Tag: Imikino

  • Icyo Rafael York yatangaje nyuma yo kuva mu Mavubi ntibivugweho rumwe #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko umukinnyi w’umunyarwanda ukina muri Sweden, Rafael York asize ikipe y’igihugu muri Kenya agasubira muri Sweden bikavugwa ko atazanagaruka, uyu mukinnyi yagaragaje ko yiteguye kongera gukinira Amavubi.

    Ku wa Gatanu tariki ya 12 Ugushyingo, Rafael York yari mu bakinnyi bahagurukanye n’ikipe y’igihugu berekeje muri Kenya kujya gukina n’iki gihugu umukino usoza itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera Qatar, hari nyuma yo gutsindwa na Mali 3-0.

    Uyu musore ku wa Gatandatu yabyutse asaba gusubira muri Sweden, abatoza bagerageje kumwinginga ariko birangira bamuretse akagenda.

    Nyuma y’igenda haje inkuru zitandukanye, izivuga ko atazanagaruka bitewe n’uko yaba yashwanye n’abakinnyi bagenzi be bitewe n’ibyo yatangaje ko u Rwanda nta ba rutahizamu bafite, ndetse no kuba yarashwaniye na Sugira nimero 16.

    Icyo gihe amakuru ISIMBI yagerageje gukusanya yagaragaje ko nta mukinnyi n’umwe bigeze bashwana ahubwo yagiye ku mpamvu ze.

    Uyu musore bwa mbere nyuma yo kuva mu bandi, yashyize ifoto kuri Instagram ye ari mu ikipe y’igihugu, iherkezwa n’amagambo agira ati 'kugeza ikindi gihe.' Yaherekejwe n’utumenyetso tw’imitima itatu dusa n’amabara y’ibendera ry’u Rwanda (ubururu, umuhondo n’icyatsi) bivuze ko yiteguye kongera gukinira Amavubi.

    Ibi bikaba byari byabanjirijwe n’inyandiko atigeze anyuza ku mbuga nkoranyambaga ze, ariko yavugaga ko yavuye mu mwiherero bitewe n’uko hari umwana w’inshuti ye witabye Imana, kandi ko kuri we ikiza imbere ari umuryango ndetse ko nta kibazo na kimwe yigeze agirana n’abakinnyi bagenze be, akaba aniteguye kongera kwitabira ubutumire igihe azahamagarwa.

    FERWAFA nayo ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko York yavuye mu mwiherero bitewe n’uko hari inshuti ye yitabye Imana.

    Yagize iti 'FERWAFA iramenyesha abanyarwanda bose ko umukinnyi mpuzamahanga Rafael York yavuye mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu 'Amavubi’ agasubira muri Sweden aho asanzwe akinira kubera ibyago byo kubura inshuti ye ya hafi cyane.'

    'FERWAFA iboneyeho umwanya wo kunyomoza ibyavuzwe mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse n’imbuga nkoranyambaga kuko nta kibazo na kimwe uyu mukinnyi afitanye na bagenzi be, abatoza ndetse n’ubuyobozi bwa FERWAFA.'

    2/2 …ndetse n’imbugankoranyambaga kuko nta kibazo na kimwe uyu mukinnyi afitanye na bagenzi be, abatoza ndetse n’ubuyobozi bwa FERWAFA.

    Mugire Amahoro pic.twitter.com/7tA7v2Xw2z

    — Rwanda FA (@FERWAFA) November 14, 2021

    U Rwanda rurakina na Kenya uyu munsi ku wa Mbere tariki ya 15 Nzeri 2021, ni umukino wo guharanira ishema ry’igihugu gusa kuko ibihugu byombi byamaze kubura itike.

    Rafael York yagaragaje ko yiteguye kongera gukinira u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-rafael-york-yatangaje-nyuma-yo-kuva-mu-mavubi-ntibivugweho-rumwe

  • Inama Ndoli Jean Claude yagiriye Kwizera Olivier, ikintu gikomeye agomba kuzirikana #rwanda #RwOT

    Umunyezamu Ndoli Jean Claude wahoze akinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda ubu akaba ari muri muri Gorilla FC, avuga ko ari kenshi yagiye aganiriza Kwizera Olivier akamubwira ko umupira ari ikinyabupfura no kwitwararika, akaba agomba kuzirikana ko atari we munyezamu wenyine uhari hari n’abandi bakibyiruka, uko impano ye yabonetse haza n’indi imurusha.

    Muri iyi minsi umunyezamu Olivier ntabwo ari mu bihe byiza, arimo kunyura mu bihe bigoye bijyanye n’imyitwarire ariko na none hakaba hari n’abavuga ko ari we ubyitera, cyane nk’ubu nta kipe afite akinira.

    Ndoli Jean Caude ni umwe mu banyezamu bavuze ko ku giti cye ko abona umunyezamu wamusimbura ari Kwizera Olivier, nyuma y’ibi bihe arimo kunyuramo avuga ko yagiye amugira inama.

    Ati 'Naramubwiye ko umupira ari ikinyabupfura, umupira ni ukwitwararika. Ndakeka ibyo bamushinja hari n’abandi wenda wasanga babikora ariko ibyago bikaba ari we bigwira.'

    Akomeza avuga ko kandi n’ubu atararambirwa, inama yamugira ari ukwicara akitekerezaho agatandukanya ikibi n’icyiza cyane ko amaze no gukura.

    Ati 'Inama namugira aracyari muto, iriya ni imyaka yo gukina, yakwitekerezaho ibitagenda neza agashaka uburyo abikosora ubundi akagaruka agafata izamu (…) amaze kugera mu myaka y’ubukure, azi gutandukanya ikibi n’icyiza, we wenyine ni we wakitekeerezaho akamenya ikitagenda akagikosora.'

    Akomeza avuga ko akwiye kumenya ko bitazahora gutya kuko hari abanyezamu benshi barimo kubyiruka, hashobora kuzaza umurusha impano we akibigirana neza.

    Ati 'twese twaravuze sinanjye njyenyine na Bakame twamugiriye inama, kuva 2015 turi muri CECAFA uzi ko yigeze gushyira amafaranga ku buriri akavuga ngo Kigali nta banki, byahereye aho, tugenda tumugira inama, buriya kuva icyo gihe hari abandi banyezamu bagiye baza, ntatekereze ko nadakora ibyiza atazasimburwa, hari abana barimo kuzamuka neza cyane.'

    Kwizera Olivier ni umunyezamu ufite impano ariko na none wagiye ugaragaraho ikibazo cy’imyitwarire mibi bituma benshi mu banyarwanda bagenda bamutera icyizere.

    Mu minsi ishize yigeze gufungwa azira gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi aza guhamwa n’icyaha ariko akatirwa igifungo gisubitse, yaje kurekurwa ahita asezera umupira w’amaguru, yaje kwegerwa yemera kwisubiraho ahita anahamagarwa mu ikipe y’igihugu yiteguraga imikino ya Kenya na Mali, aza kwirukanwamo nyuma y’uko bigaragaye ko yaraye kuri Instagram agirana ikiganiro n’umukobwa wagiye umumenesha amabanga amwe n’amawe y’akazi.

    Uyu mukinnyi kandi kuva icyo gihe nta kipe afite kuko na Rayon Sports kugeza uyu munsi bumvikanye yanze kuyikinira itaramwishyura amafaranga bumvikanye.

    Ntabwo ari mu bihe byiza uyu munyezamu

    Ndoli Jean Claude avuga ko aho bigeze Kwizera Olivier ari we ukwiye kwitecyerazaho

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inama-ndoli-jean-claude-yagiriye-kwizera-olivier-ikintu-gikomeye-agomba-kuzirikana

  • Exclusive: Ferwafa yagize iki tangaza ku makuru ya Rafael York – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi nibwo amakuru yatangajwe ko umukinnyi w'umunyarwanda ukina muri sweden Rafael york yavuye mu mwiherero w'ikipe y'igihugu kubera kutumvikana n'abagenzi be .

    Ferwafa ibinyujije Kuri Twitter yayo yatangaje aya makuru:

    Ferwafa yakomeje inyomoza amakuru y'uko Rafael york yaba afitanye ibibazo n'abagenzi be bakinana ahubwo yemeza ko yagize ibyago byo kubura inshuti.

    Source : https://yegob.rw/exclusive-ferwafa-yagize-iki-tangaza-ku-makuru-ya-rafael-york/

  • Kylian Mbappe yakoze agahigo mu Bufaransa kaherukaga mu 1958 #rwanda #RwOT

    Uku gutsinda uyu mukino wo mu itsinda D byatumye Ubufaransa buza ku mwanya wa mbere n'amanota 15, ane imbere ya Finlande iri ku mwanya wa kabiri ndetse bazesurana ku mukino wabo wa nyuma mu itsinda ku wa kabiri.

    Karim Benzema nawe yatsinze ibitego bibiri mu gihe Adrien Rabiot na Antoine Griezmann banyeganyeje inshundura inshuro imwe buri wese bitanga umusaruro mwiza ku kibuga Parc des Princes.

    Ubufaransa bwafunguye amazamu hakiri kare ubwo Mbappe yatsindaga ku munota wa gatandatu ku mupira mwiza yahawe na Theo Hernandez.

    Mbappe yahise yongeraho igitego cya kabiri cy'u Bufaransa nyuma y'iminota itandatu ku mupira mwiza yahawe na Kingsley Coman.

    Kandi Coman yongeye kumuha umupira mwiza ku munota wa 30 ashyiramo igitego cya 3 hakiri kare cyane.

    Abafaransa ntibahagaritse gutsinda kuko nyuma y'ikiruhuko bakomereje aho bari bacumbike binjiza ibitego bibiri byihuse byatsinzwe na Benzema.

    Ijoro ry'ibitego bya Mbappe ryabaye amateka mu gutsinda ibitego mu ikipe y'igihugu y'Ubufaransa.

    Hat-trick ye yabaye iya mbere ikozwe n'umukinnyi w'Ubufaransa ku rwego mpuzamahanga kuva Dominique Rocheteau yabikora mu 1985.

    Kandi mu gutsinda ibitego bine,yabaye umuntu wa mbere wabikoze mu mukino w'Ubufaransa kuva Juste Fontaine yabikora mu 1958. N'umukinnyi wa kane ubikoze kuva Ubufaransa bwatangira gukina umupira w'amaguru.

    Nyuma yo kugira uruhare runini mu gufasha Ubufaransa gutsindira igikombe cy'isi cyo muri 2018 cyabereye mu Burusiya ubwo yatsindaga ibitego bine, harimo kimwe cyo ku mukino wa nyuma,Mbappe yashimangiye ko we na bagenzi be bifuza kugerageza kugisubirana

    Nyuma yo gutsinda 8-0 ku wa gatandatu, yagize ati: “Twifuzaga kwiha amahirwe yo kwisubiza igikombe cyacu.

    Ndetse no ku bagikinnye bakanagitwara, ni inzozi zihambaye gukina mu gikombe cy'isi. Abafana babyishimiye, natwe twabyishimiye. Twubashye umukino ndetse n'abo duhanganye. Twifuzaga gukomeza gukina neza kugeza ku iherezo. “

    Mbappe ubu amaze gutsinda ibitego 23 mu mikino 52 gusa amaze gukinira ikipe y'Ubufaransa “Les Bleus”.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kylian-mbappe-yakoze-agahigo-mu-bufaransa-kaherukaga-mu-1958

  • Ubushuti bwa Lionel Messi na Sergio Ramos bwaranze na nyuma yo guhurira muri PSG #rwanda #RwOT

    Messi wahoze akinira ikipe ya Barcelona hamwe na Ramos wahoze akinira Real Madrid bombi bageze mu ikipe y'igihangange ya PSG ikina Ligue 1, mu mpeshyi.

    Aba bombi banze gushyira hasi icyabatandukanyaga ndetse ngo umwuka wo gushyamirana wabaranze ubwo babaga bahanganye muri za El Clasico wanze gushyira.

    Avuga ku mibanire yabo yananiranye, hari umuntu wahaye amakuru L'Equipe ati: “Ntushobora guhanagura imyaka 10 ya Clasicos gutyo gusa.”

    Byavuzwe ko aba bombi ari bahuje 'urugwiro' ariko ko batigeze bagirana ubucuti mu murwa mukuru w'Ubufaransa.

    Inshuti magara za Messi muri iyi kipe ngo ni abenegihugu be barimo Leandro Paredes na Angel di Maria.

    Uyu munya Argentine kandi n'inshuti ya Neymar bahoze bakinana muri Barca winjiye muri PSG avuye muri Barca muri 2017.

    Messi amaze gukina imikino umunani muri PSG kugeza ubu, yatsinze ibitego bitatu ku ruhande rwa Mauricio Pochettino.

    Hagati aho, Ramos ntaragaragara na rimwe muri iyi kipe yo mu Bufaransa kuko imvune zamubujije kuyikinira.

    Uyu mukinnyi wo hagati mu bwugarizi wo muri Espagne yatangiye imyitozo hamwe na PSG mu ntangiriro ziki cyumweru, nyuma y amezi ane asinye amasezerano yo kwinjira muri iyi kipe.

    Uyu mugabo wahoze akinira Real Madrid yifatanije na bagenzi be batari mu mikino mpuzamahanga mu gihe bitegura umukino wabo wa Ligue 1 na Nantes ku ya 20 Ugushyingo.

    Habayehoguhwihwiswa ko amasezerano ya Ramos i Parc des Princes ashobora no guseswa.

    Ariko iki gitekerezo cyamaganiwe kure n'umuvandimwe wa Sergio Ramos,Rene Ramos, wabwiye El Mundo ati: “Sergio ntabwo ateganya gusezera cyangwa kurenga ku masezerano.

    “Nta gushidikanya kuri Sergio. Ni ikibazo cy'umubiri, azakina igihe abishoboye.”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ubushuti-bwa-lionel-messi-na-sergio-ramos-bwaranze-nyuma-yo-guhurira-muri-psg

  • Nsengiyumva Isaac wa Rayon Sports yasigaye i Kigali, Ishimwe Christian aba ari we usanga Amavubi muri Kenya #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports, Nsengiyumva Isaac wari wahamagawe kuziba icyuho cya Djihad Bizimana mu Mavubi, ntabwo yabashije kwerekeza muri Kenya, ni nyuma y’uko basanze yaranduye icyorezo cya Coronavirus.

    Nyuma y’umukino w’umunsi wa 5 mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar aho u Rwanda rwatsinzwe na Mali 3-0 ku wa Kabiri, Mashami yahise yitabaza abakinnyi babiri basimbura abo yatakaje azaba adafite ku mukino wa Kenya.

    Ntabwo azaba afite Bizimana Djihad wabonye ikarita itukura na Imanishimwe Emmanuel Mangwende wagize ikibazo cy’imvune, yahise yitabaza abandi bakinnyi babiri babasimbura ari bo Ishimwe Christian waje mu mwanya wa Mangwende na Nsengiyumva Isaac waje mu mwanya wa Bizimana Djihad.

    Aba bakinnyi bahise bagera mu mwiherero ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu mu gitondo ariko ntibajyana n’abandi kuko bo bari batarabona ibisubizo bya Coronavirus, bari bafashwe ikizami cya PCR.

    Nyuma y’uko Amavubi ahagarutse saa 17h z’ejo hashize, byari byitezwe ko aba bakinnyi basigaye bahaguruka mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu.

    Siko byaje kugenda kuko amakuru avuga ko ibisubizo byabo byaje gutinda kujya muri sisiteme ya RBC maze bituma itike zabo zimurirwa saa 17h30′ z’uyu munsi.

    Ishimwe Christian ni we wahagurutse wenyine asanga bagenzi be muri Kenya, ni nyuma y’uko Nsengiyumva Isaac we basanze yaranduye icyorezo cya Coronavirus.

    Umunyamabanga w’umusigire wa FERWAFA akaba yabyemereye ISIMBI ko Isaac ntaho yagiye kubera ko bamusanzemo iki cyorezo.

    Umukino w’u Rwanda Kenya uteganyijwe ku munsi wo ku wa Mbere tariki ya 15 Ugushyingo, akaba ari umukino udafite icyo uvuze kuko ibihugu byombi byamaze kuvamo.

    Nsengiyumva Isaac yasizwe kubera kwandura icyorezo cya Coronavirus

    Ishimwe Christian we yagiye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nsengiyumva-isaac-wa-rayon-sports-yasigaye-i-kigali-ishimwe-christian-aba-ari-we-usanga-amavubi-muri-kenya

  • Rafael York yageze muri Sweden yataye Amavubi muri Kenya #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda ukinira ikipe ya AFC Eskilstuna muri Sweden, Rafael York yamaze kugera muri Sweden ni nyuma y’uko bageze muri Kenya akabwira abatoza ko ashaka gutaha akajya muri Sweden.

    Ni umwe mu bakinnyi umutoza yitabaje ku mukino wa Mali ndetse yagombaga no kuzamukoresha ku mukino usoza itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar aho u Rwanda ruzakina na Kenya ku wa Mbere tariki ya 15 Ugushyingo muri Kenya.

    Amavubi yahagurutse mu Rwanda ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu yerekeza muri Kenya, nyuma yo kugera muri Kenya amakuru ISIMBI yamenye ni uko York yahise abwira abatoza ko ashaka gusubira iwabo muri Sweden adakinnye umukino wa Kenya.

    Ibi byatumye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu abyuka afata indege imwerekeza muri Sweden asanzwe akina.

    Hari ibyavuzwe ko haba habayeho kutumvikana na bamwe mu bakinnyi kubera kunenga ko Amavubi nta ba rutahizamu afite, kuba atarishimiye uburyo yahawe nimero 16 yari isanzwe ikinishwa na Sugira Ernest bibanje guteza impaka.

    Ibi ariko si byo kuko amakuru ava muri Kenya ni uko nta mukinnyi n’umwe bigeze bavugana, bigashimangirwa na FERWAFA aho umwe mu bakozi ba FERWAFA yemereye ISIMBI ko koko yagiye ariko nta mukinnyi bigeze bagirana ikibazo uretse kugera muri Kenya akavuga ko atazakina umukino wa Kenya akeneye gusubira muri Sweden gusa.

    Si ubwa mbere uyu mukinnyi yaba agerageje gusa n’ushaka gukora igikorwa nk’iki kuko amakuru ISIMBI ifite yizewe ni uko muri Nzeri 2021 nyuma y’umukino we wa mbere yakiniye u Rwanda, aho rwatsinzwemo na Uganda 1-0, uyu musore nabwo yashatse guhatiriza ngo asubire muri Sweden adakinnye umukino wo kwishyura ariko ku bw’amahirwe yemera kuguma mu bandi.

    Rafael York yamaze kugera muri Sweden

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rafael-york-yageze-muri-sweden-yataye-amavubi-muri-kenya

  • Cristiano Ronaldo yakoze benshi ku mutima kubera amafoto yashyize hanze ari gukina n'umukobwa we wagize isabukuru #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu,umukobwa Cristiano Ronaldo yabyaranye na Georgina Rodriguez witwa Alana Martina yagize isabukuru y'imyaka 4 ariyo mpamvu uyu mukinnyi w'icyamamare yayimwifurije ashyira hanze amafoto bari gukina.

    Ronaldo ufite abana 4 ariko witegura kwakira impanga 2,yanditse ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bwo kwifuriza Alana isabukuru nziza.

    Ati “Isabukuru nziza gikomangomakazi cya papa.Ugira umunsi w'ibyishimo rukundo.”

    Aya magambo yari aherekeje amafoto yagiye yifotozanya n'uyu mwana we mu bihe bitandukanye ndetse harimo niyo bambaye ubusa hejuru.

    Ronaldo ntari kumwe n'umuryango we kuko ubu ari mu ikipe ya Portugal iri gukina imikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy'isi 2022 kizabera muri Qatar.

    Uyu mugabo w'imyaka 36 yaraye akinnye mu mukino igihugu cye cyanganyije na Republic of Ireland 0-0.Portugal ikeneye inota rimwe kuri Serbia kugira ngo ihite ikatisha itike.

    Kuwa 28 Ukwakira uyu mwaka nibwo Cristiano Ronaldo yatangaje ko we n'umukunzi we Georgina Rodriguez bategereje impanga.

    Nk'uko ikinyamakuru cyo muri Esipanye cyitwa Hola! kibitangaza, Georgina Rodriguez atwite inda y'amezi 3 y'impanga.Cristiano Ronaldo usanzwe afite abana 4 barimo n'uriya yabyaranye n'uyu Georgina.

    Uyu mukinnyi ukomeye wo muri Portugal yahuye na Georgina mu 2016 ubwo yakoraga mu iduka rya Gucci i Madrid,ahembwa amapawundi 10 ku isaha.

    Bivugwa ko yamutwaye umutima ubwo yari ari gucururiza muri VIP mu birori byari byateguwe na Dolce & Gabbana.




    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yakoze-benshi-ku-mutima-kubera-amafoto-yashyize-hanze-ari

  • Mashami yavuze impamvu atahamagaye Kagere, kuri Rutabayiro waje ariko akaba atari bukine #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent avuga ko impamvu atigeze ahamagara Meddie Kagere byatewe n’ibihe amazemo iminsi mu ikipe ye aho atarimo kubona umwanya uhagije wo gukina, bityo aba amwihoreye kugira ngo abanze yongere afatishe muri Simba CS.

    Tariki ya 6 Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 31 agomba kwifashisha mu mikino 2 isoza itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, ni imikino Amavubi akinamo na Mali uyu munsi ndetse na Kenya tariki ya 15 Nzeri 2021.

    Kuri uru rutonde ntabwo hagaragayeho rutahizamu Meddie Kagere wa Simba SC muri Tanzania, ni mu gihe yari amaze igihe kinini ahamgarwa.

    Aganira n’itangazamakuru ku munsi w’ejo hashize, Mashami Vincent yavuze ko impamvu atahamagaye uyu rutahizamu ari uko amaze iminsi atabona umwanya uhagije wo gukina muri Simba SC, bikaba ari igihe cyiza cyo kugira ngo yitekerezeho abe avuye no ku gitutu cy’ikipe y’igihugu.

    Ati 'Kagere turabizi ko mu ikipe ye bitameze neza cyane, ntabwo abona umwanya wo gukina uhagije, ni mu buryo bwo kugira ngo tumwubake tutamushyiraho icyo gitutu, umukinnyi udakina kenshi mu ikipe ye akaza mu ikipe y’igihugu aba yitezweho byinshi, iyo atabitanze igitutu kiba cyinshi cyane hakavugwa byinshi, ngira ngo rero ni byiza ko izo mpinduka ziba ariko na none ni umwanya mwiza wo kumuha igihe ngo akore cyane mu ikipe ye abone umwanya wo gukina.'

    Agaruka kuri Rutabayiro Jean Philippe ukina muri Espagne, yavuze ko umukino wa Mali atazawukina bitewe n’ibyangombwa bye bitaraboneka, kimwe mu byamuzanye ni mu rwego rwo kugira ngo ashake ibyangombwa ku buryo imikino itaha azayikina nta kibazo.

    Ati 'Rutabayiro turacyabirimo ntabwo ibyangombwa bishobora guhita biboneka mu munsi umwe kandi ntabwo umuntu ashobora kubona ibyangombwa adahari, wenda benshi bajya babivugaho byinshi ariko turabizi ko sisiteme zacu zikora neza kandi zikora mu mucyo ntabwo rero umuntu ashobora kubona ibyangombwa adahari ngo ni uko ari umunyarwanda, agomba kuzuza byose bisabwa kugira ngo abone ibyangombwa, nk’uko ba York byagenze na Rutabayiro niko bizagenda.'

    Meddie Kagere yasizwe n’umutoza ngo abanze yitekerezeho

    Rutabayiro ntari bukine umukino wa Mali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mashami-yavuze-impamvu-atahamagaye-kagere-kuri-rutabayiro-waje-ariko-akaba-atari-bukine

  • APR FC igiye kwipima n’amakipe 2 #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi ine basubukuye imyitozo, ikipe y’ingabo z’igihugu igiye gukina imikino ibiri ya gicuti mu rwego rwo kwitegura RS Berkane bazakina muri CAF Confederation Cup na shampiyoma izakomeza mu cyumweru gitaha.

    APR FC izakina n’ikipe ya Gasogi ku munsi w’ejo ndetse n’ikipe ya na Gorilla mu FC bazakina ku wa Cyumweru.

    Ikipe y’ingabo z’igihugu izakina umukino wa mbere wa gicuti na Gasogi ejo kuwa Kane tariki 11 Ugushyingo saa y’ine (10h00) ku kibuga cya Shyorongi .

    Nyuma y’uwo mukino APR FC ikaba igomba gukomeza imyitozo yitegura undi mukino wa gicuti uzabahuza na Gorilla ku Cyumweru tariki 14 Ugushyingo kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

    APR FC igiye gukina imikino ibiri ya gicuti

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-igiye-kwipima-n-amakipe-2