Tag: Imikino

  • Umutoza mushya wa United yasubije abamubajije niba azakorana na Cristiano Ronaldo #rwanda #RwOT

    Umutoza mushya wa Manchester United,Erik ten Hag yatangaje ko yifuza cyane gukorana n'umunyabigwi Cristiano Ronaldo mu mwaka w'imikino utahacyane ko ari nawe watsindiye ibitego byinshi iyi kipe muri uyu mwaka w'imikino.

    Umuholandi Erik Ten Hag yatangajwe nk'umutoza mushya wa Manchester United mu mpera z'ukwezi gushize nyuma y'igihe kinini mu biganiro.

    Uyu muholandi uheruka gutwarana na Ajax igikombe cya Shampiyona,yabwiye abanyamakuru ko yifuza gukorana na kizigenza Cristiano Ronaldo umwaka utaha.

    Ati: “Ntegereje gukorana nawe, Ronaldo ni igihangange. Nibyo rwose ndashaka kumugumana.

    Ntekereza ko agifite icyifuzo gikomeye cyo kuguma mu ikipe. Yabaye ingenzi cyane muri Manchester United muri uyu mwaka w'imikino kandi afite imibare iri hejuru.

    Njye na Manchester United dufite imyumvire imwe ku byerekeye uko ibintu
    bigomba gukorwa n'inzira nshaka kubikoramo '.

    Mu minsi ishize,Rutahizamu wa Manchester United, Cristiano Ronaldo, yavuze ko abantu bose muri iyi kipe bishimiye kwakira Erik Ten Hag nk'umutoza mushya.

    Mu kiganiro yahaye Man United TV, Ronaldo yagize ati: “Icyo nzi kuri we ni uko yakoreye Ajax akazi gakomeye, ko ari umutoza w'inararibonye.Ariko tugomba kumuha umwanya.

    Ibintu bigomba guhinduka mu buryo ashaka.

    Ndizera ko tuzatsinda, byanze bikunze, kuko, iyo ugize icyo ugeraho, Manchester yose ibe itsinze. Ndamwifuriza ibyiza.

    “Turishimye cyane, ntabwo ari abakinnyi gusa, ahubwo n'abafana.

    “Ndamwifuriza ibyiza kandi reka twizere ko umwaka utaha tuzatwara ibikombe.”

    Ronaldo yatsinze ibitego 24 mu marushanwa yose muri uyu mwaka w'imikino kandi yafashije Portugal kwerekeza mu mikino ya nyuma y'igikombe cy'isi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-mushya-wa-united-yasubije-abamubajije-niba-azakorana-na-cristiano

  • Mutabazi Yves uheruka kugirira ikibazo UAE yabonye ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Volleyball, Mutabazi Yves nyuma yo gutandukana na Hatta Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu yamaze kwerekeza mu ikipe ya Gisagara VC.

    Mu Kwakira 2021 nibwo Mutabazi Yves yari yatandukanye na Gisagara yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe Z'Abarabu muri iyi kipe ya Hatta Club.

    Gusa umuntu yavuga ko atahiriwe no muri iyi kipe ndetse no muri iki gihugu kuko tariki ya 25 Mutarama nibwo haje inkuru y'uko yaburiwe irengero, gusa ku bufatanye na Ambasade y'u Rwanda muri UAE bukeye bwaho yatangaje ko uyu mukinnyi yabonetse.

    Nyuma yo kuboneka Mutabazi Yves na we yaje kugaruka ku kibazo yagize aho yanemeje ko yari arwaye.

    Tuguhaye ikaze nanone mu muryango Mugari wa @GisagaraVBC bwana @WaMutabazi #Urisanga GVC pic.twitter.com/U9cfZGIY9D

    — Gisagara Volleyball Club (@GisagaraVBC) May 16, 2022

    Gisagara VC ikaba yamaze gutangaza ko yongeye guha ikaze uyu mukinnyi mpuzamahanga w'umunyarwanda akaba n'umukinnyi w'ikipe y'igihugu.

    Yves Mutabazi wakiniye amakipe atandukanye arimo REG VC, APR VC na Gisagara VC mu Gushyingo 2021 yari yahembwe na Madamu Jeannette Kagame nk'umwe mu rubyiruko rw'indashyikirwa mu muhango wo kwizihiza Isabukuru y'Imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze ushinzwe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mutabazi-yves-uheruka-kugirira-ikibazo-uae-yabonye-ikipe-nshya

  • Gisagara VC yakoze amateka akomeye mu mikino… – #rwanda #RwOT

    Gisagara VC yatsinzwe na Esperance yo muri Tunisia amaseti 3-0 mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru mu mukino wa 1/2, yihimuye kuri Port Douala bahataniraga umwanya wa gatatu muri iri rushanwa kuri uyu wa mbere, aho yayitsinze amaseti 3-1.

    Port Douala niyo yatangiye umukino neza itsinda iseti ya mbere ku manota 25-18, gusa byaje guhindura isura muri seti eshatu zakurikiyeho, aho Gisagara yazitsinze zose igahita yegukana umwanya wa gatatu muri iri rushanwa rikomeye muri Afurika.

    Gisagara y'umutoza Nyirimana Fidele yatsinze iseti ya kabiri ku manota 25-23, itsinda iya gatatu 25-18, ndetse inatsinda iya kane ku manota 25-18.

    Gutsinda uyu mukino byatumye Gisagara Volleyball Club yandika amateka akomeye muri iri rushanwa, aho yegukanye umwanya wa gatatu ihabwa umudali wa Bronze.

    Esperence de Tunis VC yo muri Tunisia igiye kwesurana na Al Ahly yo mu Misiri ku mukino wa nyuma harebwa ikipe yegukana igikombe cy'uyu mwaka.

    Gisagara VC yegukanye umwanya wa gatatu mu mikino nyafurika yaberaga muri Tunisia

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117219/gisagara-vc-yakoze-amateka-akomeye-mu-mikino-nyafurika-nyuma-yo-kwisasira-abanya-cameroun-117219.html

  • Gisagara VC yitwaye neza muri Tunisia #rwanda #RwOT

    Gisagara VC yari ihagarariye u Rwanda mu mikino y’igikombe cy’Afurika ya Volleyball kiri kubera muri Tunisia gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, yatahanye umwanya wa 3 nyuma gutsinda Port de Douala amaseti 3-1 ni mu gihe umukino wa nyuma uri buhuze Esperence du Tunis na Al Ahly.

    Iyi kipe mu karere ka Gisagara yazamutse mu itsinda ari iya mbere maze mu mukino wa 1/4 wabaye ku wa Gatandatu itsinda Club de Kalibia amaseti 3-2 (29-27, 22-25, 16-25, 25-23, 15-12).

    Yahise ikatisha itike ya 1/2 aho yaraye ihuye Esperence du Tunis maze ibatsinda amaseti 3-0 (25-21, 25-14 na 25-20).

    Ikaba yahise ijya mu cyiciro cyo guhatanira umwanya wa 3 aho uyu munsi yahuye inatsinda Port de Douala yo muri Cameroun amaseti 3-1.

    Gisagara VC yatangiye nabi itsindwa iseti ya mbere ku manota 25-18. Yagarutse yariye karungu maze itsinda andi maseti yose yakurikiyeho, umukino urangira ari amaseti 3-1 (18-25, 25-23, 25-18, 25-18).

    Gisagara VC yegukanye umwanya wa 3

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gisagara-vc-yitwaye-neza-muri-tunisia

  • Kylian Mbappe yamaze gufata umwanzuro ku hazaza he, araguma i Paris cyangwa arerekeza i Madrid #rwanda #RwOT

    Umufaransa ukinira ikipe ya Paris Saint Germain, Kylian Mbappe yavuze ko yamaze gufata umwanzuro ku hazaza he ariko atari wo mwanya wo kuwutangaza.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 23 waraye uhawe igihembo cy’umukinnyi mwiza wa shampiyona y’u Bufaransa 2021-22, kikaba igihembo cya gatatu yegukanywa mu myaka 3 yikurikiranya, muri uyu muhango yafashe umwanya akomoza ku hazaza he.

    Uyu mukinnyi utaha izamu, yirinze kuvuga byinshi aho yavuze ko mu myaka 3 ishize yakoze amakosa mu birori nk’ibi, ni muri 2019 ubwo yavugaga ijambo benshi bagakeka ko agiye kugenda.

    Icyo yavuze ni uko umwanzuro wamaze gufatwa ndetse mu minsi ya vuba uzaba wamaze kumenyekana nta kibazo kirimo.

    Ati 'Sinavuga ku hazaza hanjye ariko muzahamenya vuba cyane… Ni nk’aho umwanzuro wamaze gufatwa. Ntabwo ari cyo gihe cyiza ariko nibyo, icyemezo namaze kugifata.'

    Bivugwa ko uyu rutahizamu w’umufaransa usoje amasezerano ye muri PSG adakozwa ibyo kongeramo amasezerano nubwo yagiye yegerwa mu bihe bitandukanye ahubwo yamaze kumvikana n’ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne.

    Kylian Mbappe yavuze ko umwanzuro ku hazaza he yamaze kuwufata nubwo atahita awutangaza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kylian-mbappe-yamaze-gufata-umwanzuro-ku-hazaza-he-araguma-i-paris-cyangwa-arerekeza-i-madrid

  • IPRC Kigali na Zonic Tigers zitwaye neza zegukana ibikombe bya shampiyona ya Cricket #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 15 Gicurasi 2022, nibwo shampiyona ya Cricket mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo yasozwaga, IPRC Kigali CC na Zonic Tigers ziba ari zo zegukana ibikombe.

    Habanje umukino wa nyuma mu cyiciro cya kabiri wahuje IPRC Kigali CC na Right Guards CC.

    IPRC Kigali ni yo yatsinze Toss maze ihitamo kubanza ku batting (gukubita udupira dutewe na Right Guards), maze ishyiraho amanota 153 havuyemo abantu 3 (3 Wickets).

    Mu gice cya kabiri, Right Guards CC yasabwaga amanota 154 kugira ngo ibe itsinze uyu mukino,
    Ntibyigeze biyorohera kuko yatsinze amanota 134 havuyemo abantu 6 (6 Wickets).

    IPRC Kigali CC ikaba yatsinze ku cyinyuranyo cy’amanota 19.

    Muri uyu mukino Oscar Manishimwe wa IPRC Kigali niwe wabaye umukinnyi mwiza w’umukino akaba yatsinze amanota 55 mu dupira 62 yakinnye.

    Hakurikiyeho umukino wa nyuma mu cyiciro cya mbere aho Zonic Tigers yakinaga na Kigali Cricket Club (KCC).

    Zonic yaje kwegukana igikombe nyuma yo gukuramo abakinnyi bose ba KCC batarabasha gukuramo ikinyuranyo cy’amanota babarushaga.

    Zonic Tigers CC ni yo yatsinze toss maze ihitamo kubanza ku batting (gukubita udupira dutewe na KCC) maze itsinda amanota 217 havuyemo abantu 4 (4 wickets).

    Kigali Cricket Club ntiyabashije gukuraho agahigo kari kashyizweho na Zonic kuko bagajeje amanota 112 Zonic Tigers imaze gukuramo abakinnyi bose ba Kigali Cricket Club ( 10 All out Wickets)

    Asaba Bryan wa Zonic Tigers ni we wabaye umukinnyi mwiza w’umukino akaba yanatsinze amanota 120 mu dupira 60 yakinnye.

    Shampiyona y’abagore yo biteganyijwe ko izasozwa mu mpera z’iki cyumweru.

    Zonic Tigers yatsinze KCC mu buryo buyoroheye

    Asaba Bryan ubwo yari amaze kuzuza amanota 100

    Zonic Tigers yegukanye igikombe mu cyiciro cya mbere

    IPRC Kigali yegukanye igikombe mu cyiciro cya kabiri

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/iprc-kigali-na-zonic-tigers-zitwaye-neza-zegukana-ibikombe-bya-shampiyona-ya-cricket

  • Imvano y’imvururu zashyamiranyije abakinnyi ku mukino wa Rayon Sports na Musanze bigatuma n’abatoza binjira mu kibuga #rwanda #RwOT

    Umukino w’umunsi wa 27 waraye uhuje Rayon Sports na Musanze bakanganya 1-1 kuri Stade Ubworoherane, haje kugaragara imvururu zatumye abakinnyi bashyamirana bituma n’abatoza binjira mu kibuga mu mukino hagati.

    Ubwo umukino wari ugeze mu minota y’inyongera, habura iminota mike ngo urangire, ubwugarizi bwa Rayon Sports bwakoreye ikosa kuri rutahizamu wa Musanze FC, Munyeshyaka Gilbert hafi y’urubuga rw’amahina.

    Iri kosa niryo ryabaye imvano ya byose kuko ubwo umukinnyi wa Musanze FC, Niyonshuti Gad yiteguraga guhana iri kosa habayemo akavuye aho ku mashusho bigaragara ko hari umukinnyi wa Rayon Sports wakuye umupira aho wari uteretse avuga ko barimo kwigiza imbere.

    Ibi byahise bikurura imvururu nyinshi aho Mugisha François Master yashyiramiranye na Evra abandi bakinnyi bakabyivangamo baje kubakiza.

    Bitewe n’umurego izi mvururu zari zifite, byatumye n’abatoza binjira mu kibuga ndetse n’umusifuzi wa 4.

    Umwe mu bakinnyi bari mu kibuga, yabwiye ISIMBI ati “ni Master na Evra bari bagiye kurwana twe tujya gukiza, icyo bapfuye Master yashakaga gukura umupira aho uteretse avuga ko barimo kuwigiza imbere. Ni aho byaturutse.”

    Izi mvururu zatumye abakinnyi babatu, Iranzi Jean Claude na Mugisha François Master ba Rayon Sports bahabwa ikarita y’umuhondo ni mu gihe na Munyeshyaka Gilbert Lukaku wa Musanze FC na we yayihawe.

    Master na Evra nibo batangije imvururu

    Abatoza nabo binjiye mu kibuga guhosha imirwano

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imvano-y-imvururu-zashyamiranyije-abakinnyi-ku-mukino-wa-rayon-sports-na-musanze-bigatuma-n-abatoza-binjira-mu-kibuga

  • Ubutumwa bukomeye umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis yahaye itangazamakuru #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis Mbaya yasabye itangazamakuru kuba abanyamwuga bakarinda ibihuha kuko byica umupira.

    Ibi uyu mutoza yabitangaje nyuma y’uko mu cyumweru gushize haje inkuru y’uko yaba yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yo gufatirwa mu cyuho yakira ruswa ya miliyoni 6 kugira ngo azitsindishe umukino wari kumuhuza na APR FC wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2022.

    Nyuma y’uyu mukino warangiye awutsinze ku bitego 2-1, Francis mbere yo kuvugana n’itangazamakuru yababwiye ko hari ubutumwa yifuza gutambutsa.

    Yagize ati 'mbere y’uko mumbaza ibibazo, ndangira ngo mvuge gato, ndashaka kubasaba itangazamakuru mu Rwanda ryateye imbere, ndebye uburyo radiyo ari nyinshi kandi ibiganiro bya siporo babiha umwanya, birababaje kubona umuntu ashobora kugenda akavuga ibintu bitari ibinyamwuga nta gihamya na kimwe afite, kuri radio cyangwa bakandika ibintu ntazi uko bimeze.'

    'Ngo umutoza turabizi ko bamuguze, baguze staff technique turabizi, umutoza abuza abakinnyi gukina, nta gikombe ashaka, ibyo ni ibintu bidaha ishema itangazamakuru cyangwa umupira w’amaguru mu Rwanda.'

    Yahise akomoza ku buryo bavuze ngo arafunzwe azira ruswa kandi nta gihamya na kimwe afite ahubwo ari ugusebya umuntu kugira ngo izina rye ryanduzwe.

    Ati 'umuntu akavuga ngo umutoza arafunzwe, ngo bamufatanye amafaranga, ibyo ni ibintu bimwe byanduza umupira, ndabizi ko mufite abavandimwe mu mupira, harimo ibyo kwica mu mutwe (mind game) ariko hariho n’ibindi bintu byo gusebya, umuntu agafata umwanya akavuga ngo umukinnyi w’ikipe y’igihugu umutoza amubuza gukina, ngo umutoza nta gikombe ashaka.'

    Yasabye abanyamakuru kuba abanyamwuga kuko mu gihe cyose amaze muri shampiyona yagiye avugwa yaba ibyiza yakoze cyangwa ibibi ariko kuri iyi nshuro ahamya ko ababikoze barengereye.

    Ati 'ikintu mbasaba sinanze ko abantu bavuga ariko tube abanyamwuga, maze igihe muri iyi shampiyona, itangazamakuru riramvuga bakavuga ibyo nakoze byiza n’ibibi, simbyanze, ariko sinumva ukuntu umuntu ashobora kwicara akavuga ngo umuntu bamuguze (…) tube abanyamwuga, nta hantu na hamwe umupira ushobora gutera imbere itangazamakuru ritabigizemo uruhare kandi mu Rwanda murabishoboye.'

    Ibyatangajwe kuri uyu mutoza byafashwe mu buryo butandukanye, hari abavuze ko byakozwe na APR FC mu rwego rwo kwica mu mutwe Kiyovu Sports bahanganiye igikombe, ni mu gihe hari n’abemezaga ko byabaye. Nyuma yo gutsinda APR FC, Kiyovu Sports iranganya nayo amanota 60 ni mu gihe hasigaye imikino 3 ngo shampiyona isozwe.

    Yasabye itangazamakuru kuba abanyamwuga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubutumwa-bukomeye-umutoza-wa-kiyovu-sports-haringingo-francis-yahaye-itangazamakuru

  • Gisagara VC yatsinze umukino wayo wa mbere mu… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru nibwo ikipe ya Gisagara Volleyball yamanukaga mu kibuga, mu mukino wayo ufungura irushanwa rya African Championship muri Volleyball aho hitabira amakipe yitwaye neza mu bihugu byabo.

    Gisagara Volleyball Club iri mu itsinda rya kane, yamanutse mu kibuga ikina na Port of Doula yo muri Cameroun. Ni umukino Gisagara VC yatangiye neza kuko iseti ya mbere yayitsinze amanota 25 kuri 18, iseti ya kabiri Gisagara yayitsinzwe amaseti 20-25 naho iseti ya 3 Gisagara VC iyitsinda 25 kuri 21 naho iseti ya kane ari nayo ya nyuma, Gisagara VC iyitsinda 31 kuri 29. 

    Umutoza wa Gisagara Volleyball Club Nyirimana Fidele, yatangaje ko yishimye uburyo abakinnyi be bitanze ku mukino wa mbere. “Uyu mukino wa mbere wari mwiza n’ubwo watugoye mu kuwitegura, kuko twari tumaze hafi icyumweru tutazi ngo ninde uzakina, ariko ku munota wa nyuma twitwaye neza birangira dutsinze umukino. Umukino wa mbere kuwutsinda nibyiza kuko byongera icyizere bikanatuma ikipe  ishira igihunga.”   

    Gisagara Volleyball Club kuri uyu wa mbere irakurikizaho ikipe ya Equity Bank Customs Services yo muri Niger, umukino ufungura amaseti 3-0.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116987/gisagara-vc-yatsinze-umukino-wayo-wa-mbere-mu-mikino-nyafurika-ya-champions-league-116987.html

  • Kiyovu Sport iguye munsi y’urugo – #rwanda #RwOT

    Umukino utarimo ibitego usize Kiyovu Sports na APR FC hagiyemo itandukaniro ry’umukino, ndetse ubu imibare irushijeho kwiyongera mu mweru n’ubururu. Umukino watangiye ku isaha ya saa 12:30 ubera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo aho Kiyovu Sports ariyo yari yakiriye umukino.

    Kiyovu Sports nk’ikipe yari yakiriye umukino yasabwa amanota atatu mu nzira zishoboka zose, kuko APR FC bahanganiye igikombe yari yatsinze Espoir FC ibitego 3-2.
    Abakinnyi Kiyovu Sports yabanje mu kibuga:

    Kimenyi Yves (GK, C) Serumogo Ali,
    Iracyadukunda Eric,
    Ndayishimiye Thierry,
    Mutangana Derrick,
    Niyonkuru Ramadhan,
    Nkinzingabo Fiston,
    Muzamiru Mutyaba,
    Mugenzi Bienvenue,
    Bigirimana Abedi
    Mugenzi Cédric

    Kiyovu Sports icyizere gitangiye kuba gicye

    Kiyovu Sport yari yakoze impinduka zitandukanye nk'aho Ngendahimana Eric wamaze gusoza ibihano bye atagaragaye, Nshimiyimana Ismail nawe utakinnye kubere uburwayi na Emmanuel Okwi ntiyagaragaye. Umukino watangiye amakipe yombi yishakisha kuko na Bugesera FC hari abakinnyi itari yakoresheje barimo Muniru Abdul Rahman, Hoziyana Kennedy na we yabanje hanze ndetse Rugwiro Kevin akinana na Muhinda Bryan mu mutima w’ubwugarizi.

    Abakinnyi Bugesera FC yabanje mu kibuga:
    Nsabimana Jean de Dieu (GK, C),
    Mucyo Didier Junior
    Ishimwe Ganijuru Elie,
    Rugwiro Kevin,
    Muhinda Bryan,
    Odili Chukwuma,
    Rucogoza Ilias,
    Nkurunziza Seth,
    Saddick Soulley,
    Rafael Osaluwe
    Hakizimana Zuber

    Bugesera FC ikuye inota rimwe i Kigali 

    Igice cya mbere cyarangiye nta kipe irebye mu izamu ndetse nta n’uburyo bukomeye bubonetse. Igice cya kabiri nacyo cyatangiye amakipe yombi ubona adafite ubushake bwo gushaka igitego, ndetse byanatumye abafana ba Kiyovu Sports batangira kugira ubwoba ko bashobora gutakaza umukino.

    Bugesera FC yakoze impinduka ikuramo Rafael Osaluwe hinjira Hoziyana Kennedy, ndetse na Odili Chukwuma asohoka mu kibuga hinjira Danny Niyonkuru. Ku ruhande rwa Kiyovu Sports naho bashatse uko batsinda umukino bakora impinduka, Mugenzi Cedric ava mukibuga hinjira Muhozi Fred, nyuma bakuramo Niyonkuru Ramadhan hinjiramo Ishimwe Saleh.

    Izi mpinduka ku makipe yose ntacyo zatanze, kuko umukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa. Mu mikino ine ya shampiyona isigaye Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 2 n’amanota 57, irushwa amanota 3 na  APR FC bafitanye Umukino. Bugesera FC nayo inota ibonye rishyize ku mwanya wa 10 n’amanota 30.

    Rucogoza Eliasa ashaka kunyura kuri Muzamiru Mutyaba na Mbogo Ali

    Umukino urangiye abakinnyi ba Bugesera FC bashimye Imana, aba Kiyovu Sports bariheba

    Nsabimana ufatira Bugesera FC

    Ubu abana batarengeje imyaka 16 bemerewe kureba umukino wa Kiyovu Sports ku buntu

    Abafana ba Kiyovu Sports bari baje kwihera ijisho 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116978/kiyovu-sport-iguye-munsi-yurugo-116978.html