Tag: Imikino

  • Erradi Adil na Apr Fc batahiweho sitade ya nyagatare babatsibagurirayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Nyakanga 2022, ubera mu Karere ka Nyagatare aho iki kibuga kiri mu maboko y'aka karere kibarizwa.

    Ni Stade yuzuye muri 2019 ari nabwo Sunrise FC yatangiraga kuyikiniraho, cyuzuye gitwaye arenga miliyari 8, ni nyuma yo kukemererwa n'umukuru w'igihugu muri 2017.

    'Nyagatare Stadium' ariko abakunzi ba Sunrise FC bakayita 'Golgotha Stadium' mu rwego rwo gutera ubwoba abo bahanganye, yatashywe kumugaragaro uyu munsi.

    Umushyitsi mukuru yari Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Emmanuel K Gasana, aho yavuze ko iki kibuga cyagezweho kubera Kwibohora ingoyi y'ubutegetsi bubi, ubu u Rwanda rukaba ruyobowe neza.

    Ati 'Uyu munsi turi hano muri Stade nziza ya Nyagatare, umujyi wunganira Kigali, ufite inganda, ufite ubuhinzi n'ubworozi byiza, ufite imihanda, ufite amashuri, ufite ibikorwa remezo, turi mu bisubizo, ibi wajyaga kubibona he? Turi mu iterambere, mu mibereho myiza, navuga ko dufitanye igihango n'umukuru w'igihugu [Perezida Paul Kagame], ni igihango cyo kugira ngo ibyagezweho tubisigasire.'

    Hahise hakurikiraho umukino wa gicuti wahuje Sunrise FC na APR FC.

    Sunrise ntabwo yari ifite bamwe mu bakinnyi bayo iheruka gusinyisha barimo Babuwa Samson, Herron Berian na Mbogo Ally basinye uyu munsi.

    APR FC itari ifite umutoza mukuru aho yatojwe na Ndoli umenyerewe mu Ntare FC, ntabwo yakinishije amwe mu mazina amenyerewe muri iyi kipe nk'umunyezamu Ishimwe Pierre, Nsabimana Aimable, Omborenga Fitina, Buregeya Prince n'abandi.

    Umukino waje kurangira ari ibitego 2 bya Sunrise FC ku busa bwa APR FC, byatsinzwe na Ruhinda Faruk ku munota wa 64 kuri penaliti no ku munota wa 90, ni umusore uri mu igeragezwa muri Sunrise FC ngo izarebe ko yazamukoresha mu mwaka utaha w'imikino wa 2022-23.

    Source : https://yegob.rw/erradi-adil-na-apr-fc-batahiweho-sitade-ya-nyagatare-babatsibagurirayo/

  • APR FC yatsinzwe na Sunrise FC mu mukino wo g… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo mu Karere ka Nyagatare habaye igikorwa cyo gutaha sitade nshya y’akarere bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Iyi sitade iri mu masitade atatu Perezida Paul Kagame yahaye uturere harimo sitade ya Ngoma ndetse na sitade ya Bugesera.

    Guverineri w’intara y’Iburasirazuba ni we wari umushyitsi mukuru mu mugango wo gufungura sitade

    Mu bikorwa bitandukanye byari biteganyijwe, harimo n’imikino igera kuri itatu, aho ku isaha ya saa 10:00 am hatangiye umukino wa nyuma w’imiyoborere byiza mu bagore aho umurenge wa Katabagemo watsinze Musheri igitego 1-0. Umukino wakurikiyeho mu bagabo, umurenge wa Katabajyemo yatsinzwe na Karangazi ibitego 4-3. 

    Umukino wari utegerejwe na benshi watangiye ku isaha ya saa 16:00 PM ucyerereweho isaha imwe kuko habanje gutwangwa ibiganiro byatanzwe n’abayobozi bakuru.

    Sunrise FC yari yakiriye umukino ndetse ari na yo izajya ikinira kuri iyi sitade, yari ifite bamwe mu bakinnyi bashya ndetse bavanze n’abasanzwe umutoza Seninga Innocent yagombaga gutangirana urugendo rwo gushaka 11 azajya abanza mu kibuga mu mwaka w’imikino utaha.

    Abakinnyi SUNRISE FC yabanje mu kibuga:

    Nduwayo Danny 

    Barter Kanani Abubakal 

    Nzabonimpa Prosper  

    Olulu missili Alex  

    Nzayisenga Jean D’amour

    Wanji Pius 

    Nyamurangwa moses 

    Gabriel nanbul 

    Binshi Daniel 

    Nizeyiman Manzi Bosco 

    Uwambajimana Leo

    Abasimbura

    Mfashingabo Didier 

    Rucogoza djihad 

    Biraboneye Afrodis

    Shyaka Clever 

    Ruhinda Faruk 

    Kigozi Joshua

    Gihozo Rene Bazil 

    Semambo Jolommy 

    Mugabo Robert

    Niyibizi vedaste 

    Kazingufu Augustin

    Umutoza yari Seninga Innocent

    Amakipe yombi yagaragaje ishyaka ricye ndetse byaje gutuma igice cya mbere kirangira nta kipe irebye mu izamu.

    Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga

    Mutabaruka Alexandre, Ndayishimiye Diedonne, Niyomugabo J Claude, Rwabuhihi Aime Placide, Nshimiyimana Yunus, Nsengiyumva Parfait, Ruboneka Jean Bosco, Manishimwe Jebel, Byiringiro Lague, Kwitonda Alain na Nizeyimana Djuma.

    Abasimbura 

    Ishimwe Pierre 

    Kenes Armel 

    Byiringiro Gilbert 

    Itangishaka B Justin 

    Mubaraka Hakim

    Ishimwe anicet 

    Bizimana Yannick 

    Mugisha B 

    Umutoza yari mugisha Ndoli

    Mu gice cya kabiri abatoza bakoze impinduka Seninga Innocent akuramo Nyamurangwa yinjizamo Vedaste Niyibizi, ndetse Ruhinda Faruku asimbura Wanji Pius kuva ubwo ikipe ya Sunrise FC itangira kwataka.

    APR FC nayo yakoze impinduka bakuramo Byiringiro Lague, Bizimana Yannick yinjira mu kibuga, ndetse na Manishimwe Djabel ava mu kibuga hinjiramo Blaise.

    Ku munota wa 62′ Ruhinda Faruku wari winjiye mu kibuga asimbuye, yaje gukorerwaho penaliti ndetse ayitsinda neza.

    Sunrise FC yagumye kuganza no gusatira APR FC ariko kubona igitego cya kabiri biranga. Anicet nawe winjiye mu kibuga asimbuye, ku munota wa 80 yaje gutera ishoti rirerire umupira ufata igiti cy’izamu urarenga. 

    Ku munota wa 90 Ruhinda Faruku yaje gutsinda APR FC igitego cya kabiri cyahise kiyica intege, umukino urangira ari ibitego 2 bya Sunrise FC ku busa bwa APR FC.

    Abafana bari babucyereye bakubise buzuye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118844/apr-fc-yatsinzwe-na-sunrise-fc-mu-mukino-wo-gutaha-sitade-yakarere-ka-nyagatare-118844.html

  • Sunrise itsinze APR FC mu mukino wo gutaha Stade ya Nyagatare #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umukino watangiye isaa kumi n’iminota itanu, ikipe ya APR FC yari yabanjemo ahanini abakinnyi batabanza mu kibuga, yiharira igice cya mbere ariko (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/sunrise-itsinze-apr-fc-mu-mukino-wo-gutaha-stade-ya-nyagatare

  • APR FC yananiwe kwikura i Golgotha ihatsindirwa na Sunrise FC #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa gicuti wateguwe mu rwego rwo gutaha kumugaragaro Stade ya Golgotha ‘Golgotha Stadium’ Sunrise FC yakiriraho imikino ya yo, yaje kuhatsindira APR FC 2-0.

    Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Nyakanga 2022, ubera mu Karere ka Nyagatare aho iki kibuga kiri mu maboko y’aka karere kibarizwa.

    Ni Stade yuzuye muri 2019 ari nabwo Sunrise FC yatangiraga kuyikiniraho, cyuzuye gitwaye arenga miliyari 8, ni nyuma yo kukemererwa n’umukuru w’igihugu muri 2017.

    ‘Nyagatare Stadium’ ariko abakunzi ba Sunrise FC bakayita ‘Golgotha Stadium’ mu rwego rwo gutera ubwoba abo bahanganye, yatashywe kumugaragaro uyu munsi.

    Umushyitsi mukuru yari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K Gasana, aho yavuze ko iki kibuga cyagezweho kubera Kwibohora ingoyi y’ubutegetsi bubi, ubu u Rwanda rukaba ruyobowe neza.

    Ati “Uyu munsi turi hano muri Stade nziza ya Nyagatare, umujyi wunganira Kigali, ufite inganda, ufite ubuhinzi n’ubworozi byiza, ufite imihanda, ufite amashuri, ufite ibikorwa remezo, turi mu bisubizo, ibi wajyaga kubibona he? Turi mu iterambere, mu mibereho myiza, navuga ko dufitanye igihango n’umukuru w’igihugu [Perezida Paul Kagame], ni igihango cyo kugira ngo ibyagezweho tubisigasire.”

    Hahise hakurikiraho umukino wa gicuti wahuje Sunrise FC na APR FC.

    Sunrise ntabwo yari ifite bamwe mu bakinnyi bayo iheruka gusinyisha barimo Babuwa Samson, Herron Berian na Mbogo Ally basinye uyu munsi.

    APR FC itari ifite umutoza mukuru aho yatojwe na Ndoli umenyerewe mu Ntare FC, ntabwo yakinishije amwe mu mazina amenyerewe muri iyi kipe nk’umunyezamu Ishimwe Pierre, Nsabimana Aimable, Omborenga Fitina, Buregeya Prince n’abandi.

    Umukino waje kurangira ari ibitego 2 bya Sunrise FC ku busa bwa APR FC, byatsinzwe na Ruhinda Faruk ku munota wa 64 kuri penaliti no ku munota wa 90, ni umusore uri mu igeragezwa muri Sunrise FC ngo izarebe ko yazamukoresha mu mwaka utaha w’imikino wa 2022-23.

    Golgotha Stadium yatashywe kumugaragaro uyu munsi

    Abafana ku mpande zombi zari zihari

    APR FC yatsinzwe na Sunrise FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/apr-fc-yananiwe-kwikura-i-golgotha-ihatsindirwa-na-sunrise-fc

  • Intego ni ukubaka ikipe yumutamenwa! Rayon S… – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye mu Nzove aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo ndetse akaba ari no ku cyicaro cy'umuterankunga wayo w'Imena, Skol Brewery Ltd mu muhango wo kuvugurura amasezerano izi mpande zombi zifitanye.

    Aya masezerano yavuguruwe azinjiriza Rayon Sports asaga miliyari y'amanyarwanda mu myaka 3, akaba azatangira mu mwaka utaha.

    Nyuma yo kwerekwa abafana ku mugaragaro nk'umutoza mushya wa Rayon Sports, Haringingo yavuze ko intego ari ukubaka ikipe y'umutamenwa kandi y'igihe kirekire.

    Ati'Rayon Sports ni ikipe nkuru ihatanira ibikombe, intego yacu ni ukubaka ikipe y'igihe kirekire kandi ikomeye ihatanira ibikombe'.

    Uyu Murundi wegukanye igikombe cy'Amahoro muri Mukura, yatandukanye na Kiyovu Sports nyuma yo kuyifasha gusoza Shampiyona y'icyiciro cya Mbere mu Rwanda y'umwaka w'imikino 2021-22 iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 65, inyuma ya APR FC yegukanye igikombe iyirusha inota rimwe gusa.

    Haringingo yumvikanye na Rayon Sports kuzayitoza umwaka umwe ariko ushobora kongerwa.

    Haringingo yemeranyije n'ubuyobozi bwa Rayon Sports ko azizanira itsinda ry'abatoza bazakorana, barimo abo bakoranaga muri Kiyovu Sports ari bo Rwaka Claude nk'umutoza wungirije, Niyonkuru Vladmir nk'umutoza w'abanyezamu, ndetse na Nduwimana Pablo nk'umutoza ushinzwe kongera ingufu.

    Rayon Sports yasoreje shampiyona y'uyu mwaka ku mwanya wa kane n'amanota 48, inyuma ya AS Kigali ya gatatu yabonye amanota 51.

    Haringingo ugiye gutoza Rayon Sports umwaka umwe yanyuze mu makipe atandukanye mu Rwanda arimo Mukura Victory Sports et Loisir, yanahesheje Igikombe cy'Amahoro; Police FC ndetse na Kiyovu Sports.

    Rayon Sports yerekanye ku mugaragaro umutoza mushya Haringingo Francis Christian

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118832/intego-ni-ukubaka-ikipe-yumutamenwa-rayon-sports-yerekanye-umutoza-haringingo-kumugaragaro-118832.html

  • Umutoza wa Rayon Sports yakomoje ku bakinnyi azirukana n’abazongererwa amasezerano #rwanda #RwOT

    Haringingo Francis, umutoza mushya wa Rayon Sports avuga ko uretse abakinnyi batangajwe basezerewe ubu nta wundi mukinnyi yavuga uzasohoka muri iyi kipe cyangwa azagumana mbere yo kubona niba abakinnyi yifuza bose azababona.

    Nyuma y’umusaruro utari mwiza mu mwaka wa 2021-22, Rayon Sports yafashe umwanzuro wo kubaka ikipe bushya aho yahereye ku bakinnyi b’abanyamahanga isezerera abagera kuri 5.

    Si abo kuko hari n’abakinnyi b’abanyarwanda yamaze kubwira ko batazakomezanya, gusa amakuru avuga ko hari n’abandi benshi iyi kipe ishobora kurekura.

    Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis avuga ko ataramenya abo azasigarana cyangwa azarekura kuko byose bizaterwa n’uko azabona abakinnyi arimo yifuza cyangwa atazabanona.

    Ati “sinakubwira ngo tuzasigarana abakinnyi bangahe abakinnyi turimo twifuza bose tutarababona, nkeka ko nitumara kugura abakinnyi ari bwo tuzabona abakinnyi dushobora kugumana n’abo dushobora kongera amasezerano ariko kugeza ubu abakinnyi bose bagifite amasezerano baracyari abakinnyi ba Rayon Sports, sinavuga ngo tuzarekura uyu kandi tutarabona uwo tuzamusimbuza.”

    Ni umutoza uvuga ko ari kugira uruhare mu bakinnyi barimo kugurwa na Rayon Sports, aho mu Rwanda bibanze ku bakinnyi bakiri bato kandi bafite impano, ni mu gihe mu banyamahanga ho bazazana abakinnyi bakomeye kandi bafite ubunararibonye ku buryo bazaza gufasha abakinnyi bakiri bato iyi kipe yaguze.

    Haringingo Francis avuga ko ataramenya abakinnyi azasezerera n’abo azasigarana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-rayon-sports-yakomoje-ku-bakinnyi-azirukana-n-abazongererwa-amasezerano

  • Hamenyekanye ibanga rikomeye Rayon Sports yakoresheje kugira ngo SKOL iyishoremo akayabo #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Skol, Ivan Wulffaert yatangaje ko nubwo bari bagifitanye amasezerano y'umwaka umwe na Rayon Sports bahisemo kuyongerahokubera ko yabegereye ikabereka imishinga ifite y'igihe kirekire.

    Uwo muyobozi yavuze ko iyo ariyo mpamvu bahisemo kwemera kuvugurura aya masezererano bakazatanga arenga miliyari mu gihe cy'imyaka 3azafasha kubaba ikipe ikomeye ku ruhando mpuzamahanga.

    Yagize ati “Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatweretse umushinga w'ahazaza turawushima, niyo mpamvu twifuje kongera amasezerano n'ibyo twabahaga, biba imyaka 3 n'undi mwaka wari usigaye kuri miliyari y'amafaranga y'u Rwanda.

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko bahisemo kuvugurura amasezerano kugira ngo bibafashe mu bikorwa birambye irimo gutegura.

    Ati “turashaka kubaka Rayon Sports ikomeye, Rayon Sports ifite ubushobozi ni nayo mpamvu twavuguruye amasezerano twari dufitanye na Skol yari kuzarangira umwaka utaha, twasinye imyaka 3 kugira ngo idufashe kubaka ikipe ikomeye. Mu kwezi gutaha turazana ikipe y'abagore, mu Kuboza tuzatangiza n'irerero rizajya riba hano kuri Skol.”

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Nyakanga 2022,Rayon Sports na Skol Rwanda basinyanye amasezerano y'imyaka 3 yiyongera kuri umwe bari bafitanye (azagera muri 2026) afite agaciro k'arenga miliyari y'amafrw (1.000.000.000 FRW).Ni ukuvuga miliyoni 250 FRW ku mwaka ku ikipe y'abagabo, abagore n'abato.

    Uretse ibi kandi ni uko muri ubu bufatanye Skol yemeye kuvugurura ikibuga Rayon Sports ikoreramo imyitozo bagashyiramo 'tapis', iki kibuga bakanacyubaka ku buryo kizajya cyakira abantu 1000, bagashyiramo n'amatara ku buryo cyanakinirwaho ni njoro, ibi byose bikazafasha amakipe yose ya Rayon Sports kuhakorera nta kibazo na kimwe gihari.

    Kuva mu 2014, Skol na Rayon Sports bagiranye amasezerano y'imikoranire, yagiye avugururwa buri myaka itatu.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/hamenyekanye-ibanga-rikomeye-rayon-sports-yakoresheje-kugira-ngo-skol-iyimenemo

  • Rayon Sports ishobora gusinyisha abandi bakinnyi 2, umwe iramurwanira na APR FC #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kumara gusinyisha abakinnyi 7, Rayon Sports biravugwa ko isaha n’isaha iza gusinyisha abakinnyi babiri harimo Nkundimana Fabio wifuzwa na APR FC na Nkurunziza Felecien.

    Ku munsi w’ejo ni bwo Rayon Sports yari yasinyishije Tuyisenge Arsène avuye mu ikipe ya Espoir FC.

    Iyi kipe bivugwa kandi yamaze kumvikana na Nkurunziza Felecien na we wakinaga muri Espoir FC akaba yari na kapiteni w’iyi kipe.

    Uretse uyu mukinnyi, Rayon Sports bivugwa ko isaha n’isaha Nkundimana Fabio ukina afasha ubusatirizi muri Musanze FC, na we ashobora gusinyira Rayon Sports, gusa amakuru avuga ko Rayon Sports itarumvikana neza na Musanze FC agifitiye amasezerano.

    Uyu mukinnyi kandi bivugwa yifuzwa bikomeye n’ikipe ya APR FC ngo na we ibe yamwongera ku bandi.

    Aba bakaba baza biyongera kuri Iraguha Hadji wavuye muri Rutsiro FC, Raphael Osalue, Mucyo Didier Junior na Ishimwe Ganijuru Elie bakiniraga Bugesera, Hirwa Jean de Dieu wakiniraga Marine Fc na Ngendahimana Eric wakiniraga Kiyovu Sports.

    Nkundimana Fabio arifuzwa na Rayon Sports na APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-ishobora-gusinyisha-abandi-bakinnyi-2-umwe-iramurwanira-na-apr-fc

  • Ibyo yankoreye sinabyibagirwa – Rutahizamu wakiniye APR FC n’Amavubi, yashimiye bikomeye Gen James Kabarebe #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’andi makipe atandukanye mu Rwanda arimo APR FC na Kiyovu Sports, Serugaba Eric yashimiye perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe bitewe n’uburyo yamufashije yaba igihe yakiniraga iyi kipe ndetse na nyuma yo kuyivamo.

    Biragoye ko waganira n’umukinnyi w’umupira w’amaguru ngo musoze ikiganiro adashimiye, Umujyanama wihariye wa Perezida Kagame mu by’umutekano akaba na perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe bitewe n’uburyo ugize amahirwe yo guhura na we amufashamo, Serugaba Eric ni umwe muri abo.

    Serugaba Eric avuga ko yatangiriye umupira we mu karere ka Rubavu aho yagiye mu biruhuko gusura mushiki we, yahereye muri Marines ariko imusaba kubanza gukina mu bato bayo ari bwo yahise agerageza amahirwe muri Etincelles, umutoza Bekeni aramufata maze 2006-07 akinira iyi kipe mu cyiciro cya mbere ndetse asoza afite ibitego 18 arushwa na Bogota igitego 1.

    Aha ni na bwo yahise ahamagarwa mu ikipe yabaterengeje imyaka 20 yagiye mu Budage, mu kugaruka ntabwo yasubiye muri Etincelles FC ahubwo yahise ahitira mu biro bya APR FC asinyira iyi kipe amasezerano y’imyaka 2 kuri miliyoni 1 n’umushahara w’ibihumbi 250 nk’uko yabibwiye ikinyamakuru ISIMBI, yasinyishijwe na Gen James Kabarebe.

    Ati 'Ndashimira perezida w’icyubahiro wa APR FC, James Kabarebe, mu by’ukuri ni umubyeyi wabonaga gutya wagira ikibazo ukamuhamagara akakugira inama kandi twamubonaga kenshi.'

    'Mva muri Etincelles ni we wavuganaga na Etincelles, kuko we yarambwiye ngo wowe urasinya ibindi ubindekere. Ni we wanyihamagariye nta wundi muntu wampamagaye. Nyuma namenye ko bahaye Etincelles miliyoni 7, kandi njyayo nta kintu njye bari bampaye ariko kuko ari umuntu ufasha amakipe menshi, nta kibazo cyarimo.'

    Serugaba Eric wari warasoje amashuri yisumbuye yashatse gukomeza Kaminuza maze atangira muri ULK, yaje kuhiga umwaka umwe gusa kubera akazi biranga, na bwo yahize kuri buruse ya MINADEF abifashijwemo na Gen James Kabarebe.

    Ati 'Ntangira kwiga muri ULK, yanyandikiye urwandiko njyana muri MINADEF, buriya muri MINADEF haba ishami rishinzwe kwishyurira abakozi bayo amashuri, icyo gihe naragiye ndabimusaba, naragiye turicara ndabimuganiriza, arabyumva anyandikira urwandiko rwo kujyana muri MINADEF ishami rishinzwe kwishyurira abakozi ba bo amashuri, ndabimushimira ko nta giceri kigeze kiva mu mufuka wanjye cyo kwishyura muri ULK.'

    Avuga ko ikintu gikomeye atazibagirwa ari ukuntu mu bukwe bwe bwabaye 2012 yamuhaye inka kandi yari yaravuye muri APR FC atakiyikinira.

    Ati 'nk’umubyeyi ikindi kintu mushimira ni uko yampaye inka mu bukwe bwanjye kandi nari naravuye muri APR FC, icyo kintu sinabona icyo namwitura, yatangiye umusingi w’ubuzima bwanjye bwo kuva mu bugaragu nshinga urugo rwanjye.'

    Yakiniye Etincelles 2006-07, yahise yerekeza muri APR FC maze asinya imyaka 2, ni imyaka avuga ko itagenze neza nk’uko yabishakaga kuko ari bwo hari hatangiye gahunda yo gukinisha abanyarwanda gusa, umwaka wa mbere yabonye umwanya muke wo gukina ariko bitewe n’umusaruro batanze, APR FC yahise isubira kuri gahunda y’abanyamahanga maze bituma umwanya wo gukina burundu ubura bitewe n’abakinnyi bandi bari bazanye kandi babatanzeho menshi.

    2009 asoje amasezerano ye yahise yerekeza muri Kiyovu Sports ayikinira imyaka 3 anayibera kapiteni, ni imyaka avuga ko itari yoroshye bitewe n’ubuzima bari babayemo kuko Kiyovu Sports nta mikoro yari ifite ahagije, rimwe na rimwe bakivumbura.

    Abifashijwemo n’umutoza Casa Mbungo Andre, 2012 yahise amutwara muri AS Kigali asinya umwaka umwe ariko akina amezi 6 gusa kuko ibyangombwa bye byo kujya muri Amerika (Visa) byari bimaze gusohoka, ni nyuma y’uko yari yarakoze ubukwe na Murekatete muri 2012 kandi asanzwe afite ubwenegihugu bwo muri Amerika, byahise byihuta ko na we abona ibyangombwa bimwerera kujya guturayo.

    Ubu niho baba, umuryango wa bo waragutse aho ubu mu myaka 9 bamazeyo ubu bafite abana batatu.

    Serugaba Eric ubu asigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    Yashimiye bikomeye perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyo-yankoreye-sinabyibagirwa-rutahizamu-wakiniye-apr-fc-n-amavubi-yashimiye-bikomeye-gen-james-kabarebe-8025

  • Rayon Sports yamaze kugura undi mukinnyi ukiri muto ukina mu kibuga hagati – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yamaze kugura umukinnyi wo hagati ukina asatira mu kipe ya Musanze Fc, Ndikumana Fábio.

    Amakuru atugeraho ni uko Rayon Sports yaguze amasezerano y'uyu mukinnyi mu ikipe ya Musanze Fc yo mu Ntara y'Amajyaruguru.

    Rayon Sports yishyuye amafaranga agera kuri miliyoni 10 z'amanyarwanda aho yari iri kwishyura amasezerano ye muri Musanze Fc.

    Ndikumana Fábio akaba araza gusinya amasezerano y'imyaka 2 mu ikipe ya Rayon Sports.

    Uyu musore w'imyaka 20 y'amavuko, aguzwe ku busabe bw'umutoza Haringingo Francis wakunze imikinire ye

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yamaze-kugura-undi-mukinnyi-ukiri-muto-ukina-mu-kibuga-hagati/