Tag: Imikino

  • Ndoli Jean Claude ahamya ko abanyezamu bahamagarwa mu Mavubi ntacyo bamurusha #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’ikipe ya Gorilla FC, Ndoli Jean Claude avuga ko yizeye ko umunsi umwe azahamagarwa mu ikipe y’igihugu akabona no kuyisezeraho k’umugaragaro, ni mu gihe anahamya ko abahamagarwa nta wapfa kumurusha.

    Ndoli Jean Claude ni umwe mu banyezamu beza u Rwanda rwagize, akaba arimo agenda agana ku musozo w’urugendo mu mupira w’amaguru ariko na none akaba atarigeze asezera mu ikipe y’igihugu.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko atapfa gusezera nonaha kuko uko yitwara bimuha icyizere cy’uko mu minsi iri imbere yazongera kugirirwa icyizere akaba yahamagarwa agasezera ku banyarwanda.

    Ati 'Icyizere ndacyagifite kuko ndashaka gusezera ku mugaragaro, niyo nakina umukino umwe wonyine wa nyuma nkasezera abanyarwanda, niyo mpamvu nanjye nkunda gushyiramo imbaraga ngo icyo gihe kizabe, mpora niteguye ko kizabaho kandi kinabayeho byazanshimisha.'

    Akomeza avuga ko abanyezamu bahamagarwa nta wapfa kumurusha n’ubwo imbaraga asigaranye ari nke.

    Ati 'Ahubwo se ni inde wapfa kundusha? Imbaraga zanjye nke nsigaranye nta wapfa kundusha. Guhamagarwa biterwa n’ibihe umuntu aba arimo, rero icyizere ndagifite.'

    U Rwanda rurimo kwitegura imikino 2 isoza itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 aho ku munsi w’ejo Amavubi azakina na Mali i Kigali, tariki ya 15 agakina na Kenya muri Kenya. Abanyezamu bane bahamagawe barimo Emery Mvuyekure wa Tusker FC muri Kenya, Buhake Twizere Clement wa Strommen IF muri Norway, Ntwari Fiacre wa AS Kigali na Ndayishimiye Eric Bakame wa AS Kigali.

    Ndoli Jean Claude aheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu muri 2016 ubwo u Rwanda rwiteguraga umukino wo kwishyura na Ghana mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2017 wabereye muri Ghana, gusa ntabwo yaje kugira amahirwe yo kuwukina kuko yasigaye i Kigali mu bakinnyi basizwe badashoboye.

    Ndoli Jean Claude afite icyizere ko azongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu

    Ndoli Jean Claude yakiniye Amavubi igihe kirekire

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ndoli-jean-claude-ahamya-ko-abanyezamu-bahamagarwa-mu-mavubi-ntacyo-bamurusha

  • APR ifite umukino n’ikipe ikomeye yo muri Maroc igiye kwipima na Gasogi na Gorilla #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi ine basubukuye imyitozo, ikipe y’ingabo z’igihugu igiye gukina imukino ibiri ya gicuti aho izakina n’ikipe ya Gasogi na Gorilla mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza imikino ya shampiyona izasubukurwa tariki 18 Ugushyingo.

    Iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda kandi ifite umukino ukomeye uzayihuza na RS Berkane yo muri Maroc mu ijonjora ribanziriza amatsinda ya CAF Confederation Cup uzaba mu byumweru bitatu biri imbere.

    Ikipe y’ingabo z’igihugu izakina umukino wa mbere wa gicuti na Gasogi ku munsi w’ejo kuwa Kane tariki 11 Ugushyingo saa y’ine (10h00) ku kibuga cya Shyorongi.

    Nyuma y’uwo mukino APR FC ikaba igomba gukomeza imyitozo yitegura undi mukino wa gicuti uzabahuza na Gorilla ku Cyumweru tariki 14 Ugushyingo kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

    Muri shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwamo imikino ibiri, APR FC ifite amanota atandatu iyanganya na AS Kigali ariko zikaba zirushanwa ibitego zizigamye kuko AS Kigali izigamye ibitego 6 mu gihe APR ari bine.

    Iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yatsinze ibitego 2-0 mu mukino wa mbere wayihuje na Gicumbi FC iherutse kugaruka mu Cyiciro cya mbere yegukanye shampiyona y’icyiciro cya kabiri ndetse ikaba yaratsinze ibitego 2-0 Musanze FC.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/APR-ifite-umukino-n-ikipe-ikomeye-yo-muri-Maroc-igiye-kwipima-na-Gasogi-na-Gorilla

  • Inkuru ibabaje:Bus y'ikipe ya APR WVC ikoze impanuka ikomeye(Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba APR WVC bakoze impanuka ku i Rebero, Motard wagonganye n'iyi modoka yitaba Imana. 

    Umukinnyi 1 na Team Manager bakomeretse, nk'uko uwari kumwe n'abakinnyi yabibwiye bagenzi bacu ba bbf umwezi.

    Abakomeretse babajyanye kuvurirwa mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.

    Dukomeje gukurikirana andi makuru y'uko abakinnyi bajyanywe kwa muganga bameze kuri ubu.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-ibabajebus-yikipe-ya-apr-wvc-ikoze-impanuka-ikomeyeamafoto/

  • APR Women Volleyball yakoze impanuka umumotar… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki gicamunsi ubwo ikipe ya APR women Volleyball  Club yerekezaga mu myitozo igeze aho bita i Rebero, imodoka barimo yakoze impanuka ikomeye ubwo yagonganaga n’umumotari agahita yitaba Imana.

    Uyu mumotari imodoka yamuciye hejuru ahita ashiramo umwuka, mu gihe abakinnyi babiri ba APR women  volleyball Club bakomeretse cyane.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111265/apr-women-volleyball-yakoze-impanuka-umumotari-ahita-yitaba-imana-111265.html

  • Myugariro Irambona Eric mu gihirahiro, yangiwe gukora imyitozo, gusesa amasezerano ntibivugwaho rumwe #rwanda #RwOT

    Myugariro ukina ku ruhande rw’ibumoso, Eric Irambona avuga ko atazi aho ahagaze nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu Sports imwangiye gukomeza imyitozo ndetse ikanga no gukora ibisabwa byose ngo basese amasezerano.

    Ku munsi w’ifungwa ry’Isoko ryo kugura abakinnyi mu Rwanda, tariki ya 18 Ukwakira 2021 nibwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwahamagaye Irambona Eric Gisa ngo basese amasezerano yari asigaje muri iyi kipe ariko undi ntiyabyemera bitewe n’ibyo ikipe yamuhaga.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Irambona Eric yavuze ko uwo munsi yahamagawe abwirwa ko yaza bagasesa amasezerano agahabwa imperekeza y’amezi 2.

    Yagize ati 'umunsi wa nyuma tuganira barambwiye ngo uze tuguhe imperekeza y’amezi 2, noneho dusese amasezerano, ndababwira nti rero ibyo ng’ibyo ntabwo byemewe mu mategeko ndumva bitashoboka, barambwira ngo ubaze abanyamategeko barakubwira icyo itegeko ry’umurimo rigena, narababajije bambwira ko bitabaho, ngo niba bashaka kugusezerera nibaguhe ibyo bakugomba ubundi mutandukane.'

    Umwe mu banyamategeko ISIMBI yagerageje kwegera, yavuze ko ubundi iyo umuntu asezerewe ku murimo nta mpamvu ahabwa imperekeza itari munsi y’amezi 3 ariko na none itarenze amezi 6.

    Eric Irambona yakomeje avuga ko yanze gusesa amasezerano, ahitamo gukomeza akazi bisanzwe hato ngo batazavuga ko yagataye, ariko ngo yirirwa yicaye ku kibuga kuko ngo bamubwiye ko perezida yavuze ko atemerewe gukora imyitozo.

    Ati 'njya ku myitozo ariko bakanshyira hanze y’ikibuga, bambwira ko perezida yababwiye ko ntemerewe kwitoza, njya ku myitozo nkicara hanze kugira ngo batazavuga ngo nataye akazi bakabona impamvu.'

    Uyu mukinnyi yemeza ko atazi aho ahagaze. Ati 'nanjye nta kubeshye sinzi aho mpagaze n’uko ikibazo cyanjye kizakemuka.'

    Mu masezerano y’uyu mukinnyi ngo nta ngingo irimo ivuga ku gusesa amasezerano mu gihe impande zombi zaba zitumvikanye.

    Irambona Eric Gisa, yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka 2 muri Gicurasi 2020, hari nyuma yo gutandukana na Rayon Sports yari amazemo imyaka 8.

    Irambona Eric avuga ko ubu ari mu gihirahiro ataramenya icyo gukora

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-irambona-eric-mu-gihirahiro-yangiwe-gukora-imyitozo-gusesa-amasezerano-ntibivugwaho-rumwe

  • Emery Bayisenge yabonye ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Myugariro w’umunyarwanda wakiniraga ikipe ya AS Kigali, Emery Bayisenge yamaze gusinyira ikipe ya Saif SC yo muri Bangaldesh yakiniraga mbere y’uko agaruka mu Rwanda.

    Kuva nyuma ya shampiyona ya 2020-21, Emery Bayisene yari umukinnyi udafite ikipe, byavuzwe ko ashobora kongera amasezerano muri AS kigali yari yaranamutanze ku rutonde rw’abakinnyi izifashisha mu mikino Nyafurika uyu mwaka, hari kandi na Rayon Sports.

    Gusa mu minsi ishize yavuze ko nta kipe afite ndetse yiteguye kuba yasinyira ikipe iyo ari yo yose yaba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, yanashimangiye ko nta kipe aha amahirwe ahubwo akiri mu biganiro nazo.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Emery Bayisenge yashyizeho amafoto amaze gusinyira ikipe ya Saif SC yo muri Bangladesh yahoze akinira.

    Muri Nzeri 2020 nibwo Emery Bayisenge yari yasinyiye AS Kigali amasezerano y’umwaka umwe ari na wo yari asigaje mu ikipe ya Saif SC.

    Emery Bayisenge yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya FERWAFA, yakiniye Isonga ayivamo 2012 yerekeza muri APR FC, batandukanye na yo muri 2016 ahita yerekeza muri KAC Kenitra muri Maroc, muri 2017 yahise yerekeza muri JS Massira na yo yo muri Maroc mu cyiciro cya 2, muri 2018 yasinyiye USM Alger muri Algeria ariko ntiyayikinira aho yaje kwerekeza muri Saif SC muri Mutarama 2019.

    Bayisene Emery yerekanywe mu ikipe ya Saif SC

    Emery yasubiye mu ikipe yahoze akinira

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/emery-bayisenge-yabonye-ikipe-nshya

  • Haribazwa niba APR FC itimanye abakinnyi mu Amavubi ku bushake! #rwanda #RwOT

    Mu bakinnyi 31 bahamagawe n’Umutoza Mashami Vincent ku wa 4 Ugushyingo 2021 kugira ngo bitabire umwiherero wo kwitegura imikino ya Mali na Kenya muri uku kwezi, harimo batanu ba APR FC.

    Nshuti Innocent na Nsanzimfura Keddy ni bo bonyine bitabiriye ubutumire bavuye muri APR FC mu gihe Manishimwe Djabel, Ruboneka Jean Bosco na Kwitonda Alain 'Bacca’ batitabiriye.

    Kubura kw’aba bakinnyi batatu mu Ikipe y’Igihugu bikomeje kwibazwaho nubwo ubuyobozi bwa APR FC bwamenyesheje abatoza b’Ikipe y’Igihugu ko barwaye.

    Haribazwa niba APR FC yaba yaranze gutanga abakinnyi kugira ngo irusheho kwitegura imikino ifite imbere irimo ibiri izahuramo na RS Berkane mu ijonjora ribanziriza amatsinda muri CAF Confederation Cup.

    Mu bakinnyi 5 ba @aprfcofficial3 bahamagawe mu @AmavubiStars, hitabiriye 2 gusa (Nshuti,Keddy) abandi3 (Djabel,Baka,Ruboneka), APR ivuga ko barwaye nubwo bose bakinnye na @musanzefc .Raporo y’uburwayi itanzwe nyuma y’igihe bategerejwe mu Amavubi,baranakuyeho phone @Rwanda_Sports pic.twitter.com/1OIiXKoCRI

    — Ephrem Kayiranga (@ephremkay) November 7, 2021

    APR FC izabanza kwakira iyi kipe yo muri Maroc mu mukino ubanza uzabera i Kigali ku wa 28 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzakirwa na RS Berkane ku wa 5 Ukuboza 2021.

    Manishimwe, Kwitonda na Ruboneka bivugwa ko barwaye, basanzwe ari abakinnyi babanza mu kibuga mu gihe Nsanzimfura na Nshuti bitabiriye ubutumire bw’Amavubi badakunze kubanzamo muri APR FC.

    Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Masabo Michel, yabwiye IGIHE ko nta na rimwe bigeze banga gutanga abakinnyi mu Ikipe y’Igihugu, impamvu hari abataritabiriye ubutumire kuri iyi nshuro ari uko bafite imvune.

    Ati 'Ntabwo ari byo, nta munsi n’umwe APR FC ishobora kwima Ikipe y’Igihugu abakinnyi batoranyijwe, ni uko haba hari impamvu kandi irazwi, abatabashije kwitabira bose bafite imvune.'

    Manishimwe Djabel ntiyasoje umukino APR FC yatsinzemo Musanze FC ku wa 3 Ugushyingo mu gihe Kwitonda utari wasoje umukino wa Gicumbi FC bigaragara ko yababaye, yakinnye umukino wa Musanze FC.

    Myugariro Omborenga Fitina na ba rutahizamu Tuyisenge Jacques na Mugunga Yves bari mu bakinnyi ba APR FC batongeye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu kubera imvune.

    Bose ntibakinnye imikino ibiri iyi kipe yatsinzemo Gicumbi FC ku bitego 3-1 ndetse na Musanze FC ku bitego 2-0 muri Shampiyona yatangiye mu minsi 10 ishize.

    Omborenga aheruka gukinira Amavubi ubwo yatsindirwaga i Kigali na Uganda igitego 1-0, ariko yasibye umukino wo kwishyura wabereye i Kampala kubera imvune.

    Gusa, nubwo APR FC yari yatangaje ko azamara hanze y’ikibuga ibyumweru bine, yatunguranye akina umukino wa Étoile Sportive du Sahel wabaye nyuma y’icyumweru kimwe.

    Mbere yo gukina RS Berkane, biteganyijwe ko APR FC izabanza gukina imikino ibiri ya Shampiyona, aho izahura na Etincelles FC ku wa 19 Ugushyingo ndetse na Rayon Sports ku wa 24 Ukwakira 2021.

    Source : https://imirasire.com/?Haribazwa-niba-APR-FC-itimanye-abakinnyi-mu-Amavubi-ku-bushake

  • Emery Bayisenge yongeye gusinyira ikipe yo muri Bangladesh nyuma y’umwaka ayivuyemo #rwanda #RwOT

    Uyu myugariro ubu wa Saif SC yo muri Bangladesh, yari amaze umwaka ari umukinnyi wa AS Kigali yinjiyemo muri Nzeri 2020 akayifasha kwegukana umwanya wa kabiri muri Shampiyona y’u Rwanda.

    Abinyujije kuri Twitter ye, Emery Bayisenge yishimiye gusubira muri iyi kipe ya Saif SC, ati 'Indi ntangiro n’ubundi buzima mu ikipe imwe kandi na nimero nahoranye. Ntewe ishema no kongera kuba umwe mu bakinnyi ba Saif SC.'

    Emery Bayisenge ubwo yajyaga muri AS Kigali yari agifite amasezerano muri Saif SC ariko kuko shampiyona yo muri Bangladesh yari imaze guhagarikwa icyo gihe igomba gutangira muri Gicurasi 2021, yahisemo kumutiza AS Kigali.

    Emery Bayisenge wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda ariko APR FC, mu gihe cy’umwaka yari amaze muri AS Kigali yanayifashije mu mikino CAF Confederations Cup nubwo ubu iyi kipe yamaze gusezererwa.

    Yakinnye kandi mu makipe y’Abarabu atandukanye aho muri 2016 ubwo yavaga muri APR yahise yerecyeza muri KAC Kenitra muri Maroc na yo ntiyayitindamo kuko muri 2017 yahise yerecyeza muri JS Massira na yo yo muri Maroc mu cyiciro cya 2. Muri 2018 yasinyiye USM Alger muri Algeria amasezerano y’umwaka umwe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Emery-Bayisenge-yongeye-gusinyira-ikipe-yo-muri-Bangladesh-nyuma-y-umwaka-ayivuyemo

  • Umunsi wa kabiri wa shampiyona y'ikiciro cya kabiri mu bagabo usize amakipe nka Kirehe FC, Amagaju FC na Sunrise FC zitwaye neza naho AS Muhanga yatakarije i Kigali #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'umupira w'amaguru mu kiciro cy'abagabo 2021-2022 yakomezaga mu mpera z'iki cyumweru dusoje, amakipe ahabwa amahirwe yo kuzamuka mu kiciro cya mbere yitwaye neza mu mikino itandukanye yo mu matsinda yombi.

    Mu mikino yose kuva mu itsinda rya A ndetse n'irya B habonetsemo ibitego 32, ku isonga mu mukino wabonetsemo ibitego byinshi ni uwahuje Kirehe FC na Rugende FC, Sunrise FC na Rwamagana City FC ndetse n'uwahuje Impeesa FC na Nyanza FC iyi mikino yose ikaba yarabonetsemo ibitego 5.

    Amakipe arimo Nyagatare FC, Vision FC, The Winners na AS Muhanga ntiyabashije kureba mu izamu iryariryo ryose kuko ntiyatsinze igitego na kimwe.

    Muri rusange dore uko imikino yagenze yose:

    Ku wa gatandatu 06-11-2021
    𝗚𝗿𝗼𝘂𝗽 𝗔
    Vision FC 0-1 Espérance Sportive de Kigali
    Amagaju FC 1-0 Nyagatare FC
    Impeesa FC 2-3 Nyanza FC

    𝗚𝗿𝗼𝘂𝗽 𝗕
    Intare FC 3-2 UR FC
    Gitikinyoni FC 1-3 Heroes FC

    Ku cyumweru 07-11-2021
    𝗚𝗿𝗼𝘂𝗽 𝗔
    Kirehe FC 3-2 Rugende FC
    Sunrise FC 3-2 Rwamagana City FC

    𝗚𝗿𝗼𝘂𝗽 𝗕
    United Stars 2-0 The Winners
    Interforce FC 1-0 AS Muhanga
    Aspor FC 1-2 Gasabo United

    The post Umunsi wa kabiri wa shampiyona y'ikiciro cya kabiri mu bagabo usize amakipe nka Kirehe FC, Amagaju FC na Sunrise FC zitwaye neza naho AS Muhanga yatakarije i Kigali appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umunsi-wa-kabiri-wa-shampiyona-yikiciro-cya-kabiri-mu-bagabo-usize-amakipe-nka-kirehe-fc-amagaju-fc-na-sunrise-fc-zitwaye-neza-naho-as-muhanga-yatakarije-i-kigali/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunsi-wa-kabiri-wa-shampiyona-yikiciro-cya-kabiri-mu-bagabo-usize-amakipe-nka-kirehe-fc-amagaju-fc-na-sunrise-fc-zitwaye-neza-naho-as-muhanga-yatakarije-i-kigali

  • Lionel Messi yasohokanye umugore we ku manara wa Eiffel barasomana biratinda #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa PSG,Lionel Messi yasohokanye umugore Antonella Roccuzzo imbere y'umunara wa Eiffel ubwo aba bashakanye bishimiraga umugoroba w'urukundo i Paris.

    Uyu mukinnyi ukomoka muri Argentina utari gukina kubera imvune yari yambaye ikote rirerire mu gihe umufasha we nawe yari yarimbye cyane.

    Madamu Antonela yari yahuje n'umugabo we,kuko yari yambaye umukara n'inkweto ndende muri uyu mugoroba w'urukundo bakoreye muri hoteri nziza ya Shangri-La.

    Madamu Messi yasangije amashusho yabo kuri konte ye ya Instagram hamwe na videwo yerekana bari gufata amafunguro

    Aba bashakanye bari kugerageza kumenya aho batuye nyuma yo kwimuka bakava muri Barcelona bari bamazemo imyaka 22.

    Messi yaravuzwe cyane ubwo yajyaga muri Paris Saint-Germain nyuma yuko ikipe ya Barca yahozemo idashoboye kumusinyisha kubera ubukene.

    Uyu mukinyi w'imyaka 34 yinjiye mu ishuri rikomeye rya ruhago rya La Masia kuva mu 2000 aza guhinduka umukinnyi w'igitangaza.

    Ariko ihungabana ry'ubukungu I Nou Camp ryatumye iyi kipe idashobora guha uwatwaye Ballon d'or inshuro esheshatu amasezerano mashya – nubwo yashakaga kuhaguma.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-yasohokanye-umugore-we-ku-manara-wa-eiffel-barasomana-biratinda