Tag: Imikino

  • REG Women Basketball Club yasinyishije abakinnyi batatu barimo Feza Ebengo wakiniraga ikipe ya The Hoops Rwanda #rwanda #RwOT

    Ikipe ya REG women Basketball yaraye isinyishije abakinnyi batatu barimo babiri bakinaga mu ikipe ya IPRC Huye ndetse n'undi umwe wakiniraga ikipe ya The Hoops Rwanda ihora ihanganye n'andi makipe atandukanye ya hano mu Rwanda akina umukino w'intoki ya Basketball.

    Binyuze ku rukuta rwa Twitter ya REG BBC bagize bati 'Uyu munsi REG WBBC yasinyishije Mushikiwabo Sandrine imyaka ibiri, Mushikiwabo wakiniraga IPRC Huye WBBC ndetse n'ikipe y'igihugu ni umwe mu bakinnyi beza ku mwanya we mu Rwanda.'

    Iyi kipe yongeye kwandika ko 'Uyu munsi REG WBBC yasinyishije kandi Tetero Odile uzwi nka Zuma, Tetero avuye muri IPRC Huye WBBC basinye imyaka 2 akinira REG WBBC.'

    Mu gihe iyi kipe yarimo isinyisha abakinnyi, hongeye kugaragara ifoto iherekejwe n'amagambo ashimangira ko REG W BC yahaye amasezerano FEZA Ebengo ukomoka murio Kongo Kinshasa.

    REG Women Basketball iti 'Feza Ebengo wakiniraga the Hoops yasinye amasezerano y'imyaka 2 muri REG WBBC. Feza w'imyaka 21 ukomoka muri Congo ni umwe mu bakinnyi bakomeye ku mwanya we bakinaga mu Rwanda.'

    Ikipe ya REG iherutse kwegukana umwanya w'ikipe ya Ubumwe W BBC ikaba yaranakinnye imikino y'akarere ka 5 iheruka kubera mu gihugu cya Tanzania, iyi kipe ikaba yarabonye n'itike yo gukina imikino y'igikombe cya Afurika nyuma yo kwegukana umwanya wa gatatu.

    The post REG Women Basketball Club yasinyishije abakinnyi batatu barimo Feza Ebengo wakiniraga ikipe ya The Hoops Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/reg-women-basketball-club-yasinyishije-abakinnyi-batatu-barimo-feza-ebengo-wakiniraga-ikipe-ya-the-hoops-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=reg-women-basketball-club-yasinyishije-abakinnyi-batatu-barimo-feza-ebengo-wakiniraga-ikipe-ya-the-hoops-rwanda

  • Yakoze ubukwe adakarabye! Kuba umukinnyi byari bimukozeho, impano idasanzwe bahanye – Urukundo rwa Bashunga na Cyuzuzo #rwanda #RwOT

    Kuba umukinnyi w’umupira w’amaguru byari bikoze k’umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports, Bashunga Abouba kuko byari bitumye abura amahirwe yo kwibanira akaramata n’umugore we Cyuzuzo Djamila ubu bamaranye imyaka 4 bahiemo kubana akaramata.

    Mu kiganiro cyihariye aba bombi bahaye ikinyamakuru ISIMBI, bahishuye byinshi k’urukundo rwabo kuva k’umunsi wa mbere kugeza uyu munsi aho bafite umwana w’umukobwa, Bashunga Umwali Ghania wavutse muri 2018.

    Bashunga Abouba avuga ko we ahura bwa mbere na Cyuzuzo Djamila hari muri 2011, gusa ngo ntibyahise bikunda ko bakundana kuko yabanje kumugora, gusa aza kubyemera batangira kuryoherwa n’urukundo muri 2013 maze 2017 bakora ubukwe.

    Bavugana yari yaramuhishe ko ari umukinnyi yumva ari iturufu azakoresha, gusa ahubwo yaje kumugarika isubiza ibintu irudubi.

    Ati 'urumva njye nagiye kumutereta nk’umuntu usanzwe nk’uko na we wabona umukobwa ukajya kumutereta, ntabwo nari naramubwiye ko ndi umukinnyi, numvaga ari iturufu nibikiye nzakoresha bigahita birangira, ahubwo ni yo yari ingaritse kuko byahise bisubira irudubi.'

    Cyuzuzo we ngo icyabiteye ni isura abakinnyi bafite hanze, kuvuga ko akundana n’umukinnyi yumvaga abantu na we bazamufata ukundi, gusa ahamya ko atari bose.

    Ati 'urabizi ukuntu abakinnyi babafata, yego si bose ariko akenshi iyo uvuze ngo ukundana n’umukinnyi hari indi sura bigaragaramo, nyine kumva ngo nkundana n’umukinnyi, gusa uko twabanaga naje gusanga atandukanye n’indi shusho njya numva bahawe(…) akimara kumbwira ko ari umukinnyi hari icyahindutseho ariko akomeza kunyereka isura nziza birangira dukundanye.'

    Muri 2015 baje gusa n’abahagarika urukundo rwabo ahanini bitewe n’uko Abouba yari umukinnyi, iwabo wa Cyuzuzo batumvaga uburyo akundana n’umukinnyi ariko nyuma aza guhura na mama we, na we asanga ari umwana mwiza abaha umugisha.

    Ati 'Byigeze kugera turanabihagarikamo gake, ariko nabwo ni uko ari umukinnyi, mu rugo ntabwo babyakiraga neza ngo bumve ngo umukinnyi, yaje kumenyana na mama wanjye baraganira, aza kumubona aravuga ngo ni n’umwana mwiza uko mubona iby’ubukinnyi ntimugaragaraho, tuza kwisubiranira.'

    Bashunga Abouba avuga ko muri icyo gihe bitari byoroshye ariko mama we amugira inama yo kudacika intege, byamuhaye imbaraga zo kujya kuvugana n’iwabo wa Cyuzuzo ndetse nabo baza kubona ko na we nta kibazo cye baramwemerera.

    Igihe cyaje kugera muri 2017 amwambika impeta amusaba kuzamubera umugore undi na we arabyemera, bidatinze mu Kuboza 2017 bakora ubukwe, aho yavuze ko ikintu cyatumye anakora ubukwe ari uko igihe cyose yabaga ari kumwe n’umukunzi we amasaha yihutaga, ahitamo ko yamuzana iruhande rwe bakajya bahorana.

    Ku munsi w’ubukwe bwe kandi, Bashunga yahishuye ko yabukoze adakarabye bitewe na stress yari afite icyo gihe.

    Ati 'uzi ko nakoze ubukwe ntoze mu gitondo? Urumva nari mfite stress ndara noze, mu gitondo ndabyuka noza amenyo, mpamagaye Coordinator (umuyobozi wa gahunda zose z’ubukwe) nsanga telefoni ye yavuyeho, njya kumureba iwe, njyezeyo nsanga yari akiryamye, ndamuzana tugeze hano ahita ambwira ngo ambara tugende.'

    Djamila ikintu ngo yari afitiye amatsiko ni ukwibona ari umugore mu rugo kuko ngo yakururaga iyo shusho ntize neza mu maso ye.

    Ati 'ikintu nari mfitiye amatsiko ni ukwibona ndi umugore mu rugo, nari mbifitiye amatsiko cyane, ntekereza ukuntu tuzajya duhorana, mubaza ko watinze gutaha, kubana n’undi muntu nk’umugore n’umugabo, mufite imico itandukanye, gusa naje gusanga ari ibisanzwe.'

    Ikintu Bashunga we ngo yari afitiye amatsiko ni ukureba niba urukundo akunda umugore we ari narwo azakunda umwana we, aho ahamya ko yaje gusanga ari byo kuko n’umwana we amukunda cyane.

    Mu ijoro rya mbere ry’ubukwe bwabo baricaye barasenga bashima Imana ko bataruhiye ubusa ndetse ko Imana yabayoboye kugeza ku munsi wa nyuma.

    Cyuzuzo Djamila avuga ko nta kintu cyamutunguye kuri Abouba Bashunga kuko byose yasanze ibyinshi yari abizi, gusa Abouba we avuga ko ikintu cyamutunguye ku mugore we ari uko ari umuntu uzi gucunga umutungo, nk’iyo yakoresheje amafaranga aba agomba gutanga raporo y’icyo yayakoresheje.

    Yakomeje kandi avuga ko gushaka umugore bifasha cyane umukinnyi kuko nk’iyo mu kazi byagenze nabi umugore akakwakira, akakuganiriza si kimwe n’uko iyo uba wenyine biba bimeze, ikindi ngo mu gihe cy’intsinzi bimurinda kuba yajya mu bidafite akamaro ahubwo akishamana n’umuryango we ubuzima bugakomeza.

    Djamila yasabye abantu bagifata abakinnyi mu ishusho nk’iyo yabafatagamo bakwiye bukireka ahubwo niba hari ufite umukunzi w’umukinnyi cyangwa ushaka ko bakundana, yafata igihe akamwigaho.

    Ati 'ku bantu batekerezaga nkanjye kuko ndabizi ni benshi, ikintu nababwira ni uko babanza kwiga ku muntu kuko abantu bose si kimwe, iyo mico bavuga ku bakinnyi hari n’abandi bayifite kandi batari abakinnyi, kandi benshi pe, ni kwa kundi bavuga ngo umukobwa aba umwe agatukisha bose.'

    Kimwe mu bintu byabaye mu mpera za 2018 mu Kuboza ubwo APR FC yatsindaga Rayon 2-1, Bashunga Abouba ari mu izamu, abantu batamenyekanye bateye amabuye mu rugo rw’uyu munyezamu biza kuvugwa ko ari abafana ba Rayon Sports, umufasha wa Bashunga avuga ko byamuhungabanyijeho gato ariko akabwirwa ko ari ibisanzwe.

    Ati 'Biriya bintu nyine uhita igiramo aga stress, nkanjye biba atari akazi kanjye, ukavuga ngo nk’ubu aba bafana baba bari mu biki, ntabwo kabura akambwira ngo ibi ni ibintu bisanzwe, Rayon Sports ni ikipe y’abafana ngo ibi byose ngomba kubimenyera.'

    Uyu muryango urishimye aho umaranye imyaka 4, bombi bahurije ku kuba impano umwe yahaye undi ikamushimisha ari umwana w’imfura bafitanye, Bashunga Umwali Ghania.

    Mu rukundo rwabo nta ngorane nyinshi bigeze bahuramo nazo

    Kuba umukinnyi byari bigiye gutuma abura amahirwe yo kwibanira na Cyuzuzo Djamila

    Ni umuryango umeze neza kandi wishimye

    Ngo we n’umukobwa we bafitanye umubano wihariye

    Imfura yabo Ghania niyo mpano ahamya ko umugabo we yamuhaye iruta izindi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/yakoze-ubukwe-adakarabye-kuba-umukinnyi-byari-bimukozeho-impano-idasanzwe-bahanye-bashunga-abouba-n-umugore-we

  • Aubameyang yambuwe igitambaro cyubukapiteni… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukuboza 2021, Arsenal yasohoye itangazo rivuga ko Pierrre Emerick Aubameyang yambuwe igitambaro cy'ubukapiteni kubera imyitwarire mibi yagaragaje. Yagize iti: 'Kubera imyitwarire mibi yamuranze mu cyumweru gishize, Pierre-Emerick Aubameyang ntakiri kapiteni wa Arsenal ndetse ntari mu bakinnyi bazakina umukino wa Westham United kuri uyu wa Gatatu'.

    Aubameyang yambuwe iki gitambaro nyuma y’uko umutoza Arteta atamushyize mu bakinnyi batsinze Southampton ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize, abajijwe n'itangazamakuru nyuma y'umukino impamvu atakinishije Aubameyang, yavuze ko byatewe n'ikibazo cy'imyitwarire mibi yamuranze.

    Ikinyamakuru The Athletic cyatangaje ko Mikel Arteta yamukuye mu ikipe yakinnye umukino wa Southampton nyuma yo kugaruka akererewe ku ruhushya yari yahawe rwo kujya mu Bufaransa gusura nyina wari urwaye.

    Iki kinyamakuru kivuga ko uyu mukinnyi yarengeje umunsi umwe ku ruhushya yari yahawe birakaza cyane umutoza Arteta wahisemo kumushyira ku ruhande mu mukino ikipe ye yatsinze Southampton ibitego 3-0.

    Uyu mukinnyi yahawe uruhushya ku wa Gatatu rwo kujya mu Bufaransa kuzana nyina urwaye, gusa akaba yaragombaga kugaruka mu ijoro ryo ku wa Gatatu ariko yabirenzeho agaruka mu gitondo cyo ku wa Kane.

    Ibi byatumye Aubameyang asiba imyitozo kuko yagombaga gutegereza ibisubizo by'ibipimo bya Covid-19 bizwi nka PCR.

    Kubera iyo mpamvu, Aubameyang yasabwe kutagera ku kibuga cy'imyitozo, London Colney ku wa gatanu ahubwo ashishikarizwa kwitoreza mu rugo.

    Nyuma yo gutsinda Southampton ku wa gatandatu nyuma ya saa sita, umutoza Mikel Arteta yanze inshuro nyinshi kuvuga ibyabaye. Yagize ati: 'Ikibabaje ni uko Aubameyang yashyizwe hanze kubera kutubahiriza amategeko”.

    Uyu mukinnyi n'ubundi wari umaze igihe kitari gito adatanga umusaruro muri iyi kipe kugeza n'ubwo ashyirwa ku ntebe y'abasimbura, byarangiye yambuwe igitambaro cy'ubukapiteni muri iyi kipe.

    Nubwo hataratangazwa uzasimbura Aubameyang, Granit Xhaka arahabwa amahirwe yo kongera gusubirana iki gitambaro.

    Aubameyang yambuwe igitambaro cy’ubukapiteni muri Arsenal kubera imyitwarire mibi

    Arteta yatangaje ko imyitwarire mibi yatumye yambura igitambaro cy’ubukapiteni Aubameyang

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112557/aubameyang-yambuwe-igitambaro-cyubukapiteni-muri-arsenal-112557.html

  • FERWAFA yafatiye ibihano Abasifuzi bane barimo uwanze igitego cya Muhadjiri #rwanda #RwOT

    Aba basifuzi bane bahanishijwe guhagarikwa mu bihe bitadukanye ; ni Gakire Patrick, Kwizera Fils, Simba Honore na Ugirashebuja Ibrahim.

    Gakire Patrick uzwi nka Mazembe, umusifuzi wo ku ruhande wasifuye umukino wa Mukura na Marines w’ikirarane cy’umunsi wa 3, uyu musifuzi yaje kwanga igitego cya Mukura cyatsinzwe na Opoku avuga ko habayemo kurarira, akaba yahagaritswe amezi 3.

    Undi musifuzi wo ku ruhande wahanwe ni Simba Honore wahaniwe amakosa yakoze ku wa Gatanu tariki ya 10 Ukuboza ku mukino wahuje Musanze FC na Police FC i Musanze.

    Uyu musifuzi yanze igitego cya Police FC cyatsinzwe ku munota wa 90 na Hakizimana Muhadjiri avuga ko yaraririye. Yahagaritswe mu gihe cy’amezi 3.

    Ugirashebuja Ibrahim, umusifuzi wo hagati wasifuye umukino wa Etincelles na AS Kigali ku Cyumweru tariki ya 12 Ukuboza, ni umukino utaravuzweho rumwe kuko iminota 90 y’umukino yarangiye akongeraho iminota 10 ibintu byatunguye abantu, iyi minota nayo yararangiye ntiyasifura irinda igera muri 13 ari nabwo AS Kigali yaje gutsinda igitego cyo kwishyura. Ugirashebuja Ibrahim yahanwe amezi 4.

    Umusifuzi wa 4 wahagaritse yitwa Kwizera Fils wakoze amakosa ku mukino w’icyiciro cya kabiri wahuje Intare FC na Winners FC. Yahagaritswe amezi 4.

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/FERWAFA-yafatiye-ibihano-Abasifuzi-bane-barimo-uwanze-igitego-cya-Muhadjiri

  • Umutoza Lomami Marcel yavuze impamvu yasimbuje Youssef wahise wivumbura #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports w’agateganyo, Lomami Marcel yavuze ko impamvu yasimbuje umunya-Maroc ku mukino banganyijemo na Gorilla FC ari uko yakinaga ashaka gushimisha abafana mu gihe bo bari bakeneye intsinzi.

    Wari umukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino 2021-22, wabaye tariki ya 11 Ukuboza 2021.

    Uyu mukino ubwo wari ugeze ku munota wa 68, Lomami Marcel yafashe umwanzuro akuramo rutahizamu w’umunya-Maroc wakinaga asatira anyura ku mpande, Rharb Youssef yinjizamo Manace Mutatu.

    Uku gusimbuzwa nta kibazo cyarimo ariko uburyo uyu rutahizamu yitwaye nyuma yo kugera hanze, ni byo byatumye itangazamakuru ribaza umutoza Lomami Marcel impamvu yamukuyemo cyane ko n’umukinnyi atabyishimiye.

    Lomami Marcel yavuze ko impamvu yakuyemo uyu mukinnyi ari uko yakinaga ashaka gushimisha abafana kandi bo bakeneye gutsinda ikindi gitego.

    Ati 'Twifuzaga ko tubona igitego, we yakinaga akina kugira ngo ashimishe umufana, twe ntabwo twakinaga kugira ngo dushimishe abafana, twakinaga kuko dushaka kujya imbere dusatire tubone igitego, niyo mpamvu twamusimbuje dushyiramo Mutatu kuko afite umuvuduko.'

    Uyu mukinnyi yagaragaje imyitwarire itarashimwe na benshi, yageze ku ntebe y’abasimbura (bench) ahita ahaguruka yerekeza mu rwambariro, aroga arangije agaruka kureba umukino nk’abandi.

    Youssef yarasimbujwe ntiyabyumva kimwe n’umutoza

    Lomami Marcel avuga ko Youssef yakinaga ashaka gushimisha abafana kandi bo bakeneye intsinzi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-lomami-marcel-yavuze-impamvu-yasimbuje-youssef-wahise-wivumbura

  • Tombora ivuguruye, Real Madrid izahura na PSG… – #rwanda #RwOT

    Messi agiye gusubira muri Espagne nyuma yaho PSG itomboye Real Madrid. RB Salzburg yatomboye Bayern Munich, Sporting CP itombora Manchester City, Benfica itombora Alax, Chelsea itombora Lille, Atletico Madrid itombora Manchester United, Villarreal itombora Juventus naho Inter Milan itombora Liverpool.

    Imikino ibanza izaba hagati ya tariki 15/16 na 22/23 Gashyantare 2022 naho imikino yo kwishyura izabe hagati ya tariki 8/9 ndetse na tariki 15/16 Werurwe 2022.

    Tombora uko yari yagenze mbere y’uko ivugururwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112528/tombora-ivuguruye-real-madrid-izahura-na-psg-ronaldo-na-we-asubire-muri-espagne-112528.html

  • Etincelles FC yatanze ikirego cyumusifuzi wa… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki gicamunsi binyuze mu buryo bw’inyandiko, ubuyobozi bwa Etincelles bandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ribasaba kumva akarengane bahuye Nako ku kibuga cyabo ubwo bakiraga ikipe ya As Kigali. Ni umukino waranzwe no kutavuga rumwe by'umwihariko ku misifurire, aho Etincelles FC yavuze ko yasifuriwe nabi bigendeye ku minota y’inyongera bahawe, ndetse n’amakarita yatanzwe kuri uyu mukino.

    Etincelles FC ivuga ko abasifuzi bayoboye uyu mukino, batanga ubusobanuro mu nyandiko ku buryo batanze amakarita agera kuri 11 ku ikipe ya Etincelles FC, ndetse bakanatanga impamvu ku minota isanzwe y'umukino bongeyeho iminota 10 byanabaye intandaro yo gutsindwa igitego.

    Uyu mukino, iminota 90 yari yarangiye Etincelles ifite igitego kimwe ku busa, gusa bongeyeho iminota 10 As Kigali yaje kubona igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Sugira Ernest ku munota wa 102.


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112525/etincelles-fc-yatanze-ikirego-cyumusifuzi-wabakinishije-iminota-irenga-100-112525.html

  • Etincelles FC yasabiye ibihano abasifuzi bayisifuriye na AS Kigali bongeye iminota 10 kuri 90 #rwanda #RwOT

    Etincelles yasabye FERWAFA gufatira ibihano abasifuzi bayisufuriye mu mukino baraye bakinnye na AS Kigali bakanganya igitego 1-1 ariko abafana b'iyi kipe bagashaka guhohotera umusifuzi.

    Muri iyi baruwa,Etincelles FC yashinje abasifuzi kubogama cyane bakayiha amakarita 11 yita ko adasobanutse arimo n'ayahawe n'abatoza.

    Yakomeje iti “Nyakubahwa igitangaje nuko iminota isanzwe y'umukino 90 umusifuzi wo hagati agasaba uwa 4 kongeraho iminota 10…Nyakubahwa iyo minota 10 nayo yongeweho iminota 2 ari nabwo AS Kigali yabonyemo igitego cyishyura icyo twari twayitsinze hanyuma umusifuzi agahita asoza umukino.”

    Etincelles FC yasabye ibisobanuro byimbitse by'amakarita 11 yahawe abakinnyi bayo n'umutoza ndetse n'iyi minota 12 idasanzwe yongerewe ku mukino nta kintu kidasanzwe cyabaye.

    Amakuru avuga ko uyu musifuzi yavugaga ko yongeyeho iyo minota yose kubera ko abakinnyi ba Etincelles batindije cyane umukino.

    Nyuma y'umukino,abapolisi bahise bajya gutabara umusifuzi washoboraga gusagarirwa n'abafana bari binjiye mu kibuga ndetse anyuzwa mu nzira yihariye cyane ko yari yatezwe n'abafana ngo bamwihimureho.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/etincelles-fc-yasabiye-ibihano-abasifuzi-bayisifuriye-na-as-kigali-bongeye

  • Icyemezo cya Rharb Youssef cyibajijweho byinshi #rwanda #RwOT

    Ibyo rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka muri Maroc, Rharb Youssef yakoze mu mpera z’icyumweru gishize, byashimangiye ko koko uyu musore yaba atishimye muri iyi kipe, ndetse bikavugwa ko yasabye gusubira iwabo.

    Rharb Youssef yinjiye muri rayon Sports mu mpera za Nzeri 2021 nk’intizanyo ya Raja Casablanca y’iwabo muri Maroc.

    Uyu musore mu mezi make amaze muri iyi kipe, amakuru avuga ko yaba yarasabye ikipe ye kumukura muri Rayon Sports, bivugwa ko atishimiye imitoreze n’uburyo iyi kipe iyobowe.

    Ibi bikaba byaratijwe umurindi n’igikorwa yakoze mu mpera z’icyumweru ishize tariki ya 11 Ukuboza 2021 ubwo Rayon Sports yakinaga na Gorilla FC, umukino warangiye 1-1.

    Uyu musore yabanje mu kibuga aza gusimburwa mu gice cya kabiri ku munota wa 68 yaje gusimburwa na Manace Mutatu Mbedi.

    Uyu mukinnyi ntabwo yishimiye gusimbuzwa, yahise afata icyemezo cyo kujya mu rwambariro aho kwicara ku ntebe y’abasimbura nk’abandi nk’uko bisanzwe.

    Iki gikorwa cyakozwe n’uyu mukinnyi ntabwo cyemeranyijwe na benshi aho cyafashwe nko gusuzugura abatoza bamukuyemo, aho bamwe bavuze ko n’iyo yari kuba atishimiye gusimbuzwa yari kwicarana n’abandi ku ntebe y’abasimbura nk’uko bisanzwe aho kubata akajya mu rwambariro.

    Rharb Youssef yari yabanje mu kibuga aza gusimburwa mu gice cya kabiri ariko ntiyabyishimira

    Yahise yikomereza ajya mu rwambariro, aha yarimo afata agafunguzo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyemezo-cya-rharb-youssef-cyibajijweho-byinshi

  • “AS Kigali siyo ifite abakinnyi beza yonyine”-Umutoza Nshimiyimana #rwanda #RwOT

    Umutoza wa AS Kigali,Eric Nshimiyimana,yabwiye abanyamakuru ko aribo bafite ikibazo cyo kumva ko ikipe ye igomba gutsinda buri wese kandi ngo nta kipe iratwara igikombe idatsinzwe cyangwa ngo inganye.

    Nyuma yo kunganya na Etincelles FC 1-1 ku munsi w'ejo hashize bisabye ko umusifuzi yongeye ku mukino iminota 10 nayo ikarenga, umutoza Eric Nshimiyimana yikomye itangazamakuru avuga ko ari ryo kibazo kuba rimunenga umusaruro muke.

    Ati “Ikibazo ni mwebwe banyamakuru, ibyari byitezwe ni ibiki? AS Kigali ni iya kangahe?(umunyamakuru yahise umusubiza ko ari iya 2), yamaze iminsi ingahe ari iya mbere? Mbwira ahantu shampiyoma iba ngo ikipe itware igikombe itanganyije cyangwa ngo itsindwe, mwebwe banyamakuru reka mbabwire mureke kuba abafana mukore akazi kanyu.”

    Yakomeje avuga ko AS Kigali atari yo ifite abakinnyi beza gusa n'abandi babafite kuko ngo bibaye ari AS Kigali gusa ibafite bazayihe igikombe idakinnye.

    Ati “Niba mutekereza gutya ngo AS Kigali ifite abakinnyi beza, ifite ubuyobozi bwiza, muzane igikombe mukiyihe idakinnye shampiyoma, n'abandi bafite abakinnyi beza n'ubuyobozi bwiza, ni uguhatana.”

    AS Kigali yahabwaga amahirwe yo kwegukana shampiyona y'uyu mwaka,ikomeje kwereka abayita ikipe ikomeye ko bibeshye kuko ikomeje kunganya kenshi ndetse mu buryo butavugwaho rumwe.

    Yanganyije imikino irimo uwa Marines FC na Etincelles FC byari byitezwe ko izatsinda byoroshye ariko yatakaje amanota.

    AS Kigali ubu iri ku mwanya 2 ku rutonde rwa shampiyoma n'amanota 16 inganya na Police FC ni mu gihe shampiyoma iyobowe na Kiyovu Sports ifite 17.

    Nyuma y'umunsi wa 8 iyi kipe igenda igaragaza umusaruro utari mwiza kuko mu mikino 8 imaze gutsinda 4, inganya 4.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/as-kigali-siyo-ifite-abakinnyi-beza-yonyine-umutoza-nshimiyimana