Tag: Imikino

  • Champions League: Manchester City yatsinze Real Madrid mu mukino w'ishiraniro (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Mu mukino w'ishiraniro warumbutsemo ibitego n'amahirwe menshi atabashije kubyazwa umusaruro, amakipe yombi yerekanye impamvu asigaye muri ane yageze muri ½, ahigitse andi 32 batangiranye amatsinda.

    Umukino ugitangira, Kevin De Bruyne uri mu bihe byiza yafunguye amazamu ku munota wa kabiri gusa, nyuma y'uko Manchester City yatangiye yatakana imbaraga mu buryo bugaragara. Ni igitego yatsinze n'umutwe ku mupira yari ahawe na Riyad Mahrez, wacenze ba myugariro ba Real Madrid bari bagihuzagurika.

    Iki gitego cyakurikiwe n'ubundi buryo ariko butabashije kwinjira mu izamu ryari ririnzwe na Thibout Croutois wa Real Madrid. Ku munota wa 11, Rutahizamu Gabriel Jesus yasonze Real Madrid ayitsinda igitego cya kabiri, abafana barenga ibihumbi 50 bari ku Kibuga cya Etihad Stadium gikoreshwa na Manchester City iyo yakiriye imikino bikoza ibicu.

    Jesus yatsinze igitego nyuma yo gucenga Alaba mu rubuga rw'amahina, yakira umupira mwiza yari ahawe na Phil Foden mbere yo kuwuboneza mu rucundura mu buryo bworoshye.

    Kugeza aha, byagaragaraga ko ubwugarizi bwa Real Madrid bwari bugizwe n'abarimo David Alaba, Militao, Carvajal na Ferland Mendy butari bwakubaka ubwumvikane bwuzuye, ari nacyo cyatumaga Manchester City ikomeza kotsa igitutu mu rubuga rw'amahina rwa Real Madrid.

    Icyakora nyuma y'imonota 20 y'igice cya mbere, Real Madrid yatangiye kwibona mu mukino no kubonana neza hagati mu kibuga, ndetse biza gutanga umusaruro ku munota wa 33 ubwo Karim Benzema, kapiteni wa Real Madrid unahagaze neza, yatsindaga igitego ku mupira mwiza yahawe na myugariro w'ibumoso, Umufaransa Ferland Mendy.

    Nyuma y'igitego cya Benzema, Real Madrid yakomeje kwihagararaho nubwo yarushwaga na Manchester City mu bijyanye no guhererekanya umupira, kuko umukino wose warangiye Real yihariye umupira ku kigero cya 40% gusa.

    Mu gice cya kabiri, Foden yaje gutsinda igitego cy'umutwe nyuma y'umupira mwiza yahawe na kapiteni we, Umunya-Brazil Fernandinho.

    Ibi byishimo ariko byari iby'akanya gato kuko Real Madrid, binyuze kuri Vinicius Jn. yishyuye igitego cyiza, nyuma y'uko uyu musore w'imyaka 21 gusa yacenze Fernandinho akavana umupira mu kibuga hagati akawinjiza mu rubuga rw'amahina, mbere yo kuwuboneza mu izamu ryari ririnzwe na Ederson.

    Ibintu ariko byari bitararangira kuko ku munota wa 74, Bernardo Silva yateye ishoti rikomeye cyane agatsinda igitego cya kane, nyuma y'uko ba myugariro ba Real Madrid basaga nk'abarangaye ku kimeze nk'ikosa umusifuzi atatanze.

    Real Madrid yakoze iyo bwabaga iza gutsinda igitego cya gatatu cyatsinzwe na Karim Benzema, wujuje ibitego 14 muri iri rushanwa ry'uyu mwaka.

    Umukino wo kwishyura utegerejwe ku itariki ya 4 Gicurusi 2022, mu gihe kuri uyu wa 27 Mata, Liverpool iri bwakire Villarreal FC yo muri Espagne ku Kibuga Anflield Road, ukaba ari undi mukino wa 1/2 muri iri rushanwa.

    Ubwo Benzema yari amaze gutsinda igitego cya mbere cya Real Madrid

    Foden yatsinze igitego cyiza cy’umutwe

    Umuzamu wa Real Madrid, Courtois ntiyabashije gukuramo umupira wa Jesus

    Gabriel Jesus yatsinze igitego cyiza nyuma yo gucenga myugariro Alaba

    Benzema yaboneje umupira yahawe na Mendy mu rubuga rw’amahina

    Kapiteni wa Real Madrid, Karim Benzema, yatsinze ibitego bibiri muri uyu mukino

    Kevin De Bruyne yatsinze igitego cya mbere ku munota wa kabiri w’umukino

    Abakinnyi ba Manchester City bari kwishimira igitego cya Foden

    Phil Foden ubwo yishimiraga igitego yatsinze n’umutwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/champions-league-manchester-city-yatsinze-real-madrid-mu-mukino-w-ishiraniro

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC mu Gikombe cy'Amahoro – #rwanda #RwOT

    Moussa Essenu yatsinze igitego cyiza cy'umutwe ku munota wa 12 w'umukino mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali iri i Nyamirambo.

    Muri iyi minsi, Rayon Sports iri gukina umukino ushingiye ku basore bayo bo hagati mu kibuga babonana neza cyane, barimo Mugisha François, Muhire Kevin na Nishimwe Blaise.

    Imikino iheruka byabaga ngombwa ko Kwizera Pierrot yiyongeramo bigatuma Muhire Kevin akina aca mu ruhande. Byari byahindutse, Kwizera azamo ku munota wa 78 asimbuye Mael Ndindjek.

    Igice cya kabiri cyarimo imibare ikomeye ku mpande zombi ari nayo mpamvu uburyo bwo kubyara ibitego bwabaye buke.

    Abakinnyi ba Bugesera FC barimo Sadick Sulley na Munir Abdul Rahman bagerageje gushaka ibitego ariko ubwugarizi bwa Rayon Sports bubacungira hafi.

    Rayon Sports yakomeje gucungana n'umukino iminota 90 irangira bakiyoboye umukino, bityo hakazabaho gutegereza umukino wo kwishyura uzakinwa tariki ya 4 Gicurasi 2022 i Bugesera.

    Rayon Sports yatsinze Bugesera FC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rayon-sports-yasezereye-bugesera-fc-mu-gikombe-cy-amahoro

  • Pogba yagaragaje ikimenyetso ko agomba kuva Manchester United – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umufaransa ukinira ikipe ya Manchester United wayijemo mu mwak wa 2016 kuri ubu akaba yari ayimazemo imyaka 6, Paul Labile Pogba amasezerano ye aragana ku musozo gusa ariko kuri ubu yakoze ikimenyetso gisa nk'aho umutima we utagikeneye kumva ikipe Manchester United.

    Paul Labile Pogba wifuzwa na Real Madrid ndetse na Paris saint Germain yamaze kuva muri Group ya Whatsapp yari ahuriyemo n'abandi bakinnyi ndetse n'abatoza kugira ngo bakunde bashyire hamwe.

    Kuri ubu, Ralf Rangnick yatangaje ko iyi season Paul Pogba atazongera kugira undi mukino akina kubera imvune yagize bivuze ko umukino wa nyuma i Manchester Paul Pogba yawukinnye.

    Source : https://yegob.rw/pogba-yagaragaje-ikimenyetso-ko-agomba-kuva-manchester-united/

  • Amarangamutima ya watorewe kuba visi perezida wa Kung Fu Wushu muri Afurika #rwanda #RwOT

    Uwiragiye Marc usanzwe ari Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda ” RKWF ” yatorewe kuba Visi Perezida wa Kung Fu Wushu muri Afurika, aho yavuze ko byamushimishije bugaragaza intera u Rwanda kugeraho muri uyu mukino.

    Ni mu nama y’Inteko rusange y’uyu mukino yabereye Cairo mu Misiri guhera tariki ya 24 kugeza 27 Werurwe 2022.

    Muri iyi nama, Sherif Mostafa ukomoka mu Misiri ni we wongeye gutorerwa kuyobora ” African Wushu Kung Fu Federation ” (AWKF) mu gihe cy’imyaka 4 (2022-2026).

    Ku mwanya wa Visi Perezida hatowe abantu 4 ari bo Uwiragiye Marc (Rwanda), Patrice Komenan (Benin), Yayah Beddour (Algérie) na Maître Gao (Madagascar).
    Hari kandi abatowe nk’abagize Komite ari bo Ndiogou Gueye (Senegal), Meïté siaka (Cote d’Ivoire), Abderamane Esannaghi (Maroc), Mohamed Adel Zahra (Tunisia), Luc Bendza (Gabon) na Steve Kouma (Congo Brazzaville).

    Nyuma yo gutorerwa uyu mwanya, Perezida wa RKWF, Uwiragiye Marc atangaza ko iyi ari intambwe nziza ku Rwanda kandi bigaragaza ko hari aho bageze mu bijyanye n’imikorere.

    Yakomeje avuga ko bategura buri mwaka irushanwa ryo kwibuka aho ryabaye mpuzamahanga rikaba ryitabirwa n’ibihugu byo muri aka Karere k’Afurika y’Uburasirazuba.

    Ati : ” Iri rushanwa ryo Kwibuka risanzwe riba kandi rikitabirwa n’amakipe yo mu Karere gusa COVID-19 yadukomye mu nkokora ariko ubwo iri gucisha make tuzongera dusubukure dushyiremo imbaraga kurenza uko twakoraga.”

    Uwiragiye avuga ko inshingano ze ari ukwita ku iterambere ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu bihugu by’Afurika y’Uburasirazuba.
    Ati : “Biransaba gushyira imbaraga mu gukorana cyane n’andi mashyirahamwe cyane cyane ayo muri Afurika y’Uburasirazuba .”

    Perezida wa RKWF, Uwiragiye avuga ko ibi bikomeza kubatera ingufu nk’Abanyarwanda bakaba basabwa gukora cyane bakesa umuhigo bagahiga abandi.

    Ikipe y’u Rwanda yitabiriye ku nshuro ya mbere shampiyona y’Isi mu mukino wa Kung Fu Wushu 'World Wushu Championships 2019', yabereye mu mujyi wa Shanghai mu Bushinwa kuva tariki 17 kugeza 23 Ukwakira 2019. Uwiragiye avuga ko bajyanye abakinnyi 2 barakina barasoza kandi hari byinshi bungutse bizabafashe nubwo inzira ikiri ndende.

    Yavuze kandi ko muri 2023, iyi mikino izaba ku nshuro ya 16 aho izabera Dallas muri USA na ho bakaba bateganya kujyayo kandi bizeye ko bazabigeraho bakaba basaba buri Munyarwanda wese aho ari kubashyigikira.

    Mu yindi myanzuro yafatiwe muri iyi Nama y’Inteko Rusange ni uko Libya na Zimbabwe zahagaritswe. Hemejwe kandi ko Shampiyona y’Afurika igiye kuba ku nshuro ya 8 izabera muri Cote d’Ivoire. Shampiyona y’Afurika y’abakiri bato “Junior” izabera muri Algeria naho irushanwa mpuzamahanga muri Kung Fu Wushu ribere mu Misiri.

    Uwiragiye Marc yatorewe kuba visi perezida wa Kung Fu Wushu muri Afurika

    Sherif Mostafa uri hagati ni we watorewe kuba perezida wa Kung Fu Wushu muri Afurika

    Batorewe mu nama y’inteko rusange yabereye mu Misiri

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amarangamutima-ya-watorewe-kuba-visi-perezida-wa-kung-fu-wushu-muri-afurika

  • Ishyamba si ryeru hagati ya APR FC na kapiteni wayo Jacques Tuyisenge, yavuye mu mwiherero #rwanda #RwOT

    Uyu ni umunsi wa 3 APR FC isubukuye imyitozo yetegura igikombe cy’Amahoro n’imikino ya shampiyona izabukurrwa mu kwezi gutaha, kapiteni wayo ntaritabira imyitozo aho bivugwa ko umwuka atari mwiza hagati ye n’umutoza mukuru, Adil Erradi Mohammed.

    Uyu rutahizamu winjiye muri APR FC muri Nzeri 2020, amakuru ISIMBI ifite yizewe ni uko yavuye mu mwiherero w’iyi kipe mbere gato y’umukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona APR FC yatsinzemo Rutsiro 1-0 tariki ya 20 Werurwe 2022, ubu akaba yibereye iwe mu rugo.

    ISIMBI yamenye amakuru ko uyu rutahizamu atishimiye uburyo umutoza mukuru w’iyi kipe ukomoka muri Maroc, Adil Erradi Mohammed ababwiramo, cyane cyane abataha izamu ababwira nabi avuga ko badatsinda.

    Ni kenshi uyu mutoza yagiye yumvikana mu itangazamakuru anenga ba rutahizamu be ko ikipe irema uburyo bwinshi ariko ba rutahizamu be ntibatsinde.

    Ubwo yari amaze kunganya na AS Kigali tariki ya 22 Mutarama 2022, icyo gihe yagaragaje kutishimira imyitwarire ya ba rutahizamu be kuko baremye amahirwe menshi ariko ntibabasha kureba mu izamu.

    Ibi byaje kwisubiramo ubwo batsindwaga na Mukura VS 1-0 tariki ya 1 Gashyantare 2022, nabwo ntiyishimiye imyitwarire y’abakinnyi be bataha izamu.

    Amakuru avuga ko uko yagaragazaga ko atishimiye umusaruro wabo ari nako yavuganaga n’abakinnyi be bataha izamu ababwira nabi, akaba ari n’aho haje kuva kutumvikana hagati ye na Jacques Tuyisenge wamubwiraga ko nubwo badatsinda ariko na none akwiye kureka kubatuka buri munsi, ngo hari uburyo yababwiramo atabatutse kuko n’abo ari abantu.

    Umwuka mubi hagati y’aba bombi waje gukomeza gututumba kugeza aho Jacques Tuyisenge afashe umwanzuro wo gusohoka mu mwiherero arataha, ndetse abamuri hafi bavuga ko yifuza kuba yatanduka n’iyi kipe.

    Ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana n’Umunyamabanga w’iyi kipe kuri iki kibazo, ntibyakunze kuko atabonekaga ku murongo we wa telefoni gusa andi makuru avuga ko atari mu Rwanda yagiye kwivuriza hanze y’igihugu.

    Jacques Tuyisenge yinjiye muri APR FC muri Nzeri 2020 akaba yari yarayisinyiye imyaka 2 ubu akaba ari mu mwaka we wa nyuma.

    Mu gihe amazemo ntabwo yahiriwe kuko yaranzwe n’imvune ndetse n’imikino yakinnye akaba atarabashije gutsinda ibitego nk’ibyo yari ategerejweho kuko amaze kuyikinira imikino 26 aho yayitsindiyemo ibitego 2 gusa yatsinze AS Muhanga muri shampiyona, hari tariki 11 Gicurasi 2021 ubwo bayitsindaga 3-1, yatsinzemo 2.

    Jacques Tuyisenge amaze imins yibereye iwe mu rugo, bivugwa ko yagiranye ikibazo na Adil Erradi utoza APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ishyamba-si-ryeru-hagati-ya-apr-fc-na-kapiteni-wayo-jacques-tuyisenge-yavuye-mu-mwiherero

  • Masudi Djuma yareze Rayon Sports ayisaba kumwishyura akayabo #rwanda #RwOT

    Umutoza Irambona Masudi Djuma yamaze kurega ikipe ya Rayon Sports yahoze atoza,ayishinja kumwirukana mu buryo budakurikije amategeko ndetse ko igomba kumwishyura akayabo ka miliyoni 58 FRW.

    Masudi yareze mu Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' Rayon Sports ko yishyuza miliyoni 58 FRW kubera ko yamwirukanye binyuranyije n'amategeko.

    Maître Safari Ibrahim uhagarariye umutoza Masudi, yamenyesheje FERWAFA ko baregera ibintu 3 ari byo amafaranga ya recruitment, ibirarane by'imishahara ndetse n'igihembo cy'umwavoka (avocat).

    Tariki ya 6 Mutarama 2022 nibwo Masudi yahawe ibaruwa isesa amasezerano yari afiranye na Rayon Sports,ashinjwa imyitwarire mibi n'umusaruro mubi.

    Me Safari yasabye ko Masudi yahabwa miliyoni 2 z'amafaranga y'u Rwanda nk'integuza, miliyoni 2 nk'umushahara w'ukwezi k'Ukuboza 2021.

    Indishyi zo gusesa amasezerano nta mpamvu ziteganywa n'amasezerano. Aha arishyuza amezi 20 yari asigaje ku masezerano ye ahwanye na miliyoni 40 kuko yahembwaga miliyoni 2 ku kwezi.

    Indishyi zo gusesa amasezerano nta mpamvu zingana na miliyoni 12, igihembo cy'umwunganira mu mategeko kinga na miliyoni 2, amafaranga yose aregera ni miliyoni 58 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-irambona-masudi-djuma-yamaze-kurega