Tag: Imikino

  • Kwizera Olivier ntiyerekanywe mu bakinnyi ba Rayon Sports yabonye kapiteni mushya, itsindwa na Kiyovu ku munsi wayo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ku munsi wa 'Rayon Sports Day’, umunsi iyi kipe yerekaniraho abakinnyi bayo iba izakoresha mu mwaka w’imikino uba ugiye gutangira, ntabwo herekanywe umunyezamu Kwizera Olivier watanzwe ku rutonde rw’iyi kipe izifashisha muri shampiyona izatangira ku wa 30 Ukwakira.

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2021, nibwo habaye uyu muhango ngaruka mwaka muri Rayon Sports wo kwerekana abakinnyi iba igiye gukoresha mu mwaka w’imikino ugiye gutangira 'Rayon Sports Day’.

    Iki gikorwa cyabereye kuri Stade Amahoro, mu bakinnyi berekanywe ntabwo harimo umunyezamu Kwizera Olivier watanzwe ku rutonde rw’abakinnyi bazakoreshwa muri shampiyona.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ategereje ko iyi kipe imwishyura amafaranga bumvikanye ubundi akabona gutangira akazi. Umutoza Masudi Djuma aherutse gutangaza ko uyu munyezamu bumvikanye hasigaye gushyira mu bikorwa ibyo bumvikanye.

    Muri uyu muhango kandi, iyi kipe yatangaje kapiteni mushya w’iyi kipe aho yagizwe Muhire Kevin, akuzungirizwa na Iranzi Jean Claude nka kapiteni wa kabiri ndetse na Habimana Hussein Eto’o nka kapiteni wa 3.

    Nyuma yo kwerekana abakinnyi, hakurikiyeho umukino wa gicuti wayihuje na Kiyovu Sports yaje kubatsinda ibitego 2-1.

    Ibitego bya Kiyovu Sports byatsinzwe na Bigirimana Abedi na Mugenzi Bienvenue, ni mu gihe igitego cya Rayon Sports cyatsinzwe na Onana Willy Essombe.

    Onana Willy Essombe

    Mugisha Francois Master ni uko yaserutse

    Manace Mbedi Mutatu mu ikote rya Rayon Sports na we yiyerekana

    Lahssain Ayoub, umunya-Maroc yerekanwa muri Rayon Sports

    Rharb Youssef atambuka ku itapi y’umutuku ubwo yerekanwaga nk’umukinnyi wa Rayon Sports

    Muhire Kevin yagizwe kapiteni mushya wa Rayon Sports

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yambika Muhire Kevin igitambaro cyo kuyobora bagenzi be(Arm Band)

    Umukino wa gicuti wabaye, Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports 2-1

    Abafana bari bongeye kugaruka ku kibuga

    Kwizera Olivier ntiyerekanywe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kwizera-olivier-ntiyerekanywe-mu-bakinnyi-ba-rayon-sports-yabonye-kapiteni-mushya-itsindwa-na-kiyovu-ku-munsi-wayo-amafoto

  • Inkuru itari nziza kuri Yannick Mukunzi n'abafana be – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi Yannick Mukunzi yagize imvune mbi ku mukino ejo ikipe ye ya Sandvikens IF yatsinzwemo n'iyitwa Täby 3-1.

    Ni imvune yo mu ivi. Iikipe ye yemeje ko agomba kabagwa mu byumweru 2 akazamara igihe kinini hanze.

    Ubuyobozi bw'ikipe ya Sandvikens IF bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga bwatangaje iyi nkuru maze biyiherekesha ifoto iriho amagambo yo kwihanganisha Yannick Mukunzi.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-itari-nziza-kuri-yannick-mukunzi-nabafana-be/

  • Uko byiriwe mu mikino: AS Kigali yasezerewe na Motema Pembe,Real Madrid itsinda Barcelona mu gihe Salah yafashije Liverpool kunyagirira Manchester United iwayo #rwanda #RwOT

    Mu mukino wari utegerejwe na benshi,ikipe ya Real Madrid yatsinze FC Barcelona ibitego 2-1 iyisanze ku kibuga cyayo Camp Nou.

    Real Madrid yafunguye amazamu ku munota wa 32 ku gitego cyatsinzwe na David Alaba ku mupira mwiza yahawe na Rodrygo Goes.

    Nubwo FC Barcelona yahererekanyaga umupira neza ndetse ikanyuzamo igasatira Real Madrid,ntibyayoroheye kubona ibitego kubera ubusatirizi bwayo butari ku rwego rwo hejuru.

    Mu gice cya kabiri,Real Madrid yinjije igitego cya kabiri ku munota wa 3 w'inyongera nyuma y'uko iminota 90 yari yarangiye hongeweho 8.Iki gitego cyatsinzwe na Lucas Vazquez.Igitego cy'impozamarira cya FC Barcelona cyatsinzwe na Sergio Aguero ku mupira mwiza yahawe na Sergino Dest.Iki gitego nicyo cya mbere uyu munya Argentina atsinze muri iyi kipe ye nshya.

    Uyu mukino wagonganye n'uwahuje Manchester United yari yakiriye Liverpool inyagirirwa ku kibuga cyayo ibitego 5-0 ndetse inahabwa ikarita itukura.

    United yari ku rwego rwo hasi cyane,yatsinzwe igitego cya mbere ku munota wa 5 na Naby Keita ku mupira mwiza yahawe na Mohamed Salah.

    Ku munota wa 13,Diogo Jota yatsindiye Liverpool igitego cya 2 nyuma y'aho ba myugariro 2 ba United Maguire na Shaw bagonganye ku mupira wisangira Keita awuhereza T. Alexander-Arnold nawe awucomekera uriya munya Portugal asunikira mu izamu.

    United yari hasi mu busatirizi no mu bwugarizi,yatsinzwe igitego cya 3 ku munota wa 38 na Mohamed Salah,ku mupira mwiza yahawe na Naby Keita.

    Ku munota wa 5 ku yongerewe kuri 45,Liverpool yabonye igitego cya 4 cyatsinzwe na Mohamed Salah ku mupira mwiza yahawe na Diogo Jota.Igice cya mbere cyarangiye Liverpool ifite ibitego 4-0.

    Mu gice cya kabiri,United ntacyo yahinduye kuko yakomeje kurushwa cyane ndetse iza gutsindwa igitego cya 5 na Mohamed Salah ku munota wa 50 ku mupira yahawe na Henderson agasiga ba myugariro ba united bari barangaye.

    United yahuye n'uruva gusenya ku munota wa 60 ubwo Paul Pogba wari winjiye mu kibuga asimbuye yakandagiraga nabi Naby Keita bituma ahita ahabwa ikarita itukura.

    United yashoboye kwihagararaho mu minota 30 yakurikiyeho ntiyatsindwa ikindi gitego,birangira umukino iwutsinzwe ibitego 5-0.

    Mohamed Salah uri mu bihe byiza cyane,yabaye umukinnyi wa mbere utsinze ibitego 3 atsinda Man Utd ku kibuga cya Old Trafford kuva Ronaldo wo muri Brazil yabikora muri Champions League ya 2003.

    Rutahizamu Salah niwe Munyafrica watsinze ibitego byinshi (106) mu mateka ya Premier League,yaciye kuri Drogba ufite 104. Imikino 10 ikurikiranye atsinda byibura igitego.

    Uyu mukino Liverpool yatsinze ManchesterUnited 5-0 wujuje imikino 200 umutoza Jurgen Klopp amaze gutsinda nk'umutoza wa Liverpool mu mikino 331 amaze gutoza iyi kipe.

    AS Kigali na Rayon Sports zatengushye abafana

    Ikipe ya AS Kigali yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF ConfederationS Cup,yasezerewe na Darling Club Motema Pembe yo muri RDC itsinzwe ibitego 4-2 mu mikino yombi.

    Uyu munsi yatsinzwe ibitego 2-1 ku kibuga cya Martyrs i Kinshasa byiyongera kuri 2-1 yatsindiwe i Kigali birangira isezerewe.Kwizera Pierre niwe wayitsindiye igitego cy'impozamarira.

    Kiyovu Sports yabihije “Rayon Sports Day”

    Mu mukino wa gicuti wahuje abakeba,Rayon Sports na Kiyovu Sports warangiye iyi kipe yambara icyatsi itsinze Rayon Sports ibitego 2-1.

    Rayon Sports yari yateguye ibirori ku munsi wayo “Rayon Sports Day” yatsinzwe na Kiyovu Sports SC ibitego 2-1 byose byinjiye mu gice cya kabiri.

    Ku munota wa 53,Kiyovu Sports yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Bigirimana Abedi ku mupira yahawe na Kevin Ishimwe

    Bidatinze ku munota wa 59,Kiyovu Sports yatsinze igitego cya kabiri ibifashijwemo na Mugenzi Bienvenue ku mupira yahawe na Ngandu Omar.

    Igitego cy'impozamarira cya Rayon Sports cyatsinzwe ku munota wa 67 na Essombe Willy Onana kuri penaliti.

    Uyu niwo mukino wa mbere witabiriwe n'abafana kuva kuwa 14 Werurwe 2020,Coronavirus yageze mu Rwanda.


    Rayon Sports yatsinzwe na Kiyovu Sports kuri “Rayon Sports Day”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/uko-byiriwe-mu-mikino-as-kigali-yasezerewe-na-motema-pembe-real-madrid-itsinda

  • Rayon Sports Day irangiriye mu marira nyuma y… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi nibwo Rayon Sports yahaye abakinnyi bayo nimero bambara mu mwaka w’imikino, ndetse banatora Kapiteni uzayobora iyi kipe. Nyuma y’uyu muhango, Rayon Sports yagombaga gukina umukino wa Gicuti wagombaga gutangira ku isaha ya Saa cyenda zuzuye.

    Umukino watangiye Kiyovu Sport iri kurusha ikipe ya Rayon Sports, wabonaga yo abakinnyi bayo batari kubonana neza ndetse bigumya kuyigora. Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports: Hakizimana Adolphe, Ndizeye Samuel, Niyigena Clement, Nsengiyumva Isaac, Nizigiyimana Kharim, Manace Mutatu Mbedi, Nishimwe Blaise, Muhire Kevin, Sekamana Maxime, Youssef Rharb na Elo manga Steve.


    Umukino igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa, igice kitaranzwe n’uburyo bukomeye usibye nk'aho Mugenzi Bienvenue yateye umupira ugaca ku ruhande rw’izamu.

    Kiyovu Sport yabanjemo: Ishimwe Patrick, Serumogo Ali, Dusingizamana Gilbert, Ngendahimana Eric, Ngando Omar, Nshimiyimana Ismail, Mugenzi Bienvenue, Benedata Janvier na Ishimwe Kevin.


    Igice cya kabiri amakipe yombi yaje ashaka intsinzi dore ko yari amaze kumenyana, gusa Kiyovu Sport yaje kongera gutanga Rayon Sports mu mukino, iza no kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Bigirimana Abedi aherejwe umupira na Ishimwe Kevin ku munota wa 53. Kiyovu Sport yakomeje gusatira ndetse ku munota wa 59 Mugenzi Bienvenue wari wagumye kugora ba myugariro ba Rayon Sports, yaje gutsinda igitego cya 2 ku mupira yari ahawe na Ngandu Omar.


    mu migina hari huzuye 

    Rayon Sports yaje gukora impinduka Onana yinjira mu kibuga, nyuma y’iminota micye aza gutsinda Penariti ku munota wa 59. Kuva kuri uwo munota nta bundi buryo bw’igitego bwongeye kubaho kuko umukino warangiye n’ubundi ari ibitego 2-1 cya Rayon Sports. Rayon yateye koroneri 4 na Kiyovu Sport itera enye, mu gihe Kiyovu Sport yaraturiye inshuro imwe Rayon Sports ntiyararira, Kiyovu Sport yabonye amakarita ane y’imihondo Rayon Sports ibona imwe, nta kipe n’imwe yabonye ikarita itukura.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110747/rayon-sports-day-irangiriye-mu-marira-nyuma-yo-gutsindwa-na-kiyovu-sport-110747.html

  • Ese Cristiano Ronaldo ateganya guhagarika gukina umupira ryari? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Cristiano Ronaldo ni umukinnyi w'umupira wamaguru ukomoka mu gihugu cya Portugal, akaba akinira ikipe ya Manchester United yo ku mugabane w'iburayi mu gihugu cy'Ubwongereza. Ni umukinnyi mpuza mahanga wagize ibihe byiza mu gihe amaze akina, yegukanye ibikombe byinshi mumakipe yagiye akinira ndetse nibindi bihembo byinshi ku giti cye. Mugihe amaze akina bitewe nibigwi yubatse nuduhigo yagiye ashyiraho bituma aba umwe mu bakinnyi bambere bakomeye ku isi.

    Kuri ubu afite imyaka 36 yamavuko. Abantu benshi kwisi baba bibaza igihe azahagarikira gukina umupira bavuga ko imyaka imaze kuba myinshi, gusa ikigaragara aracyafite imbaraga nkuko nawe abyivugira.
    Sky Sports News yamubajije niba ateganya guhagariko gukina ku rwego mpuza mahanga , nawe ati 'kubera iki?, Ntekerezako igihe cyange kitaragera.' Arongera ati ' si icyo abantu bashaka, ahubwo ni icyo nge nshaka.'

    Arongera ati 'ni igihe nzumva ntagishoboye kwiruka, gucenga ndetse no gutera Umupira, igihe nzumva imbaraga zashize…Ariko ndacyashoboye,rero ndashaka gukomeza kuko ndacyafite ibimpa imbaraga. Ibimpa imbaraga nuguha abantu ibyishimo umuryango, inshuti, ndetse nange ubwange. Yewe nshaka no kongera urwego ndiho ubu.'

    Source : https://yegob.rw/ese-cristiano-ronaldo-ateganya-guhagarika-gukina-umupira-ryari/

  • FERWAFA yanyomoje ibihuha byari byavuzwe kuri shampiyona y'icyiciro cya 2 #rwanda #RwOT

    Inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Ukwakira 2021 mu cyumba cy'inama cya FERWAFA yafashe umwanzuro ko Shampiyona y'Ikiciro cya kabiri 2021 izakinwa mu matsinda abiri nk'uko byari bisanzwe.

    Bitandukanye n'ibyari byasohotse muri bimwe mu bitangazamakuru, iyi Shampiyona izakinwa mu matsinda abiri aho itsinda A rizaba rigizwe n'amakipe cumi n'atatu (13) mu gihe itsinda B rizaba rigizwe n'amakipe cumi n'abiri (12).

    Uko amatsinda ya Shampiyona y'ikiciro cya kabiri ateye :

    ITSINDA A

    Sunrise FC
    Miroplast FC
    Rwamagana City FC
    Impeesa FC
    Espérance Sportive de Kigali
    Akagera FC
    Nyagatare FC
    Amagaju FC
    Kirehe FC
    Rugende FC
    Vision FC
    Nyanza FC
    Alpha FC

    ITSINDA B

    AS Muhanga
    Heroes FC
    La Jeunesse FC
    United Stars
    Intare FA
    Giticyinyoni FC
    Gasabo United
    Interforce FC
    Unity SC
    University of Rwanda FC
    The Winners FTA
    ASPOR FC


    Source:FERWAFA

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/shampiyona-y-icyiciro-cya-2-izakinwa-mu-matsinda-2-gusa

  • Impinduka muri 11 APR FC igiye kwitabaza imbere ya Etoile du Sahel #rwanda #RwOT

    Umutoza Adil Erradi yakoze impinduka 2 mu bakinnyi bagiye gukina na Etoile Sportive du Sahel, aho Jacques Tuyisenge na Mugisha Gilbert bavuyemo.

    APR FC igiye gukina umukino wo kwishyura na Etoile du Sahel yo muri Tunisia mu ijonjora rya nyuma rya CAF Champions League.

    Umukino ubanza wabereye i Kigali amakipe yombi yanganyije 1-1, kugira ngo APR FC igere mu matsinda irasabwa gutsinda uyu mukino ugiye kubera muri Tunisia saa 15h zo mu Rwanda, cyangwa ikanganya hejuru y’igitego 1.

    Mu bakinnyi bari babanjemo i Kigali, Mugisha Gilbert yabanje ku ntebe y’abaimbura ni mu gihe Jacques Tuyisenge wagize ikibazo cy’imvune we atari no muri 18.

    Aba bahise basimburwa Nshuti Innocent ndetse na Nsanzimfuta Keddy.

    11 APR FC igiye kubanzamo

    Ishimwe Pierre [GK], Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Karera Hassan, Ruboneka Bosco, Mugisha Bonheur, Nsanizmfura Keddy, Manishimwe Djabel [C], Kwitonda Alain na Nshuti Innocent

    Source : http://isimbi.rw/siporo/impinduka-muri-11-apr-fc-igiye-kwitabaza-imbere-ya-etoile-du-sahel

  • Rayon Sport yongeye gukora amateka atarakorwa n'indi kipe mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bwa mbere mu mateka nibwo ikipe yo mu Rwanda  iteguye umunsi wayo nkuko ahandi biba bimeze ,Gusa kurubu Rayon Sport iteguye Rayon Sport day.

    Rayon Sport imenyerewe kugira abafana benshi mu Rwanda yongeye gutegurira abafana umunsi wabo wo kumurika abakinnyi ndetse n'imyambaro bazambara umwaka w'imikino.

    Rayon Sport day iteganyijwe kuba kuri tariki 24 ukwakira hateganyijwe ibirori byo kwakira abakinnyi bashya ndetse n'abatoza n'indi mihango.

    Rayon Sport yaguze abakinnyi benshi kandi bakomeye aho yizeza abakunzi bayo igikombe cya shampiyona ndetse n'ibindi byose izitabira uyu mwaka.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sport-yongeye-gukora-amateka-atarakorwa-nindi-kipe-mu-rwanda/

  • Uwayezu F.Regis wahoze ari umunyamabanga wa FERWAFA yambitse impeta umukobwa bakoranaga [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uwayezu na Isaro bakoranye muri FERWAFA kugeza muri Nzeri uyu mwaka, aho uyu mukobwa asanzwe ari Umunyamabanga wihariye wa Perezida w'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umupira w'Amaguru.

    Mu butumwa yashyize kuri status ya WhatsApp kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ukwakira 2021, Uwayezu yagize ati 'Gutegereza birarangiye… Nabonye uwanjye kandi yavuze Yego.'

    Ku wa 12 Nzeri 2021 ni bwo Uwayezu François Régis yanditse asezera ku nshingano zo kuba Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, avuga ko ari impamvu ze bwite.

    Uwayezu ufite Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu masomo y'Imari n'Ubutegetsi, yari yarageze muri FERWAFA muri Gicurasi 2018. Akazi k'Ubunyamabanga Bukuru yagafatanyaga no kuba Umuvugizi w'iri Shyirahamwe.

    Mbere yo kugera muri FERWAFA, yari amaze imyaka irindwi ari Umuyobozi ushinzwe Imari n'Ubutegetsi mu Nteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco (RALC ) ndetse yigeze gukora no muri Minisiteri y'Umutekano.

    Kuva mu 2017, yari muri Komisiyo ya Siporo ya bose muri Komite Olempike ndetse akaba na Perezida wungirije mu Ishyirahamwe ry'Abatoza mu Rwanda. Afite n'Impamyabushobozi y'ubutoza ya UEFA Licence B yakuye i Koblenz mu Budage mu 2010.



    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/uwayezu-f-regis-wahoze-ari-umunyamabanga-wa-ferwafa-yambitse-impeta-umukobwa