ab PoliceFC 6, ASKigali 5, APR 4, Rayon 3 #rwanda #RwOT

    Muri aba 36, ikipe ifite abakinnyi benshi ni Police FC ifitemo batandatu, igakurikirwa na As Kigali ifitemo batanu, naho APR FC ikagiramo bane mu gihe mukeba wayo Rayon Sports ifitemo batatu.

    Abakinnyi 36 bahamagawe

    Abanyezamu (Goalkeepers)

    Mvuyekure Emery (Tusker FC), Buhake Twizere Clément (Strømmen IF), Ndayishimiye Eric Bakame (Nta kipe arabona), Gahungu Habarurema (Police FC), Ntwali Fiacre (AS Kigali)

    Abakina imbere y’umuzamu (Defenders)

    Omborenga Fitina (APR FC), Rukundo Denis (As Kigali), Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat), Rutanga Eric (Police FC), Rwatubyaye Abdul (FK Shkupi, Macedonia), Nirisarike Salomon (Urartu FC, Armenia), Ngwabije Bryan Clovis (SC Lyon, France), Manzi Thierry (FC Dila Gori, Georgia), Bayisenge Emery (Ntakipe afite), Niyigena Clément (Rayon Sports FC), Nemeyimana Kato Samuel (Bugesera FC), Mutsinzi Ange (CD Trofense, Portugal)

    Abakina hagati mu kibuga (Midfielders)

    Bizimana Djihad (KMSK Deinze), Muhire Kevin (nta kipe, biravugwa ko yasinyira Rayon Sports), Rafael York (AFC Eskilstuna, Sweden), Nsengiyumva Isaac (Rayon Sports FC), Mukunzi Yannick (Sandvikens IF, Sweden), Niyonzima Olivier (As Kigali), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC), Niyonzima Haruna (As Kigali), Manishimwe Djabel (APR FC), Nishimwe Blaise (Rayon Sports FC), Niyibizi Ramadhan (As Kigali).

    Abakina basatira izamu bashaka ibitego (Forwards)

    Kagere Medie (SIMBA SC, Tanzania), Tuyisenge Jacques (APR FC), Iradukunda Jean Bertrand (GASOGI UNITED), Hakizimana Muhadjir (POLICE FC), Twizerimana Onesme (Police FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC), Kalisa Jamir (Vipers SC, Uganda), Mugunga Yves (APR FC).

    Imikino ibiri u Rwanda rugomba gukina na Uganga iteganyijwe tariki 7 na 10 Ukwakira 2021. Umukino ubanza Amavubi Stars azakira Ikipe y’Igihugu ya Uganda (Uganda Cranes) ku wa kane tariki ya 7 Ukwakira 2021 kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo ku isaha ya saa moya z’ijoro, umukino wa kabiri ukazabera i Kampala muri Uganda tariki ya 10 Ukwakira 2021.

    Abakinnyi 36 bahamagawe n’umutoza Mashami Vincent, bagomba gutangira umwiherereo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nzeri 2021, bakazajya bakorera imyitozo ya kumanywa kuri Stade Amahoro I Remera. Imyitozo ya nimugoroba ikazajya ibera kuri sitade ya Kigali.

    Muri iyi mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022, U Rwanda ruri mu itsinda E rurikumwe n’amakipe y’ibihugu ya Uganda, Mali na Kenya.

    U Rwanda nta mukino n’umwe rwari rwatsinda muri iri tsinda, icyo Amavubi yakoze gikomeye ni ukunganyiriza na Kenya kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo. Iri tsinda riyobowe na Mali ifite amanota ane, igakurikirwa na Kenya ifite amanota abiri, Uganda ni iya gatatu muri iri tsinda E n’amanota 2, mu gihe Amavubi ari aya nyuma n’inota rimwe gusa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Amavubi-Hahamagawe-36-barimo-ab-PoliceFC-6-ASKigali-5-APR-4-Rayon-3

  • Abakinnyi 36 umutoza Mashami Vincent yahamagaye guhangana Uganda #rwanda #RwOT

    Mashami Vincent Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru ‘Amavubi Stars’, yahamagaye abakinnyi 36 bitegura imikino ibiri u Rwanda rugomba guhuramo na Uganda mu rwego rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar 2022, ni imikino yo mu itsinda E.

    Umukino ubanza uzabera i Kigali aho ‘Amavubi Stars’ azakira Ikipe y’Igihugu ya Uganda ku wa kane tariki ya 7 Ukwakira 2021 kuri Stade ya Kigali saa moya z’ijoro(19:00′), umukino wo kwishyura uzaba nyuma y’iminsi itatu ku itariki ya 10 Ukwakira 2021i Kampala muri Uganda.

    Umwiherero w’Ikipe y’Igihugu uzatangira kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Nzeri 2021 aho biteganyijwe ko Ikipe izacumbika kuri La Palisse Hotel ikazajya ikorera imyitozo kuri Stade Amahoro ku manywa mu gihe izajya ikorera imyitozo kuri Stade ya Kigali mu masaha ya nijoro.

    Mashami Vincent akaba yitabaje abakinnyi 36 batarimo Lague Byringiro wagize ikibazo cy’imvune ku mukino wa Kenya, umunyezamu Kwizera Olivier wakuwe mu mwiherero ubwo biteguraga umukino wa Mali kubera ikibazo cy’imyitwarire.

    Imikino 2 Amavubi yakinnye yo muri iri tsinda, yatsinzwe na Mali inganya na Kenya kuri Stade Regional i Nyamirambo.

    Abakinnyi 36 bose bahamagawe

    Abanyezamu: Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya), Ndayishimiye Eric (), Buhake Twizere Clément (Strommen IF, Norway), Ntwali Fiacre (AS Kigali, Rwanda) na Gahungu Habarurema (Police FC, Rwanda)

    Ba myugariro: Rwatubyaye Abdul (Shkupi FK, Macedonia), Nirisarike Salomon (Urartu FC, Armenia), Manzi Thierry (FC Dila Gori, Georgia), Omborenga Fitina(APR FC, Rwanda), Imanishimwe Emmanuel(FAR Rabat, Egypt), Bayisenge Emery (), Rukundo Dennis (AS Kigali, Rwanda), Rutanga Eric (Police FC), Ngwabije Bryan Clovis (SC Lyon, France), Niyigenda Clement (Rayon Sports, Rwanda), Mutsinzi Ange(CD Trofense, Portugal), na Nemeyimana Kato Samuel(Bugesera FC, Rwanda)

    Abakina hagati: Niyonzima Olivier(AS Kigali, Rwanda), Muhire Kevin, Nsengiyumva Isaac(Rayon Sports, Rwanda), Bizimana Djihad (KMSK Deinze, Belgium), Manishimwe Djabel (APR FC, Rwanda), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC, Rwanda), Yannick Mukunzi(Sandvikens IF, Sweden), Rafael York (AFC Eskilstuna, Sweden), Nishimwe Blaise(Rayon Sports, Rwanda), Niyibizi Ramadhan(AS Kigali, Rwanda) na Haruna Niyonzima(AS Kigali, Rwanda)

    Ba rutahizamu: Hakizimana Muhadjiri (Police FC, Rwanda), Nshuti Savio Dominique (Police FC, Rwanda), Kagere Medie (Simba SC, Tanzania), Tuyisenge Jacques (APR FC, Rwanda), Mugunga Yves(APR FC,Rwanda), Kalisa Jamir(Vipers, Uganda), Twizerimana Onesme (Police FC, Rwanda) na Iradukunda Jean Bertrand(Gasogi United)

    Amavubi aritegura Uganda mu kwezi gutaha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-36-umutoza-mashami-vincent-yahamagaye-guhangana-uganda

  • Yanga Africans yegukanye igikombe kiruta ibin… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri 2021, ku kibuga Uwanja wa Mkapa cyari cyakubise cyuzuye abafana, habereye umukino wa nyuma w'igikombe kiruta ibindi byose muri Tanzania 'Super Cup 2021' warangiye cyegukanwe na Younga Africans yatsinze Simba SC 1-0.

    Simba SC yarangije umukino ari abakinnyi 10 mu kibuga, nyuma yuko Taddeo Lwanga ahawe ikarita itukura ku munota wa 90+3' nyuma yo gukinira nabi Feisal Salum Abdallah.

    Uretse kuba Simba yaratakaje bamwe mu bakinnyi bayifashije cyane muri uyu mwaka barimo Jose Luis Miquisonne na Clatous Chota Chama bose bayisohotsemo, yaje kuvunikisha myugariro wayo Joash Onyango Auchieng asohoka mu kibuga asimburwa na Kennedy Juma Wilson, bikomeza kugora iyi kipe yashakaga ikindi gikombe nyuma yo kwegukana shampiyona y'uyu mwaka.

    Yanga Africans yayoboye iminota myinshi y'umukino, ndetse biranayihira itsinda igitego hakiri kare ku munota wa 11, ntiyirara cyangwa ngo icike intege kuko yakomeje gushaka aho yamenera ngo itsinde icya kabiri ari nako yugarira neza, bituma isoza umukino itsinze mukeba.

    Iyi ni inshuro ya kabiri yikurikiranya Yanga itsinze Simba, nyuma yuko yaherukaga kuyitsinda muri shampiyona igitego 1-0.

    Yanga iheruka gusezererwa na Rivers United yo muri Nigeria mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, abakinnyi batandukanye itakoresheje kubera ibyangombwa bya CAF, bari babazanye muri uyu mukino wa Super Cup bayifashije cyane.

    Simba SC izatangira gukina imikino ya CAF Champions League 2021/22 ikina ijonjora rya kabiri kuko yageze muri ¼ umwaka w'imikino ushize.

    Feisal Salum yigaragaje cyane muri uyu mukino

    Banda agerageza gucenga abakinnyi ba Yanga

    Mugalu yagerageje ibishoboka byose ngo yishyure igitego ariko biranga

    Wari umukino w’indyankurye ku mpande zombi

    Yanga yegukanye igikombe cya Super Cup 2021 itsinze Simba 1-0

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109862/yanga-africans-yegukanye-igikombe-kiruta-ibindi-muri-tanzania-itsinze-mukeba-wayo-simba-sc-109862.html