Tag: Imikino

  • Arsenal yatangaje kapiteni mushya w'ikipe nkuru y'abagabo #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Arsenal yatangaje ko Umunya Norway,Martin Odegaard,ariwe kapiteni mushya w'ikipe asimbuye Alexandre Lacazette wayivuyemo muri iyi mpeshyi.

    Mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Gatandatu,Arsenal yagize iti “

    Tunejejwe no kubamenyesha ko Martin Odegaard yagizwe kapiteni mushya w'ikipe yacu y'abagabo nkuru.

    Uyu mukinyi w'imyaka 23 yagtanze umusaruro munini kuva yagera kuri stade ya Emirates avuye muri Real Madrid muri Mutarama 2021, bwa mbere ku ntizanyo, agakina imikino 60 agatsinda ibitego icyenda.

    Odegaard afite uburambe bwo kwambara igitambaro cy'ubukapiteni, kuko ni kapiteni wa Norway kuva muri Werurwe 2021, amaze guhamagarwamo inshuro 43.

    Twifurije Martin intsinzi nka Kapiteni.”

    Martin Odegaard ni imwe mu bakinnyi bo hagati bafite ubuhanga mu kurema amahirwe abyara ibitego ndetse arabitsinda.

    Umwaka ushize nibwo ikipe ya Arsenal yasinyishije imyaka 4 umukinnyi Martin Ødegaard nyuma yo kumvikana na Real Madrid kumugura miliyoni 35 z'amayero zizagera kuri miliyoni 40 bitewe nuko azagenda yitwara.

    Uyu musore w'imyaka 23 yatangiye gukina umupira mu ikipe ya Stromsgodset, ku myaka 15 muri Mata 2014, bituma aba umukinnyi muto cyane ukinnye muri shampiyona y'icyiciro cya mbere cya Norway.

    Yaje kwerekeza muri Real Madrid muri Mutarama 2015 hanyuma ayikinira bwa mbere muri Gicurasi 2015 nk'umukinnyi ukiri muto.

    Guhera muri 2017/18, Martin yatijwe mu makipe nka Heerenveen,Vitesse Arnhem zo mu Buholandi hanyuma anaza muri Espagne muri Real Sociedad muri 2019/20, aho yayifashije kugera ku mukino wa nyuma wa Copa Del Rey.

    Uyu musore amaze gukinira igihugu cye guhera muri Kanama 2014.Niwe mukinnyi muto cyane kurusha abandi bose wakiniye ikipe nkuru y'igihugu ku myaka 15 n'iminsi 253.


    Martin Ødegaard niwe kapiteni mushya wa Arsenal

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/arsenal-yatangaje-kapiteni-mushya-w-ikipe-nkuru-y-abagabo

  • AS Kigali yasinyishije Otinda Frederick na Ochieng Lawrence bakomoka muri Kenya ndetse na Saturo Edward wakinaga muri Uganda #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kwiyubaka hitegurwa umwaka w'imikino wa 2022-2023 haba muri shampiyona y'u Rwanda ndetse n'imikino Nyafurika ku ikipe ya AS Kigali yaraye isinyishije abakinnyi batatu bashya b'abanyamahanga bavuye muri Uganda na Kenya.

    Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, ikipe y'Abanyamujyi ya AS Kigali yatangaje ko yamaze kugirana amasezerano n'umunyezamu Otinda Frederick Odhiambo wakinaga muri Sofapaka yo muri Kenya.

     

    Yasinyishije kandi Ochieng Lawrence Juma ukina mu kibuga hagati wakiniraga Sofapaka FC ndetse yanakinnye muri Gor Mahia yo muri Kenya ndetse na Myugariro Saturo Edward wakinaga muri Wakiso Giants yo muri Uganda.

    Iyi kipe kandi mu rwego rwo kwiyubaka, impera z'icyumweru zishobora gusiga iyi kipe imaze kugirana amasezerano na Rutahizamu Shabalala Hussein wari uherutse gusoza amasezerano muri iyi kipe ya AS Kigali.

    AS Kigali itozwa na Casa Mbungo Andre, iritegura gukina umukino wa Super Coupe uzayihuza na APR FC tariki ya 14 Kanama 2022, ni umukino uzabera kuri Sitade ya Huye yo mu ntara y'amajyepfo.

    The post AS Kigali yasinyishije Otinda Frederick na Ochieng Lawrence bakomoka muri Kenya ndetse na Saturo Edward wakinaga muri Uganda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/as-kigali-yasinyishije-otinda-frederick-na-ochieng-lawrence-bakomoka-muri-kenya-ndetse-na-saturo-edward-wakinaga-muri-uganda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=as-kigali-yasinyishije-otinda-frederick-na-ochieng-lawrence-bakomoka-muri-kenya-ndetse-na-saturo-edward-wakinaga-muri-uganda

  • Ibya Cristiano Ronaldo muri manchester united byarwaniyemo imbwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Enrique Cerezo Torres, Perezida w'ikipe ya Atletico Madrid yavuze ko ibyo kuba Cristiano wifuza kuva muri Manchester United yakwerekeza muri iyi kipe yo mu gihugu cya Espagne ntaho bihuriye n'ukuri.

    Yagize ati: 'Ntabwo nzi uwazanye iyi nkuru kuri Cristiano Ronaldo muri Atletico Madrid, ntabwo rwose ari ukuri. Ntabwo bishoboka kuri we kuza muri Atletico Madrid.'

    Umuyobozi w'ikipe ya Bayern Munich, Oliver Khan, aherutse kwemeza ko mu ikipe imbere baganiriye kuri Cristiano Ronaldo ariko ko ku cyubahiro bamugomba basanze bidahura n'imikorere y'iyi kipe muri iki gihe.

    Biravugwa ko ashobora kwerekeza muri Chelsea, Bayern Munich cyangwa muri Atletico Madrid

    Cristano Ronaldo utarigeze atangirana imyiteguro y'umwaka w'imikino wa 2022-2023 n'ikipe ya Manchester United mu mikino ya gicuti itandukanye yakinnye, ku wa Mbere w'icyi cyumweru yagarutse mu gihugu cy'u Bwongereza aho biteganyijwe ko agirana ibiganiro n'umutoza wa Manchester United ndetse n'ubuyobozi bw'ikipe ku hazaza he.

    Ikipe ya Manchester United yagaragaje kenshi ko itifuza gutandukana na Cristiano Ronaldo wayitsindiye ibitego 18 muri shampiyona ya 2021-2022 ivuga ko atagurishwa.

    Ikinyamakuru The Mirror giheruka gutangaza ko iyi kipe yamureka akagenda muri iyi mpeshyi ariko atijwe umwaka umwe akajya mu ikipe izakina irushanwa rya UEFA Champions League yifuza maze akazagaruka mu mpeshyi ya 2023 akongera amasezerano y'umwaka umwe muri Manchester United nk'uko biri mu masezerano y'imyaka 2 yasinye mu 2021 ubwo yagarukaga muri iyi kipe.

    Source : https://yegob.rw/ibya-cristiano-ronaldo-muri-manchester-united-byarwaniyemo-imbwa/

  • Perezida wa FERWAFA yinjiye ahabera Inteko Rusange benshi bariruhutsa #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Inama y’Inteko Rusange ya FERWAFA itangiye perezida wa yo Nizeyimana Mugabo Olivier adahari, yahageze nyuma hafi y’amasaha abiri itangiye maze bamwe mu banyamuryango bariruhutsa aho bakekaga ko atakije.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Gicurasi 2022 muri Sainte Famille habereye Inama y’Inteko Rusange isanzwe ya FERWAFA.

    Ni inama yari iteganyijwe gutangira saa 9h ariko yatangiye hafi saa 11h aho yatangiye perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier Mugabo atarahegera.

    Mbere y’uko itangira abanyamuryango bamenyeshejwe na visi perezida wa FERWAFA, Habyarimana Matiku Marcel ko perezida wa FERWAFA yagize ikibazo cy’indege ubwo yavaga muri Maroc aribuhagere akererewe.

    Ati “Twakabaye turi na Perezida wa FERWAFA. Yari yagize urugendo rw’akazi muri Maroc, indege yagombaga kumugeza inaha nijoro. Bageze i Nairobi agira ikibazo cy’indege, bamuhaye iya saa Tanu. Yadusabye ko tuba dutangije inama akatugeraho twatangiye.”

    Ni inkuru itari ishimishije ku banyamuryango cyane ko hari na bamwe bakekaga ko n’inama ishobora kurangira atahageze kandi bari bamukeneye cyane.

    Olivier Nizeyimana Mugabo wari witabiriye ibihembo bya CAF byo guhemba abakinnyi bitwaye neza byabereye muri Maroc mu ijoro ryo ku wa 21 Nyakanga 2022, yahageze Inteko Rusange imaze amasaha 2 itangiye.

    Olivier yasabye imbabazi abanyamuryango ariko avuga ko icyatumye akererwa ari inshingano bamutoreye.

    Yavuze ko kuba yari yagiye muri biriya birori atari guhita ataha atyo ahubwo hari ibindi yahise akora harimo n’amasezerano bazasinyana na Federasiyo ya Maroc azabasobanurira neza uko ateye mu buryo burambuye.

    Ati “kuba natinze nagira ngo mbasabe imbabazi mbabwire n’impamvu ariko na none ni inshingano mwantoreye, iyo wagiye hariya ntabwo uba wagiye gutembera hari ibindi bikorwa, hari amasezerano na federasiyo ya Maroc, hari ubufatanye tuzagirana wenda tuzagira igihe cyo kubibabwira ariko abo dukorana barabizi, hari amasezerano y’ubufatanye agomba gusinywa bizanadufasha kuri hoteli ya FERWAFA irimo kubakwa.”

    Mu bindi yakoreye muri Maroc yabwiye abanyamuryango ni ibijyanye n’amahugurwa y’abasifuzi by’umwihariko gukoresha ikoranabuhanga rya “VAR” aho yavuze ko hari amarushanwa menshi agiye kuba yaba CHAN, gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, imikino Nyafurika ya CAF Champions League na CAF Confederations Cup ku buryo bidakozwe kare abasifuzi bo mu Rwanda bashobora kwisanga bacikanywe, gusa n’ubundi ngo kuko bakererewe, abasifuzi bo mu Rwanda bazahugurwa mu cyiciro cya kabiri.

    Olivier Nizeyimana yageze ahabera Inteko Rusange akererewe

    Yabanje gusobanurira abanyamuryango icyamukerereje

    Yahise akomeza inama

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-wa-ferwafa-yinjiye-ahabera-inteko-rusange-benshi-bariruhutsa

  • Apr Fc igiye kujya hanze y’u Rwanda mbere y’uko shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda itangirira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda, ikipe ya Apr Fc igiye kujya gukorera preseason hanze y'u Rwanda.

    Apr Fc izasohokera u Rwanda mu kino Nyafurika y'amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League) iri gutegura kujya gukemeza imyiteguro hanze y'u Rwanda.

    Biteganijwe ko iyi kipe ishobora kujya mu gihugu cya Maroc ariko byakwanga ikajya mu gihugu cya Tunisia kugira ngo ikomeze imyiteguro.

    Ikipe ya Apr Fc iramutse igiye muri Maroc bivuze ko yazanakina umukino wa ginshuti na As Far Rabat ikipe ifitanye umubano mwiza na Apr Fc.

    Iyi kipe yatangiye imyitozo mbere y'ayandi makipe yose yo mu kiciro cya mbere, irashaka kuzitwara neza mu mikino nyafurika.

    Intego y'iyi kipe ni ukugera mu matsinda y'imikino nyafurika, akaba ariyo mpamvu bashaka kujya kwitegurira hanze y'u Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-igiye-kujya-hanze-yu-rwanda-mbere-yuko-shampiyona-yicyiciro-cya-mbere-mu-rwanda-itangirira/

  • Ruhango: Amarushanwa mu mikino itandukanye yateguwe na RPF-Inkotanyi yasojwe, abahize abandi batwara ibihembo #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho horohejwe ingamba zo guhangana n'icyorezo cya COVID-19 yari yaratumye ibikorwa bihuza abantu benshi bihagarara, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu murenge wa Ruhango babyukije bimwe mu bikorwa bifasha abaturage guhangana n'ibibazo bibangamiye imibereho mibi, banaboneraho gutegura amarushanwa mu mikino itandukanye, abahize abandi muri yo begukana ibihembo.

    Ni ubukangurambaga bwatangijwe nyuma y'icyorezo cya COVID-19 mu murenge wa Ruhango, aho bwaherekejwe n'Amarushanwa yashojwe mu mpere z'iki cyumweru cya tariki ya 16 Nyakanga 2022, yitabiriwe n'abatarabigize umwuga batwara amagare.

    Isiganwa ry'aya magare, yahagurukiye kuri sitasiyo ya essansi ya Merez ugana i Kinazi aca kuri Gare azamuka aho bita kuri 40 akomeza agana i Muhanga, baca i Bunyogombe basoreza i Kibingo ku kibuga cya Gs Indangaburezi, aho ndetse habereye Amarushanwa y'imbyino ndetse no gukina umupira w'amaguru.

    Komiseri mu muryango wa FPR-Inkotanyi mu ishami ry'imibereho myiza mu karere ka Ruhango, Nyiranshuti Jeanne D'Arc yemeza ko aya marushanwa yagaragayemo abanyempano bakwiye gukomeza gufashwa ndetse bikajyana no gutanga ubutumwa butandukanye no gutoza abakiri bato umuco wo kwigira no gufashanya.

    Uwahize abandi mu kunyonga igare yahembwe igare.

    Yagize ati' Aya marushanwa yaje akenewe kandi agaragaza ko abayakina bafite impano zitangaje zikwiye gukomeza gufashwa. Byanafashije umuryango wacu gukomeza kwesa imihigo y'ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame yemereye abaturage kandi twizeye ko ubutumwa twashakaga gutanga bwabagezeho, baba abakuru n'abato kugirango bakomeze kugira umuco mwiza wo kwishakamo ibisubizo by'ibibazo byacu dufite by'imibereho mibi ikwiye kuba myiza kurushaho'.

    Niyombabazi Eric watsinze abandi mu gutwara amagere agahembwa igare rya siporo yashimiye umuryango FPR-Inkotanyi wateguye aya marushanwa agahuza ab'ingeri zitandukanye bakagaragaza impano zabo. Ahamya ko ubutumwa bwatanzwe yizera ko bwageze kure. Asaba urubyiruko kwirinda ibyatuma rwishora mu bidafite umumaro.

    Chairman w'Umuryango FPR-Inkotanyi mu murenge wa Ruhango, Munyaneza Jean Claude yabwiye intyoza ko bajya gutekereza gushyiraho iri rushanwa bashakaga gusabana n'abatuye uyu murenge ndetse no kubibutsa ko ibibazo bibangamiye imibereho myiza yabo bidakwiye kubabuza ibyishimo.

    Akomeza yemeza ko hanatanzwe ubutumwa bwo kurwanya imirire mibi n'Igwingira mu bana, kubakira abadafite amacumbi yo kubamo n'ubwiherero, Gutanga inka muri Gahunda ya Girinka, Kwegereza abaturage ibikorwa rusange, Gufasha abatishoboye no kubaka ibiro by'imidigudu n'ibindi.

    Yongeyeho ko ibi bikorwa bizahoraho kandi bikajya biba ngarukamwaka kugirango abanyamuryango bakomeze kwishimira ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repuburika yemereye abaturage bagenda begerezwa.

    Aya marushanwa aje akurikira bimwe mu bikorwa byari byarashyizwe mu mihigo byagiye bigerwaho birimo; Kubaka ibiro by'imidugudu 118 mu karere ka Ruhango ndetse no kubakira amacumbi abatayagira, hamwe no kubaha inka muri Gahunda ya Gira Inka.

    Dore uko Abarushije abandi bahembwe;

    Mu mupira w'amaguru: Abagore banganije 0-0 batera penality: Munini 4 -1 Gikoma.

    Mu mupira w'amaguru : Abagabo, Nyamagana 2-0 Bunyogombe

    Buri Kipe ya 1 yabonye 30,000 frw naho buri Ekipe ya 2 ibona 15000 frw

    Mu magare hahembwe 4:

    -1yahawe igare rya siporo

    -2 yahawe amafaranga ibihumbi 30,000 frw

    -3 yahawe amafaranga ibihumbi 15000 frw

    Hanitabiriye umukobwa 1 ariwe wahembwe nk'uwa Kane, akaba yashimiwe ndetse ahabwa amafaranga ibihumbi 10,000 frw

    Mu cyiciro cya II cy'Imbyino, hahembwe utugali twitwaye neza;

    1. Gikoma: 30,000 frw
    2. Musamo: 20000 frw
    3. Nyamagana: 15000frw

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/ruhango-amarushanwa-mu-mikino-itandukanye-yateguwe-na-rpf-inkotanyi-yasojwe-abahize-abandi-batwara-ibihembo/

  • Rashford yahishuye ikipe yanga cyane hagati ya Liverpool kurusha Man City n'impamvu ibitera #rwanda #RwOT

    Marcus rashford yatangaje ko yanga Liverpool kurusha Manchester City kubera amateka no guhangana yagiranye na United.

    Uyu mukinnyi wa Manchester United, ufite imyaka 24, yasobanuye ko habaye guhangana “gukomeye” hagati y'amakipe yombi kubera imyaka yamaze arwanira ibikombe.

    Rashford abona City nk'abana bashya bari kwigaragaza kandi yatangaje ko nta mpamvu yatuma United idakunda abaturanyi babo.

    Ahubwo, uyu mukinnyi w'Ubwongereza yasobanuye ko ayo makipe yombi abanye neza muri Manchester.

    Abajijwe ikipe yanga,Rashford yagize ati “Yego, Liverpool. Sinkunda Liverpool.Liverpool ifite amateka,birakaze cyane.

    “Ariko hamwe na City, biba bisa nk'aho utabakunda, ariko nta mpamvu nini ufite yo kutabakunda.

    Urakura ugasanga ni impande ebyiri za Manchester.Imwe yambara ubururu bwerurutse;indi yambara umutuku.”

    Rashford yavuze kandi kuri Liverpool abajijwe ikibuga adakunda gusura.

    Uyu rutahizamu wagarutse mu bihe byiza ndetse agatsinda igitego Melbourne Victory kuri iki cyumweru, yatsinze ibitego bine ikipe ya The Reds ariko ntarabona igitego kuri Anfield.

    Rashford yongeyeho ati: “Liverpool ifite byombi. Abafana bayo barashobora kugukura mu mukino.Ubaretse, bashobora kukwambura umukino.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rashford-yahishuye-ikipe-yanga-cyane-hagati-ya-liverpool-kurusha-man-city-n

  • APR FC igomba gucakirana na AS Kigali, shampiyona izatangira mu kwezi gutaha #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2022-23 izatangira mu kwezi gutaha ni mu gihe izasozwa muri Kamena 2023.

    Ibi bikaba byavuye mu nama yahuje abayobozi b’amakipe bari kumwe n’abatoza babo n’umunyamabanga wa FERWAFA kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Kamena 2022.

    Ni inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga yigaga ku gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2022-23 izatangirira.

    Yemeje ko shampiyona izatangira tariki ya 19 Kanama 2022 isozwe tariki ya 23 Kamena 2023.

    Umukino w’igikombe kiruta ibindi mu gihugu “Super Cup” uzaba tariki ya 12 Kanama 2022, uzahuza APR FC yegukanye shampiyona na AS Kigali yatwaye igikombe cy’Amahoro.

    AS Kigali izakina na APR FC muri Super Cup

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-igomba-gucakirana-na-as-kigali-shampiyona-izatangira-mu-kwezi-gutaha

  • Eric Ten Hag yatangiye akazi muri Manchester United anyagira bikomeye Liverpool #rwanda #RwOT

    Umutoza mushya wa Manchester United Eric Ten Hag yatangiye akazi ko kuzura iyi kipe yasubiye inyuma aho mu mukino wo kwitegura shampiyona y'umwaka utaha,abasore be banyagiye Liverpool ibitego 4-0.

    Byasabye umukino umwe gusa ngo umutoza wa Manchester United, Erik Ten Hag yihanangirize Liverpool ayitsinda ibitego 4-0,mu mukino wa gicuti wabereye I Bangkok.

    Uyu mukino wo kwitegura shampiyona watanzwemo igikombe,United yatsindiwe na 2' Sancho ku munota wa 30,Fred kuwa 33, Martial nawe asongamo kuwa 35.Agashinguracumu katsinzwe na Facundo Pellistri ku munota wa 76.

    Erik Ten Hag mu mikino 6 afite mbere yo gutangira umwaka w'imikino 2022-23, yatangiye yirenza Jurgen Klopp wanyagiye bikomeye ikipe ye mu mwaka w'imikino ushize. kuwa Gatanu saa 12:05 z'amanywa azakina na Melbourne.

    Benshi mu bakunzi ba ruhago bagiye impaka kuri iyi ntsinzi ariko bahuriza ko mu myaka nk'itanu ishize United yitwaraga neza cyane mu mikino yo kwitegura shampiyona ariko yagera mu mikino y'amarushanwa igahinduka bikomeye.

    Bamwe mu bakinnyi ba Liverpool bakinnye aribwo bakiva mu biruhuko ntibitwara neza,mu gihe United yo yakoresheje abakinnyi bayo bazwi kandi biteganijwe ko aribo izakoresha mu mwaka w'imikino utaha nubwo haziyongeramo bake iri gushaka

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/eric-ten-hag-yatangiye-akazi-muri-manchester-united-anyagira-bikomeye-liverpool

  • U Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa rya Davis Cup muri Tennis, APR FC yatsinzwe na Sunrise, Muhadjiri yerekeje muri Saudi Arabia #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Nyakanga 2022 nibwo mu Rwanda hasojwe irushanwa rya Tennis ryo ku rwego rwa kane rizwi nka Davis Cup Africa Group IV, ni irushanwa ryegukanwe na Togo nyuma yo gutsinda u Rwanda amaseti 3-0.


    Iri rushanwa ryakinwaga ku munsi wa gatandatu ari nawo wa nyuma ribera muri IPRC Kicukiro, Tennis Court niryo ryagombaga gutanga ikipe imwe igomba kwerekeza muri Group 3, kuko mu makipe y'ibihugu icyenda yari mu Rwanda hagombaga kuzamuka ikipe imwe.


    Nk'uko imikino ya nyuma yasojwe, ikipe y'igihugu ya Togo niyo yabaye iya mbere ikurikirwa n'u Rwanda rwakiriye aya marushanwa yari yahuje abakinnyi barenga 40.

    Binyuze kuri Twitter ya Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, bakaba bashimye u Rwanda muri rusange kubasha gutegura irushanwa rikomeye nk'iri ndetse rikagenda neza, aha Minisiteri yanashimiye ikipe ya Togo yabonye itike nde n'uburyo abakinnyi bitwaye muri iri rushanwa.

    Uko amakipe yakurikiranye ku rutonde rusange:

    1. Togo
    2. Rwanda
    3. DRC
    4. Sudan
    5. Tanzania
    6. Botswana
    7. Angola
    8. Uganda
    9. Congo Brazzaville

    Mu mupira w'amaguru, mu mukino wo gutaha sitade ya Nyagatare, ikipe ya Sunrise FC yaraye itsinze ikipe ya APR FC ibitego bibiri ku busa.

    Ni ibitego byombi byatsinzwe na Ruhinda Farouk wananyuze muri iyi kipe y'ingabo z'igihugu, igitego cya mbere yagitsinze ku munota wa 62 ndetse no ku munota wa nyuma w'umikino wa 90.

    Uyu muhango wabereye mu karere ka Nyagatare, wari umuhango wo gutaha sitade nshya y'Akarere bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Iyi sitade iri muri sitade eshatu Perezida Paul Kagame yahaye uturere harimo sitade ya Ngoma ndetse na sitade ya Bugesera.

    Muri ibi birori byari byitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye barimo Guverineri w'intara y'Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana.

    Mu gicuku cyo kuri iki cyumweru, nibwo rutahizamu Rutahizamu, Hakizimana Muhadjiri washoje amasezerano mu ikipe ya Police FC, yerekeje mu ikipe ya AlKholood FC yo mu kiciro cya kabiri muri Saudi Arabia.

    Muhadjiri yerekeje muri AlKholood FC, nyuma yo gusinya amasezerano y'umwaka umwe akinira iyi kipe, ni amasezerano y'umwaka w'imikino wa 2022-2023.

    The post U Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa rya Davis Cup muri Tennis, APR FC yatsinzwe na Sunrise, Muhadjiri yerekeje muri Saudi Arabia appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rwegukanye-umwanya-wa-kabiri-mu-irushanwa-rya-davis-cup-muri-tennis-apr-fc-yatsinzwe-na-sunrise-muhadjiri-yerekeje-muri-saudi-arabia/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwegukanye-umwanya-wa-kabiri-mu-irushanwa-rya-davis-cup-muri-tennis-apr-fc-yatsinzwe-na-sunrise-muhadjiri-yerekeje-muri-saudi-arabia