Tag: Imikino

  • Yamutumyeho umuntu ko amukunda, guterera ivi muri Arena byari bigiye gupfa – Byinshi ku rukundo rwa Fabrice na Emelyne (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Urukundo rwa Emelyne Umuraza na Rukundo Fabrice umukinnyi wa APR BBC, bavuga ko rwageze neza kuva mu ntangiriro ariko umunsi wo gutera ivi imbere y’ihumbi 10 byari muri Kigali Arena, habuze gato ngo bipfe bitewe n’uko umukobwa yari yanze gukora ibyo umusore yamusabye bitewe n’irushanwa yari arimo.

    Ikinyamakuru ISIMBI cyafashe umwanya kiganiriza uyu muryango wamaze no kwaguka aho bafite umwana umwe w’umukobwa.

    Urukundo rwabo rwatangiye 2016 bigana mu ishuri muri IPRC South, byatangiye ari ubushuti busanzwe buza kuvamo urukundo.

    Emelyne Umuraza avuga ko yabonaga Fabrice atuje cyane ariko na none akagira impungenge z’uko uyu musore ari umukinnyi kandi abakinnyi hari indi shusho bafite hanze aha.

    Akomeza kandi avuga ko Rukundo Fabrice atari we wamubwiye ko amukunda ahubwo yabibwiwe n’inshuti ye Fabrice yari yatumye.

    Ati 'bwa mbere menya ko ankunda si we wabimbwiye, yatumye wa mushuti wacu nakubwiraga, arambwira ngo uriya musore aragukunda, mpita mubwira ngo mbabarira kuko numvaga nta shaka kujya mu bintu by’inkundo, akambwira ngo nyamara aritonda wabitekerezaho.'

    Bakomeje kuvugana, nyuma bisanga byaje kuvamo urukundo, gusa ngo yari afite impungenge z’uburyo azakundana n’umuntu bigana.

    Ikindi kintu cyakundaga kugaruka mu mutwe we ni uburyo agiye gukundana n’umukinnyi kandi batavugwaho neza, akibaza ko na we bigiye kumubaho.

    Rukundo Fabrice avuga ko ikintu cyamukuruye kuri uyu mukobwa ari uko yasanze ari umukobwa mwiza kandi utuje.

    Ati 'Turi kumwe mu ishuri nabonaga ari umukobwa witonda, ntabwo yasarugurikaga kandi ni mwiza navuga ko ari ibyo byankuruye kuko navugaga ko nshaka kujya mu rukundo n’umukobwa utuje kandi mwiza, ibyo akenshi nibyo bikurura abahungu.'

    Ikintu cyamuteraga ubwoba ni uko yashoboraga kurakaza uyu mukobwa akisanga bashwanye kuko ari umukobwa urakara cyane.

    Ati 'Ikintu cyanteraga ubwoba kuri Emelyne ni uko nakwisanga nashwanye na we cyangwa nakoze ikintu kimurakaza kuko ari mu bantu ba mbere barakara cyane kandi iyo arakaye bisaba imbaraga kugira ngo asubire uko yari ameze, rero nkabyirinda.'

    Fabrice kandi avuga ko urukundo rwabo ataruhaga amahirwe ko ruzagera kure kuko bari ku ntebe y’ishuri nta mafaranga bafite kandi hari abantu bashobora kuza kumutereta bakumumutwara ariko ashimira Imana ko byarangiye babanye.

    Emelyne avuga ko na we abamuteretaga bataburaga kandi yareba agasanga ntaho bizagera yibaza ukuntu bakigana kandi bakazasoza bagafatisha, yaje gufata umwanzuro wo kubiha umwanya kuko n’ubundi bari ku ntebe y’ishuri, bagize amahirwe bavuye ku ntebe y’ishuri barakomezanya.

    Fabrice na Emelyne ni bamwe mu bavuzwe mu mpera za 2019 bitewe n’uburyo uyu musore yasabye iyi nkumi ko bazabana, yatereye ivi muri Kigali.

    Hari tariki ya 1 Ugushyingo 2019 ku mukino w’intoranywa (All Star Game), ni bwo yafashe umwanzuro wo kumusaba ko yazamubera umugore, ni igitekerezo cyaje agihamagarwa.

    Ati 'kiriya gitekerezo cyaje umunsi baduhamagara batubwira ko tugomba kwitabira All Star Game, baduhamagaye ku Cyumweru, mbitekereza ku wa Mbere, kuko byari no muri gahunda zanjye, ndavuga ngo iki nicyo gihe cyiza. Umuntu wa mbere nabibwiye ni inshuti yanjye ubu ntikiba mu Rwanda arambwira ngo uri umusazi mu mutwe, kuko banzi ncecetse bumvaga ntabikora, nabigumanye muri njye nkomeza kubitegura.'

    Habuze gato ngo iyi gahunda ipfe kuko Emelyne yari yanze gukora ibyo yari yasabwe na Fabrice wari mu irushanwa rya Slum Dunk aho yari yamubwiye ko agomba kumusimbuka undi akabyanga.

    Ati 'hashize iminsi nibwo nabibwiye wa mushuti wacu ngo amfashe Emelyne kuko yari yabyanze, nari namubwiye ko ngomba kuba ndi muri Slum Dunk kandi ngomba kuzamusimbuka, arabyanga ngo ntiyaza mu bantu bangana kuriya naje kubwira ya nshuti ye nabwiye bwa mbere ko kumukunda ngo amfashe kuko yari yabyanze, ni we wabimwuvishije na we aza kubyemera. Ku ruhande rwanjye ni njye n’umutoza wantoje muri Equity Bank twari tubizi.'

    Emelyne avuga ko yari yabyanze
    'Yarambwiye ngo ndi mu irushanwa kandi ngomba kugusimbuka, ngo ukansimbuka kubera iki se? ngo Dunk yo gusimbuka batanga amanota kandi batanga ibihembo, nti se kuki ari njye ushaka gusimbuka, ngo kuko uri umukunzi wanjye naba nkoze akantu gatandukanye, abakinnyi benshi barakuzi n’abashuti barakuzi barahita basakuza bimpeshe amanota, ndavuga nti reka reka, Arena yuzuye? Ubwo se sitaye, ndabyanga.'

    'Byageze ku wa Kane nabyanze, wa mushuti wanjye arampamagara ambaza impamvu nanze ko ansimbuka, ndamubwira nti rero njyewe rwose njyewe ziriya camera ni nyinshi, abantu ni benshi, ubwo ansimbutse nkagwa? Arambwira ngo urimo gukora amakosa, akweretse ko akwishimiye akuzanye hariya hagati wowe urabyanze, ubwo nazana undi mukobwa uzafuha? Anyereka ingingo nzifata birangira byemeye.'

    Emelyne yakomeje avuga ko ari umuhango ni wabo mu rugo barebye kuko Fabrice bari bamuzi, umukino wanyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda, Fabrice agiye kujyaho bose bahise bajya kureba maze babona umukobwa wabo bamwambitse impeta, bose baramuhamagaye uwo mwanya ariko ntiyagira uwo yitaba bitewe n’uko yari agifite igihunga kinshi.

    Fabrice yavuze nta bwoba yari afite ko aza kumuhakanira imbere y’ibihumbi 10 muri Arena kuko urukundo rwabo rwari rumaze kugera ku yindi ntera, ubwoba yari afite ni uko atari kuza gusa.

    Nyuma y’umwaka umwe, tariki ya 10 Ukwakira 2020 baje no guhita bakora ubukwe ubu umuryango wabo ukaba waragutse aho bafite umwana w’umukobwa w’amezi 4.

    Umuryango waragutse nyuma y’urugendo rw’urukundo rwababereye rwiza

    Emelyne yari yanze ko Fabrice amusimbuka, byari gutuma umuhango wo kumwambika impeta na wo utaba

    Yamwambikiye impeta muri Kigali Arena imbere y’abantu ibihumbi 10

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/yamutumyeho-umuntu-ko-amukunda-guterera-ivi-muri-arena-byari-bigiye-gupfa-byinshi-ku-rukundo-rwa-fabrice-na-emelyne-video

  • Masudi yaburiye bagenzi be kuri shampiyona, ahamya ko nta munyezamu wa mbere Rayon Sports ifite #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Irambona Masudi Djuma avuga ko abantu badakwiye gukinisha iyi shampiyona ngo basuzugure amakipe asa n’aho ari mato kuko akomeye kandi yiteguye ndetse akaba yanatesha ayitwa makuru amanota.

    Yabitangaje nyuma y’umukino w’umunsi wa 5 baraye batsinzemo Etoile del’Est, aho yavuze ko bakwiye kureka ibintu by’imikino kuko iyi shampiyona ikomeye.

    Ati 'Reka mbabwire abantu bareke ibintu by’imikino, iyi shampiyona irakomeye (…), shampiyona irakomeye bareke kuvuga ngo ni Etoile del’Est sinzi ibiki, abantu bose baba biteguye, icy’igenzi ni uko twabonye amanota 3.'

    Kuva iyi shampiyona yatangira hagiye hagaragara ikintu gisa no gutungurana ku makipe amwe n’amwe yitwa ko ari makuru nk’aho Espoir FC yatsindiye Police FC i Kigali, Marines FC ihagama AS Kigali, Rutsiro itesha amanota Rayon Sports ziranganya.

    Masudi kandi yavuze ko kandi ikipe ye ya Rayon Sports nta munyezamu wa mbere wa ifite ko abo ifite basa n’abari ku rwego rumwe, bityo ko bagiye kujya bareka utsinze umukino agakomeza gukina akava mu izamu atsinzwe.

    Ati 'buri muntu afite amahirwe ye, akora ku myitoza ahubwo tuzakora buri muntu utsinze umukino nka Abouba (Bashunga) tuzamuha undi mukino, n’umukino wa Bugesera FC yawukinnye neza ariko hari ibintu byabaye undi mu myitozo amunyuraho arakina (Bonheur ni we wakinnye umukino wa APR FC).'

    Masudi Djuma kandi yavuze ko barimo kugerageza guha abakinnyi babo umwanya ku buryo nta kinyuranyo kigomba kubaho hagati y’ikipe ya mbere n’abasimbura.

    Masudi Djuma avuga ko shampiyona ikomeye idakwiye gusuzugurwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/masudi-yaburiye-bagenzi-be-kuri-shampiyona-ahamya-ko-nta-munyezamu-wa-mbere-rayon-sports-ifite

  • Amafoto – Imanizabayo Eric uzwi nka Radio yegukanye isiganwa ry'amagare ryavaga I Kigali ryerekeza mu Karere ka Gicumbi #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Ugushyingo 2021, Ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda FERWACY nibwo hakinwe irushanwa yari yateguye ryitabiriwe n'ibyiciro bitatu bitandukanye birimo abakuru mu bakobwa n'abahungu ndetse n'ingimbi .

    Ni isiganwa ryahuje abakinnyi bahagurutse mu mujyi Kigali berekeza mu Karere ka Gicumbi ho mu ntara y'Amajyaruguru y'u Rwanda.

    Mu Bagabo bahagurukiye kuri Kigali Arena banyura Kimironko, i Nyarutarama no ku Gisozi bazamukiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali babona kwerekeza I Gicumbi, aha Manizabayo Eric uzwi nka Karadiyo niwe watanzeyo abandi aho yakoresheje amasaha abiri, iminota 18 n'amasegonda 32 nyuma yo gusiganwa ku ntera y'ibilometero 93.

    Mu cyiciro cy'abagore bahagurikiye i Kagugu bakora ibilometero 60, umukinnyi wa Benediction ariwe Ingabire Diane niwe wabaye uwambere akoresheje isaha imwe n'iminota 57.


    Mu kiciro cy'ingimbi cyegukanywe na Niringiyimana Rachid wa Les Amis Sportifs wakoresheje amasaha abiri, iminota 19 n'amasegonda arindwi ku ntera y'ibilometero 71.

    Nyuma y'irisaganwa ryabaye kuri uyu wa gatandatu FERWACY irateganya andi marushanwa abiri azakinwa mbere y'uko umwaka wa 2021 urangira ndetse abakinnyi bagakomeza kwitegura Tour du Rwanda itegerejwe mu gihugu muri Gashyantare 2022.

    The post Amafoto — Imanizabayo Eric uzwi nka Radio yegukanye isiganwa ry'amagare ryavaga I Kigali ryerekeza mu Karere ka Gicumbi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-imanizabayo-eric-uzwi-nka-radio-yegukanye-isiganwa-ryamagare-ryavaga-i-kigali-ryerekeza-mu-karere-ka-gicumbi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-imanizabayo-eric-uzwi-nka-radio-yegukanye-isiganwa-ryamagare-ryavaga-i-kigali-ryerekeza-mu-karere-ka-gicumbi

  • Rayon Sports yatsinze Etoile de l'Est mu buryo butavuzweho rumwe #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yaherukaga gutsindwa na APR FC ibitego 2-1 yatsinze Etoile de l'Est igitego 1-0 mu buryo butavuzweho rumwe kubera uko iki gitego cyatsinzwe .

    Rayon Sports yashakaga kwiyunga n'abafana bayo nyuma yo kubatera agahinda ku mukino wa APR FC,yatsinze bigoranye Etoile de l'Est igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu.

    Rayon Sports yari yakoze impinduka nke mu bakinnyi yaherukaga gukoresha kuri APR FC,yafunguye amazamu ku munota wa 7 ku gitego cyatsinzwe na Manasse Mutatu.

    Iki gitego cyateje uburakari ku ruhande rwa Gicumbi FC kuko umupira wa Manace wakubise igiti cy'izamu udunda hasi uragaruka,umunyezamu wa Etoile de l'Est arawufata hanyuma umusifuzi yemeza ko umupira warenze umurongo.

    Yaba umutoza Camarade n'abakinnyi ntabwo bemeranyije kuri uyu mwanzuro wo kwemeza iki gitego.

    Mu gice cya mbere,umunyezamu Bashunga Abouba wari wabanje mu kibuga yafashe umupira abakinnyi ba Etoile de l'Est bamusabira ikarita itukura kubera ko yari yarenze umurongo we gusa umusifuzi yabiteye utwatsi.

    Uyu mukino waranzwe no kwitwara nabi kwa Etoile de l'Est itabashije gukoresha neza amahirwe menshi yabonye imbere y'izamu.

    Mu minota 6 y'inyongera,abakinnyi ba Etoile de l'Est barakariye cyane umusifuzi nyuma yo kubima penaliti ku mupira wari ugarujwe ukuboko n'umukinnyi wa Rayon Sports mu rubuga rw'amahina.

    Umutoza Camarade yagaragaje kutishimira imisifurire kuri uyu mukino w'umunsi wa 5 wa shampiyona.

    Rayon Sports igize manota 10 muri shampiyona mu gihe Etoile de l'Est ifite 3 iheruka gukura kuri Etincelles FC.

    Mu wundi mukino wabaye uyu munsi,Kiyovu Sports yatsinze Musanze FC igitego 1-0 cya Bigirimana Abedi,mu gihe AS Kigali irakira na Police FC.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yatsinze-etoile-de-l-est-mu-buryo-butavuzweho-rumwe-na-benshi

  • Rutahizamu w’Amavubi ukina muri Botswana agomba kubagwa #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ukina muri Botswana mu ikipe ya Township Rollers, Iradukunda Jean Bertrand agomba kubagwa imvune yo mu ivi yagize.

    Mu Kwakira 2021 nibwo uyu rutahizamu ukina usatira anyuze ku ruhande yerekeje muri iki gihugu aho yasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka 2.

    Uyu musore wari wagize intangiriro nziza muri iyi kipe yahise agira imvune yo mu ivi ry’iburyo.

    Uyu mukinnyi aheruka gukina umukino ikipe ya Township Rollers yatsinzemo BDF XI 2-0 tariki ya 10 Ugushyingo 2021, akaba yarinjiye mu kibuga asimbura.

    Nyuma nibwo yagize iyi mvune ndetse akaba yabwiye ISIMBI ko agomba kubagwa iyi mvune yo mu ivi mu minsi iri imbere ariko akaba ataramenya umunsi.

    Bertrand agomba kubagwa

    Iradukunda Jean Bertrand aheruka gukina umukino wa BDF XI

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-w-amavubi-ukina-muri-botswana-agomba-kubagwa

  • Ubutumwa Masudi Djuma yageneye abafana n’abakunzi ba Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Irambona Masudi Djuma yasabye abakunzi b’iyi kipe kwihangana kuko barimo kubaka ikipe kandi bitewe n’ibimenyetso arimo kubona yizeye ko mu minsi mike izatanga ibyishimo.

    Ni nyuma y’umukino wa 4 wa shampiyona yatsinzwemo na APR FC 2-1.

    Uyu mutoza yavuze ko abizi neza intsinzwi zose zijya ku munota ariko na none bakwiye kubyemera kuko mu kubaka ariko bigenda.

    Ati “Ikintu cya mbere mbabwira turimo kubaka, ariko dufite amahirwe yo gutsinda indi mikino myinshi, ariko babyemere nta kundi byagenda, intsinzwi zose ndabizi ko bazishyira ku mutoza, ariko mu kubaka ntabwo wubaka iminsi 2.”

    Yasabye abafana kudacika intege ngo n’ubwo abakinnyi bafite bataramenya uburemere bw’iyi kipe ariko birimo kugenda biza.

    Ati “dutsinze APR FC dutsinzwe na Gicumbi byose ni kimwe. Icya mbere abakinnyi dufite ntibaramenya uburemere bw’iyi kipe. Abafana ntimucike intege urugendo ruracyari rurerure uburyo turimo gukina, abakinnyi barimo kugenda bamenyerana kandi bamenya agaciro k’iyi kipe.”

    Ni kenshi uyu mutoza yagiye yumvikana avuga ko abakinnyi Rayon Sports ifite batari ku rwego rwayo, ni mu gihe ariko na none abafana bo baba bumva bakeneye intsinzi mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubutumwa-masudi-djuma-yageneye-abafana-n-abakunzi-ba-rayon-sports

  • Real Madrid yabonye itike, PSG izamuka mu its… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu no ku wa Kabiri nibwo hakinwaga umunsi wa gatanu wa Champions League aho Manchester City na PSG zahise zibona tike ya 1/8 cya Champions League, ariko PSG yemera kugenda ari iya kabiri.

    Mbappe yongeye gutsinda ku mukino wa Manchester City 

    Mu itsinda D, Real Madrid yari yasuye Sheriff yayitsinze ibitego 3-0 naho Inter Milan itsinda Shskhtar ibitego bibiri ku busa, byatumye Real Madrid izamuka mu itsinda ari iya mbere nta mananiza.

    Mu itsinda A, Manchester City yari yatsindiwe iwayo, mu mukino ubanza, yaje kwihorera itsinda ibitego bibiri kuri kimwe. Leipzig yanyagiye Club Brugge ibitego bitanu ku busa. 

    Real Madrid nayo yabonye itike ya kimwe cya kane 

    Mu itsinda B, Liverpool  yabonye itike ya kimwe cy’umunani ku buryo bweruye aho batsinze FC Porto ibitego 2-0, Milan AC nayo yabonye amanota atatu ya mbere aho yatsinze Atletico Madrid igitego kimwe ku busa. Ubu Liverpool irarusha amanota 10 ikipe za kabiri arizo Porto, Milan, na Atletico Madrid irusha amanota 11.

    Aya niyo makipe amaze kuboa tike ya 1/8 cya Champions League uyu mwaka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111858/real-madrid-yabonye-tike-psg-izamuka-mu-itsinda-ari-iya-kabiri-111858.html

  • Masudi ati 'Umwaka ushize ntabwo Rayon Sports yari iriho' #rwanda #RwOT

    Hari nyuma yo gutsindwa umukino w’abakeba, aho baraye batsinzwe na APR FC 2-1.

    Ku ruhande rwe abona nta byacitse kuko avuga ko yatsinzwe no kuba abakinnyi be bataramenyerana, cyane ko bari mu rugamba rwo kubaka ikipe itari ihari, ahubwo bakishimiye ko hari abakinnyi byibuze babasha gukina.

    Ati “Reka mbabwire ikintu kimwe abanyarwanda batari bazi, tuvuye ku ikipe itari ihari, umwaka ushize nta Rayon Sports yari ihari, mu kubuka ikipe ntabwo wayubaka mu mezi abiri.”

    “Babyumve neza abantu bazi umupira barabizi, ahubwo ni amahirwe kuba twabonye abakinnyi bashobora gukina, ariko ushyiramo no guhuza, ntabwo byaza mu minsi ibiri.”

    Masudi Djuma, yizeye ko bitewe n’uko abona ikipe ye, mu minsi iri imbere izaba imeze neza kuko irimo kumenyerana.

    Ubwo yakoreshaga imyitozo ya mbere, Masudi Djuma yavuze ko ari bwo bwa mbere yabona Rayon Sports ifite abakinnyi batari ku rwego rwayo, ari nabwo yatangiye gukoresha igeragezwa bashaka abakinnyi ari naho bakuye bamwe mu bo bafite uyu munsi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Masudi-ati-Umwaka-ushize-ntabwo-Rayon-Sports-yari-iriho

  • Masudi Djuma yavuze ko APR FC yamutsinze kuko nta Rayon Sports yariho umwaka ushize #rwanda #RwOT

    Masudi Djuma utoza Rayon Sports, avuga ko ku ruhande rwe abona nta byacitse ngo kuko yatsinzwe no kuba abakinnyi be bataramenyerana, cyane ko ngo bari mu rugamba rwo kubaka ikipe itari ihari.

    Yagize ati: “Reka mbabwire ikintu kimwe Abanyarwanda batari bazi, tuvuye ku ikipe itari ihari, umwaka ushize nta Rayon Sports yari ihari, mu kubaka ikipe ntabwo wayubaka mu mezi abiri. Babyumve neza abantu bazi umupira barabizi, ahubwo ni amahirwe kuba twabonye abakinnyi bashobora gukina, ariko ushyiramo no guhuza, ntabwo byaza mu minsi ibiri.”

    Masudi Djuma ngo yizeye ko bitewe n’uko abona ikipe ye, mu minsi iri imbere izaba imeze neza kuko irimo kumenyerana.

    Ubwo yakoreshaga imyitozo ya mbere, Masudi Djuma yavuze ko ari bwo bwa mbere yabona Rayon Sports ifite abakinnyi batari ku rwego rwayo, ari nabwo yatangiye gukoresha igerageza ashaka abakinnyi arobanura bamwe mu bo bafite uyu munsi.

    Source : https://imirasire.com/?Masudi-Djuma-yavuze-ko-APR-FC-yamutsinze-kuko-nta-Rayon-Sports-yariho-umwaka

  • Ronaldinho amerewe nabi n'uwahoze ari umukunzi we ushobora kumusubiza muri gereza #rwanda #RwOT

    Amakuru aturuka muri Brazil avuga ko uyu mugabo w'imyaka 41 yategetswe kwishyura umwenda afitiye uyu wahoze ari umukunzi we Priscilla Coelho bitarenze ku ya 1 Ukuboza kugira ngo yirinde ko imitungo ye ifatirwa cyangwa se agasubizwa muri gereza.

    Umunyamategeko wa Priscilla, Bruno Medrado, yatangarije ikinyamakuru Extra cyo muri Brazil ati: 'Kugeza ubu agomba kwishyura.'

    Uyu mukinnyi wahoze akina umupira w'amaguru, yatawe muri yombi kandi afungirwa muri Paraguay umwaka ushize nyuma yo gufatirwa muri iki gihugu afite pasiporo mpimbano.Kuri ubu biravugwa ko ari i Dubai.

    Muri Gicurasi 2018, Ronaldinho yahatiwe guhakana ibyavugwaga ko yashakanye na Priscilla n'undi mugore witwa Beatriz Sousa icyarimwe.

    Ibi yabitangaje nyuma y'ikinyamakuru cyo muri Brazil cyavuze ko Ronaldinho agiye gushyingiranwa n'aba bombi mu birori byari kubera mu gace kitwa Barra da Tijuca mu mujyi wa Rio de Janeiro aho afite inzu.

    Uyu mukinnyi wabaye uwa mbere ku isi inshuro ebyiri, icyo gihe yagize ati: 'Ni ikinyoma gihambaye. Abantu bose bavuga kuri ibi ariko ntabwo ari ukuri. Ntabwo ngiye gushaka. '

    Nyuma y'umwaka umwe byaje kuvugwa ko Priscilla yatangiye gukundana na Ronaldinho ubwo yakinaga mu ikipe yo muri Belo Horizonte, Atletico Mineiro, yasabaga amafaranga umukunzi we wari umuherwe utunze amamiliyoni.

    Byamenyekanye ko uyu mukobwa yahabwaga amafaranga agera ku mapawundi 13.500 buri kwezi yo kumutunga nyuma y'uko inkiko zibitegetse Ronaldinho.

    Ronaldinho na murumuna we Roberto de Assis Moreira basubiye muri Brazil mu mpera za Kanama umwaka ushize nyuma yo kumara amezi atandatu muri gereza yo muri Paraguay.

    Gusubira kw'aba bagabo muri Brazil byaje nyuma y'amasaha 24 babwiwe ko batazaburanishwa kubera ikibazo cya pasiporo mpimbano nyuma y'akazi gakomeye kakozwe n'umwunganizi wabo.

    Roberto yarekuwe nyuma yo kwiyemerera icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano maze akatirwa igifungo gisubitse.

    Aba bavandimwe bategetswe kwishyura hafi ibihumbi 153.000 by'amapawundi nk'indishyi, Ronaldinho akaba yaragombaga kwishyura ibihumbi 68.000, na murumuna we agatanga asigaye.



    Ronaldinho amerewe nabi n'uwahoze ari umukunzi we

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ronaldinho-amerewe-nabi-n-uwahoze-ari-umukunzi-we-ushobora-kumusubiza-muri