Tag: Imikino

  • Ararenze! Umunyamakuru Clarisse Uwimana yaconze ruhago abafana be barumirwa (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Clarisse Uwimana, umwe mu banyamakuru ba siporo bakunzwe na benshi hano mu Rwanda, yaconze ruhago abafana be barumirwa.

    Ni nyuma ya videwo Clarisse yashyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter aho muri iyi videwo yagaragaragamo arimo guconga ruhago.

    Iyo videwo ni iyi ikurikira:

    Source : https://yegob.rw/ararenze-umunyamakuru-clarisse-uwimana-yaconze-ruhago-abafana-be-barumirwa-video/

  • Obiekwu wakiniye Nigeria yazonzwe n’ubukene,… – #rwanda #RwOT

    Ibi Musa yabikomoye ku nkuru ya Kingsley Obiekwu wahoze ari umukinnyi w'umupira w’amaguru ariko akaba yarasatiriwe n’ubukene, akava aho yinjizaga amafaranga menshi akaba umushoferi wa bisi y’ubucuruzi kugira ngo atunge umuryango we.

    Inkuru y’ubuzima bwa Kingsley Obiekwu yamenyekanye cyane mu mpera z’icyumweru gishize, bituma Ahmed Musa amwoherereza $5,000 (5,131,780) yo kumufasha.

    Obiekwu we yavuze ko kunanirwa kurangiza amashuri ye akiri umusore byatumye atakaza amahirwe yo kubona akazi, birangira agomba gukora akazi kagoranye ngo atunge umuryango we.

    Obiekwu

    Obiekwu yagize ati “Nyuma yo gusezera mu mupira w’amaguru mu 2004 nkarangiza amasomo yanjye yo gutoza mu Bwongereza, nasubiye muri Nigeria mu 2008 ariko nta kipe yo mu cyiciro cya mbere yemeye kunyakira, bavugaga ko ntazwi nk’umutoza.”

    “Inshuti yanjye yampaye amahirwe yo gutoza mu ishuri ry’umupira w’amaguru. Ubu ninjiza 50.000 Naira (123.000Frw) mu kazi nkora nk’umutoza, ariko mfite umuryango urimo abana bane biga muri kaminuza, umushahara ntuhagije.”

    Yakomeje ati “Aho kurambura amaboko no kwitotomba, nahisemo kuba umushoferi wa bisi y’ubucuruzi kugira ngo mbone amafaranga make yo gutunga umuryango wanjye.”

    Obiekwu ashimira cyane Ahmed Musa ku bw’impano. Yagize ati “Nishimiye ko Kapiteni wa Super Eagles, Ahmed Musa n’abandi Banya-Nigeria mu gihugu ndetse no mu mahanga baje kuntera inkunga muri iki gihe.”

    Ahmed Musa we yabwiye BBC ko yumvise ikibazo cya Obiekwu aramufasha, kuko nawe ari umukinnyi wakoreye byinshi Nigeria.

    Musa yagiriye inama abakiri bato b’umupira w’amaguru, abasaba gushora imari mu gihe barimo gukina umupira w’amaguru mu rwego rwo kwitegura ikiruhuko cy’izabukuru.

    Yagize ati “Abakinnyi b’umupira w’amaguru bakiri bato bagomba kwigira kuri bakuru bacu bahoze bakina, uko bameze ubu ni ukubera ko batashoye imari.'

    Atanga ubutumwa ku bagikina yagize ati “Wibagirwe imodoka nziza, imibereho ihenze, n’imyenda y’igiciro kinini kuko iyo ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru ni bwo ubuzima butangira.”

    Ahmed Musa

    Kingsley Obiekwu w’imyaka 47 y’amavuko, yakiniye ikipe y’igihugu ya Nigeria nkuru imyaka itatu (1996—1999) ndetse ni umwe mu ikipe yegukanye umudari wa Zahabu mu mikino Olempike yabereye i Atlanta mu mwaka wa 1996.

    Uretse Udoji United na Enugu Rangers yakiniye iwabo muri Nigeria, uyu mugabo yakoze ku ifaranga rihagije mu makipe ya Go Ahead Eagles mu Buholandi, Al Ahly yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ndetse na Al Masry yo mu Misiri.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115710/obiekwu-wakiniye-nigeria-yazonzwe-nubukene-ahmed-musa-wamugobotse-araburira-abakiri-bato-115710.html

  • Umutoza wa rayon sport atanze igisubizo cy’ibibazo biri muri rayon – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunya-Portugal utoza ikipe ya Rayon Sports, yihanganishije abakunzi b'iyi kipe kubera umusaruro barimo gutanga ariko avuga ko ashaka kubaka Rayon Sports iri ku rwego rwiza ariko na none bizatwara igihe.

    Ni nyuma y'umukino w'umunsi wa 22 batsinzwemo na Kiyovu Sports mu mpera z'icyumweru gishize ibitego 2-0.

    Jorge Manuel da Silva Paixão Santos, avuga ko muri we ashaka gusubiza Rayon Sports ku rwego yahozeho ariko na none bikaba bisaba igihe.

    Ati 'igitekerezo cyanjye ni ugufasha Rayon Sports gusubira ku rwego yahozeho ariko na none dukeneye igihe, dukeneye kubanza kurangiza iyi shampiyona, dukeneye gutegura ahazaza. Ndabizi ubwo nazaga aha, byari bigoye, ni akazi gakomeye ariko nishimiye kuba hano, turi ikipe nini, dufite abafana benshi, niyo mpamvu naje hano, impamvu naje ni uko nkunda Afurika, nkunda abakinnyi b'Abanyafurika, ubwo babwiraga kuza narebye amateka nsanga ni ikipe nini, ifite abafana benshi niyo mpamvu naje.'

    Yakomeje avuga ko yizeye ko mu minsi iri imbere ibintu bizaba bimeze neza, aboneraho no kwihanganisha abakunzi b'iyi kipe.

    Ati 'nizera ko nyuma y'ibi bihe turimo, mu minsi iri imbere tuzishima. Abafana bihangane ariko tugomba kubyemera.'

    Nubwo yatangaje ibi, abakunzi b'iyi kipe bo ntibabikozwa kuko nyuma yo gutsindwa batangaje amagambo akomeye ndetse basaba n'ubuyobozi bw'iyi kipe kwegura.

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wa-rayon-sport-atanze-igisubizo-cyibibazo-biri-muri-rayon/

  • Tuyisenge Jacques: Igihombo gikomeye APR FC y… – #rwanda #RwOT

    Byaravuzwe ko kugira ngo Tuyisenge wari umaze gutandukana na Petro Atlético yo muri Angola yemere gusinyira APR FC mu 2020, yahawe akayabo k'ibihumbi 40 by'amadolari, byanamushyize mu bakinnyi bacye APR FC yatanzeho amafaranga menshi mu mateka.

    Jacques Tuyisenge yashyize umukono ku masezerano y'imyaka ibiri muri APR FC tariki ya 18 Nzeri 2020, bivuze ko mu mezi atandatu ari imbere uyu mukinnyi azaba asoje amasezerano yasinye muri iyi kipe y'Ingabo z'igihugu.

    Intego yari izanye uyu rutahizamu muri APR FC ni ukuyifasha gukora ibyari byarayinaniye mu mikino nyafurika ya CAF Champions League, bagashaka uko bagera kure muri iri rushanwa riba rihanzwe amaso na benshi.

    Jacques yari yifitiye icyizere ko ku bufatanye n'abakinnyi bakiri bato kandi bafite impano yo gukina umupira w'amaguru bari muri APR FC bazagera kuri byinshi bishoboka, gusa ibyo yatekerezaga siko byagenze kuko mu mwaka we wa mbere bahise basezererwa na Gor Mahia ku ikubitiro batarenze umutaru.

    Kuva yagera muri APR FC, Jacques yibasiwe n'imvune za hato na hato zakomye mu nkokora intego yari yazanye muri iyi kipe, kuko imikino amaze kuyikinira ibarika ndetse n'umusaruro yatanze ugerwa ku mashyi.

    Uyu mukinnyi wahenze cyane APR FC, umusaruro yari yitezweho ntiyawutanze ndetse nta no kugerageza kuko imyaka ibaye ibiri ikipe igaragurika muri Champions League, igakubitwa itarenze umutaru none n'igikombe cya shampiyona yari yarigaruriye uyu mwaka ishobora kukibona kirembera itagikojejeho n'imitwe y'intoki.

    Imikino Jacques yakiniye APR FC n'ibitego yayitsindiye mu mwaka umwe n'igice ayimazemo, birabarika ndetse no nkukiganza byajyaho, ibi bikagaragarira buri wese ko uyu mukinnyi yahombeye cyane iyi kipe yari imutegerejemo umusaruro.

    Bivugwa ko Jacques yahawe ibihumbi 40 by'amadolari n'umushahara wa Miliyoni imwe irenga kugira ngo yemere gusinyira iyi kipe.

    Amafaranga yatanzwe n'umusaruro we muri APR FC birahabanye cyane ndetse biranagoye ko azongererwa amasezerano kuko ntacyo yayimariye.

    Tuyisenge yagarutse mu Rwanda mu mpera za Kanama 2020, nyuma yo gutandukana na Petro Atletico yo muri Angola, ahita asinyira APR FC.

    Tuyisenge usanzwe ari mu ba kapiteni ba Amavubi, yakiniye amakipe arimo Etincelles FC, Police FC na Gor Mahia yo muri Kenya mbere yo kwerekeza muri Angola.

    Tuyisenge w'imyaka 31 y'amavuko, yerekeje muri Angola mu mpeshyi y'umwaka ushize avuye muri Gor Mahia yo muri Kenya, aho yari amaze imyaka itatu, aguzwe hafi miliyoni 350 Frw.

    Jacques yasinyiye APR FC yitezweho ibitangaza, ariko ni umwe mu bayipfiriye ubusa

    Jacques Tuyisenge ni umwe mu bakinnyi bahombeye APR FC

    Jacques yakunze kwibasirwa n’imvune muri APR FC zakomye mu nkokora intego yari afite

    Jacques asanzwe ari mu bakapiteni b’ikipe y’igihugu Amavubi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115695/tuyisenge-jacques-igihombo-gikomeye-apr-fc-yagize-gishobora-kuyigaruka-uyu-mwaka-115695.html

  • Umutoza wa Kiyovu Sports yashimiye abakinnyi be batatu barimo Kimenyi Yves #rwanda #RwOT

    Umurundi utoza ikipe ya Kiyovu Sports, Haringingo Francis avuga ko kugira abakinnyi bafite ubunararibonye mu ikipe ye barimo Okwi na Kimenyi Yves, ni kimwe mu bifashije iyi kipe kuba iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona.

    Uvuze ko Kiyovu Sports iri mu kwa buki ntiwaba wibeshye kuko kuva imikino yo kwishyura yatangira itaratsindwa umukino n’umwe cyangwa ngo inganye kuko uko ari 7 yayitsinze, biyifasha kuba inayoboye urutonde rwa shampiyona.

    Umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo avuga ko badategura abakinnyi mu kibuga gusa ahubwo banafata umwanya bakabategura no mu mutwe bakabumvisha ko gutwara igikombe bishoboka, kuko ngo ni inshuro nyinshi iyi kipe yagiye yitwara neza mu mikino ibanza ariko mu mikino yo kwishyura bikagenda nabi.

    Ati 'Hari hashize igihe kinini Kiyovu Sports yitwara neza mu mikino ibanza, iyo kwishyura bikaba nk’ibigoranye, nicyo kintu cya mbere twabanje gukora, kubanza kubategura mu mutwe kuruta izindi mbaraga kuko iyo ibintu bimaze kwisubiramo, ni ukuvuga hari igihe abantu baba bafite ubwoba bavuga ngo birasuburamo, ikintu cya mbere ni ukubategura mu mutwe ubereka ko byose bishoboka.'

    Yakomeje avuga ko kugira abakinnyi bafite ubunararibonye nka Okwi, Mutyaba na Kimenyi baba baranyuze mu bihe nk’ibyo barimo ari byiza bimufasha cyane.

    Ati 'Ikindi ni ukugira abakinnyi bafite ubunararibonye, dufite abakinnyi nka ba Okwi (Emmanuel Arnold), ba Mutyaba (Muzamiru), ba kapiteni (Kimenyi Yves) ni abakinnyi bamaze kuba muri ibi bihe, rero iyo ufite abakinnyi nk’abo, hanyuma mukaba mushyize hamwe, biroroha kuganiriza abantu n’abandi bari ku ruhande bakaza bagafasha.'

    Ikindi yavuze ni uko adatuje kuko inyuma ye hari APR FC, ikipe imenyereye gutwara ibikombe bityo ko bazahatanira iki gikombe kugeza ku munota wa nyuma.

    Ati 'Dusigaje imikino 8 nk’uko wabivuze, imikino yose turayifata nk’aho ari umukino wa nyuma. Kuba dufite ikipe nka APR FC iri inyuma yacu, ni ibintu bitoroshye kuko ni ikipe imenyereye gutwara ibikombe, ni ikipe itazatakaza mu buryo bworoshye, nibazaga ko iyi shampiyona tuzayirwanira kugeza ku munota wa nyuma.'

    Kugeza ubu mu gihe hasigaye imikino 8 kugira ngo shampiyona irangire, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 58, ikurikiwe na APR FC ifite amanota 48, Mukura ya gatatu ifite 38 ikurikiwe na AS Kigali ifite 36 mu gihe Rayon Sports ya 5 ifite 35.

    Haringingo Francis avuga ko abakinnyi nka Mutyaba (hagati) na Okwi (iburyo) ari abakinnyi bafasha bagenzi babo

    Kimenyi Yves ni umwe mu bakinnyi bafite ubunararibonye muri Kiyovu Sports, Haringingo yishimira kuba afite mu ikipe ye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-kiyovu-sports-yashimiye-abakinnyi-be-batatu-barimo-kimenyi-yves

  • Ferwafa yamenyesheje Mashami Vincent ko atakiri umutoza w’Amavubi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gusoza amasezerano ye mu ntangiriro z’uku kwezi, umutoza Mashami Vincent kumenyeshwa ko atazongererwa amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

    Mashami Vincent ntakiri umutoza w

    Mashami Vincent ntakiri umutoza w’Amavubi

    Tariki 03/03/2021, ni bwo FERWAFA yari yatangaje ko Mashami Vincent ari we ugomba gukomeza gutoza Amavubi aho yari yasinye amasezerano y’umwaka umwe, aho mu nshingano yari yahawe kugeza Ikipe y’Igihugu mu mikino ya kamparampaka yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022.

    Mu ibaruwa yandikiwe na Ferwafa kuri uyu wa Kane tariki 10/03/2022, yashimiwe akazi yakoze mu ikipe y’igihugu, akaba yemerewe kuba yakwishakira akandi kazi.

    Ferwafa ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yagize iti “FERWAFA iramenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru ko amasezerano y’uwari umutoza Mukuru w’ikipe y’igihugu nkuru Bwana Mashami Vincent atazongerwa nyuma yo kurangira Tariki 02/03/2022, ibirebana no gushaka no gushyiraho undi mutoza mukuru bizatangazwa mu gihe cya vuba.”

    “Turashimira Umutoza Mashami Vincent byinshi yakoze mu gihe cye cy’amasezerano,ubu akaba atongerewe. Turamwifuriza imirimo myiza n’amahirwe mu mwuga we wo gutoza umupira w’Amaguru. Murakoze.”

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/ferwafa-yamenyesheje-mashami-vincent-ko-atakiri-umutoza-w-amavubi

  • UCL: Benzema yagaraguje agati ifaranga rya Kh… – #rwanda #RwOT

    Umukino watangiye Real Madrid igaragaza inyota y’igitego, isatira cyane izamu rya PSG byanatumye abakinnyi b’iyi kipe yo mu Bufaransa batangira gukora amakosa menshi yashoboraga kubabyarira ibibazo.

    PSG yinjiye neza mu mukino nyuma y’iminota 10 y’umukino icurika ikibuga, Ibiza ibyuya ubwugarizi best Real karahava.

    Binyuze ku bakinnyi barimo Klyan Mbappe, Messi, Neymar n’abandi bacanye itanura ku izamu rya Real Madrid ariko gutsinda igitego bikomeza kuba ingorabahizi.

    Byagezeho PSG irusha Real Madrid ku buryo bugaragarira buri wese ndetse Klyan Mbappe aza no gutsinda igitego ariko umusifuzi avuga ko yari yaraririye.

    Ku munota wa 39 Mbappe yafunguye amazamu atsindira PSG igitego cya mbere ku mupira mwiza yahawe na Neymar wacunze uko abakinnyi ba Real Madrid bari bahagaze amucomekera umupira muremure asiga Bose bari kumwe atsinda igitego.

    Aba bafaransa bakomeje gushaka igitego cya kabiri mbere yuko umusifuzi arangiza igice cya mbere ariko kirabura, ari nako Madrid ishaka igitego cyo kwishyura ariko biranga, igice cya mbere kirangira PSG iyoboye n’igitego 1-0.

    Igice cya kabiri cyatangiye iyi kipe yo mu Bufaransa irangajwe imbere na Mbappe ishaka watsinze igitego kunmumota wa 53′ ariko umusifuzi avuga ko yari yaraririye.

    Umutoza Carlo Ancelotti yakoze impinduka ashyira mu kibuga Lucas Vasquez, Rodrygo na Camavinga hasohoka Asensio, kroose na Carvajal.

    Izi mpinduka Ancelotti yakoze zatanze umusaruro ugaragara kuko yatangiye gusatira izamu rya PSG ubudatuza.

    Ku munota wa 60 Karim Benzema yishyuriye Real Madrid igitego ku makosa y’umunyezamu Donarrumma watakaje umupira wahise ufatwa na Vinicius awuhindurira Benzema wahise utsinda igitego.

    Real Madrid yakomeje gusatira bikomeye izamu rya PSG ishaka igitego cyo kwishyura byaje no kuyihira ku munota wa 75 ubwo Benzema yatsindaga igitego cya kabiri ku mupira n’ubundi waturutse wa Vinicius, Marquinhos awukoraho Benzema atsinda igitego cya kabiri.

    Nyuma y’iminota ibiri gusa, ku munota wa 77 Benzema yatsinze igitego cya gatatu cya Real Madrid nyuma y’igitutu gikomeye ubwugarizi bwa PSG bwsshyizweho, Marquinhos akora ku mupira awuhereza Benzema wahise utsinda igitego cya gatatu.

    Iminota 90 y’umukino yarangiye nta mpinduka, umukino urangira Real Madrid itsindiye PSG I Santiago Bernabeu ibitego 3-1, ihita inakomeza mu mikino ya 1/4 ku kinyuranyo cy’ibitego 3-2 mu mikino yombi kuko PSG yari yaratsindiye Madrid mu Bufaransa igitego 1-0 mu mukino ubanza.

    Akayabo k’amafaranga umuherwe wa PSG Khelaifi yashoye agira abakinnyi uyu mwaka yizera ko bazamufasha kwegukana Champions League, byose Benzema abigize ubusa imbere y’imbaga y’abafana I Santiago Bernabeu.

    Mu wundi mukino wa 1/8 wabaye, Man. City yagiye miswinna Sporting yo muri Portugal, gusa umukino ubanza iki kigugu cyo mu Bwongereza cyari cyanyagiye ibitego 5-0, byabahesheje gukomeza muri 1/4 kirangiza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115306/ucl-benzema-yagaraguje-agati-ifaranga-rya-khelaifi-real-madrid-isezerera-psg-115306.html

  • REG BBC itsinze umukino wayo wa kabiri, Nshobozwabyosenumukiza akora amateka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nshobozwabyosenumukiza (11) yongeye gukora amateka, ashyiramo amanota y

    Nshobozwabyosenumukiza (11) yongeye gukora amateka, ashyiramo amanota y’intsinzi

    Ikipe ya REG yatangiye neza uyu mukino kuko yaje no kwegukana agace ka mbere ku manota 22 kuri 15 ya SLAC, gusa ntabwo yaje guhirwa n’agace ka kabiri kuko baje kujya kuruhuka kegukanywe na SLAC ku manota 27 kuri 20 ya REG.

    Mu gice cya kabiri umutoza wa wa REG BBC, Robert Park n’abasore be bagerageje kugabanya ikinyuranyo cyari kimaze kujyamo, maze binabahesha amahirwe yo kwegukana agace ka 3 ku manota 22 kuri 21 ya SLAC.

    Nshobozwabyosenumukiza yishimira intsinzi

    Nshobozwabyosenumukiza yishimira intsinzi

    Agace ka kane ari nako ka nyuma karanzwe n’amayeri menshi ku batoza kuko abakinnyi babo benshi bari bamaze no kuzuza amakosa 5, nk’aho ku ruhande rwa REG BBC uwitwa Pitchou yari yamaze kuzuza anasohoka mu kibuga, bityo bituma katabamo amanota menshi maze karangira ku manota 19 ya REG kuri 18 ya SLAC, bityo umukino urangira REG BBC iwegukanye ku giteranyo cy’amanota 83-81.

    Ubwo haburaga amasegonda 3 gusa, ikipe ya SLAC yari imbere n’amanota 81 mu gihe REG yo yari ifite 80, maze Cleverland azamukana umupira awuha Nshobozwabyosenumukiza Jean Jaques Wilson, nawe wahise awurekura atazuyaje maze uboneza mu gakangara, atsinda amanota atatu ya nyuma, umukino wo warangiye umupira uri mu kirere, ibyo bita 'Buzz’, ahita aca n’agahigo ko kuba ariwe mukinnyi utsinze ayo manota mu marushanwa ya BAL 2022.

    Cleverland (5) niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino.

    Cleverland (5) niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino.

    Muri uwo mukino Cleverland Joseph Thomson wa REG BBC, niwe watsinze amanota menshi kuko yatsinze 24 akurikirwa na Marcus Christopher wa SLAC we watsinze 20.

    Uyu ubaye umukino wa 2 REG BBC itsinze yikurikiranya, ikaba isigaje indi mikino itatu yo muri iri tsinda ryiswe Sahara Conference, ririmo gukinirwa i Dakar muri.

    Amakipe 4 ya mbere muri buri tsinda azaza i Kigali muri Gicurasi uyu mwaka mu mikino ya nyuma ya BAL 2022.

    Adonis wa REG BBC ahanganye na Dane Anthony wa SLAC

    Adonis wa REG BBC ahanganye na Dane Anthony wa SLAC

    REG BBC izagaruka mu kibuga ku wa Gatanu tariki 11, aho izacakirana na DAKAR UNIVERSITY CLUB.

    lie kaje na Adonis Filer bagerageza gucika abanya Guinea

    lie kaje na Adonis Filer bagerageza gucika abanya Guinea

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/reg-bbc-itsinze-umukino-wayo-wa-kabiri-nshobozwabyosenumukiza-akora-amateka

  • FERWAFA: Igikombe cyAmahoro cyimuwe hatangaz… – #rwanda #RwOT

    FERWAFA yari yatangaje ko igikombe cy'Amahoro kizatangira muri iki Cyumweru, gusa kuri ubu ryasohoye ingengabihe nshya igaragaza ko igikombe cy'Amahoro cy'uyu mwaka wa 2022 kizatangira tariki ya 16 Werurwe 2022.

    Amakipe 25 arimo 16 yo mu cyiciro cya mbere n'amakipe 9 yo mu cyiciro cya kabiri mu bagabo niyo yiyandikishije kugira ngo yitabire igikombe cy'uyu mwaka wa 2022. Imikino ibanza y'ijonjora ry'ibanze iteganyijwe gutangira tariki 16 Werurwe 2022 igakinwa n'amakipe 18 afite amanota make hagendewe ku buryo amakipe yitwaye mu mikino y'igikombe cy'Amahoro mu myaka ibiri irushanwa riheruka gukinwa mu 2018 na 2019, naho amakipe 7 ya mbere yo ntazakina ijonjora ry'ibanze.

    Amakipe 7 ya mbere ku rutonde atazakina ijonjora ry'ibanze ni: Rayon Sports FC, AS Kigali, Mukura VS&L, SC Kiyovu, APR FC, Police FC na Sunrise FC.

    Uko amakipe azahura mu ijonjora ry'ibanze (Imikino ibanza):

    Ku wa gatatu, 16/03/2022:

    Ur Fc Vs Bugesera Fc (Kamena Stadium, 15 :00)

    Rutsiro Fc Vs Etincelles Fc (Umuganda Stadium, 15 :00)

    La Jeunesse Fc Vs Espoir Fc (Mumena Stadium, 15 :00)

    Impeesa Fc Vs Amagaju Fc (Camp Kigali, 15 :00)

    Nyanza Fc Vs Marine Fc (Nyanza Stadium, 15 :00)

    Interforce Fc Vs Etoile De L'est Fc (Iprc Stadium, 15:00)

    Ku wa Kane, 17/03/2022:

    Heroes Fc Vs Gasogi United (Bugesera Stadium, 15 :00)

    Gorilla Fc Vs Gicumbi Fc (Kigali Stadium, 15:00)

    Musanze Fc Vs Intare Fc (Ubworoherane Stadium, 15:00)

    Imikino yo kwishyura y'ijonjora ry'ibanze iteganyijwe tariki ya 30 na 31 Werurwe 2022. Mu makipe 9 azakomeza mu ijonjora ry'ibanze hazavanwamo imwe yitwaye neza hashingiwe ku biteganywa n'amabwiriza agenga irushanwa ishyirwe mu gakangara k'amakipe 7 atarakinnye ijonjora ry'ibanze hanyuma andi makipe 8 atombore uko azahura nayo atarakinnye ijonjora rya mbere hiyongereyeho iyo yitwaye neza (best team) mu mikino ya 1/8.

    Ingenabihe y'Igikombe cy'Amahoro cya 2022:

    1/8 cy'irangiza: Tariki 4 na 19 Mata 2022

    1/4 cy'irangiza: Tariki 26 Mata na 4 Gicurasi 2022

    1/2 cy'irangiza: Tariki 11 na 18 Gicurasi 2022

    Umwanya wa 3: Tariki 17 Kamena 2022

    Umukino wa nyuma: Tariki 18 Kamena 2022.

    Rayon Sports na APR FC ntibazakina ijonjora ry’ibanze


    AS Kigali niyo ibitse igikombe giheruka gukinirwa mu 2019

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115256/ferwafa-igikombe-cyamahoro-cyimuwe-hatangazwa-uburyo-bushya-kizakinwa-115256.html

  • Sadio Mane yafashije Senegal kugera ku mukino wa nyuma wa AFCON2021 ku nshuro ya 2 yikurikiranya #rwanda #RwOT

    Senegal yaherukaga kugera ku mukino wa nyuma muri AFCON iheruka 2019 igatsindwa na Algeria igitego 1-0,yongeye kugera kuri iyi ntwambwe ikomeye ibifashijwemo na kizigenza Sadio Mane wagize umukino mwiza cyane.

    Ikipe ya Burkina Faso yagize irushanwa ryiza ritagomba kwibagirana, ariko babuze abakinnyi bari ku rwego nk'urw'iyi Senegal bakinaga.

    Senegal niyo yatangiye umukino itera ubwoba mukeba,ubwo Saliou Ciss w'inyuma ku ruhande rw'ibumoso yateraga ishoti rica hejuru y'izamu ku munota wa 15.

    Nyuma yigihe gito Mane yabonye uburyo bwa mbere bwo kubona igitego, aariko ishoti rye ritari rifite imbaraga rifitwa n'umuzamu wa Burkina Faso Herve Koffi.

    Ku munota wa 26 Cheikhou Kouyate yabonye amahirwe akomeye ku mupira wari uturutse muri koroneri,awukoraho ujya mu izamu ariko Issa Kabore awukuraho.

    Hashize akanya, Bamba Dieng yateye umupira n'umutwe mu rubuga rw'amahina nyuma yo guhura n'umupira wari utewe neza na Ciss ibumoso.

    Burkina Faso yagize ikibazo gikomeye cy'imvune nyuma y'igice cy'isaha ubwo Koffi yagonganaga na Kouyate mu kirere mazeakurwa mu kibuga bamuteruye. Ku munota wa 35, Farid Ouedraogo yamusimbuye.

    Burkina Faso yateye ishoti ryayo rya mbere rigana mu izamu ku munota 39, ubwo umupira watewe na Bertrand Traore wahagaritswe na myugariro maze usanga Hassan Bande,atera ishoti rikomeye,umunyezamu Mendy awukuramo.

    Senegal yasabye penaliti ku munota 42 ubwo Mane yahanganiraga umupira na Kabore akagwa hasi mu rubuga rw'amahina,ariko umusifuzi wabibonye yanga iki icyifuzo cyabo.

    Ubwo igice cya mbere cyari kigiye kurangira,Senegal yahawe umupira ubwo umupira byavugwaga ko Tapsoba yawukozeho gusa isuzuma rya VAR ryemeje umusifuzi Bamlak Tessem Wetesa ko iki cyemezo atari cyo yanga iyo penaliti.

    Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0 ariko Senegal iri hejuru ya Burkina Faso.

    Amahirwe yisutse cyane mu gice cya kabiri kuri Senegal yakomeje kotsa igitutu Burkina Faso,amaherezo ibona igitego ku munota wa 70 gitsinzwe na Abdou Diallo ku mupira yahawe na Kalidou Koulibaly wari ugerageje gushaka umupira yirakaraze ahubwo usanga mugenzi we ahagaze neza awushyira mu rushundura.

    Hashize iminota 6,Senegal yinjije igitego cya kabiri gitsinzwe na Bamba Dieng ku mupira mwiza yahawe na Sadio Mane wacenze myugariro wa Burkina Faso yinjira mu rubuga rw'amahina ahereza Dieng wari kumwe na Gana Gueye awushyira mu izamu.

    Ku munota wa 82,Burkina Faso yabonye igitego cyatsinzwe na Blati Toure n'ivi nyuma y'umupira mwiza yahawe na Tapsoba mu rubuga rw'amahina.

    Ku munota wa 87,Sadio Mane yakuyeho icyizere cya Burkina Faso ubwo yatsindaga igitego cya 3 cyaturutse ku burangare bwa ba myugariro b'iki gihugu bihereye umupira Ismaila Sarr,ahereza Mane asigarana n'izamu wenyne aratsinda.

    Kuri uyu wa kane nijoro, hazaba kimwe cya kabiri cya kabiri ubwo Kameruni izahura na Misiri.Uzatsinda akazahangana na Senegal ku mukino wa nyuma kuri Stade Olembe i Yaounde ku cyumweru, tariki ya 6 Gashyantare.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/sadio-mane-yafashije-senegal-kugera-ku-mukino-wa-nyuma-wa-afcon2021-ku-nshuro