Tag: Imikino

  • U Rwanda rwasoje imikino ya gicuti mbere yo gutangira Igikombe cy’Afurika (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yakinnye umukino wa nyuma wa gicuti mbere yo gutangira igikombe cy’Afurika ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki ya 17 Mutarama 2024 kizabera mu Misiri kugeza tariki ya 27 Mutarama 2024.

    Ku mugoroba w’ejo hashize tariki ya 14 Mutarama 2024, u Rwanda rukaba rwarakinnye na Maadi SC yo mu Misiri yashinzwe mu 1921, ibarizwa mu gace ka Maadi muri Cairo.

    Byari biteganyijwe ko u Rwanda rukina na Congo Brazaville ariko ntibyakunda kuko iki gihugu kitaragera mu Misiri ari nayo mpamvu rwahise rukina na Maadi SC.

    Ni umukino wabereye muri Gymnase iri mu Gicumbi cy’Imikino (Sports Center) i Cairo ari n’aho Tolip Inn Hotel u Rwanda rucumbitsemo iri.

    Iminota ya mbere y’umukino, abasore b’u Rwanda bari bayobowe na kapiteni Jean Paul, Mbesutunguwe, Emmy bafashije u Rwanda kuguma mu mukino ndetse barawuyobora kugeza ku munota wa 11 aho byagendaga imbere ya Maadi.

    Nyuma y’iyi minota, Maadi yigaranzuye u Rwanda ndetse isoza igice cya mbere iyoboye n’amanota 21-17.

    Ntabwo u Rwanda rwatangiye neza igice cya kabiri kuko iminota 10 ya mbere, amanota 4 barushwaga yari amaze kuzamuka yabaye 7.

    Ku munota wa 16 w’igice cya kabiri u Rwanda rwagize amahirwe umukinnyi wa Maadi akurwa mu kibuga iminota 2 kubera ikosa yari akoze, gusa ntacyo byarufashije kuko rwananiwe kugabanya ikinyuranyo Maadi yari isigaye ari abakinnyi 6 yabashizemo.

    Abasore ba Bagirishya Anaclet bakomeje gushaka uko bagabanya iki kinyuranyo biranga umukino urangira ari 38 ya Maadi SC kuri 31 y’u Rwanda.

    Indi mikino 2 u Rwanda rwakinnye, rwaraye rutsinzwe na Misiri B 38-33 ni mu gihe umukino wa mbere rwari rwatsinzwe na Zohour Sporting Club 38-25.

    U Rwanda muri iki gikombe kigiye kuba ku nshuro ya 26 akaba ari ubwa mbere rugiye kukitabira, ruri mu itsinda rimwe na Zambia, Cape Verde ndetse na DR Congo. U Rwanda rukaba ruzatangira igikombe cy’Afurika rukina na Cape Verde.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwasoje-imikino-ya-gicuti-mbere-yo-gutangira-igikombe-cy-afurika-amafoto

  • Iki ni igisebo, mubabwire ko tutazagaruka muri Mapinduzi Cup – Umutoza wa APR FC #rwanda #RwOT

    Umutoza w’abanyezamu ba APR FC, Ndizeye Aime Desire [Ndanda], yavuze ko ibyo iyi kipe yahuriye nabyo mu irushanwa rya Mapinduzi Cup batazasubirayo.

    Ni nyuma y’uko yaraye inaniwe kugera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa isezerewe na Mlandege FC yo muri Zanzibar kuri penaliti 4-2 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa.

    APR FC ikaba itishimiye imisifurire aho umutoza w’abanyezamu ba APR FC, Ndizeye Aime Desire nyuma y’umukino yavuze ko ikipe yakinnye neza ariko abasifuzi ari bo kibazo.

    Ati “Njye simfite byinshi byo kuvuga, ndakeka mwese mwarebye umupira, mbere na mbere turanenga abasifuzi bahengamiye uruhande rumwe, muri make ni igisebo kuri Zanzibar, ndanatekereza ko ni yo nshuro ya mbere y’iya nyuma twitabiriye Mapinduzi Cup mu gihe abasifuzi badasifura neza.”

    “Turatsinda ibitego bakabyanga, buri muntu yayibonaga, gutsindwa nta kibazo penaliti ni amahirwe ariko umupira twakinnye twerekana ko turi hejuru ya Mlandege FC ariko abasifuzi ntibatubaniye.”

    Yakomeje avuga ko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu itazigera igaruka muri iri rushanwa mu gihe hakiri abasifuzi nk’abariyo.

    Ati “Ndashaka mutangarize Abanya-Zanzibar, Abanya-Tanzania ko twebwe ubutaha tutazagaruka muri iri rushanwa bikimeze gutya, amakipe araza buri gihe bikaba bimeze gutya? Ntihari amakipe yaje umwaka ushize akibirwa aha akaba yaranze kugaruka? Twebwe si ubwa mbere tuje? Kuki abasifuzi batasifuye neza? Iki ni igisebo.”

    Muri uyu mukino APR FC yaje gutsinda igitego ku munota wa 18 ariko abasifuzi bavuga ko Shiboub yari yaraririye nubwo ku mashusho byagaragaraga ko atari byo.

    Ndanda yavuze ko APR FC itazasubira muri Mapinduzi Cup

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/iki-ni-igisebo-mubabwire-ko-tutazagaruka-muri-mapinduzi-cup-umutoza-wa-apr-fc

  • Hateguwe amarushanwa yigisoro – #rwanda #RwOT

    Ni irushanwa ryateguwe  na Empire Bar &  Resto iherereye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Karugira.

    Niyoyita Abdallah ukoresha amazina ya Maitre Mugoyi, usanzwe ari umuyobozi muri aka kabari, yabwiye InyaRwanda ko batekereje aya marushanwa bashaka kongera kwibutsa abantu umuco wo hambere wo gukina igisoro.

    Ati 'Igisoro gisanzwe kiri mu bintu byakundwaga cyane mu Rwanda rwo hambere twashatse kugira ngo abagikunda, bahure basabana bishimane. Ntabwo ari igisoro gusa kuko n'abazi gukina Damu nabo tutabibagiwe nabo bashyiriweho irushanwa ryabo.''

    Yavuze ko iri rushanwa ry'igisoro na Damu bateguye riteganyijwe muri Gashyantare 2024.  Abifuza kwitabira amarushanwa bagana aho Empire bar & Resto ikorera, Gikondo Karugira ku muhanda KK711St  bakiyandikisha  ku 2000 Frw gusa.

    Ngo abakinnyi bazashyirwa mu matsinda, imikino ya mbere izatangira ku itariki 01 Gashyantare 2024. Umukinnyi  uzahiga abandi azahembwa amafaranga kugeza ubu ataratangazwa gusa uyu muyobozi yemeza azaba ashimishije.

    Igisoro ni umwe mu mikino yahangiwe mu Rwanda nk'uko bigaragara mu gitaramo  'Intwari z'Imbanza, zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro' cyanditswe n'Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu muco, amateka, ubuvanganzo, umurage n'intekerezo z'i Rwanda.

    Nk' uko icyo gitabo kibidutekerereza, inkomoko y'uwo mukino, tuyikura ku mwami Ruganzu II Ndoli , watwaye u Rwanda mu hasaga mu wa 1510-1543. Umwami uzwiho ubuhangange buhanitse mu guhanga ibikungahaye ubwenge n'ubumuntu kandi akabigeraho abyikesha.

    Ruganzu Ndoli, yagize ubugenge n'ubuhanga ku ngoma ye, ndetse niwe wahanze  umukino w'Igisoro mu mateka y'u Rwanda, ukunzwe na benshi mu gihugu cy'u Rwanda. Kubera ko yagiraga ibitekerezo binyaruka, byatumaga ahora atekereza ibihangano byafasha Abanyarwanda, cyane cyane ingabo z'igihugu, guhora ziyungura ibitekerezo binyarutse no kubaremamo umutima w'intsinzi z'ibihe byose.

    Umukino w'igisoro yawuhanze ubwo yari akataje ku rugamba wo guhangana n'amahanga mu mushinga wo kwagura u Rwanda.

    Hateguwe umukino w’igisoro usanzwe uzwi mu muco nyarwanda Maitre Mugoyi usanzwe ari Umuyobozi wa Empire Bar & Resto yateguye iri rushanwa yavuze ko bashaka gushyira igorora abakunda igisoro 

     Muri Empire Bar & Resto hazabera iri rushanwa haherereye i Gikondo ahitwa Karugira 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138413/hateguwe-amarushanwa-yigisoro-138413.html

  • Ikipe y’Igihugu ya Handball yahawe ibendera mbere yo kujya mu gikombe cy’Afurika isabwa kugera muri ¼ (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 8 Mutarama 2024, ikipe y’igihugu ya Handball yitegura gukina igikombe cy’Afurika yashyikirijwe ibendera isabwa kugera kugera muri ¼.

    Ni ibendera bashyikirijwe na Munyanziza Gervais ushinzwe amakipe y’igihugu muri Minisiteri ya Siporo waje ahagarariye Minisitiri wa Siporo wagize izindi nshingano zimutunguye.

    Munyanziza Gervais yavuze ko kuba bagiye gukina iki gikombe cy’Afurika ku nshuro ya mbere ari amahirwe kuri bo ndetse bakwiye kwerekana icyo bashoboye.

    Yababwiye kandi ko kugikina bwa mbere batabatuma igikombe ariko ababwira ko icyo babifuzaho ari ugukora igishoboka cyose bakarenga amatsinda, byanaba ngombwa bakagera muri 1/4 cyangwa bakarengaho.

    Yabibukije ko na none ari umwanya mwiza wo kwigaragaza bakaba banakwigurisha bakabona amakipe meza aruta ayo bakiniraga.

    Ati 'tuba dushaka byinshi nk’abantu babasaba tubasha byinshi, ntabwo baba bitabiriye bwa mbere igikombe cy’Afurika ngo abasabe kugitwara, twabasabye kurenga amatsinda bakagera muri ¼, ibindi tuzabibabwira nyuma.'

    Kapiteni Muhawenayo Jean Paul yavuze ko nk’abakinnyi bameze neza, imyitozo yageze neza kandi biteguye guhagararira igihugu neza kandi bagahesha ishema u Rwanda cyane ko no mu butumwa Minisiteri yabahaye yababwiye ko na yo yiteguye gukora ibishoboka byose.

    Umutoza Anaclet Bagirishya yavuze ko ari iby’agaciro kuba u Rwanda rugiye kwitabira iki gikombe ku nshuro ya mbere, imyiteguro ikaba yaragenze neza ndetse abakinnyi bari buhagurukane bari ku rwego rwiza biteguye guhangana.

    Ati 'Abakinnyi bose bameze neza, nta mvune dufite, byose byagenze neza uko tubyifuza. Bameze 100% ariko murabizi uyu mukino ni umukino abantu bakina bahura ntabwo haburaho kuza utuntu ku ntoki, ibyo ng’ibyo kuko dufite abaganga ntabwo bibuza umuntu gukina, turizera ko igihe cy’irushanwa abakinnyi bari ku rwego rwo kuryinjiramo bagatanga umusaruro.'

    Umunyamabanga wa Federasiyo y’Umukino wa Handball mu Rwanda, Tuyisenge Pascal yavuze ko ikipe imeze neza kandi na Minisiteri yakoze ibyo isabwa byose kugira ngo ikipe izitware neza.

    Ati 'Kugeza uyu mwanya nta cyuho gihari ni nayo mpamvu ikipe igiye kugenda, twagize umwanya wo kwitegura, twitegurira muri Salle nziza ya BK Arena imeze nk’iyo tuzakiniramo, turakomeza biba ngombwa ko ikipe ijya mu wundi mwiherero aho twawukoreye i Huye, tumaze kuva mu mwiherero tugaruka muri BK Arena kumenyera cya kibuga, rero umwuka wose ni mwiza, ibisabwa byose birahari n’abakinnyi na bo bariteguye bemeze neza.'

    U Rwanda ruhagurukana abakinnyi 18 berekeza muri iki gikombe kizabera Cairo mu Misiri. Barahaguruka mu gitondo cy’ejo ku wa Kabiri tariki ya 9 Mutarama 2024 saa kumi bazagerayo saa 11h aho bazahurira n’umutoza Rafael Guijosa we uzahagera ku wa Gatatu tariki ya 10 Mutarama 2024.

    Umwiherero uzakomereza mu Misiri, Ikipe y’igihugu izakinirayo imikino ibiri ya gicuti na Maroc ndetse na Congo Brazaville tariki ya 12 na 14 Mutaramama 2024.

    Muri iri rushanwa rizatangira tariki ya 17 kugeza 27 Mutarama 2024, u Rwanda ruri mu itsinda rimwe na DR Congo, Zambia na Cape Verde

    Deligasiyo yose y’ikipe y’igihugu igiye kujya mu Misiri

    Abakinnyi: Uwayezu Arsene, Baninimana Samuel, Kubwimana Emmanuel, Mugabo Samuel, Muhumure Elyse, Muhawenayo Jean Paul, Rwamanywa Viateur, Karenzi Yannick, Ndayisaba Etienne, Nshumbusho Maliyamungu, Nshimiyimana Alexis, Mbesutunguwe Samuel, Musoni Albert, Umuhie Yves, Kayijamahe Yves, Urangwanimpuhwe Guido na Hagenimana Fidel

    Abatoza: Bagirishya Anaclet, Ntabanganyimana Antoine, Mudaharishema Sylvestre, Byiringiro Jean Pierre Cyrille (Fitness Coach), Mugwiza Philipe (Pysiotherapist)

    Abandi bari muri Deligasiyo : Twahirwa Alfred (Umuyobozi wa Deligasiyo), Tuyisenge Pascal (Statisttician), Niyokwizera Joel (Team Manager), Sendegeya Jules (Umufotozi) na Canisius Kagabo (Umunyamakuru)

    Munyanziza Gervais yabasabye byibuze kugera muri 1/4

    Yashyikiriye ibendera umunyamabanga Pascal, kapiteni Muhawenayo Jean Paul ndetse n’umutoza Bagirishya Anaclet

    Munyanziza Gervais ari kumwe n’Umunyamabanga wa FERWAHAND, Tuyisenge Pascal

    Umutoza Anaclet yavuze ko biteguye neza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-y-igihugu-ya-handball-yahawe-ibendera-mbere-yo-kujya-mu-gikombe-cy-afurika-isabwa-kugera-muri-%C2%BC-amafoto

  • Imibare yatangiye kuba ibihekane kuri APR FC yitegura umukino wa 1/2 cya Mapinduzi cup – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC ifite icyibazo gikomeye cyuko ishobora gukina umukino ifitanye na Mlandege FC yo muri Zanzibar nubundi hari kubera imikino ya Mapinduzi cup idafite Rutahizamu wayo umaze kubatsindira ibitego 3 mu mikino 4, Victor Mbaoma ufite ikibazo cy'imvune.

     

    ni icyibazo cy'imvune yagize ku mukino ikipe ya APR FC yatsindagamo Yanga Africans ibitego 3 kuri 1 mu mukino wa 1/4.

     

    hari amakuru avuga ko ariko nanone itaba arimvune ikanganye ahubwo hakaba harabayeho icyibazo cyo kubyimba ikirenge ubwo myugariro wayanga yamukandagiriraga murubuga rwamahina.

     

    uyu rutahizamu wa APR FC aba umukinnyi wa 3 wa APR FC ugiriye ikibazo cy'imvune muri iri rushanwa rya Mapinduzi cup nyuma ya Apam Asongue na Niyigena Clement na bashobora kutazakina umukino wa 1/2 bafitanye na Mlandege FC.

    Source : https://yegob.rw/imibare-yatangiye-kuba-ibihekane-kuri-apr-fc-yitegura-umukino-wa-1-2-cya-mapinduzi-cup/

  • Byari ibyishimo bidasanzwe ubwo Bindjeme yahabwaga igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi nyuma y’umukino APR FC yatsinzemo Yanga Africans nk’idahari -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Byari ibyishimo bidasanzwe ubwo Bindjeme yahabwaga igihembo cy'umukinnyi witwaye neza kurusha abandi nyuma y'umukino APR FC yatsinzemo Yanga Africans nk'idahari.

    Mu mikino y'igikombe cya Mapinduzi Cup iri kubera Zanzibar muri Tanzania APR FC ikomeje guhesha ishema igihugu cy'u Rwanda dore ko mu ijoro rya cyeye yaraye yihereranye ikipe ya Yanga Africans maze ikayitsinda ibitego bitatu kuri kimwe n'umukino umunya Cameroon Salomon Charles Banga Bindjeme yigaragajemo cyane byanatumye atorwa nk'umukinnyi mwiza w'umukino maze ahabwa ibihumbi 750,000 by'amafaranga yo muri Tanzania.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/byari-ibyishimo-bidasanzwe-ubwo-bindjeme-yahabwaga-igihembo-cyumukinnyi-witwaye-neza-kurusha-abandi-nyuma-yumukino-apr-fc-yatsinzemo-yanga-africans-nkidahari-amafoto/

  • Yatangiye gushaka urwitwazo? Umutoza wa APR FC ntiyishimiye uburyo ikipe ye yapangiwe imikino muri Mapinduzi Cup – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yatangiye gushaka urwitwazo? Umutoza wa APR FC ntiyishimiye uburyo ikipe ye yapangiwe imikino muri Mapinduzi Cup.

    Umutoza wa APR FC, Thierry Froger, yavuze ko atishimiye ingengabihe y'imikino ya 'Mapinduzi Cup' kuko abakinnyi bafite umunsi umwe gusa wo kuruhuka mbere y'uko bakina undi mukino.

    Uyu mutoza yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki 2 Mutarama 2024, mu kiganiro n'itangazamakuru gitegura umukino wa kabiri w'amatsinda azahuramo na JKU ku wa Gatatu, tariki 3 Mutarama 2024.

    Yagize ati 'Nifuje kuvuga ibi kuva ngeze hano. Ntabwo nishimiye ukuntu imikino yegeranye bikabije muri iri rushanwa. Ariko ninjye bireba nk'umutoza ntabwo ari ikipe. Gusa nashakaga kuvuga ko ari bibi ku bakinnyi.'

    Yakomeje avuga ko biteye isoni guha abakinnyi umunsi umwe wo kuruhuka mbere yo gukina undi mukino.

    Ati 'Ntabwo nshaka kubahuka abantu, gusa kuri njye ni ikimwaro guha abakinnyi umunsi umwe gusa wo kuruhuka.'

    Froger yasoje avuga ko JKU bazahura ari ikipe ikomeye ariko bazagerageza gushaka intsinzi.

    Ati 'Namenye ko ikipe tuzahura na yo ejo yatsinzwe nkatwe ariko tuzagerageza gushaka intsinzi.'

    Ku wa Mbere, Ikipe y'Ingabo yatsinzwe na Singida Fountain Gate FC ibitego 3-1 mu mukino wa mbere muri iri rushanwa.

    Ni mu gihe iyi kipe igomba gukina uwa kabiri izahuramo na JKU yo muri Zanzibar ku wa Gatatu, tariki 3 Mutarama 2024 saa 15:15 z'i Kigali.

    APR FC irasabwa gutsinda uyu mukino mbere yo gukina na Simba SC mu mukino wa nyuma w'amatsinda uteganyijwe ku wa Gatanu kugira ngo byibura ibashe kuzakomeza muri ¼.

    Muri iri tsinda rya kabiri, Singida Fountain Gate FC yatsinze imikino ibiri yamaze kubona itike ya ¼.

    Source : https://yegob.rw/yatangiye-gushaka-urwitwazo-umutoza-wa-apr-fc-ntiyishimiye-uburyo-ikipe-ye-yapangiwe-imikino-muri-mapinduzi-cup/

  • Byamusabye guhindura inkweto: Mohamed Salah yaraye akoze ibidasanzwe mbere yo kuza gukina imikino y’igikombe cy’Afurika – YEGOB #rwanda #RwOT

    Byamusabye guhindura inkweto: Mohamed Salah yaraye akoze ibidasanzwe mbere yo kuza gukina imikino y'igikombe cy'Afurika.

    Rutahizamu w'ikipe ya Liverpool FC akaba umukinnyi ukomeye cyane w'ikipe y'igihugu ya Misiri (Egypt) Mohamed Salah mu ijoro rya cyeye yaraye yigaragaje ku rwego rwo hejuru afasha ikipe ye ya Liverpool FC gutsinda Newcastle united ibitego 4-2 byatumye ikaba umwanya wa mbere muri Premier League n'amanota 45 ikaba ikurikiwe na Aston Villa ifite amanota 42.

    Mohamed Salah ugiye gusiga ikipe ye ihanganye no gushaka uburyo yagumana umwanya wa mbere akaza gukina imikino y'igikombe cy'Afurika mu gice cya mbere muri uyu mukino yahushije penaliti gusa mu gice cya kabiri yagarutse yahinduye inkweto yari yambaye mu gice cya mbere maze atsinda ibitego bibiri atanga n'umupira wavuyemo igitego.

    Uyu mukinnyi agiye kuza gukina imikino y'igikombe cy'Afurika amaze gutsinda ibitego 14 n'imipira 8 yatanze yavuyemo ibitego.

    Source : https://yegob.rw/byamusabye-guhindura-inkweto-mohamed-salah-yaraye-akoze-ibidasanzwe-mbere-yo-kuza-imikino-yigikombe-cyafurika/

  • APR FC itsinzwe nk’idahari Thierry Froger yerekana ko nta bushobozi, Victor Mbaoma ahabwa igihembo cyidasanzwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR FC itsinzwe nk'idahari Thierry Froger yerekana ko nta bushobozi, Victor Mbaoma  ahabwa igihembo cy'umukinnyi waguze imyitwarire myiza mu mukino ahabwa asaga ibihumbi 200 by'amashiringi.

    Ni imikino ikipe ya APR FC yakinnye kuri uyu wa mbere muri Mapinduzi Cup ariko itangiye nabi itsindwa ibitego 3-1 n'ikipe ya Singda fountain Gate nubwo ari yo yabanje igitego cya mbere.

    Ikipe ya APR FC yatangiye itsinda igitego cyatsinzwe na Mbaoma ariko ntabwo byigeze bimara igihe kinini kuko uwitwa Hervis Lupia yahise yishyura ndetse hajyamo n'ibindi kugeza bibaye 3-1.

    Ikipe ya APR FC umukino ukurikiye izakina n'ikipe ya Simba SC, ikibazwa ni ibitego naho ishobora gutsindwa mu gihe itsinzwe na Singda fountain Gate benshi bemeza ko idakomeye cyane.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-itsinzwe-nkidahari-thierry-froger-yerekana-ko-nta-bushobozi-sharaf-eldin-shaiboubou-ahabwa-igihembo/

  • Premier League: Liverpool yatanze Ubunani, is… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino wabaye kuri uyu wa mbere saa yine z’ijoro ubera ku kibuga cya Liverpool, Anfield.

    Ikipe ya Liverpool yatangiye umukino iri hejuru cyane ndetse yamaze iminota 3 ya mbere yaciriye umurongo ntarengwa Newcastle United ari nako abakinnyi nka Trent Alexander Arnold bagerageza uburyo imbere y’izamu barekura amashoti.

    Ku munota wa 11 Liverpool yarase igitego cyabazwe aho Mohammed Salah yahaye umupira Darwin Nunez arekura ishoti maze umunyezamu arikuramo umupira usanga Curtis Jones nawe arongera arashota ariko myugariro wa Newcastle United aritambika arikuramo.

    Kuwa 20 Liverpool yabonye penariti ku ikosa Luis Díaz yakoreweho mu rubuga rw’amahina, iterwa na Mohammed Salah ariko Dubravaka ayikuramo.

    Newcastle United yaje kubona uburyo bwa mbere imbere y’izamu aho Joelinton yazamukanye umupira yiruka ahereza Alexander Isak ariko agiye gushyira kwa Gordon myugariro wa Liverpool Joe Gomez aratabara.

    Mu gice cya kabiri ku munota wa 50 Liverpool yaje ifungura amazamu ku gitego cya Mohammed Salah ahawe umupira na Darwin Nunez ariko ntabwo ibyishimo byatinze kubera ko nyuma y’iminota 5 gusa Newcastle United yahise ibishyura ku gitego cya Alexander Isak.

    Liverpool yakomeje kwiharira umupira ishaka igitego cya 2 gusa bigakomeza kuyigora. Yakibonye ku munota wa 74 gitsinzwe na Curtis Jones ahawe umupira na Diogo Jota.

    Kuwa 78 Cody Gakpo wari winjiye mu kibuga asimbuye yatsinze igitego cya 3 ahawe umupira na Mohammed Salah ariko bidatinze Newcastle United nayo ihita itsinda icya 2 gitsinzwe na Sven Botman kuri koroneri yatewe na Sean Longstaff.

    Kuwa 86 Mohammed Salah yatsinze igitego cya 4 kuri penariti yakorewe Diogo Jota umunyezamu wa Newcastle United amutegera mu rubuga rw’amahina.

    Umukino warangiye Liverpool ihaye ubunani abafana bayo itsinda ibitego 4-2 iguma ku mwanya wa mbere n’amanota 45 naho Newcastle United ijya ku mwanya wa 9 n’amanota 29.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138172/premier-league-liverpool-yatanze-ubunani-ishimangira-umwanya-wa-mbere-138172.html