Tag: Imikino

  • Gahunda y’umunsi wa 28 wa shampiyona #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda irakomeza guhera uyu munsi akinwa imikino y’umunsi wa 28, APR FC na Kiyovu Sports zihanganiyue igikombe imikino yazo iri ku wa Mbere.

    Ni umunsi ugiye gukinwa mbere y’uko shampiyona ihagarara maze abakinnyi bahamagawe mu Mavubi bakitabira ubutumire, ikazasubukura nyuma y’umukino wa Senegal uzakinwa tariki ya 7 Kamena.

    Muri rusange uyu munsi hari imikino ibiri harimo uwo AS Kigali ikina na Bugesera FC, ni mu gihe ku munsi w’ejo Rayon Sports izakina na Etincelles.

    Ku wa Mbere tariki ya 23 Gicurasi, APR FC izasura Gorilla FC mu gihe Kiyovu Sports izaba yakiriye ikipe ya Etoile del’Est.

    Kugeza ubu urutonde ruyobowe na APR FC na Kiyovu Sports zifite amanota 60, Rayon Sports ifite 44 AS Kigali ikagira 42 ni mu gihe Mukura VS ifite 41.

    Gicumbi FC isa n’iyamaze kumanuka ni yo ya nyuma n’amanota 18, imbere yayo hari Etoile del’Est na Rutsiro zifite 26, Gorilla FC 29, Bugesera FC na Gasogi United zifite 30.

    Gahunda yose y’umunsi wa 28

    Ku wa Gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2022

    AS Kigali vs Bugesera FC
    Espoir FC vs Marines

    Ku Cyumweru tariki ya 22 Gicurasi 2022

    Gasogi United vs Musanze
    Rayon Sports vs Etincelles
    Rutsiro FC vs Police FC

    Ku wa Mbere tariki ya 23 Gicurasi 2022

    Mukura VS vs Gicumbi
    Kiyovu Sports vs Etoile del’Est
    Gorilla FC vs APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gahunda-y-umunsi-wa-28-wa-shampiyona

  • Minisitiri wa Siporo yijeje umuyobozi wa BAL n’uwa FIBA Africa ko u Rwanda rutazabatenguha #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa Mimosa yijeje abayobozi ba BAL na FIBA Africa ko u Rwanda rutazabatenguha, ko irushanwa rigiye kubera mu Rwanda rizagenda neza kandi ko u Rwanda rukomeza kuba umufatanyabikorwa wa BAL.

    Guhera ku munsi w’ejo tariki ya 21 Gicurasi 2022 kugeza tariki ya 28 Gicurasi mu Rwanda hazaba habera shampiyona ya Afurika mu mukino wa Basketball (BAL).

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Gicurasi 2022, Amadou Gallo Fall umuyobozi wa BAL n’Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Basketball muri Afurika, Anibal Manave bari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa baganiriye n’itangazamakuru kuri iri rushanwa rizatangira ku munsi w’ejo.

    Umuyobozi wa BAL, Amadou Gallo Fall, yijeje abakunzi ba Basketball ko bazabona imikino mwiza kuko ngo umaze gutera imbere ariko hakenewe kuwuzamura kurushaho.

    Yagize ati 'Uyu mwaka w’amakipe umunani dufite yavuye mu irushanwa ryabereye i Dakar muri Sénégal no mu Misiri. Amakipe yazamutse arakomeye, tuzareba umukino ubereye ijisho.'

    Aurore Mimosa Minisitiri wa Siporo yijeje ko iri rushanwa rizagenda neza kuko u Rwanda ari igihugu kimenyereye kwakira neza abaje bakigana.

    Ati “Nka Guverinoma y’u Rwanda tuzakomeza kuba umufatanyabikorwa ukomeye wa BAL mu guteza imbere umukino wa Basketball ya Afurika. Iri rushanwa twizeye ko rizagenda neza.'

    Anibal Manave, umuyobozi wa FIBA Africa yavuze ko iri rushanwa rizabera muri Kigali Arena ari igipimo cyiza cyo kureba urwego Basketball ya Afurika igezeho.

    Guhera ku munsi w’ejo amakipe 8 azatangira guhatanira iki gikombe yishakamo izacyegukana tariki ya 28 Gicurasi 2022, ni imikino izahera muri 1/4.

    Ejo hateganyijwe imikino 2 uwo AS Sale yo muri Maroc izahuramo na Petro de Luanda yo muri Angola ndetse n’uwo REG BBC ihagarariye u Rwanda izakinamo na FAP yo muri Cameroun.

    Imikino izakomeza ku Cyumweru US Monastir izakina Town City ni mu gihe Zamalek yo mu Misiri izakina na SLAC yo muri Guinea.

    Ni ku nshuro ya kairi u Rwanda rugiye kwakira BAL, umwaka ushize rwarayakiriye aho Patriots BBC ari yo yari iruhagarariye yasoreje ku mwanya wa 4, ni nyuma yo gusezererwa na US Monastir muri ½ igatsindwa na Petro de Luanda mu guhatanira umwanya wa 3.

    Munyangaju Aurore Mimosa yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kuba umufatanyabikorwa wa BAL

    Amadou Gallo Fall, perezida wa Basketball Africa League (BAL)

    Amadou Gallo Fall, perezida wa Basketball Africa League (BAL)(Ubanza ibumoso), Aurore Mimosa Munyangaju, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda (hagati) na Anibal Manave, perezida wa FIBA Africa (iburyo) nyuma y’ikiganiro n’itangazamakuru bagaruka ku irushanwa rya BAL rizatangira ejo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/minisitiri-wa-siporo-yijeje-umuyobozi-wa-bal-n-uwa-fiba-africa-ko-u-rwanda-rutazabatenguha

  • BAL 2022: Ntabwo dushaka kuzibukwa nk’abakiri… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Gicurasi 2022, my cyumba cy’uruganiriro cya Kigali Arena habereye ikiganito n”itangazamakuru cyahuje umutoza mukuru na kapiteni wa REG BBC basobanura uko ikipe yiteguye irushanwa nyuma yo kugaragaza imbaraga nyinshi mu mikino y’ibanze yabereye muri Senegal mu mezi macye ashize.

    Umutoza mukuru wa REG BBC yavuze ko abakinnyi bameze neza kandi biteguye kwitwara neza muri iri rushanwa bifuza kwegukana mu rwego rwo guha ibyishimo abanyarwanda.

    Kapiteni w’ikipe ya REG BBC, Kaje Elie yavuze ko intego ari ukwegukana igikombe aho kuzibukwa nk’abakiriye irushanwa.

    Yagize ati'Ntabwo twanyunzwe n'ibyishimo twahaye abanyarwanda umwaka ushize. Igihugu cyacu cyaduhaye umukoro nyuma yo kongera kwakira irushanwa. Ntabwo dushaka kuzibukwa nkabakiriye irushanwa dushaka kuzibukwa nkabatwaye irushanwa”.

    Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2022, muri Kigali Arena harakomereza imikino ya nyuma y'irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ku makipe 8 yabikoreye agomba guhatanira igikombe cy'uyu mwaka.

    Kugeza magingo aya REG BBC ihagarariye u Rwanda iri mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa bigendanye n'uburyo yitwaye mu mikino y'ijonjora ryibanze yabereye i Dakar muri Senegal, aho REG yayoboye amakipe yo mu gace ka Sahara Conference.

    Iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya kabiri mu mateka yaryo rishobora kuzagaragaramo impinduka zirimo no kwigaragaza kw'amakipe atandukanye atari amenyerewe cyane muri Afurika nkuko byagaragaye mu mikino yabereye muri Senegal mu mezi macye ashize.

    Byitezwe ko REG BBC izaba iri imbere y'abafana ndetse izaba iri mu rugo ishobora kuzatungurana ikegukana iri rushanwa.

    Imikino ya nyuma ya BAL 2022 izaba hagati ya tariki ya 21-28 Gicurasi 2022, ikazabera muri Kigali Arena.

    Amakipe ane ya mbere yavuye muri Nile Conference ni Zamalek (Misiri), Petro de Luanda (Angola), Cape Town's Tigers (Afurika y'Epfo) na FAP (Forces Armées et Police Basketball) yo muri Cameron.

    Andi makipe ane yaboneye itike muri Sahara Conference ni REG BBC (Rwanda), US Monastir (Tunisie), Seydou Lygacy Club (Guinée) na AS Salé (Maroc).

    Irushanwa rya BAL riheruka ryatwawe na Zamalek yo Misiri itsinze US Monastir Tunisia ku mukino wa nyuma.

    Uko amakipe azatangira yesurana muri Kigali Arena:

    Ku wa Gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2022:

    AS Sale (Maroc) vs Petro de Luanda (Angola) — Saa 14h30

    F.A.P (Cameroun) vs REG BBC (Rwanda) saa 16h00

    Kaje Elie n’umutoza we muri REG BBC bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru

    Umutoza wa REG yijeje abanyarwanda akamwemwe mu irushanwa ry’uyu mwaka

    Kaje Elie yavuze ko intego bafite ari ukwegukana igikombe muri iri rushanwa

    Minisitiri wa Siporo Munyangaju na Perezida wa BAL Amadou Gallo bari mu bitabitiye iki kiganiro

    Imikino ya nyuma ya BAL 2022 iratangira kuri uyu wa Gatandatu muri Kigali Arena

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117354/bal-2022-ntabwo-dushaka-kuzibukwa-nkabakiriye-irushanwa-dushaka-kuzibukwa-nkabaritwaye-kap-117354.html

  • Ikoranabuhanga ry’umutoza wa Amavubi ryarutse… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki gicamunsi cyo kuwa 5 tariki 20 Gicurasi 2022 ni bwo umutoza wa Amavubi Carlos Alos Ferrer yahamagaye abakinnyi 28 azakoresha mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cote D’Ivoire. Ni abakinnyi bari bategerezanyijwe amatsiko, kuko kuva mu myaka 4 ishize Amavubi yari agiye guhamagarwa n’undi mutoza yari Mashami Vincent.

    Uru rutonde rukijya hanze abanyarwanda barwakiriye mu buryo butandukanye abenshi bashima ko atahamagaye abakinnyi benshi, abandi bavuga ko hari abakinnyi batari bakwiye kuzamo abandi bakavuga ko hari abakinnyi batajemo bari bakwiye kugaragara.

    Abakina 28 bahamagawe

    Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nizeyimana Olivier yatangaje ko umutoza Carlos Alos Ferrer afite uburyo arebamo abakinnyi (software) agahitamo abo ahamagara. Nizeyimana Olivier akomeza avuga ko uyu mutoza wa Amavubi azi abakinnyi benshi bakomoka hano ndetse ko ataranaza mu Rwanda hari abakinnyi yajyaga aboherereza amakuru.

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yatangaje ko ajya guhamagara yagendeye ku ngingo eshatu ari zo; Umukinnyi umeze neza, umukinnyi ukina, ndetse indi ngingo ikaba umukinnyi witeguye kuza gukinira Amavubi.

    Ubusesenguzi

    Mu kiganiro n’itangazamamakuru habayeho kuvuguruzanya no kudahuza amakuru. Duhereye ku magambo y’umutoza Carlos yavuze ko yagendeye ku ngingo yo kuba abakinnyi bakina si byo.

    Nirisarike Salomon wahamagawe muri ba Myugariro amaze amezi 5 adakandagira mu kibuga kuko aheruka mu kibuga tariki 10 Ukuboza umwaka ushize. Usengimana Faustin ni umwe mu bakinnyi ba Police FC bafite iminota myinshi mu kibuga kandi ukina ku mwanya umwe na Salomon. Iyo software utoza akoresha ndetse no kuba yaragendeye ku bakinnyi bakina ntabwo byari gutuma Usengimana Faustin asigara Salomon agahamagarwa.

    Ishimwe Fiston na Byiringiro Lague: 

    Umutoza wa Amavubi yavuze ko yahamagaye abakinnyi agendeye ku bameze neza. Ishimwe Fiston ni we munyarwanda uhagaze neza muri shampiyona y’u Rwanda kuko afite ibitego 9 muri shampiyona ndetse n’imipira 11 ivamo ibitego, akagira igitego kimwe n’umupira uvamo igitego mu mikino y’igikombe cy’Amahoro. Byiringiro Lague afite ibitego 4 muri uyu mwaka w’imikino ndetse usibye imikino ibiri iheruka ntabwo yaheruka gukandagira mu kibuga.

    Carlos Alos Ferrer yavuze ko afite uburyo yahamagaye abakinnyi ba Amavubi mu buryo bugezweho

    Mugunga Yves na Nshuti:

    Nshuti Innocent yasizwe hanze na ‘Software’ ndetse n’umutoza ariko hahamagarwa Mugunga Yves utanafite imibare no kumera neza mu kibuga kumurusha.

    Amavubi yongeye guhamagara abakinnyi batarimo n’umwe wo mu ntara, gusa Perezida wa FERWAFA yatangaje ko hari abandi bakinnyi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117350/ikoranabuhanga-ryumutoza-wa-amavubi-ryarutse-usengimana-faustin-ukina-rihitamo-nirisarike–117350.html

  • CAN 2023 : Amasura mashya mu Mavubi azakina na Mozambique (URUTONDE) #rwanda #RwOT

    Mu bakinnyi bashya bahamagawe bwa mbere mu ikipe nkuru barimo myugariro w’Ikipe ya Kiyovu SC Ndayishimiye Thierry na Mugisha Bonheur wa APR FC.

    Mugisha Bonheur yahamagawe mu mikino ibiri ya gicuti yahuje u Rwanda na Guinée muri Mutarama 2022.

    Mu bakinnyi bahamagawe ntihagaragaramo ab’amazina akomeye nka Jacques Tuyisenge wa APR FC na Haruna Niyonzima na Sugira Ernest ba AS Kigali.

    Mu rugendo rwo gushaka itike ya CAN ya 2023, u Rwanda ruzatangira ruhura na Mozambique hagati ya tariki ya 4-5 Kamena 2022.

    Mu mikino y’amatsinda yo gushaka itike ya CAN ya 2023, u Rwanda ruri mu itsinda rya 12 ririmo ; Sénégal ibitse igikombe, Bénin na Mozambique.

    Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe :

    Abanyezamu : Kwizera Olivier, Kimenyi Yves na Ntwari Fiacre.

    Abakina inyuma : Imanishimwe Emmanuel, Nirisarike Salomon, Niyomugabo Claude, Nsabimana Aimable, Mutsinzi Ange, Buregeya Prince, Ombolenga Fitina, Manzi Thierry, Serumogo Ally Omar, Ndayishimiye Thierry, Niyigena Clement na Ishimwe Christian.

    Abakina hagati : Nishimwe Blaise, Manishimwe Djabel, Mugisha Bonheur, Bizimana Djjhad, Muhire Kevin, Raphael York na Ruboneka Bosco.

    Abataha izamu : Danny Usengimana, Meddie Kagere, Byiringiro Lague, Mugunga Yves, Hakizimana Muhadjili na Ndayishimiye Antoine Dominique.

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/CAN-2023-Amasura-mashya-mu-Mavubi-azakina-na-Mozambique-URUTONDE

  • Umutoza Vieira yagaragaye akubita umugeri umufana wa Everton wamwishimye hejuru #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Crystal Palace, Patrick Vieira, yagiranye amakimbirane n'umufana ubwo yinjiraga mu kibuga nyuma yo gutsindwa gukomeye kw'ikipe ye muri Premier League na Everton.

    Amashusho ya televiziyo yamwerekanye ari gutukwa n'umufana wa Everton mu gihe abafana b'iyi kipe birukiraga mu kibuga nyuma y'umukino bishimira ko Everton igumye mu cyiciro cya mbere.

    Uyu mutoza w'Umufaransa yananiwe kwihanganira uyu mufana wamushotoye akamwishima hejuru niko kumukubita umugeri abandi bafana bahita baza gutabara.

    Everton yari yatsinzwe ibitego 2-0 mu gice cya mbere,yakoze ibitangaza mu cya kabiri igaruka neza mu mikino ibifashijwemo n'abakinnyi 2 barimo Dele Alli na Demarai Gray binjiye basimbura itsinda Crystal Palace ibitego 3-2.

    Abajijwe ibi byo gukubita umufana mu kiganiro n'abanyamakuru nyuma y'umukino, Vieira yagize ati: “Ntacyo mbivugaho.”

    Umutoza wa Everton, Frank Lampard, yagize ati: “Ndi kumva Patrick. Ntabwo namubonye umukino urangije. Nari kuvuga nti:” ngwino hamwe natwe “- nubwo ashobora kuba atabishakaga.

    “Nibyo koko yirukanse metero 80 yambukiranya ikibuga kandi ntibyoroshye.”

    Ku kwinjira mu kibuga kw'abafana, Lampard yagize ati: “Byari ibyishimo by'abafana byatumye baza mu kibuga bishimira kutamanuka.

    “Niba bikozwe mu buryo bukwiye reka bagume mu kibuga, nibagire umwanya wabo. Igihe cyose bitwaye neza, nta kibazo.”

    Dion Dublin wahoze ari rutahizamu w'Ubwongereza yagize ati: “Turabizi ukuntu abafana ba Everton bishimiye cyane ariko ntibagombaga kubikora. Ntukwiriye gusunika abatoza n'abakinnyi, gukora ku bakinnyi no kubavugiriza induru mu maso.”

    Palace yajugunye amahirwe yo gutsinda ibitego bibiri hakiri kare bitsinzwe na Jean-Philippe Mateta na Jordan Ayew mu gice cya mbere.

    Ariko ikipe ya Frank Lampard yagarutse neza mu gice cya kabiri yinjiza ibitego 3 bya Michael Keane na Richarlison,hanyuma Calvert-Lewin atsinda igitego cy'ingenzi hasigaye iminota itanu ngo umukino urangira.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-vieira-yagaragaye-akubita-umugeri-umufana-wa-everton-wamwishimye-hejuru

  • 'Ntabwo nigeze ntekereza gusifura igikombe cy'isi cy'abagabo'-Salima Mukansanga mu byishimo #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi Salima Mukansanga yashyizwe mu bagore 6 bazasifura imikino yo mu gikombe cy'isi mu mupira w'amaguru kizabera muri Qatar mu mpera z'uyu mwaka

    Nta mugore n'umwe urasifura hagati mu kibuga mugikombe cy'isi cy'umupira w'amaguru mu bagabo ariko kuri iyi nshuro azaba ari ubwa mbere muri iri rushanwa rizaba mu kwezi kwa 11.

    Mw'ijwi ryyumvikanamwo ikiniga, Mukansanga yabwiye BBC Gahuzamiryango ati: Byanshimishije cyane kuko ni icyizere Fifa yambonyemo, iranakingirira.

    “Ni ukuri ni iby'agaciro kuko ntabwo nabitekereza ko byaba, ariko n'uko babonye ko hari ubushobozi umuntu aba afite”.

    'Ntabwo nigeze ntekereza gusifura igikombe cy'abagabo'

    Ku wa Kabiri, tariki ya 18 Mutarama 2022, ni bwo Mukansanga w'imyaka 33 yakoze amateka yo kuba umusifuzikazi wa mbere wasifuye umukino wa CAN y'Abagabo muri iri rushanwa rikinwa kuva mu 1957 ari hagati mu kibuga.

    Mukansanga yayoboye umukino usoza iyo mu Itsinda B wabereye kuri Stade Ahmadou Ahidjo i Yaoundé ubwo Zimbabwe yatsindaga Guinée ibitego 2-1.

    Ariko avuga ko mu ndoto ze atari yarigeze atekereza ko azasifura imikino y'abagbo nk'igikombe cy'isi.

    Ati: “Ntabwo nigeze ntekereza igikombe cy'isi cy'abagabro ariko bigaragara ko umuntu adakwiriye kurekera indoto ze ku kintu kimwe ahubwo yanatekereza n'ibindi birenze.

    “Kuko uyu munsi byose birashoboka, kandi byose n'impamo kandi byanabaye”.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ntabwo-nigeze-ntekereza-gusifura-igikombe-cy-isi-cy-abagabo-salima-mukansanga

  • APR FC yongeye kubabaza Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 2-1 mu mikino yombi.Ikibaza izahura n'ikipe AS Kigali yasezereye Police FC ibitego 3-2 mu mikino yombi.

    APR FC yari yakiriye uyu mukino wo kwishyura wa 1/2cy'igikombe cy'Amahoro kuri stade ya Kigali I Nyamirambo,yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 ihita iyisezerera cyane ko mu mukino ubanza amakipe yombi yanganyije 0-0.

    Abakinnyi ba Rayon Sports batangiye umukino botsa igitutu izamu rya APR FC ryari ririnzwe na Ishimwe Pierre ndetse byashobokaga ko Rudasingwa Prince afungura amazamu ku munota wa 2 ariko ntiyafunga neza umupira yari ahawe.

    Ku munota wa 7 w'umukino, Bizimana Yannick wa APR FC yagerageje gutera ishoti rikomeye ari inyuma y'urubuga rw'amahina ariko umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier awufata neza.

    Bidatinze ku munota wa 8,Nshuti Innocent yasigaranye n'umunyezamu wenyine ateye ishoti, Kwizera Olivier awufata neza abanje kuwuhoza.

    Ku munota wa 10 w'umukino,10' Nshuti Innocent yafunguye amazamu ku ruhande rwa APR FC.

    Ni igitego yatsinze nyuma y'umupira wahanwe nyuma y'ikosa ritari ngombwa myugariro Iranzi Jean Claude yakoreye hafi y'urubuga rw'amahina.

    Uyu mupira watewe neza usanga Nshuti mu rubuga rw'amahina ari wenyine na we aterekaho umutwe, awuboneza mu rushundura.

    Ku munota wa 42 Rutahizamu wa Rayon Sports, Mussa Essenu,yakubiswe umugeri w'umutwe na Mugisha Bonheur hanyuma Umusifuzi Twagirumukiza Abdul Kharim ahita atanga penaliti.

    Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, yinjije neza iyi penaliti kuko yayiteye ku ruhande rw'iburyo, umunyezamu Ishimwe Pierre yerekeza mu rw'ibumoso.

    Iminota 45 y'igice cya mbere yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 ndetse Rayon Sports ariyo ifite amahirwe yo gukomeza.

    APR FC yatangiranye imbaraga igice cya kabiri ndetse ku munota wa 48' Nsabimana Aimable ayitsindira igitego cyiza ku ishoti rikomeye yateye mu izamu rya Rayon Sports ariko Kwizera Olivier ananirwa kuwukuramo.

    Nyuma y'iki gitego,abakinnyi ba Rayon Sports bakangutse ndetse batangiye gusatira cyane izamu rya APR FC ariko ab'inyuma b'iyi kipe y'ingabo bakomeza kubabera ibamba.

    Ku rundi ruhande niko umutoza wa Rayon Sports n'uwa APR FC bakomezaga kwinjiza mu kibuga ba rutahizamu ubona ko bose nta gahunda yo kugarira bafite.

    Ku munota wa 75,Ishimwe Anicet wa APR FC yazamukanye umupira ageze inyuma y'urubuga rw'amahina atera ishoti rikomeye,Kwizera Olivier awushyira muri koloneri.

    Ku munota wa 77,Umutoza wa Rayon Sports, Jorge Manuel da Silva Paixão Santos, yinjije abakinnyi batatu barimo,Ishimwe Kevin Kwizera Pierrot na Sanogo Souleymane mu rwego rwo kugerageza amahirwe ya nyuma.

    Ku munota wa 85 Rayon Sports yabuze amahirwe yabazwe yabaye aya nyuma, ubwo Ishimwe Kevin azamukanye umupira acenga myugariro wa APR FC, Nsabimana Aimable, atera umupira ukomeye ariko ugarurwa umutambiko w'izamu.

    Iminota 90 yagenewe umukino yarangiye hanyuma umusifuzi yongeraho iminota itanu yaranzwe no kwitwara nabi kwa Rayon Sports byanarangiye isezerewe.

    Imyaka 3 irihiritse Rayon sport itazi gutsinda APR FC uko bimera kuko Adil Mohamed amaze kuyoreka cyane kuko ntiramutsinda na gato,byanatumye nyuma y'uyu mukino yishima hejuru abafana ba Rayon Sports abasanze aho bari.

    Mu mikino 6 bamaze gukina,APR yatsinze inshuro 4,banganya 2.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

    APR FC XI: Ishimwe Pierre (GK), Ombolenga Fitina, Niyomugabo Claude, Nsabimana Aimable, Buregeya Prince, Mugisha Bonheur, Ruboneka Bosco, Mugisha Gilbert, Kwitonda Alain Bacca na Bizimana Yannick.

    Rayon Sports XI: Kwizera Olivier (GK), Nizigiyimana Abdul Karim 'Mackenzie', Iranzi Jean Claude, Niyigena Clement, Ndizeye Samuel, Mugisha François Master, Nishimwe Blaise, Muhire Kevin, Mael Ndindjek, Moussa Essenu na Rudasingwa Prince.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yongeye-kubabaza-rayon-sports-igera-ku-mukino-wa-nyuma-w-igikombe-cy