Tag: Imikino

  • Mureke abakinnyi babohoke, Seif nahise mubwira ngo ngwino dukine umupira – Eirc Nshiyimana #rwanda #RwOT

    Umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana avuga ko nyuma yo kumenya ko Niyonzima Olivier Seif yahagaritswe mu ikipe y’igihugu, yamuhamagaye akamubwira kugira imbaraga ubundi akaza bagakina umupira, icya ngombwa ngo ni uko akora ibyo akora kandi akaza akamuha umusaruro.

    Niyonzima Olivier Seif yari mu ikipe y’igihugu Amavubi yakinnye na Kenya muri Kenya umukino usoza itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, warangiye Kenya itsinze 2-1.

    Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 16 Ugushyingo nibwo hagiye hanze itangazo rihagarika uyu mukinnyi mu ikipe y’igihugu igihe kitazwi kubera imyitwarire mibi.

    Batangajwe ko uyu mukinnyi umukino ukirangira yahise asohoka ajya mu kabari gufata rimwe kandi bari babujijwe, ni mu gihe atanagarutse kuri hoteli kugeza mu gitondo abandi barinda bamusiga ku kibuga cy’indege, byabaye ngombwa ko asigarayo aza nyuma.

    Uyu mukinnyi kandi hakaba haragiye hanze amashusho ye ari mu kabyiniro yahuje urugwiro n’abakobwa.

    Umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana avuga ko we icyo areba ari umusaruro Seif amuha, n’aho ibyo yakora byose ni ibimureba ngo ntabwo ari umupolisi wo kumurinda.

    Ati 'Mureke abakinnyi bumve babohotse, niba Seif yarakoze biriya hari n’abandi bakora ibirusha biriya, ahubwo mumushyigikire niba byagenze kuriya ni umuntu, ni inde udakosa hano?'

    'Icyangombwa tugomba kumuba hafi, nahise muhamagara ndamubwira ngwino dukine umupira, ikibi ni uko yakora biriya akaza ntankinire neza, icya ngombwa ni uko agomba kumpa umusaruro ibindi ntabwo ndi umupolisi we wo kumukurikirana.'

    Amakuru avuga ko Seif ubwo yasigwaga muri Kenya, ikipe ye ya AS Kigali ari yo yamufashije imugurira itike agaruka mu Rwanda kuko yari umukeneye cyane ngo aze kuyifasha mu mikino ya shampiyona harimo n’uwo baraye batsinzemo Gorilla FC 1-0.

    Eric avuga ko icyo apfana na Seif ari umusaruro gusa nta kindi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mureke-abakinnyi-babohoke-seif-nahise-mubwira-ngo-ngwino-dukine-umupira-eirc-nshiyimana

  • Avugwa mu mikino: AS Kigali ikomeje gutanga isomo rya ruhago/FERWAFA yanze ubusabe bwa APR FC #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Kigali yakomeje gushimangira ko yiyubatse bikomeye ndetse iguma ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona,nyuma yo gutsinda Gorilla FC igitego 1-0, ni mu mukino w'umunsi wa 3 wa shampiyona y'umwaka w'imikino 2021-22.

    Uyu munsi hari hasubukuwe shampiyona hakinwa umunsi wa gatatu, ni nyuma y'akaruhuko gato katanzwe kubera ikipe y'igihugu.

    Muri uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo,AS Kigali yasuye Gorilla FC iyitsinda igitego 1-0,cyatsinzwe na Shabani Hussein Tchabalala ku munota wa 8 w'umukino.

    Undi mukino wabaye uyu munsi, Gicumbi FC yanganyirije i Rusizi na Espoir FC,0-0

    Indi mikino y'umunsi wa 3 iteganyijwe.

    Ku wa Kane tariki ya 18 Ugushyingo

    Gorilla FC 0-1 AS Kigali, Kigali Stadium – 15.00PM
    Espoir FC 0-0 Gicumbi FC, Rusizi Stadium – 15.00PM

    Ku wa Gatanu tariki ya 19 Ugushyingo

    Marines FC vs Mukura VS&L (wasubitswe)
    Gasogi United vs Rutsiro FC, Kigali Stadium – 12.30PM
    Kiyovu SC vs Police FC, Kigali Stadium – 15.00PM

    Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo

    Rayon Sports FC vs Bugesera FC, Kigali Stadium – 15.00PM
    Etincelles FC vs APR FC (wasubitswe)
    Etoile de l'Est vs Musanze FC, Ngoma Stadium – 15.00PM

    FERWAFA yateye utwatsi ubusabe bwa APR FC

    APR FC yari yandikiye FERWAFA iyisaba ko umukino wayo na Rayon Sports uzaba mu cyumweru gitaha wasubikwa ariko FERWAFA yatesheje agaciro ubwo busabe ivuga ko uyu mukino uzaba ku munsi wateganyijwe.

    APR FC zakira Rayon Sports mu mukino w'umunsi wa 4 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda tariki ya 23 Ugushyingo 2021.

    Bitewe n'umukino wa CAF Confederation Cup, APR FC irimo kwitegura RS Berkane tariki ya 28 Ugushyingo hano i Kigali, yari yasabye ko uyu mukino wa shampiyona wasubikwa.

    Mu ibaruwa FERWAFA yasubije APR FC, yayimenyesheje ko ubusabe bwabo bwanzwe kubera ko budafite ishingiro.

    Bagize bati “dushingiye ku ibaruwa yanyu yo ku wa 16 Ugushyingo mwatwandikiye mudusaba gusubika umukino mufitanye n'ikipe ya Rayon Sports ku itariki ya 23/11/2021;”

    “Tubandikiye tubamenyesha ko ubusabe bwanyu butemewe kuko impamvu mugaragaza zidafite ishingiro bitewe n'uko iminsi yo kwitegura umukino wa 'CAF Confederation Cup Total Energies 2021/2022' mufitanye na RS Berkane yo mu gihugu cya Morocco tariki ya 28/11/2021 ihagije. Bityo uwo mukino wanyu uzakinwa nk'uko byari biteganyijwe.”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/avugwa-mu-mikino-as-kigali-ikomeje-gutanga-isomo-rya-ruhago-ferwafa-yanze

  • Didier Gomes ufite ibigwi muri Rayon Sports yagizwe umutoza wa Mauritania #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania, umufaransa Didier Gomes da Rosa yatangajwe nk’umutoza mushya w’ikipe y’igihugu ya Mauritania, akaba asimbuye umufaransa mugenzi we Gérard Buscher.

    Uyu Gérard Buscher yari yagizwe umutoza w’agateganyo wa Mauritanie tariki 28/10/2021, aho ubusanzwe yari Umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Mauritanie (Directeur technique national), akaba nawe yari asimbuye Corentin Martins wari wasezerewe mu kwezi gushize k’Ukwakira.

    Didier Gomes da Rosa wamenyekanye cyane bwa mbere mu ikipe ya Rayon Sports ubwo yayifashaga kwegukana igikombe nyuma y’imyaka 8 itagikoraho, yari amaze avugwa ko ashobora gusimbura Eric Nshimiyimana muri AS Kigali, anavugwa kuba yakongera kuba umutoza wa Rayon Sports

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Didier-Gomes-ufite-ibigwi-muri-Rayon-Sports-yagizwe-umutoza-wa-Mauritania

  • Uko byari byifashe umugore wa Mangwende washinze Intare za APR FC asezerwaho (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Byari ibyishimo ku bakunzi b’ikipe ya APR FC bibumbiye mu itsinda ry’Intare za APR FC ubwo basezeraga ku muyobozi wabo wanashinze iri tsinda ry’abafana, Uwase Claudio ugiye kwerekeza muri Maroc agasangayo umugabo we, Imanishimwe Emmanuel Mangwende ukinira ikipe ya FAR Rabat.

    Ni igikorwa cyaraye kibaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Ugushyingo kibera ku Mumena aho Mangwende yari atuye n’umuryango.

    Muri byinshi byagiye bigarukwaho ni uko n’ubwo bamusezeye atavuye muri uyu muryango azakomeza kubana nabo n’ubwo azaba atari mu Rwanda, hakaba hahise hashyirwaho umuyobozi uzasigarana izishingano ari we Aimable Busabimana wari usanzwe ari visi perezida.

    Aimable yavuze ko ari igikorwa bateguye kugira ngo bamwereke agaciro bamuha nk’umuryango we wa kabiri w’Intare za APR FC, bamushimire ubwutange yagaragaraje kugira utere imbere. Gusigarana inshingano ngo ntabwo bizamugora kuko n’ubundi na Claudio azababa hafi.

    Ati 'Ku bwanjye ndabyishimiye kuko ni iterambera kuri we n’umuryango we. Ni gikorwa gisobanuye urukundo tumukunda, gisobanuye ubwitange na we yagize kugira ngo umuryango w’Intare utere imbere, mu by’ukuri twakabaye dukora ibirenze ibi, ibirenze urukundo yatugaragarije. Twari dusanzwe dukorana, nari mwungirije twafatanyaga, ntabwo uburyo ki byubatse ntabwo agiye kure azakomeza kubana natwe, azakomeza kuduha ibitekerezo, azakomeza kuduha ibitekerezo aho agiye muri Maroc.'

    Umufana wa APR FC by’umwihariko akaba inshuti y’akadasohoka ya Claudio, Ikirezi Emmanuella uzwi nka Nana, avuga ko byari bigoye kumusezera ariko na none ari ubuzima bagomba kumureka akajya guhaha kuko ni akazi.

    Ati 'Ni igikorwa kigoye, nkanjye yari insuti y’umwihariko, nkeka ko ukuyemo umuryango we ni njye ukurikira, twari inshuti tubanye imyaka 6, muri iyo myaka 6 navuga ko twabanye amahoro, tubana neza, nisanze mu muryango we yisanga mu wanjye, ni ibintu biba bigoye cyane kumva ko umuntu mubanye muri iyi myaka 6 mubana kenshi, mwirirwana, muvugana, ni imikino myinshi njye na we twagiye dukorana turi babiri, ni umuntu byari bigoye navuga ngo reka murekure agende ariko na none ni umuryango we agomba kuwusanga.'

    Uwase Claudio avuga ko impamvu agiye kujya muri Maroc ni mu rwego rwo kwegera umugabo we kugira ngo akore akazi neza yishimye, yashimiye Intare za APR FC kuba zaje kumusezera kuko ngo n’ubundi ni umuryango we.

    Ati 'Ni umuryango umpora hafi nanjye nkawuhora hafi. Ni ku mpamvu z’akazi katari akanjye, ni umugabo wanjye, ngiye kwerekeza mu gihugu cya Maroc iyo akazi agakora wenyine ntabwo agakora neza. Ubusanzwe Intare za APR FC zirenze kuba itsinda ry’abafana, mu byiza n’ibibi bakuba hafi, wenda kuba baje kunsezera byo biruseho, ni ibyishimo kuri njyewe kuko ni umuryango umpora hafi, iyo bataza nibwo byari kuba ikibazo.'

    Uwase Claudio byari biteganyijwe ko agomba gusubirana nayo na Mangwende wari waje mu ikipe y’igihugu ariko bitewe n’imvune yagiriye ku mukino wa Mali, ikipe ye yahise imusaba kugaruka akitabwaho ari muri Maroc.

    Biteganyijwe ko Uwase Claudio ahaguruka mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Ugushyingo 2021 saa 17h, aho ari bunyure muri Qatar akobona kujya muri Maroc.

    Byari ibyishimo n’ubusabane basezera kuri Claudio

    Claudio na Aimable ugiye gusigarana inshingano zo kuyobora Intare za APR FC, aha bari kumwe n’imfura ya Mangwende na Claudio

    Mama wa Claudio yari yaje gusezera ku mukobwa we, wabonaga yishimye

    Abafana ba APR FC bo mu Ntare za APR FC bari baje ari benshi

    Byari ibyishimo bikomeye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-byari-byifashe-umugore-wa-mangwende-washinze-intare-za-apr-fc-asezerwaho-amafoto

  • Majyambere Alype wakiniye Rayon Sports agiye… – #rwanda #RwOT

    Tariki 26 Ukuboza nibwo Majyambere Alype azajya gusaba no gukwa Kimironko, ndetse gusezerana imbere y’Imana bibere muri Regina Pacis i Remera.

    Ku wa Kane w’icyumweru gishize nibwo Majyambere Alype na Ineza Alice basezeranye mu murenge bemera kubana imbere y’amategeko.

    Alype Majyambere w’imyaka 27 ni umwe mu bakinnyi banyuze mu irerero rya FERWAFA ndetse akaba yarageze mu ikipe ya Rayon Sports mu 2013, ariko ntiyabona umwanya uhagije wo gukina. Majyambere Kandi yakiniye ikipe ya Musanze FC kuva mu 2017 kugera 2019 gusa kuri ubu umupira w’amaguru akaba yarawusezeye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111568/majyambere-alype-wakiniye-rayon-sports-agiye-kurushinga-na-ineza-alice-111568.html

  • Uwahoze ari umukinnyi wa Rayon Sport agiye gukora ubukwe n'umukunzi we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Majyambere Alype wakiniye Rayon Sports agiye kubana akaramata n'umukunzi we, Ineza Alice.

    Tariki 26 Ugushyingo 2021 nibwo Majyambere Alype azajya gusaba no gukwa Kimironko, ndetse gusezerana imbere y'Imana bibere muri Regina Pacis i Remera.

    Ku wa Kane w'icyumweru gishize nibwo Majyambere Alype na Ineza Alice basezeranye mu murenge bemera kubana imbere y'amategeko.

    Source : https://yegob.rw/uwahoze-ari-umukinnyi-wa-rayon-sport-agiye-gukora-ubukwe-numukunzi-we/

  • Real Madrid irashaka kubaka ubusatirizi bw'abakinnyi 3 bakomeye ku isi #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko Real Madrid ishaka gushora imari mu kugura abakinnyi bakomeye bataha izamu kuko ishaka gusubira mu makipe akomeye I burayi.

    Iki gihangange cyo muri Espagne cyatsinzwe mu myaka ishize nyuma yo gutwara igikombe cya Shampiyona inshuro enye mu myaka itanu kugeza 2018.

    Iyi kipe yagerageje kugarura ibihe byiza yahoranye nyuma yo kugenda kwa Cristiano Ronaldo akabura umusimbura nubwo yazanye Eden Hazard na Luka Jovic.

    Ikinyamakuru AS cyavuze ko Real Madrid yiteguye gukaza ubusatirizi, guhera muri Mutarama ndetse ngo mu mpeshyi izongera kwiruka inyuma ya Kylian Mbappe wa Paris Saint-Germain.

    Mbappe yangiwe kwerekeza muri Real Madrid yagerageje kumushaka kenshi ariko PSG ye irabyanga.

    Uyu rutahizamu w'Umufaransa agiye gusoza amasezerano I Parc des Princes umwaka w'imikino urangiye.

    Madrid kandi ishaka kugura Erling Haaland muri Borussia Dortmund, ndetse AS ivuga ko uyu rutahizamu ashaka kujya muri Espagne.

    Mu mpeshyi hashobora kuba ihangana rikomeye mu makipe akomeye yo mu Burayi ashaka uyu rutahizamu wo muri Norway,ushobora kugurwa miliyoni 68 zamapawundi .
    Madrid yizeye guhuza aba bakinnyi na kizigenza wayo ubu Vinicius Junior ukina imbere, wigaragaje cyane ku bwa Carlo Ancelotti muri iyi shampiyona.

    Uyu munya Brazil w'imyaka 21 afite ibitego icyenda mu mikino 16 kandi Madrid nayo irizera ko izamwongerera amasezerano mashya azageza muri 2024.

    Ubusatirizi bw'aba bakinnyi batatu ni kimwe mu byo AS ivuga ko buzaba bwitwa 'Tridente antijeques' cyangwa 'trident anti-sheik'.

    Aba bazayifasha guhangana n'amakipe akize cyane arimo Manchester City, PSG hamwe na Newcastle United mu myaka icumi iri imbere.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/real-madrid-irashaka-kubaka-ubusatirizi-bw-abakinnyi-3-bakomeye-ku-isi

  • Ikipe y’igihugu ya Iran y’abagore irashinjwa… – #rwanda #RwOT

    Zohreh Koudaei w’imyaka 32 y’amavuko, yakuyemo Penariti zigera kuri ebyiri ubwo Iran yatsindaga Jordan Penariti 4 kuri 2 mu mukino wari wabaye  tariki 25 Nzeri 2021 urangira banganyije.


    Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Jordan, Prince Ali bin al-Hussain yandikiye ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Asia ko uyu muzamu yakorerwa ibizamini bakareba niba yaba ari umugore koko.

    Ubuyobozi bw’ikipe ya Iran bukomeje gutsimbarara kuri ubu busabe buvuga ko ikipe yabo n’ubundi yari ifite amahirwe yo gukomeza muri iyi mikino bumva ko nta rwitwazo ruhari.




    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111540/ikipe-yigihugu-ya-iran-yabagore-irashinzwa-gukinisha-umuzamu-wumugabo-111540.html

  • Manchester United irakataje mu kureshya umutoza w'umunyabigwi i Burayi #rwanda #RwOT

    Ole Gunnar Solskjaer afite igitutu kinini nyuma yo gutsindwa biteye isoni na mukeba wabo Manchester City mu ntangiriro z'uku kwezi.

    Uku gutsindwa 2-0 ku ruhande rwa Pep Guardiola byaje nyuma y'ibyumweru bibiri gusa Liverpool isuzuguye nabi Amashitani atukura,iyatsindira kuri Old Trafford ibitego 5-0.

    Bamwe bavuga ko Zidane ari we mukandida uza ku mwanya wa mbere wo gusimbura umunya Norway,Ole, aramutse yirukanwe mu byumweru biri imbere.

    Nkuko tubikesha Record Sport, Manchester United ubu imaze gutera intambwe ikomeye mu gushaka kureshya Zidane akaza kuri Old Trafford.

    Uyu mugabo w'imyaka 49 y'amavuko yavuye ku kazi kuva muri Gicurasi – nyuma yo kurangiza imirimo ye ku nshuro ya kabiri nk'umutoza wa Real Madrid – ubu bikaba bivugwa ko yifuza kongera guhura na Ronaldo na Varane mu Bwongereza.

    Mu nshuro 2 yatoje i Madrid, Zidane yatwaye ibikombe bitatu bikurikirana bya Champions League, ibikombe bibiri bya LaLiga ndetse n'ibikombe bibiri by'isi by'amakipe.

    Zidane watsindiye Igikombe cy'isi n'Ubufaransa mu 1998 nk'umukinnyi, na we yavuzwe ko yifuza gusimbura Didier Deschamps nk'umutoza w'ikipe y'igihugu igihe cyose yeguye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-united-irakataje-mu-kureshya-umutoza-w-umunyabigwi-i-burayi

  • Marine, Rutsiro na Etincelles FC zasabye Minisiteri kuyibwirira FERWAFA kwisubiraho ku cyemezo yafashe #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Ishyiramwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA risabye aya makipe kuba zamaze kwerekana ikibuga zizakiriraho imikino ya shampiona bitarenze tariki ya 17 Ugushyingo 2021, umunsi umwe nyuma yo guhagarika stade Umuganda, babinyujije mu karere ka Rubavu, aya makipe yamaze kwandikira MINISIPORTS ayisaba gusaba FERWAFA kwisubiraho.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, ikipe za Marines FC, Rutsiro FC na Etincelles FC zari zishyize hamwe zandikira Akarere ka Rubavu zisaba ko zakorerwa ubuvugizi muri Minisiteri ya Siporo na FERWAFA bakaba babareka bagakomeza kwakirira imikino yabo kuri stade Umuganda.

    Aya makipe yavugaga ko iyi Stade nubwo hari bimwe mu bice byayo byangiritse ariko ikibuga kitangiritse ndetse n’ibyumba 2 abakinnyi bambariramo bikaba ari bizima.

    Muri iyi baruwa bari banavuze ko n’aho abafana bicara hatangiritse nubwo imikino aya makipe aheruka kwakirira kuri iyi stade nta bafana bari bemerewe kuyireba.

    Mbere yo guhagarika iyi Stade, Minisiteri ya Siporo yari yasohoye urutonde rwa Stade 17 zemerewe kwakira imikino y’imbere mu gihugu no kwakira abafana zirimo iyi Umuganda yo byavugwaga ko ari iby’agateganyo.

    Nyuma hakozwe isuzuma ryanzuye ko iyi stade idakwiye gukomeza gukinirwaho ihita ihagarikwa.

    Ikipe ya Marine yagombaga kwakira Mukura kuri uyu wa Gatanu mu gihe Etincelles yari kwakira APR FC ariko iyi mikino yose ntikibereye kuri stade Umuganda.

    Stade Umuganda iri mu bikorwa remezo byangiritse nyuma y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryateje imitingito yangije ibikorwa binyuranye mu Karere ka Rubavu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/spip.php?page=article&id_article=13765