Tag: Imikino

  • Iyi mayibobo ntimpa umupira – Kylian Mbappe yemeje amagambo yabwiye Neymar #rwanda #RwOT

    Umufaransa watakira Paris Saint Germain, Kylian Mbappe yemeje ko yise Neymar inzererezi kubera kwanga kumuha umupira mu kibuga, ariko ngo yamusabye imbabazi bariyunze.

    Uyu rutahizamu yumviswe avuga ngo 'iyi mayibobo ntimpa umupira', hari nyuma y’uko asimbuwe ku mukino batsinzemo 2-0 Montpellier wabaye tariki ya 25 Nzeri.

    Uyu musore w’imyaka 22 ubwo yari asimbuwe, camera zamufashe arimo yitotombera imyitwarire ya Neymar mu kibuga aho yavugaga ko yamwimye imipira, akaba yarimo abwira mugenzi we, Idrissa Gueye.

    Mbappe akaba yemereye ikinyamakuru L’Equipe ko ayo magambo yayavuze ariko ari ibisanzwe muri ruhago.

    Ati 'Yego, yego, narabivuze. Ibyo ni ibintu bibaho buri gihe muri ruhago, nyuma yo kubona intera byafashe, narabimuganirije, birakemuka.'

    Yakomeje agira ati 'twabwiranye amagambo nk’ariya mu minsi yashize, ndetse tuzakomeza no kubikora ariko nta rundi rwango rwabaho. Nta wundi mutima mubi kuko ni umukinnyi nubaha, nishimira uwo ari we.'

    Kuva Lionel Messi yaza muri Paris Saint Germain, amakuru avuga ko ari bwo Neymar yatangiye kutumvikana na Mbappe bitewe n’umubano we na Messi, bikaba byiyongera ku kuba Mbappe yaravuze ko atifuza kuguma muri iyi kipe.

    Mbappe yemeje ko yise Neymar mayibobo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/iyi-mayibobo-ntimpa-umupira-kylian-mbappe-yemeje-amagambo-yabwiye-neymar

  • Reba bamwe mu bakinnyi bageze mu mwiherero w' Amavubi(Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuva mu cyumweru gishize bamwe mu bakinnyi b' amavubi bakina hanze batangiye kugera mu mwiherero w'ikipe y'igihugu yitegura Uganda cranes.

    Abatahiwe kurubu barimo Rwatubyaye, imanishimwe ndetse na Rafael york.

    Rafael york yamaze kugera mu Rwanda mu gufasha ikipe y'igihugu izahura na Uganda cranes.

    Rwatubyaye nawe yamaze kugera mu mwiherero w'Amavubi.

    Imanishimwe Emmanuel nawe yamaze kugera i kigali.

    Abarimo meddie kagere na nirisarike salomon bamaze gutangira imyitozo hamwe n'abandi kurubu.

    I

    Nirisarike salomon yamaze gutangira imyitozo.

    Meddie kagere kuva muri simba fc mu myitozo yo kuruyu wa kabiri.

    Source : https://yegob.rw/reba-bamwe-mu-bakinnyi-bageze-mu-mwiherero-w-amavubiamafoto/

  • Niswe inkende Koulibaly yasabiye abafana… – #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru tariki ya 03 Ukwakira 2021, Napoli yatsindiye Fiorentina iwayo ku kibuga Stadio Artemio Franchi, ibitego 2-1 ibintu bitashimishije na gato abafana ba Fiorentina, maze badukira abakinnyi ba Napoli babatuka ku ruhu rwabo babita inkende.

    Ubwo umukino wari urangiye, abakinnyi barimo barasubira mu rwambariro, abafana ba Napoli batutse abakinnyi barimo Kalidou Koulibaly, Victor Osimhen na Andre Zambo Anguissa, bababwira ko ari inkende.

    Anyuze ku rukuta rwe rwa Twitter, Koulibaly yagize ati: 'Banyise inkende y'ikigoryi'.

    'Bariya bantu ntacyo bamarira Siporo, mubashake mubahane, mubabuze kuzongera kugaragara mu kirori na kimwe'.

    Ibinyamakuru byo mu Butaliyani byanditse ko Osimhen na Anguissa basetse ibitutsi by'abafana, bagakomeza bakajya mu rwambariro, ariko Koulibaly arahagarara arabasubiza.

    Yarababajije ati: 'Munyise iki? Inkende? Muze mubimvugire mu maso'.

    Mu guhosha icyo gikorwa cy'ubugwari cyakozwe n'abo bafana, ikipe ya Fiorentina yasabye imbabazi Koulibaly, bavuga ko inzego zibishinzwe ziri gukurikirana abo bafana ngo bahanwe.

    Victor Osimhen yanyuze ku mbuga nkoranyambaga ze, yandika amagambo agira ati: 'Muganirize abana banyu, ababyeyi banyu mubabwire ko igikorwa cyo kwibasira umuntu kubera ibara ry'uruhu rwe kidakwiye, ari umwanda'.

    Ntabwo ari ubwa mbere muri shampiyona y'u Butaliyani hagaragaye igikorwa cy'irondaruhu muri uyu mwaka w'imikino, kuko ku mukino wahuje AC Milan na Juventus mu byumweru bitatu bishize, umufana wa Juventus yakoreye irondaruhu umunyezamu wa AC Milan Mike Maignan.

    Juventus yakoresheje za Camera zo ku kibuga Allianz Stadium, ikurikirana uwo mufana ndetse inamuhanisha kutazongera kugaragara kuri icyo kibuga na rimwe mu buzima bwe.

    Ikipe ya AC Milan yamaganye igikorwa cyakorewe Koulibaly, ihamagarira Abataliyani kukirwanya bivuye inyuma baharanira uburinganire no kurwanya ubusumbane.

    Koulibaly yiswe inkende n’abafana ba Fiorentina

    Koulibaly yasabiye abafana ba Fiorentina gufatirwa ibihano bikarishye birimo no kubuzwa kugaruka ku kibuga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110143/niswe-inkende-koulibaly-yasabiye-abafana-bamwibasiye-gucibwa-ku-kibuga-burundu-110143.html

  • Perezida wa Real Madrid yaciye amarenga ko Mb… – #rwanda #RwOT

    Mu mpeshyi y'uyu mwaka, Real Madrid yifuje kugura Mbappe, ariko inanizwa na Paris Saint Germain itarifuje kumurekura kuko yari ikimukeneyeho umusaruro, byatumye atayisinyira aguma i Paris nyamara umukinnyi we yarifuzaga kujya i Madrid.

    Mbappe uzasoza amasezerano ye muri PSG mu mpeshyi itaha, yanze kongera amasezerano muri iyi kipe avuga ko atifuza gukomeza kuyikinira, byasamiwe mu kirere na Real Madrid imushaka cyane, byanatumye Perez yizeza abafana ba Real Madrid inkuru nziza ya Mbappe muri Mutarama 2022.

    Muri Mutarama, Mbappe azaba afite uburenganzira busesuye bwo kuganira n'ikipe iyo ariyo yose imwifuza bitanyuze kuri PSG, kuko azaba ari ku musozo w'amasezerano ye muri iyi kipe.

    Mu kiganiro yagiranye na El Debate, Perez yagize ati: “Muri Mutarama, tuzaba dufite amakuru kuri Mbappe. Turizera ko ku ya 1 Mutarama ibintu byose bizakemuka”.

    Nyuma gato yo kuvuga ayo magambo, Perez yaje gusobanura icyo yashakaga kuvuga.

    Yagize ati: “Amagambo yanjye yasobanuwe nabi. Icyo navuze ni uko tugomba gutegereza umwaka utaha kugira ngo tumwumve, ku byerekeye PSG, ubu dufitanye umubano mwiza”.

    Real Madrid imaze igihe yugarijwe n'ikibazo cy'amikoro macye, biri no gutuma umusaruro wayo uba mubi muri iki gihe.

    Agaruka ku kibazo cy'amikoro, Perez yagize ati: 'Twavuye kuri miliyoni 900 z'amayero twinjizaga tugera kuri miliyoni zisaga 600 z'amayero”.

    “Birashoboka ko bizatwara imyaka igera kuri itatu, kugira ngo dusubire ku mibare twinjizaga mbere y'icyorezo”.

    Biravugwa ko Real Madrid izakora amavugurura mu mwaka utaha ikongera ikiyubaka ku buryo bufatika, ikongera igahatanira ibikombe i Burayi.

    Kylian Mbappe ari mu nzira zerekeza muri Real Madrid muri Mutarama 2022

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110144/perezida-wa-real-madrid-yaciye-amarenga-ko-mbappe-ari-ku-muryango-ayinjiramo-110144.html

  • Umuzamu Jean Paul Itangishatse wasezerewe kur… – #rwanda #RwOT

    Itangishatse Jean Paul yari afite amazerano y’umwaka muri Sunrise FC ibarizwa mu karere kanyagatare, ariko muri Kanama 2021 iyi kipe ihitamo gusesa amasezerano. Tariki 4 Kanama nibwo ikipe ya Sunrise FC, ibinyujije kuri whatsapp, yashyikirije urwandiko Itangishatse Jean Paul imumenyesha ko basheshe amasezerano bari bafitanye. Muri uru rwandiko, ikipe ya Sunrise FC yavugaga ko ihisemo gusesa amasezerano kubera ikibazo cy’umusaruro mucye ndetse ndetse n’imyitwarire idahwitse.


    Mu rwandiko uhagarariye Itangishatse Jean Paul yandikiye Ubuyobozi bwa Sunrise FC, ahakana izi mpamvu zose ikipe yatanze ijya gusesa amazerano ngo kubera ko kubijyanye n’umusaruro mucye iyi kipe itigeze itanga ubusobanuro bugaragaza uko umusaruro w’uyu muzamu wari uhagaze, ndetse ngo kubijyanye n’imyitwarire nabyo nta gaciro babihaye kuko ikipe itigeze igaragaza uko yajyaga yihanangiriza uyu musore cyangwa se ngo berekane nk’ikosa ntakuka ryari gutuma basesa amasezerano.


    Nyuma y’ibi byose, Itangishatse Jean Paul arashaka iki?

    Umuzamu Itangishatse Jean Paul, nyuma yo kubona ko uburyo ikipe yasheshemo amazerano bari bafitanye bunyuranyije n’amategeko, yasabye indishyi zirimo umushahara w’umwaka yari asigaje ungana na 2,520,000; indishyi zikomoka ku gusesa amasezerano y’umurimo mu buryo bunyuranye n’amategeko bungana na 1,260,000; indishyi zikomoka ku kudahabwa integuza ingana na 210,000; indishyi zikomoka ku kudahabwa icyemezo cy’umukoresha wa nyuma ingana na 210,000. Jean Paul kandi arasaba kwishyurirwa imisanzu ya RSSB, amafaranga y’ingendo kubera gusiragizwa mu gihe umukoresha yakabaye yarubahirije ibyo amategeko ateganya angana na 500,000; ndetse n’igihembo cya avoka kingana na 1,500,000. Aya mafaranga yose iyo uyateranyije usanga angana na Miliyoni 6 n’ibihumbi 200.


    Itangishatse Jean Paul aganira na InyaRwanda, yavuze uburyo yababajwe cyane n'uburyo ikipe ye yamwirukanye ibinyujije kuri whatsapp. Yagize ati: “Nababajwe n’ukuntu Sunrise FC yanyirukanye, kuko narabyutse nsanga urwandiko kuri Whatsapp ruvuga ko bamaze kunsezerera. nahisemo guceceka kuko ibyo bari bakoze nabonaga binyuranyije n’amategeko, ariko ntabwo byari kurangira uko.” 


    Itangishatse Jean Paul yari umuzamu wa kabiri inyuma ya Nsabimana Jean de Dieu, na we werekeje mu ikipe ya Bugesera FC. Itangishatse Jean Paul aherutse gusinyira ikipe ya Espoir FC ibarizwa i Rusizi, aho yari amaze hafi imyaka 6 mu ikipe ya Sunrise FC. Sunrise FC iherutse gusinyisha Nduwayo Danny bakunze kwita Barthez ubu uzaba ariwe muzamu wa mbere wa Sunrise FC.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110128/umuzamu-jean-paul-itangishatse-wasezerewe-kuri-whatsapp-arishyuza-asaga-miliyoni-6-ikipe-y-110128.html

  • Dele Alli yasohokanye umukobwa w'umutoza Pep Guardiola bari mu rukundo [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wo hagati wa Tottenham, Dele Alli, yasohokanye n'umukobwa w'umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola,ahakundwa n'ibyamamare basangira ikawa n'amazi.

    Uku gusohokana kwa Maria Guardiola na Dele kubayeho nyuma y'amezi atanu bavuzwe ko bakundana nyuma yo kugaragara basomanira mu kabyiniro.

    Muri Gicurasi uyu mwaka, uyu mukinnyi wa Spurs, ufite imyaka 25, yagaragaye asoma umukobwa mukuru wa Pep Guardiola mu kabari hejuru batitanye ku bari babahanze imboni.

    Urukundo rwakomeje kuba ibihuha ariko amafoto agaragaza aba bombi basohokanye yongereye ibirungo mu nkuru y'urukundo rwabo.

    Muri Gashyantare,byavuzwe ko Dele yahungabanyijwe no gutandukana n'umukunzi we bari bamaranye imyaka itanu, Ruby Mae,ndetse byavuzwe ko batandukanye bashwanye bikomeye.

    Pep Guardiola hamwe n'umugore we Cristina Serra bafite abana batatu barimo uyu Maria w'imyaka 20, Marius w'imyaka 18 na Valentina w'imyaka 13.

    Mu mafoto yashyizwe hanze,uyu mukobwa w'umutoza wa Manchester City yari imbere ya Dele batwaye ikawa bari baguze ahitwa Starbucks mu mujyi wa London rwagati, nyuma yo kuva muri Restaurant ya Novikov na Bar,iri hafi y'umuhanda wa Berkeley.

    Ahitwa West End ni ahantu hazwi cyane hakunda gusohokerwa n'ibyamamare bitandukanye birimo abakinnyi b'umupira w'amaguru muri Premier League,ndetse hasohokeye ibyamamare nka Justin Bieber, Anthony Joshua, Drake na Novak Djokovic.

    Nyuma yaho, Dele,n'umukunzi we binjiye mu modoka yari ibategereje irabatwara. Hari amakuru yavuze ko Dele yashakaga umukunzi ku rubuga ruhuriraho abashaka gukundana n'ibyamamare rwa Raya nyuma yo gutandukana n'umukunzi we.







    Delle Alli ari mu rukundo na Maria,umwana w'imfura wa Guardiola

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/dele-alli-yasohokanye-umukobwa-w-umutoza-pep-guardiola-bari-mu-rukundo-amafoto

  • “Muri Mutarama tuzaba dufite amakuru kuri Mbappe”-Florentino Perez #rwanda #RwOT

    Muri Kanama, Real Madrid yananiwe gusinyisha Kylian Mbappe ukinira Paris Saint-Germain, ariko uyu rutahizamu uzasoza amasezerano mu mpeshyi itaha.

    Amasezerano ya Mbappe na PSG azakomeza kugeza mu mpeshyi ya 2022 kandi uyu mufaransa mpuzamahanga azaba afite uburenganzira bwo kuganira ku byerekeye ejo hazaza he n'ikipe iyo ari yo yose guhera ku ya 1 Mutarama.

    Perez yabwiye El Debate ati: “Muri Mutarama tuzaba dufite amakuru kuri Mbappe.”

    “Turizera ko ku ya 1 Mutarama ibintu byose bizakemuka.”

    Ariko, nyuma gato, Perez yaje gusobanura icyo yashakaga kuvuga.

    Ati: “Amagambo yanjye yasobanuwe nabi. Icyo navuze ni uko tugomba gutegereza umwaka utaha kugira ngo tumwumve,ku byerekeye PSG,ubu dufitanye umubano mwiza”.

    Perez yanaganiriye ku bijyanye no kuvugurura umushinga wa Estadio Santiago Bernabeu anatanga icyerekezo ku kibuga cya Real Madrid.

    Ati: “Kizaba ari ihuriro ry'umujyi wose wa Madrid.”

    “Nta stade imeze nka yo kandi nta n'imwe iri hagati mu mujyi munini nk'iyacu.”

    Perezida wa Real Madrid yatangaje igihe iyi kipe izatsindira ikibazo cy'ubukene cyugarije amakipe menshi kubera ibibazo bya COVID-19.

    Perez yagize ati: “[Twavuye kuri miliyoni 900 z'amayero [twinjiza] tugera kuri miliyoni zisaga 600 z'amayero.”

    “Birashoboka ko bizatwara imyaka igera kuri itatu kugira ngo dusubire ku mibare twinjizaga mbere y'icyorezo.”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/muri-mutarama-tuzaba-dufite-amakuru-kuri-mbappe-florentino-perez

  • Kagere Meddie na Salomon Nirisalike bari mu bakinnyi bakina hanze y'u Rwanda batangiye imyitozo mu Mavubi, Rwatubyaye na Raphael York bageze mu mwiherero bitegura Uganda #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi irimo kwitegura umukino wa gatatu wo mu matsinda yitegura gukina na Uganda mu gushaka itike yo gukina igikombe cy'isi kizaba umwaka utaha 2022 muri Quatar, bamwe mu bakinnyi bakina hanze y'u Rwanda bamaze kugera mu mwiherero abandi batangira imyitozo.

    Mu bakinnyi bamaze gutangira imyitozo mu Mavubi ni Jamir Kalisa ukina muri Uganda akaba ari nawe wabimburiye abandi kugera i Kigali mbere y'abandi, hari Kagere Medie ukina muri Simba SC yo mu gihugu cya Tanzania ndetse na Salomon Nirisilike ukina muri Urartu FC yo mu gihugu cya Armenia.

    Mu bandi bakinnyi bakina hanze y'u Rwanda bageze mu mwiherero kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Ukwakira 2021, barimo Rwatubyaye Abadoul ukina muri Schkupi yo muri Macedonia, Raphael York ukina mu gihugu cya Suwede mu ikipe ya Kalmar FF ndetse na Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende ukina mu ikipe ya FAR Rabat yo muri Maroc.

    Mu bandi bategerejwe ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri harimo Mukunzi Yannick, Buhake Twizere Clement, Ngwabije Clovis ndetse na Mutsinzi Ange na Emery Mvuyekure, gusa umukinnyi Bizimana Djihad we ntabwo azitabira iyi mikino yombi kubera ko yarwaye Koronavirusi, undi utazitabira ubutumire ni Emery Bayisenge utazaboneka kubera ko agiye kwerekeza hanze gushaka ikipe akinira.

    The post Kagere Meddie na Salomon Nirisalike bari mu bakinnyi bakina hanze y'u Rwanda batangiye imyitozo mu Mavubi, Rwatubyaye na Raphael York bageze mu mwiherero bitegura Uganda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kagere-meddie-na-salomon-nirisalike-bari-mu-bakinnyi-bakina-hanze-yu-rwanda-batangiye-imyitozo-mu-mavubi-rwatubyaye-na-raphael-york-bageze-mu-mwiherero-bitegura-uganda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kagere-meddie-na-salomon-nirisalike-bari-mu-bakinnyi-bakina-hanze-yu-rwanda-batangiye-imyitozo-mu-mavubi-rwatubyaye-na-raphael-york-bageze-mu-mwiherero-bitegura-uganda

  • Sir Alex Ferguson yumvikanye anenga umutoza Solskjaer utoza Manchester United #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu, umutoza w'icyamamare kuri Old Trafford – wafashije amashitani atukura kwegukana ibikombe 13 bya shampiyona y'icyiciro cya mbere – yagaragaye hamwe n'abantu benshi b'ibyamamare, barimo Usain Bolt, Patrice Evra ndetse n'umunyabigwi wa UFC.

    Ubwo yaganiraga na Khabib, Ferguson yumvikanye asa nk'unenga icyemezo cya Solskjaer cyo 'kuruhutsa' Ronaldo ku mukino na Everton,warangiye banganyije 1-1.

    Ferguson atanga ibitekerezo bye ku mpamvu United yananiwe gutsinda,yagize ati: “Ndatekereza ko babonye Ronaldo atarakina …”

    Uyu Khabib yabaye nk'uwinjira mu kiganiro avuga ko uyu munyabigwi wo muri Portugal yinjiye mu gice cya kabiri, Fergie aramusubiza ati: “Ndabizi …

    “Ariko ugomba guhora utangiza abakinnyi bawe beza.”

    Umutoza Solskjaer yatangaje ko yakuye Ronaldo mu ikipe ibanza kugira ngo amuruhutse nyuma y'igitego cy'ubutwari yatsinze muri Champions League bakina na Villarreal mu cyumweru gishize.

    Uyu mutoza yagize ati: “Kuwa gatatu twakoresheje imbaraga nyinshi, umusaruro waratugoye,wuzuye amarangamutima ndetse wadutwaye n'imbaraga nyinshi ku buryo byari bikenewe ko turuhura abakinnyi bamwe.

    Nyuma y'uyu mukino,bamwe mu bafana ba United basabye umutoza Solskjaer kwegura mu biganiro byagiye bijya hanze.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/sir-alex-ferguson-yumvikanye-anenga-umutoza-solskjaer-utoza-manchester-united

  • Radio&TV 10 birangiye ibuze undi munyamakuru ukomeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa Siporo, wakunzwe cyane kuri Radio 10 Kalisa Bruno Taifa,na we yasezeye, aho bivugwa ko yagiye kwiyunga kuri Sam Karenzi na Horaho Axel bazajya bakorana Ikiganiro 'Urukiko rw'Ubujurire' kuri Fine FM.

    Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Ukwakira 2021, ni bwo kuri Fine FM hatangiye kumvikana ikiganiro cy'imikino cyiswe 'Urukiko rw'Ubujurire'.

    Mu minota igera kuri 30 y'iki kiganiro cya mbere, Horaho Axel wakoze wenyine, yavuze ko bagenzi be batabonetse kubera ko hari ibyo bagitunganya, ariko guhera uyu munsi kuwa Kabiri bose bazaba bahari.

    Ati 'Icyo nababwira ni uko ikiganiro kizajya kiba kuva saa Yine kugeza saa Saba. Abacamanza bose barahari uko bakabaye n'ubusesenguzi bwiza cyane.'

    'Gahunda y'uyu munsi kwari ukuza kubasuhuza, tukababwira uko gahunda zimeze, tubararikira ko ku munsi w'ejo ari bwo tuzafungura neza Urukiko ku mugaragaro, abacamanza bose; Bruno Taifa, Sam Karenzi tuzaba turi kumwe.'

    Bruno Taifa yiyunze kuri aba bagenzi be bakoranaga mu gihe byari byitezwe ko yitabira akazi kuri Radio 10 kuri uyu wa mbere  birangira atagiyeyo.

    Source : https://yegob.rw/radiotv-10-birangiye-ibuze-undi-munyamakuru-ukomeye/