Tag: Imikino

  • Uwakiniye Manchester United yahishuye uko Cristiano Ronaldo yabaswe n'imyitozo kugeza ubwo umutoza amwirukana ku kibuga #rwanda #RwOT

    Uyu mutoza w'icyamamare yatinyaga ko Ronaldo yananirwa kare bigatuma atakaza imbaraga mu mukino cyane ko yarimo kuzamura ubuhanga bwe mu gucenga,gutera free kicks no gucenga.

    Nicky Butt wasimbuwe na Ronaldo ubwo yakiniraga bwa mbere Manchester United muri 2003 ndetse no mu gitabo gishya 'Viva Ronaldo', Butt agaragaza amabanga agaragaza ibitambo Ronaldo yatanze kugira ngo agere ku rwego rwo hejuru.

    Butt yagize ati: 'Ronaldo yagaragazaga ko ari umuhanga ariko ntabwo ubuhanga bwe gusa aribwo bwari kumugeza hejuru.

    Bikunze kuvugwa ko abakinnyi bamwe bakora cyane, bagasigara ku bibuba by'imyitozo kugira ngo bakore iy'inyongera cyangwa batyaze ubuhanga bwabo, ariko kuri Cristiano byari ubwitange bwuzuye,kwiyemeza, hamwe no gukora cyane.

    Ntabwo yari afite imana imuha imbaraga, ntayo yahawe, yarakoze cyane kugira ngo abigereho. Mu byukuri yaje iwacu ari umwana muto unanutse, arakora cyane kugira ngo yongere imbaraga imyaka myinshi.

    Yagombaga kongera imbaraga z'umubiri kuko Premier League ibisaba, kandi yari afite amahirwe menshi yo kubona ku giti cye ukuntu kugira imbaraga z'umubiri ari ingenzi iyo hari uwo muhanganye, ndetse no mu myitozo, nko guhangana na Roy Keane cyangwa na Jaap Stam.

    Twamubonaga kandi yiyigisha ubudacogora ku gutera imipira y'imiterekano kandi yatubwiraga ku kintu runaka yabonye ahandi,agashaka kugikora neza kurushaho, agakora cyane kugeza agikoze.Ntabwo kwari ukwiyemeza gusa ahubwo yari yarabaswe n'umupira w'amaguru.

    Ni we wa nyuma wavaga ku kibuga cy'imyitozo. Mu byukuri, ntiwashoboraga kumuvana mu kibuga cy'imyitozo kuko yakoraga ubudacogora ku mayeri ye,twese tugataha agahita yikorera igikapu cyuzuye imipira kugira ngo yitoza ubuhanga butandukanye.

    Hari ubwo twabaga turi kurya saa sita muri kantine cyangwa twiteguye gutaha ukumva ijwi rya Sir Alex avugira hejuru ku bibuga by'imyitozo saa munani cyangwa saa cyenda,akanga Cristiano amubwira ko igihe kigeze ngo atahe,ati'dufite umukino mu minsi ibiri – birahagije nonaha'! “.

    Uyu mugabo yavuze ko Ronaldo atari afite umukunzi icyo gihe ndetse umwanya munini yawuhariraga imyitozo no gutera ama free kicks na penaliti kugira ngo azabe umukinnyi wa mbere ku isi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/uwakiniye-manchester-united-yahishuye-uko-cristiano-ronaldo-yabaswe-n-imyitozo

  • Byiringiro Lague yasezeranye numukunzi we ny… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nzeri 2021, nibwo Byiringiro Lague yasezeranye na Uwase Kelia imbere y'amategeko, uyu muhango ukaba wabereye mu mujyi wa Kigali, karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Nyarugenge.

    Lague yasezeranye na Kelia nyuma y'iminsi ibiri amwambitse impeta, kuko ku mugoroba wo ku wa Kabiri w'iki cyumweru aribwo byabaye.

    Ubukwe bw'aba bombi buteganyijwe mu mezi ari imbere, aho bazasezerana imbere y'Imana bakabana nk'umugabo n'umugore.

    Byiringiro yazamuwe mu Ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018 avuye muri Intare FC yagezemo avuye muri Vision FC.

    Uyu musore w'imyaka 21, yatsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona ya 2019/20 n'ibitego bitanu muri 2020/21.

    Kuri ubu, ntabwo ari gukina nyuma yo gukomereka mu guhanga ubwo u Rwanda rwakinaga na Kenya mu ntangiriro z'uku kwezi.

    Byitezwe ko uyu mukinnyi azasubira mu kibuga nyuma y'amezi agera hafi kuri atandatu ndetse akaba ashobora kuzajya akina yambaye 'casque' kuko igufa ryo mu gahanga ryangiritse.

    Byiringiro Lague yasezeranye n’umukunzi we Uwase Kelia imbere y’amategeko


    Mu minsi ibiri ishize nibwo Lague yari yambitse impeta Kelia

    Lague amaze igihe akundana na Kelia bagiye kubana akaramata

    Byiringiro Lague ni umwe mu bakinnyi bitabazwa kenshi mu mu ikipe y’igihugu Amavubi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110012/byiringiro-lague-yasezeranye-numukunzi-we-nyuma-yiminsi-ibiri-amwambitse-impeta-amafoto-110012.html

  • Perezida wa FERWAFA yavuze kuri Sam Karenzi wavuzwe ko ashobora kuba umunyamabanga wa FERWAFA #rwanda #RwOT

    Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Nizeyimana Olivier yavuze ko ibimaze iminsi bivugwa by’abantu bashobora gufata umwanya w’umunyamabanga w’iri shyirahamwe harimo n’umunyamakuru Sam Karenzi ntabyo azi kuko bataratangira kumushaka.

    Tariki ya 12 Nzeri 2021 nibwo Uwayezu Froinçois Regis wari umunyamabanga wa FERWAFA yatangaje ko yeguye kuri uyu mwanya we, guhera tariki ya 1 Ukwakira azaba atakiri kuri uyu mwanya.

    Nyuma y’aho nibwo haje inkuru y’uko umunyamakuru w’imikino Sam Karenzi akaba n’umunyamabanga wa Bugesera FC ari we ushobora kuzahabwa uyu mwanya, nyuma nibwo haje n’andi makuru ko uyu mwanya ushobora guhabwa undi muntu usanzwe uri mu zindi nshingano zitandukanye na ruhago.

    Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier agaruka kuri iki kintu yabwiye ISIMBI ko ntabyo azi ariko na we hari abo agenda abona ku mbuga nkoranyambaga, gusa ntawe baratangira gushaka ariko mu minsi iri imbere bazamutangaza.

    Ati 'Ibyo maze iminsi mbabona ku mbuga nkoranyambaga, bamwe baranamuzi ariko njye nta we nzi, ntabwo biraba ariko mu minsi ya vuba turatangira kumushaka.'

    'Hazakoreshwa uburyo busanzwe wenda nitunamubona hari ushoboye udakwiye kunyura muri izo nzira(ibizami) tuzabitangariza abanyarwanda.'

    Uretse umunyamabanga, FERWAFA irimo gushaka uburyo yashaka n’umuyobozi ushinzwe tekinike wa FERWAFA.

    Sam Karenzi ni umwe mu bavuzwe ko ashobora kuba umunyamabanga wa FERWAFA

    Perezida wa FERWAFA avuga ko bataratangira gushaka umusimbura wa Uwayezu Regis

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-wa-ferwafa-yavuze-kuri-sam-karenzi-wavuzwe-ko-ashobora-kuba-umunyamabanga-wa-ferwafa

  • Perezida Kagame yavuze ko amafaranga u Rwanda… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nzeri 2021 muri Convention Center, Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n'abitabiriye inama ku bucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe, aho yashimye ubushake bw’abashoramari bo muri icyo gihugu bwo gushora imari mu Rwanda.

    Muri iki kiganiro Perezida Kagame yaboneyeho umwanya wo kubasangiza kubijyanye n'ubufatanye bw'u Rwanda na Arsenal ndetse na PSG, avuga ko amafaranga u Rwanda rwashoye muri iyi kipe yo mu Bwongereza, rwamaze kuyagaruza ndetse rukaba ruri mu nyungu.

    Yagize ati'Mu busanzwe ndi umufana wa Arsenal, ndetse kuri ubu turi gukorana neza na PSG, ubu ndi umufana mwiza wa PSG. Ndababwiza ukuri, igihe muzagaruka mufite umwanya uhagije nzabereka imibare mwihere ijisho, ibintu bimeze neza cyane ndetse tumaze kubona arenze ayo twashoye'.

    Muri Gicurasi 2018 ni bwo byatangajwe ko Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB) cyinjiye mu bufatanye na Arsenal yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y'imipira, aho yambara 'Visit Rwanda' ku kuboko kw'ibumoso haba mu ikipe nkuru, iy'abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y'abagore.

    Icyo gihe ntihigeze hatangazwa amafaranga u Rwanda rwishyuye iyi kipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza, ariko bivugwa ko amasezerano yasinywe yaba afite agaciro ka miliyoni 30$.

    Aya masezerano yatangiye kubahirizwa mu mwaka w'imikino wa 2018/19 watangiye muri Kanama 2018, bivuga ko yagombaga kurangirana n'umwaka w'imikino wa 2020/21 washyizweho akadomo muri Gicurasi 2021.

    Mu mikoranire yaranze u Rwanda na Arsenal mu myaka itatu ishize, harimo ko uretse kwambara VISIT RWANDA ku myambaro yayo no kuyishyira ku byapa byamamaza muri Emirates Stadium, iyi kipe yo mu Bwongereza yakunze kumenyekanisha ibyiza bitatse u Rwanda na bimwe mu bigize umuco Nyarwanda yifashishije abakinnyi bayo, ikabinyuza ku mbuga nkoranyambaga zayo ikurikirwaho n'abagera kuri miliyoni 75.

    Kuva mu 2018, hari abanyabigwi benshi bakomeye ba Arsenal baje mu Rwanda barimo Tony Adams wabaye kapiteni wayo igihe kirekire, Lauren Etame Mayer, Alex Scott wabaye kapiteni w'ikipe y'abagore na David Luiz wakiniraga iyi kipe mu mwaka ushize w'imikino, bose baje mu Rwanda.

    Muri ubu bufatanye kandi, abatoza babiri b'Ingimbi za Arsenal FC, Simon McManus usanzwe ari Umutoza Mukuru w'Amashuri yigisha umupira w'amaguru ya Arsenal na Kerry Green, bahugura ab'Abanyarwanda mu kubafasha kubatoza umupira mwiza ugezweho nk'uwo iyi kipe ikina.

    Muri Mata, abakinnyi ba Arsenal bifanyije n'Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse iyi kipe iherutse kugaragaza ko yari inyuma ya Patriots BBC yahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ryabereye muri Kigali Arenal muri Gicurasi, ndetse abakinnyi b'iyi kipe bakaba bari mu bitabazwa mu muhango wo kwita izina abana b'Ingagi baba bavutse.

    RDB yatangaje ko mu mwaka wa mbere u Rwanda rukorana na Arsenal, ubukerarugendo mu Rwanda bwazamutseho 17%, amafaranga yinjiye mu 2019 yiyongereyeho miliyoni 75 z'amadolari ya Amerika ugereranyije n'ayinjiye mu 2018, Abasura u Rwanda baturutse i Burayi biyongereyeho 22%, mu gihe abaturutse muri UK biyongereyeho 17%.

    Ubu bufatanye kandi buzakomeza guteza imbere mupira w'amaguru mu Rwanda, harimo no guhugura abatoza mu byiciro bitandukanye haba mu bagabo n'abagore.

    Ku wa Gatatu tariki ya 18 Kanama 2021, nibwo RDB yatangaje ko yongereye amasezerano y'imikoranire na Arsenal muri gahunda ya Visit Rwanda mu gihe cy'imyaka ine iri imbere.

    Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwungukiye cyane mu bufatanye na Arsenal ndetse na PSG bikaba bihagaze neza cyane

    U Rwanda ruherutse kongera amasezerano y’ubufatanye na Arsenal mu kwamamaza u Rwanda binyuze muri Gahunda ya ‘Visit Rwanda’.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109980/perezida-kagame-yavuze-ko-amafaranga-u-rwanda-rumaze-gukura-mu-bufatanye-na-arsenal-aruta–109980.html

  • Reba ibihe by'ingenzi byaranze umupira wa Rayon sport fc na Gorilla fc – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sport fc ikomeje gukina imikino ya gishuti aho kuruyu wa gatatu yaje gutsindwa na Gorilla fc 1-0 ni match yaranzwe no kugerageza abakinnyi benshi Rayon Sport fc yazanye mw'igeragezwa.

    Umutoza Masudi Djuma yatangarije itangazamakuru ko akomeje guhitamo abeza mubaje mwigeragezwa bazamufasha mu mwaka w'imikino.

    N'umukino waranzwe no guhinduranya abakinnyi kugirango bose bigaragarize umutoza Masudi Djuma abe yagira abo ahitamo muri benshi bahari kurubu.

    Masudi Djuma yatangarije itangazamakuru ko nubwo batsinzwe na Gorilla fc bitaza kubaca intege ahubwo bakomeza gukina imikino myinshi ibafasha kwitegura neza umwaka w'imikino.

    Matatu agerageza gucenga umukinnyi wa Gorilla fc gusa umutoza yaje kumukura mu kibuga avamo atishimye gusa Masudi Djuma yatangarije itangazamakuru ko agomba guha umwanya buri wese akareba urwego ariho.

    Source : https://yegob.rw/reba-ibihe-byingenzi-byaranze-umupira-wa-rayon-sport-fc-na-gorilla-fc/

  • UCL: Ronaldo atabaye Manchester United, Barce… – #rwanda #RwOT

    Manchester United yamanutse mu kibuga nyuma yo gutsindwa na Young Boys ibitego 2 kuri 1 mu mukino ufungura amatsinda. Villarreal yaherukaga gutsinda Manchester United ku mukino wa nyuma wa Europa league, Manchester United yagombaga kwihorera cyangwa ikamara imikino ibiri nta nota.

    Abakinnyi babanje mu kibuga: Manchester United: De Gea; Dalot, Lindelof, Varane, Telles; McTominay, Pogba; Sancho, Fernandes, Greenwood; Ronaldo. 

    Villarreal: Rulli, Foyth, Albiol, Torres, Moreno, Capoue, Trigueros, Parejo, Yéremi, Danjuma, Alcácer.


    Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa ndetse bikomeza kugora Manchester United yari yakiriye umukino. Mu gice cya kabiri kigitangira Paco Alcacer yaje gufungura amazamu ku ruhande rwa Villarreal, byatumye inzira ikomeza kuba umwijima kuri Manchester United. Alex Telles yaje gutsinda igitego cyo kunganya kuri kufura yari itewe na Bruno Fernandes. Mu mikino y’inyongera (95) Cristiano Ronaldo yaje kubonera Manchester United igitego cy’intsinzi ndetse babona amanota atatu ya mbere muri iri rushanwa.


    Juventus yagoye Chelsea 

    Barcelona nayo yongeye gutsindwa umukino wa kabiri wikurikiranya kandi ibitego 3 ku busa nyuma yo gutsindwa na Bayern Munich. D Nunez yafunguye amazamu ku munota wa 3 Rafa Silva atsinda igitego cya 2 ku munota wa 69, Nunez atsinda igitego cya gatatu kuri Penariti ku munota wa 79. Chelsea ifite igikombe cya Champions League giheruka, yatsinzwe na Juventus 1-0 ku gitego cyatsinzwe na Chiesa ku munota wa 46.


    Barcelona ikomeje kwandagazwa 

    Indi mikino, Atalanta FC yatsinze Young Boys igitego kimwe ku busa, Zenit itsinda Malmo FF ibitego bine ku busa, Bayern itsinda Dynamo Kyiv ibitego 5 ku busa, Salzburg itsinda Lille ibitego 2 kuri kimwe, Wolfsburg inganya na Sevilla igitego kimwe kuri kimwe.


    Ronaldo yatsinze igitego mu minota ya nyuma


    Uko imikino yo kuri uyu wa Gatatu yarangiye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109990/ucl-ronaldo-atabaye-manchester-united-barcelona-ntiramenya-uko-amanota-3-asa-109990.html

  • Umunyamakuru Sam Karenzi mwakunze arigendeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'imikino Karenzi Sam wari umaze amezi 15 kuri Radio 10, yamaze gusezera ndetse guhera ku wa Mbere w'icyumweru gitaha, tariki ya 4 Ukwakira, azatangira kumvikana kuri Fine FM mu kiganiro gishya 'Urukiko rw'Ubujurire'.

    Ku mugoroba wo ku wa Kabiri ni bwo Karenzi Sam yashyize ubutumwa kuri Twitter, asezera kuri Radio 10 yakoreraga kuva muri Kamena 2020 ndetse mu mezi atatu ashize akaba yari yagizwe umuyobozi wayo.

    Karenzi waherukaga gutanga iminsi 15 y'integuza, yagize ati 'Ndashima Radio/TV10, ubuyobozi ndetse n'abakozi bose ntibagiwe n'abakunzi batahwemye kudushyigikira. Mwarakoze kunyizera mukampa inshingano mu bihe bitari byoroshye, ndashima akazi keza twakoze dufatanyije! Nzabahoza ku umutima. Mwarakoze.'

    #Gushima: Ndashima @Radiotv10rwanda ,#Ubuyobozi ndetse n'abakozi bose ntibagiwe n'abakunzi batahwemye kudushyigikira! Mwarakoze kunyizera mukampa inshingano mubihe bitari byoroshye,ndashima akazi keza twakoze dufatanyije! Nzabahoza ku umutima. #Mwarakoze🙏 pic.twitter.com/nykJ7itu1A

    — Sam Karenzi (@SamKarenzi) September 28, 2021

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-sam-karenzi-mwakunze-arigendeye/

  • Byiringiro Lague yambitse impeta umukunzi we bitegura kurushinga (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri 2021, ni bwo Byiringiro Lague abicishije ku mbuga nkoranyambaga yambitse impeta Uwase Kelia nk'ikimenyetso, ahita asaba umukunzi we Uwase Kelia ko yazamubera umugore w'isezerano w'ubuzima bwe bwose.

    Ibi bibaye, nyuma y'uko uyu rutahizamu yanamaze gufata irembo iwabo wa Uwase.Byagiye binavugwa ko yanamaze kumutera inda nk'uko yabigaragaje mu kimenyetso yakoze ubwo mbere y'isozwa rya shampiyona yatsindaga igitego Rutsiro FC mu mukino wabereye kuri Stade ya Huye, agahita ashyira umupira imbere mu mwenda yari yambaye nk'ikimenyetso kigaragaza ko umukunzi we amutwitiye imfura.

    Amakuru avuga ko ubukwe bw'aba bombi buri mu mezi abiri ari imbere, mu gihe kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nzeri 2021 ari bwo bazasezerana mu Murenge.

    Source : https://yegob.rw/byiringiro-lague-yambitse-impeta-umukunzi-we-bitegura-kurushinga-amafoto/

  • “Ubufatanye bwacu na Arsenal bwatwinjirije amafaranga menshi aruta ayo twayihaye” -Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yavuze ko abanenga u Rwanda ko rwashoye amafaranga menshi mu bufatanye na Arsenal cyangwa PSG bibeshya kuko n'ubundi u Rwanda rwamaze kunguka.

    Ati “Nyuma ya 1994 nko muri 1998 twatangiye kubaka ibikorwa remezo ku bushobozi buke twari dufite.Twubatse Hotel.Iya mbere yacungwaga na Intercontinental nyuma iza kugirwa Serena gusa yubatswe ku mafaranga ya Guverinoma.

    Twatatswe n'abantu badutuka ngo muri gusesagura amafaranga y'igihugu mwubaka hoteli y'inyenyeri 5 bakeka ko turi injiji.Twahisemo guceceka turavuga tuti wenda mu myaka 5 iri imbere bazumva ibyo turi gukora mu by'ukuri….Nyuma bamwe mu bikorera baravuze ngo dushaka iriya hotel.”

    Yakomeje ati 'Ndakeka ko ababifata nabi ari abatabisobanukiwe, ntabwo ntekereza ko abo bantu baba bazi ibyo bavuga. Niba batekereza ko u Rwanda rwatangiye gupfusha ubusa amafaranga yarwo gutyo gusa, rukayaha abatanayakeneye nk'uko rwo ruyakeneye, aho niho urujijo rwabo rutangirira.

    Ubufatanye dufitanye na Arsenal bwakuruye abantu benshi binjirije igihugu amafaranga menshi aruta ayo twahaye Arsenal. Sindi umucuruzi mwiza cyane ariko hano twabikoze neza.'

    Yasubije kandi ku banenze ubwo bufatanye basaba Guverinoma y'u Bwongereza guhagarikira inkunga u Rwanda, ngo kuko iyikoresha mu bidafitiye igihugu akamaro.

    Kagame yavuze ko atabona ikibazo kiri mu gukoresha inkunga neza, ikunguka.

    Ati 'Ni ukwibeshya, niba umpaye inkunga urashaka ko nyikoresha nte? Kuki ushaka kuntegeka uko nyikoresha? Niba ushobora kumpa miliyoni 50 nkazibyazamo miliyoni 300, ibyo urabinziza kubera iki?.'

    Muri Gicurasi 2018 ni bwo byatangajwe ko Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwinjiye mu bufatanye n'Ikipe ya Arsenal FC yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y'imipira, aho yambara 'Visit Rwanda' ku kuboko kw'ibumoso ku ikipe nkuru, iy'abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y'abagore.

    Ayo masezerano yongeye kuvugururwa uyu mwaka, aza asanga andi yasinywe hagati y'u Rwanda n'Ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa kuva mu 2019.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/ubufatanye-bwacu-na-arsenal-bwatwinjirije-amafaranga-menshi-aruta-ayo-twayihaye

  • Umunyezamu w'imyaka 88 uri kurwanira umwanya wo gukina n'abuzukuru #rwanda #RwOT

    Umusaza witwa Alan Camsell aracyakina umupira wamaguru nubwo afite imyaka 88 kuko akigirirwa icyizere mu ikipe ya Bay Stollers FC mu majyaruguru ya Wales.

    Uyu munyezamu ubu arimo gukina hamwe n'abuzukuru ba bagenzi be bakinana muri iyi kipe ifite icyicaro i Llandudno.

    Camsell yemeye ko akina mu rwego rwo kwishimisha gusa umupira hari igihe umucaho byoroshye nubwo hari iyo agerageza gukuramo.

    Camsell yagize ati “Kuwa Gatandatu ndababara, ariko ku wa gatanu ndabyishimira cyane.

    Mperuka kubona ko ndimo kugenda buhoro, umupira urandenga nkiri kujya hasi. None iki? Birashimishije gusa. “

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umunyezamu-w-imyaka-88-uri-kurwanira-umwanya-wo-gukina-n-abuzukuru