Tag: Imikino

  • Playoffs: REG BBC yigaranzuye Patriots BBC bi… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino wari ubereye ijisho, wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki 10 Nzeri, ubera kuri BK Arena i Remera. Wari umukino w’imbaraga, ubushake ndetse no kwanga kurekura ku ikipe ya REG BBC, yari yatsinzwe umukino ubanza.

    Iminota isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya amanota 65 kuri 65, byatumye hongerwaho iminota y’inyongera. Muri iyo minota, REG BBC yakoze icyari gikenewe itsindamo amanota 14, mu gihe Patriots BBC yatsinzemo amanota 5 gusa. Muri uyu mukino, Patriots Basketball Club yatsinze umukino wa mbere yatsinze agace kabanza amanota 25-18.

    Agace ka kabiri, ikipe ya Patriots Basketball Club yatsinze amanota 18-17. Aha umukino wari utangiye kwegerana cyane mu gutsinda amanota. Agace ka gatatu, ikipe ya REG Basketball Club yazamuye umwuka itsinda amanota 18-12  mbere y’uko itsinda amanota 12-10. Umukino usanzwe warangiye amakipe anganya amanota 65-65, biba ngombwa ko hongerwaho iminota 5 ibaze (5 minutes Chronometré).

    Patriots BBC yari yatsinze umukino ubanza amanota 75 kuri 70. Umukino wa 3 uraba kuri iki cyumweru aho ikipe iri butsinde izaba isigaje umukino umwe, igahita yegukana igikombe cya shampiyona.

    Umukino wo kuri iki cyumweru uratanga ishusho y’ikipe ishobora kwegukana shampiyona 

    Iminota 5 yongeweho REG yatsinzemo amanota 14

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120839/playoffs-reg-bbc-yigaranzuye-patriots-bbc-bitesha-agaciro-imikino-3-ibanza-120839.html

  • AS Kigali yatsikiriye i Mahanga (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    AS Kigali yihagazeho mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup inganya na ASAS Télécom yo muri Djibouti ubusa ku busa kuri uyu wa Gatandatu.

    Abakinnyi ba AS Kigali bagerageje gushaka igitego yaba mu gice cya mbere n’igice cya kabiri ariko amahirwe arabura kuko nka Haruna Niyonzima yabuze uburyo bubiri bwari bwabazwe imbere y’izamu.

    Muri uyu mukino, ikipe ya ASAS yari ifite uburyo bwo gusatira rimwe na rimwe ikanahusha uburyo bwabyara ibitego kuko yanagize umupira wagonze igiti cy’izamu rya Ntwari Fiacre.

    Nyuma yo kubona ko ubusatirizi butari kubikora neza, umutoza wa AS Kigali, Cassa Mbungo yaje gukora impinduka akuramo Tuyisenge Jacques ashyiramo Nyarugabo Moise waje asangamo Shaban Hussein.

    AS Kigali yakomeje gukina ishaka impamba yayigeza mu mujyi wa Kigali mbere y’uko haba umukino wo kwishyura, gusa ntabwo byakunze.

    Umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade Huye ku Cyumweru tariki ya 18 Nzeri saa Cyenda.

    Mu gihe AS Kigali izaba ibashije kwitwara neza mu mukino wo kwishyura ikaba yasezerera ASAS, yazahura na A Nasry yo mu Misiri mu ijonjora rya kabiri.

    Abakinnyi umutoza Cassa Mbungo André yari yagiriye icyizere cyo kubanza mu kibuga ni Ntwali Fiacre, Bishira Latif, Kakule Mugheni Fabrice, Haruna Niyonzima, Jacques Tuyisenge, Hassan Rugirayabo, Niyonzima Olivier Seif, Ahoyikuye Jean Paul, Kwitonda Ally, Juma Lawrence na Shabani Hussein Tchabalala.

    11 ba AS Kigali babanjemo

    Ba kapiteni n’abasifuzi mbere y’umukino

    Haruna Niyonzima yari ahagaze neza

    Tchabalala ntako atagize ariko biranga

    Wari umukino utoroshye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yatsikiriye-i-mahanga-amafoto

  • APR FC yatangiye imikino nyaufurika neza #rwanda #RwOT

    Igitego 1 ku busa APR FC yatsinze US Monastir yo muri Tunisia cya Mugunga Yves mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League 2022-23 gifashije iyi kipe y’ingabo z’igihugu kuzurira indege ijya gukina umukino wo kwishyura bafite icyizere cyo gukomeza mu kindi cyiciro aho bazaba basabwa kuzanganya gusa.

    APR FC yagiye kwakira uyu mukino wabereye kuri Stade Mpuzamahana ya Huye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Nzeri 2022 ibizi neza ko igomba gutsinda US Monastir ndetse ibitego byinshi kugira ngo ibone impamba ihagije iyitwara muri Tunisia mu mukino wo kwishyura uzaba tariki ya 18 Nzeri 2022.

    Umutoza Adil Mohammed akaba yari yahisemo kubanza ku ntebe y’abasimbura kapiteni w’iyi kipe Manishimwe Djabel utigeze unakandagira mu kibuga.

    APR FC yatangiye umukino ubona isatira cyane ishaka igitego hakiri kare, ku munota wa 3 yabonye koruneri yatewe na Ishimwe Christian, Mugunga ashyiraho umutwe ariko umunyezamu awukuramo Nshuti Innocent agerageje kuwusubizamo bawusubiza Christian ateye mu izamu unyura hejuru gato yaryo.

    APR FC yakomeje gushyira igitutu kuri US Monastir yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 18, ni ku mupira Omborenga Fitina yahinduye imbere y’izamu Nshuti Innocent agashyiraho umutwe maze Mugunga Yves ahita ashyira umupira mu rushundura n’umutwe.

    Ku munota wa 27 Ruboneka Bosco yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu awohereza muri koruneri yatewe na Christian, Nshuti ashyiraho umutwe usanga Mugunga wateye mu izamu umupira ugahura na Clement washatse gutsindisha ivi ariko umunyezamu ahita awufata.

    APR FC yakomeje gushaka ikindi gitego ndetse inabona amahirwe ariko abasore ba yo ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye imbere ya Monastir itahiriwe n’gice cya mbere. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

    US Monastir yagarutse mu gice cya kabiri ubona yatuje ndetse igerageza gushyira igitutu kuri APR FC ariko kubona igitego mu izamu rya Ishimwe Pierre ntibyaborohera.

    APR FC itari yagaragaye mu minota ya mbere y’igice cya kabiri, yaje kubona amahirwe ku mupira Niyibizi Ramadhan yacomekeye Mugunga Yves ku munota wa 60 ariko ashyizeho umutwe umunyezamu Ben Said awohereza muri koruneri.

    Ku munota wa 65 Niyibizi Ramadhan yavuye mu kibuga aha umwanya wa Kwitonda Alain Bacca, ni nako ku munota wa 72 Nshuti Innocent yahaye umwanya Rwabuhihi Aime Placide. Yakoze impinduka za nyuma ku munota wa 86 Bizimana Yannick asimbura Mugunga Yves.

    Ku munota wa 78 US Monastir yatsinze igitego ariko umusifuzi aracyanga avuga ko habayemo kurarira.

    Ikipe ya US Monastir yakomeje gusatira ishaka uburyo yakwishyura iki gitego ariko abasore ba APR FC bashakaga igitego cya kabiri bababera ibamba, umukino urangira ari 1-0.

    Umukino wo kwishyura ukaba uzabera muri Tunisia tariki ya 18 Nzeri 2022 aho APR FC isabwa kunganya gusa kugira ngo igere mu kindi cyiciro. Ikipe izarenga iki cyiciro ikaba izahura na Al Ahly mu ijonjora rya 2.

    Igitego cya Mugunga ni cyo cyatandukanyije impande zombi

    Abafana ba APR FC bo bari baje ari benshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yatangiye-imikino-nyaufurika-neza

  • AMAFOTO yaranze umukino wa mbere wa APR FC na… – #rwanda #RwOT

    Iyi kipe bisingiza ‘Nyamukandangira mu kibuga kikasa imitutu’ yabonye intsinzi y’umukino ubanza w’ijonjora rya mbere mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, mu gihe nyamara benshi bahaga amahirwe Union Sportive Monastrienne yo muri Tunisia.

    Mu minota yose y’umukino wayoboye n’abasifuzi bo mu Burundi, APR FC yakinnye biryoheye amaso ndetse nubwo itabonye ibitego byinshi, yagerageje gusatira izamu inshuro nyinshi, hatitawe ko bakinaga n’ikipe yavuye muri Africa y’amajyaruguru, aho umupira wateye imbere.

    Igitego rukumbi cyinjijwe na rutahizamu Mugunga Yves ku ruhande rwa APR FC, cyari gihagije kugira ngo abafana ba Nyamukandagira bagende ibilometero bisaga 120 baririmba, ubwo bavaga i Huye mu Majyepfo y’ u Rwanda ahabereye umukino, bataha i Kigali.

    Mugunga (29) na bagenzi be bishimira igitego

    Ku munota wa 77 w’umukino, rutahizamu Aliou wa US Monastir yateye umupira mu izamu, umusifuzi avuga ko habayeho kurarira ndetse biteza amahane kuko bitumvikanwagaho. Mu gusohoka, abasifuzi bari bacungiwe umutekano na Polisi y’ u Rwanda kugira ngo hatagira ubahutaza.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru, umutoza Darko Novic wa US Monastir yashimangiye ko APR FC yabarushije umukino mwiza, by’umwihariko mu kwakira imipira ya kabiri, byatumaga US Monastir itabona uburyo bwo gukina cyangwa kurema uburyo buvamo ibitego.

    Umukino wo kwishyura hagati ya APR FC na US Monastir uzabera i Monastir, kuri Stade ya Mostafa Ben Janet ku mugoroba wo kuwa 18 Nzeri 2022. Ikipe izakomeza hagati y’izi zombi, izahura na Al Ahly yo mu Misiri mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.

    Umukino ujya gutangira

    Ababanje mu kibuga ba APR FC

    Nshuti Innocent atanga umupira wavuyemo igitego

    Mugunga Yves yishimira igitego

    Abafana bari bahari


    Hadutse amahane ubwo US Monastir yateraga mu izamu, umusifuzi akavuga ko baraririye

    Abatoza ba APR FC mu kazi gakomeye

    Umukino wari ukomeye

    Ombolenga Fitina agerageza gutambutsa umupira

    Abafana ba US Monastir bari bake

    Nyiragasazi ufana APR FC


    Abasifuzi basohotse bakikijwe na Polisi

    AMAFOTO: NGABO Serge – InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120837/amafoto-yaranze-umukino-wa-mbere-wa-apr-fc-na-us-monastir-wakanze-abanya-tunisia-120837.html

  • CAF CL: APR FC itsinze US Monastir, Abapolisi… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Nzeri 2022, Stade Mpuzamahanga ya Huye yakiriye umukino w’ijonjora rya mbere ry’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Africa ‘CAF Champions League’ aho APR FC yatsinze Union Sportive Monastrienne y’ i Monastir muri Tunisia.

    Ni umukino watangiye i Saa Cyenda (15:00) ku isaha y’i Kigali, uyoborwa n’abasifuzi b’ i Burundi, batashye bafitiwe umujinya n’abakinnyi ba US Monastir bavuga ko basifuriwe nabi.

    Igitego kimwe cyabonetse ku munota wa 18 gitsinzwe na rutahizamu Mugunga Yves wa APR FC ni cyo cyatandukanije amakipe yombi, muri uyu mukino wahuzaga aya makipe yombi bwa mbere mu mateka yayo.

    Iminota 45 y’igice cya mbere, yaranzwe no gusatira cyane kwa APR FC yakiniraga imbere y’imbaga y’abafana bayo ndetse yashakaga kubona impamba yo kuzajyana muri Tunisia, mu mukino wo kwishyura uteganijwe mu mpera z’icyumweru gitaha.

    Ku munota wa 78′ w’umukino, rutahizamu Aliou wa US Monastir yaboneje umupira mu izamu rya APR FC, we na bagenzi be bihutira kwishimira igitego, ariko umusifuzi wo ku ruhande yemeza ko habayeho kurarira. Ibi byatumye abakinnyi b’abanya-Tunisia batera amahane ku basifuzi.

    Nyuma y’iminota yose y’umukino yarangiye APR FC itsinze 1-0, abapolisi bihutiye mu kibuga, barindira hafi umutekano w’abasifuzi, ubwo hikangwaga ko bashobora gutezwaho impagarara n’abakinnyi ba US Monastir batari bishimiye imisifurire.

    Biteganijwe ko umukino wo kwishyura hagati ya APR FC na US Monastir uzabera i Monastir, kuri Stade ya Mostafa Ben Janet ku mugoroba wo kuwa 18 Nzeri 2022. Ikipe izakomeza hagati y’izi zombi, izahura na Al Ahly yo mu Misiri mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120831/caf-cl-apr-fc-itsinze-us-monastir-abapolisi-batabara-abasifuzi-120831.html

  • Adil Erradi Mohammed yabonye ibyangombwa bimwemerera gutoza imikino mpuzamahanga, umunsi wa kabiri wa shampiyona wasize Rayon Sports itsinze Police FC 1-0 #rwanda #RwOT

    Ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC iri kwitegura imikino mpuzamahanga ya CAF Champions League igomba gutangira kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Huye yakira ikipe ya US monastir yo muri Tunisia, kuri ubu umutoza w'iyi kipe yamaze kwemererwa gutoza iyi mikino nyuma y'igihe atemererwa kuyitoza.

    Nkuko byatangajwe n'urubuga rwa internet rwa APR FC, batangaje aya makuru bavuga ko kuri ubu yiteguye gutanga ibishoboka byose ngo atahukane intsinzi muri iyi mikino dore ko iyi kipe yagiye agorwa no kuba itarifite umutoza mukuru.

    Kubona ibyangombwa byo gutoza abakinnyi be ku ruhando rw'amahanga bikaba bigiye kongera imbaraga zisumbuyeho ku bakinnyi bitegura iyi mikino Nyafurika ya CAF Champions League.

    Biteganyijwe kko iyi kipe ndetse n'umutoza wayo urugamba rwo ku ruhando mpuzamahanga rutangira bahura na US Monastir yo muri Tunisia kuri uyu wa Gatandatu kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye ku isaha yi saa Kenda zuzuye 15h00.

    Kuri uyu wa kane ubwo hasozwaga imikino ya shampiyona y'u Rwanda y'umunsi wa Kabiri, ikipe Police FC yatsindiwe mu rugo na Rayon Sports igitego kimwe ku busa mu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

    Ni igitego cyatsinzwe na Rutahizamu Willy Esombe Leandre Onana ku ishoti yatereye kuri ryekeza mu izamu ryari ririnzwe na Habarurema Gahunda bityo ntiyabasha kuri kuramo igitego kimwe cyatandukanyije impande zombi kibone uko.

    Gutsinda uyu mukino kuri Rayon Sports byatumye isanga Kiyovu SC ku mwanya wa mbere aho imikino ibiri imaze gukinwa aya makipe yombi amaze kuyitsinda yose uko yakabaye.

    Kuri Police FC yo iri ku rutonde rw'amakipe atarabasha gutsinda umukino n'umwe yo na Marines FC na Rwamagana City FC.

    The post Adil Erradi Mohammed yabonye ibyangombwa bimwemerera gutoza imikino mpuzamahanga, umunsi wa kabiri wa shampiyona wasize Rayon Sports itsinze Police FC 1-0 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/adil-erradi-mohammed-yabonye-ibyangombwa-bimwemerera-gutoza-imikino-mpuzamahanga-umunsi-wa-kabiri-wa-shampiyona-wasize-rayon-sports-itsinze-police-fc-1-0/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=adil-erradi-mohammed-yabonye-ibyangombwa-bimwemerera-gutoza-imikino-mpuzamahanga-umunsi-wa-kabiri-wa-shampiyona-wasize-rayon-sports-itsinze-police-fc-1-0

  • Onana yafashije Rayon Sports kugumana icyubahiro kuri Police FC #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yabonye amanota 3 bigoranye nyuma yo gutsinda Police FC igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali.

    Rayon Sports yatsinze iki gitego ku munota wa 79 bigoranye,nyuma y'ishoti rutahizamu Essomba Willy Onana yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina aroba umunyezamu Habarurema Gahungu wari uhagaze nabi.

    Muri uyu mukinoPolice FC ni yo yabonye amahirwe ya mbere akomeye ku mupira Danny Usengimana yacomekewe agacika ubwugarizi bwa Rayon Sports ariko umunyezamu Kabwili akawumutanga.

    Ku munota wa 35 Musa Esenu yahushije uburyo bukomeye ku mupira yacomekewe na Paul Were mu rubuga rw'amahina ariko myugariro Moussa Omar arawumutanga.

    Rayon Sports yashoboraga kurangiza igice cya mbere iyoboye ariko umutwe Onana yateye awuherejwe na Paul Were ku munota wa 40 wakuwemo n'umunyezamu Gahungu.Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

    Ku munota wa 66 Rwatubyaye Abdul yarokoye ikipe ya Rayon Sports ku mupira Sibomana Patrick yazamukanye awuha Rutanga nawe awuha Zidane ariko ateye mu izamu Rwatubyaye Abdul aritambika awukuramo.

    Ku munota wa 75,Police FC yahushije igitego cyabazwe ubwo rutahizamu Sibomana Patrick yasigaga ab'iny'uma ba Rayon Sports atera mu izamu umupira ugarurwa n'igiti cy'izamu.

    Andre Onana yahagurukije abafana ba Rayon Sports bari baje ku bwinshi ku munota wa 79 ubwo yaherezwaga umupira na Arsene arawufunga,acenga myugariro wa Police FC abona Gahungu yasohotse niko guhita amuroba.

    Police FC n'imwe mu makipe Rayon Sports ishobora cyane kuko mu mikino 15 iheruka guhuza aya makipe mu myaka 7 iheruka, Rayon Sports yatsinzemo 8, Police FC itsindamo 2 banganya 2.

    Police FC nta nota na rimwe irabona muri shampiyona kuko mu mikino 2 imaze gukina yaratsinzwe.

    Umukino w'umunsi wa mbere yatsinzwe na Sunrise FC 1-0, ni mu gihe Rayon Sports yari yatsinze Rutsiro FC 2-1.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/onana-yafashije-rayon-sports-gutsinda-police-fc

  • Rayon Sports yakamuye amanota 3 kuri Police F… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino usoza umunsi wa 2 wa shampiyona wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, ku isaha ya saa 18:00. Umukino wagiye gutangira Police FC irwana no kudatsindwa umukino wa 2 ,mu gihe Rayon Sports yashakaga gushimangira ko umukino ikinira ku itara iba yageze i Bwami.

    Umukino ugitangira ku munota wa kabiri gusa, Musa Esenu yateye umupira ugana mu izamu uca hejuru gato urarenga. Bwari uburyo bwa mbere Rayon Sports ibonye bugana mu izamu. Ku munota wa 4 Police FC yabonye Koroneri yateye nabi, umuzamu arawufata.

    Mu minota 15 gusa byari bihagije kubona ko ubwugarizi bwa Rayon Sports butameze neza uhereye kuri Rwatubyaye Abdul wari ukinnye umukino we wa mbere muri Rayon Sports kuva yagaruka, ariko akaba yarimo kurangwa n’ubwumvikane bucye hagati ye na Ndizeye Samuel.


    Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga

    Ramadhan Kabwiri
    Didier MUCYO
    Abdul RWATUBYAYE
    Samuel NDIZEYE
    Elie GANIJURU
    Eric Mbirizi
    Francois MUGISHA
    Blaise NISHIMWE
    Willy Onana
    Musa Esenu
    Paul Were

    Koroneri ya mbere Rayon Sports yayibonye ku munota wa 16 ariko ntiyagira icyo itanga. Ku munota wa 20 Danny Usengimana yavuye mu kibuga kubera ikibazo cy’imvune, hinjiramo Pappy Sibomana.

    Igice cya mbere cyenda kurangira, Rayon Sports yabonye Koroneri yatewe na Paul were umupira ushyirwa ku mutwe na Mucyo Didier Junior, umupira ugana mu izamu Gahungu awukuramo mu buryo bwari bugoye benshi kwemera. Umusifuzi yongeyeho iminota 2 y’inyongera itagize icyo itanga amakipe ajya kuruhuka anganya 0-0.

    Miggy arimo gukumbagurikana na Mbirizi Eric muri Koroneri 

    Igice cya kabiri cyatangiye Police FC ikora impinduka, Martin Fab ava mu kibuga hinjira ntirushwa Aime. Ku munota wa 63 Police FC yabonye koroneri yatewe na Rutanga Eric, umupira awuha Sibomana Patrick adafunze ahita atera mu izamu umupira Ramadhan Kabwiri awushyira hanze.

    Ntabwo Police FC yatuke kuko yakomeje gucungira ku mipira itungura, yaje kongera kotsa igitutu Rayon Sports ku mupira wazamukanwe na Sibomana Patrick awuhereza Rutanga Eric, nawe awuhereza Nsabimana Eric wahise atera ishoti rirerire umupira Rwatubyaye awukuramo umunyezamu yaguye ahandi.

    Abakinnyi Police FC yabanje mu kibuga

    Habarurema Gahungu
    Mugiraneza Jean Baptiste
    Rutanga Eric
    Moussa Omar
    Hakizimana Amani
    Nsabimana Eric
    Iyabivuze Osee
    Ndayishimiye Antoine Dominique
    Usengimana Danny
    Twizeyimana Martin Fabrice
    Nkubana Marc

    Ku munota wa 68 Rayon Sports yakoze impinduka  Nishimwe Blaise ava mu kibuga asimburwa na Patrick. Ku munota wa 75 Rayon Sports yongeye ikora impinduka, Tuyisenge Arsène asimbura Paul were naho Nkurunziza Félicien yinjira mu kibuga asimbuye Ganijuru Elie Ishimwe.

    Police FC yari ifite abafana bambaye impuzankano zisa inyuma yabo hari abandi ba Police.

    Bidatinze na Police FC yahise ikora impinduka ku munota wa 78, Nshuti Savio yinjira mu kibuga asimbuye Ndayishimiye Antoine. Ku munota wa 79 gusa ku mupira wa mbere Tuyisenge Arsène yari afashe yawuhereje Onana Essomba Willy wari mu kibuga hagati, areba uko umunyezamu wa Police FC yari ahagaze yohereza umupira muremure uruhukira mu izamu Rayon Sports iba ibonye igitego cya mbere.

    Nyuma y'aho Rayon Sports itsinze igitego, umukino watangiye gukinirwa mu kibuga hagati ndetse Police FC igashaka uburyo yakishyura ariko abakinnyi bo kubikora. Iminota 90 y’umukino yarangiye nta mpinduka zibaye, umusifuzi yongeraho iminota 4 nabwo biguma uko, umukino urangira Rayon Sports yongeye kubona amanota atatu yikurikiranya.

    Rayon Sports nk’ibisanzwe abafana bayo nabo bari babucyereye 

    Rayon Sports ibaye ikipe ya kabiri itsinze imikino 2 yikurikiranya, nyuma yo gutsinda Rutsiro FC ibitego 2-1 ku munsi wa mbere wa shampiyona. Kiyovu Sports niyo kipe yari yabikoze mbere ubwo yatsindaga Espoir FC igitego 1-0. Police FC ifite umutoza mushya Mashami Vincent imaze imikino ibiri idatsinda, nyuma y’umukino ufungura shampiyona yatsinzwe na Sunrise FC igitego 1-0.

    Nyuma y’umukino abatoza bagize icyo bavuga

    Umutoza Haringingo utoza Rayon Sports yavuze ko n’ubwo abonye amanota atatu ariko wari umukino wamugoye. Yagize ati” Ni umukino navuga ko wari ukomeye, kuko ikipe ya Police FC imenyereye shampiyona kandi yakoze impinduka nyinshi. Twabarushije kuguma mu mukino ariyo nayo mpamvu twaje kubona igitego kimwe, ariko muri rusange wari umukino ukomeye.”

    Ishoti rirerire rya Onana Gahungu yashatse kurwana naryo biranga

    Umupira wakubise mu izamu mu mbere ugaruka imbere ya Gahungu

    Umutoza Mashami Vincent utoza Police FC yavuze ko impamvu batsinzwe, babonye amahirwe bakayatakaza. Yagize ati ” Ngira ngo twatangiye dukora neza ku mpande zombi mwabibonye. Kuko twari twatakaje umukino ubanza twaje twifuza gutsinda ndetse tubona amahirwe yo gutsinda ariko tuyapfusha ubusa. Tutsinzwe igitego kubera ikosa abakinnyi banjye bakoze batakaje intego kandi umukinnyi nk’uriya nta kindi yagukorera.”

    Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa 2 aho  inganya amanota na Kiyovu Sports, ariko ikayirusha ibitego izigamye. Police FC uburi iri ku mwanya wa 14 n’ubusa bw’inota aho ikurikorwa n’ikipe ya Rwamagana City na Marine FC nazo zitarabona inota.

    Onana Essomba Willy watsinze igitego atangiye urugendo rwavuyemo ishoti yateye Police FC 

    Rwatubyaye Abdul yongeye guhura na Mugiraneza Jean Baptiste baherukana mu Ikipe y’igihugu  

    Umukino wari witabiriwe n’ingeri zitandukanye 

    AMAFOTO: Ngabo Serge Mutuyimana 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120788/rayon-sports-yakamuye-amanota-3-kuri-police-fc-mu-mukino-wagapingane-amafoto-120788.html

  • Bigoranye Kiyovu Sports yakuye amanota kuri Espoir FC mu mukino wahagaze iminota 16 #rwanda #RwOT

    Mu mukino wahagaze iminota 16 kubera kubura Ambulance ku kibuga, Kiyovu Sports bigoranye yatsinze Espoir FC igitego 1-0.

    Wari umukino w’umunsi wa kabiri Kiyovu Sports yari yakiriye Espoir FC kuri Stade Regional i Nyamirambo.

    Ni umukino yagiye gukina nyuma yo gutsinda na Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa mbere.

    Kiyovu Sports wabonaga itari mu mukino neza ariko yagiye igerageza amahirwe atandukanye harimo amashoti ya Nkusi Denis, Coutinho ariko ntibyabahira amakipe ajya kuruhuka ari ubusa ku busa.

    Igice cya kabiri cy’umukino Kiyovu Sports yatangiye isatira cyane ubona yisirisimbya imbere y’izamu rya Espoir FC ariko ubusatirizi bwa yo bugorwa no kubyaza umusaruro imipira yahindurwaga na Serumogo Ali.

    Eric Niyonsaba wa Espoir FC yagerageje ishoti ku munota wa 53 ariko umupira ukubita igiti cy’izamu.

    Bigirimana Abedi yahushije igitego cyabazwe ku munota wa 60 ni nyuma y’umupira mwiza wahinduwe na Serumogo ariko yashyiraho umutwe ugaca hanze gato yaryo.

    Issah Herry wa Espoir FC yahawe ikarita itukura ni nyuma yo guhabwa ikarita y’umuhondo kubera gutinza umukino yanga kujya ku ngombyi ageze hanze y’ikibuga yongera kukigikandagiramo batamuhaye uburenganzira, umusifuzi Patrick amuha indi ikarita y’umuhondo bihita biba umutuku.

    Kuva ku munota wa 82 umukino wahagaze kubera Ambulance itari ku kibuga, ni nyuma y’uko yari yatwaye umukinnyi wa Espoir FC, Ahishakiye Jacques kwa muganga mu gice cya mbere.

    Komiseri w’umukino yafashe umwanzuro wo guhagarika umukino ni nyuma yo kubona yatinze cyane itagaragara ku kibuga.

    Umukino wahagaze iminota igera kuri 16 yose hategerejwe Ambulance, umukino waje gukomeza nyuma y’uko igeze ku kibuga.

    Kiyovu Sports yaje gukambika ku izamu rya Espoir FC ishaka igitego, byaje kuyihira ubwo mu minota y’inyongera Nshimiyimana Ismail yayitsindiraga igitego cya mbere.

    Kiyovu Sports yaje kubona penaliti ku ikosa ryakorewe Abedi, Abedi yaje kuyitera ariko umupira ukubita igiti cy’izamu. Umukino warangiye ari 1-0.

    Umunsi wa 2

    Ku wa Kabiri tariki ya 6 Nzeri 2022

    Musanze FC 3-1 Marines
    Gasogi United 1-1 Etincelles
    Sunrise FC 1-1 Gorilla FC
    Rwamagana City 0-1 Rutsiro FC

    Ku wa Gatatu tariki ya 7 Nzeri 2022

    Kiyovu Sports 1-0 Espoir FC

    Ku wa Kane tariki ya 8 Nzeri 2022

    Bugesera FC vs APR FC (wasubitswe)
    Mukura VS vs AS Kigali (wasubitswe)
    Police FC vs Rayon Sports

    Wari umukino utoroshye

    Byasabye iminota y’inyongera

    Umunyezamu wa Espoir FC yatsinzwe igitego kimwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bigoranye-kiyovu-sports-yakuye-amanota-kuri-espoir-fc-mu-mukino-wahagaze-iminota-16