Tag: Imikino

  • Vipers yageze I Kigali yitabiriye Rayon Sports Day #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Vipers yageze i Kigali gufatanya na Rayon Sports mu munsi mukuru wayo imurikaho abakinnyi bashya n'ingamba yinjiranye mu mwaka w'imikino.

    Iyi kipe yatwaye Shampiyona yo muri Uganda, yageze ku Kibuga cy'Indege i Kanombe saa saba n'iminota makumyabiri.

    Yaje idafite rutahizamu wayo ukomeye, Cezar Lobi Manzoki, urwaye ariko yari kumwe na Aboubakar Lawal uheruka mu Rwanda mu ikipe ya AS Kigali.

    Umutoza wa Vipers, Robertihno, yavuze ko yari akumbuye abafana ba Rayon Sports ndetse ko mu Rwanda ari mu rugo.

    Ati 'Mu Rwanda ni mu rugo ha kabiri, nari nkumbuye abafana ba Rayon Sports twagiranye ibihe byiza. Buri gihe nibuka igitego Sarpong yatsinze kuri penaliti ndetse n'amashyi yabo ya 'Huuuu'.

    Umunsi wa Rayon Day uteganyijwe ku wa Mbere tariki 15 Kanama 2022, aho igikorwa nyamukuru ari umukino wa gishuti uzaba kuri uwo munsi saa kumi n'ebyiri kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

    Uwo mukino uzabanzirizwa n'ibirori byo kwerekana abakinnyi bashya n'umwambaro Rayon Sports izambara mu mwaka mushya w'imikino wa 2022/23.

    Ku Cyumweru Vipers izatemberezwa i Kigali nyuma isure urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi.

    Nyuma ya saa sita amakipe yombi azasangira, nyuma habeho ikiganiro n'itangazamakuru, ubundi ku mugoroba ikorere imyitozo mu Nzove.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/vipers-yageze-i-kigali-yitabiriye-rayon-sports-day

  • Nyuma ya Real Madrid nzasezera – Umutoza Carlo Ancelotti #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe ya Real Madrid Umutaliyani Carlos Ancelotti yahishuye ko nyuma y’uko azaba avuye muri iyi kipe ari gutoza kugeza ubu azahita asezera kuri uyu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/nyuma-ya-real-madrid-nzasezera-umutoza-carlo-ancelotti

  • Rayon Sports na APR FC ku munsi wa 14, ingengabihe ya shampiyona yasohotse #rwanda #RwOT

    Ingengabihe ya shampiyona y’u Rwanda icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2022-23 yamaze gusohoka, umukino uba utegerejwe na benshi uhuza APR FC na Rayon Sports uzaba tariki ya 17 Ukuboza 2022, azaba ari ku munsi wa 14 wa shampiyona

    Iyi shampiyona izatangira tariki ya 19 Kanama 2022, AS Kigali yakira Etincelles, APR FC yakire Musanze FC, Bugesera FC na Kiyovu Sports, Sunrise FC na Police FC, Espoir FC yakire Marines.

    Uyu munsi wa mbere uzakomeza tariki ya 20 Kanama 2022, Rwamagana City yakira Gorilla FC, Rayon Sports yakire Rutsiro ni mu gihe Gasogi United izakira Mukura VS.

    Tunyuze mu mikino 5 ya mbere ku makipe 5 ahabwa amahirwe ku gikombe ari APR FC, rayon Sports, AS Kigali, Kiyovu Sports na Police FC.

    Ku munsi wa 2, AS Kigali izaba yasuye Mukura VS, APR FC izaba iri mu Bugesera, Rayon Sports izasura Police FC imikino izaba tariki ya 8 Nzeri 2022 ni mu gihe Kiyovu Sports tariki ya 7 Nzeri izaba yakiriye Espoir FC.

    Ku munsi wa 3 wa shampiyona uzatangira tariki ya 13 Nzeri, APR FC izakina na Police FC. Tariki ya 14 Nzeri, Rayon Sports izakira Rwamagana City, AS Kigali yakire Musanze FC ni mu gihe Kiyovu Sports izasura Gorilla FC.

    Umunsi wa 4 uzatangira tariki ya 1 Ukwakira 2022, Kiyovu Sports yakira Sunrise FC, Rayon Sports izajya i Rubavu gusura Marines FC, Police FC yakire Gasogi United. Tariki ya 2 Ukwakira, AS Kigali izajya i Rubavu gusura Rutsiro FC ni mu gihe APR FC izasura Rwamagana City.

    Umunsi wa 5 uzafungurwa na AS Kigali yasuye Rayon Sports tariki ya 11 Ukwakira 2022. Tariki ya 12 Ukwakira APR FC izakira Marines. Tariki ya 13 Ukwakira Kiyovu Sports izakira Etincelles, Police FC yakire Bugesera FC.

    Umukino uhuza APR FC na Rayon Sports, umwe mu mikino iba itegerejwe na bantu benshi uzaba tariki ya 17 Ukuboza 2022, bizaba ari ku munsi wa 14 w’iyi shampiyona ya 2022-23.

    Iyi shampiyona biteganyijwe ko izatangira tariki ya tariki ya 19 Kanama 2022 ntabwo hashyizweho igihe izasorezwa kuko amatariki agarukira ku munsi wa 25 aho uzakinwa tariki ya 16 Mata 203, andi matariki azashyirwaho nyuma.

    Gahunda ya shmpiyona ya 2022-23

    Rayon Sports ni izakina na APR FC ku munsi wa 14 wa shampiyona

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-na-apr-fc-ku-munsi-wa-14-ingengabihe-ya-shampiyona-yasohotse

  • Impera z'icyumweru zisize APR FC yerekanye abakinnyi 7 bashya, Rayon Sports itsinda AS Kigali, Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste begukanye umwanya wa 4 muri Common Wealth Games #rwanda #RwOT

    Impera z'icyumweru cya mbere cy'ukwezi kwa Kanama 2022, zisize ikipe y'ingabo z'igihugu y'u Rwanda ya APR FC yerekanye abakinnyi bashya yaguze bagomba gufatanya n'abandi bakinnyi mu rwego rwo kwitegura imikino Nyafurika ndetse na shampiyona muri rusange, ni igikorwa cyabereye i Shyorongi aho iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu isanzwe iba.


    Abakinnyi bashya berekanywe nyuma yo kubasinyisha barimo myugariro Niyigena Clement wari waratijwe muri Rayon Sports, myugariro Ishimwe Christian wavuye muri AS Kigali, Nkundimana wavuye muri Musanze FC, Ramadhan Niyibizi wayuye muri AS Kigali, Ishimwe Fiston wari waratijwe muri Marines FC, rutahizamu Taibu Mbonyumwami wavuye muri Espoir FC ndetse na Uwiduhaye Aboubakar wavuye muri Police FC.


    Usibye aba bakinnyi bashya berekanywe kandi, hanashimiwe abakinnyi bitwaye neza mu mwaka ushize w'imikino wa 2021-2022, Ruboneka Bosco yahembwe nk'umukinnyi mwiza w'umwaka, Mugunga Yves na Mugisha Gilbert bahembwe nk'abatsinze ibitego byinshi, bombi batsinze 6.


    Umukinnyi muto w'umwaka muri iyi kipe ya APR FC wahembwe ni Ishimwe Pierre wagize umwaka mwiza mu gice cy'izamu, ni mu gihe kandi umutoza Adil Erradi Muhamed we yahembwe nk'umutoza umaze kwitwara neza kuba ageze muri iyi kipe.

    Muri uyu muhango kandi, herekanywe Maj Jean Paul nk'ushinzwe ubuzima muri iyi kipe (Team manager), umutoza ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga Pablo Sebastien Morchon.


    Impera z'icyumweru kandi zisize ikipe ya Rayon Sports itsinze AS Kigali igitego kimwe ku busa, ni igitego cyatsinzwe na Ndekwe Felix wahoze muri iyi kipe ya AS Kigali ubwo bakiniraga kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki cyumweru.


    Muri Uganda haberaga imikino y'intoki ya Volleyball izwi nka Kampala Amatuer Volleyball Clubs, iri rushanwa rikaba ryarekuganwe na APR Volley Ball Club mu Bagabo ndetse no mu bagore iyi kipe ya APR VC yegukana igikombe.

    I Birmingham mu mukino ya Common Wealth, ikipe y'igihugu ya Beach Volleyball yari ihagarariwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venutse begukanye umwanya wa kane nyuma yo gutsindwa n'u Bwongereza amaseti 2-0.

    The post Impera z'icyumweru zisize APR FC yerekanye abakinnyi 7 bashya, Rayon Sports itsinda AS Kigali, Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste begukanye umwanya wa 4 muri Common Wealth Games appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/impera-zicyumweru-zisize-apr-fc-yerekanye-abakinnyi-7-bashya-rayon-sports-itsinda-as-kigali-ntagengwa-olivier-na-gatsinzi-venuste-begukanye-umwanya-wa-4-muri-common-wealth-games/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=impera-zicyumweru-zisize-apr-fc-yerekanye-abakinnyi-7-bashya-rayon-sports-itsinda-as-kigali-ntagengwa-olivier-na-gatsinzi-venuste-begukanye-umwanya-wa-4-muri-common-wealth-games

  • Ally Niyonzima wakiniye APR FC, Rayon Sports, Amavubi… yabonye ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda ukina mu kibuga hagati Niyonzima Ally yamaze gusinyira amasezerano y’umwaka umwe Bumamuru FC ikina mu cyiciro cya mbere mu Burundi.

    Ally Niyonzima wakinaga muri Arabie Saoudite akaba yamaze gutangazwa n’iyi kipe aho aje kuyifasha mu mwaka w’imikino wa 2022-23.

    Uyu mukinnyi usanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, yakiniraga ikipe ya Jeddah FC muri Arabie Saoudite.

    Hari nyuma yo gukinira amakipe atandukanye hano mu Rwanda arimo Mukura VS, APR FC, AS Kigali na Rayon Sports ndetse na Azam FC yo muri Tanzania.

    Iyi kipe kandi ikaba yanasinyishije abandi bakinnyi babiri barimo Ahmed Ben Ouattara, umunya-Côte d’Ivoire wakiniraga Diable Noire yo muri Congo Brazaville na Haruna Moussa, umukongomani wakiniraga Simba de Katanga muri Congo Kinshasa.

    Ally Niyonzima ubwo yasinyaga amasezerano yo gukinira Bumamuru FC

    Ally Niyonzima yasubiye gukina iwabo mu Burundi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ally-niyonzima-wakiniye-apr-fc-rayon-sports-amavubi-yabonye-ikipe-nshya

  • Ni igisebo … nagaburiye nanishyurira ubukode abakinnyi n’umutoza agiye gusohorwa mu nzu – Agahinda ka Paixão wababajwe na Rayon itagira n’amasogisi #rwanda #RwOT

    Umutoza Jorge Paixão avuga ko yababajwe akanaterwa agahinda na Rayon Sports yitangiye mu buryo bushoboka bwose kugeza aho gutunga abakinnyi ariko yo ikamuhemba kumwambura imishahara y’amezi atatu n’igice yakoreye.

    Mu Ntangiriro za Gashyantare 2022 ni bwo Rayon Sports yerekanye Jorge Paixão nk’umutoza mukuru mu gihe cy’amezi 6 agomba kungirizwa na Pedro Miguel, gusa uyu mutoza nyuma y’ibyumweru 2 yahise asubira iwabo muri Portugal maze mu mpera za Gashyantare 2022 asimbuzwa Daniel Ferreira Faria.

    Aba botoza bombi bafashije Rayon Sports yari yasoje nabi igice kibanza cya shampiyona gusoza ku mwanya wa 4 n’amanota 48 ni mu gihe APR FC yegukanye yari ifite amanota 66.

    Mu buryo busa n’ubutunguranye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Kanama 2022, habyutse inkuru z’uko uyu mutoza yaba yitabaje FIFA ngo akemurirwe ikibazo cye na Rayon Sports yamwambuye.

    Mu kiganiro cy’umwihariko Jorge Manuel da Silva Paixão Santos ukomoka muri Portugal yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI ku bijyanye no kuba yareze Rayon Sports, yayishuye ko mu mezi atanu yatoje iyi kipe yahembwe ukwezi kumwe gusa.

    Ati 'ntabwo nshobora kuvuga amafaranga yose bamfitiye, mu mezi 5 nishyuwe ukwezi n’igice. Nakoze amezi atatu n’igice ya mbere ntarabona umushahara. Ikipe yahoragamo ibirarane abakinnyi, muri Mata abakinnyi bari bafitiwe ibirarane by’amezi 3, abatoza bo yararengaga.'

    Yakomeje avuga ko yakoreye mu buryo bugoranye kugeza aho imipira yo gukina yari mike kimwe n’ibindi bikoresho.

    Ati 'twakoraga imyitozo n’imipira 8 gusa, nta masengeri y’imyitozo (bibs) twari dufite, nta masogisi ku mukino, abasimbura bahaga abari bubanzemo amasogisi, hari ibikoresho by’ingenzi bijyanye n’ubuvuzi tutari dufite ku ikipe y’umupira w’amaguru.'

    Paixão kandi yavuze ko hari igihe cyageze agakoresha amafaranga ye bwite yishyurira abakinnyi ubukode anabagaburira.

    Ati 'nahaye amafaranga yo kurya no kwishyura inzu abakinnyi benshi.'

    Ngo yagobotse umutoza Lomami Marcel wari ugiye gusohorwa mu nzu yabuze amafaranga y’ubukode Rayon Sports irebera ntiyagira icyo ikora kandi afitiwe amafarana menshi y’umushahara atishyuwe.

    Ati 'nahaye amafaranga umutoza wungirije Marcel (Lomami) yo kwishyura ubukode kubera ko nyiri nzu yashakaga kuyimusohoramo, ikipe yari ibizi ariko nta kintu yakoze. Iyi ni yo Rayon Sports.'

    Ntabwo yumva uburyo iyi kipe irimo gusinyisha abakinnyi itarishyura abo ifitiye ibirarane kandi barayitangiye.

    Ati 'Ubu barimo gusinyisha abakinnyi batishyura abo bahaye buri kimwe ikipe, ni igisebo, abafana bakwiye kumenya ukuri.'

    Uyu mutoza yavuze ko ikipe ayikunda ariko na none abagize komite nyobozi yayo bamusuzuguye batigeze baha agaciro ibyo yabakoreye.

    Ati 'mu by’ukuri ikipe ndayikunda n’abafana ba yo, ibi bihe sinabyifuzaga ariko abantu bo muri komite ntabwo banyubashye nta nubwo bahaye agaciro buri kimwe nakoreye ikipe mu mezi 5 mu bihe bigoranye, nta kintu na kimwe nigeze mvuga mu itangazamakuru, rimwe na rimwe abakinnyi ntibashakaga gukora imyitozo kubera ko batari bishyuwe, buri gihe natumaga bitoza, none ntibashaka kwishyura nta n’icyi bavuga. Nkunda u Rwanda n’abaturaga barwo kubera ko nakiriwe neza, nakwishimira umunsi umwe kugaruka mu Rwanda nkafasha umupira w’amaguru mu gihugu.'

    Ikindi ashinja Rayon Sports ni uko yatumye aramara hafi ukwezi visa ye yararangiye bamubwira ko nta mafaranga bafite yo kugira ngo bayongereshe, ubwo yashakaga gutaha bamukoreye 'Exit Visa’ kuko atari kuva mu gihugu mu gihe Visa ye yarangiye.

    ISIMBI yagerageje kuvugana na Rayon Sports kuri ibi byose bashinjwa n’umutoza Jorge Paixão ariko ntibyakunda kuko umuvuizi wa yo, Nkurunziza Jean Paul atitabaga telefoni ye ngendanwa.

    Jorge Paixão urimo wishyuza Rayon Spprts, aheruka kugirwa umutoza wa Al- Yarmouk iheruka kumanuka mu cyiciro cya kabiri muri Kuwait.

    Jorge Manuel da Silva Paixão Santos yasutse hasi agahinda yatewe na Rayon Sports yitangiye mu buryo bushoboka bwose kugeza aho yanishyuriraga bamwe mu bakinnyi ubukode

    Ngo komite nyobozi ya Rayon Sports iyobowe na Uwayezu Jean Fidele yaramusuzuguye ntiyaha agaciro akazi yakoze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-igisebo-nagaburiye-nanishyurira-ubukode-abakinnyi-n-umutoza-agiye-gusohorwa-mu-nzu-agahinda-ka-paixao-wababajwe-na-rayon-itagira-n-amasogisi

  • Myugariro w'umunyarwanda Dylan Maes wakinaga muri Portugal yerekeje muri Cyprus #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukina yugarira w'umunyarwanda , Dylan Maes wakinaga mu ikipe ya CF Estrela de Amadora yo mu kiciro cya kabiri muri Portugal, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Alki Oroklini FC yo mu gihugu cya Cyprus ku masezerano y'imyaka ibiri iri imbere.


    Georges Francis Dylan w'imyaka 21 y'amavuko yavukiye mu gihugu cy'u Bubiligi ariko akaba afite umubyeyi umwe w'umunyarwanda aherutse kuva muri ikipe nyuma yaho amasezerano yari afitanye nayo arangiye.


    Nk'uko uyu mukinnyi yabitangaje, yemeje aya makuru avuga ko yahinduye ikipe mu rwego rwo kurushaho kubona umwana bizatuma azamura urwego rwe rw'imikinire bityo bikazamuhesha gukinira ikipe y'u Rwanda nkuru.


    Uyu myugariro ushobora gukina mu mutima w'ubwugarizi cyangwa inyuma ku ruhande rw'ibumoso, aheruka kwambara imyenda y'ikipe y' u Rwanda muri Gicurasi 2018, ubwo Amavubi y'abatarengeje imyaka 20 yasezererwaga na Zambia mu gushaka itike y'igikombe cy'Africa cya 2019.

    The post Myugariro w'umunyarwanda Dylan Maes wakinaga muri Portugal yerekeje muri Cyprus appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/myugariro-wumunyarwanda-dylan-maes-wakinaga-muri-portugal-yerekeje-muri-cyprus/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=myugariro-wumunyarwanda-dylan-maes-wakinaga-muri-portugal-yerekeje-muri-cyprus

  • Manchester United yihariye abakinnyi 8 kuri 1… – #rwanda #RwOT

    Kenshi na kenshi, iyo abakinnyi ba ruhago batari mu bihe byabo byiza bibasirwa n’abafana ndetse rimwe na rimwe n’itangazamakuru, by’umwihariko hifashishijwe imbuga nkoranyambaga zikoreshwa n’abakunzi ba ruhago ziyobowe na Twitter.

    BBC yasohoye icyegeranyo cyerekana ubushakashatsi bwakozwe n’ibigo by’ibarurishamibare bya Ofcom na Alan Turing, byari bigamije kureba uko abakinnyi bo muri Shampiyona y’u Bwongereza bibasiwe n’abafana mu mwaka ushize.

    Ubushakashatsi bwasesenguye ubutumwa bwa Twitter bugera kuri Miliyoni 2.3 bwose burebana na Shampiyona y’u Bwongereza, haza gusangwa ko ubusaga 60.000 bwose bwatukaga abakinnyi ku buryo bukomeye hagati ya Kanama 2021 na Mutarama 2022.

    Abakinnyi 10 bagenewe ubutumwa bwo gusebywa n’abafana mu mwaka ushize bayobowe na Cristiano Ronaldo wagenewe ubugera kuri 12,520, agakurikirwa na Harry Maguire bakinana muri Manchester United, aho we yatutswe inshuro 8,954.

    Abakinnyi batutswe cyane;

    1. Cristiano Ronaldo – 12,520
    2. Harry Maguire – 8,954
    3. Marcus Rashford – 2,557
    4. Bruno Fernandes – 2,464
    5. Harry Kane – 2,127
    6. Fred – 1,924
    7. Jesse Lingard – 1,605
    8. Jack Grealish – 1,538
    9. Paul Pogba – 1,446
    10. David de Gea – 1,394

    Uretse rutahizamu Jack Grealish wa Manchester City na Harry Kane wa Totenham bombi bakinira ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, abandi bakinnyi 8 batutswe cyane ni aba Manchester United imaze imyaka 10 idakoza intoki ku gikombe cya Shampiyona.

    Gutukwa bikomeye kw’abakinnyi ba Manchester United mu mwaka ushize, byaturutse ku musaruro mubi bagize mu ntangiriro z’umwaka ushize, byanatumye iyi kipe inanirwa kuza mu makipe ane ya mbere azakina muri UEFA Champions League 2022-2023.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119623/manchester-united-yihariye-abakinnyi-8-kuri-10-ba-premier-league-batutswe-cyane-kuri-twitt-119623.html

  • Liverpool itsinze Manchester City itwara ‘FA Community Shield’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022, ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza yatangiye umwaka w’imikino wa 2022-2023, itwara igikombe kiruta ibindi (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/liverpool-itsinze-manchester-city-itwara-fa-community-shield

  • Beach Volleyball: Gatsinzi na Ntagengwa batsinze Abanyafurika y’Epfo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Beach Volleyball igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste, imaze gutsinda ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo amaseti 2 ku (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/article/beach-volleyball-gatsinzi-na-ntagengwa-batsinze-abanyafurika-y-epfo