Tag: Imikino

  • Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu y'Amagare, yatawe muri yombi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mugisha Samuel, Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu y'Amagare yatawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) aho akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.

    Mugisha Samuel usanzwe akinira La Roche-sur-Yon Vendée Cyclisme yo mu Bufaransa ari mu Rwanda mu biruhuko nyuma yo gusoza shampiyona.

    Uyu musore w'imyaka 23 yatawe muri yombi kuri uyu wa 21 Ukwakira 2021 aho akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku buryo bubabaje umumotari witwa Sangwa Olivier w'imyaka 29.

    Uyu munsi ahagana saa Tanu ni bwo Sangwa yatanze ikirego cye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisozi arega Mugisha Samuel na Muyoboke Ezechiel w'imyaka 28.

    Aba bombi bakekwaho gukubita umumotari, byabereye mu Mudugudu wa Kagara, Akagali ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane.

    Source : https://yegob.rw/kapiteni-wikipe-yigihugu-yamagare-yatawe-muri-yombi/

  • Manishimwe Djabel ayoboye abakinnyi 10 baguzw… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere mu ijoro, nibwo isoko ryigura n’igurisha mu Rwanda ryashyirwagaho akadomo. Ni isoko ryaranzwe n’abakinnyi bari bahenze byumwihariko Kiyovu Sport ikaba yarigaragaje cyane kuri iri soko. Mu bakinnyi 10 bahenze, harimo abakinnyi batatu ba Kiyovu Sport, babiri ba As Kigali, babiri ba APR FC babiri ba Police FC ndetse n’umwe wa Rayon Sports.

    10 Hakizimana Muhadjiri


    Uyu musore ubwo yavaga mu ikipe ya As Kigali yerekeza muri Police FC yatsinzweho akayabo ka Miliyoni 12 mu gihe kingana n’umwaka umwe aho bivugwa ko azajya anahembwe Miliyoni imwe y’amanyarwanda ku kwezi.

    9. Muhire Kevin


    Muhire Kevin byabanje kugorana kugira ikipe asinyira ndetse agera naho atangira imyitozo muri Rayon Sports ariko nta masezerano ayifiteye. Mu mpera z’iki cyumweru nibwo uyu Muhire Kevin yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe ahabwa miriyoni 15

    8. Danny Usengimana


    Ubwo yavaga muri APR FC yerekeza muri Police FC, Danny Usengimana yasinye amasezerano y’imyaka ibiri ahabwa Miliyoni 16.Danny Usengimana yari inshuro ya kabiri agiye gukinira iyi kipe y’igipiloce cy’ u Rwanda.

    7. Alain Kwitonda Bacca


    Ni we munyarwanda watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona y’umwaka ushize, byatumye ahembwa kugurwa na APR FC aho na we yatanzweho Miliyoni 20.

    6. Niyonzima Olivier


    Olivier Seif ukina mu kibuga hagati, ubwo yari atandukanye na APR FC hakomeje kwibazwa aho Ari buze kwereza gusa byaje kurangira asinyiye ikipe ya As Kigali kuri Miliyoni 20.

    5. Muzamiru Mutyaba


    Mutyaba ni umukinnyi ukina mu kibuga hagati uheruka kugurwa na Kiyovu Sport aza asanga Emmanuel Okwi wari wanasabye ko uyu mukinnyi yaza akamufasha kujya amuha imipira. Uyu musore yageze mu Rwanda na we ahagaze Miliyoni 20.

    4. Emmanuel Okwi


    Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Uganda ni umwe mu bakinnyi bahenze Muri uyu mwaka kuko aherutse gusinyira ikipe ya Kiyovu Sport igice cy’umwaka kuri Miliyoni 20.

    3. Lamine Moro


    Nyugariro ukomoka muri Ghana, yaguzwe miriyoni 25 avuye muri Yanga African yari abereye Kapiteni. Uyu musore yageze muri As Kigali aje gufasha iyi kipe mu bwugarizi bwayo gusa kugeza nanubu ntaraba gukinira iyi kipe.

    2. Bizimana Amisi


    Ni umurundi ukina nka nimero 11 cyangwa mukibuga hagati kugira ngo ikipe ya Kiyovu Sport imubone nk’umukinnyi wayo byayihagaze Miliyoni 26 n’amanyarwanda kuko yari akiri umukinnyi wa Sofapaka FC yo muri Kenya.

    1. Manishimwe Djabel


    Djabel ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC ejobundi yongereye amasezerano muri APR FC atangwaho Miliyoni zisaga 45 byatumye aba umukinnyi uhenze kurusha abandi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110628/manishimwe-djabel-ayoboye-abakinnyi-10-baguzwe-amafaranga-menshi-uyu-mwaka-110628.html

  • Hamenyekanye umutoza Cristiano Ronaldo yifuza ko asimbura Solskjaer #rwanda #RwOT

    Nk'uko ibitangazamakuru byo mu Bwongereza bibitangaza, ngo abayobozi ba United bashyigikiye byimazeyo Solskjaer kandi bakomeje kwizera ko uyu mutoza w'imyaka 48 wasinye amasezerano y'imyaka itatu muri Nyakanga, azazamura urwego rw'ikipe.

    Nk'uko ikinyamakuru cyo muri Espagne El Chiringuito kibitangaza ngo United yatekereje ku mpinduka, maze igaragaza ko Zidane ashobora kuba umukandida mwiza usimbura Ole nyuma y'icyifuzo cya CR7.

    Bivugwa ko Cristiano Ronaldo yasabye ubuyobozi bwa Manchester United ko Zinedine Zidane yazanwa gusimbura Ole Gunnar Solskjaer.

    Raporo ivuga ko Zidane yavuganye n'abayobozi ba United ariko yanga kwimukira Old Trafford kuko ashaka kuba umutoza mushya w'Ubufaransa nyuma ya Didier Deschamps.

    Bivugwa kandi ko Zidane yegerewe na Paris Saint-Germain na Newcastle United, ariko uyu wahoze ari umutoza wa Real Madrid yanga ubusabe bwayo makipe yombi.

    United yatangiye gukina imikino itoroshye kuko muri Premier League igiye guhura n'imikino ikomeye ikurikirana guhera kuri Liverpool, Tottenham, Manchester City na Chelsea mu byumweru bitanu biri imbere.

    Icyakora, Rio Ferdinand wamamaye muri Manchester United yifuza ko Solskjaer yahabwa umwaka w'imikino wuzuye kugira ngo yerekane ko ari umuntu ukwiriye gutoza United.

    Ferdinand yagize ati: “Hagiye habaho iterambere buhoro buhoro buri mwaka kuva yagera hano kandi imiterere y'ikipe ni myiza kuruta igihe yatangiraga, ibintu byose biratunganye”.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/hamenyekanye-umutoza-cristiano-ronaldo-yifuza-ko-asimbura-solskjaer

  • Breaking news: Sugira Ernest asubiye muri As kigali nyuma y'imyaka 5 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'imyaka itanu Sugira Ernest avuye muri As kigali yongeye kuyisubiramo ni nyuma yuko Rayon Sport itongeye ku muvugisha ngo abe yasinya andi masezerano.

    Sugira Ernest yaherukaga gukinira As kigali mu mwaka wa 2014 kugeza 2016 Nyuma aza kujya muri As vita club yo muri congo.

    Yaramaze igihe atazi ikipe azerekezamo nyuma yo gusoza amasezerano ye muri Rayon Sport, gusa kuri uyu munsi wa nyuma wo kugura no kugurisha asinyiye As kigali.

    As kigali iri mu makipe y'iyubatse uyu mwaka aho yagaragaye kw'isoko igura abeza bari mu Rwanda ndetse no hanze y'u Rwanda.

    Bayisenge emery nawe yatanzwe na As Kigali mu bakinnyi izakoresha uyu mwaka nubwo atayifitiye amasezerano.

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-sugira-ernest-asubiye-muri-as-kigali-nyuma-yimyaka-5/

  • Abarimo Muhire kevin,Iranzi na Kalim mackenzie basinye muri Rayon Sport ku mugaragaro(Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'igihe tubagezaho amakuru y'abakinnyi ba Rayon Sport barimo Iranzi ,Muhire kevin na kalim mackenzie kurubu basinye ku mugaragaro.

    Muhire kevin uva mu modoka nziza yongereye umwaka muri Rayon Sport ahabwa nimero 11.

    Muhire kevin witezweho gukora ibikomeye agahesha  Rayon Sport ibikombe.

    Iranzi jean claude ugarutse muri Rayon Sport witeguye kwitwara neza muri shampiyona.

    Iranzi jean Claude yahawe nimero 30 niyo azambara muri shampiyona y' u Rwanda.

    Kalim mackenzie yagarutse muri Rayon Sport ahabwa nimero 4 azambara mu kibuga.

    Rayon Sport yiteguye guhangana uyu mwaka nyuma yo gusinyisha abakinnyi benshi kandi bakomeye .

    Source : https://yegob.rw/abarimo-muhire-keviniranzi-na-kalim-mackenzie-basinye-muri-rayon-sport-ku-mugaragaroamafoto/

  • Amasaha 18 gusa? Amasezerano Munezero Fiston… – #rwanda #RwOT

    Etoile de L’Est nyuma yo kuzamuka mu kiciro cya mbere, mu mpera z’iki cyumweru nibwo yatangiye gusinyisha abakinnyi bazayifasha kwitwara neza mu kiciro cya mbere. Ni ikipe yari yamaze gusezerera abakinnyi bagera ku 10, ndetse igomba kwinjizamo n’abandi bangana uko.


    Ku isaha ya saa moya z’ijoro kuri iki cyumweru, nibwo Munezero Fiston wahoze muri Kiyovu Sport yasinyiye ikipe ya Etoile de L’est ndetse asinya amasezerano y’imyaka ibiri yitangira iyi kipe. Uyu musore, nyuma yo gusinya amasezerano, yaraye mu karere ka Ngoma kuko bwari bwije. Bucyeye bwaho mugitondo cyo kuri uyu wa mbere, Munezero Fiston yazanye ibyangombwa ku biro by’ikipe ndetse na we ahabwa urupapuro rumwemerera kuzabikuza amafaranga yari yaguzwe bucyeye bwaho.


    Munezero Fiston aganira na Kibaba bose bari bahuriye mu ikipe imwe 

    Mugihe agishakisha uko yasubira muri Kigali, Munezero Fiston yaje kwakira inkuru itari nziza ivuga ko amazerano yari yagiranye na Etoile de L’est agiye guseswa kubera amahitamo y’ubuyobozi. Munezero Fiston yahise agaruka ku biro by’ikipe, bumvikana ko amasezerano ye agiye guseswa ndetse ku bwumvikane, impande  zari zigize amasezerano ya Fiston na Etoile de L’est zahisemo  gutanamura impapuro bahereye iburyo bagana ibumoso, ibi bikaba byabaye ku isaha ya 12:30 z’amanywa.


    Munezero Fiston ntarasezera mu Mavubi

    Amakuru aturuka mu buyobozi bwa Etoile de L’est avuga ko umwanzuro wo kudakomezanya na Munezero Fiston ari ubushake bw’umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije, abandi bakavuga ko byatewe n’amakuru yarimo gucaracara ku ma Radio atandukanye. Inyarwanda igerageje kuvugisha uruhande rw'umukinnyi, tugitangira kumubaza yahise adukupa.


    Mu 2019 nibwo Munezero Fiston yari yasinye muri Kiyovu Sport.

    Munezero Fiston yari yerekeje muri Etoile de L’est nyuma yo kunyura mu makipe arimo Kiyovu Sport, Police FC ndetse na Rayon Sports.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110559/amasaha-18-gusa-amasezerano-munezero-fiston-yari-yagiranye-na-etoile-de-lest-bayatantamuye-110559.html

  • Adil si uwo kwirukanwa: APR FC yashimangiye k… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu tariki ya 16 Ukwakira 2021, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya APR FC yanganyije na Etoile du Sahel mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League, mu mukino APR FC yarushijemo iyi kipe yo muri Tunisia ndetse inahusha uburyo bwinshi bw'ibitego. Nyuma y'uyu mukino bigaragara ko wanyuze ubuyobozi bw'iyi kipe y'ingabo z'igihugu, Lt Gen Mubarakh Muganga uyobora APR FC yagize ati:

    Mwabibonye ko abana b'Abanyarwanda bashoboye, baratanga icyizere urebye aho barererwa ukareba n'ikipe twahuye nayo ifite abakinnyi bakuru bakora amakosa mu kibuga ukareba n'abacu biratandukanye, niba ubona abakinnyi bakuze baterana ingumi mu kibuga ariko abakinnyi bacu ntawagerageje kwihorera kubera ko bafite uko bitwara, ikipe yakinnye irananirwa babonye byanze bashaka guteza imvururu ariko abasore berekanye ko bafite umuco bafite n'uko batojwe.

    Uyu muyobozi kandi yanasobanuye impamvu yatumye abakinnyi bitwara neza kuri uyu mukino aho yavuze ko byatewe n'impanuro babahaye mbere y'umukino. Yagize ati: 'Nta kindi twaberetse ko abana b'Abanyarwanda bashoboye, kubyemeza buri muntu rero twababwiye ko aribo bagomba kubibereka bakora ibikwiye bakurikiza amabwiriza y'umutoza na bagenzi be bakerekana ko byose bishoboka, ibintu byose bigendana n'ibihembo kandi twababwiye ko kure hose bagera ibihembo bivamo ni ibyabo barabizi, icyo dukeneye ni ibyishimo nk'Abanyarwanda bakunda umupira muri rusange'.

    Lt Gen Mubarakh Muganga yaboneyeho gusubiza abatekerezaga ko umutoza Adil yazamburwa akazi ke kubera ibyangombwa, aho yavuze ko icy'ingenzi ari umusaruro uva mu kazi ke cyane ko ikibazo afite atariwe we wenyine ugifite muri Afurika.

    Yagize ati: 'Umutoza ikibazo afite, ni cyo kibazo umutoza wa Simba afite, umutoza wa AS FAR Rabat nawe aragifite bafite ibyangombwa byo kumugabane w'uburayi natwe Afurika tukagira ibyangombwa byacu, kuba rero batarabihuza ntibyambura umutoza impapuro afite kandi twebwe izo afite twumva zihagije, kandi nabwo nuko haje iki cyorezo cya Covid-19 yari yarahawe uburyo bwo gufashwa kubona izo mpapuro kugira ngo akomeze adukorere akazi mubushobozi bwe n'impapuro byose bigaragarira mu kibuga, umuntu antsinze inshuro ebyiri, atwaye shampiyona ebyiri adatsinzwe niyo yaba adafite urupapuro na rumwe uwo muntu namugumana kurusha ufite impapuro'.

    APR FC izakina umukino wo kwishyura na Etoile du Sahel tariki ya 23 Ukwakira 2021, umukino uzabera i Sousse muri Tunisia.

    APR FC yavuze ko itazirukana umutoza Adil kuko ashoboye

    APR FC yanganyije na Etoile du Sahel 1-1 mu mukino yarushije cyane abarabu gukina neza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110549/adil-si-umutoza-wo-kwirukanwa-apr-fc-yashimangiye-ko-itazirukana-umutoza-inaca-amarenga-ko-110549.html

  • Umukinnyi ukomeye yishwe n'inkoni ashinjwa kwiba insinga z'amashanyarazi #rwanda #RwOT

    Abantu babiri barakekwaho icyaha cyo kwica Lucky Maselesele wahoze akina umupira w'amaguru muri Afurika y'Epfo.

    Uyu mugabo w'imyaka 41 wahoze ari umukinnyi wo hagati wa Kaizer Chiefs, Maritzburg United hamwe n'umukinnyi wo hagati wa Black Leopards bivugwa ko yakubiswe kugeza apfuye n'abaturage nyuma yo gushinjwa kwiba insinga z'amashanyarazi.

    Umuvugizi wa polisi, Lt Col. Mavela Masondo, yemeje ko ibi byabaye ku wa gatandatu, tariki ya 16 Ukwakira, ndetse ko abapolisi bakiriye ikirego cy'uko abaturage bakubise umuntu utazwi ku mugoroba wo ku wa gatatu.

    Masondo yagize ati: “Abapolisi bageze aho byabereye, ariko itsinda ry'abamukubise ryarahunze maze abapolisi babasha gufata abantu babiri bakekwaho icyaha.

    Ati: 'Biravugwa ko nyakwigendera yashinjwaga n'abaturage kwiba insinga z'amashanyarazi muri ako gace. Yemejwe ko yapfuye n'abazanye inkeragutabara. “

    Uwapfuye yaje kumenyekana ko ari uyu mukinnyi Maselesele.

    Masondo yavuze ko aba bombi bakekwaho ubwicanyi kandi ko umwe muri bo yamaze kwitaba urukiko rw'ibanze rwa Alexandra.

    Masondo yongeyeho ati: “Polisi iracyakora iperereza.”

    Maselesele yakiniye Kaizer Chiefs hagati ya 1998 na 2004, yari azwiho ubuhanga bwo gucenga cyane no gukora cyane mu kibuga. Yahamagawe rimwe ku rwego mpuzamahanga.

    Nyuma yo kwerekeza muri Maritzburg United, umwuga we wo gukina umupira w'amaguru warahagaze nyuma yo kwipimisha asangwamo kokayine.

    Mu 2009, ikinyamakuru The Witness cyatangaje ko uyu mukinnyi wo hagati yafatiwe igihano cyo kumara imyaka ibiri adakina na komite ishinzwe imyitwarire y'ishyirahamwe ry'umupira wamaguru SA.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukinnyi-ukomeye-yishwe-n-inkoni-ashinjwa-kwiba-insinga-z-amashanyarazi

  • APR zose ntizahiriwe n’umunsi wa mbere wa kamarampaka, REG na Patriots mu mwanya mwiza #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye nibwo hatangiye imikino ya kamarampaka muri 1/2 muri Basketball “BKBNL 2021 Playoffs” aho Patriots na REG zatsinze imikino yazo.

    Iri rushanwa rigeze muri 1/2, hakaba hazakinwa imikino 3, itsinzemo myinshi ikaba ari yo igera ku mukino wa nyuma(best in 3).

    Mu bagore, The Hoops ifite igikombe giheruka, yatsinze APR WBBC amanota 59-52 mu gihe IPRC Huye yatsinzwe na REG WBBC amanota 70-42.

    Mu bagabo Patriots BBC ifite igikombe giheruka yitwaye neza itsinda APR BBC amanota 71-56 na ho REG BBC itsinda IPRC Kigali amanota 73-65.

    Uyu munsi nibwo hakinwa imikino y’umunsi wa kabiri, mu bagore APR WBBC irahura na The Hoops Rwa, REG yongere ihure na RP IPRC Huye.

    Mu bagabo REG na RP IPRC Kigali zirakina umukino wa kabiri ni mu gihe APR BBC iza gukina na Patriots. Mu gihe amakipe yaraye atsinze yatsinda, yahita agera ku mukino wa nyuma, adatsinze byasaba umukino wa 3 wa kamarampaka kuko kugira ngo ikipe igere ku mukino wa nyuma igomba kuba yatsinze imikino 2.

    Iyi mikino irimo kubera muri Kigali Arena ikaba yemewemo abafana, itike ikaba ari ibihumbi 10, ibihumbi 7 n’ibihumbi 5 harimo n’igiciro cyo kwipimisha Covid-19, ndetse umuntu akaba asabwa byibuze kuba yarakingiwe urukingo rumwe rwa COVID.

    Patriots BBC yatsinze APR BBC

    REG BBC yitwaye neza imbere ya RP IPRC Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-zose-ntizahiriwe-n-umunsi-wa-mbere-wa-kamarampaka-reg-na-patriots-mu-mwanya-mwiza

  • Amakuru meza ku mukinnyi Muhire Kevin. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 16 Ukwakira 2021 nibwo ikipe ya Rayon Sports yingereye amasezerano ya Muhire Kevin usanzwe ari umukinnyi wayo wo hagati muri iyi kipe.

    Muhire Kevin yashyize umukono kuri aya masezerano nyuma y'iminsi yari ishize agirana ibiganiro n'iyi kipe.Muhire Kevin mu mwaka ushize w'imikino yari yasinyiye Rayon Sports amasezerano y'amezi abiri, akaba yari yaranayikiniye imyaka ine mbere yo kwerekeza mu Misiri.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-meza-ku-mukinnyi-muhire-kevin/