Tag: Imikino

  • Rutahizamu Byiringiro Lague yabatijwe mu mazi magari mbere yo gukora ubukwe #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2021, kibera Nyarutarama.

    Lague yabatirijwe mu idini rya Philadelphi Rhema Church rya Kimironko ariko umuhango nyirizina ukaba wabereye muri piscine yo kuri Tennis Club Nyarutarama.

    Bibaye nyuma y’uko mu kwezi gushize Byiringiro Lague na Kelia basezeranye imbere y’amategeko, ubukwe bwabo bukaba buzaba tariki ya 4 Ukuboza 2021.

    Uyu musore w’imyaka 21, yatsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona ya 2019/20 n’ibitego bitanu muri 2020/21.

    Kuri ubu, ntabwo ari gukina nyuma yo gukomereka mu guhanga ubwo u Rwanda rwakinaga na Kenya mu ntangiriro z’uku kwezi.

    Byitezwe ko azasubira mu kibuga nyuma y’amezi agera hafi kuri abiri ndetse akaba ashobora kuzajya akina yambaye 'casque’ kuko igufa ryo mu gahanga ryangiritse.

    Source : http://www.ukwezi.rw/spip.php?page=article&id_article=13763

  • Amakipe 10 muri Africa agomba kuvamo 5 azerekeza muri Qatar 2022 yamaze kumenyekana #rwanda #RwOT

    Cameroon yatsinze Ivory Coast igitego 1-0 mu mukino w'ishyiraniro wo gushaka itike yo kwerekeza mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy'isi,yihuza na Alijeriya, Nijeriya na Tuniziya mu makipe yabonye imyanya ine ya nyuma y'amakipe yabonye itike yo kwinjira mu ijonjora rya nyuma

    Amakipe 10 y'ibigugu muri Afurika,yabashije gukatisha itike yo kuzatomborana agahura hanyuma 5 azasigara akaba ariyo azerekeza muri iki gikombe cy'isi kizabera muri Qatar mu mpera z'umwaka utaha.

    Karl Toko Ekambi yatsindiye Cameroon iki gitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino wari wuzuyemo amakimbirane ariko utagaragayemo amahirwe menshi asobanutse.

    Kameruni yari inyuma ya Cote d'Ivoire mu itsinda D ariko yaje gufata umwanya wa mbere biyihesha kwerekeza mu majonjora ya nyuma.

    Umunyezamu Andre Onana,yagarutse mu kibuga nyuma y'amezi icyenda yarahagaritswe kubera ibiyobyabwenge,ndetse yanayifashije cyane mu minota ya nyuma.

    Mu gutombora,amakipe 5 ari imbere ku rutonde rwa FIFA azatombora andi 5 akurikiraho.Amakuru aravuga ko Tombola izaba kuwa 18/12/2021.

    Amakipe 10 yageze mu ijonjora rya nyuma

    Amakipe 5 ya mbere ku rutonde rwa FIFA:

    Senegal
    Morocco
    Algeria
    Tunisia
    Nigeria

    Andi 5 azatombora

    Egypt
    Cameroon
    Mali
    Ghana
    DR Congo

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amakipw-10-agomba-kuvamo-5-azerekeza-muri-qatar-2022-yamaze-kumenyekana

  • Mu magambo meza isigirije urukundo rwinshi, Paul Pogba yifurije umugore we isabukuru . – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tariki ya 16 Ugushyingo buri mwaka, umugore wa Paul Pogba, Zulay Pogba yizihiza isabukuru y'amavuko, kuri iyi nshuro byabaye akarusho dore ko yayizihije ari kumwe n'umugabo we Pogba n'abana babyaranye babiri.

    Anyuze ku rukuta rwe rwa Twitter, Paul Pogba yavuze amagambo asigirije yifuriza isabukuru nziza umugore we.

    Yagize ati'Umugore mwiza, umubyeyi w'icyitegererezo, umwamikazi wanjye. Isabukuru nziza y'amavuko y'imyaka 28 buzima bwanjye'.

    Paul Pogba n'umugore we Maria Zulay bafitanye abana babiri barimo Labile Shakur wavutse mu 2019, ndetse n'undi mwana wavutse mu 2020 ariko izina rye ntiryigeze ritangazwa.

    Pogba w'imyaka 28 y'amavuko, bwa mbere yatangiye kuvugwa mu rukundo n'umunyamideli ukomoka muri Bolivia babyaranye, mu 2017 ubwo bafotorwaga bari kuryoshya muri Amerika.

    Source : https://yegob.rw/mu-magambo-meza-isigirije-urukundo-rwinshi-paul-pogba-yifurije-umugore-we-isabukuru/

  • Umufasha wa Faustin Usengimana yavuze amagambo akomeye ku isabukuru y'imyaka 2 ishize akoze ubukwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2021 nibwo imyaka 2 ishize Faustin Usengimana n'umufasha we Daniella Bayingana barushinze.

    Daniella, abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yavuze amagambo akomeye kuri uyu munsi ndetse anashimira umugabo we, Faustin, by'umwihariko.

    Daniella yanditse ibi bikurikira:

    Amwe mu mafoto ya Usengimana Faustin n'umugore we:

    Source : https://yegob.rw/umufasha-wa-faustin-usengimana-yavuze-amagambo-akomeye-ku-isabukuru-yimyaka-2-ishize-akoze-ubukwe/

  • Amashusho ya niyonzima Olivier ( sefu) ari mu bihe byiza n'inkumi yavugishije benshi kuri Twitter (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi nibwo Ferwafa ibinyujije Kuri Twitter yayo yatangaje ko ihagaritse Niyonzima sefu kubera imyitarire idahwitse gusa Ferwafa n'abyinshi yavuze kuri ibyo bihano ya muhaye.

    Nibwo hamenyakanye amakuru y'uko sefu yataye abandi muri hotel akajya  hanze yayo mu mugi wa Nairobi muri kenya nibwo haje kuvumburwa amashusho yibereye mu bihe byiza n'inkumi z'ibizungerezi.

    Seif Niyonzima nyuma yo gutsindira igitego #Amavubi yagiye gu celebratinga igitego i #Nairobi abandi bakinnyi bamusiga #Kenya pic.twitter.com/Ebz7UnpX28

    — Tito Hare (@harerimana_tito) November 16, 2021

    Source : https://yegob.rw/amashusho-ya-niyonzima-olivier-sefu-ari-mu-bihe-byiza-ninkumi-yavugishije-benshi-kuri-twitter-video/

  • Ihagarikwa rya Seif wagaragaye yishimana n’ibizungerezi ntirivugwaho rumwe #rwanda #RwOT

    Ubutumwa bwo guhagarika Seif mu ikipe y’Igihugu, bwatambutse kuri Twitter ya FERWAFA mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021.

    Iri tangazo rigira riti 'FERWAFA imenyesha Abanyarwanda bose ko Niyonzima Olivier ahagaritswe igihe kitazwi 'undetermined' mu Ikipe y’Igihugu kubera imyitwarire idahwitse. Tuboneyeho kumenyesha abo bireba bose ko FERWAFA itazihanganira uwo ari we wese uzagaragaza imyitwarire mibi mu Mavubi.'

    Nyuma yari ririya tangazo, hari amakuru yamenyekanye ko ikipe y’Igihugu yavuye kuri Hotel aho yari icumbitse batazi aho Niyonzima Seif aherereye kuko bari bamubuze.

    Nubwo FERWAFA yatangaje ko uyu mukinnyi ukina hagati yazize imyitwarire idahwitse, ntiyigeze yerura iyi myitwarire mibi yatumye uyu musore watsindiye ikipe y’Igihugu igitego ahagarikwa.

    Bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru bavuga ko uyu mukinnyi yashoboraga guhanwa mu bundi buryo butari ukumuhagarika mu gihe kitazwi kuko asanzwe afite impano ndetse ngo n’ikimenyimenyi akaba ari we wagerageje gukora ibyananiye abandi benshi mu mikino ikipe y’igihugu imaze iminsi ikinamo kuko yabonye igitego.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Ihagarikwa-rya-Seif-wagaragaye-yishimana-n-ibizungerezi-ntirivugwaho-rumwe

  • Rayon isinyanye amasezerano na Kompanyi icuruza imodoka ihita iyiha 2 #rwanda #RwOT

    Tom Transfers ni sosiyete icuruza ikanakodesha imodoka mu Rwanda, yinjiye mu bufatanye n’ikipe ya Rayon Sports bwatumye iyi kipe ihita ibona imodoka ebyir nto.

    Aya masezerano yashizweho umukono ku gicamunsi cyo kuri uyu munsi ku wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021 ku kicaro gikuru cya Tom Transfers giherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

    Bimwe mu biri muri aya masezerano ni uko Rayon Sports yahise ihabwa imodoka 2 zizajya zifashishwa n’abakozi b’iyi kipe mu buzima bwa buri munsi.

    Rayon Sports na yo izajya yamamaza ibikorwa by’iyi kompanyi cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe no ku bibuga.

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidel yavuze ko ubuyobozi bw’iyi kipe buzakomeza kugira ibiganiro n’iyi kompanyi ku buryo mu minsi iri imbere banavugurura ariya masezerano ku buryo bazabona n’imodoka izajya itwara abakinnyi kuko na yo bayikeneye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Rayon-isinyanye-amasezerano-na-Kompanyi-icuruza-imodoka-ihita-iyiha-2

  • Rayon Sports yamaze kumvikana n'undi muterankunga mushya #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwibikaho abaterankunga, irasinyana amasezerano y'ubufatanye na kompanyi yitwa Tom Transfers uyu munsi,nyuma y'iminsi mike yemeye gukorana na Canal+.

    Iyi Kompanyi yabengutse Rayon Sports isanzwe igurisha ikangakodesha amamodoka hano mu Rwanda.

    Amakuru aravuga ko Iyi kompanyi iraha amamodoka 2 yo gukoreshwa n'ubuyobozi mu biro hanyuma n'iyi kipe ikazajya ibamamaza ku mbuga nkoranyambaga.Hari andi makuru avuga ko iyi kipe irahabwa imodoka abakinnyi bazajya bagendamo.

    Mu butumwa Rayon Sports yahaye abakunzi bayo,yavuze ko uyu munsi saa sita hari igikorwa kibateganyirijwe kuri You Tube y'iyi kipe saa sita.

    Ubwo Rayon Sports yasinyanaga amasezerano na Canal+,umuyobozi wayo Uwayezu Jean Fidele yagize ati “Ndizeza abafana ba Rayon Sports n'abakinnyi ba Rayon Sports ko komite ya Rayon Sports ko tuzakora ibishoboka byose dushake n'abandi.Dufite no kubaka Rayon Sports ku buryo ibasha kwitunga no kugira imitekerereze iri hejuru yo gukorana n'ibigo byo hanze nka Canal.”

    Rayon Sports ifite amanota 4 mu mikino 2 imaze gukina muri shampiyona,iri gukora ibishoboka byose kugira ngo ibone abaterankunga bahagije bo kuyifasha kubona amikoro cyane ko yaanashegeshwe na Covid-19.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yamaze-kumvikana-n-undi-muterankunga-mushya

  • Rayon Sports yasinye amasezerano yayihesheje imodoka 2 #rwanda #RwOT

    Rayon Sports igiye gusinya amasezerano y’ubufatanye na Tom Transfers aho iyi kipe ishobora guhabwa imodoka 3 zirimo iza bakozi 2 ndetse n’imodoka izajya ifasha ikipe mu ngendo zinyuranye.

    Tom Transfers ni sosiyete icuruza ikanakodesha amamodoka mu Rwanda, igiye kwinjira mu masezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Rayon Sports.

    Ni amasezerano agiye gushyirwaho umukono mu kanya saa 12:00′ ku kicaro gikuru cya Tom Transfers giherereye Kicukiro.

    Amakuru agera ku ISIMBI ni uko bimwe mu bikubiye muri aya masezerano harimo ko iyi kipe izahabwa imodoka y’abakinnyi bazajya bagendamo ndetse n’imodoka 2 z’abakozi ba Rayon Sports bazajya bifashisha umunsi ku munsi.

    Bagiye gusinya aya masezerano nyuma y’uko mu minsi ishize, iyi kipe yari yasinye amasezerano na Canal Plus.

    Rayon Sports igiye gusinyana amasezerano na Tom Transfers

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-igiye-gusinya-amasezerano-ishobora-kuboneramo-imodoka-3

  • Ibihugu 9 byakatishije itike y'igikombe cy'isi 2022 byamenyekanye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu ya Espagne n'iya Sérbie ziri mu makipe yaraye akatishije itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, nyuma yo kwitwara neza mu mikino y'amajonjora yo ku mugabane w'u Burayi.

    Sérbie yari yasuye Portugal zanganyaga amanota mu mukino wa nyuma wo mu tsinda A Portugal yasabwaga kunganya igahita ikatisha itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022.

    Byasabye umunota wa kabiri w'umukino wonyine ngo Portugal yari irangajwe imbere na Cristiano Ronaldo ifungure amazamu biciye kuri Renato Sanchez.

    Umunota wa 35 w'umukino wari uhagije ngo Sérbie yakinaga umupira wo ku rwego rwo hejuru yishyure biciye kuri kabuhariwe Dusan Tadic.

    Nyuma yo gusatirana gukomeye mu gice cya kabiri cy'umukino, byasabye umunota wa 90 w'umukino ngo rutahizamu Aleksandar Mitrović atsindire Sérbie igitego cya kabiri cy'intsinzi n'umutwe, ku mupira yari ahinduriwe na Tadic.

    Gutsinda uyu mukino byatumye Serbia yarushaga Portugal mu buryo bugaragara yuzuza amanota 20, ihita inakatisha itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022.

    Icyizere cya Portugal cyo kubona itike y'Igikombe cy'Isi cyo kizashingira k'uko izitwara mu mikino ibiri ya kamarampaka iteganyijwe muri Werurwe umwaka utaha.

    Indi kipe yakatishije itike y'Igikombe cy'Isi ni Espagne yabigezeho itsinze Suède igitego 1-0.

    Igitego cyo ku munota wa 86 w'umukino cyari gihagije ngo Espagne ifite Igikombe cy'Isi cya 2010 ikatishe itike y'icya 2022 cyo muri Qatar.

    Kugeza ubu ibihugu icyenda muri 32 bizakina Igikombe cy'Isi ni byo bimaze kumenyekana.

    Ibyo ni Qatar, u Budage, Denmark, Brésil, u Bufaransa, u Bubiligi, Croatie, Espagne na Sérbie.

    Source : https://yegob.rw/ibihugu-9-byakatishije-itike-yigikombe-cyisi-2022-byamenyekanye/