Tag: Imikino

  • Banki ya Kigali na FERWABA batandukanye nyuma y’imyaka itatu y’ubufatanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Banki ya Kigali ngo yabamenyesheje ko ayo masezerano atazongerwa bitewe n’ibindi bikorwa iyo banki ifite. Kugeza ubu FERWABA nta wundi muterankunga irabona.

    Ubutumwa bwakomeje buvuga ko inkunga yajyaga ihabwa amakipe ivuye muri ubwo bufatanye itazabasha kuboneka kugeza igihe hazaba habonetse undi mufatanyabikorwa. Ubu butumwa bukaba bwashyizweho umukono na Jabo Landry ushinzwe ibikorwa muri Federasiyo ya Basketball mu Rwanda.

    Ku itariki ya 23 Ugushyingo 2018, nibwo ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda na Banki ya Kigali bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye yagombaga kumara imyaka itatu. Muri iyo myaka iyi banki yatangaga inkunga y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 300 yatangwaga mu byiciro, aho buri mwaka BK yagombaga gutanga miliyoni 100.

    Mu masezerano bagiranye hari hakubiyemo ko ayo mafaranga yagombaga kujya afasha mu mitegurire iri tekinike hanagurwamo ibihembo bizajya bitangwa mu marushanwa atatu ari yo: BK Basketball Junior League abakobwa n’abahungu, BK Basketball Pre-season Tournament, na BK Basketball National League ndetse n’imikino ya kamarampaka(Play offs).

    Buri kipe yitabiraga shampiyona y’Igihugu ya Basketball ( BK Baskteball National League) ndetse n’imikino ya kamarampaka na yo yahabwaga miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda. Hari n’ibihembo byahabwaga umuntu ku giti cye ( Individual awards) byahabwaga abakinnyi icumi, ni ukuvuga abagore 5 n’abagabo 5 bakaba bahabwaga ibihembo bingana na miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda buri muntu.

    Amakipe 2 mu bagabo n’abagore yahagarariraga u Rwanda mu mikino ya FIBA mu karere ka 5 ka Afurika na yo yahabwaga amafaranga angana na miliyoni 2 n’ibihumbi Magana atanu.

    Nyuma yo kugirana aya masezerano, Banki ya Kigali yahise ihabwa uburenganzira ntakumirwa bwo kwamamaza mu marushanwa yavuzwe haruguru, aho yihariraga 50% by’umwanya wo kwamamaza uba uteganyijwe mu gihe cy’amarushanwa.

    FERWABA iri mu myiteguro yo gutangira umwaka w’imikino dore ko bagombaga gutangirana n’irushanwa ry’Intwari ryagombaga kuba ryaratangiye ku itariki ya 14 Gashyantare 2022 gusa bikaza gukomwa mu nkokora n’isubikwa ry’ibikorwa bya siporo kubera ubwiyongere bwa Covid-19.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/banki-ya-kigali-na-ferwaba-batandukanye-nyuma-y-imyaka-itatu-y-ubufatanye

  • Shampiyona yasubitswe mu gihe cy’ukwezi kubera COVID-19 #rwanda #RwOT

    Mu itangazo Minisiteri ya Siporo yashyize hanze rigaragaza ambawiriza mashya agomba kubahirizwa guhera tariki ya 01 Mutarama 2022 akazamara iminsi 30, yavuze ko aya mabwiriza yafashwe bitewe n’ubwandu burimo gukomeza kwiyongera mu gihugu.

    MINISPORTS yavuze ko siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye zizakomeza.

    Imyitozo y’amakipe ndetse n’amarushanwa bingengwa n’ingaga za siporo byo byasubitswe, gusa amakipe y’igihugu n’andi makipe (clubs) ari mu mwiherero yitegura imikino mpuzamahanga yemerewe gukora imyitozo ariko ikaba ingomba kubera mu muhezo.

    Aya mabwiriza avuga ko amakipe yemerewe gukomeza gukina abayagize bose bagomba kuba barakingiwe COVID-19 mu buryo bwuzuye (uretse abari munsi y’imyaka 18) kandi bakerekana ko bipimishije COVID-19 mu gihe cy’amasaha 24 mbere yo kwitabira imyitozo cyangwa amarushanwa.

    Nta muntu n’umwe wemerewe kwinjira ahabera imyitozo cyangwa umukino keretse abakinnyi, abatoza, abayobora imikino n’abayahagarariye. Ahabera imyitozo n’amarushanwa hagomba gushyirwaho ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Ibikorwa by’imyitozo n’imikino y’amatsinda atarabigize umwuga ndetse n’ibikorwa by’imyitozo yigisha abakiri bato ntibyemewe kugeza igihe hazatangarizwa andi mabwiriza.

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere isubitswe igeze ku munsi wa 11 aho Kiyovu Sports ari yo yari iyoboye urutonde n’amanota 24, APR FC 23 AS Kigali ifite 20.

    Imikino ya gicuti 2 Amavubi agomba kuzakina Guinea tariki ya 3 na 6 Mutarama 2022 yo ikaba izaba nk’uko byari biteganyijwe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Shampiyona-yasubitswe-mu-gihe-cy-ukwezi-kubera-COVID-19

  • Jimmy Mulisa yakoze impinduka za mbere muri AS Kigali, Haruna Niyonzima asubizwa inshingano #rwanda #RwOT

    Umutoza mushya w’agateganyo wa AS Kigali, Jimmy Mulisa yamaze gukora impinduka za mbere muri iyi kipe aho Haruna Niyonzima yongeye kugirwa kapiteni w’iyi kipe, ni inshingano zari zifitwe na Bishira Latif.

    Haruna Niyonzima kuva yagaruka muri AS Kigali mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2021, yasanze igitambaro cyo kuyobora abandi bakinnyi mu kibuga gifitwe na Bishira Latif.

    Uyu mugabo usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu nta nubwo umutoza Eric Nshimiyimana yari yaramushyize mu bakapiteni 3 ba mbere kuko Bishira yari yungirijwe na Tchabalala na Kwizera Pierrot.

    Eric Nshimiyimana yirukanywe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ku Cyumweru tariki ya 19 Ukuboza ubuyobozi bwa AS Kigali buhita bwemeza Jimmy Mulisa nk’umutoza w’agateganyo.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Jimmy Mulisa yafashe umwanzuro wo kugira Haruna Niyonzima kapiteni w’iyi kipe.

    Mu nama yaraye akoranye n’abakinnyi, yababwiye ko yaganiriye na Bishira Latif na we yemera kurekura iki gitambaro nta kibazo na kimwe na kimwe yabigizeho cyane ko nk’uko amakuru abivuga na mbere yigeze gushaka kukimuha ariko abatoza ntibabyemere.

    Si ubwa mbere Haruna Niyonzima agiye kuba kapiteni wa AS Kigali kuko na mbere yo mu Kuboza 2019 mbere y’uko asubira gukinira Young Africans muri Tanzania ni we wari kapiteni w’iyi kipe.

    Haruna Niyonzima yongeye kugirwa kapiteni wa AS Kigali

    Bishira Latif yemeye kurekura igitambaro

    Jimmy Mulisa yafashe umwanzuro wo kugira Haruna Niyonzima kapiteni wa AS Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jimmy-mulisa-yakoze-impinduka-za-mbere-muri-as-kigali-haruna-niyonzima-asubizwa-inshingano

  • Myugariro wishyuza Rayon Sports afite icyizere ko iyi kipe izamwishyura vuba #rwanda #RwOT

    Myugariro w’ikipe ya Mukura VS, Kayumba Soter wahoze akinira Rayon Sports, avuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangiye kumwishyura gahoro gahoro ndetse yizeye ko umwenda ushiramo vuba.

    Kayumba Soter yishyuzaga Rayon Sports amafaranga miliyoni 4 zasigaye kuyo yaguzwe ndetse n’ibihumbi 500 by’umushahara.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Soter yavuze ko iyi kipe yatangiye kumwishyura ndetse afite icyizere ko mu minsi mike amafaranga ye yose aba yayabonye.

    Ati “Abayobozi bagerageje gukuraho umwenda bari bamfitiye, gusa ntabwo ndibuvuge asigayemo gusa n’ubu baracyamfitiye amafaranga, bampa icyizere ko bazanyishyura vuba bidatinze, nari nabahaye umwanya ngo bayashake ariko muri ino minsi turimo kuganira bazayampa nta kibazo.”

    Kayumba Soter yinjiye muri Mukura VS mu mpeshyi y’uyu mwaka avuye muri Rayon Sports yagezemo mu mpera z’Ukuboza 2019 nyuma yo gutandukana n’ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya.

    Kayumba Soter usigaye ukinira Mukura VS avuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports burimo gukora ibishoboka ngo bumwishyure amafaranga ye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-wishyuza-rayon-sports-afite-icyizere-ko-iyi-kipe-izamwishyura-vuba

  • Rayon Sports yatanze Noheli ku bafana bayo is… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Ukuboza 2021, hakomeje imikino y'umunsi wa 10 muri shampiyona y'u Rwanda 2021-22, yaranzwe n'ibyishimo byinshi by'abafana ba Rayon Sports bagiye kwinjira mu minsi mikuru bameze neza, mu gihe APR FC yarokowe n'iminota 10 ya nyuma kuko yagowe cyane na Etoile de l'Est, Musanze FC itanga isomo rya ruhago kuri Marines FC yinjijwe ibitego 5-1.

    Kuri Stade ya Kigali Rayon Sport yakinaga na Police FC barushanwaga inota rimwe gusa, wari umukino ugomba gusobanura ikipe izageza kuri Noheli iri mu makipe ane ya mbere muri shampiyona y'u Rwanda.

    Iminota 45 y'igice cya mbere yarangiye nta kipe irebye mu izamu ry'indi kuko uburyo amakipe yombi yagerageje bw'igitego butabakundiye.

    Mu gice cya kabiri Rayon Sports yashyize mu bikorwa ibyifuzo by'abafana, aho ku munota wa 75 umunya-Maroc, Rharb Youssef yatanze umupira mwiza cyane ku munya-Cameroun, Andre Willy Onana, winjiranye umupira mu rubuga rw'umunyezamu, aramucenga ndetse anacenga myugariro Rutanga Eric, atsindira Rayon Sports igitego cyiza.

    Ntabwo Police FC yashoboye kwishyura icyo gitego, kuko iminota 90 y'umukino yarangiye Rayon yegukanye amanota atatu yose.

    Rayon Sports yatsinze Police FC nyuma y'iminsi micye inatsinze AS Kigali ibitego 2-1, biyihesha gusubira muri kuruse ya shampiyona yemye.

    Mu mikino 10 ya shampiyona, Rayon Sports ifite amanota 18, ikaba yicaye ku mwanya wa kabiri inyuma ya Kiyovu Sport ifite amanota 20, gusa hari amakipe atarakina imikino y'umunsi wa 10.

    Mu karere ka Ngoma hari ibirori bikomeye, aho ikipe ya Etoile de l'Est y'umutoza Banamwana Camarade yaguye miswi na APR FC ibitego 2-2.

    APR FC yakuye inota rimwe i Ngoma bigoranye nyuma yuko Etoile de l'Est iyibanje ibitego bibiri mu minota 12 byatsinzwe na Agblevor gusa biza kwishyurwa na Mugunga Yves na Yannick Bizimana baza kwishyurira APR FC.

    Inota rimwe APR FC yakuye i Ngoma ryatumye igira 17 gusa ikaba igifite imikino itatu y'ibirarane itarakina.

    Musanze FC yangagiye Marines FC ibitego 5-1, Etincelles itsinda Gicumbi FC ibitego 2-0, Mukura itsinda Gorilla FC 1-0.

    Rayon Sports yatsinze Police FC itanga ibyishimo ku bafana bayo

    APR FC yakuye inota rimwe i Ngoma bigoranye cyane

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112848/rayon-sports-yatanze-noheli-ku-bafana-bayo-isubira-muri-kuruse-yigikombe-apr-fc-irokokera–112848.html

  • Etoile de l'Est yahagamye APR FC mu gihe Rayon Sports yihanije Police FC #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yongeye kwigaragaza mu mukino w'ishyiraniro ubwo yatsindaga Police FC igitego 1-0 mu gihe APR FC habuze gato ngo itakaze agahigo kayo ko kudatsindwa kuko yanganyije na Etoile de l'Est bigoranye ibitego 2-2.

    Nyuma yo gutsinda AS Kigali ibitego 2-1,Rayon Sports yakomeje kuryohereza abafana bayo itsinda Police FC igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 74 gitsinzwe na Essomba Willy Onana ku mupira mwiza cyane yahawe na Youssef Rharb.

    Uyu munya Maroc umaze kugaragaza ko ari umuhanga cyane,yanyereje umupira uca hagati ya ba myugariro ba Police FC usanga Willy Onana baziranye cyane acenga umunyezamu Bakame,asigarana na Rutanga Eric wanyereye umupira awushyira mu rushundura.

    Lomami Marcel ntaratsindwa kuva yafata Rayon Sports nk'umutoza w'agateganyo cyane ko Masudi Djuma bakorana yirukanwe umusaruro utameze neza.

    Ku rundi ruhande,APR FC yari i Ngoma guhangana na Etoile de l'Est yarokotse ibashaka kugumana agahigo ko kudatsindwa kuko yanganyije ibitego 2-2.

    Muri uyu mukino APR FC yakinnye idafite abatoza bayo bose uretse uw'abanyezamu Mugabo Alex wafatanyije na Jacques Tuyisenge.

    Ikipe ya Etoile de l'Est yatangiye neza uyu mukino kuko ku munota wa 10 uwitwa Peter Agblevor yafunguye amazamu hanyuma bidatinze kuwa 13 ashyiramo igitego cya kabiri.

    Ibi byahise bituma benshi bemeza ko APR FC itakaje agahigo kayo ariko iyi kipe y'ingabo z'igihugu yagarutse mu mukino bituma ku munota wa 19 Mugunga Yves ayibonera igitego cyo kwishyura.Igice cya mbere cyarangiye ari 2-1.

    Mu gice cya kabiri,Etoile de l'Est yagerageje kurwana ku bitego yatsinze ndetse abakinnyi bayo batinza cyane umukino byatumye APR FC ibishyura ku munota wa 81 ku gitego cyatsinzwe na Bizimana Yannick.

    Uyu mukino watumye APR FC ikomeza gukora agahigo kuko ubu imaze imikino 43 idatsindwa cyane ko shampiyona 2 zishize itatsinzwe none igeze no ku munsi wa 10 itaratsindwa.

    Kugeza ubu Kiyovu Sports n'iya mbere n'amanota 20 ndetse ifitanye umukino na Rutsiro FC kuri uyu wa Kane.Ikurikiwe na Rayon Sports n'amanota 18 ariko iyi yo imaze gukina imikino 10 mu gihe APR FC ari iya 3 na 17 n'imikino 7.AS Kigali imaze gukina imikino 9 ifite amanota 16 ku mwanya wa 4.Izakina na Gasogi United kuri uyu wa Kane.

    Etincelles FC niyo kipe y'umunsi wa 10 kuko yabonye amanota 3 yayo ya mbere muri shampiyona y'uyu mwaka nyuma yo gutsinda Gicumbi FC ibitego 2-0.

    Uko imikino yose yagenze:

    Gorilla FC 0-1 Mukura VS&L
    Rayon Sports FC 1-0 Police FC
    Etoile de l'Est 2-2 APR FC
    Musanze FC 5-1 Marine FC
    Etincelles FC 2-0 Gicumbi FC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/etoile-de-l-est-yahagamye-apr-fc-mu-gihe-rayon-sports-yihanije-police-fc

  • Umupira w’amaguru muri Afurika uri gusubizwa… – #rwanda #RwOT

    Umupira w’amaguru muri iki gihe nk’ibindi bice bitandukanye wakunze gukoresha ndetse hari aho bikiri ko bamwe bagikoresha abo hakurya y’amazi kugira ngo babone umusaruro, gusa hari n’ibimenyetso ko ibi byaba byaratangiye kugabanyuka. Usibye no gukoresha abo hakurya y’amazi, umupira wa Afurika waranzwe no kubamo abantu batawuzi ahubwo ugasanga icyizere gusa n’ikimenyane ni byo bitumya bahabwa ubushobozi kandi umupira w’amaguru si uko ukora.


    Kuva tariki 12 Werurwe 2021 haraye inkuru y’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF ribonye umuyobozi mushya nyuma y’igihe kitari gito ubwo iri shyirahamwe ryari rifitwe na ISSA Hayatou kuva mu 1988 kugera mu 2017, asimburwa na Ahmad Ahmad utaratinzeho. Kuva icyo gihe, abenshi batangiye kuvuga ko CAF ibonye umuyobozi uzi ibya siporo by’umwihariko ya Afurika byatumaga bamwe batangira gushyira agatima impembero.


    Icyizere ni cyose muri ruhago ya Afurika 

    Patrice Motsepe yafashe ikipe ya Mamelodi Sundowns mu 2003 byanatumye iyi kipe itangira kuzamura urwego ndetse no kubakira ubushobozi bamwe mu bakinnyi b’imbere mu gihugu, bituma amakipe yo muri iki gihugu ava ku rwego rwo gukina ashaka amafaranga y’imbere iwabo ahubwo ko bashobora no guhatana ku ruhando mpuzamahanga.


    Tariki 27 Kamena uyu mwaka ni bwo mu Rwanda hasakaye inkuru ko Nizeyimana Olivier Mugabo wari usanzwe ayobora ikipe ya Mukura victory Sport yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umukino w’amaguru mu Rwanda.

    Abanyarwanda bari bamaze igihe bavuga ko FERWAFA ikorera i Remera igomba kujyamo umuntu umenyereye umupira w’amaguru, ndetse uwumazemo igihe kuruta Rtd Brig Gen Sekamana wayoboraga iyi nzu ariko akaza kwegura muri Mata. Nizeyimana Olivier Mugabo usanzwe ari umufana wa FC Barcelona ufite ibyangombwa, yari anamaze imyaka isaga hafi 10 ari umuyobozi wa Mukura Victory Sport wanayifashije kwegukana igikombe cy’Amahoro mu 2018.


    Samuel Eto’o nta n’icyumweru gishize atorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun ku myaka ye 40 gusa. Samuel Eto’o yabaye Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Cameroun igihe kinini ndetse anafatwa nka rutahizamu Afurika yagize yewe no ku ruhando rw’isi. Samuel Eto’o yasezeye mu ikipe y’igihugu ya Cameroun mu mwaka wa 2014, gusa kuri ubu umupira wa Afrika ndetse na Cameroun umuhanze amaso.

    Mu gihe habura ukwezi kumwe gusa ngo imikino y’igikombe cya Afurika itangire muri Cameroun tariki 12 Ukuboza 2021, igihugu cya Nigeria cyatakarije icyizere uwari umutoza w’ikipe y’igihugu yabo Gernot Rohr wari umaze imyaka isaga itandatu, ahubwo ikipe bayiha abenegihugu. Uyu mutoza ukomoka mu Budage, yasimbuwe na Augustine Eguavoen ari na we uzayijyana mu mikino y’igikombe cya Afurika. 

    Iyo urebye mu bantu uyu mutoza azaba ari kumwe nabo usangano Salusu Yusuf Paul Aigbogun, Joseph Yobo, Augustine Jay Jay Okocha na Nwankwo Kanu, bose bakaba baritangiye umupira w’iki igihugu mu myaka yatambutse.


    Pitso John Hamilton Mosimane n’umwe mu batoza b’abanyafurika bakomeje kwerekana ubushobozi nk’ubwa bamwe bakomoka hakurya y’amazi banyuze kuri uyu mugabane ndetse hari na benshi arusha. Pitso Mosemane yamenyekanye cyane mu ikipe ya Mamelodi Sundowns kuva mu 2012 kugera mu 2020 ubwo mu 2016 yegukanaga igikombe cya CAF Champions League batsinze Zamalek ibitego 3-1.

    Icyo gihe kandi Pitso Mosemane yagizwe umutoza wa 10 ku Isi mwiza na IFFHS. Mu 2020 yerekeje muri Al Ahly nayo ahita ayifasha kwegukana igikombe cya 9 cya CAF Champions League. Mosemane ubu ni umwe mu batoza ikipe hafi ya zose zo muri Afurika zakifuza ko azibera umutoza.


    Tariki 26 Kanama 2021 ni bwo Benjani Mwaruwari umunyabigwi w’ikipe y’igihugu ya Zimbabwe yagize umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu ari na ho yatangiriye inshingano ze nk’umutoza. Benjani Mwaruwari wamenyekanye cyane muri Manchester City iyo uvuze Zimbabwe mu mupira w’amaguru uyu mugabo ahita agaruka mu matwi ya benshi, muri Mutarama umwaka utaha azaba yungirije Zdravko Logarusic mu mikino y’igikombe cya Afurika. Benjani Mwaruwari w’imyaka 43, muri iki cyumweru kandi yagizwe utoza mukuru w’abatarengeje  imyaka 23 ba Zimbabwe.


    Tariki 13 Ukuboza uyu mwaka ikipe y’igihugu ya Guinea yahaye akazi Kaba Diawara ko kuba umutoza mukuru aho inshingano ze zizatangirira mu mikino y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun. Kaba Diawara wakiniye amakipe arimo Arsenal na PSG yakiniye ikipe y’igihugu ya Guinea, none kuri ubu inshingano ze z’ubutoza ku ruhando mpuzamahanga azitangiriye mu rugo.


    Ibi turi kuvuga igihugu cya Algeria kiri mu babitangiye mbere dore ko iki gihugu gifite agahigo ko kumara imikino 33 kidatsindwa ndetse umupira wabo ubu uri ku murongo byanatumye kuri ubu ari bo babitse igikombe cya Afurika giheruka. Ikipe nkuru ya Algeria itozwa na Djamel Belmadi w’imyaka 45 ndetse wanakiniye iki gihugu. Kuva mu 2018 ni bwo uyu mutoza yahawe Algeria ndetse na n’ubu ntaratsindwa. Djamel yakiniye Algeria kuva mu 2000 kugera mu 2004, none ubu icyizere cya Algeria cyose kimuri mu biganza.


    Si uwo gusa kuko ikipe y’imbere mu gihugu (Algeria) ya CHAN nayo itozwa na Madjid Bougherra umwana wa Algeria kuri ubu ufite imyaka 39 y’amavuko, yasezeye gukinira Algeria mu 2015 ndetse kuri ubu akaba yafashije Algeria kugera ku mukino wa nyuma wa FIFA Arab Cup.



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112638/umupira-wamaguru-muri-afurika-uri-gusubizwa-ba-nyirawo-112638.html

  • Ibintu 5 bitangaje utari uzi kuri Neymar Jr #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka muri Brazil ukinira ikipe ya Paris Saint Germain mu Bufarnsa, Neymar Jr akaba akunzwe na benshi bitewe n’ubumennyi afite ku mupira, tugiye kureba ibintu 5 abantu benshi batari bazi kuri we.

    Uyu rutahuzamu w’imyaka 22, yatangiriye gukina mu ikipe ya Santos muri Brazil hari mbere y’uko muri 2013 agurishwa muri FC Barcelona ku mayero miliyoni 88.20, yahakinnye imyaka 4 ahita yerekeza muri PSG akinira uyu munsi.

    Yatsinze ibitego 100 ku myaka 20

    Neymar ni umukinnyi wagarageje impano akiri muto, ubwo yari afite imya 17 nibwo yazamuwe mu ikipe nkuru ya Santos, muri 2011 aifte imyaka 19 ayifasha kwegukana igikombe cya Copa Libertadores yaherukaga muri mu 1963. Tariki ya 5 Gashyantare 2012 ku munsi yujujeho imyaka 20 ni nabwo yatsinze igitego cye cy’100, icyo gihe bakinaga na Palmeiras.

    West Ham niyo yifuje Neymar mbere

    Ubwo yarimo azamuka neza, muri 2010 ubwo yari afite imyaka 18, ikipe ya West Ham yo mu Bwongereza niyo yifuje uyu mukinnyi kuba yamusinyisha itanga miliyoni 15 z’amayero nk’uko umuyobozi w’iyi kipe, Pedro Luiz Nunes yabitangarije Daily Monitor ariko ntibayemera kuko atageraga ku mafaranga yagombaga kwishyurwa nk’uko amasezerano ye yabivugaga (release clause). Nyuma banze n’amafaranga ya Manchester City na Chelsea zamwifuzaga ahubwo 2013 ahita yerekeza muri FC Barcelona muri 2013.

    Umukinnyi wa mbere watsinze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League na Copa Libertadores kandi ikipe ye ikegukana igikombe

    Ubwo ikipe ya Santos yegukanaga igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere muri Amerika y’Epfo kizwi nka ' Copa Libertadores’ muri 2011, Neymar yatsinze igitego muri 2-1 batsinze Club Atletico Penarol yo muri Urguay, akaba, yaraje no kuba umukinnyi w’iri rushanwa (MVP).

    Nyuma y’imyaka 4 yaje kwegukana igikombe cya UEFA Champions League ari kumwe na FC Barcelona batsinze Juventus 3-1 harimo icye, Suarez na Ivan Rakitic, bihita bimugira umukinnyi wa mbere utsinze ku mikino ya nyuma y’aya marushanwa kandi ikipe ye ikegukana igikombe.

    Neymar ni we watsinze igitego cyihuse mu mateka y’imikino Olempike

    Neymar wari mu bakinnyi batatu ba Brazil barengeje imyaka 23 kuko muri 2016 yari afite 24, yakoreye amateka muri iyi mikino Olempike yabereye iwabo muri Brazil muri Rio de Janeiro aho muri ½ banyagiye Honduras ibitego 6-0, yatsinzemo ibitego 2 icyo ku munota wa nyuma ndetse n’icyo yatsinze ku isegonda rya 15, yahise akuraho agahigo kari gafitwe na Janine Becker, umunyacanadakazi we wagitsinze Australia ku isegonda rya 19.

    Ikirenge cy’iburyo kiruta icy’ubumoso

    Kimwe mu bintu bitangaje waba utarigeze wumva kuri Neymar Jr, ni uko ikirenge cy’iburyo cye kirutaho icy’ubumoso igice cya santimetero (0.5 cm). Gusa ibi ntibimubuza gukoresha amaguru ye neza kandi nta kibazo na kimwe.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibintu-5-bitangaje-utari-uzi-kuri-neymar-jr

  • Rayon Sports yazanye umwenda wa 3 ufite ibara ryihariye #rwanda #RwOT

    Rayon Sports imaze gushyira ahagaragara, umwambaro wayo wa Gatatu (Third Kit) , izajya ikoresha muri uyu mwaka w'imikino wa 2021-22.

    Rayon Sports isanzwe yambara ibara ry'ubururu ku mukino yakiriye mu gihe yagiye hanze ikambara umweru ariko kuri iyi nshuro yazanye ibara ritamenyerewe ku mwenda wa 3 izajya yambara.

    Rayon Sports igeramiwe n'amakipe arimo AS Kigali akomeje gukunda ibara ryayo ry'ubururu yasaga naho yigengaho mu myaka ishize.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yazanye-umwenda-wa-3-ufite-ibara-ryihariye

  • Umukinnyi ukize kurusha abandi ku isi yirukanwe mu ikipe yakiniraga #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'umupira w'amaguru ukize kurusha abandi ku isi yabuze amahirwe yo gukora umwuga akunda kubera ko yatandukanye n'ikipe yakiniraga bitewe no kubura umwanya wo gukina.

    Uyu mukinnyi witwa Faiq Bolkiah, igikomangoma cya Brunei afite umutungo wa miliyari zisaga 15$, yasheshe amasezerano na Maritimo yo muri Portugal kuko mu mwaka n'igice ushize ntiyabonye umwanya uhagije wo gukina.

    Bolkiah yaciye mu makipe y'abato ya Arsenal,Chelsea,Southampton ndetse na Southampton mbere y'uko zigenda zimurekura kubera ko atari ku rwego rwo hejuru.

    Uyu musore uri mu bazaragwa akayabo k'amafaranga mu bwami bwa Brunei cyane ko ari umwishywa wa Sultan wa Brunei,Hassanal Bolkiahnt,akeneye amafaranga kuko iwabo bayafite ahubwo akeneye umwanya wo gukina gusa amafaranga ntakora byose.

    Uyu musore yageze mu ikipe ya Maritimo nyuma yo kurekurwa na Foxes mu mpeshyi ishize adakinnye umukino n'umwe.

    Bolkiah agiye kuruhuka igihe kinini kuko amakuru avuga ko yamaze gusesa amasezerano yagiranye n'iyi kipe yo muri Portugal yo mu cyiciro cya mbere

    Iyi kipe iri ku mwanya wa 15 muri 18 muri Primera Liga – yagize ati: 'Twumvikanye n'umukinnyi Faiq Bolkiah gusesa amasezerano ye.

    Turashimira umukinnyi kubera imbaraga n'ubwitange yagiriye mu gukorera ikipe yacu, kandi turamwifuriza byimazeyo umunezero mu buzima bwe no mu mwuga.”

    Iyi kipe ntabwo yatanze impamvu yafashe iki icyemezo gusa cyaje nyuma y'uko uyu musore w'imyaka 23 ananiwe kwigaragaza mu ikipe ya B.

    Nyuma yo gukina umupira w'amaguru mu bato ba AFC Newbury, Faiq yasinyiye amasezerano y'umwaka ishuri ry'abato rizwi cyane rya Southampton mu 2009.

    Ntabwo yaje kubona amasezerano y'igihe kirekire bituma ajya mu igeragezwa muri Arsenal muri 2013, akinira Gunners mu gikombe 2013 Lion City Cup.

    Faiq yagiye ku rutonde rw'abatsinze igitego muri iri rushanwa bari bahanganye n'urubyiruko rwo muri Singapore.

    Chelsea yamenye ko aboneka,imuha amasezerano y'imyaka ibiri muri 2014. Ariko yavuye i Stamford Bridge mu kuboza 2015, asinyira Leicester amasezerano y'imyaka itatu.

    Nubwo atakinnye umukino mu babigize umwuga mu Bwongereza, Faiq yakiniye imikino mpuzamahanga igihugu cya Brunei inshuro esheshatu, abona inshundura inshuro imwe.

    Uyu yabaye na kapiteni w'iki gihugu mu gikombe cya Aceh World Solidarity Tsunami 2017.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukinnyi-ukize-kurusha-abandi-ku-isi-yirukanwe-mu-ikipe-yakiniraga