Tag: Imikino

  • Abakinnyi 11 beza bagize ikipe y’umwaka wa 20… – #rwanda #RwOT

    Mu mwaka wa 2023 mu Rwanda hakinwe imikino y’amarushanwa atandukanye irimo iya shampiyona ndetse n’iyi gikombe cy’Amahoro.

    Taliki 28 z’ukwezi kwa 5 APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona cya 2022/2023 inganya amanota na Kiyovu Sports agera kuri 63 ariko yo ikayirusha ibitego izigamye 26 mu gihe Kiyovu Sports yo yari izigamye ibitego 17.

    Taliki 03 z’ukwezi kwa 6 Rayon Sports nayo yegukanye Igikombe cy’Amahoro cya 2023 itsindiye APR FC ku mukino wa nyuma igitego 1-0 cya Ngendagimana Eric.

    Taliki 18 Kanama kandi hatangiye gukinwa imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere ya 2023/2024 ndetse imikino 15 yashyizweho akadomo APR FC ariyo iyoboye urutonde n’amanota 33.

    Tugendeye kuri iyi mikino yakinwe, abakinnyi 11 bitwaye neza kurusha abandi n’umutoza wabo ni aba bakurikira:

    Umunyezamu: Nicolas Sebwato

    Nta gushidikanya ko uyu munyezamu ukinira ikipe ya Mukura VS ariwe witwaye neza kurusha abandi muri 2023, yafashije ikipe ye kurangiriza ku mwanya wa 7 muri shampiyona ndetse no ku mwanya wa 3 mu gikombe cy’Amahoro.

    Uko Mukura VS ihagaze kugeza ubu muri shampiyona iri ku mwanya wa 5 n’amanota 23. 

    Umunyezamu yari ahanganye nawe ni Kimenyi Yves witwaye neza muri shampiyona ya 2022-2023 afasha Kiyovu Sports kurangiza ku mwanya wa 2 muri no ku mwanya wa 4 mu gikombe cy’Amahoro.

    Ariko nyuma yaje guhindura ikipe ajya muri AS Kigali itari iri kwitwara neza muri shampiyona ndetse yaje guhura n’ikibazo cy’imvune ntiyarangiza imikino ibanza ya shampiyona.

    Ba myugariro bo ku mpande, Fitina Ombolenga na Ishimwe Christian

    Fitina Ombolenga ukina yugarira anyura iburyo niwe mukinnyi witwaye neza kurusha abandi bose bakina banyura kuri uruhande bijyanye n’uburyo yafashije ikipe ye ya APR FC kutinjizwa ibitego byinshi ndetse akanayifasha mu buryo bwo kubitsinda ahindura imipira myiza ivamo ibitego imbere y’izamu.

    Umukinnyi Ombolenga yari ahanganye nawe kuri uyu mwanya ni Serumogo Ally witwaye neza muri shampiyona ya 2022/23 ari muri Kiyovu Sports ariko kuva yakwerekeza muri Rayon Sports yasubiye inyuma dore ko byatumye no mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi atakaza umwanya ubanzamo.

    Ishimwe Christian ukina anyura ku ruhande rw’ibumoso nawe yitwaye neza mu mwaka wa 2023 aho yafashije APR FC mu buryo bwo kugarira neza ndetse no gutsinda binyuze cyane ku mipira y’imiterakano.

    Abakinnyi Ishimwe Christian yari ahanganye nabo kuri uyu mwanya ni Bugingo Hakim witwaye neza muri Gasogi United na Rayon Sports yamuguze mu mpeshyi ndetse na Ganijuru Ishimwe Elie muri Rayon Sports gusa ntabwo bamurusha imibare myiza nibyo bagejeje ku makipe yabo.

    Ishimwe Christian niwe mukinnyi wugarira anyura ku ruhande rw’ibumoso witwaye neza kurusha abandi muri 2023

    Abakinnyi bakina bugarira hagati inyuma: ni Rwatubyaye Abdul na Mitima Isaac

    Kapiteni wa Rayon Sports mu mwaka wa 2023 nibwo yagarutse mu bihe byiza bye nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune kigatuma asubira inyuma naho Mitima Isaac nibwo yabaye myugariro mwiza biza no gutuma ahamagarwa mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi atari asanzwe ahamagarwa.

    Abakinnyi bakina mu kibuga hagati: ni Nshimirimama Ismael Pitchou, Bigirimana Abedi na Heltier Luvumbu Nzinga 

    Umukinnyi ukina hagati afasha mu kugarira uzwi nka nimero 6 ni umurundi Nshimirimama Ismael Pitchou, yafashije ikipe ya Kiyovu Sports kurangiza ku mwanya wa 2 muri shampiyona no kuwa 4 mu gikombe cy’Amahoro ndetse naho ari muri APR FC kugeza ubu naho ari kwitwara neza cyane.

    Ukina nka nimero 8 ni Bigirimana Abedi, nawe yakoze akazi gakomeye muri Kiyovu Sports bijyanye n’ibitego yatsindaga ndetse n’ubu aho ari muri Police FC yakomerejeho dore ko ari ku mwanya wa 5 mu bamaze gutsinda ibitego byinshi bigera kuri 7.

    Ukina nka nimero 10 ni Heltier Luvumbu Nzinga, Uyu mukinnyi ni umwe mu bakoze akazi gakomeye kugira ngo Rayon Sports itware igikombe cy’Amahoro ndetse n’ubu aho iri ku rutonde rwa shampiyona abifitemo uruhare rukomeye kuko niwe umaze kuyitsindira ibitego byinshi bigera kuri 6.

    Heltier Luvumbu Nzinga wa Rayon Sports 

    Abasatira: Léandre Onana, Victor Mbaoma na Muhadjiri

    Léandre Onana wakiniraga ikipe ya Rayon Sports ariko akaza kuyivamo mu mpeshyi y’umwaka ushize yerekeje muri Simba SC yo muri Tanzania aza mu bakinnyi 3 beza basatira ba 2023. 

    Niwe watsinze ibitego byinshi kurusha abandi bakinnyi muri shampiyona bigera kuri 15 ndetse anatsinda 5 mu gikombe cy’Amahoro.

    Victor Mbaoma usatira mu ikipe ya APR FC nubwo yakinnye amezi macye muri 2023 ariko yerekanye ubuhanga budasanzwe bijyanye n’ibitego yatsinze mu mikino 15 ibanza ya shampiyona bigera kuri 12 ndetse akaba ari nawe uyoboye abandi ba rutahizamu bose kugeza ubu.

    Hakizimana Muhadjiri nawe aza mu bakinnyi 3 beza b’Imbere bitewe n’uburyo yitwaye neza muri shampiyona ya 2022-2023 ndetse n’ubu mu mikino 15 ibanza yitwaye neza kuko aho Police FC iri kumwanya wa 2 abifitemo uruhare rukomeye.

    Leandre Onana yatsinze ibitego 15 muri shampiyona na 5 mu gikombe cy’Amahoro

    Umutoza Mukuru : Haringingo Francis

    Uyu mutoza w’Umurundi niwe witwaye neza bitewe nuko yafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cy’Amahoro ndetse ikanarangiriza ku mwanya wa 3 muri shampiyona irushwa amanota 2 gusa na APR FC nubwo nyuma yaje gutandukana nayo.

    Undi mutoza yari kuba ahanganye nawe Adil Mohammed ariko yaje gutandukana n’ikipe imikino ya shampiyona n’iyi gikombe cy’Amahoro itarangiye birangira asimbuwe na Ben Mousaa wari umwungiriza.

    Umwungiriza wungirije : Afahmia Lotfi 

    Uyu mutoza yatozaga umwaka wa mbere muri shampiyona ya 2022/23 aho yaje asanga Mukura VS iri mu bihano byo kutemererwa kugura abakinnyi ariko agakoresha abahari biganjemo abakiri bato bikarangira ikipe yitwaye neza ikarangiriza ku mwanya wa 7 muri shampiyona ndetse ikaba n’iya 3 mu gikombe cy’Amahoro.

    No muri shampiyona ya 2023/24 akomeje kwitwara neza kubera ko kugeza ubu Mukura VS iri ku mwanya wa 5 n’amanota 23.

    Victor Mbaoma ari mu bakinnyi basatira bitwaye neza muri 2023

    Kapiteni wa Rayon Sports nawe ari mu bakinnyi bitwaye neza muri 2023

    Ismael Pitchou ukina mu kibuga hagati niwe witwaye neza kurusha abandi ku mwanya we muri 2023

    Abakinnyi bitwaye neza mu mwaka wa 2023 mu Rwanda mu mboni z’abanyamakuru ba InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138165/abakinnyi-11-beza-bagize-ikipe-yumwaka-wa-2023-mu-rwanda-138165.html

  • Amavubi yiteguye gusebereza ikipe y’igihugu ya Uganda muri Kenya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amavubi yiteguye gusebereza ikipe y'igihugu ya Uganda muri Kenya.

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yabaterengeje imyaka 18 y'amavuko iri kubarizwa mu gihugu cya Kenya aho iri gukina imikino y'igikombe cya CECAFA U18 ku munsi w'ejo tariki 05 Ugushyingo ku isaha ya satanu zuzuye izesurana n'ikipe y'igihugu ya Uganda muri 1/2.

    Uyu mukino uzabera kuri sitade ya Jomo Kenyatta Stadium iri Kisumu aho abasore ba Kayiranga bitezweho guhesha ishema igihugu cy'u Rwanda nk'uko babigaragaje ubwo batangiraga iri rushanwa.

    Source : https://yegob.rw/amavubi-yiteguye-gusebereza-ikipe-yigihugu-ya-uganda-muri-kenya/

  • Amavubi yaguye miswi na ZimbabweAabanyarwanda bavuga ko nta mwataka ikipe ifite #rwanda #RwOT

    Umukino wahuzaga ikipe y'igihugu cya Zimbabwe n'ikipe y'Igihugu Amavubi warangiye amakipe yombi anganya ubusa kubusa.

     

    Ni umukino wabereye kuri Stade ya Huye,aho amakipe yombi yatangiye akina neza , gusa Zimbabwe igaragara nk'irimo kwirinda cyane yanga kwataka.

     

    Amavubi , yagaragaje gukina neza , gusa ikibazo kikaba gushyira mu izimu nyamara abafana babona ko amahirwe menshi byari kuba igitego.

     

    Hagati mu mukino u Rwanda rwari rufite amahirwe kuko u Rwanda rwari rufite amahirwe angana hafi na 60% mu kwiharira umupira , abakinnyi bakina neza gusa ikibazo kikaba kureba mu izamu.

     

    Nk'uko byavuzwe Amavubi akeneye kubona umukinnyi ushyira ibitego mu izina.

     

    Rwanda , ruzongera kujya mu kibuga ruri gukina n'Ikipe ya Afurika y'Epfo muri iyi mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy'Isi.

    The post Amavubi yaguye miswi na ZimbabweAabanyarwanda bavuga ko nta mwataka ikipe ifite appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/amavubi-yaguye-miswi-na-zimbabweaabanyarwanda-bavuga-ko-nta-mwataka-ikipe-ifite/

  • Mu myambaro mishya Amavubi yanganyije na Zimbazwe #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu Amavubi yanganyije ubusa ku busa na Zimbabwe mu mukino utangira urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

    Amavubi yari yambaye imyenda mishya ya Masita nyuma yo gutsindira kwambika ikipe y’igihugu, yari yakiriye Zimbabwe kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye mu mukino ubanza w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

    Wari umukino kandi wa mbere w’umutoza Torsten Frank Spittler wagombaga kwiyereka abanyarwanda nyuma y’uko yahawe akazi benshi bavuga ko atari agakwiriye.

    Zimbabwe yatangiye umukino ubona ko iri hejuru y’u Rwanda ndetse iminota 30 ya mbere wabonaga yihariye umukino ariko nta buryo bukomeye yahushije.

    Iminota 15 ya nyuma y’igice cya mbere, abasore b’Amavubi bari bamaze kwinjira mu mukino ndetse batangira gusatira.

    Baremye uburyo butandukanye ndetse bwari kuvamo ibitego ariko ntibabasha kububyaza umusaruro, nk’umupira Mangwende yahinduye imbere y’izamu hakabura ushyira mu izamu, umupira Sahabo yateye ariko Nshuti Innocent akawilutangwa n’ubwugarizi ndetse n’undi mupira Sahabo yateye uvuye muri koruneri ariko Mugisha Bonheur yashyiraho umutwe ukanyura hanze gato y’izamu. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

    Mu gice cya kabiri Amavubi yabonye amahirwe andi mahirwe yakavuyemo nk’umupira Sahabo yahaye Nshuti Innocent mu rubuga rw’amahina n’undi Mugisha Gilbert yahaye Papy ariko bananirwa kuyabyaza umusaruro. Umukino warangiye ari ubusa ku busa.

    Amavubi y’u Rwanda azagaruka mu kibuga tariki ya 21 Ugushyingo 2023 mu mukino wa kabiri w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-myambaro-mishya-amavubi-yanganyije-na-zimbazwe

  • Premier League: Chelsea yavanze Tottenham y’a… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino wabaye kuri uyu wa Mbere saa yine z’ijoro ubera kuri sitade ya Tottenham Hotspur stadium.

    Abakinnyi 11 ba Tottenham babanje mu kibuga: Vicario; Pedro Porro, Romero, Van de Ven, Udogie; Sarr, Bissouma; Kulusevski, Johnson, Maddison; Son 

    Abakinnyi 11 ba Chelsea babanje mu kibuga: Sánchez; Colwill, Disasi, Thiago Silva; James, Enzo Fernández, Caicedo, Galagher; Palmer, Sterling, Jackson

    Umukino watangiye ikipe ya Tottenham yari iri imbere y’abafana bayo ariyo ikina neza ndetse ku munota wa 5 yari yabonye igitego cya 1 ku mupira Kulusevski yarakuye maze ukubita mu mugongo wa Colwill uhita ujya mu izamu cya 1 kiba kirabonetse.

    Nyuma yo gutsindwa igitego na Chelsea yatangiye urugendo rwo gushaka uko yishyura hakiri kare ndetse binashoboka ko yakibona nk’aho Nicolas Jackson yabonye umupira ari mu rubuga rw’mahina acenga ba myugariro ba Tottenham ariko arekuye ishoti umuzamu arishyira muri koroneri.

    Ku munota wa 14 Tottenham Hotspur yateretsemo igitego cya 2 gitsinzwe na Son ariko umusifuzi asifura ko habayemo kurarira.

    Ikipe ya Chelsea nayo yaje kubona igitego cya Rahim Sterling ariko birangira hitabajwe VAR umusifuzi ahita acyanga bitewe nuko mbere yo kugitsinda yari yabanje gukoza intoki ku mupira.

    Chelsea yakomeje kwatsa umuriro imbere y’izamu rya Tottenham Hotspur ishaka igitego cyo kwishyura ku bubi no ku bwiza.

    Yaje kukibona kuwa 16 gitsinzwe na Palmer kuri penariti yari ibonetse ku ikosa Romero yakoreye Enzo Fernández mu rubuga rw’mahina ndetse bituma ahabwa n’ikarita itukura.

    Tottenham Hotspur nyuma yuko itangiye gukina ari abakinnyi 10 yarushijwe cyane ndetse n’abakinnyi bayo baravunika.

    Igice cya mbere cyarangiye nta nkuru Chelsea iri gusatira cyane abakinnyi nka Rahim Sterling na Reece James barekura amashoti ariko umuzamu wa Tottenham Hotspur agakora akazi gakomeye ayakuramo.

    Mu gice cya kabiri nabwo abakinnyi ba Chelsea baje bafite inyota yo kubona igitego cya 2. Tottenham Hotspur yongeye kubona indi karita itukura ihawe myugariro Udogie ku ikosa yakoreye Rahim Sterling.

    Umuzamu wa Tottenham, Vicario yakomeje gukora akazi gakomeye akuramo ibitego byabazwe. Chelsea yaje gushyira ibona igitego cya 2 gitsinzwe na Nicolas Jackson ku mupira yahawe na Rahim Sterling.

    Ku munota wa 90 Tottenham yari ibonye igitego cyo kwishyura aho Son yazamukanye umupira yiruka arekura ishoti ariko umuzamu wa Chelsea ahita arifata. 

    Nyuma y’iminota 2 gusa Chelsea yahise itsinda igitego cya 3 gitsinzwe na Nicolas Jackson ahawe umupira na Gallagher. 

    Kuwa 90+7 Nicolas Jackson yongeye gutsinda icya 4 ndetse umukino aba ari nako urangira Chelsea itsinze Tottenham Hotspur y’abakinnyi 9 ibitego 4-1.

    Nicolas Jackson yatsinze ibitego 3 wenyine

    Ikipe ya Tottenham muri uyu mukino yabonyemo amakarita 2 atukura 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136245/premier-league-chelsea-yavanze-tottenham-yabakinnyi-9-136245.html

  • Manzi Thierry yaratsinze! Uko Abakinnyi b’Aba… – #rwanda #RwOT

    Duhereye muri Kenya, ikipe ya Gormahia FC kuwa Gatandatu yanganyije na Bidco United 0-0. Sibomana Patrick na Emery Bayisenge bakina muri iyi kipe babanje mu kibuga muri uyu mukino. Gormahia FC iri ku mwanya wa 2 muri shampiyona ikaba izagaruka mu kibuga kuwa Gatatu ikina na Shabana.

    Naho muri Tanzania ho ikipe ya Singida Fountain Gate ikinamo rutahizamu w’umunyarwanda, Kagere Meddie kuwa Gatanu yatsinzwe na Yanga SC ibitego 2-0. Uyu mukinnyi w’Amavubi ntabwo yabanje mu kibuga, gusa yinjiyemo asimbuye mu gice cya kabiri. 

    Kuri ubu iyi kipe ya Singida Fountains Gate iri ku mwanya wa 10 muri shampiyona ikaba izagaruka mu kibuga kuwa Gatatu w’iki cyumweru ikina na Ihefu.

    Muri Morocco ikipe ya AS Far Rabat ikinamo myugariro w’Amavubi, Imanishimwe Emmanuel Manguende ku munsi w’ejo yatsinze IR Tanger igitego 1-0 muri shampiyona. Uyu mukinnyi w’Umunyarwanda ntabwo yaherukaga kubanza mu kibuga, ariko yabanjemo anarangiza umukino.

    AS Far Rabat iri ku mwanya wa 2 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Morocco ikaba izagaruka mu kibuga kuwa Gatandatu ikina na CA Youssoufia Berrechid.

    Dukomereje muri Lybia mu ikipe ya Al Ahli Tripoli, kuwa Gatanu yatsindaga Al Malaab El Libby igitego 1-0 cyatsinzwe n’umukinnyi w’umunyarwanda ukina muri iyi kipe Manzi Thierry ku munota wa 17. Al Ahli Tripoli iri ku mwanya wa 3 mu itsinda irimo rya shampiyona ikaba izagaruka mu kibuga.

    Kuwa Gatandatu muri Algeria ikipe ikinamo Umunyarwanda Manishimwe Djabel ya USM Klenchela yatsinze US Tebassa ibitego 4-1 mu mukino wa gicuti. Manishimwe Djabel niwe watsinze igitego cya 1 anatanga umupira wavuyemo igitego. Shampiyona yabaye ihagaze ikazagaruka taliki 11 z’uku kwezi.

    Tuvuye muri African tukerekeza ku mugabane w’Iburayi mu gihugu cya Sweden muri shampiyona y’icyiciro cya 3, ikipe ya Sandkven IF kuwa Gatanu yanyagiye ikipe yitwa Motala ibitego 6-0. 

    Mukunzi Yannick yabanje mu kibuga avamo ku munota wa 81 naho Byiringiro Lague we yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 60. Kuri ubu Sandkven IF iri ku mwanya wa 1 ikaba izagaruka mu kibuga kuwa Gatandatu ikina na FC Stockholm Internazionale.

    Muri Norway ikipe ya FK Jerv ikinamo Mutsinzi Ange, kuwa Gatandatu yatsinze Skeid Fotball igitego 1-0. Uyu myugariro w’Amavubi yabanje mu kibuga anarangiza umukino. FK Jerv iri ku mwanya wa 14 muri shampiyona ikaba izagaruka mu kibuga ku cyumweru ikina na Asane.

    Mu gihugu cy’u Bubiligi mu ikipe y’abana batarengeje imyaka 21 ya SL16 Football ikina icyiciro cya kabiri, ku munsi w’ejo yatsindaga Deinze ibitego 2-1.

    Umukinnyi w’umunyarwanda ukina muri iyi kipe, Hakim Sahabo yabanje mu kibuga ndetse arangiza n’umukino. Kuri ubu iyi kipe ya SL16 Football iri ku mwanya wa nyuma muri shampiyona ikaba izagaruka mu kibuga kuwa Gatandatu ikina na Royal Francs Borains.

    Dusoreje muri Arabia Saudite mu cyiciro cya kabiri, ikipe ya Al-Kawkab ikinamo Kwizera Olivier kuwa Gatandatu yatsinzwe na Örebro Al-Washm ibitego 3-0.

    Ku bakinnyi batakandagiye mu kibuga amakipe yabo yakinnye ni Ntwari Fiacre ubwo ku cyumweru ikipe ye ya TS Galaxy yatsindaga Sekhukhune United F.C ibitego 2-0; Rafael York ikipe ye ya Gefle IF inganya na Landskrona ibitego 3-3 ndetse na Bizimana Djihad ubwo ikipe ye ya FC Kryvbas Kryvyi Rih yatsindaga Dnipro-1 ariko we ni ukubera ko yari yujuje amakarita 3 y’umuhondo.

    Manzi Thierry yafashije ikipe ye kubona intsinzi atsinda igitego 1 rukumbi cyabonetse muri uwo mukino 

    Manishimwe Djabel yatsinze igiteko ndetse anatanga umupira wavuyemo igitego 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135961/manzi-thierry-yaratsinze-uko-abakinnyi-babanyarwanda-bakina-hanze-bitwaye-mu-cyumweru-gish-135961.html

  • Byagenze bite ngo APR FC ntiyambare umwambaro w’amateka yakinanye 1996 nk’uko yari yabitangaje? #rwanda #RwOT

    APR FC ivuga ko abantu batumvise neza ubutumwa yatanze kuko bavuze ko bazaba bambaye umwambaro usa n’uwo bambaye mu 1996 ni mu gihe bavuga ko atari wo uw’icyo bazagarura.

    Tariki ya 26 Ukwakira 2023 nibwo APR FC ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yavuze ko ku mukino wa Rayon Sports waraye ubaye izakinana umwambaro w’amateka yakinanye 1996 mu mukino wa nyuma w’igikombe cya Gisirikare.

    Ubwo butumwa bwagiraga buti 'Kuri Derby, ikipe izambara umwenda ufite amateka akomeye kuko wambawe kuri final ya Osma (igikombe cya Gisirikare) mu 1996 kuri Stade Amahoro.'

    Abantu benshi bakibona ubu butumwa bahise bumva ko uyu mukino bazawuserukanamo umwambaro unakoze kimwe n’uyu bakinanye mu 1996.

    Abantu batunguwe no kubona APR FC iserukanye imyambaro ya Jako isanzwe ikinana, icyo bakoze ni ukubusanya aho hari bambaye amakabutura y’umukara n’imipira y’umweru.

    Team Manager wa APR FC, Rtd Cpt Eric Ntazinda yabwiye ISIMBI ko abantu babyumvise nabi batigeze bavuga ko uwo mwambaro ari wo bazambara kuko utanaboneka ari uwa kera cyane ahubwo bavuze ko baza bambaye ibisa n’iyo myambaro.

    Ati 'Abantu banyumvise nabi, twavuze ko tuzaba twambaye nk’uko twari twambaye 1996, ntabwo twavuze ko ari imyenda imwe tuza twambaye, amabara niyo yagombaga kuba ari amwe. Iriya myenda ntabwo ikibaho twebwe icyo twashakaga kwerekana ni ikimenyetso cy’uwo munsi, wabonye ko twari twambaye hejuru umweru hasi umukara, ni cyo twavugaga nta kindi.'

    Wari umukino w’umukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona ya 2023-24 aho APR FC ari nayo yari wakariye kuri Kigali Pele Stadium warangiye amakipe yombi anganya 0-0.

    Umwambaro byari byitezwe ko baserukana

    Uyu ni wo mwambaro baserukanye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byagenze-bite-ngo-apr-fc-ntiyambare-umwambaro-w-amateka-yakinanye-1996-nk-uko-yari-yabitangaje

  • Kimenyi Yves yagize imvune ikomeye akurwa mu kibuga atumva #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa AS Kigali, Kimenyi Yves yagiriye imvune ikomeye ku mukino wa Musanze FC aho yakuwe mu kibuga atumva.

    Hari mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona wo Musanze FC yakiriyemo inatsinda AS Kigali 1-0.

    Nyuma y’igitego cyagiyemo ku munota wa 12, ku munota wa 26, umunyezamu Kimenyi Yves yagonganye na rutahizamu Peter Agbelov ari nabwo yahitaga avunika igufwa ry’ukuguru “Tibia”.

    Uyu mukinnyi yahise yihutanwa mu bitaro by’Akarere ka Musanze aho yagize ikibazo cya “Tibia na Pelon”.

    Kimenyi Yves akaba yahise azanwa i Kigali aho agomba kubagirwa ku munsi w’ejo mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

    Kimenyi Yves yakuwe mu kibuga atumva

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kimenyi-yves-yagize-imvune-ikomeye-akurwa-mu-kibuga-atumva

  • Premier League: Manchester City yikoreye Manc… – #rwanda #RwOT

    Uyu ni umukino wabaye kuri iki cyumweru saa kumi n’imwe n’iminota 30 ku kibuga cya Manchester United Old Trafford.

    Abakinnyi 11 ba Manchester United babanje mu kibuga: Onana; Dalot, Evans, Maguire, Lindelöf; Amrabat, McTominay, Eriksen; Bruno Fernandes, Rashford na Hojlund.

    Abakinnyi 11 Manchester City babanje mu kibuga: Ederson; Walker, Stones, Rúben Dias, Gvardiol; Foden, Rodri, Bernardo Silva; Julián Álvarez, Haaland na Grealish.

    Uko umukino wagenze muri make

    Ikipe ya Manchester City yatangiye umukino iri hejuru cyane ugereranyije na Manchester United ndetse ku munota wa 7 yashoboraga gufungura amazamu aho Kayle Walker yahinduye umupira usanga Phil Foden ashyira ku mutwe maze Onana akozaho intoki umupira urongera usanga Haaland ariko Harry Maguire aratabara umupira awukuramo.

    Umukino wakomeje n’ubundi Manchester City ikomeza kwiharira umukino ariko Manchester United yo igategereza amahirwe ngo uwirukankane.

    Ku munota wa 24 umusifuzi yagiye kuri VAR kureba ikosa ryari ryabaye ku munota wa 14 aho Kayle Walker yarekuye kufura, Rasmus Hoejlund akurura Rodrigo agwa mu rubuga rw’amahina. Yavuyeyo atanga penariti, iterwa neza na Erling Haaland aba arayinjije igitego cya 1 kiba kirabonetse.

    Nyuma yo gutsindwa, Manchester United nayo yabonye uburyo buremereye bwashoboraga kuvamo igitego abo myugariro wa Manchester City yihereye umupira rutahizamu, Rasmus Hoejlund maze arawufata agenda yiruka yinjira mu rubuga acenga umuzamu agiye gutereka mu nshundura biranga.

    Igice cya mbere kigiye kurangira Onana yakuyemo igitego cyabazwe ku mutwe uremereye wari urekuwe na Erling Haaland bituma bajya mu kiruhuko Manchester City igifite 1-0.

    Igice cya kabiri cyatangiye Manchester United ikora impinduka mu kibuga havamo Sofian Amrabat hajyamo Mason Mount ngo ishake uko yakwishyura ariko biba iby’ubusa, ku munota wa 49 ihita itsindwa igitego cya 2 gitsinzwe na Erling Haaland akoresheje umutwe ku mupira yahawe na Bernardo Silva.

    Umukino wakomeje Manchester City yiharira umukino cyane ari nako abakinnyi nka Jack Grealish babona uburyo imbere y’izamu bwo gutsinda igitego cya 3 ariko ntibabubyaze umusaruro.

    Ku munota wa 70 Marcus Rashford yarase igitego aho yabonye umupira ari mu rubuga rw’amahina rwa Manchester City wenyine ariko arekuye ishoti rinyura hepfo y’izamu gato.

    Ku wa 77 Manchester City yabonye igitego cya 3 gitsinzwe na Phil Foden ku mupira mwiza yahawe na Erling Haaland. Umukino warangiye Manchester United ikubitiwe imbere y’abafana bayo ibitego 3-0.

    Umwe mu mipira iremereye Onana yakuyemo 

    Umukino warangiye Manchester United ikubiswe ibitego 3-0 na Manchester City

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135952/premier-league-manchester-city-yikoreye-manchester-united-irekurira-mu-kinogo-135952.html