Tag: Imikino

  • Igitego cya Byiringiro Lague ntikibashije kugeza APR FC mu matsinda ya CAF Confederation Cup #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cya Byiringiro Lague ntikibashije kugeza APR FC mu matsinda ya CAF Confederation Cup ni nyuma y’uko RS Berkane yabatsinze 2 ikabasezerera ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

    APR FC yari yasuye RS Berkane mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya nyuma rya CAF Confederation Cup, ni umukino wabereye kuri Stade Municipal de Berkane.

    Ni umukino amakipe yombi yagiye gukinayaranganyirije i Kigali 0-0, APR FC yari ibizi ko kugira ngo igere mu matsinda igomba gutsinda uyu mukino cyangwa bakanganya birimo ibitego.

    Umukino watangiye ubona RS Berkane nk’ikipe iri mu rugo ishaka igitego hakiri kare ariko amahirwe yabonye ubwugarizi bwa APR FC n’umunyezamu Ishimwe Pierre bababera ibamba.

    APR FC yakinaga umukino wayo ituje ndetse igerageza kubaka uburyo bw’igitego ariko babanza kugorwa no kubyaza umusaruro amahirwe babonye.

    APR FC niyo yafunguye amazamu mbere ku munota wa 45 ku gitego cyatsinzwe na Byiringiro Lague amaze gucenga ubwugarizi bwa RS Berkane, ni ku mupira yari ahawe na Mugunga Yves.

    Mu gice cya kabiri RS Berkane yaje yariye karungu maze icurika ikibuga ishaka kwishyura.

    Umutoza Florent Ibenge wa RS Berkane yagiye akora impinduka zitandukanye ashyiramo abasore nka Chama Clatous n’abandi, izi mpinduka zatanze umusaruro kuko bashyize igitutu kuri APR FC kugeza ku munota wa 66 ubwo babonaga igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Najji Larbi.

    RS Berkane yakomeje gushaka igitego cya kabiri maze ku munota wa 76 iza kukibona gitsinzwe na Mohammed Aziz ku mupira wahinduwe imbere y’izamu, Prince akawukuraho ariko akabura umufasha maze ugasanga Aziz aho ahagaze agahita awohereza mu rushundura.

    Ku munota wa 84 APR FC yakoze impinduka 3, Byiringiro Lague watsinze igitego, Mugunga Yves na Mugisha Gilbert bavuye mu kibuga hajyamo Nsanzimfura Keddy, Nshuti Innocent na Ishimwe Anicet.

    RS Berkane yakomeje gushaka uko yabona igitego cya 3 ndetse ibona n’amahirwe ariko umunyezamu Ishimwe Pierre abyitwaramo neza umukino urangira ari 2-1, RS Berkane igera mu matsinda ya CAF Confederation Cup isezereye APR FC ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

    APR FC bigoranye isezerewe na RS Berkane

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/igitego-cya-byiringiro-lague-ntikibashije-kugeza-apr-fc-mu-matsinda-ya-caf-confederation-cup

  • APR FC yasezerewe igeze ku muryango w'amatsinda ya CAF Confederations Cup #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yananiwe kugera mu matsinda ya CAF Champions League nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wo mu ijonjorarya gatatu rya [rya nyuma] ryo kwerekeza mu matsinda y'iryo rushanwa.

    Muri uyu mukino wabereye kuri Stade Municipal de Berkane,APR FC yagerageje kwitwara neza ariko igice cya kabiri nticyayoroheye.

    APR FC yasabwaga gutsinda cyangwa kunganya ibitego kugira ngo igere mu matsinda ya CAF Confederation Cup cyane ko mu mukino ubanza warangiye ari 0-0,yananiwe guhagarara ku gitego 1-0 yabashije gutsinda igice cya mbere kigiye kurangira.

    APR FC yarangije igice cta mbere itsinze RS Berkane igitego 1-0 cyinjijwe na Byiringiro Lague wacenze myugariro w'iyi kipe yo muri Maroc yinjira mu rubuga rw'amahina,aroba umuzamu bari basigaranye.

    Icyakora iki gitego cyaje kuremerera APR FC kuko yashatse kukirinda ariko abasore ba Berkane bari bariye karungu barayisatira cyane.

    Ku munota wa 67,RS Berkane yishyuye ku gitego ibifashijwemo na Larbi Naji nyuma y'umwanya munini iri imbere y'izamu rya APR FC.

    Ku munota wa 75,RS Berkane yasatiraga cyane APR FC,yabonye igitego cya 2 cyatsinzwe na Mohammed Aziz nyuma y'umupira wakaswe na mugenzi we imbere y'izamu,umunyezamu Ishimwe Pierre awukuraho ujya inyuma y'urubuga rw'amahina usanga uyu Aziz wari wenyine arihengeka atera mu izamu ishoti rikomeye,umupira werekeza mu rushundura.

    APR FC yabonye coup Franc nziza inyuma gato y'urubuga rw'amahina, yashoboraga gutuma yishyura nyuma y'ikosa ryakorewe kuri Lague ariko Ombolenga ayitera nabi ica hejuru.

    Ku munota wa 89,RS Berkane yabuze igitego cyabazwe ubwo Youssef El Fahli yasigaranaga n'umunyezamu Ishimwe,amutere ishoti uyu munyezamu akuramo umupira.

    Kimwe na AS Kigali misiyo yo kugera mu matsinda mu mikino ya CAF iranze ubwo n'ukurwana no kwitwara neza muri shampiyona kugira ngo zizongere kwitabira muri 2022-2023.Ikipe ya RS Berkane yerekeje mu matsinda.

    APR FC yasezerewe muri iki cyiciro aho isabwa kugaruka mu Rwanda igakina ibirarane 4 ifite muri shampiyona.

    Abakinnyi 11 APR FC yari yabanje mu kibuga:

    Ishimwe Pierre
    Niyomugabo Claude
    Buregeya Prince
    Nsabimana Aimable
    Fitina Ombalenga
    Ruboneka Jean Bosco
    Rwabuhihi Aime Placide
    Manishimwe Djabel
    Mugisha Gilbert
    Mugunga Yves
    Byiringiro Lague

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yasezerewe-igeze-ku-muryango-w-amatsinda-ya-caf-confederations-cup

  • Rayon Sports yongeye kuba insina ngufi imbere ya Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kujya mu bihe bibi muri shampiyona y'u Rwanda kuko yatsinzwe na mukeba wayo Kiyovu Sports ibitego 2-0 bituma ikomeza gutera umugongo igikombe cya shampiyona.

    Rayon Sports iheruka kunganya na Espoir FC bigoranye ibitego 2-2,yatsinzwe na mukeba wayo Kiyovu Sports mu mukino w'umunsi wa 7 wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

    Kiyovu Sports yari yagaruye Emmanuel Arnold Okwi na Muzamiru Mutyaba bari bamaze iminsi badakina kubera ikibazo cy'uburwayi.

    Kiyovu Sports yafunguye amazamu ku munota wa 18 ku gitego cyatsinzwe na Ishimwe Kevin ku ikosa ry'umunyezamu Hakizimana Adolphe wasohotse nabi akihera umupira uyu rutahizamu w'urucaca.

    Ku munota wa 26, Hakizimana Adolphe yakuyemo umupira ukomeye wa Okwi kuri kufura yari ateye ku ikosa ryari rimukorewe.

    Ku munota wa 41, Kevin Muhire yongeye guhusha igitego cyabazwe, ni nyuma y'umupira mwiza yahinduriwe na Youssef ariko ateye mu izamu n'umutwe unyura hejuru yaryo. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

    Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka 2, Iranzi Jean Claude na Manace Mutatatu bavuyemo hinjiramo Mujyanama na Niyonkuru Sadjati.

    Ku munota wa 58, Sadjati yateye ishoti rikomeye mu izamu rya Kiyovu Sports ku mupira wari uturutse muri koruneri ariko Kimenyi Yves uwusubiza muri koruneri.

    Ku munota wa 64, Kiyovu Sports yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Emmanuel Okwi ku mupira yari ahawe na Benedata Janvier.

    Rayon Sports idahagaze neza,yananiwe no kubona igitego mu izamu rya Kiyovu Sports birangira itsinzwe na mukeba wayo wa kabiri nyuma ya APR FC yayitsinze ibitego 2-1.

    Umutoza Masudi Djuma wa Rayon Sports akomeje kwitwara nabi kuko mu mikino 7 yakinnye muri iyi shampiyona,yabonye amanota 11 kuri 21 yashobokaga.

    Imikino 3 yikurikiranya irashize Rayon Sports itabasha gutsinda Kiyovu Sports muri Shampiyona, byaherukaga hagati ya 2010 na 2012.

    Indi mikino yabaye:

    FC Marines 2-6 FC Bugesera
    Gasogi United 0-0 Espoir FC


    Urutonde rwa shampiyona

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yongeye-kuba-insina-ngufi-imbere-ya-kiyovu-sports

  • Botswana: Rutahizamu wAmavubi uheruka kuvuni… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu tariki ya 03 Ukuboza 2021, nibwo Iradukunda Bertrand yatangaje ko yamaze kubagwa imvune yagize mu ivi ndetse bikaba byagenze neza aho ategereje gukira akabona kugaruka mu kibuga.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Bertrand yasangije abamukurikira ifoto aryamye kwa muganga afite ibipfuko ku ivi ry'iburyo, yandika amagambo ashimira ikipe ye.

    Bertrand utaramara igihe muri Township Rollers, agiye kumara igihe kirekire adakina kubera iyi mvune yo mu ivi yagize mu kwezi gushize.

    Mu Ukwakira 2021 nibwo uyu rutahizamu ukina usatira anyuze ku ruhande yerekeje muri iki gihugu, aho yasinyiye iyi kipe amasezerano y'imyaka 2 avuye muri Gasogi United yakiniraga.

    Bertrand yashakaga kwemeza abatoza kugira ngo abone umwanya uhoraho wo kubanza mu kibuga, ariko yahise agira imvune yo mu ivi ry'iburyo rigiye gutuma amara igihe kirekire hanze adakina.

    Uyu mukinnyi aheruka gukina umukino ikipe ya Township Rollers yatsinzemo BDF XI 2-0 tariki ya 10 Ugushyingo 2021, akaba yarinjiye mu kibuga asimbura.

    Ntabwo haratangazwa igihe uyu mukinnyi azagarukira mu kibuga, ariko iyi mvune ishobora gutuma amara ibyumweru hagati ya 5-8 adakina cyangwa bikiyongera bitewe n'ubukana bwayo.

    Iradukunda Bertrand wagize ikibazo mu ivi yabazwe

    Byitezwe ko Bertrand azamara igihe kirekire hanze y’ikibuga

    Bertrand akunze kwitabazwa mu ikipe y’igihugu Amavubi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112188/botswana-rutahizamu-wamavubi-uheruka-kuvunika-yabazwe-amafoto-112188.html

  • Jimmy Mulisa yahawe amasezerano mashya muri AS Kigali #rwanda #RwOT

    Jimmy Mulisa wari umutoza wungirije muri AS Kigali, yamaze guhabwa amasezerano mashya aho binyuze muri fondasiyo ye (Umuri Foundation) agiye kujya ashaka abana bakiri bato bajya mu irerero rya AS Kigali ndetse no kubakurikirana.

    Muri Nyakanga 2021 nibwo Jimmy Mulisa yagizwe umutoza wungirije wa AS Kigali yarimo yitegura gukina imikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup.

    Amakuru ISIMBI yari ifite ni uko n’ubundi uyu mutoza yaje gufasha AS Kigali kuko mu mikino Nyafurika umutoza wungirije agomba kuba afite License B, Mutarambirwa Djabir umutoza wungirije wa AS kigali adafite.

    Umunyamabanga wa AS Kigali, Gasana Francis yabwiye ISIMBI ko Jimmy Mulisa yavuye ku ntebe y’ubutoza ya AS Kigali ariko azakomeza gukorana n’iyi kipe.

    Ati 'Jimmy Mulisa twatandukanye ku mwanya w’umutoza wungirije ariko ntabwo twatandukanye muri AS Kigali, kubera ko twagiranye amasezerano fondasiyo ye ko agiye kujya ashakisha impano, abana akuyemo beza akabazana mu irerero rya AS Kigali, amasezerano avuga ko uwo mwana agomba no kumukurikirana mu irerero, intego yacu ni ukuzamura impano z’abanyarwanda, urumva aracyari muri AS Kigali yikorera anadukorera.'

    Akomeza avuga ko bahisemo gukorana na we muri ubu buryo kuko ari umutoza uzi umupira, uzi gushaka impano kandi akaba ari na wo mushinga na we afitemo, umwana azajya ava mu irerero rya AS Kigali ajya mu ikipe nkuru cyangwa anatangwe ahandi, amafaranga azajya agurwa impande zombi hari ijanisha zazajya zifata.

    Gasana Francis yavuze kandi ko bazajya batera uyu mutoza inkunga mu buryo bw’amafaranga kuko ari cyo kintu akeneye.

    Ati 'twe ni amafaranga tuzamuha ntabwo ari ibikoresho, kuko amafaranga niyo aba akeneye kuko uwo mwana naza mu myitozo azaba anakeneye amazi n’ibindi.'

    Jimmy Mulisa wabaye umutoza mu Rwanda aho yatoje amakipe arimo Sunrise FC na APR FC, yatangije Umuri Foundation irimo na Umuri Academy aho agenda ashaka abana bafite impano akabahuriza hamwe, icyiciro yari agezeho ni icyo gukura ku mihanda abana bafite impano yo gukina umupira w’amaguru bakaba bayibyaza umusaruro.

    Ntakiri umutoza wungirije wa AS Kigali

    Basinyanye amasezerano mashya binyuze muri Umuri Foundation ye

    Ashaka impano z’abakiri bato

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jimmy-mulisa-yahawe-amasezerano-mashya-muri-as-kigali

  • Umutoza yitabye Imana yishimira igitego cyo ku munota wa nyuma #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe ya El Magd mu cyiciro cya kabiri mu Misiri, Adham El-Selhedar, yaraye yitabye Imana igihe yishimiraga igitego ikipe ye yari itsinze cyayihesheje amanota 3.

    Ni umukino wabaye ku munsi w’ejo hashize aho iyi kipe yari yakiriye Al-Zarka mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Misiri.

    Iyi kipe yari ku mwanya wa nyuma yarwanaga no kureba ko yawuvaho, iminota 90 y’umukino yarangiye ari 0-0, yaje kubona igitego cy’intsinzi ku munota wa 2 w’inyongera ibintu byashimishije cyane umutoza wayo, Adham El-Selhedar akishimira iki gitego agahita ahera umwuka.

    Yahise yihutanwa kwa muganga aho yajyanywe mu bitaro bya Al-Amriya ariko ntibabasha kuramira ubuzima bwe kuko byari byarangiye, abaganga bavuze ko yafashwe n’umutima igihe yishimiraga iki gitego.

    Umutoza Adham El-Selhedar yitabye Imana yishimira igitego

    Yahise ajyanwa kwa muganga ariko ntibagira icyo bamufasha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-yitabye-imana-yishimira-igitego-cyo-ku-munota-wa-nyuma

  • Agahinda kuri Yannick Mukunzi wagize umwaka wirabura, umukino wamubabaje #rwanda #RwOT

    Uretse imvune ikomeye yagize mu mpera za shampiyoma, umwaka w’imikino kuri Yannick Mukunzi ntabwo wageneze neza kuko ikipe ye ya Sandvikens IF ku munota wa nyuma yabuze amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya kabiri.

    Wari umwaka w’imikino batangiye neza kugeza ku mikino ibanza irangiye, mu mikino yo kwishyura niho bagiye batakaza bya hato na hato kugeza babuze amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro kabiri muri Sweden nk’intego bari batangiranye.

    Iyi kipe yari ifite intego zo kuzamuka mu cyiciro cya kabiri, yaje gusoza ku mwanya wa 3 n’amanota 58, Dalkurd ya kabiri ifite 62 mu gihe Brommapojkarna ya mbere ari nayo yazamutse yari ifite 74.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Yannick Mukunzi avuga ko nabo byabababaje gusigara kuko ari ntego bari batangiranye kandi byashobokaga.

    Ati ” Imikino ibanza yo twari tumeze neza ahubwo retour niyo yadutonze dutakaza imikino myinshi kandi twari dukwiriye kuba twayitsinda ikaba ari yo ntandaro yaje gutuma dutakaza umwanya wacu ntitwagira amahirwe yo kuzamuka.”

    Umukino watumye bava ku cyizere cyo kuzamuka ni umukino yavunikiyemo aho avuga ko wababaje cyane nk’ikipe kuko bagombaga kuwutsinda.

    Ati “Ikindi umukino watubabaje cyane ni umukino twakinnye akaba ari na wo navunikiyemo, uyo mukino twari dufite amahirwe yo kuwutsinda 100/100 ariko na wo turawutakaza kandi byoroshye akaba ari na wo watumye dusigara kumwanya wa gatatu.”

    Uyu mukino ni umukino batsinzwemo na Täby FC 3-1 mu mpera z’Uwakira, akaba yaragiriyemo imvune ikomeye yo mu ivi ubu akaba ategereje kubagwa.

    Yannick Mukunzi amaze imyaka 3 akinira ikipe ya Sandvikens IF muri Sweden, bakaba barimo bagerageza kuzamura iyi kipe mu cyiciro cya mbere ariko ntibirabakundira.

    Umwaka w’imikino ntabwo wagenze neza kuri Yannick Mukunzi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/agahinda-kuri-yannick-mukunzi-wagize-umwaka-wirabura-umukino-wamubabaje

  • Komisiyo y’imisifurire muri FERWAFA yahagaritse abasifuzi barindwi ku bera amakosa bakoze #rwanda #RwOT

    Itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa FERWAFA rigira riti:

    Inama ya Komisiyo y’imisifurire ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Ugushyingo 2021 yiga ku myitwarire ya bamwe mu bayobozi b’imikino (abasifuzi n’abakomiseri) mu marushanwa atandukanye ategurwa na FERWAFA maze ifata imyanzuro ikurikira :

    1. SEBAHUTU Yussuf : Komisiyo yasanze SEBAHUTU Yussuf wari Komiseri w’umukino wa Shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu bagore wahuje IPM WFC na GATSIBO WFC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika amezi atandatu (6) uhereye umunsi yamenyesherejweho uyu mwanzuro.

    2. MUNYANEZA Jean Paul : Komisiyo yasanze MUNYANEZA Jean Paul wari Komiseri w’umukino wa Shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu bagore wahuje KAYONZA WFC na NASHO WFC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika amezi atandatu (6) uhereye umunsi yamenyesherejweho uyu mwanzuro.

    3. NSABIMANA Céléstin : Komisiyo yasanze NSABIMANA Céléstin wari umusifuzi wa kane ku mukino wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo '’Primus National League” wahuje Rayon Sports FC na Etoile de l’Est FC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bibiri (2) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    4. MUNEZA Vagne : Komisiyo yasanze MUNEZA Vagne wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo '’Primus National League” wahuje Rayon Sports FC na Etoile de l’Est FC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bitatu (3) bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    5. RUHUMURIZA Justin : Komisiyo yasanze RUHUMURIZA Justin wari umusifuzi wa kabiri wungirije ku mukino wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo '’Primus National League” wahuje Police FC FC na Gorilla FC wabaye tariki ya 22 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bine (4) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    6. NSABIMANA Claude : Komisiyo yasanze NSABIMANA Claude wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo '’Primus National League” wahuje Police FC FC na Gorilla FC wabaye tariki ya 22 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bibiri (2) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    7. MULINDANGABO Moïse : Inama ya Komisiyo y’imisifurire yateranye ku itariki ya 25 Ugushyingo 2021 yasanze MULINDANGABO Moïse wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo '’Primus National League” wahuje Rayon Sports FC na Bugesera FC wabaye tariki ya 20 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bitatu (3) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    Komisiyo y’imisifurire yafashe ibi byemezo igendeye ku itegeko rigenga imisifurire mu FERWAFA mu ngingo ya karindwi (7) igika cya makumyabiri na rimwe (21).

    FERWAFA iboneyeho kumenyesha abanyamuryango bayo ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye b’umupira w’amaguru ko itazihanganira amakosa y’imisifurire ayo ari yo yose kandi ko izakomeza gushyira imbaraga mu kongerera ubumenyi n’ubushobozi abasifuzi mu byiciro byose mu Rwanda.

    Source : https://imirasire.com/?Komisiyo-y-imisifurire-muri-FERWAFA-yahagaritse-abasifuzi-barindwi-ku-bera

  • Abasifuzi 5 bahagaritswe, abakomiseri 2 bahagarikwa amezi 6 #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryamaze guhagarika abasifuzi 5 kubera amakosa bakoze ku mikino itandukanye ndetse n’abakomiseri 2.

    Kuva uyu mwaka w’imikino wa 2021-2022 watangira, amwe mu makipe yagiye yinubira imisifurire, aho bamwe bavugaga ko hari ibyemezo bagiye bafata bidakwiye.

    Bakaba bahagaritswe bishingiye ku myanzuro y’inama ya komisiyo y’imisifurire muri FERWAFA yateranye mu kwezi gushize.

    Nk’uko umunyamabanga w’umusigire wa FERWAFA, Iraguha David yabyemereye ISIMBI, yavuze ko aba basifuzi n’abakomiseri bahanwe bitewe n’amakosa bakoze ku mikino itandukanye.

    Ati “nibyo bahanwe. Ni amakosa bagiye bakora ku mikino itandukanye. Hari aho wasangaga nk’umukino watangiye kandi hari ibikibura, usanga watangiye utujuje ibisabwa. Nta ruswa irimo rwose, ni akosa asanzwe.”

    Abakomiseri bahanwe ni; Sebahutu Yussuf yahagaritswe kubera amezi 6 kubera amakosa yakoze ku mukino wa IPM WFC na Gatsibo WFC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021.

    Munyaneza Jean Paul wari Komiseri w’umukino wa Shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu bagore wahuje Kayonza WFC na Nasho WFC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika amezi atandatu (6)

    Mu basifuzi, Komisiyo yasanze Nsabimana Céléstin wari umusifuzi wa kane ku mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo “Primus National League” wahuje Rayon Sports FC na Etoile de l’Est FC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bibiri (2) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    Komisiyo yasanze Muneza Vagne wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo “Primus National League” wahuje Rayon Sports na Etoile de l’Est wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bitatu (3) bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    Undi musifuzi ni; Ruhumuriza Justin wari umusifuzi wa kabiri wungirije ku mukino wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo “Primus National League” wahuje Police FC na Gorilla FC wabaye tariki ya 22 Ugushyingo 2021 yakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bine (4) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    Nsabimana Claude wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo “Primus National League” wahuje Police FC na Gorilla FC wabaye tariki ya 22 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bibiri (2) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    Inama ya Komisiyo y’imisifurire yateranye ku itariki ya 25 Ugushyingo 2021 yasanze Mulindangabo Moïse wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo “Primus National League” wahuje Rayon Sports na Bugesera FC wabaye tariki ya 20 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bitatu (3) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    Nsabimana Celestin (wambaye ikoti) na Vagne basifuye umukino wa Rayon Sports na Etoile del’Est bahagaritswe

    Mulindangabo Moise wasifuye umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports yahagaritswe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abasifuzi-5-bahagaritswe-abakomiseri-2-bahagarikwa-amezi-6

  • Ku karubanda, Cristiano yemeje ko Messi yibiw… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko Lionel Messi ashyikirijwe umupira wa zahabu 'Ballon d'Or 2021', ntabwo abakunzi b'umupira w'amaguru mu bice bitandukanye by'Isi bigeze bemeranya kuri iki cyemezo, kuko benshi bashinje abategura iki gihembo kucyibira Messi kuko cyari gikwiye umunya-Pologne ukinira Bayern Munich, Robert Lewandowski.

    Nyuma y'impaka ndende zabereye ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro bitandukanye, byagarukaga ku mukinnyi wari ukwiye guhabwa Ballon d'Or 2021, haje kuvamo guterana amagambo hagati y'abafana bari bariye karungu kubera ibyakozwe n'abategura iki gihembo bashinjwe kucyibira uyu munya-Argentine.

    Na Messi ubwe, mu ijambo yavuze nyuma yo gushyikirizwa Ballon d'Or ya karindwi mu buzima bwe, yavuze ko igihembo cy'uyu mwaka atari agikwiye kuko cyari guhabwa Lewandowski wigaragaje cyane kumurusha.

    Messi yegukanye Ballon d'Or ye ya karindwi mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 29 Ugushyingo, arushije Lewandowski bari bahanganye amajwi 33.

    Nyuma y'ibitekerezo byinshi byatanzwe n'abakunzi b'umupira w'amaguru ku Isi, ahanini byagarukaga kuri iki gihembo cyahawe Messi, umwe muri bo yanyuze ku rukuta rwe rwa Instagram yandika amagambo yatumye ku mbuga nkoranyambaga haba umutingito.

    Uyu mufana yavuze ko Messi yibiwe Ballon d'Or inshuro ebyiri zikurikiranya, harimo iy'umwaka ushize wa 2019 yahawe kandi byaragaragariraga buri wese ko yari iya Cristiano Ronaldo, ndetse n'iyuyu mwaka yari ikwiye guhabwa Lewandowski gusa bigatungura benshi ubwo yashyikirizwaga Messi.

    Uyu mufana yavuze ko gutanga ibihembo ku bantu batabikwiye byica ibyishimo by'abafana, yongeraho ko uretse ibyo bihembo Cristiano azahora ari uwa mbere mu mateka y'umupira w'amaguru.

    Ntabwo Cristiano yigeze arya indimi kuko yahise asubiza uyu mufana, amwereka ko ibyo yavuze ari ukuri ndetse bemeranywa.

    Mu kumusubiza Cristiano yagize ati 'Facts' mu Kinyarwanda bishatse gusobanura ngo' Ni ukuri'.

    Iki gisubizo cya Cristiano cyatumye ku mbuga nkoranyambaga bataramira kuri Ballon d'Or Messi aheruka kwegukana, bavuga ko yayibiwe atari ayikwiye ahubwo yagombaga guhabwa Robert Lewandowski.

    Cristiano Ronaldo wegukanye Ballon d'Or 5, yagize amajwi 178, asoza ku mwanya wa gatandatu mu bihembo by'uyu mwaka.

    Uretse gufasha Argentine kwegukana igikombe cya Copa America 2021, nta kindi gikorwa cy'agatangaza Messi yakoze, ari nabyo benshi bashingiraho bemeza ko atari akwiye guhabwa Ballon d'Or y'uyu mwaka.

    Lewandowski watsinze ibitego 50 mu mikino 44 yakinnye muri uyu mwaka, niwe benshi bahurizaho ko yari akwiye guhabwa Ballon d'Or 2021.

    Nyuma yo guhabwa iki gihembo nawe ubwe yabonaga adakwiye, Lionel Messi yasabye abagitegura ko bamwemerera akagiha Lewandowski ugikwiye.

    Cristiano yemeranyije n’umufana wavuze ko Messi yibiwe Ballon d’Or

    Messi yegukanye Ballon d’Or ya Karindwi itaravuzweho rumwe

    Abakunzi benshi b’umupira w’amaguru ku Isi bemeza ko igihembo cy’uyu mwaka cyari gikwiye guhabwa Lewandowski

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112119/ku-karubanda-cristiano-yemeje-ko-messi-yibiwe-ballon-dor-ubugira-kabiri-harimo-niyuyu-mwak-112119.html