Tag: Imikino

  • Sinabashaga kunyeganyeza ibirenge – Neymar yibutse uburibwe yanyuzemo nyuma y’imyaka 5, Imana yakinze akaboko #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunya-Brazil ukinira ikipe ya PSG, yavuze ko 2014 hari habuze gato agahagarike gukina burundu bitewe n’imvune y’urutirigongo yagize kunyeganyeza ibirenge bikanga, Imana niyo yamutabaye.

    Mu kiganiro yagiranye na DAZN, Neymar yavuze ko igikombe cy’Isi cya 2022 gishobora kuzaba ari cyo gikombe cy’Isi akinnye cya nyuma kuko atazi niba nyuma yacyo azaba agifite ubushobozi bwo gukomeza guhanga na ruhago.

    Ati 'ndakeka igikombe cy’Isi cya 2022 kizaba ari cyo cya nyuma nkinnye kubera ko sinzi niba nkifite imbaraga zo mu mutwe zo gukomeza guhangana na ruhago.'

    'Nzakora ibishoboka byose nkitwarane n’igihugu cyanjye, ngere ku nzozi nahoze ndota kuva nkiri umwana, ndakeka nabigeraho.'

    Uyu rutahizamu w’imyaka 29 muri iki kiganiro cyafashwe mu rwego rwo gukora icyegeranyo kuri we cyiswe ‘Neymar Jr. Dinastia de Reyes’, yibutse imvune iteye ubwoba yagize y’urutirigongo mu gikombe cy’Isi cya 2014 kuko habuze gato ngo imvune yagize itume asezera ruhago.

    Ati 'nibyo bihe bibi nagize mu rugendo rwanjye rwa ruhago. Byangije inzozi zanjye zo gukina igikombe cy’Isi, gukina ½ n’umukino wa nyuma… sinabashaga kunyeganyeza ibirenge. Natangiye kurira cyane.'

    'Bantwaye mu bitaro, baransuzuma maze muganaga arambwira ngo amfite inkuru 2, inziza n’imbi. Ambaza iyo abanza kumbwira mubwira ngo ahere ku nkuru itari nziza. Yarambwiye ngo 'uvuye mu gikombe cy’Isi’, ndimo ndira namubajije inziza yambwiraga, arambwira ngo 'iyo yiyongeraho santimetero 2 ku ruhande, ntabwo wari kongera kubasha kugenda.'

    Ni imvune yagiriye mu mukino wa ¼ cy’igikombe cy’Isi ubwo Brazil yakinaga na Colombia, ubwo Camilo Zuniga yamukubita ivi mu rutirigongo agahita asohorwa mu kibuga akajyanwa kwa muganga.

    Neymar imvune yagize 2014 yatumye ahurwa igikombe cy’Isi

    Neymar Jr avuga ko igikombe cy’Isi cya 2022 gishobora kuba ari cyo cya nyuma azaba akinnye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sinabashaga-kunyeganyeza-ibirenge-neymar-yibutse-uburibwe-yanyuzemo-nyuma-y-imyaka-5-imana-yakinze-akaboko

  • Ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yegukanye igikombe cya UEFA Nations League itsinze Esipanye ibitego 2-1 #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa nyuma w'irushanwa rya UEFA Nations League wabaye kuri iki cyumweru ya 10 Ukwakira 2021, wabereye kuri sitade ya San Siro yo mu gihugu cy'u Butaliyani, ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yegukanye iki gikombe itsinze ikipe y'igihugu ya Esipanye ibitego bibiri kuri kimwe harimo igitego cya Kylian Mbape.

    Muri uyu mukino amakipe yombi yatangiye akina ahanahana ariko kugera imbere y'izamu bikagorana kugeza ubwo igice cya mbere cy'umukino cyarangiye ikipe ya Esipanye ndetse n'u Bufaransa zinganyije ubusa ku busa.

    Bavuye kuruhuka, nibwo ikipe y'igihugu ya Esipanye yabonye igitego cyayo cya mbere cyabonetse gitsinzwe na Mikel Oyarzabal ubwo hari ku munota wa 64 ubwo hari ku mupira yari ahawe na kapiteni we na Sergio Busquets.

    Ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yabonye igitego cyo kwishyura nyuma y'iminota ibiri gusa hatsinzwe igitego cya Esipanye, ni igitego cyatsinzwe na Karim Benzema ubwo hari ku mupira yari ahawe na Kylian Mbappe Lotin.

    Igitego cy'intsinzi cyatsinzwe na Mbappe ubwo hari ku munota wa 80 w'umukino habura iminota 10 ngo umukino urangire, hari ku mupira yari ahawe na myugariro Theo Hernandez bityo iki gitego gituma iyi kipe y'u Bufaransa yegukana iki gikombe cyari gikinwe ku ncuro ya kabiri.

    Muri uyu mukino rutahizamu w'u Bufaransa Karim Benzema niwe watowe nk'umukinnyi witwaye neza kuri uyu mukino wa nyuma, naho Sergio Busquets ukomoka mu gihugu cya Esipanye yatowe nk'umukinnyi mwiza w'irushanwa ryose.

    Usibye uyu mukino wa nyuma waraye ubaye, ikipe y'igihugu y'u Butaliyani yegukanye uyu mwanya nyuma yo gutsinda ikipe y'igihugu y'u Bubiligi ibitego bibiri ku kimwe, ku ruhande rw'u Butaliyani yatsindiwe na Nicolo Barella ndetse na Domenico Berardi, ku ruhande rw'u Bubiligi yo yatsindiwe na Charles De Ketelaere.

    Gutwara igikombe cya UEFA Nations League ku ikipe y'igihugu y'u Bufaransa byatumye yuzuza igikombe cya gatanu mpuzamahanga, harimo igikombe cy'isi cya 1998 na 2018, Euro 2000 na 1984 ndetse na UEFA Nations League ya 2021.

    The post Ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yegukanye igikombe cya UEFA Nations League itsinze Esipanye ibitego 2-1 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ikipe-yigihugu-yu-bufaransa-yegukanye-igikombe-cya-uefa-nations-league-itsinze-esipanye-ibitego-2-1/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikipe-yigihugu-yu-bufaransa-yegukanye-igikombe-cya-uefa-nations-league-itsinze-esipanye-ibitego-2-1

  • Rutahizamu wa Rayon Sports yashyize hanze amashusho arimo kunywa Shisha'(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Manace Mbedi Mutatu, rutahizamu wa Rayon Sports yashyize hanze amashusho arimo yisomera kuri Shisha yaciwe mu Rwanda.

    Uyu musore usatira anyuze ku mpande ukomoka muri DR Congo, abinyujije kuri Instagram Stories ye, yashyizemo amashusho amugaragaza arimo atumura iyi shisha.

    Aho yarimo anywera iyi shisha ntabwo hagaragara niba ari mu Rwanda cyangwa se iwabo muri DR Congo, ni mu gihe mu Rwanda iki kiyobyabwenge muri 2018 cyabujijwe kongera gukoreshwa mu Rwanda.

    Asohoye aya mashusho mu gihe ari mu myitozo y’iyi kipe irimbanyije imyitozo yitegura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2021-22 uzatangira tariki ya 30 Ukwakira 2021.

    Arimo yinywera Shisha

    Manace Mutatu ni umukinnyi wa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wa-rayon-sports-yashyize-hanze-amashusho-arimo-kunywa-shisha-video

  • Umusaruro mbumbe wa Mashami Vincent mu myaka 3 nk’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, yatsinzemo 5 gusa #rwanda #RwOT

    Witonze neza ukareba ku mbuga nkoranyambaga, ukumva radio cyangwa se ahateraniye abantu barenze 2, urasanga ijambo rigaruka mu bakunzi b’umupira w’amaguru guhera mu mpera z’icyumweru gishize kugeza uyu munsi ari izina ry’umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent utishimiwe na benshi kubera uburyo Amavubi arimo atsindwa.

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku masaruro w’uyu mutoza kuva 2018 agizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, imikino turi bugarukeho ni iy’amarushanwa, nta ya gicuti irimo.

    Muri 2018 Mashami Vincent yahawe amasezerano y’umwaka atoza ikipe y’igihugu Amavubi, yarangiye muri Kanama 2019 ubwo yahise ahabwa andi y’amezi 3 ndetse ahabwa intego kugira ngo azahabwe amasezerano y’igihe kirekire.

    Icyo gihe yari yasabwe kurenga ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, yarabikoze asezereye Seychelles, yari yasabwe kandi kubona itike ya CHAN 2020, nayo yarayibonye, yari yasabwe no kubona byibuze amanota 4 mu mikino ibiri yo mu matsinda mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, ibi byo byaramunaniye.

    Muri Gashyantare 2021 yaje kongererwa amasezerano y’undi mwaka atoza Amavubi, ni umwaka atakinnyemo imikino myinshi usozwa na CHAN 2021 agera muri ¼ yatumye bamwongera undi mwaka w’amasezerano ari nawo arimo gutoza akaba yamaze guterwa icyizere n’abanyarwanda benshi.

    CHAN yafashije Mashami gukinga ibikarito mu maso abanyarwanda

    Kugera muri ¼ cya CHAN yabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka, byatumye bisa n’ibikinga ibikarito mu maso abanyarwanda ndetse na Minisiteri ya Siporo yamwongereye amasezerano ivuga ko umutoza akomeye, ni mu gihe FERWAFA yo itabyemeraga ndetse yanarwanye ishyaka kugira ngo uyu mutoza agende ariko irushwa imbaraga.

    Umusaruro wa Mashami Vincent mu myaka 3

    Hatarimo imikino ya gicuti, mu myaka 3, Mashami amaze gukina imikino 23 y’amarushanwa aho yatsinzemo imikino 5 gusa, atsindwa 9 anganya 9.

    Amaze gukina imikino ya gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019 na 2021, yatoje imikino 11 aho yatsinzemo umukino umwe gusa, anganya 5 atsindwa 5.

    Mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019, u Rwanda rwari mu itsinda rimwe na Cote d’Ivoire, Guinea na Centrafrique.

    Ntabwo yatoje umukino ufungura iri jonjora aho Amavubi yuatsinzwe na Centrafrique 2-1, ariko ni we watoje indi mikino 5 yakurikiyeho(Rwanda 1-2 Cote d’Ivoire, Guinea 2-0 Rwanda, Rwanda 1-1 Guinea, Rwanda 2-2 Centrafrique na Cote d’Ivoire 3-0 Rwanda).

    Nyuma yo kubura itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019, Mashami ni we wakomeje urugendo rwo kuyobora Amavubi mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, yisanze mu itsinda rimwe na Mozambique, Cameroun na Cape Verde.

    Muri uru rugendo yatangiye atsindwa na Mozambique 2-0, Rwanda 0-1 Cameroun, Cape Verde 0-0 Rwanda, Rwanda 0-0 Cape Verde, Rwanda 1-0 Mozambique na Cameroun 0-0 Rwanda.

    Mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, nyuma yo gusezerera Seychelles ayitsinze ibitego 10-0 mu mikino 2(Seychelles 0-3 Rwanda na Rwanda 7-0 Seychelles), yisanze mu itsinda rya E na Mali, Kenya na Uganda aho amaze gutoza imikino 4 atsindwamo 3 anganya 1(Mali 0-1 Rwanda, Rwanda 1-1 Kenya, Rwanda 0-1 Uganda na Uganda 1-0 Rwanda).

    Mu gushaka itike ya CHAN 2021 yabereye muri Cameroun, u Rwanda rwasezereye Ethiopia ku giteranyo cy’ibitego 2-1, Amavubi yatsindiye Ethiopia iwayo 1-0 banganyiriza i Kigali 1-1.

    Yahise yisanga mu itsinda rimwe na Uganda, Maroc na Togo, yaje kuzamuka muri iri tsinda nyuma yo kunganya na Uganda na Maroc 0-0, ikaza gutsinda Togo 3-2, ¼ yasezerewe na Guinea 1-0.

    Mashami Vincent yatsinze imikino 5 mu myaka 3

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umusaruro-mbumbe-wa-mashami-vincent-mu-myaka-3-nk-umutoza-w-ikipe-y-igihugu-amavubi-yatsinzemo-5-gusa

  • Ubufaransa (France)bwegukanye igikombe cya UEFA Nations league(Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubufaransa bwegukanye igikombe gihuza amakipe y'iburayi nyuma yo gutsinda Espanye 2-1 n'umukino waranzwe ni shyaka hagati y'amakipe yombi ashaka intsinzi.

    N'umukino waranzwe no gusatirana hagati y'amakipe yombi gusa abarimo karim benzema ndetse na Klian Mbappe bakomeze kugora abinyuma ba Espanye (Spain) aho igitego cya mbere cyabonetse gitsinzwe n' oyarzabal wa Espanye ku munota wa 64.

    Gusa hashize iminota ibiri karim benzema yishyuriye ubufaransa ku munota wa 66 amakipe akomeza gusatirana.

    Klian Mbappe wifuzwa na Real madrid yaje gutsinda igitego cyahaye igikombe ubufaransa ku munota wa 80.

    Klian Mbappe na k.benzema bashobora kuzakinana muri Real madrid bishimira igikombe.

    Paul Pogba ushobora kongera amasezerano muri Manchester United nawe yishimira igikombe cya Uefa Nations League.

    Rafael Varane ukinira Manchester United wishimye ku maso nyuma yo kwegukana Uefa Nations League.

    Source : https://yegob.rw/ubufaransa-francebwegukanye-igikombe-cya-uefa-nation-leagueamafoto/

  • Ubufaransa butsinze Espagne bwegukana igikomb… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru, mu gihugu cy’Ubutariyani hakinwaga umukino wa nyuma w’igikombe cya UEFA National League, aho Ubufaransa butsinze Espagne n’ubwo ariyo yafunguye amazamu.

    Amakipe yombi yatangiye umukino nta buryo bwinshi bw’ibitego buri kuboneka, byanatumye igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa. Igice cya kabiri gitangiye, nibwo ikipe ya Espagne yaje gufungura amazamu ku munota wa 63 gitsinzwe na Oyarzabal. Nyuma y’umunota umwe gusa, Karim Benzema yahise acyishyura, bitanatinze ku munota wa 79 Klyian Mbappe atsinda igitego cy’intsinzi, umukino urangira Ubufaransa buyoboye umukino.

    Ubufaransa bwegukanye iki gikombe ku nshuro yabo ya mbere, dore ko iyi mikino ubwo yatangiraga bwa mbere mu 2019, yegukanwe na Portugal.

    Abafaransa nibo begukanye UEFA Nations League yari ikinwe ku nshuro ya kabiri

    Iyi mikino yitabirwa n’ibihugu bisaga 55 byose bigengwa na UEFA, bigashyirwa mu matsinda, ubundi amakipe ya mbere muri buri tsinda agahita yerekeza mu mikino ya 1/2. Uyu mwaka, imikino ya 1/2 yabereye mu Butariyani, kuva tariki 6 Ukwakira.

    Portugal niyo yari ifite iki gikombe giheruka yatwaye itsinze Ubuhorandi, gusa kuri ubu ntiyabashije kwitabira kubera ko yabaye iya kabiri mu itsinda nyuma y’Ubufaransa.

    Ubufaransa bwabaye ubwa mbere, Espagne iba iya kabiri, Ubutariyani ni ubwa gatatu, naho ikipe yaje ku mwanya wa kane ni Ububirigi. Karim Benzeman, Klyian Mbappe na Ferran Torres nibo bashoje irushanwa bafite ibitego byinshi bigera kuri bibiri.

    Mbappe na Benzema nibo batsindiye Ubufaransa

    Antoine Griezman na Kylian Mbappe

    Kapiteni w’Abafaransa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110303/ubufaransa-butsinze-espagne-bwegukana-igikombe-cya-uefa-nations-league-bwa-mbere-amafoto-110303.html

  • Mashami, Jacques Tuyisenge na Haruna bibasiwe ku mbuga nkoranyambaga (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko ikipe y'igihugu y'U Rwanda, Amavubi, itsinzwe n'ikipe ya Uganda igitego 1 ku busa, abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bagiye bahererekanya amafoto agaragaza Mashami Vincent, Jacques Tuyisenge na Haruna Niyonzima bafite amacumu ndetse n'imigara bigaragaza ko ari intore. Ayo mafoto ni aya akurikira:

    Source : https://yegob.rw/mashami-jacques-tuyisenge-na-haruna-bibasiwe-ku-mbuga-nkoranyambaga-amafoto/

  • Inzozi z’igikombe cy’Isi ku Mavubi zirangiriye Kampala #rwanda #RwOT

    Amavubi y’u Rwanda yatsinzwe na Uganda 1-0 mu mukino w’umunsi wa 4 w’itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 maze amahirwe yo kwerekeza muri Qatar ahita ayoyoka.

    Ni umukino wabereye Saint Mary’s Kitende kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Ukwakira 2021.

    Nyuma yo gutsindirwa i Kigali 1-0 tariki ya 7 Ukwakira, hari hategerejwe kureba niba u Rwanda rwihorera.

    Umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yari yakoze impinduka enye ugereranyije n’ikipe yaherukaga gutsindirwa i Kigali ku wa Kane.

    Rukundo Denis yafashe umwanya wa Omborenga Fitina wavunitse, Mutsinzi Ange, Manishwe Djabel na Mukunzi Yannick babanzamo mu myanya ya Rwatubyaye Abdul, Niyonzima Haruna na Niyonzima Olivier ‘Seif’.

    Uganda yaje kubona igitego cya mbere cyinjijwe na Fahad Bayo ku munota wa 22, ku mupira wa koruneri wakuweho nabi na Tuyisenge Jacques, ugeze kuri uyu Munya-Uganda awutsindisha umutwe.

    Amavubi yageraje gushaka uko yishyura iki gitego ariko abasore b’u Rwanda barimo Jacques Tuyisenge, Meddie Kagere, Rafael York ndetse na Muhire Kevin ntibababashije kubyaza umusaruro amahirwe babonye.

    Mu mukino wo mu itsinda E, Mali yatsinze Kenya 1-0. Iri tsinda riyobowe na Mali ifite amanota 10, Uganda 8, Kenya 2 n’u Rwanda rufite 1.

    Abakinnyi b’Amavubi babanje mu kibuga

    Abakinnyi 11 Uganda yabanjemo

    Uganda yatsinze u Rwanda mu mukino ubanza n’uwo kwishyura

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inzozi-z-igikombe-cy-isi-ku-mavubi-zirangiriye-kampala

  • Amavubi ananiwe kudwinga imisambi ya Uganda b… – #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu ya Uganda yari yakiriye u Rwanda mu mukino wa kane wo gushaka tike y’igikombe cy’Isi, kizabera muri Qatar mu 2022. Wari umukino wo kwishyura nyuma y’umukino ubanza wari wabereye i Kigali kuri uyu wa kane, nawo warangiye u Rwanda rutsinzwe.

    Abakinnyi 11 Uganda yabanjemo: mu izamu Charles Lukwago imbere ye: Denis Iguma wari Kapiteni, Aziizi Kayondo, Isaac Muleme, Enock Walusimbi Timothy Awanyi, Taddeo Lwanga, Bobosi Byaruhanga Moses Waiswa Fahad Bayo na Steven Mukwala.

    Abakinnyi Mashami Vincent yabanjemo: Emery Mvuyekure Mutsinzi Ange, Solomon Nirisarike, Muhire Kevin, Rukundo Denis, Emmanuel Imanishimwe, Rafael York Mukunzi Yannick, Manishimwe Djabel Tuyisenge Jacques na Kagere Medie.

    Umukino watangiye ku isaha ya Saa 15:00 za Kigali, Amavubi ashaka nibura kubanza igitego ikipe ya Uganda, ndetse bakaba banakora nk'ibyo uganda yari yakoreye i Kigali.

    Ntabwo u Rwanda rwaje guhirwa kuko  byarangiye Fahad Bayo atsinze igitego ku munota wa 22, ndetse igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe ku busa.

    Mu gice cya kabiri Mashami Vincent yagerageje gukora impinduka, ashaka kwishyura igitego ariko bikomeza kwanga kuko umukino warangiye bikiri igitego kimwe ku busa.

    Mashami wari wagerageje gukora impinduka, ntacyo byamufashije mu kwihimura ku misambi ya Uganda. Kapiteni Haruna Niyonzima ntabwo yageze mu kibuga kuri uyu mukino, nyuma y’igihe kinini bitabaho.

    Nyuma y’imikino igera kuri 4 imaze gukinwa, u Rwanda rufite inota rimwe gusa rwakuye kuri Kenya. Uganda yujuje amanota 8, ikaba ikomeje guhangana na Mali zose zishaka kuyobora itsinda. Amavubi afite inota rimwe, ubu ntibigishobotse ko yayobora itsinda kuko n'iyo yatsinda imikino 2 isigaye itageza amanota 8.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110298/amavubi-ananiwe-kudwiga-imisambi-ya-uganda-biyaviramo-gusezererwa-110298.html

  • U Rwanda rwatsinzwe na Uganda 1-0 mu mukino w'umunsi wa kane wo mu matsinda yo guhatanira gukina igikombe cy'Isi 2022 #rwanda #RwOT

    Ubwo hakinwaga imikino itandukanye yo mu matsinda yo guhatanira gukina igikombe cy'Isi cy'umwaka utaha 2022 kizabera mu gihugu cya Quatar, ikipe y'igihugu y'u Rwanda yatsindiwe mu gihugu cya Uganda n'ikipe y'icyo gihugu igitego kimwe ku busa.

    Ni umukino wabereye kuri Sitade ya St Mary's yo mu gace ka Kitende, uyu mukino wahuzaga amakipe yo mu itsinda rya E ririmo U Rwanda, Kenya , Uganda ndetse na Mali wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ukwakira 2021, wasize Amavubi asoje ku mwanya wa Kane aho afite inota rimwe ku manota 12.

    Uyu mukino wo kuri iki cyumweru watangiye Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi Mashami Vincent yakoze impinduka aho mu bakinnyi bugarira yabanjemo Mutsinzi Ange mu mwanya wa Rwatubyaye Abdoul wari usanzwe abanzamo, undi ni Rukundo Denis wabanje ku mwanya wa Fitina Omborenga wagize ikibazo cy'Imvune mu mukino w'umunsi wa gatatu wo muri aya matsinda ndetse na Mukunzi Yanick wakinnye mu mwanya wa Sefu.

    Uyu mukino wasojwe ari igitego kimwe cya Uganda Cranes ku busa bw'Amavubi, ni igitego cyabonetse ubwo hari ku munota wa 22 w'umukino ubwo Fahad Bayo yaboneye igitego ikipe ye ya Uganda, bityo umukino unarangira ari igitego kimwe ku busa.

    Mu wundi mukino wo muri iri tsinda wabaye, ikipe y'igihugu ya Kenya yatsindiwe mu rugo na Mali igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Ibrahima Traore.

    Kugeza ubu muri iri tsinda rya E ryo guhatanira igikombe cy'isi, ikipe y'igihugu ya Mali niyo iyoboye nyuma y'imikino ine ifite amanota 10, irakurikirwa na Uganda ifite amanota 7, Kenya iri kumwanya wa gatatu aho ifite amanota abiri, u Rwanda rukaba ku mwanya wa Kane aho rufite inota rimwe.

    Biteganyijwe ko imikino y'umukino w'umunsi wa gatanu mu matsinda, izakinwa ku itariki ya 14 Ugushyingo 2021, iy'umunsi wa nyuma wa gatandatu wo uzakinwa ku itariki ya 20 Ugushyingo 2021, Amavubi akaba asigaje gusura kwakira Mali ndetse no gusoza isura ikipe y'igihugu ya Kenya.

    The post U Rwanda rwatsinzwe na Uganda 1-0 mu mukino w'umunsi wa kane wo mu matsinda yo guhatanira gukina igikombe cy'Isi 2022 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rwatsinzwe-na-uganda-1-0-mu-mukino-wumunsi-wa-kane-wo-mu-matsinda-yo-guhatanira-gukina-igikombe-cyisi-2022/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwatsinzwe-na-uganda-1-0-mu-mukino-wumunsi-wa-kane-wo-mu-matsinda-yo-guhatanira-gukina-igikombe-cyisi-2022