Tag: Imikino

  • Nyuma yo gusezererwa na US Monastir, APR FC yageze mu Rwanda yakirwa n’abafana mbarwa #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko ikipe ya APR FC isezerewe mu mikino nyafurika ya CAF Champions League, yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Nzeri 2022.

    Ku Cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2022 ni bwo APR FC yakinnye umukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League 2022-23 na US Monastir yo muri Tunisia.

    Nyuma y’uko umukino ubanza wabereye mu Rwanda APR FC yari yatsinze 1-0, yasabwaga kunganya gusa kugira ngo ikomeze mu cyindi cyiciro, ntabwo byayihiriye kuko yatsindiwe muri Tunisia 3-0 isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

    Nk’uko byari biteganyijwe, iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe saa 11h zo kuri uyu wa Kabiri aho bahise bahabwa akaruhuko bagasanga imiryango ya bo.

    Ku kibuga cy’indege iyi kipe ikaba yakiriwe n’abafana bake ba yo, benshi bakaba bibumbiye mu itsinda Online Fan Club, ni mu gihe hari itangazamakuru ryagiye kuyakira rigahurira na yo mu nzira kubera kudahuza amasaha y’igihe yagombaga kugerera mu Rwanda mu Rwanda, bamwe bavuga saa 11h abandi saa 13h.

    Ubwo APR FC yageraga ku kibuga cy’Indege i Kanombe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-yo-gusezererwa-na-us-monastir-apr-fc-yageze-mu-rwanda-yakirwa-n-abafana-mbarwa

  • Manchester United yahuye n'uruva gusenya nyuma yo gutsinda Sheriff #rwanda #RwOT

    Abakinnyi n'abakozi ba Manchester United bahuye n'akaga nyuma yo kurya ibiribwa bakeka ko byari byanduye nyuma yo gutsinda ikipe ya Sheriff yo muri Moldova mu mikino ya Europa League.

    Iyi kipe nyuma yo gutsinda FC Sheriff ibitego 2-0 kuwa kane w'icyumweru gishize,yahise ifata indege yayo bwite.

    Ariko abagize ikipe batangiye kumva bamerewe nabi ku wa gatanu.

    Amakuru avuga ko abantu 12 bagize iyi kipe bahuye n'ingaruka.

    Iyi kipe iri gukora iperereza ngo irebe niba ari ibiryo iryo tsinda ryariye bari muri kiriya gihugu cyangwa mu ndege bari mu nzira bataha.

    Ku wa gatanu, abakinnyi bake basibye imyitozo kubera iyo mpamvu ariko bbagarutse mu myitozo kuwa Gatandatu,nubwo hatabuze abasiba.

    Abagizweho ingaruka n'ibyo biryo ntibarabasha kujya kwifatanya n'ibihugu byabo.

    Ntabwo biramenyekana niba ibi byari gutuma iyi kipe isiba umukino yari kwakiramo Leeds United gusa wasubitswe kubera impamvu z'umutekano.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-united-yahuye-n-uruva-gusenya-nyuma-yo-gutsinda-sheriff

  • APR FC yahannye abakinnyi 5 #rwanda #RwOT

    Ikipe y’ingabo z’igihugu, APR FC yahannye abakinnyi ba yo batanu aho yabohereje gukorera imyitozo mu ikipe ya kabiri ya yo ari yo Intare FC.

    Aba bakinnyi bose uko ari batanu boherejwe gukorera imyitozo mu Intare FC, amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI bivugwa ko boherejwe gukorerayo bitewe n’ikibazo cy’imyitwarire yaba mu kibuga ndetse no hanze ya cyo.

    Abo bakinnyi ni Nsanzimfura Keddy, Byiringiro Lague, Nizeyimana Djuma, Ishimwe Anicet na Nsengiyumva Parfait.

    Aba bakinnyi bose icyo bahuriyeho ni uko bamaze igihe batitwara neza mu kibuga kuko benshi batakibona umwanya wo gukina, gusa ibi bikaba bijyana n’imyitwarire ya bo yo hanze y’ikibuga ari na yo ubuyobozi bwa APR FC bwananiwe kwihanganira bahitamo kubohereza gukorera imyitozo mu Intare FC kugira ngo banitekerezeho.

    Ishimwe Anicet yoherejwe gukorera imyitozo mu Intare FC

    Nizeyimana Djuma na we yarahanwe

    Parfait kuva yagera muri APR FC kubona umwanya wo gukina byaranze, na we ari mu bahanwe

    Nsanzimfura Keddy ni we woherejweyo mbere y’abandi

    Byiringiro Lague bivugwa ko nyuma yo kuba bidahagaze neza mu kibuga no hanze yacyo ntabwo bimeze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yahannye-abakinnyi-5

  • Amarangamutima ya Dylan ukina muri Cyprus nyuma kongera guhamagarwa mu Mavubi, intego afite n’icyo abanyarwanda bamwitegaho #rwanda #RwOT

    Dylan Maes nyuma yo kongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi ariko batarengeje imyaka 23, avuga ko afite intego yo kuzakinira ikipe y’igihugu nkuru.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 21, ni we mukinnyi rukumbi ukina hanze y’u Rwanda Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 yitabaje mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 azakinamo na Libya tariki ya 24 na 27 Nzeri 2022.

    Dylan Georges Francis Maes yabwiye ISIMBI ko yishimiye kongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu, bagenzi be bakaba bamwakiriye neza gusa ngo ikirere cyamugoye.

    Ati “Nishimiye kugaruka, hari haciyeho imyaka 4, buri umwe anyitayeho nubwo tutavuga ururimi rumwe bampaye ikaze neza. “

    “Kuri njye ni impinduka by’umwihariko ikirere, ariko ndimo kugerageza kumenyera.”

    Avuga ko intego ye ari ugukora cyane kugeza akiniye ikipe y’igihugu nkuru.

    Ati “Nishimiye kugaruka, ubushize nari mu batarengeje imyaka 20, ubu ni mu batarangeje imyaka 23, ndashaka kwitwara neza ku buryo umunsi nzaba ndi mu ikipe y’igihugu nkuru, abakunzi b’ikipe y’igihugu bakwitega ko nzitwara neza uko nshoboye.”

    Dylan Maes ukinira ikipe ya Alki Oroklini muri Cyprus, yaherukaga mu Rwanda muri 2018 ubwo yari yahamagawe mu batarangeje imyaka 20 bakuwemo na Zambia mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, ni nabwo bwa mbere yari yahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi.

    Dylan Maes yishimiye kongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi

    Intego ni ugukinira Amavubi makuru

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amarangamutima-ya-dylan-ukina-muri-cyprus-nyuma-kongera-guhamagarwa-mu-mavubi-intego-afite-n-icyo-abanyarwanda-bamwitegaho

  • Imbogamizi ku rugendo rw’Amavubi U23 muri Libya, umukino wimuwe #rwanda #RwOT

    Umukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 uzahuza u Rwanda na Libya muri Libya wimuwe bitewe n’ibibazo bya Visa.

    Uyu mukino wagombaga kuzaba tariki ya 23 Nzeri washyizwe tariki ya 24 Nzeri bitewe n’uko kwinjira muri Libya bisaba Visa, ubuntu bamenye bakererewe.

    Mu kiganiro ISIMBI yagiranye na perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier yavuze ko ibi byose bifitanye isano n’intambara imaze igihe muri Libya bityo bikaba bitoroshye kubona indege ijyayo ndetse bikaba bisaba Visa.

    Ati “Harimo ikibazo gito cy’urugendo cyabaye, ngira ngo na byo ni byiza ko abanyarwanda babimenya, igihugu tuzahura na cyo twatomboye ni igihugu kirimo ibibazo by’intambara bishira ntibinashire neza bikongera bikagaruka, ntabwo kugerayo n’indege byoroshye, twaje kwisanga hari ibihugu bike indege za bo ziturukayo zijya muri Libya ariko bigasaba ko uba ufite VISA y’icyo gihugu.”

    Yakomeje kandi avuga ko byaje bibatunguye ariko Visa zikaba zirimo gushakwa.

    Ati “Ni ibintu byatuguyeho biza muri Weekend abantu banfunze ariko ubu nkeka ko nta n’ikibazo kiri buze kubaho VISA barimo kuzishaka, twaganiriye n’abatoza ndetse n’aba basore barabizi kwitoza ni ukwitoza barakomeza bitoze, icya ngombwa ni uko tugerayo igihe kigihari bakabasha gukina umukino wa bo.”

    Biteganyijwe ko nyuma yo kubona Visa banizeye ko zirara zibonetse, ikipe y’igihugu igomba guhaguruka ku wa Gatatu w’iki cyumweru ikunyura mu Misiri kuko ari ho byoroshye.

    Ati “Ubundi igihugu byoroha nakwita ko ari n’umuryango wa biriya bihugu by’abarabu kandi binatworohera kugerayo ni mu Misiri, ni n’aho n’ubundi itike za mbere twari twazivanye, twari twabonye tike zinyura mu Misiri.”

    “Baje kutumenyesha ko tutakwemererwa kuhanyura mu gihe tudafite Visa cyane ko ibaba umuntu afatiramo indege ijya muri Libya bisa nk’aho ari mu gihugu imbere umuntu agomba kuba yinjiyemo yabonye visa, n’ubu ni byo tukirimo ariko nta n’ikibazo kirimo mu bijyanye n’urugendo kuko izo visa zirimo zirashakwa kandi turizera ko buri bwire tuzibonye.”

    Basabye ko umukino wakigizwa inyuma kubera iki kibazo maze CAF na federasiyo ya Libya barabyemera.

    Ati “Wenda harimo impinduka gato umukino twawigije inyuma umunsi umwe kubera iki kibazo twabisobanuriye CAF irabyumva yemera ko twigiza inyuma umukino ku buryo bizafasha abakinnyi bacu kuruhuka n’aho ubundi byari bikomeye cyane. Ndashimira Federasiyo ya Libya na CAF babashije kutwumva.”

    Yavuze kandi ko nubwo umukino wo muri Libya wavuye tariki ya 23 ukajya 24 Nzeri, uwo mu Rwanda wo utazimurwa uzaba tariki ya 27 Nzeri 2022.

    Amavubi U23 umukino wa yo wimuwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imbogamizi-ku-rugendo-rw-amavubi-u23-muri-libya-umukino-wimuwe

  • Minisitiri Aurore Mimosa n'umujyi wa Kigali bashimiye AS Kigali yageze mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup, APR FC yo yasezerewe na US Monastir itsinzwe 3-0 #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2022, amakipe ahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika yakinaga imikino yo kwishyura, muri CAF Champions League ikipe ya APR FC yasezerewe na US Monastir itsinzwe 3-0, naho AS Kigali yo yabonye itike nyuma yo gusezerera ikipe ASAS Djibouti Telecom.

    Mu mukino wo kwishyura wabereye i Huye, ikipe ya AS Kigali ibifashijwemo na Kalisa Rachid yabonye igitego kimwe cyagaragaye muri uyu mukino cyanatumye iyi kipe y'abanyamujyi yerekeza mu ijonjora rya Kabiri rya CAF Confederations Cup.

    Gutsinda kwa AS Kigali bitumye izahura n'ikipe ya Al-Nasr yo muri Libya mu ijonjora rya kabiri ryo muri iki cyiciro, ni umukino ubanza uzabera muri Libye tariki ya 7 Ukwakira naho uwo kwishyura uzaba kuya 14 Ukwakira 2022.

    Nyuma y'iyi tsinzi, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa abinyujije kuri Twitter yagize ati, 'Mwakoze AS KigaliFC kubw'intsinzi y'uyu munsi! Amahirwe masa mu cyiciro gikurikiye! Muhetse u Rwanda'.

    Umujyi wa Kigali nawo usanzwe utera inkunga iyi kipe ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter bagize bati, 'Murakoze cyane bahungu b'umujyi wa Kigali muduhesheje ishema. Mukomeze mukotane no mubindi byiciro bikurikira tubari inyuma.'

    Kuri APR FC, ikipe y'ingabo z'igihugu yari ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League yaraye isezerewe na US Monastrir ku giteranyo cy'ibitego 3-1, ni nyuma yaho mu mukino wo kwishyura APR FC yatsinzwe 3-0.

    Iyi kipe ya APR FC ikaba isezerewe mu ijonjora rya mbere ry'iyi mikino Nyafurika ikaba igomba kugaruka mu Rwanda igakomeza kwitegura imikino ya Shampiyona igomba gukomeza mu ntangiriro z'umwezi gutaha k'Ukwakira.

    The post Minisitiri Aurore Mimosa n'umujyi wa Kigali bashimiye AS Kigali yageze mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup, APR FC yo yasezerewe na US Monastir itsinzwe 3-0 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/minisitiri-aurore-mimosa-numujyi-wa-kigali-bashimiye-as-kigali-yageze-mu-ijonjora-rya-kabiri-rya-caf-confederations-cup-apr-fc-yo-yasezerewe-na-us-monastir-itsinzwe-3-0/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=minisitiri-aurore-mimosa-numujyi-wa-kigali-bashimiye-as-kigali-yageze-mu-ijonjora-rya-kabiri-rya-caf-confederations-cup-apr-fc-yo-yasezerewe-na-us-monastir-itsinzwe-3-0

  • CAFCL: APR FC isezerewe itanatebeje – #rwanda #RwOT

    APR FC yari yihaye intego zo kurenga imikino y’amatsinda ya Champions League, birangiye itabigezeho nyuma yo kugorwa n’Umwarabu wabatsinze ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino 2. Wari umukino wo kwishyura wabereye muri Tunisia, aho APR FC yagiyeyo ifite impamba y’igitego kimwe cyatsinzwe na Mugunga Yves kuri Sitade ya Huye.

    Ntabwo byasabye iminota myinshi kuko Zied Aloui ku munota wa gatanu gusa yahise aha ikaze APR FC, ayitsinda igitego cya mbere. Aha imibare yari icyoroshye kuri APR FC kuko iyo birangira uko, bari kujya muri penariti.

    Ku munota wa 27 Houssem Teka yaje gutsinda igitego cya kabiri, cyahise gitangira gushyira ikipe ya APR FC ahabi kuko aho byari bigeze yasabwaga nibura kwinjiza igitego mu izamu rya Us Monastir. Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 2 bya Us Monastir ku 0 bwa APR FC, ariko bikaba ibitego 2-1 mu mikino yose.

    Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga:

    30.ISHIMWE Pierre (GK)
    13.NIYIGENA Clement
    18.BUREGEYA Prince (C)
    06.UWINEZA Placide
    25.OMBOLENGA Fitina
    03. NIYOMUGABO Claude
    15.MUGISHA Bonheur
    27. RUBONEKA J.Bosco
    05.ISHIMWE Christian
    17.NSHUTI Innocent
    29. MUGUNGA Yves


    Mu gice cya kabiri APR FC yagarutse nibura ishaka igitego kimwe kuko cyari kuyifasha kuguma mu mukino, ariko imipira igana mu izamu igumya kubura.

    Ku munota wa 67 Omar Bouraoui yaje gusonga APR FC ayitsinda igitego cya gatatu, cyahise gikura iyi kipe yambara Umweru n’umukara mu mukino. APR FC yari yatangiye ifite abakinnyi bagera kuri 7 bakina bugarira, kugera ku munota wa 70 yari itangiye kubona ko bitari buze koroha kuko Us Monastir yari yabimye ubwinyagamburiro bwo gukina. Ku munota wa 95 Niyigena Clement yaje kubona ikarita y’umutuku, ndetse umukino uhita urangira.

    Iminota y’umukino yarangiye ari ibitego 3-0, bituma APR FC isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino yombi. Nyuma y'aho umutoza Adil abonye ibyangombwa, ubuyobozi bwa APR FC bwari bwatangaje ko ikipe bayisabye kurenga imikino y’amatsinda ya CAF Champions League, gusa ntabwo byaboroheye. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121091/cafcl-apr-fc-isezerewe-itanatebeje-121091.html

  • #TOTALCAFCL: APR FC irasezerewe itsinzwe na US Monastir 3-0 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC isezerewe na US Monastir yo muri Tunisia, mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo nyuma yo gutsindwa ibitego 3-0, mu mukino wo kwishyura (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/totalcafcl-apr-fc-irasezerewe-itsinzwe-na-us-monastir-3-0

  • AS Kigali isezereye ASAS Djibouti Télécom ku gitego kimwe ku busa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Kigali ikomeje mu cyiciro gikurikira, nyuma yo gutsinda ikipe ya ASAS Djibouti Télécom yo muri Djibouti igitego kimwe ku busa, mu mikino ibiri (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/as-kigali-isezereye-asas-djibouti-telecom-ku-gitego-kimwe-ku-busa