Tag: Imikino

  • Urushinge rw’isaha y’isoko ry’igurwa ry’abakinnyi mu Rwanda ruragana mu kadomo, amakipe arasabwa gukorera imbere #rwanda #RwOT

    Mu gihe amakipe amwe mu Rwanda arimo yongeramo amaraso mashya yitegura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ni mu gihe igihe gisa n’icyabasize kuko basigaranye iminsi itageze ku byumweru bibiri kugira ngo isoko ribe ryafunzwe.

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino uzatangira tariki ya 30 Ukwakira 2021, ikaba izakinwa n’amakipe 16.

    Hari amakipe yamaze kwerura ko yamaze kuva ku isoko nka APR FC, Police FC nayo isa n’aho yamaze kugura.

    Hari andi makipe ariko ameze nk’aho agitangira kugura abakinnyi nka Rayon Sports iracyakoresha igeragezwa ku bakinnyi, ni mu gihe n’amakipe azazamuka mu cya kabiri ataramenyekana nayo akazaba afite igihe gito cyo kugura abakinnyi.

    Mu gihe amakipe ahuze arimo agura abakinnyi, binyuze mu muvugizi wungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa yabwiye ISIMBI ko isoko ry’abakinnyi yaba abaturutse hanze cyangwa ab’imbere mu gihugu rizafungwa tariki ya 18 Ukwakira.

    Ati 'reka mbanze nsobanurire abantu ntabwo habaho isoko ryo mu Rwanda n’iry’abanyamahanga, habaho igihe kimwe kiba mbere yo gutangira shampiyona, yaba ari abanyarwanda cyangwa abanyamahanga ni muri icyo gihe bikorwa. Hari ibintu bibiri hari ukugira ngo umukinnyi yandikwe mu ikipe ya we avuye mu ikipe yakinagamo yo hanze bizwi nka ITC (International Transfer Certificate) abantu babyumve neza ntabwo ari iya banyamahanga gusa ashobora no kuba umunyarwanda wakinaga hanze aje gukina mu Rwanda na we akenera ITC.'

    'Hari na DTC(Domestic Transfer Certificate) ikorerwa abakinnyi bakinaga imbere mu gihugu, ibyo byose bikorwa muri icyo gihe cyangenwe. Mu Rwanda isoko rizafungwa tariki ya 18 Ukwakira 2021.'

    Jules Karangwa kandi yavuze ko mu minsi ya vuba bazatangaza uko amakipe azahura(fixtures) mu mwaka w’imikino wa 2021-2022.

    Isoko ry’abakinnyi mu Rwanda riri hafi gufungwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/urushinge-rw-isaha-y-isoko-ry-igurwa-ry-abakinnyi-mu-rwanda-ruragana-mu-kadomo-amakipe-arasabwa-gukorera-imbere

  • Adil yagarutse, APR FC igiye gukina imikino 2 ya gicuti #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kwitegura imikino Nyafurika ya CAF Champions League izakinamo na Etoile Sportive du Sahel, APR FC gukina imikino ibiri ya gicuti n’amakipe yo mu Rwanda.

    Iyi kipe y’ingabo z’igihugu uyu munsi irakina n’ikipe ya Etincelles y’i Rubavu, ni umukino ugomba kubera i Shyorongi saa 15:00′.

    Nyuma y’uyu mukino, APR FC ikaba izakina undi mukino ku wa Gatanu tariki ya 8 Ukwakira 2021 na Kiyovu Sports, uyu mukino wo ukazabera i Kigali.

    Ni imikino izatozwa n’umutoza mukuru Adil Erradi wageze mu Rwanda ku munsi wo ku Cyumweru aho yari yaragiye iwabo muri Maroc mu biruhuko.

    APR FC izakina na Etoile Sportive du Sahel tariki ya 16 Ukwakira hano mu Rwanda, ni mu gihe uwo kwishyura uzabera muri Tunisia tariki ya 22 Ukwakira 2022.

    APR FC igiye gukina imikino wa gicuti

    Adil Erradi yagarutse mu Rwanda akomeza gukoresha imyitozo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/adil-yagarutse-apr-fc-igiye-gukina-imikino-2-ya-gicuti

  • Masudi Djuma avuga ko ubu asigaje imyanya 3 #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Masudi Djuma ahamya ko ku kigero cya 80% amaze kubona ikipe azakoresha muri shampiyona hasigaye imyanya 3.

    Rayon Sports ni ikipe yagiye ku isoko nyuma y’andi makipe, ndetse bamwe mu bakunzi bayo ntibanyuzwe n’uburyo iyi kipe yagiye yiyubakamo.

    Hari abakinnyi basinyishije, abakunzi b’iyi kipe bavuze ko batari ku rwego rwa Rayon Sports aho bavugaga ko ari abasigaye abandi bagura.

    Byaje guhumira ku mirari bavuga ko bagiye gukoresha igeragezwa abakinnyi batandukanye bakabaha amahirwe, bavugaga ko iyi kipe itari ku rwego rwo gukoresha igeragezwa ahubwo yakabaye izana abakinnyi bazwi.

    Umunsi wa mbere akoresha imyitozo, Masudi Djuma yavuze ko ari ubwa mbere yabona abakinnyi batari ku rwego rwa Rayon Sports, ariko avuga ko azaha amahirwe buri wese kugeza abonye ikipe yifuza.

    Uyu mutoza avuga ko amaze kubona ikipe ye ku kigero cya 80% asigaje imyanya 3 ariko yirinda kuyitangaza.

    Ati ” ikipe nzakoresha maze kuyibona ku kigero cya 80, hasigaye imyanya 3 ariko ntimumbaze ngo ni iyihe, nakubwiye ngo ntimumbaze ngo ni iyihe ni imyanya 3 gusa.”

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mutoza agishaka nimero 9(striker), umunyezamu ndetse nukina ku ruhande rw’iburyo yugarira abahari ngo ntabwo bamwemeje.

    Masudi Djuma avuga ko asigaje imyanya 3 ikipe ye ikaba yuzuye neza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/masudi-djuma-avuga-ko-ubu-asigaje-imyanya-3

  • Bidasubirwaho Bertrand Iradukunda yamaze kubona ikipe nshya hanze y’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Bidasubirwaho Iradukunda Jean Bertrand yamaze gusinyira ikipe ya Township Rollers yo muri Botswana kuyikinira imyaka 2.

    Mu minsi ishize nibwo ISIMBI yabagejejeho inkuru y’uko uyu musore ukinira ikipe ya Gasogi United ashobora kwerekeza muri iyi kipe atanzweho miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Gusa icyo gihe ibiganiro byari bitararangira hagati ya Gasogi United ndetse n’iyi kipe, hari ibyari bikinozwa ngo abe yayerekezamo.

    Iradukunda Jean Bertrand uri ku mwaka we wa nyuma muri Gasogi United, yemereye ISIMBI ko byamaze kurangira yumvikanye n’iyi kipe imyaka 2.

    Iyi kipe nayo ibinyujije mu itangazo yasohoye yemeje ko yamaze gusinyisha uyu musore kimwe na Mohamed Dialo wo muri Mali na Aaron Marc wakiniraga CF Zoe yo muri Cote d’Ivoire.

    Akaba azerekezayo nyuma y’ubutumwa bw’igihugu kuko ari mu bakinnyi umutoza Mashami Vincent yahamagaye azifashisha mu mikino ibiri ya Uganda yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

    Iradukunda Jean Bertrand yatandukanye na APR FC muri 2016 yerekeza muri Bugesera FC yakiniye umwaka umwe ahita yerekeza muri Police FC nayo ayikinira umwaka umwe, muri 2018 yerekeje muri Mukura VS ayikinira imyaka 2 maze muri 2020 yayivuyemo yerekeza muri Gasogi United akinira kugeza uyu munsi.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bidasubirwaho-bertrand-iradukunda-yamaze-kubona-ikipe-nshya-hanze-y-u-rwanda

  • Mu buryo burambuye RSF yasobanuye ibyavuzwe byo gucyurirwa ibiryo, guhohoterwa n’ibindi bibazo ku bakinnyi bitegura kujya muri Ghana #rwanda #RwOT

    Mu nkuru iheruka ISIMBI yabagejejeho bimwe mu bibazo abakinnyi bazahagararari u Rwanda muri Shampiyona Nyafurika yo koga izabera muri Ghana bahuye nabyo, yaba abagiye mu mwiherero n’abataragiyeyo, Federasiyo y’uyu mukino mu Rwanda 'RSF’ ikaba yabivuye imuzi kimwe kindi ndetse igaragaza n’intandaro yabyo.

    Muri rusange abakinnyi batanu nibo bagombaga guhagarari u Rwanda muri iyi shampiyona izaba guhera tariki ya 11 Ukwakira 2021. Harimo bane bakoze ijonjora baratsinda ari bo Irankunda Isihaka 'Bebeto’, Umuhoza Uwase Lidwine, Niyibizi Cedric na Ishimwe Claudette bagomba kwiyongera kuri Maniraguha Eloi uri bu Burusiya.

    Abakinnyi bane bari mu Rwanda bagombaga gutangira umwiherero tariki ya 26 Nzeri 2021 ukabera La Palise i Nyamata ariko watangiwe n’abakinnyi 2 umwe na we aza kuwusohokamo(Lidwine) bitewe n’uko ngo yafashwe nabi, Claudette ntiyagiriyeyo igihe bitewe n’ibibazo federasiyo yasobanuye ndetse na Isihaka wabwiwe ko atagomba kuwitabira ku mpamvu z’imyitwarire nk’uko bikubiye mu kiganiro kirambuye ISIMBI yagiranye n’umunyamabanga wa RSF, James Bazatsinda asobanura impamvu imwe ku yindi.

    Kugenerwa icupa rimwe ry’amazi ku munsi

    Ku wa 26 Nzeri 2021, umwiherero watangiranye n’abakinnyi babiri, Umuhoza Uwase Lidwine na Niyibizi Cedric. Kimwe mu bintu byavuzwe cyababaje abakinnyi ni ukuntu ngo bageze muri hoteli babwirwa ko bagenewe icupa rimwe ry’amazi ku munsi rya mililitiro 500 kandi baba bakoze imyitozo myinshi.

    Bazatsinda James avuga ko kuri iki kibazo koko abakinnyi umunsi wa mbere bagera muri hoteli basanze babateguriye icupa rimwe ry’amazi, ni mu gihe andi yagombaga gutangwa na federasiyo, haza kubaho ikibazo cyo gukererwa ariko nyuma amazi aza kuboneka.

    Ati 'binjiye muri hoteli mu masaha ya nimugoroba, bahasanze icupa rimwe ry’amazi, ibyo uvuga nibyo koko, muri hoteli hagomba kuba harimo icupa rimwe andi aba ari ku mafunguro, bagombaga rero kwitwaza amazi kugira ngo imyitozo barimo bakora nibayakenera baze kuyanwa, ayo mazi yagombaga kuzanwa na federasiyo niyo yagombaga kuyagura, ntabwo yayazanye kuri uwo munsi yaje ku munsi ukurikiyeho tariki ya 27 Ukwakira ari nabwo batangiye imyitozo.'

    Akomeza avuga ko abakinnyi bari bemerewe amakarito 10 y’amazi aho buri umwe yari agenewe amakarito 2 ndetse banumvikana na hoteli ko igihe habayeho ikibazo cy’uko umukinnyi akenera amazi bayamuha bakayongera ku byo bazabishyuza, gusa yemera ko habayeho ikibazo cyatumye amazi atabageraho ku gihe.

    Ati 'kuri iyo tariki ya 27 umwe mu bakinnyi yavuze ko yagize inyota nyinshi, bagenzi be bashaka kumuha ayabo ariko avuga ko byaba byiza ayahawe na federasiyo, twafashe inzira tujyayo, njyewe ubwanjye ninjye wari ugiye kuyatanga, njyeze mu nzira imodoka igira ikibazo ariko mpamagara umutoza ngo ayagure Nyamata ayabahe, arabikora buri mukinnyi bamuha amakarito 2, kuva icyo gihe nta kibazo cy’amazi cyongeye kuvugwa, kuri uwo munsi w’imyitozo nibwo babonye amazi.'

    Gucyurirwa ibiryo no kubwirwa ko yambaye ubusa kwa Umuhoza Uwase Lidwine

    Ikindi kintu cyagarutsweho, ni uburyo Umuhoza Lidwine yabwiwe na bamwe mu bayobozi ba hoteli ko asahura hoteli ndetse ko yambaye nabi ibintu yafashe nk’ihohoterwa, biza kugeza ku rwego rw’uko afata umwanzuro wo gusohoka muri hoteli tariki ya 29.

    Kuri iki kibazo, umunyamabanga wa federasiyo, Bazatsinda James avuga ko ari byo koko Lidwine yagiranye ikibazo n’abayobozi ba hoteli ariko na none bo babibona mu ishusho y’uko uyu mukobwa yafashe ibyo bamubwiye mu buryo butari bwo.

    Ati 'ibyo uvuga ni byo ariko biri mu buryo umuntu agenda abyumva, ni ukuri yabitugejejeho tuganira na hoteli. Umutoza yabitugejejeho atubwira ko umukinnyi yamubwiye ko barimo kumuhohotera, bamubwira ko yangiza ibiryo bya hoteli ndetse banamubwiye ko yambaye ubusa, ariko tuganira na hoteli n’umutoza na we abiduha muri raporo.'

    'Umutoza yatubwiye ko byabaye mu gihe cy’amafunguro ya mu gitondo ko bose bari bahari, ngo ntabwo manager yigeze abwira nabi umukinnyi, ahubwo yamubwiye amabwiriza akurikizwa muri hoteli.'

    Ngo yababwiye ko umukiliya ushaka akantu ko gutwara mu cyumba abibwira ushinzwe kubakira bakabimutegurira mu gikoni bakabifunga neza kugira ngo bitandura bikaba byanatera indwara ubiriye bitewe n’igihe bimaze bifunguye, Lidwine ngo yabajije impamvu atabifata aho bafatiye amafunguro ya mu gitondo, manager amubwira ko we yasoje ariko hakiri umurongo w’abantu bategereje bashobora kuza bakabibura ariko babimukorera bakabimushyira mu cyumba cye akaza kubirira igihe ashakiye, ibyo n’ibyo yahise afata nko gucyurirwa ko asahura hoteli, yahise abyanga ndetse no kuva icyo gihe yanga kugira ibiryo by’iyo hoteli yongera kurya.

    Muri raporo umutoza ngo yahise ababwira ko atakoresha imyitozo umuntu utarya, banavuga ko nka federasiyo biboneye amashusho ya hoteli agaragaza ikiganiro bagiranye, uko umutoza yabivuze ariko byagenze.

    Agaruka ku cyo kubwirwa ko yambaye ubusa, yagize ati 'ikijyanye no kwambara ubusa, ni umuntu ukunda kwambara ibintu bigufi, ni n’uburenganzira bwe ariko iyo waje mu mwiherero uba uhagarariye igihugu. Ahantu yari ari ntabwo yari yemerewe kujya mu bindi bice bya hoteli, yagombaga kujya kurya akava kurya akajya mu cyumba, akava mu cyumba ajya kuri pisine kwitoza, birangije umukinnyi yahisemo kujya kuri reception, ni raporo twahawe n’umutoza.'

    'Yasize abwiye umutoza ko agiye gushaka amazi, amutoza amubwira ko yamubwiye ko agiye kuyamuzanira, mu gihe agiye kuyashaka undi asanga yagiye, agenda atambaye nk’umuntu ugiye mu bice birimo abantu benshi, yagiye yambaye nk’ugiye koga(kora n’agatop, ngo igice cyo munsi y’amabere kugera ku mukondo cyaragaragaraga), umwe mu bakozi ba hoteli amugira inama, undi abifata mu rwego rwo kumuhohotera, kuko yaramubwiye ngo byaba byiza iyi myambaro wambaye ugiye uyambara ugana kuri pisine, ukambara bitewe n’aho ugiye, undi yumva ko hoteli itarimo kumwitaho bitewe n’ibyari byabaye mbere.'

    Avuga ko yahise abibamenyesha bamubwira ko bagiye kuza kumureba bakareba ikibazo gihari bakagikemura, gusa bari mu nzira bajyayo nibwo umutoza yababwiye ko yamaze gutaha kandi asize amubwiye ko bitakiri ngombwa ko ubuyobozi buza kuko we yumva atagikeneye kuba mu mwiherero yikuyemo, bagerageza kumuvugisha ariko ntiyitaba.

    Andi makuru nayo avuga ko uyu mukobwa yabwiye federasiyo ko yifuzaga ko hoteli imwandikira imusaba imbabazi, bidakozwe ahita afata umwanzuro wo gusohoka mu mwiherero.

    Claudette wari waratinze kujya mu mwiherero kubera ibibazo bitandukanye, yaje kubisikana na Lidwine))

    Lidwine akiva mu mwiherero nibwo Claudette utari waragiriyeyo ku gihe na we yaje kujya mwiherero, byavugwaga ko atagiyeyo kubera ikibazo cya passport ndetse n’urukingo(benshi babifashe nk’ibinyoma).

    James avuga ko batari kumukoreshereza passport atarabona indangamuntu kuko yari ataregeza imyaka, icyo gihe yari ataranafata n’urukingo rwa COVID-19.

    Ati 'impamvu yatumye Claudette aza nyuma yagombaga gushaka indangamuntu, nta ndangamuntu yari afite kuko yari atarageza imyaka(16) yayujuje nyuma, ntabwo wamushakira passport adafite indanamuntu kandi yujuje imyaka, ku bufatanye n’ikipe ye n’akarere ka Karongi uwo mukinnyi yashakiwe indangamuntu, ntabwo yari kubikurikirana ari mu mwiherero bimusaba gusohoka kandi tugomba kwirinda na COVID-19 (…) yabonye indanamuntu tariki ya 29 ni nabwo yatugezeho, ahita ajya no gufata urukingo rwa mbere, tariki ya 30 ahita ajya mu mwiherero, ni yo mpamvu twari twanze ko azamo mbere.'

    Irankunda Isihaka [Bebeto] yangiwe kujya mu mwiherero kandi yaratsinze ijonjora

    Irankunda Isihaka ni undi mukinnyi wagombaga kuzahagararira u Rwanda muri iyi shampiyona Nyafurika ariko aza kubwirwa ko atemerewe kujya mu mwiherero wo kwitegura iyi shampiyona.

    Bazatsinda James agaruka kuri Bebeto yavuze ko ikibazo gifite imizi ku myitwarire yagaragaje akaba yaranze gutanga ubusobanuro.

    Bebeto we na Maniraguha Eloi babonye buruse(scholarship) y’umwaka itangwa federasiyo mpuzamahanga y’umukino wo koga (FINA Scholarship Program) aho bagombaga kujya kwiga mu Burusiya.

    Yatangiye muri Mutarama 2021 yagombaga kuzasozwa muri Mutarama 2022, bagezeyo bariga ariko bigeze muri Kamena 2021 Bebeto yasabye uruhushya rwo kujya kubonana n’umugore we Dubai, yahise aza mu Rwanda nta muntu n’umwe amenyesheje.

    Email ISIMBI yabashije kubona FINA yandikiye federasiyo yo mu Rwanda ku wa 6 Nyakanga, babamenyeshaga ko Irankuda Isihaka yasabye uruhushya guhera tariki ya 22 Kamena kugera 3 Nyakanga rwo kujya kubonana n’umugore we Dubai, ndetse ko yaguze itike imwe(One Way) ntabamenyeshe igihe cyo kugaruka, babasaba gukurikirana ikibazo cye.

    Tariki ya 10 Nyakanga 2021, RSF yandikiye Bebeto imubaza aho aherereye kuko ku ishuri bamwohereje batazi aho ari, gusa uyu mukinnyi ntiyasubije bongera kumwandikira tariki ya 26 Nyakanga nabwo bamwibutsa gusubiza ibaruwa yo ku wa 10 Nyakanga, nabwo ntiyasubuza.

    Tariki ya 3 Kanama nibwo bongeye kumwandikira bamumenyesha ko amahirwe yari afite yo kwiga mu Burusiya ayatakaje bamuhagaritse, banabimenyesha FINA ko uyu mugabo yahagaritswe.

    Iki cyemezo cyashyikirijwe akanama gashinzwe gukemura impaka muri federasiyo nabo bavuga ko hari ibihano agomba gufatirwa, gusa ngo bagombaga kubanza kumwumva, nabo baramwandikiye ntiyasubiza.

    Muri Nzeri 2021 ubwo hari hagiye gukorwa ijonjora ryo gushaka abazajya muri Ghana, Bebeto na we yaje gukora ijonjora ariko bamwibutsa ko nadakora ibyo yasabwe(gutanga ibisobanuro) atazigera yitabira iyi shampiyona Nyafurika.

    Ati 'yaje gukora ijonjora ariko abwirwa ko n’iyo yatsinda ariko nadatanga ibyo yasabwe atazigera yitabira iyi mikino. Bari bamuhaye kugeza tariki ya 24 Nzeri, byarageze nabwo yanze kugira icyo asubiza, na mbere bari bakomeje kugenda bamwibutsa ntiyagira icyo avuga. Nanjye ubwanjye namubwiye ko ijambo rye rimwe ryamufasha ariko aranga, igihe cyarageze aka kanama kamenysha federasiyo ko bashingiye ku mategeko agenga imyitwarire Isihaka Irankunda agomba gukurwa mu bazitabira iyi shampiyona, niyo mpamvu atari mu mwiherero. Ibyo byose kandi byamenyeshwaga ikipe ye y’i Gisenyi.'

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mugabo we n’umutoza we i Gisenyi bababajwe n’uburyo Maniraguha Eloi ari we federasiyo yatanze ngo yitabire imikino Olempike iheruka kubera Tokyo mu Buyapani, ni mu gihe yo ivuga ko yamurashaga ibihe banabibwiye ikipe ye, bakaba ntaho bari guhera batanga Bebeto kandi Eloi umurusha ari we ufite ibihe byiza.

    Ku ngingo yo kuba ari we (Bazatsinda James) wasinye ku masezerano ya Isihaka Irankunda ajya kwiga mu Burusiya atari we wisinyiye, yavuze ko atari byo kuko icyo yasinyeho ari imbaziriza masezerano(draft) berekana uko azaba ameze, n’aho amasezerano nyayo ngo ni we[Bebeto] wayisinyiyeho kuko atari kuva mu Rwanda atayasinye, bahamya ko bafite kopi iriho umukono we ko n’iyo bajya mu manza babyerekana.

    Uwase Umuhoza Lidwine yavuye mu mwiherero avuga ko yafashwe nabi na hoteli, ni mu gihe federasiyo ivuga ko ibyo yabwiwe yabifashe nabi

    Bavuga ko impamvu Bebeto atagiye mu mwiherero ari impamvu z’imyitwarire mibi yanze gusobanura

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-buryo-burambuye-rsf-yasobanuye-ibyavuzwe-byo-gucyurirwa-ibiryo-guhohoterwa-n-ibindi-bibazo-ku-bakinnyi-bitegura-kujya-muri-ghana

  • Yannick Mukunzi ku isabukuru ye ntibyagenze neza mu kibuga, Meddie Kagere yongeye kwigaragaza #rwanda #RwOT

    Mbere y’uko abakinnyi bahamgawe mu Mavubi bitabira ubutumire, mu mpera z’icyumweru gishize shampiyona zabo zari zakomeje, bamwe bitwaye neza ni mu gihe abarimo nka Yannick Mukunzi yabuze amanota 3 yuzuye ku isaburu ye.

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Georgia yari yakomeje bakina umunsi wa 28, FC Dila Gori ya Manzi Thierry yaraye inyangiwe na Shukura 4-0, ni umukino uyu myugariro w’umunyarwanda yakinnye iminota 90. Dinamo Batumi ifite amanota 60 niyo iyoboye shampiyona, Dila Gori ni iya 4 n’amanota 44.

    Shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Sweden yari yakomeje mu mpera z’icyumweru gishize bakina umunsi wa 22. AFC Eskilstuna ya Rafael York yatsinzwe na Akropolis 1-0, ni umukino Rafael York yinjiye mu kibuga ku munota wa 57 asimbura Yakubu. Iyi kipe iri ku mwanya wa 10 n’amanota 28, Värnamo ya mbere ifite 46.

    Ku isabukuru ye tariki ya 2 Ukwakira, Yannick Mukunzi yari mu kibuga akina iminota 90 mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’icyiciro cya 3 muri Sweden ikipe ye ya Sandvikens IF yanganyijemo na Sylvia 0-0. Iyi kipe ubu iri ku mwanywa wa 2 n’amanota 47, IF Brommapojkarna ya mbere ifite 56.

    Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru, Rwatubyaye Abdul yari mu kibuga ikipe ye ya FC Shkupi itsinda Rabotnički mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona ya Macedonia. Iyi kipe ni nayo iyoboye urutonde n’amanota 20.

    Mu cyiciro cya kabiri muri Norway, ku wa Gatandatu umunyezamu Twizere Buhake Clement yari ku ntebe y’abasimbura ubwo ikipe ye yanyagirwaga na Ranheim 5-2. Iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 17, HamKam ya mbere ifite 49.

    Bizimana Djihad utazitabira ubutumire bw’Amavubi kubera yanduye COVID-19 yataumye adakina umukino w’umunsi wa 7 ikipe ye ya KMSK Deinze yaraye itsinzemo na RWDM. Iyi kipe iri ku mwanya wa 4 n’amanota 10, Westerlo ya mbere ifite 17.

    Nizeyimana Mirafa yari mur 18 bakoreshejwe na Zanaco FC mu mukino wa shampiyona iyi kipe yanganyijemo na Prisons Leopards 0-0 ku wa Gatandatu. Zanaco iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 2(ifite imikino 2 y’ibirarane), Green Buffaloes ya mbere ifite amanota 16.

    FAR Rabat ya Imanishimwe Emmanuel Mangwende wari wabanje mu kibuga, yaraye inganyije na FUS Rabat 1-1 mu mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona y’iki gihugu. Iyi kipe iri ku mwanya wa 9 n’amanota 6, Wydad ya mbere ifite 13.

    Meddie Kagere yabaye umucunguzi wa Simba SC ubwo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yayiheshaga amanota 3 mu mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona batsinda Dodoma Jiji 1-0 cyo ku munota wa 69, ni nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbura ku munota wa 63.

    Muri shampiyona y’iki gihugu kandi, ku wa Gatandatu KMC ya Migi yanganyije na Coastal Union 0-0. Ni umukino Migi yabanje ku ntebe y’abasimbura. Simba SC iri ku mwanya wa 6 n’amanota 4, KMC iri ku mwanya wa 15 n’inota 1, shampiyona iyobowe na polisi Tanzania ifite 6.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yannick-mukunzi-ku-isabukuru-ye-ntibyagenze-neza-mu-kibuga-meddie-kagere-yongeye-kwigaragaza

  • Jimmy Mulisa n’irerero rye bakiriye ibikoresho bivuye muri Oman, bavuga uko babona ahazaza h’iri rerero #rwanda #RwOT

    Aziz Al Naamani ku bufatanye na bamwe mu bakiniye ikipe ya Fanja FC yo muri Oman, bashyikirije irerero rya Jimmy Mulisa ‘Umuri Foundation’ ibikoresho by’imyenda(jerseys) z’abatarengeje imyaka 17, bavuga ko mu minsi iri imbere babona azagera ku nzozi ze.

    Iyi myenda yahawe ingimbi n’abangavu batarengeje imyaka 17, bayihawe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ku kibuga aho aba bana bakorera imyitozo.

    Aziz ari na we wahuje Jimmy Mulisa n’aba bagabo bandi, avuga ko yamenyanye na we bakaba inshuti yumva yamushyigikira ku gitekerezo cye.

    Ati “Hashize igihe menyanye na Jimmy Mulisa, tuba inshuti, numvise afite igitekerezo cyiza cyo gushinga irerero, gusa mu buryo bw’amikoro ntiyari yorohewe, uko nazaga gusura u Rwanda nagerazega kugira icyo mufasha, kuri iyi nshuro nazanye n’inshuti zanjye 2, imwe ni Amour Al Shaqsi yakiniye Fanja FC mu cyiciro cya mbere muri Oman, na we agerageza kumufasha mu byo ashoboye, twamuhaye jersey ariko tuzakomeza kumufasha uko dushoboye, nta masezerano ahari ni ubushuti gusa.”

    Akomeza avuga ko uyu mushinga wa Jimmy Mulisa ari umushinga mwiza ndetse abona uzatanga umusaruro mu myaka iri imbere.

    Ati “ndakeka azagera ku nzozi ze, yatubwiye ko abana hafi 500 bamaze kunyurayo, bigaragaza ko abantu bishimiye umupira w’amaguru, abonye ubufasha akanashyira umutima we kuri ririya rerero ndakeka ntashidikanya ko bizabyara umusaruro.”

    Jimmy Mulisa yakiriye ibi bikoresho nyuma y’uko mu minsi ishize yari yakiriye ibikoresho birimo imipira yo gukina, amakoni n’ibindi bivuye muri UEFA.

    Umuri Foundation yakira abana b’abahungu bari hagati y’imyaka 10 na 18, n’abakobwa bari hagati y’imyaka 14 na 24.

    Uyu muryango wa Umuri washinzwe mu Gushyingo 2019, kugeza abana batatu bawo bahamagawe mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yakinnye CECAFA aribo Irakoze Jean Paul, Nikokwizerwa Benjamin na Sammy.

    Umuri Foundation yashyikirijwe imyenda n’abantu bavuye muri Oman

    Umuri Foundation isanzwe ifite indi myenda yakoreshaga

    Umwa mu bakiniye Fanja ni we wazaniye iri rerero inyambaro, ngo bisanzwe biba muri gahunda y’iyi gufasha abafite inzozi zo kugera kure muri ruhago

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jimmy-mulisa-n-irerero-rye-bakiriye-ibikoresho-bivuye-muri-oman-bavuga-uko-babona-ahazaza-h-iri-rerero

  • Undi aragiye: Bonane Janvier wakiniraga Kiyov… – #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku rukuta rwa Instagram, Bonane Janvier wari Umukinnyi wa Kiyovu Sports, yasezeye ku mupira w’amaguru burundu. Yagize ati” Mfashe uyu mwanya ngo nsezere ku bakunzi n’abafana b’umupira w’amaguru n’abanyarwanda bose muri rusange, nabamenyeshaga ko mpagaritse gukina umupira w’amaguru burundu. Byari iby'agaciro kubana namwe imyaka 6, mwarakoze kubw'urukundo mwanyeretse.” 

    Bonane Janvier yakiniye Isonga FC imyaka igera kuri ibiri, ndetse ahava yerekeza muri Kiyovu Sport yakiniye imyaka ine, akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20.

    Urwandiko rwa Bonane Janvier

    Bonane Janvier akurikiye Rusheshangoga Michael, Nzarora Marcel, Januzaj bose basezeye umupira w’amaguru imburagihe.

    Bonane Janvier mu Mavubi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110078/undi-aragiye-bonane-janvier-wakiniraga-kiyovu-sport-asezeye-umupira-wamaguru-110078.html

  • APR FC muri Tanzania? – #rwanda #RwOT

    APR FC ikomeje imyiteguro y’imikino ya CAF Champions League aho igeze mu ijonjora rya Kabiri, ndetse igomba guhura na Etoile du Sahel yo muri Tunisia.

    Amakuru agera ku Inyarwanda avuga ko iyi kipe ifite ibikombe bibiri bya shampiyona biheruka, igomba kwerekeza muri Tanzania mu mikino ya gicuti n’amakipe yaho. Mu makipe APR FC izahura nayo, harimo ikipe ya Simba nayo iri muri iyi mikino, Yanga African, ndetse na Azam FC.

    APR FC yasezereye Mogadishu City Club mu kiciro kibanza 

    Kugeza ubu, APR FC imaze icyumweru isubukuye imyitozo n’ubwo ibura bamwe mu bakinnyi bayo bari mu ikipe y’igihugu, barimo Manishimwe Djabel, Tuyisenge Jacques, Omborenga Fitina na Mugunga Yves. Ndetse mu gihe iyi kipe yakerekeza muri Tanzania itazatwara bano bakinnyi.

    APR FC izabanza kwakira Etoile du Sahel  hano i Kigali Tariki 15 Ukwakira, hanyuma umukino wo kwishyura ube tariki 22 uku kwezi k'Ukwakira ubere muri Tunisia.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110073/apr-fc-muri-tanzania-110073.html

  • Bizimana Djihad birangiye atazitabira ubutumi… – #rwanda #RwOT

    Kuri gahunda byari biteganyijwe ko Bizimana Djihad azagera mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 4 Ukwakira 2021, gusa nyuma yo kwandura Covid-19 ntabwo uyu musore azakina imikino ibiri u Rwanda rufitanye na Uganda.

    Ubwo ikipe ya KMSK Deinze Bizimana Djihad akinira yiteguraga gukina umukino wa shampiyona yari ifite kuri iki cyumweru, iyi kipe yapimishije abakinnyi bayo byaje kurangira Bizimana Djihad bamusanzemo COVID-19, ahita ajyanwa mu kato.

    Bizimana Djihad asanzwe ari umukinnyi ugenderwaho mu Mavubi

    Bizimana Djihad usanzwe akina mu kibuga hagati, yari mu bakinnyi Amavubi yakoresheje mu mikino ibiri yahuyemo na Mali ndetse na Kenya. 

    Amavubi afite imikino ibiri azahuramo na Uganda aho umukino ubanza uzaba kuri uyu wa Kane tariki 7, naho umukino wo kwishyura uzabere muri Uganda.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110077/bizimana-djihad-birangiye-atazitabira-ubutumire-bwamavubi-110077.html