Tag: Imikino

  • Gisagara na UVC zahigitse REG na APR zegukana igice cya mbere cya 'Forzza Volleyball Tournament 2021′ #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru nibwo hasojwe igice cya mbere (phase) cya 'Forzza Volleyball Tournament 2021′ aho mu bagabo Gisagara VC yatsinze ku mukino wa nyuma REG VC ni mu gihe mu bagore UVC WVC yahigitse APR WVC.

    Iri rushanwa rizakinwa mu byiciro 4, igice cya mbere ryakinwe mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, rikaba ryateguwe na kompanyi yo gutega (betting) ya Forzabet.

    Ni irushanwa ryateguwe mu rwego rwo gukomeza gufasha amakipe n’abakinnyi kuzamura urwego mu gihe u Rwanda rukiri mu bihano by’agateganyo rwahawe kubera gukinisha abakinnyi mu gikombe cy’Afurika batujuje ibisabwa, gusa nk’uko umuyobozi wa FRVB, Ngarambe Rafael yabivuze bizeye ko bashobora kubabarirwa.

    Ati 'Ni ibyo kwishimira. Turashimira kompanyi ya Forzza iba yatekereje iri rushanwa, ntabwo ari iri gusa kuko n’andi atatu azakurikira ni bo bazayategura kuko basabye ane turayabemerera. Abakinnyi barakomeza bitoza, barakomeza bakine. Uzatwara aya marushanwa ashobora kuzitabira amarushanwa Nyafurika mu gihe twaba dukurikiweho ibihano kandi turizera ko bizakurwaho.'

    Iki cyiciro cya mbere gisize Gisagara VC ibaye iya mbere mu bagabo nyuma yo gutsinda REG VC ku mukino wa nyuma amaseti 3-1 (25, 20, 25-20, 23-25, 25-17) n’aho APR VC iba iya gatatu itsinze UVC amaseti 3-0 (25 -16, 25-21, 25-23).

    Kirehe VC yabaye iya 5, IPRC Ngoma VC iya 6, KVC iya 7 na IPRC Musanze VC ya 8.

    Mu bagore, UVC ni yo yabaye iya mbere nyuma yo gutsinda bigoranye APR WVC amaseti 3-2 (25-18, 11-25, 22-25, 25-18, 15-9) mu gihe RRA VC yegukanye umwanya wa gatatu itsinze KVC amaseti 3-0 (25-12, 25-23, 25-13).

    IPRC Kigali WVC yabaye iya 5, Ruhango WVC iya 6, IPRC Huye WVC iya 7 na St Aloys itaritabiriye.

    Mu mpera z’iki cyumweru hazakurikiraho icyiciro cya 2 kizabera Gisagara, ni mu gihe ibindi byiciro 2 bya nyuma bizabera i Kigali. Uko amakipe yatwaye muri iki cyiciro cya mbere akaba ari cyo kizagenerwaho haba tombala y’icyiciro cya kabiri, ni mu gihe hazateranywa amanota yose yo mu byiciro 4 iyagize menshi akaba ari yo yegukana umwanya wa mbere.

    Gasongo na Mahoro bazamutse kuzibira Muvara Ronald

    Gisagara yabaye iya mbere mu bagabo

    Ni umukino Gisagara yatsinze byoroshye

    REG ntiyahiriwe n’iri rushanwa

    UVC bigoranye yatsinze APR

    UVC mu bagore yahuye na APR WVC ku mukino wa nyuma

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gisagara-na-uvc-zahigitse-reg-na-apr-zegukana-igice-cya-mbere-cya-forzza-volleyball-tournament-2021

  • Abasifuzi bari bagiye gukubitwa iz’akabwana bakijijwe na Polisi i Rubavu #rwanda #RwOT

    Nyuma y’umukino wahuje ikipe ya AS Kigali na Etincelles FC, abafana ba Etincelles biraye mu kibuga basagararira abasifuzi bari basifuye uyu mukino bakizwa na polisi.

    Etincelles FC yari yakiriye AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 8 washampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2021-22.

    Uyu mukino waraye ubereye kuri Stade Umuganda i Rubavu ntabwo warangiye neza kuko abasifuzi bawusifuye batabawe na Polisi yari yaje gucunga umutekano.

    Abasifuzi basifuye uyu mukino bari bayobowe na Ugirashebuja Ibrahim wasifuye hagati, Bwiriza Nonathe na Ndayishimiye Dieudonne na Akingeye Isham wari umusifuzi wa 4.

    Etincelles FC niyo yabonye igitego cya mbere ku munota wa 50 gitsinzwe na Akayezu Jean Bosco.

    Iminota y’umukino 90 yarangiye AS Kigali itarishyura iki gitego, benshi batunguwe no kubona umusifuzi wa 4, Akingeneye Isham yazamuraga iminota 10 y’inyongera ni mu gihe nta kintu gikomeye cyari cyabaye.

    Sugira Ernest yaje kwishyurira AS Kigali ku munota wa 102′, umukino warangiye ari 1-1.

    Ibi bikaba byababaje cyane abafana ba Etincelles bahise binjira mu kibuga bashaka gukubita abasifuzi kubera kutishimira imyitwarire yabo.

    Polisi yahise yinjira mu kibuga guhosha izi mvururu no gucungira umutekano abasifuzi.

    Abafana basohotse bajya gutegerereza abasifuzi hanze ya Stade, amakuru avuga ko n’imyenda y’abasifuzi bari basize mu rwambariro bayitumyeho bakayibazanira mu kibuga, ni mu gihe polisi ari yo yabasohoye muri Stade.

    Umukino warangiye bose bashaka kwirundira mu kibuga ngo bakubite abasifuzi

    Polisi yahise itabara, isohora abafana muri Stade isagara icungiye umutekano abasifuzi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abasifuzi-bari-bagiye-gukubitwa-iz-akabwana-bakijijwe-na-polisi-i-rubavu

  • Ikibazo ni mwe banyamakuru – Eric Nshimiyimana mu magambo akomeye yikomye itangazamakuru #rwanda #RwOT

    Umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana yifatiye ku gahanga abanyamakuru avuga ko ari bo kibazo, ni nyuma yo kumunenga umusaruro muke.

    AS Kigali yatangiye shampiyoma ya 2021-22 ihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyoma kubera uburyo yiyubatse.

    Nyuma y’umunsi wa 8 iyi kipe igenda igaragaza umusaruro utari mwiza kuko mu mikino 8 imaze gutsinda 4, inganya 4.

    Nyuma yo kunganya na Etincelles FC 1-1 ku munsi w’ejo hashize, umutoza Eric Nshimiyimana yikomye itangazamakuru avuga ko ari ryo kibazo.

    Ati “Ikabazo cyawe ni wowe ufite ikibazo, ni mwebwe banyamakuru, ibyari byitezwe ni ibiki? AS Kigali ni iya kangahe?(umunyamakuru yahise umusubiza ko ari iya 2), yamaze iminsi ingahe ari iya mbere? Mbwira ahantu shampiyoma iba ngo ikipe itware igikombe itanganyije cyangwa ngo itsindwe, mwebwe banyamakuru reka mbabwire mureke kuba abafana mukore akazi kanyu.”

    Yakomeje avuga ko AS Kigali atari yo ifite abakinnyi beza gusa n’abandi babafite kuko ngo bibaye ari AS Kigali gusa ibafite bazayihe igikombe idakinnye.

    Ati “Niba mutekereza gutya ngo AS Kigali ifite abakinnyi beza, ifite ubuyobozi bwiza, muzane igikombe mukiyihe idakinnye shampiyoma, n’abandi bafite abakinnyi beza n’ubuyobozi bwiza, ni uguhatana.”

    Yavuze ko muri shampiyona habamo gutsinda no gutsindwa ndetse ko nta n’ikibazo kirimo, ngo niba hari umutoza bazi utazatsindwa bazamuzane.

    Ati “Murebe n’abandi hose ku Isi muri shampiyoma baratsindwa, n’ikipe ya mbere ntayiratakaza munsi y’amanota 9, twe tumaze gutakaza 8, ikibazo kirihe? Mushaka ko dutsinda imikino yose? Niba ari byo mushaka muzaze muzane uwo utsinda iyo mikino.”

    Yasabye abanyamakuru kuba abanyamwuga aho kuba abafana, n’aho AS Kigali ngo iratuje nta kibazo kirimo.

    Ati “Mureke tuvugishe ukuri tube abanyamwuga, tureke amarangamutima, kuvuga ngo byacitse, twe turatuje tuzakomeza dukine kugeza igihe mu mibare tubona ko bidashoboka.”

    AS Kigali ubu iri ku mwanya 2 ku rutonde rwa shampiyoma n’amanota 16 inganya na Police FC ni mu gihe shampiyoma iyobowe na Kiyovu Sports ifite 17.

    Eric Nshimiyimana yikomye itangazamakuru ko ari ryo rifite ikibazo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikibazo-ni-mwe-banyamakuru-eric-nshimiyimana-mu-magambo-akomeye-yikomye-itangazamakuru

  • Arsenal: Aubameyang hagati yumupfu numupfum… – #rwanda #RwOT

    Ntabwo Aubameyang yagaragaye mu bakinnyi bakinnye umukino wa Southampton ndetse bakanayitsinda ibitego 3-0, kandi nta kibazo cy'imvune yari afite cyamuzitiye kujya mu kibuga.

    Umutoza Mikel Arteta agaruka kuba uyu mukinnyi atagaragaye muri uyu mukino yasobanuye ko impamvu atakinnye ari ikibazo cy'imyitwarire ye, ntabwo yasobanuye birambuye iyo myitwarire yabujije kapiteni w'iyi kipe kugaragara mu kibuga.

    N'ubwo bigaragarira buri wese gusa amakuru ava imbere mu buyobozi bw'iyi kipe, avuga ko impamvu Aubameyang atakinnye bifitanye isano n'uburyo amaze iminsi yitwara mu kibuga bitashimishije na gato abafana ba Arsenal.

    Aubameyang ari ku rwego ruciriritse rw'imikinire muri iki gihe, aho buri wese abona ko kujya mu kibuga bibera umutwaro Arsenal aho kuyibera igisubizo ku busatirizi bwayo.

    Uyu rutahizamu uba witezweho ibitego bya Arsenal, amaze imikino itanu yikurikiranya nta gitego atsinda, yewe nta n'umupira uvamo igitego atanga, ahubwo imipira yahawe ngo ayibyaze umusaruro bikarangira imupfiriye ubusa.

    Ibi byabaye inshuro nyinshi mu mikino itandukanye yashyizwe mu kibuga, binamuviramo kwikururira umujinya w'abafana ba Arsenal barakajwe n'imyitwarire ya kapiteni wabo.

    Uyu Kapiteni wa Arsenal w'imyaka 32 y'amavuko, yabanje ku ntebe y'abasimbura ku mukino ikipe ye iheruka gutsindwa na Everton 2-1. Yinjiye mu kibuga ku munota wa 85 ahusha amahirwe yo gutsinda yari gutuma ikipe ye inganya ku munota wa nyuma w'inyongera, bituma abafana bakomeza kumwijujutira.

    Si uyu mukino gusa watumye abafana ba Arsenal binubira rutahizamu wabo kuko no ku mukino batsinzwemo na mukeba Manchester United 3-2, nabwo yahushije uburyo bwinshi bwari gutanga umusaruro kuri iyi kipe byatumye yikururira umujinya ukomeye w'abafana b'iyi kipe.

    Amakuru ava mu bari hafi y'umutoza Arteta avuga ko nadakosora imyitwarire ye, Aubameyang atazasubira mu kibuga vuba.

    Kuva uyu mwaka w'imikino watangira, Aubameyang afite ibitego 4 mu mikino yose amaze gukinira Arsenal, imibare itari myiza na gato kuri rutahizamu uba witezweho guheka ikipe.

    Aubameyang yamaze gutakarizwa icyizere muri Arsenal

    Aubameyang ari mu bihe bibi cyane muri iki gihe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112484/arsenal-aubameyang-hagati-yumupfu-numupfumu-112484.html

  • Jimmy Mulisa akomeje ibikorwa byo gushaka imp… – #rwanda #RwOT

    Wari umunsi wa Gatatu wa '6 Aside Street Football Tournament 2021.” Ni igikorwa cyabaye kuwa Gatandatu tariki 11 Ukuboza 2021, kibera ku kibuga giherereye ku Gitikinyoni. 

    Ni igikorwa kiri gukorwa na Umuri Foundation ya Jimmy Mulisa, kigamije gufasha abana bo ku muhanda kubyaza umusaruro impano bafite zo gukina umupira w'amaguru, bakanavanwa mu buzima bubi. Saa yine z'amanywa n'iminota 30 nibwo iki gikorwa cyari gitangiye, gisozwa Saa sita z'amanywa.

    Cyari kitabiriwe na Kamanzi Karim, nk'uwakinnye umupira w'amaguru mu Rwanda mu myaka yo hambere n'abandi. Jimmy Mulisa yabanje kuganiriza aba bana abibutsa ko kuba bafite impano yo gukina umupira w'amaguru ari ikintu cy'ingenzi kuri bo, ariko ko bayibyaza umusaruro baramutse bumviye ababatoza n'ababyeyi babo.

    Abana bagera ku 160 ni bo bari bitabiriye iki gikorwa. Ikibuga cyagabanyijwemo kabiri, buri kipe yabaga ifite abakinnyi icumi bakinaga iminota 15 yarangira iyatsinzwe ikavamo.

    Mu gusoza uyu munsi, hatoranyijwe abana batanu bitwaye neza kurusha bagenzi babo. Abo ni Manishimwe El-Shadai, Shumbusho Yussuf, Uwimana Christian, Tuyishimire Abouba na Kamoso. Aba biyongera ku bandi bagiye batoranywa mu bice bya Nyagatovu na Kinyinya. 

    Jimmy Mulisa yongeye kuvuga ko ikimuraje inshinga kandi kimushimisha, ari ugufasha abana b'abanyarwanda kubyaza umusaruro impano yo gukina umupira w'amaguru.

    Ati 'Iyo mbonye ukuntu abana bitabiriye ibi bintu biranshimisha. Impamvu nagiye muri iyi gahunda, ni ukureba ukuntu nafasha aba bana, menye ibibazo byabo, menye ukuntu babayeho ariko nshakisha impano zabo. Njyewe ndabizi ko mu mupira impano zuzuye.'

    Yakomeje agira ati 'Hano hantu wabibonye twari tuzi ko hashobora kuza abana bageze kuri 50, ariko haje abagera hagati ya 160 na 200 bafite inyota yo gukina umupira babuze umuntu ubakurikira. Ndishimye, ni ugukomeza mbakorera ubuvugizi. Mwabonye ko hari abafite ibibazo bitandukanye, hari inzego umuntu ashobora kwegera kugira ngo zibafashe.'

    Abana baganiriye n'Itangazamakuru, bavuze ko ari iby'agaciro kubona umuntu nka Jimmy Mulisa aza kubasura akabafasha kuzamura impano zabo, kandi bamwe muri aba bana bizeye ko bazavamo ba Manzi Thierry na ba Kimenyi Yves nk'uko Shumbusho Yussuf na Tuyishimire Abouba babivuze.

    Yussuf yagize ati 'Mu myaka itatu cyangwa ine nifuza kuzaba nkina mu Cyiciro cya Mbere. Umukinnyi ndeberaho ni Manzi Thierry. Kubona Jimmy Mulisa hano biratunezeza, bigatuma tugira intego yo kuba twazagira natwe aho tugera. Nizeye ko umupira uzaba akazi kazantunga n'umuryango wanjye.'

    Abouba we ati 'Umupira nasanze ari impano yanjye. Ndashaka kuzaba umunyezamu nanjye nzakinire Amavubi. Kubona Jimmy Mulisa hano bidufasha kugira intego kuko tuba tubona uwakinnye umupira mu Amavubi, tuba twarumvishije aza kutuganiriza, bituma tugira intego natwe ngo dukore cyane tuzatere ikirenge mu cye. Ndashaka kuzaba umunyezamu nka Kimenyi Yves, ni we cyitegererezo cyanjye.'

    Mutegetsi Silas watangije Irerero ryo ku Gitikinyoni mu 2010, yavuze ko havuye abana benshi barimo Bizimana Yannick ukinira APR FC, ari yo mpamvu bizeye ko hazava n'abandi. Uyu mutoza kandi yakomeje avuga ko kubona Jimmy Mulisa yegera aba bana biganjemo ab'amikoro make ntako bisa, kuko bifasha kugabanya abana bo ku muhanda bagafashwa.

    Ati 'Ni igikorwa twishimiye cyane. Kubona Jimmy Mulisa aza hano, binafasha abana kumva ko babyaza umusaruro impano zabo. Abana bo ku muhanda hari igihe baba bazi umupira ariko ntibabihe agaciro, iyo baganirijwe n'umuntu nka Jimmy Mulisa bibafasha gutekereza ku mpano zabo.'

    Uyu mutoza kandi yanasabye Ubuyobozi mu nzego zitandukanye, gufatanya na Jimmy Mulisa mu gukomeza gufasha aba bana bo ku muhanda.

    Abeza bazatoranywa, bazafashwa kubyaza umusaruro impano zabo biciye mu bufatanye bwa Umuri Foundation na AS Kigali FC, ndetse n’andi marerero.

    Kuri iki Cyumweru tariki 12 Ukuboza 2021, iki gikorwa kirakomereza mu Gatenga ahazwi nko kwa Carlos guhera 14h-15h30.

    Biteganyijwe ko tariki 22 Ukuboza 2021, ari bwo iki gikorwa kizasozwa kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo nyuma yo kuzenguruka ibice bitandatu bigize Umujyi wa Kigali.

    Ni igikorwa kizabanza gukorerwa mu Umujyi wa Kigali mu bice bigera kuri bitandatu. Mu Cyumweru gitaha, kizakomereza Nyabugogo no mu bindi bice by'i Nyamirambo.

    Umuri Foundation yatangiye mu 2019. Ubu ibarizwamo abana barenga 300, barimo abahungu n'abakobwa bigishwa gukina umupira w'amaguru. Aba bana harimo abafashwa kwiga no guhabwa ibindi bikoresho by'ibanze bibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112486/jimmy-mulisa-akomeje-ibikorwa-byo-gushaka-impano-mu-bakiri-bato-aho-hari-hatahiwe-abo-ku-g-112486.html

  • Xavi arashaka kugurisha abakinnyi 3 bakomeye bamurakaje ku mukino wa Bayern Munich #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Barcelona, ​​Xavi, arateganya kuvugurura ikipe ye nyuma yo gutsindwa na Bayern Munich muri Champions League ibitego 3-0 bigatuma yerekeza muri Europa League.

    Umutoza wa Barcelona, ​​Xavi, arateganya gukora impinduka nyinshi I Camp Nou,nyuma yo gushyira ku isoko abakinnyi 3 bakomeye ku isoko nyuma yo gusezererwa muri Champions League.

    Umunyamakuru w'imikino muri Espagne, Gerard Romero, aravuga ko uyu mutoza mushya yamaze gutakaza kwihangana kuri bamwe mu bakinnyi be kandi ko yitegura guhindura byinshi muri iyi kipe.

    Nk'uko Romero abitangaza ngo Frenkie de Jong, Marc-Andre ter Stegen na Sergino Dest bose bagiye gushyirwa ku isoko bagurishwe kuko Xavi ashaka kubakira ikipe ya Blaugrana ku bandi.

    Umunyezamu Ter Stegen yanenzwe cyane kubera gusubira inyuma muri uyu mwaka w'imikino mu gihe De Jong yananiwe kugera ku rwego yariho ubwo yagurwaga miliyoni 65 zamapawundi muri 'Ajax muri 2019.

    Myugariro Dest we arashaka kwerekeza muri Bayern Munich imwifuza.

    Ni ku nshuro ya mbere kuva mwaka w'imikino 2003-04,Barcelona inaniwe kujya muri 1/16 cya Champions League.

    Ikipe ya Xavi iri kurwanira kwitwara neza muri La Liga kuko iri ku mwanya wa karindwi, amanota 16 inyuma ya Real Madrid ya mbere.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/xavi-arashaka-kugurisha-abakinnyi-3-bakomeye-bamurakaje-ku-mukino-wa-bayern

  • Umunyabigwi Samuel Etoo yatorewe kuyobora ru… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Ukuboza 2021, nibwo Eto'o yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Cameroun mu gihe cy'imyaka ine iri imbere , ku bwiganze bw'amajwi ugereranyije na Seidou bari bahanganye.

    Eto'o wegukanye ibihembo 4 by'umukinnyi mwiza w'umwaka muri Afurika, yegukanye intsinzi ahigitse Seidou Mbombo Njoya wari usanzwe ayobora ruhago ya Cameroun ndetse akaba ari na Visi Perezida wa kane w'Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika 'CAF'.

    Uyu munyabigwi wahataniraga uyu mwanya ku nshuro ya Karindwi, eshanu muri zo yakuragamo kandidatire ku munsi w'amatora.

    Nyuma yo kwegukana intsinzi, Eto'o w'imyaka 40 y'amavuko yasezeranyije abanya-Cameoun impinduka zigamije iterambere rya ruhago muri iki gihugo.

    Yagize ati'Tugomba gushyira mu nshingano abanyamupira. Tugomba gufata iya mbere tukamenya neza niba abakinnye umupira hari icyo badufasha mu kugera ku ntego dushaka kugeraho'.

    Eto'o wakiniye Barcelona na Inter Milan yasezeranyije abanya-Cameroun kubaka stade 10 mu myaka 4 yatorewe.

    Yagize ati'Namaze kuvugana n'abashoramari bazadufasha kugera ku ntego twiyemeje kandi bizakorwa'.

    Eto'o yari ashyigikiwe cyane n'abanya-Cameroun bose bifuza kubona igishya azazana muri ruhago yabo, nk'uko yafashije igihugu cye ubwo yari umukinnyi.

    Eto'o atorewe kuyobora ruhago ya Cameroun mu gihe iki gihugu cyitegura kwakira igikombe cya Afurika kizahabera mu ntangiriro za 2022. 

    Eto’o yatorewe kuyobora ruhago ya Cameroun habura iminsi micye bakakira CAN 2022

    Eto’o yijeje abanya Cameroun kubaka Stade 10 mu myaka ine ya manda ye
    Eto’o afite amateka akomeye muri ruhago ya Cameroun

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112478/umunyabigwi-samuel-etoo-yatorewe-kuyobora-ruhago-ya-cameroun-112478.html

  • Mu mukino wabanjirijwe n’impaka z’imyambaro, Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2021-22, Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC 1-1 mu mukino watinze gutangira bitewe n’uko amakipe yombi yari yazanye imyenda isa.

    Rayon Sports yaherukaga guhagarika umutoza Masudi Djuma kubera umusaruro muke, yafunguye amazamu ku munota wa 38 ku gitego cyinjijwe na Rudasingwa Prince ku mupira wahinduwe na Nizigiyimana Karim Mackenzie.

    Gorilla FC nayo yashatse uburyo yishyura iki gitego iza kubigeraho ku munota wa 75 gitsinzwe na Mohamed Camara warangije neza akazi gakomeye kari kakozwe na Duru Merci Ikena wahinduye umupira imbere y’izamu nyuma yo gucenga Iranzi Jean Claude. Umukino warangiye ari 1-1.

    Nyuma y’uyu mukino, Rayon Sports yahise igira amanota 12 iri ku mwanya wa 4, Gorilla FC yagize amanota 3 yose yakuye mu kunganya aho itaratsinda umukino n’umwe iri ku mwanya wa 15.

    Kimwe mu bintu byaranze uyu mukino ni uko wakerereweho iminota igera kuri 19 yose, byatewe n’uko Gorilla FC yisanze yazanye imyenda isa n’iya Rayon Sports yari yakiriye uyu mukino.

    Ubusanzwe aya makipe yambara ubururu n’umweru, Gorilla yaje guhura n’ikibazo cy’uko Rayon Sports yateguye gukina yambaye imipira y’umweru ifite ubururu ku maboko, amakabutura y’ubururu n’amasogisi y’umweru.

    Nk’uko umutoza mushya w’iyi kipe, Soganya Hamisi yabibwiye itangazamakuru, yavuze ko basabye Rayon Sports kuborohereza ariko ikanga.

    Yagize ati 'Dufite imyenda ibiri, ubururu n’umweru. Rayon Sports yatugoye ikora ibintu bitari ibya aba-sportifs. Twababwiye ko bakwambara umweru gusa baranga. Hari hasigaye iminota 13 gusa, byarangiye dushatse ukundi tubigenza. Bari bafite ukuri kuko ari bo bakiriye ariko ntibyari ngombwa.”

    Gorilla FC ikaba yahise ijya gushaka indi myambaro aho yakinnye yambaye imyenda y’umutuku.

    Mu yindi mikino yabaye, Mukura VS yatsindiye Espoir FC i Rusizi igitego 1-0, Marines FC yatsindiye Gicumbi FC iwayo igitego 1-0. Ku munsi w’ejo Police FC yatsinze Musanze FC 2-1 na Rutsiro itsinda Etoile del’Est 1-0.

    11 ba Rayon Sports babanjemo

    11 ba Gorilla FC babanjemo

    Nizigiyamana Karim Mackenzie watanze umupira wavuyemo igitego cya Rayon Sports

    Rudasingwa Prince yishimira igitego cye

    Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin hagati y’abakinnyi ba Gorilla FC

    Youssef ashaka kunyura muri 2 ba Gorilla FC

    Mico Justin agerageza gucenga

    Lomami Marcel watozaga umukino we wa mbere asaba abakinnyi be gutuza

    Kishi yanganyije umukino we wa mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-mukino-wabanjirijwe-n-impaka-z-imyambaro-rayon-sports-yanganyije-na-gorilla-fc-amafoto

  • Miss Mutesi Jolly nabarimo Miss Shanitah bas… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 7 Ukuboza 2021, Miss Jolly Mutesi. umwe mu bategura irushanwa rya Miss East Africa yasangiye ifunguro rya nijoro n'abakobwa bari guhatanira ikamba muri iri rushanwa.

    Ku mbuga nkoranyambaga za Miss East Africa hagaragaraho ibihe bitandukanye abari muri iri rushanwa bagiranye na ba nyampinga bose, mu bihe byo gusangira ubwo bari bari kumwe kuri icyo kirwa.

    Aba ba nyampinga basangiriye ku kirwa ubusanzwe kidatuwe cyitwa Bongoyo, giherereye mu birometero bibiri n'igice mu Majyaruguru ya Dar es Salaam.

    Abakobwa mbere y’umusangiro

    Abakobwa batangiye kugera muri Tanzania mu mpera z'ukwezi gushize, bari mu mwiherero uzarangira tariki 24 Ukuboza 2021 ubwo hazatangazwa uwegukanye ikamba.

    Uzegukana ikamba azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Nissan X-Trail nshya, ifite agaciro k'ibihumbi 44 by'Amadolari ya Amerika (hafi miliyoni 50 Frw). Buri kwezi kandi azajya ahembwa 1500$ (arenga 1 500 000 Frw).

    Igisonga cya mbere kizahembwa 5000 $, mu gihe igisonga cya kabiri kizahabwa 3000 $.

    Mutesi Jolly nyuma yo kuganiriza ba Nyampinga yafashe agafoto

    Abakobwa ubwo batangiraga gusangira

    Ba Nyampinga barimo Miss Shanitah baryohewe n’amazi yo kukirwa

    Ba Nyampinga bafata ifoto y'urwibutso

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112376/miss-mutesi-jolly-nabarimo-miss-shanitah-basangiriye-ku-kirwa-cya-bongoyo-mbere-yuko-hamen-112376.html

  • Mbappe yahishuye impamvu ikomeye yigomwe gutsinda ibitego 3 akarekera Messi penaliti #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Kylian Mbappe wa PSG yatangaje impamvu yaretse Lionel Messi bakinana agatera penaliti nyamara yari kumuhesha amahirwe yo gutsinda ibitego 3 muri uyu mukino batsinzemo Club Brugge ibitego 4-1.

    Kylian Mbappe yatsinze ibitego bibiri byihuse ku munota wa 2 n'umunota wa 7muri uriya mukino,yakoze igikorwa cy'ubutwari yanga kwikunda aha Messi wari watsinze igitego 1 penaliti yari ibonetse.

    Ku munota wa 75,PSG yahawe penaliti nyuma yuko Lionel Messi yakandagiwe mu rubuga rw'amahina.

    Nubwo uyu rutahizamu w'Umufaransa yari abonye amahirwe yo gutsinda igitego cya 3 [hat-trick], yemeye ko Lionel Messi ariwe utera iyo penaliti arayinjiza.

    Nyuma yumukino, Kylian Mbappe yatangaje ko yabikoze kugira ngo afashe Lionel Messi kugarura icyizere cyo gutsinda ibitego.

    Ati: 'Tugiye gukenera Lionel Messi. Tugiye kumukenera muri uyu mwaka w'imikino kandi nzi neza ko azadufasha igihe cy'ingenzi kigeze. Akeneye kuhagera afite ikizere kuri iyo mikino, azadufasha natwe. Nibyiza kuri we ko yarangije afite ibitego bibiri, ariko kandi ni byiza kuri twe ejo hazaza “.

    Nubwo PSG ifite ba rutahizamu 3 bakomeye ku isi,benshi ntabwo bayibara mu bahatanira igikombe cya Shampiyona kubera imikinire yayo iri hasi.

    Muri Ligue 1,Lionel Messi ntabwo ahagaze neza ariko amaze gutsinda ibitego 5 mu mikino 6 ya Champions League amaze gukina.

    Mbappe ahagaze neza mu buryo bugaragara buri wese, ariko ikibazo gikomeye Pochettino akeneye gukemura muri uyu mwaka w'imikino n'ukureba uko yahuza Lionel Messi, Neymar na Kylian Mbappe bakamenyerana.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mbappe-yahishuye-impamvu-yarekeye-messi-penaliti-kandi-yari-gutsinda-ibitego-3