Tag: Imikino

  • Tour du Rwanda yagarutse ku nshuro yayo ya ga… – #rwanda #RwOT

    N'ubwo ibintu bitoroshye kubera icyorezo cya coronavirus, biteganijwe ko ku nshuro ya 14  mu Rwanda hagiye kongera kubera isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda (Tour du Rwanda 2022).

    Iri siganwa rizitabirwa n'amakipe 19 arimo amakipe y'ibihugu, amakipe y'ababigize umwuga, ndetse n'ikipe imwe ikina amasiganwa akomeye ku isi.

    Ni isiganwa rizakinwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19 nk'uko byagenze umwaka ushize, aho uduce twose tw'irushanwa amakipe azajya akina akarara mu mujyi wa Kigali ahari Hotel zizaba zateguwe.

    Gahunda uko izaba iteye

    Ku Cyumweru tariki 20/02/2022, Kigali-Kigali Arena (gusiganwa umuntu ku giti cye), 4 km ITT)

    Ku wa Mbere tariki 21/02/2022 Kigali-Rwamagana (148,3 km)

    Ku wa Kabiri tariki tariki 22/02/2022, Kigali-Rubavu, (152 km)

    Ku wa Gatatu tariki tariki 23/02/2022, Kigali-Gicumbi (124,3 km)

    Ku wa Kane tariki tariki 24/02/2022, Muhanga-Musanze( 124,7 km)

    Ku wa Gatanu tariki tariki 25/02/2022, Musanze-Kigali (152 km)

    Ku wa Gatandatu tariki tariki 26/02/2022, Kigali-Kigali (152,6 km)

    Ku Cyumweru tariki tariki 27/02/2022, Kigali-Kigali (75,3 km)

     Ibishya biri muri Tour du Rwanda 2022
     • Umuyobozi wa Tour de France Christian Prudhomme azaba ari muri Tour du Rwanda 2022 nta gihindutse

    • Imodoka nyinshi zizaba ziri muri Tour du Rwanda zizaba ari iza Volks Wagen ziteranyirizwa mu Rwanda

    • Uzegukana agace azajya yambara umwambaro wa Amstel

    • Uyoboye isiganwa (Maillot Jaune) azambara Visit Rwanda

    • Uhiga abandi mu kuzamuka Meilleur Grimpeur: Cogebanque

    • Umunyarwanda uri imbere azaba yambaye Forzza Rwanda

    • Umunyafurika wa mbere: Rwandair

    • Uwa mbere mu guhatana (Most Co,bative): Horizon

    • Ikipe ya mbere: Inyange

    U Rwanda ruzahagararirwa n’ikipe y'igihugu ndetse na UCI Continental Benediction.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112120/tour-du-rwanda-yagarutse-ku-ncuro-yayo-ya-gatatu-nyuma-yuko-ishyizwe-kuri-21-112120.html

  • Lionel Messi yegukanye Ballon d'Or ye ya 7 ahigitse Lewandowski #rwanda #RwOT

    Lionel Messi yanikiye bidasubirwaho Cristiano Ronaldo, utitabiriye ibirori, warangije ku mwanya wa gatandatu.

    Nibwo bwa mbere kapiteni wa Portugal,arangije hanze y'umwanya wa 3 mu guhatanira Ballon d'Or kuva 2010.

    Pedri wa Barcelona yegukanye igikombe cya Kopa,cy'umukinnyi ukiri muto witwaye neza ku isi, naho Lewandowski yegukana igihembo cya rutahizamu mwiza.

    Alexia Petellas wo muri FC Barcelona yatsindiye Ballon d'Or y'abagore.Ikipe y'umwaka yabaye Chelsea.

    Amaze guhabwa iki gihembo n'inshuti ye ya hafi, Luis Suarez,Messi yagize ati: “Biratangaje kuba nongeye kuba hano. Imyaka ibiri ishize natekereje ko ariwo mwaka wanjye wa nyuma none nongeye kuza hano. Ndishimye cyane, ndishimye cyane kandi ndashaka guhatanira ibintu bishya.

    Sinzi igihe nsigaje ariko ndizera ko ari kirekire. Ndashaka gushimira bagenzi banjye bo muri Barcelona na PSG, cyane cyane ikipe ya Argentine.

    Natsindiye iki gihembo kandi numvise ko hari ikibura ariko uyu mwaka nashoboye kukigeraho.

    Igice kinini cy'iki gikombe ni ukubera ibyo twakoze muri Copa America, ndashimira rero bagenzi banjye, iki nacyo ni icyanyu.Umugore wanjye,abana banjye, data, mama bari hano. '

    Messi w'imyaka 34, yafashije igihugu cye gutwara igikombe cya Copa America, kikaba ari cyo gikombe cya mbere mpuzamahanga yari atsindiye, aninjiza ibitego 40 muri 2021 birimo 28 yatsindiye FC Barcelone, bine bya Paris St-Germain n'umunani bya Argentine.

    Abakinnyi 10 ba mbere kuri Ballon d'Or:

    1.Lionel Messi
    2.Robert Lewandowski
    3.Jorginho
    4.Karim Benzema
    5.N'Golo Kante
    6.Cristiano Ronaldo
    7.Mo Salah
    8.Kevin de Bruyne
    9.Kylian Mbappe
    10.Gianluigi Donnarumma




    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-yegukanye-ballon-d-or-ye-ya-7-ahigitse-lewandowski

  • Umutoza mushya wa Manchester United yavuze amagambo akomeye ku bakinnyi bayo mbere yo kuyitoza #rwanda #RwOT

    Ubwo yari amaze gutangazwa ku mugaragaro,Ralf yabwiye abanyamakuru ko United ifite abakinnyi bafite impano afite akazi gakomeye ko kuyibyaza umusaruro.

    Rangnick yagize ati: “Nishimiye kuza muri Manchester United kandi ngiye kwibanda cyane ku kuba iyi kipe yazagira umwaka w'imikino mwiza.

    Ikipe yuzuyemo abakinnyi bafite impano kandi ifite uburinganire bwiza mu bakiri bato n'abafite ubunararibonye.Nzakoresha imbaraga zanjye zose mu mezi atandatu ari imbere mu gufasha aba bakinnyi kugaragaza ubushobozi bwabo, haba k'umuntu ku giti cye ariko cyane cyane nk'ikipe.

    Hejuru y'ibyo, ntegerezanyije amatsiko gufasha ikipe kugera ku ntego z'igihe kirekire binyuze mu kuyibera umujyanama.'

    Umuyobozi w'umupira w'amaguru muri Red Devils, John Murtough yongeyeho ati: “Ralf ni umwe mu batoza bubashwe kandi bazana udushya mu mupira w'amaguru mu Burayi.

    Twamugize umukandida wa mbere mu kutubera umutoza w'agateganyo,kuko yagaragaje ubuyobozi n'ubuhanga butagereranywa azatuzanira mu ikipe yakuye mu myaka hafi ine yamaze mu butoza no gucunga amakipe.

    Rangnick asanze United ku mwanya wa munani muri Premier League,aho irushwa amanota 12 na Chelsea ya mbere ndetse baraye banganyije igitego 1-1 kuri Stamford Bridge.

    Azwi cyane nk'umwarimu wa Thomas Tuchel, Jurgen Klopp na Julian Nagelsmann kuko bagendera ku mitoreze ye.

    Carrick aragumana ikipe kugeza ubwo Ralf azaba azaba amaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukorera mu Bwongereza.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-mushya-wa-manchester-united-yavuze-amagambo-akomeye-ku-bakinnyi-bayo

  • Rwatubyaye akomeje kwitwara neza, Kagere afasha ikipe ye, Rafael York n’ikipe ye basoje shampiyona #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda bakina hanze yarwo bamwe ntibahiriwe n’impera z’icyumweru aho umunyezamu Twizere Buhake Clement yakinnye umukino we wa mbere, Rafael York na AFC Eskilstuna baguma mu cyiciro cya mbere ni mu gihe Meddie Kagere akomeje gutsindira Simba SC.

    Muri Kenya, ku munsi w’ejo umunyezamu Emery Mvuyekure yari yabanje ku ntebe y’abasimbura ikipe ye ya Tusker FC aho yari yakiriye CS Sfaxien yo muri Tunisia mu ijonjora rya nyuma ya CAF Confederation Cup, umukino warangiye ari 0-0, umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 5 Ukuboza.

    Ntabwo muri Zambia, Mirafa Nizeyimana yari mu kibuga mu mukino ikipe ye ya Zanaco FC yaraye itsinzemo Binga FC yo muri Mali 3-0 mu ijonjora rya nyuma ya CAF Confederation Cup, umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 5 Ukuboza muri Mali.

    Simba SC mui Tanzania yaraye itsindiye Red Arrows yo muri Zambia muri Tanzania ibitego 3-0, harimo igitego cya rutahizamu w’umunyarwanda, Meddie Kagere ni mu gihe ibindi byatsinzwe na Bernard Morrison, n’aho hari muri CAF Confederation Cup aho umukino wo kwishyura uzabera muri Zambia tariki ya 5 Ukuboza.

    Meddie Kagere yaraye atsindiye Simba SC

    Muri iki gihugu KMC itari ifite Migi muri shampiyona yanganyije na Mbeya City 2-2. Nyuma y’umunsi wa 7, KMC ni iya 14 mu makipe 16 n’amanota 4 mu gihe Yanga ari yo iyoboye n’amanota 16.

    Nirisarike Salomon ku munsi w’ejo yabanje ku ntebe y’abasimbura ubwo ikipe ye ya Urartu FC yatsindwaga na Pyunik yahoze akinira 2-0 mu mukino w’umunsi wa 15 muri shampiyona ya Armenia. Urartu iri ku mwanya wa 6 n’amanota 18, Ararat-Armenia niyo iyoboye n’amanota 40.

    Zari impera z’icyumweru nziza cyane kuri FC Shkupi na Rwatubyaye Abdul aho batsinze Struga mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Macedonia aho baraye bayinyagiye 4-0. FC Shkupi niyo iyoboye n’amanota 35.

    Rwatubyaye na FC Shkupi bakomeje kuyobora shampiyona

    Mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi, KMSK Deinze ya Djihad Bizimana yaraye inganyije na RWDM 2-2 mu mukino w’umunsi wa 13 w’iyi shampiyona. Ni umukino Djihad Bizimana yakinnye 71 aho yasimbuwe na Leconte. KMSK Deinze iri ku mwanya wa 4 n’amanota 17, Westerlo ya mbere ifite 30.

    Ku wa Gatandatu, umunyezamu Twizere Clement Buhake yinjiye mu kibuga ku munota wa 46 asimbura Lillevik mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 30 iyi kipe yatsinzemo Byrine 2-0. Iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 24 ku rutonde ruyobowe na HamKam ifite 69.

    Buhake Clement yakinnye umukino we wa mbere muri Strommen IF kuva uyu mwaka w’imikino watangira

    Mu cyiciro cya mbere muri Georgia, FC Dila Gori ya Manzi Thierry, ku Cyumweru yatsinzwe na Telavi 2-1 mu mukino w’umunsi wa 35, ni umukino Manzi Thierry iminota 90 yayimaze ku ntebe y’abasimbura. Iyi kipe iri ku mwanya wa 3 n’amanota 60, Dinamo Batumi ya mbere ifite 71.

    Muri Sweden mu cyiciro cya 2 bakinaga umunsi wa nyuma wa w’iyi shampiyona, ku wa Gatandatu AFC Eskilstuna ya Rafel York yatsinze Landskrona 1-0, ni umukino uyu munyarwanda yinjiye mu kibuga ku munota wa 87. Iyi kipe yasoje ku mwanya wa 9 n’amanota 40 mu gihe Värnamo na GIF Sundsvall zazamutse mu cyiciro cya mbere.

    Yark na AFC Eskilstuna basoje shampiyona ntibabona amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwatubyaye-akomeje-kwitwara-neza-kagere-afasha-ikipe-ye-rafael-york-n-ikipe-basoje-shampiyona

  • APR FC inganyije na RS Berkane 0-0, itegereza… – #rwanda #RwOT

    Kuri sitade ya Kigali harangiye umukino wahuzaga ikipe ya RS Berkane yari yakiriwe na APR FC, gusa umukino urangiye nta kipe irebye mu izamu.

    Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga: Ishimwe Pierre Ombolenga Fitina, Ndayishimiye Dieudonne, Nsabimana Aimable, Prince Buregeya, Ruboneka Bosco, Rwabuhihi Placide, Mugisha Gilbert, Manishimwe Djabel, Kwitonda Alain na Bizimana Yannick.

    Wari Umukino ubanza wo gushaka amakipe azajya mu matsinda y’igikombe cya CAF Confederation Cup aho APR FC yatombowe na RS Berkane, nyuma yo kuva mu mikino ya CAF Champions League isezerewe na Etoile du Sahel.

    RS Berkane yabanjemo Elouaad, Elmoussaoui, Bentarcha, Regragui, Baadi, Naji, Elhilali, Elmoudane, Alfahli, Twisila, Elbahraui.

    Umukino haba mu gice cya Mbere ndetse n’icya kabiri Nta buryo bukaze bwabayemo dore ko yaba Berkane yakinaga yifashe cyane, ndetse na APR FC yari mu rugo ikina idashaka kwinjizwa igitego, byatumye umukino urangira ari ubusa ku busa.

    Umukino wo kwishyura uzaba Tariki 5 Ukuboza uyu mwaka, ubere kuri  Stade Municipal de Berkane, ikibuga cya Berkane cyakira ibihumbi bigera ku 10.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111994/apr-fc-inganyije-na-rs-berkane-0-0-itegereza-urubanza-ruzabera-muri-maroc-111994.html

  • Minisitiri Gatabazi yanenze imisifurire ku mukino wa Kiyovu na Musanze #rwanda #RwOT

    Abantu benshi barimo Minisitiri Gatabazi banenze imisifurire yagaragaye ku mukino ikipe ya Kiyovu Sports yatsinzemo Musanze FC igitego 1-0 ariko kitavugwaho rumwe kuko amashusho yagiye hanze yagaragaje ko Bigirimana Abedi wagitsinze yari yaraririye bigaragara.

    Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,Bigirimana yagaragaye yaraririye ndetse n'umunyamakuru wogeje uwo mukino nawe yabugarutseho.

    Nyuma y'uyu mukino,Minisitiri Gatabazi JMV yandikiye FERWAFA kuri Twitter ati “FERWAFA harya ubu igitego nk'iki nacyo bisaba ikoranabuhanga kugira ngo mubone ko uwagitsinze yari yarariye cyangwa ku makipe yo mu byaro amategeko yarahindutse. @AuroreMimosa @Rwanda_Sports .Mugerageze kuba abanyakuri nibitaba ibyo Football ntaho yaba igana.”

    FERWAFA yaje kumusubiza iti “Nyakubahwa,Komisiyo y'imisifurire mu bushishozi bwayo niyo igena ko umusifuzi yafashe icyemezo kidakwiriye. Icyo gihe hafatwa ibyemezo hashingiwe ku byo amategeko ateganya.

    Ikindi ni uko amategeko ya FERWAFA areba abanyamuryango bose adahengamiye ku ruhande rumwe cyangwa urundi.”

    Ikibazo cy'imisifurire gikomeje kugaragara mu basifuzi bo mu Rwanda,aho amakipe yo mu ntara asigaye ataha atishimye avuga ko yasifuriwe nabi cyane.

    Ku munsi w'ejo nabwo,ku mukino wa Rayon Sports na Etoile de l'Est,umusifuzi yishe amategeko yemera ko Rayon Sports isimbuza inshuro 4 kandi itegeko ari inshuro 3 gusa.

    Itegeko rivuga ko hasimbura abakinnyi 5 ariko bigakorwa inshuro 3 ariko abasifuzi bemeye ko Rayon Sports isimbuza 4 abakinnyi 5 kandi bikorwa Etoile de l'Est iri gusatira.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/minisitiri-gatabazi-yanenze-imisifurire-ku-mukino-wa-kiyovu-na-musanze

  • APR FC yanganyije na RS Berkane y’abakinnyi 10 #rwanda #RwOT

    Umukinnyi Nyafurika wari wahuje APR FC na RS Berkane warangiye amakipe yombi anganyije 0-0, ni umukino RS Berkane yabonyemo ikarita itukura.

    APR FC yari yakiriye RS Berkane mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya CAF Confederation Cup bahatanira kujya mu matsinda.

    Uyu mukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo, iminota ya mbere yaranzwe no kwigana ku mpande zombi.

    Umupira wakinirwaga hagati mu kibuga cyane amakipe ashaka uburyo agera imbere y’izamu ariko nta mahirwe menshi yigeze aboneka mu gice cya mbere.

    Amahirwe akomeye APR FC yabonye ni ayo ku munota wa 41, ni ku mupira Djabel yacomekeye Bizimana Yannick yisanga wenyine mu rubuga rw’amahina ariko yatera mu izamu unyura hanze yaryo.

    RS Berkane niyo yabonye amahirwe menshi muri iki gice cya mbere ariko abakinnyi barimo Kisinda Tuisila ntibabasha kubyaza umusaruro amahirwe babonye.

    Ku munota wa 38, Lague yinjiye mu kibuga asimbura Kwitonda Alain Bacca wagize ikibazo cy’imvune. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

    Ku munota wa 60 APR FC yakoze impinduka 2, Yannick Bizimana na Mugisha Gilbert bavamo hajyamo Mugunga Yves na Ishimwe Anicet, ku munota wa 80, Nsanzimfura Keddy yasimbuye Rwabuhihi Placide.

    Muri iki gice cya kabiri APR FC yagerageje gushaka igitego abasore barimo Lague na Bosco bagerageza amahirwe ariko ntibagira amahirwe yo kubona igitego.

    Ku munota wa 82, Hamza Regragui yahawe ikarita y’umutuku nyuma yo kubona ikarita ya kabiri y’umuhondo ku ikosa yakoreye Mugunga Yves.

    Nsanzimfura Keddy ku munota wa 85, yagerageje ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu Amine El Ouaad awukuramo. Umukino warangiye ari 0-0.

    Umukino wo kwishyura uzabera muri Maroc tariki ya 5 Ukuboza 2021, izatsinda izahita ijya mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yanganyije-na-rs-berkane-y-abakinnyi-10

  • Umutoza mushya wa Manchester United yahawe inshingano ikomeye #rwanda #RwOT

    Uyu rutahizamu wa Borussia Dortmund ukomoka muri Norway arashakishwa n'amakipe menshi akomeye yo ku mugabane w'i Burayi, harimo Manchester City, Liverpool, Chelsea na Real Madrid.

    Ikipe ya Man City yari mu mwanya wa mbere wo kwegukana Haaland nkuko se,Alfie yabitangaje.

    Umutoza mushya w'agateganyo wa United Rangnick azi neza uko Haaland yavuye i Molde yerekeza Salzburg mu myaka ibiri ishize ubwo yari umuyobozi wa siporo muri iyi kipe yo muri Autriche.

    United yizera ko guhuza kw'aba bombi kuzayifasha gusinyisha uyu rutahizamu ukomeye mu mpeshyi itaha mu gihe azaba afite agaciro ka miliyoni 64 zamapawundi.

    Kuva kwa Haaland muri Salzburg yerekeza muri Dortmund kwatumye uyu musore w'imyaka 21 amenyekana maze azamura urwego karahava.

    United yari yizeye ko Ole Gunnar Solskjaer wahoze ari umutoza we azagira uruhare rukomeye mu kumugura, kuko ariwe wamuzamuye muri Molde.

    Ariko ukuza kwa Rangnick gushobora kurushaho kugira akamaro,kuko ashobora kureshya uyu musore akaba yasinyira Manchester United.

    Haaland yakoze ibitangaza kuko yaraye atsinze igitego cya 50 mu mikino 50 mu mukino yaraye akiniye BVB.


    Man United irifuza ko umutoza wayo mushya yatangira kwiyegereza Haaland

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-mushya-wa-manchester-united-yahawe-inshingano-ikomeye

  • Sadio Mane, Mendy na bagenzi be bakinana muri… – #rwanda #RwOT

    Senegal yahisemo kuza kwitegurira igikombe cya Afurika mu Rwanda, kubera ko ikirere cya Kigali kimeze neza nk'icyo mu mujyi wa Bafoussam izakinira.

    Ikinyamakuru Senego cyanditse ko Aliou Cissé n'itsinda ry'abatoza bafatanya akazi muri iyi kipe y'igihugu babonye ko Bafoussam, umujyi Senegal izakiniramo imikino yo mu matsinda uri mu misozi, bahitamo kuzajyana abakinnyi mu gace gafite ikirere nk'icyo muri ako gace, birangira bahisemo u Rwanda.

    Kuva Senegal yabona itike yo kwitabira iyi mikino itaha yo ku mugabane wa Afurika, ababishinzwe batangiye kwitegura iri rushanwa banyotewe kwegukana.

    Uretse kuba ikirere cy'u Rwanda kimeze neza nk'icya Bafoussam bazakinira, Aliou Cissé hamwe n'abamwungirije barashaka gukorera imyitozo mu mutuzo mwinshi mbere y'uko binjira mu irushanwa.

    Amakuru avuga ko na mbere yo gutsinda Congo 2-0, abakinnyi ba Senegal bari bamenyeshejwe n'abatoza ko bazakorera imyitozo mu Rwanda.

    Senegal iri mu itsinda rya 2 muri iyi mikino, aho iri kumwe n'ibihugu nka Malawi, Guinea na Zimbabwe.

    N'ubwo ari ikipe y'ikigugu ifite amateka akomeye ndetse yanagize abakinnyi bakomeye kuri uyu mugabane, Senegal ntiratwara na rimwe igikombe cya Afurika, igikomeye yakoze ni ukugera ku mukino wa nyuma inshuro ebyiri, mu 2009 na 2019.

    Kuri iyi nshuro nta kosa na rimwe iki gihugu gishaka gukora, kuko intego ari ukwegukana iki gikombe ku nshuro ya mbere.

    Ikipe y’igihugu ya Senegal igiye gukorera umwiherero i Kigali yitegura CAN 2022

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111988/sadio-mane-mendy-na-bagenzi-be-bakinana-muri-senegal-bagiye-kuza-i-kigali-111988.html

  • Minisiteri ya Siporo yizeye ko Huye igiye kub… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Ugushyingo 2021, mu karere ka Huye habereye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ishuri ry'umupira w'amaguru rya Paris Saint Germain, ryitezweho impinduka muri ruhago nyarwanda.

    Uyu muhango wari witabiriwe na Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, abayobozi batandukanye mu nzego za Leta barimo n'umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Bwana Shemamaboko Didier, umunyabigwi wakiniye Paris Saint Germain ukomoka muri Brazil, Raimundo Souza Veira de Oliveira uzwi nka Rai ndetse n'abandi bayobozi muri iyi kipe y'ubukombe ku Isi.

    Umuhango wo gufungura iri shuri wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye, ukaba kandi witabiriwe n'ababyeyi b'aba bana, itangazamakuru ryo mu Rwanda no mu mahanga n'abandi.

    Nyuma yo gufungura ku mugaragaro iri shuri, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shemamaboko Didier yatangaje ko i Huye hagiye kuba igicumbi cy'impinduka muri ruhago nyarwanda.

    Yagize ati: 'Turishimye cyane ku bw'iki gikorwa gikomeye PSG ikoze kigiye guha amahirwe abana b'abanyarwanda kugaragaza impano zabo mu mupira w'amaguru, twizeye ko ejo h'umupira w'amaguru w'u Rwanda ari heza, twizeye abakinnyi beza bazava muri iri shuri'.

    Iri shuri rikaba ryatangiranye abana 172 barimo abahungu 110 n'abakobwa 62, bagabanyije mu byiciro 9, uhereye ku myaka 6 kugeza kuri 14.

    Nyinawumuntu Grace ushinzwe tekinike muri iri shuri, yavuze ko n'ubwo batangiranye abana 172 bafite intego yo kuzatoza abana 200 kandi ko bagomba kubigeraho vuba.

    Byitezwe ko iri shuri rya ruhago rigiye gufungurwa i Huye rizaba umusemburo mwiza w'impano nyarwanda zizagera ku rwego rushimishije mu mupira w'amaguru, harimo no gukina mu makipe akomeye i Burayi arimo na PSG.

    PSG yafunguye ku mugaragaro ishuri rya ruhago i Huye

    Ishuri ryatangiranye abana 172

    Iri shuri ryitezweho kuzaba umusemburo w’impinduka muri ruhago nyarwanda

    Abayobozi bitabiriye uyu muhango bafata ifoto y’urwibutso

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111986/minisiteri-ya-siporo-yizeye-ko-huye-igiye-kuba-igicumbi-cyimpinduka-mu-mupira-wamaguru-wu–111986.html