Tag: Imikino

  • APR FC yaguye miswi na Rayon Sports mu mukino hibutswe La Galette (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR FC yaguye miswi y’ubusa ku busa na Rayon Sports mu mukino wa shampiyona hibutswe n’umufana wa APR FC waraye yitabye Imana.

    Wari umukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24, APR FC yari yakiriyemo Rayon Sports kuri Kigali Pelé Stadium kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira.

    Ni umukino APR FC itari ifite Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman ukirutse Malaria ndetse na Niyibizi Ramadhan ufite ikibazo cy’imvune .

    Rayon Sports nayo ntabwo yari ifite Nsabimana Aimable umaze iminsi ufite ikibazo cy’imvune.

    Imikino 3 yaherukaga guhuza amakipe yombi yose Rayon Sports yarayitsinze.

    Ni umukino APR FC yagiye gukina mu ijoro ryakeye yapfushije umwe mu bakunzi bayo bakomeye, Mike Feller uzwi nka La Galette wazize Kanseri yo mu muhogo, abakinnyi ba APR FC basohotse bambaye imipira iriho ifoto ye ndetse n’umusifuzi Twagirumukiza Abdul Karim mbere yo gutangiza umukino hafashwe umunota wo kumwibuka.

    Rayon Sports yatangiye igice cya mbere ishyira igitutu kuri APR FC ndetse mu minota 2 yari imaze kubona koruneri 2 n’igitego cyatsinzwe na Esenu ariko umusifuzi avuga ko yari yaraririye.

    Ku munota wa 5 Luvumbu yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko habura ushyira mu izamu, abakinnyi ba APR FC bawohereza muri koruneri itagize icyo itanga.

    Ojera yagerageje ishoti ku munota wa 7 ariko umunyezamu Pavelh Ndzila arawufata.

    Pavelh Ndzila yarokoye APR FC ubwo Madjaliwa yatangaga umupira Esenu agasigara arebana na Ndzila ariko yatera mu izamu akawukuramo.

    Niyigena Clement yakuye umupira ku kirenge Esenu ubwo yiteguraga gutera mu izamu ku munota wa 13.

    Kubera guhagarara nabi ku bwugarizi bwa Rayon Sports, ku munota wa 23 Mugisha Gilbert yacomekewe umupira mwiza yisanga asigaranye na Tamale, awuteye awukuramo Pitchou asubijemo unyura hanze y’izamu.

    Ku munota wa 25, APR FC yabonye andi mahirwe aho Tamale yashotse Mbaoma umupira ugenda ugana mu izamu ariko ku bw’amahirwe make unyura iruhande rw’izamu.

    APR FC wabonaga isatira, Ruboneka Bosco yagerageje ishoti rikomeye ku munota wa 27 ariko Simon Tamale awukuramo.

    Ruboneka Bosco yongeye kugerageza ishoti rikomeye ku munota wa 31 ariko unyura hanze gato y’izamu.

    Ikarita ya mbere y’umuhondo yatanzwe muri uyu mukino yatanzwe ku munota wa 35 yahawe Muhire Kevin ku ikosa yakoreye Pitchou wahise unavunika ava mu kibuka asimburwa na Niyomugabo Claude. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

    Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Kalisa Rashid aha umwanya Charles Baale.

    Kwitinda Alain Bacca yazamukanye umupira yinjira mu rubuga rw’amahina ku munota wa 48 ariko ateye mu izamu Tamale awukuramo.

    Ku munota wa 57, Ojera yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko Esenu ashyizemo umutwe unyura hejuru y’izamu.

    Ku munota wa 79 APR FC yakoze impinduka 2, Niyigena Clement wagize imvune na Mugisha Gilbert basimbuwe na Salomon Banga Bindjeme Charles na Apam Assongue

    Ku munota wa 83, Rayon Sports yakoze izindi mpinduka Musa Esenu aha umwanya Iraguha Hadji ni nako ku munota wa nyuma Prince yasimbuye Charles Baale. Umukino warangiye ari 0-0.

    Uko umunsi wa 9 wagenze

    Ku wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira 2023

    Gorilla FC 2-3 Marines FC
    Kiyovu Sports 6-1 Etoile del’Est

    Ku wa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2023

    Bugesera FC 2-2 Amagaju FC
    Mukura VS 1-0 Etincelles FC
    Gasogi United 0-1 Police FC

    Ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2023

    APR FC 0-0 Rayon Sports
    Sunrise FC 1-2 Muhazi United
    Musanze FC 1-0 AS Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yaguye-miswi-na-rayon-sports-mu-mukino-hibutswe-la-galette-amafoto

  • Ubufasha umutoza wa APR FC yasabye abafana b’iyi kipe #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC yasabye abafana b’iyi kipe kuza ari benshi kubashyigikira kuko abakinnyi baba babakeneye ngo babasunike cyane cyane muri ya minota baba batangiye kuruha.

    Ni amagambo yatangaje mbere y’umukino wa shampiyona ugomba kumuhuza uyu munsi na Bugesera saa 18h00′.

    Thierry Froger yavuze ko na we abizi neza ko ikipe ye ikina igice cya mbere gusa bityo akaba ari ikibazo gikomeye ari nayo mpamvu we n’abatoza bamwungirije barimo kugishakira umuti.

    Ati “N’imibare irabigaragaza ko imikino yose tumaze gukina dutangira neza ariko mu gice cya kabiri tugasa n’abasubira inyuma, tukaba ari nabwo dukunze gutsindwa. Nabiganiriyeho n’abatoza bagenzi banjye twemeranya ko ari ikibazo kandi tugomba gushakira igisubizo.”

    Yakomeje asaba abafana kuza ari benshi kuko baba bakeneye, yongeraho ko muri ya minota abakinnyi batangiye gucika intege ari bwo baba babakeneye cyane kugira ngo babasunike.

    Ati “Abafana duhora tubakeneye tubahaye ikaze, buri gihe tuba tubakeneye, dukeneye ubufasha bwabo, dukeneye ko badusunika mu gihe tuba dutangiye gucika intege, abakinnyi barabakenera cyane kandi nanjye ndabizeza kubahereza ibyishimo bifuza.”

    APR FC ya kabiri ku rutonde rwa shampiyona ya 2023-24 n’amanota 10 inganya na Musanze FC ya mbere irakira Bugesera FC ya 11 n’amanota 6.

    Abafana ba APR FC basabwe kuza gutera ingabo mu bitugu ikipe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubufasha-umutoza-wa-apr-fc-yasabye-abafana-b-iyi-kipe

  • Rwanda Premier League yasubitse gusinya amasezerano na RBA #rwanda #RwOT

    Umuhango wo gusinya amasezerano hagati ya Rwanda Premier League ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru [RBA] izajya yerekana iyi shampiyona wari uteganyijwe ku munsi w’ejo, wasubitswe.

    Inama y’Ubutegetsi ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru “Rwanda Premier League”, ku munsi w’ejo ku wa Kane tariki ya 21 Nzeri 2023 yagombaga gusinyana amasezerano y’umwaka umwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru cyatsindiye isoko ryo kwerekana shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24.

    Gusa uyu muhango wasubitswe kuko amasezerano ataramara gutunganywa neza yimurirwa mu cyumweru gitaha.

    Umuyobozi wa Rwanda Premier League, yabwiye ISIMBI ko nubwo byasubitswe ariko bitazarenza ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha adasinywe.

    Ati “twarumvikanye igisigaye ni ugusinya, harimo gutegurwa amazezerano, ikiriho ntabwo bizaba muri iki cyumweru ariko ntabwo bizarenza ku wa Kabiri.”

    Yakomeje avuga ko basinyanye amasezerano yo kwerekana shampiyona no kuyogeza kuri Radio za RBA.

    Ati “ni ukogeza kuri radio n’amashusho yaba kuri televiziyo n’ibindi.”

    Agaruka ku mafaranga bazahabwa no kuba nta bandi basabye, yagize ati “twumvikanye amafaranga agera kuri miliyoni 380. Oya nta bandi basabye. “

    Nyuma y’umwaka umwe basinyanye, mu gihe RBA yabyemera, Rwanda Premier League amasezerano yazongerwa kuko bo barabyiteguye.

    Shampiyona yamaze kugurishwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwanda-premier-league-yasubitse-gusinya-amasezerano-na-rba

  • Ba Mukanyandwi! Amavubi y’abagore yanyagiriwe mwa Pelé 7-0 #rwanda #RwOT

    Amavubi y’Abagore mu mupira w’amaguru yanyagiriwe i Kigali ibitego 7-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2024 kizabera muri Maroc.

    U Rwanda rwatangiye ubona ruhuzagurika rwaje gutsindwa igitego ku munota wa 3 w’umukino gitsinzwe na Doris Boaduwaa n’umutwe ku mupira wari uvuye kuri koruneri yari itewe na Portia Boakye.

    Umunyezamu w’u Rwanda yakuyemo umupira ukomeye wa Doris Boaduwaa nyuma yo gucenga ubwugarizi bwose bw’Amavubi.

    Abakinnyi b’umutoza Nyinawumuntu Grâce, wabonaga barimo barushwa cyane, yaje gutsindwa igitego cya 2 ku munota wa 13 cyatsinzwe na Evelyn Badu nyuma yo gucika ubwugarizi bw’abakinnyi b’u Rwanda.

    Umukino wakinirwaga mu rubuga rw’u Rwanda cyane kubera kurushwa, umunyezamu Ndakimana yagiye akuramo imipira ikomeye yabazwe harimo n’uwa rutahizamu Doris.

    Ghana yaje kubona igitego cya gatatu ku munota wa 28 gitsinzwe na Princella Adubea ku mupira wari uhinduwe na Justice Tweneboaa. Amakipe yagiye kuruhuka ari 3-0.

    Ghana yatsinze igitego cya 4 ku munota wa 55 cyatsinzwe na Kusi Alice.

    Evelyn Dabu yongeye guhindukiza umunyezamu Ndakimana Angiline ku munota wa 65 atsinda igitego cya gatanu.

    Ku munota wa 67 Ghana yahujije penaliti yari itewe na Jennifer Cudjoe, ni nyuma y’ikosa Uwase Andercene yakoreye Kusi Alice mu rubuga rw’amahina.

    Anasthesia Achiaa yaje gutsindira Ghana igitego cya 6 ku mupira yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

    Uyu mukobwa Anasthesia Achiaa yatsindiye Ghana agashinguracumu ku munota wa 86, ni ku mupira yateye asa nuhinduye imbere y’izamu ariko uyuboka munshundura. Umukino warangiye ari 7-0.

    Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuzabera muri Ghana aho ikipe izakomeza izahura n’izakomeza hagati ya Gambia na Namibia.

    Amavubi yanyagiriwe i Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Ba-Mukanyandwi-Amavubi-y-abagore-yanyagiriwe-mwa-Pele-7-0

  • Young Africans yari yafashe Kigali, yatsindiye Al Merrikh kuri Kigali Pelé Stadium (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Young Africans yateye intambwe ya mbere igana mu matsinda ya CAF Champions League nyuma yo gutsindira Al Merrikh 2-0 mu Rwanda.

    Kubera ibibazo by’intambara biri muri Sudani, Al Merrikh yasabye kwakirira imikino yayo Nyafurika mu Rwanda.

    Uyu munsi yari yakiriye Young Africans mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League aho ikipe izarenga iki cyiciro izahita igera mu matsinda.

    Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Nzeri 2023 wabonaga yuzuye abafana ba Young Africans aho amakuru avuga ko ku munsi w’ejo abambutse banyuze ku mpaka wa Rusumo, bari mu modoka z’abafana bagera ku bihumbi 2, aho hakaba hatarimo abaje mu modoka zabo ndetse n’abaje uyu munsi, muri rusange urebye abari muri Stade barengaga ibihumbi 6.

    Mu gice cya mbere cy’umukino Young Africans yasatiriye harimo n’ishoti rya Maxi Mpia Nzengeli ku munota wa 22 ariko umunyezamu Mustafa awukuramo ukubita igiti cy’izamu ujya hanze yaryo.

    Abasore kandi nka Aziz Ki na rutahizamu Mzize bagerageje amahirwe ariko kubona inshundura bibanza kwanga.

    Al Merrikh ntabwo yabonye amahirwe menshi mu gice cya mbere, amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 0-0.

    Ku munota wa 48, Maxi Mpia yahaye umupira mwiza Clement Francis Mzize ariko awuteye awushyira mu ntoki z’umunyezamu.

    Nyuma y’iminota 3, Aziz Ki yagerageje ishoti ariko rinyura hejuru y’izamu.

    Kenedy Musonda umunya-Zambia winjiye mu kibuga asimbura Yahya Abbas Mdathiri yaje guhagarutsa abafana ba Young Africans bari muri Kigali Pelé Stadium ku munota wa 62 ubwo yatsindiraga Yanga igitego cya mbere ku mupira yari ahawe Aziz Ki

    Ku munota wa 80, Clement Mzize yatsindiye Young Africans igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Aziz Ki. Umukino warangiye ari 2-0, Young Africans ikaba isabwa gusa kunganyiriza muri Tanzania igahita igera mu matsinda.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/young-africans-yari-yafashe-kigali-yatsindiye-al-merrikh-kuri-kigali-pele-stadium-amafoto

  • U Rwanda rwatsinze Tanzanie mu gikombe cya Afurika cya Volleyball rugera muri 1/4 aho bzahura na Algerie #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'abagabo mu mukino w'intoki wa Volleyball yatsinze ikipe y'igihugu ya Tanzania amaseti 3-0, hari mu mukino wa kimwe cya munani wo guhatanira igikombe cya Afurika kirimo kubera i Cairo mu Misiri.

    U Rwanda rumaze gukina imikino ine muri iri rushanwa rumaze gutsinda imikino itatu y'igikombe cya Afurika ndetse rukaba rwaratakaje umukino umwe rwatsinzwe n'ikipe y'igihugu ya Morocco mu mukino ufungura irushanwa.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Nzeri 2023 nibwo u Rwanda rwabonye itike yo gukina kimwe cya kane rutsinze Tanzanie amaseti atatu ku imwe (22:25, 29-27, 21-25 na 12-25).

    Iyi tsinzi y'u Rwanda yahise iyihesha itike yo gukina imikino ya kimwe cya kane aho igomba guhura n'ikipe y'igihugu ya Algerie yo yasezereye ikipe ya Ghana iyitsinze amaseti atatu kubusa (25:22, 25:21: 25:20).

    Iyi mikino y'igikombe cya Afurika ikomeje kubera kuri Cairo Complex indoor Stadium mu murwa mukuru wa Misiri irakinwa muri kimwe cya kane aho ikipe y'igihugu y'u Rwand ay'Abagabo yinjira mu kibuga kuri uyu wa gatandatu guhera ku isaha ya Saa munani zo mu Rwanda.

    Mu yindi mikino ya kimwe cya Kane igomba gukinwa, ikipe y'igihugu ya Libya irakina na Chad, Morocco ikine na Misiri yakiriye iri rushanwa naho Cameroon yo izakine na Tunisia.

    Iyi mikino y'igikombe cya Afurika mu bagabo yatangiye tariki ya 3 Nzeri ikaba izasozwa ku itariki ya 13 Nzeri 2023.

    The post U Rwanda rwatsinze Tanzanie mu gikombe cya Afurika cya Volleyball rugera muri 1/4 aho bzahura na Algerie appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rwatsinze-tanzanie-mu-gikombe-cya-afurika-cya-volleyball-rugera-muri-1-4-aho-bzahura-na-algerie/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwatsinze-tanzanie-mu-gikombe-cya-afurika-cya-volleyball-rugera-muri-1-4-aho-bzahura-na-algerie

  • Nyuma y’imyaka 4 Rayon Sports yanyagiye Kiyovu Sports y’abakinnyi 10 inayitwara igikombe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yegukanye igikombe cya RNIT Savings Cup itsinze Kiyovu Sports yasoje ari abakinnyi 10, 3-0, yaherukaga gutsinda iyi kipe 2019.

    Uyu munsi nibwo habaye umukino wa nyuma w’irushanwa “RNIT Savings Cup” wahuje Rayon Sports yasezereye AS Kigali na Kiyovu Sports yasezereye Etoile del’Est ubwo iri rushanwa ryatangiraga ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

    Ni irushanwa ryateguwe n’ikigega cyo kwizigamira “RNIT Iterambere Fund” ku bufatanye na B&B Sports Agency binyuze muri “B&B Burudani Mix Festival III”.

    Amafaranga abafana baguze muri iyi mikino ya RNIT Savings Cup ikaba yarahise iba umugabane wabo w’ubwizigamire muri iki kigega cya RNIT Iterambere Fund.

    Umukino wa nyuma wabanjirijwe n’umwanya wa 3 wegukanywe na Etoile del’Est itsinze AS Kigali 1-0 aho yahawe imidali na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

    Ku munota wa 2 w’umukino, Nizeyimana Djuma yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu rya Rayon Sports ariko habura ushyira mu rushundura.

    Kalisa Rashid yagerageje ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ku munota wa 7 ariko umunyezamu Emmanuel Kalyowa awohereza muri koruneri.

    Rayon Sports yari yacuritse ikibuga yaje kubona amahirwe ku munota wa 13 ariko Esenu awuteye umunyezamu awukuramo.

    Ku munota wa 16, Rayon Sports yabonye penaliti nyuma y’uko Niyonkuru Ramadhan akoreye umupira mu rubuga rw’amahina, yaje kwinjizwa neza na Héritier Nzinga Luvumbu.

    Kuri uyu munota kandi Kiyovu Sports yakoze impinduka aho Tuyisenge Hakim yasimbuye Mugenzi Cedric.

    Rayon Sports nayo yaje guhura n’ikibazo cy’imvune ku munota wa 42 aho Youssef Rharb wavunitse yasimbuwe na Ndekwe Felix. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

    Ku munota wa 53, Kiyovu Sports yabonye ikarita itukura yahawe Eric Iracyadukunda ku ikosa yakoreye Youssef Rharb maze ahabwa umuhondo wa kabiri. Byari bivuze ko (
    Kiyovu Sports iminota isigaye bagiye kuyikina ari 10.

    Ku munota wa 60 Matata yasimbuwe na Mugunga Yves ni mu gihe Musengo yasimbuye Kalumba Brian.

    Kiyovu Sports yagerageje gushaka uko yakwishyura iki gitego biranga ahubwo Rayon Sports iza gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 74 cyatsinzwe na Luvumbu ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

    Charles Baale winjiye mu kibuga asimbura Mugadam yatsindiye Rayon Sports agashinguracumu ku munota wa 85, ni ku mupira Ojera Joackiam yahinduye imbere y’izamu ariko umunyezamu Kalyowa kuwufata ngo awukomeze bikanga
    Baale ahita ashyira mu nshundura. Umukino warangiye ari 3-0.

    Imyaka 4 yari ishize Rayon Sports itabasha gutsinda Kiyovu Sports, yabiherukaga tariki ya 1 Ukuboza 2019 ubwo yayitsindaga 1-0.

    Rayon Sports ikaba yahise yegukana igikombe cya RNIT Savings Cup ihabwa miliyoni 3 n’imidali ni mu gihe Kiyovu Sports yahawe imidali na miliyoni n’igice by’amafaranga y’u Rwanda.

    Rayon Sports yagukanye RNIT Savings Cup

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-imyaka-4-rayon-sports-yatsinze-kiyovu-sports-y-abakinnyi-10-inayitwara-igikombe-amafoto

  • Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yageze muri 1/4 mu gikombe cy’Afurika (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball mu bagabo yageze muri 1/4 cy’Igikombe cy’Afurika ( CAVB Nations Men Championship) itsinze Tanzania.

    Ni igikombe kirimo kubera muri Misiri aho u Rwanda rwazamutse ari urwa 2 mu itsinda rubona itike ya 1/8.

    Byayerekeje kuguhura na Tanzania yabaye iya 3 mu itsinda B, umukino wabaye uyu munsi maze bakatisha itike ya 1/4.

    U Rwanda rwatsinze Tanzania amaseti 3-1 (25-22, 27-29, 25-21 na 25-12).

    U Rwanda rwageze muri 1/4 cy’Igikombe cy’Afurika

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-y-igihugu-y-u-rwanda-yageze-muri-1-4-mu-gikombe-cy-afurika-amafoto

  • Akangononwa kuri bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze bahamagarwa mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Biragoye ko wamutunga ‘micro’ ngo akubwire icyo atekereza, gusa iyo muganiriye ku ruhande bamwe mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda usanga bababazwa n’uko badafatwa kimwe.

    Nta cyumweru kirashira Manzi Thierry na Mugisha Bonheur Casemiro bakuwe mu bakinnyi bagomba kuzakina umukino wa Senegal usoza itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2024.

    Mu by’ukuri wumvise impamvu bakuwemo, ku ruhande rumwe nubwo umuntu atabashyigikira ariko na none bafite ishingiro kuko ibyo basabaga hari abandi babikorerwa.

    Aba bakinnyi bakinira Al Ahli Tripoli muri Libya babwiwe ko bagomba kunyura Ethiopia bakahamara amasaha 12 bakabona kuza i Kigali, basabye ko niba nta ndege ihita iza babakatishiriza amatike ya “Business Class” kuko byo hari ukuntu urugendo rwaborohera, FERWAFA ivuga ko bidashoboka ko nta mukinnyi bajya bayiha.

    Ibi ntabwo babyakiriye neza kandi babizi neza ko hari bamwe mu bakinnyi iyo bahamagawe bakatishirizwa iyi tike ya “Business Class” ariko bo bakaba banze kubibakorera rimwe cyane ko atari ibintu bizahoraho.

    Uretse icyo kandi bivugwa hari n’abakinnyi bahabwa amafaranga menshi abandi baturukanye i Burayi cyangwa hanze y’u Rwanda bagatahira amadorali 500 ya misiyo.

    Bivugwa ko nk’umukinnyi Rafael York ukinira Gefle IF muri Sweden iyo ahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda aba agomba kuza muri “Business Class” kandi uyu mukinnyi ngo hari amafaranga yemerewe ndetse ngo ntabwo ashobora guhaguruka atarayabona.

    Ngo abakinnyi baturuka hanze y’u Rwanda ntibafatwa kimwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/akangononwa-kuri-bamwe-mu-bakinnyi-b-abanyarwanda-bakina-hanze-bahamagarwa-mu-mavubi

  • APR irakoza imitwe y’intoki ku gikombe imaze imyaka 14 itazi uko gisa #rwanda #RwOT

    APR BBC yaraye itsinze REG BBC amanota 80-75 mu mukino wa gatatu wa nyuma wa kamarampaka muri muri Basketball “BetPawa Playoffs”, isigara isabwa gutsinda umukino umwe gusa ikegukana igikombe.

    Abasore ba APR BBC bagaragaje kutajenjeka muri iyi mikino ya kamarampaka, batangiye uyu mukino babizi ko kuwutsinda bari bube bari hafi kwegukana igikombe kuko baraba bagize imikino 3-0 basabwa umwe gusa kuko ikipe izegukana igikombe igomba kuba yatsinze imikino 4 muri 7.

    Agace ka mbere APR BBC ibifashijwemo na Ntore Habimana yagatsinze ku manota 24 -14.

    Mu gace ka kabiri, REG BBC yagarukanye imbaraga aho yashyize igitutu kuri APR BBC bituma yuzuza amakosa maze buri kosa bakoze, REG igahabwa ‘Lancer Franc’, byatumye igabanya amanota yari yatsinzwe mu gace ka mbere.

    REG BBC yagatsinze ku manota 27-20 maze bajya kuruhuka ari 44 ya APR BBC kuri 41.

    Amakipe yombi yakomeje gukubana binyuze muri Axel Mpoyo ku ruhande rwa APR na Ikishatse Herve ku ruhande rwa REG wari umeze neza mu gace ka 3 ndetse na Adonis Filer wagize umukino mwiza muri rusange. APR yaje kugatsinda ku manota 20-19 ndetse n’agace ka nyuma igatsinda 16-15 , umukino urangira ari 80-75.

    APR isabwa gutsinda umukino umwe ubundi ikegukana igikombe yari imaze imyaka 14 idaterura kuko igiheruka 2009.

    Mu bagore n’aho hari hatangiye imikino ya Kamarampaka aho REG WBBC yatangiye itsinda APR WBBC amanota 87-86. Iyi mikino izakomeza ku wa Gatanu tariki ya 8 Nzeri 2023 muri Kigali Arena.

    Adonis Filer (ufite umupira), benshi bavuga ko ari we REG BBC bitewe n’uburyo yitangamo

    Kaceka agerageza gutera mu nkangara

    Ntore Habimana yari ahageze neza muri uyu mukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-irakoza-imitwe-y-intoki-ku-gikombe-imaze-imyaka-14-itazi-uko-gisa