Tag: Imikino

  • Umukinnyi ukomeye mu mupira w'amaguru yakiriwe na Minisitiri yambaye mu buryo butangaje(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Raheem Sterling uri mu bakinnyi b'ikitegererezo mu Bwongereza yatangaje ko yishimiye ikiganiro yagiranye na Andrew Michael Holness, Minisitiri w'Intebe w'iki Gihugu akomokamo, wamwakiriye mu biro bye kuri uyu wa Kabiri

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Raheem Sterling yagize ati 'Uyu munsi nagiranye ikiganiro cyiza na Andrew Holness cyagarutse ku buryo bwo kuzamura umupira w'amaguru ndetse n'abafite impano hano mu rugo.'

    Raheem Sterling ni umwe mu bakinnyi bagize umwaka mwiza w'imikino wa 2021-2022, aho yatsindiye Manchester City ibitego 13.

    Uyu musore kandi ari mu batsindiye ibitego byinshi iyi kipe yegukanye shampiyona y'u Bwongereza.

    Raheem Sterling ni umwe mu bakinnyi bishimirwa na benshi kubera imikinire ye ikunze kurangwa no kunyaruka akanyura mu rihumye ba myugariro.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umukinnyi-ukomeye-mu-mupira-w-amaguru-yakiriwe-na-minisitiri-yambaye-mu-buryo

  • Niyibizi Ramadhan mu nzira zo kuva muri AS Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rikomeje mu Rwanda, imwe mu nkuru zirimo kuvugwa ni iya Niyibizi Ramadhan ukinira AS Kigali, ariko bivugwa ko (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/niyibizi-ramadhan-mu-nzira-zo-kuva-muri-as-kigali

  • Muhire Henri yagaruwe mu kazi nyuma yibyumwe… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Nyakanga 2022, nibwo FERWAFA yasohoye itangazo rivuga ko Umunyamabanga mukuru waryo, Muhire Henri yagaruwe mu kazi.

    Ibinyujije ku rukuta rwa Twitter, FERWAFA yagize iti'Uyu munsi tariki ya 05 Nyakanga 2022, FERWAFA yagaruye mu kazi Umunyamabanga mukuru wayo Muhire Henri Brulart nyuma yuko igihe yahagaritswe kirangiye'.

    Ku wa Mbere tariki ya 20 Kamena 2022, FERWAFA yatangaje ko yahagaritse mu nshingano umunyamabanga mukuru Muhire Henri, ushinjwa kutuzuza inshingano ze.

    Mu itangazo FERWAFA yasohoye ryagiraga riti'Uyu munsi tariki ya 20 Kamena 2022, FERWAFA yahagaritse mu nshingano umunyamabanga mukuru Mr Muhire Henry, nyuma yo kutuzuza inshingano ze.

    Mrs.Delphine Uwanyiligira Komiseri ushinzwe amategeko niwe ugiye kuba amusimbuye by'agateganyo mu mirimo yari ashinzwe'.

    Muhire Henri yari yahagaritse igihe kitazwi na FERWAFA, benshi mu bakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda bakaba bari biteze ikizakurikira iri hagarikwa rye.

    Bivugwa ko uyu munyamabanga azize uburyo yitwaye mu kibazo cya Muhanga FC na Rwamagana City zo mu cyiciro cya kabiri, aho FERWAFA yagaragaje kwivuguruza mu byemezo byafashwe byarangiye Muhanga isezerewe, Rwamagana ikomeza muri ½ ndetse n'isinywa ry'amasezerano y'uruganda rukora imyenda rwo mu Budage na FERWAFA, bahamya ko yakoze ibyo ataherewe uburenganzira ubwo yashyiraga umukono ku masezerano ahagarariye FERWAFA.

    Muhire Henry amaze amezi 4 atorewe kuba umunyamabanga mukuru wa FERWAFA asimbuye Uwayezu Regis weguye ku mirimo yari ashinzwe ku mpamvu ze bwite.

    Muhire Henri yagarutse mu nshingano ze nk’umunyamabanga mukuru wa FERWAFA nyuma yo guhagarikwa ibyumweru bibiri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118702/muhire-henri-yagaruwe-mu-kazi-nyuma-yibyumweru-2-ahagaritswe-na-ferwafa-118702.html

  • Isoko ryabakinnyi rirashyushye! Bugesera FC… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi utarahiriwe cyane muri Gasogi kuko byamugoye kubona umwanya ubanza mu kibuga, yafashe umwanzuro wo kujya gushakira i Bugesera kugira ngo arebe ko yagaruka mu bihe byiza.

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Nyakanga 2022, nibwo Mustapha yashyize umukono ku masezerano y'imyaka ibiri muri Bugesera FC nk'umukinnyi mushya ugiye gufasha iyi kipe itozwa n'Umurundi Etienne Ndayiragije.

    Nsengiyumva uzwiho amacenga menshi n'umuvuduko udasanzwe mu kibuga, yakiniye amakipe hafi ya yose akomeye mu Rwanda ariko ntiyamuhira ngo atere imbere mu mwuga we.

    Uyu rutahizamu yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Isonga, Rayon Sports, Police FC, APR FC, Kiyovu Sports na Gasogi United, kuri ubu akaba ari umukinnyi mushya wa Bugesera FC mu gihe cy'imyaka ibiri iri imbere.

    Bugesera FC ikomeje kwiyubaka dore ko iheruka gusinyisha Nsengayire Shadad wakiniraga Gicumbi FC na Saleh wavuye muri Kiyovu Sport, yasoje umwaka ushize w'imikino iri ku mwanya wa 8 n'amanota 37 mu mikino 30 yakinnye.

    Uyu mwaka intego ni ukuza mu makipe ari imbere ku rutonde rwa shampiyona kuruta aho yasoreje umwaka ushize.

    Nsengiyumva Mustapha yerekeje muri Bugesera FC ku masezerano y’imyaka ibiri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118696/isoko-ryabakinnyi-rirashyushye-bugesera-fc-yibitseho-rutahizamu-wakiniye-apr-fc-na-rayon-s-118696.html

  • U Rwanda rwatangiye neza irushanwa rya Davis Cup rutsinda Uganda mu irushanwa ryo ku rwego rw'Isi rizwi nka Davis Cup #rwanda #RwOT

    Ikipe y'u Rwanda yatsinze Uganda mu mukino wo ku munsi wa mbere w'irushanwa mpuzamahanga ry'umukino wa Tennis rizwi nka 'DAVIS CUP 2022', ririmo kubera kuva uyu munsi tariki 4 kugeza 9 Nyakanga 2022.

    Muri uyu mukino wabereye ku kibuga cya Tennis cya 'Ecology Tennis Club', giherereye muri IPRC Kigali, ikipe y'u Rwanda iri mu itsinda rya mbere (A), yatsinze Uganda imikino 3-0. Mu mukino wabanje,Habiyambere Ernest yatsinze umugande Wakoli Nasawali Ronald 2-0 (6-0 na 6-0).

    Ku mukino wa kabiri, Karenzi Bertin, kapiteni w'ikipe y'u Rwanda nawe yitwaye neza atsinda Geoffrey Ocen amaseti 2-0 (6-0 na 6-0).

    Ku rundi ruhande, mu cyiciro cy'abakina ari babiri kuri babiri (Double), ikipe y'u Rwanda igizwe na Karenzi Bertin na Niyigena Etienne yatsinze iya Uganda yari igizwe na Birungi Edward na Ocen Godfrey amaseti 2-0 (6-2 na 6-0).

    Mu yindi mikino ya baye ku munsi wa mbere w'iri rushanwa, ikipe ya Togo iri mun itsinda B, yatsinze Angola imikino 3-0, RDC itsinda iya Botswana imikino 3-0 naho Sudan itsinda itsinda Tanzania imikino 2-1.

    Nyuma y'uyu munsi wa mbere, ikipe y'u Rwanda ikaba izaba ifite akaruhuko kuko itazagaragara mu kibuga mu mikino yo ku munsi wa kabiri, iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Nyakanga 2022.

    Iri rushanwa ririmo kuba ku nshuro ya mbere mu gihugu cy'u Rwanda, , by'umwihariko no mu Karere,aho ryitabiriwe n'ibihugu 9 igamije gushaka itike yo kujya mu itsinda rya gatatu (C).

    Mu gutangiza iri rushanwa, Karenzi Theoneste, Perezida w'ishyirahamwe ry'umukino wa Tennis mu Rwanda, yahaye ikaze ibihugu byose byitabiriye ndetse abifuriza intsinzi. Yakomeje abizeza ko bazakora ibishoboka byose kugira bazishimire kuba bari mu gihugu cyiza cy'u Rwanda.

    Perezida Karenzi yanashimiye abafatanyabikorwa bagize iruhare kugira ngo iri rushanwa ritegurwe kandi ko afite n'icyizere cy'uko rizagenda neza nk'uko bariteguye.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Bwana Shema Maboko Didier, nawe wari witabiriye, yashimye ibihugu byitabiriye iri rushanwa, aboneraho no kubifuriza kuzagira irushanwa ryiza.

    Avuga ko nka Minisiteri yari ahagarariye, bishimira kubona amarushanwa nk'aya ngaya cyane ko aba ari umwanya mwiza kugira ngo abakinnyi b'abanyarwanda baba babonye ngo bagaragaze impano zabo ndetse bnaheshe ishema igihugu.

    Iyi mikino izakomeza kuri uyu wa Kabiri, tariki 5 Nyakanga 2022, aho izatangira saa yine za mugitondo(10h00), ikipe ya Congo Brazzaville izakina na Togo, RDC izakine na Angola.

    The post U Rwanda rwatangiye neza irushanwa rya Davis Cup rutsinda Uganda mu irushanwa ryo ku rwego rw'Isi rizwi nka Davis Cup appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rwatangiye-neza-irushanwa-rya-davis-cup-rutsinda-uganda-mu-irushanwa-ryo-ku-rwego-rwisi-rizwi-nka-davis-cup/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwatangiye-neza-irushanwa-rya-davis-cup-rutsinda-uganda-mu-irushanwa-ryo-ku-rwego-rwisi-rizwi-nka-davis-cup

  • APR FC na AS Kigali zigiye guhura abakinnyi b’aya makipe nta waseka undi #rwanda #RwOT

    Harabura iminsi 2 gusa APR FC igacakirana na AS Kigali mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro cya 2022, ni umukino amakipe yombi umubare munini w’abakinnyi afite utazi ibyishimo by’iki gikombe ubwo ikipe ye iheruka kugitwara.

    Uyu mukino wa nyuma uteganyijwe ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha saa 18h00′ kuri Stade Regional i Nyamirambo.

    Ni umukino bigoye kwemeza ikipe izawegukana kuko buri ruhande rwiteguye, ni APR FC izaba ihura na AS Kigali ya Casa Mbungo André uheruka kubatsinda 2-0 muri shampiyona akaba n’umutoza uzi uburyohe bw’iki gikombe kuko yegukanye 2 (AS Kigali na Police FC).

    Ni APR FC y’umutoza Adil Erradi Mohammed utaratwaraho iki gikombe kuko kuva yagera mu Rwanda ari ubwa mbere agikinwe, akaba afite inyota yo kukegukana.

    Ni umukino ugiye kuba APR FC mu myaka 3 itambutse itarabasha gutsinda AS Kigali, iyi kipe y’ingabo z’igihugu iheruka gutsinda Abanyamujyi mu Kuboza 2018 muri shampiyona ubwo yabatsindaga 3-0.

    Mu mikino 13 iheruka guhuza aya makipe, AS Kigali yatsinzemo 4, APR FC itsindamo 2 banganya 7.

    APR FC iheruka igikombe cy’Amahoro 2017 ubwo yatsindaga Espoir FC 1-0 ku mukino wa nyuma cya Djihad Bizimana. Mu bakinnyi batwaranye iki gikombe na APR FC ubu isigaranye 3 ari bo Nsabimana Aimable, Nshuti Innocent na Itangishaka Blaise.

    AS Kigali iheruka igikombe cy’Amahoro cya 2019 ubwo yatsindaga Kiyovu Sports 2-1 ku mukino wa nyuma. AS Kigali na yo mu bakinnyi bari kumwe begukana iki gikombe isigaranye 3 ari bo; Bishira Latif, Bate Shamiru na Rurangwa Mosi.

    Bate Shamiru na Bishira Latif bari muri AS Kigali ya 2019 yegukanye igikombe cy’Amahoro

    Rurangwa Mosi ni we mukinnyi wa 3 usigaye muri AS Kigali yegukanye igikombe cy’Amahoro cya 2019

    Nshuti Innocent yari muri APR FC ya 2017 iheruka kwegukana igikombe cy’Amahoro

    Itangishaka Blaise nubwo yari afite imvune, yari muri APR FC iheruka kwegukana igikombe cy’Amahoro

    Aimable Nsabimana yakinnye umukino APR FC yatsinzemo Espoir FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-na-as-kigali-zigiye-guhura-abakinnyi-b-aya-makipe-nta-waseka-undi

  • Kiyovu yongereye amasezerano umukinnyi wavugwaga mu makipe nka Rayon Sports, APR FC…, Juvenal yishongora kubamwifuzaga #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yamaze kongera amasezerano y’imyaka 2 visi kapiteni wa yo, Serumogo Ali wavugwaga mu makipe atandukanye hano mu Rwanda arimo Rayon Sports na APR FC.

    Uyu mukinnyi ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira, yari asoje amasezerano ye muri Kiyovu Sports yafashije kurangiza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona.

    Serumogo Ali wagize umwaka mwiza muri shampiyona ya 2021-22 aho byanamuviriyemo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ndetse akabona umwanya ubanzamo, yari imari ishyushye ku isoko ry’abakinnyi mu Rwanda.

    Mu ijoro ryakeye ni bwo Kiyovu Sports yongereye amasezerano uyu mukinnyi aho na perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yishongoye kubamwifuzaga.

    Ati “Harya ngo murashaka Serumogo, umukinnyi? Murambabaje.'

    Serumogo Ali Omar yari amaze imyaka 4 muri Kiyovu Sports aho yayinjiyemo muri 2018 avuye muri Sunrise FC.

    Aheruka guhabwa ishimwe nk’umukinnyi umaze gukinira Kiyovu Sports imikino 110.

    Serumogo Ali yongereye amasezerano y’imyaka 2 muri Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-yongereye-amasezerano-umukinnyi-wavugwaga-mu-makipe-nka-rayon-sports-apr-fc-juvenal-yishongora-kubamwifuzaga

  • Ndoli ahishuye ko Bakame yamuroze akamusenyera urugo : Yasezeye umupira w’amaguru mu gahinda #rwanda #RwOT

    Ubu ugiye gukora urutonde rw’abakinnyi icumi beza b’Abanyarwanda babayeho uyu mugabo w’umunyabigwi wakiniye amakipe atandukanye nka APR FC, Police FC, AS Kigali, Musanze FC n’ikipe y’igihugu Amavubi ntiyaruburaho.

    Yubatse izina rikomeye yaba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, abana mu makipe mato baramwiyitirira yewe nubwo hari abataramubona.

    Ndoli uherutse gufata umwanzuro wo guhagarika gukina umupira w’amaguru, yaganiriye n’abanyamakuru mu kiganiro OneSport Show kuri Radio1 agaruka ku byaranze ubuzima bwe mu mupira w’amaguru.

    Mu kiganiro hagati, Ndoli yahishuye ko mugenzi we Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame yamugiriye nabi akamuroga ndetse akagira uruhare mu isenyuka ry’umuryango we ubwo bahuriraga mu ikipe ya APR FC.

    Ibi yabikomojeho ubwo yagarukaga ku mubano yari afitanye na Bakame ubwo yajyaga mu ikipe ya APR FC nyuma yo gusezerera uwari umuzamu wa mbere muri iyo kipe Ndanda.

    Yagize ati 'Akihagera byari byiza kandi narabyishimiye urumva nari nsigaye njyenyine kandi APR FC yakundaga gukoresha abazamu babiri kandi yari n’inshuti yanjye magara.'

    Umwuka waje kuba mubi hagati ya 2009 na 2010 ubwo biteguraga gukina imikino ya CAF Champions League.

    Muri ibyo bihe Ndoli yagize ikibazo cyo kurwara umugongo ubwo ikipe y’igihugu Amavubi yari igiye gukina umukino wa gicuti na Côte d’Ivoire.

    Yavuze ko ubwo yishyushyaga yumvise akantu kameze nk’agashinge kamujombye mu mugongo bimuviramo kuwurwara umwaka wose nk’uko abitangaza.

    Yagize ati 'Mu mikino itandukanye twakinnye muri ibyo bihe benshi barambwiraga ngo Bakame arakuroga ariko njye simbyemere kuko namufataga nk’inshuti yanjye magara.'

    Ndoli yakomeje avuga ko hari igihe cyageze atangira kwemera ko ashobora kuba yararozwe na mugenzi we nyuma y’imyaka hafi ine amukeka.

    Ati 'Kuko nari ntangiye kumukeka, twari tumaze guhabwa uruhushya rwo kujya kureba imiryango yacu mbere y’uko tujya gukina CECAFA ihuza amakipe y’ibihugu mu 2012 ndamubwira ngo sindi butahe ariko ndi kumubeshya. Ngeze mu rugo nsanga amakuru yagezeyo kare. Yari yabwiye umugore wanjye ko ntari butahe iryo joro nagiye kwirarira ahandi.'

    'Tugeze Tanzania [ gukina CECAFA] telefoni ye icyo gihe ntiyakoraga byabaye ngombwa ko akoresha iyanjye yandikirana n’umugore we mbona ubutumwa bw’umugore we [wa Bakame] amubwira ko amaze kubwira umugore wanjye ko ntaraye mu rugo anamusaba guhita asiba ubwo butumwa akimara kububona.'

    Ndoli ahamya ko icyo ari kimwe mu bihe bibi yagize kuko umugore we yakomeje kumva ibyo yabwirwaga birangira nyuma y’umwaka umwe gusa atandukanye na we.

    Ndoli avuga ko nubwo hari gihe cyageze Bakame akamara umwaka adakina kubera imvune byanamuviriyemo kwirukanwa muri APR FC, nta ruhare yabigizemo.

    Avuga ko nyuma igihe cyaje kugera hafi mu 2015 akabwira Bakame ko yamuhemukiye ariko ntiyabikozwa abihakana yivuye inyuma avuga ko atigeze amuroga.

    Ndoli mu biyobyabwenge

    Ndoli yagarutse kandi ku gihe yigeze kwishora mu biyobyabwenge ari mu ikipe ya APR FC nyuma yo kubona amahirwe yo kujya gukina mu ikipe ya FC Pyunik yo muri Armenia, ariko akaza kuyavutswa n’ikipe yakiniraga.

    Icyakora yavuze ko yaje kubireka mu mwaka wa 2013 kuko yari amaze kubona ko ntaho bizamugeza.

    Ndoli uherutse gusoza urugendo rwe nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC, ikipe y’igihugu imyaka igera kuri 12 aho yakinanye na yo amarushanwa menshi arimo imikino ya CECAFA ndetse n’iy’irushanwa rya CHAN mu 2011 no mu 2016.

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Ndoli-ahishuye-ko-Bakame-yamuroze-akamusenyera-urugo-Yasezeye-umupira-w-amaguru-mu-gahinda

  • Manchester City yaguze umusimbura ukomeye wa Fernandinho #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester yatanze miliyoni 45 z'ama pound kuri Kalvin Phillips wari usanzwe ukinira Leeds United kugira ngo mu mwaka w'imikino utaha azabe umusimbura wa Fernandinho wagiye.

    Umutoza Pep Guardiola yabonyemo uyu musore w'Umwongereza w'imyaka 26 ubushobozi buhambaye,ahitamo kumugura kugira ngo asimbure kapiteni w'iyi kipe Fernandinho wari watangaje muri Mata ko azava kuri Etihad.

    Mu ntangiriro z'uku kwezi SunSport yatangaje ko City izongera ingufu mu gushaka Phillips ikamukura muri Leeds yahataniraga kutamanuka umwaka ushize.

    Nyuma yo kwirinda kumanuka muri Gicurasi, Leeds yari yizeye ko ishobora kwemeza uyu mukinnyi wabo kubongerera amasezerano y'amezi 12 ariko ntibyakunze.

    Bizeraga ko kumuha umwanya uhagije wo gukina kugira ngo azerekeze mu gikombe cy'isi mu Gushyingo bishobora kuba impamvu ikomeye yo kumugumana.

    Ariko, Phillips yifuza kugerageza amahirwe ye ku rwego rwo hejuru no gukina amarushanwa akomeye nka Champions League.

    Uyu mukinnyi yari amaze imyaka umunani hamwe na Leeds ndetse yabahaye serivisi nziza.

    Yemeye rero kumugurisha City izabongera miliyoni 3 z'ama pound niyitwara neza.

    Ibiganiro bisanzwe na Phillips ntibirarangirana kuko kuri ubuari mu biruhuko ariko biteganijwe ko bizasozwa mu minsi iri imbere yagarutse.

    Amasezerano hagati y'amakipe yombi yatumye umukinnyi wo hagati Darko Gyabi wa City nawe yerekeza kuri Elland Road kuri miliyoni 5 z'ama pound.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-city-yaguze-umusimbura-ukomeye-wa-fernandinho

  • Niyonzima Olivier Seif yarababariwe ariko hari ibyo atujuje – Perezida wa FERWAFA #rwanda #RwOT

    Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier avuga ko Niyonzima Olivier Seif wari wahanwe kubera imyitwarire mibi yababariwe ndetse ko mu minsi ya vuba azagaruka mu ikipe y’igihugu, gusa ngo ari ibyo ataruzuza ari yo mpamvu atahamagawe.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya AS Kigali yari yahagaritswe igihe kitazwi tariki ya 16 Ugushyingo 2021, kubera imyitwarire mibi yagaragaje ubwo u Rwanda rwatsindwaga na Kenya 2-1 muri Kenya mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, ngo yatorotse mu mwiherero aho abandi bari bari maze ntiyanagaruka byatumye atagarukana n’abandi kuko bahagurutse ataraza.

    Icyo gihe binyuze mu itangazo ryanyujijwe kuri Twitter, FERWAFA yagize iti “FERWAFA iramenyesha abanyarwanda bose ko Niyonzima Olivier ahagaritswe igihe kitazwi “undetermined” mu Ikipe y’Igihugu kubera imyitwarire idahwitse. Tuboneyeho kumenyesha abo bireba bose ko FERWAFA itazihanganira uwo ari we wese uzagaragaza imyitwarire mibi mu Mavubi.”

    Na we akaba yarahise yandika asaba imbabazi ariko akaba atarahose asubizwa.

    Aganira n’itangazamakuru ku munsi w’ejo, perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier yavuze ko uyu mukinnyi yasabye imbabazi ndetse akababarirwa ariko hari ibyo atujuje ari yo mpamvu atahamagawe.

    Ati “Seifu yasabye imbabazi kandi yarazihawe. Kuba atari mu rutonde ni uko hari ibyo atujuje kandi ntabwo twinjira mu nshingano ze. Ntabwo ari muri siporo tutagira imbabazi. Rwose byararangiye yarababariwe nta kindi kibazo kirimo.'

    Niyonzima Olivier Seif ntabwo yagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi umutoza Carlos Ferrer yahamagaye azifashisha mu mikino y’umunsi wa mbere yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 aho azakina na Mozambique na Senegal.

    Seif yahawe imbabazi ariko ngo hari ibyo ataruzuza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/niyonzima-olivier-seif-yarababariwe-ariko-hari-ibyo-atujuje-perezida-wa-ferwafa