Tag: Imikino

  • Champions League: AS Kigali WFC yanyagiriwe i… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko bigenwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa (CAF), muri iri rushanwa amakipe akinira amajonjora mu Karere k’Africa arimo, nyuma hakazahura amakipe ahagarariye uturere ku rwego rw’Africa yose.

    AS Kigali yari mu ijonjora rya CECAFA, yagowe n’umukino wa ½ nyuma y’aho yari yazamutse ari iya kabiri mu itsinda ‘A’ aho yari kumwe na Fofila PF y’ i Burundi, Commercial Bank FC yo muri Ethiopia na Warriors Queens FC yo muri Zanzibar.

    Mu mukino w’uyu munsi, Simba Queens yaherukaga gusoza imikino y’amatsinda iyoboye itsinda ‘B’, yanyagiye ku buryo bworoshye ibitego bitanu kuri kimwe cya AS Kigali WFC (5-1).

    Ibitego bya Simba Queens byatsinzwe na Opa Clemente, Aisha Djuma ndetse na Viviane watsinze bibiri, mu gihe igitego cy’impozamarira ku ruhande rwa AS Kigali WFC cyinjijwe na Mukeshimana Dorothee.

    Uyu mukino warebwe na Perezida wa CECAFA, Bwana Wellace Karia ndetse na Perezida wa FERWAFA, Bwana Nizeyimana Mugabo Olivier uri mu gihugu cya Tanzania.

    Wellace Karia uyobora CECAFA na Nizeyimana Olivier uyobora FERWAFA

    Mu wundi mukino wa 1/2 She Corporates yo muri Uganda, yatunguranye itsinda Commercial Bank FC yo muri Ethiopia.

    Biteganijwe ko Kuwa 27 Kanama AS Kigali izahangana na Commercial Bank FC mu mukino wo gushaka umwanya wa gatatu, mu gihe Simba Queens na She Corporates bo bazahurira ku mukino wa nyuma, ari nawo uzagaragaza ikipe izahagararira CECAFA ku ruhando rw’Africa.

    Simba Queens


    AS Kigali

    Simba Queens bishimira igitego


    Abafana bari benshi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120297/champions-league-as-kigali-wfc-yanyagiriwe-imbere-ya-perezida-wa-ferwafa-amafoto-120297.html

  • Nta n’umwe uvuyemo, Amavubi yerekeje muri Tan… – #rwanda #RwOT

    Ku isaha ya saa 12:55 PM za Kigali, nibwo ikipe y’igihugu Amavubi yafashe indege yerekeje mu gihugu cya Tanzania aho igiye mu mukino ubanza wo gushaka tike y’igikombe cy’Afurika, cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu CHAN. Ni umukino igomba guhuramo na Ethiopia ariko ukabera muri Tanzania, kuko Ethiopia nta kibuga cyemewe na CAF ifite.

    Haruna Niyonzima niwe kapiteni w’ikipe 

    Umutoza Carlos Alós Ferrer yahagurukanye abakinnyi bose bagera kuri 25, nyuma yo guhamagara abakinnyi 24 bakaza kwiyongeraho Tuyisenge Arsene wa Rayon.

    Abakinnyi bahagurutse:

    Abanyezamu: Emery Mvuyekure, Ishimwe Pierre, Twari Fiacre

    Ba myugariro: Ganijuru Elie, Ndayishimiye Thierry, Bishira Ratif, Clement Niyigena Rwatubyaye Abdul Ali Serumogo, Claude Niyomugabo, Samuel Ndizeye, Buregeya Prince na Nkubana Marc.

    Abakina hagati: Mugisha Bonheur, Blaise Nishimwe, Haruna Niyonzima, Eric Nsabimana Zidane, Ruboneka Jean Bosco na Niyonzima Olivier Seif

    Abakina imbere: Muhozi Fred, Savio Nshuti, Tuyisenge Arsène, Iradukunda Jean Bertrand, Niyibizi Ramadhan, Dominique Ndayishimiye na Tuyisenge Jacques.

    Amavubi azakina na Ethiopia kuri uyu wa gatanu ku isaha ya saa 15:00, kuri sitade ya Benjamin Mkapa yo muri Tanzania.

    Rwatubyaye ari mu bakinnyi bajyanye n’ikipe

    Niyonzima Olivier Saif 

    Amavubi aragera muri Tanzania saa 14:30 aho bazacumbika muri Holiday INN. Imyitozo yemewe ari nayo ya nyuma u Rwanda ruzayikora kuri uyu wa kane

    Ganijuru Elie Ishimwe


    Nkubana Marc 

    Nshuti Savio 

    Abatoza b’ikipe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120283/nta-numwe-uvuyemo-amavubi-yerekeje-muri-tanzania-amafoto-120283.html

  • Haruna Niyonzima yashimiye umutoza w'ikipe y'Igihugu wongeye kumugirira icyizere #rwanda #RwOT

    Ubwo yahabwaga inshingano z'umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu, Carlos Alós Ferrer ntabwo yigeze yitabaza Haruna Niyonzima mu ikipe yahamagaye mu guhangana na Mozambique ndetse na Senegal mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika imikino yabaye muri Kanama 2022.

    Ubwo yahamagaraga ikipe y'igihugu yitegura Ethiopia mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cy'abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN), yahamagaye Haruna Niyonzima.

    Haruna yavuze ko umupira ari umukino umuntu akina buri wese areba, guhamagarwa kwe akaba yari abikwiriye bitewe n'uko yitwaye, yashimiye umutoza kuba yarongeye kumugirira icyizere akamuhamagara.

    Ati 'mbere na mbere ndabanza mushimire umutoza, icyiza cy'umupira ni umukino umuntu akina buri wese areba, kuba umutoza yarampamagaye ni uko hari icyo yambonyemo, ni uko hari ibyo yabonye nshoboye, nkaba mbimushimira mbikuye ku mutima, ibindi byose ntabwo njya nita ku magambo y'abantu kuko umutoza ni we ureba, ni we ufata umwanzuro njyewe rero nk'umunyarwanda icyo mba ngomba gukora ni ugutanga ibyo mfite mbiha igihugu cyanjye.'

    Amavubi arahaguruka uyu munsi mu Rwanda yerekeza muri Tanzania aho Ethiopia izayakirira ku wa Gatanu tariki ya 26 Kanama 2022 ni mu gihe umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 3 Nzeri 2022.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/haruna-niyonzima-yashimiye-umutoza-w-ikipe-y-igihugu-wongeye-kumugirira

  • Amavubi yatangiye kwitegura Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2023 [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Amavubi yatangiye imyitozo kuri iki cyumweru, ategura umukino wa Ethiopia uzaba ku wa 5 w'iki cyumweru i Dar Es Salam.

    Amavubi azakina imikino 2 mu rwego rwo gushaka itike yo kwitabira imikino ya CHAN 2023 izabera muri Algerie muri Mutarama 2023.

    Umwiherero w'Ikipe y'Igihugu wazatangiye kuri iki cyumweru tariki ya 21 Kanama 2022.

    Mu ikipe yahamagawe habonetsemo impinduka nyinshi no gutungurana, kubera abakinnyi bari bamaze igihe badakina ndetse n'abatarabonye imikino yo kwitegura ihagije, ariko bakaba bahamagawe n'umutoza Carlos A. Ferrer.

    Ubwo u Rwanda ruheruka kubona itike ya CHAN 2020 yabereye muri Cameroun, rwari rusezereye ikipe ya Ethiopia nyuma yo kunganyiriza nayo mu mukino wo kwishyura igitego 1-1 mu gihe ubanza cyari 1-0 cy'u Rwamda I Addis Abeba.

    Urutonde rw'abakinnyi bahamagawe

    Abanyezamu

    Mvuyekure Emery (Police FC)

    Ishimwe Pierre (APR FC)

    Ntwali Fiacre (AS Kigali)

    Ba myugariro

    Ganijuru Elie (Rayon Sports)

    Niyomugabo Claude (APR FC)

    Nkubana Marc (Police FC)

    Serumogo Ally (Kiyovu Sport)

    Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports)

    Niyigena Clément (Rayon Sports FC)

    Buregeya Prince (APR FC)

    Ndayishimiye Thierry (Kiyovu Sport)

    Ndizeye Samuel (Rayon Sports)

    Abo hagati

    Niyonzima Haruna (As Kigali)

    Nsabimana Eric (Police FC)

    Niyonzima Olivier (As Kigali)

    Mugisha Bonheur (APR FC)

    Ruboneka Jean Bosco (APR FC)

    Nishimwe Blaise (Rayon Sports FC)

    Niyibizi Ramadhan (As Kigali)

    Ab'imbere

    Tuyisenge Jacques (As Kigali)

    Iradukunda Jean Bertrand (Kiyovu Sport)

    Muhozi Fred (Kiyovu Sport)

    Nshuti Dominique Savio (Police Fc)

    Ndayishimiye Dominique (Police Fc)


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amavubi-yatangiye-kwitegura-ethiopia-mu-gushaka-itike-ya-chan-2023-amafoto

  • APR FC yikuye mu nzara za Musanze FC bigoranye,Police FC itsindirwa I Gologota #rwanda #RwOT

    Bigoranye cyane,ikipe ya APR FC yatsinze Musanze FC ibitego 2-1 ibona amanota 3 y'umunsi wa mbere wa shampiyona,mu gihe Police FC yatangiye nabi cyane itsindirwa I Nyagatare na Sunrise FC igitego 1-0.

    APR FC yatwaye ibikombe 3 bya shampiyona biheruka,yatangiye umunsi wa mbere ihura na musanze FC yayitsinze igitego 1-0 mu mukino wa shampiyona baheruka guhura.

    Iyi Musanze FC yatangiye ikanga APR FC kuko yafunguye amazamu ku munota wa 39 ku gitego cyatsinzwe na Peter agbrevor ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina.

    APR FC yanze kurangiza igice cya mbere irimo umwenda,yishyura iki gitego ku munota wa 45 gitsinzwe na Mugunga Yves.

    Igice cya kabiri cyagoye cyane amakipe yombi ariko APR FC yari yakiriye umukino isatira Musanze FC yashakaga inota rimwe birangira iyitsinze igitego cyayishenguye ku munota wa 2 mu yo bari bangeye kuri 90 y'inyongera,gitsinzwe na Yannick Bizimana.APR FC yatangiranye amanota 3.

    Mu yindi mikino yabaye,AS Kigali ihabwa amahirwe menshi yo gutwara igikombe cy'uyu mwaka kubera ukuntu yiyubatse biteye ubwoba,yatsinze Etincelles FC ibitego 2-0 byose byatsinzwe na Shabani Hussein uzwi nka Tshabalala byose mu gice cya mbere.

    Police FC niyo yagayitse cyane ku munsi wa mbere,kuko i Nyagatare yahatsindiwe na Sunrise FC izamutse vuba igitego 1-0 cyatsinzwe na Brian Ssali ku munota wa 5 w'umukino.

    Uko indi mikino yagenze:

    Sunrise 1-0 Police FC
    ESPOIR FC 1-0 Marines FC

    Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Kanama 2022

    Rwamagana City vs Gorilla FC
    Rayon Sports vs Rutsiro
    Gasogi United vs Mukura VS
    Bugesera FC vs Kiyovu Sports

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yikuye-mu-nzara-za-musanze-fc-bigoranye-police-fc-itsindirwa-i-gologota

  • PNL: Rwatubyaye, Babuwa na Ishimwe Fiston mu… – #rwanda #RwOT

    Ni benshi beza baguzwe ndetse byasabye imbaraga nyinshi ngo amakipe yiyubake ku buryo abakinnyi barenga 190 binjiye mu makipe mashya, bisobanuye ko isoko ry’igura n’igurisha ryitabiriwe ku buryo bukomeye, hitegurwa Primus National League ya 2022-2023.

    Uhereye ku makipe asanzwe afite amazina akomeye ukageza kuri Rwamagana FC na Sunrise FC yazamutse mu cyiciro cya mbere, ahenshi baguze abakinnyi barenga 10 mu rwego rwo kugira imbaraga zisumbyeho zizabafasha guhatana.

    InyaRwanda yegeranije ikipe y’abakinnyi 11 beza, bakomeye kandi bitezweho byinshi baguzwe mu mpeshyi y’uyu mwaka, bakajya mu makipe mashya.

    Mu gutoranya aba bakinnyi, twagendeye ku musaruro batanze mu bihe byashize, uko basanzwe bazwi kandi bizewe mu makipe yabaguze ndetse n’amahirwe menshi bahabwa ku kuzagera ku ntego bategerejweho.

    Umunyezamu

    Ramadhan Kabwili: Awam Kabwili w’imyaka 21 y’amavuko, ni umunyezamu mushya wa Rayon Sports, wasinye amasezerano y’umwaka umwe muri iki Cyumweru avuye muri Young Africans yo muri Tanzania.

    Uyu musore muto usanzwe akinira ikipe y’igihugu ya Tanzania, yitezweho gukuza ubuhanga bwe agafasha Rayon Sports mu guhatanira igikombe cya Shampiyona iheruka mu myaka itanu ishize. 

    Ramadhan yageze muri ‘Gikundiro’ mu gihe abafana bayo bari bamaze igihe bafite impungenge z’izamu ryabo ryasigaranywe na Hategekimana Bonheur mu gihe Kwizera Olivier wakinaga mu mwaka ushize yerekeje muri Aziya ndetse na Hakizimana Adolpe wari umunyezamu wa kabiri akaba arwaye.

    Ba Myugariro

    Rwatubyaye Abdoul: Nubwo amaze amezi 8 adakina kubera imvune, ntabwo warenza amaso ‘Kimoto’ kuko ari umwe mu bugarizi bizerwa kandi badateshwa umutwe n’imikino akina nyuma yo gukira imvune.

    Rwatubyaye Abdoul ‘Kimoto’

    Uyu myugariro wagarutse muri Rayon Sports nyuma y’imyaka itatu agenda u Burayi n’America, yitezweho kugarura Rayon Sports mu bihe byiza ndetse no kugira uruhare mu kugurura abafana ku bibuga mu buryo bwuzuye kuko ari umwe mu bakunzwe mu Rwanda.

    Rwatubyaye wahawe igitambaro cy’ubukapiteni muri Rayon Sports akanahamagarwa mu ikipe y’ u Rwanda ‘Amavubi’ yitegura imikino ya CHAN, ahanzwe amaso muri Shampiyona y’ uyu mwaka.

    Niyigena Clement: Uyu myugariro w’imyaka 21 werekanwe mu bakinnyi bashya ba APR FC, aherutse guhembwa nk’umukinnyi mwiza wahize abakiri bato mu bihembo bya Hyper Football Awards.

    Clement warwaniye Rayon Sports mu myaka ibiri iheruka, yagarutse mu ikipe y’ingabo yamuzamuye, aho ategerejweho kuzaba umusimbura mwiza wa Nsabimana Aimable uherutse kwerekeza muri Aziya.

    Nkubana Marc: Mu bakina inyuma ku ruhande rw’iburyo, uyu myugariro wavuye muri Gasogi United akajya muri Police FC ni umwe mu batanzweho akayabo, aho bivugwa ko ikipe ye yahawe Miliyoni 10FRW ku bw’umwaka yari asigaje ku masezerano ye muri Gasogi United.

    Nkubana wagize uruhare runini mu musaruro wa Gasogi United mu myaka ibiri ishize, yanahamagawe mu ikipe y’igihugu ku nshuro ye ya mbere, abisikana na Ombolenga Fitina wa APR FC bakina ku mwanya umwe.

    Ishimwe Christian: Uyu myugariro w’ibumoso, yaguzwe na APR FC avuye muri AS Kigali, aho azahatanira umwanya wo kubanza mu kibuga na Niyomugabo Claude, haba muri APR FC ndetse no mu ikipe y’igihugu aho bombi bahamagawe.

    Ishimwe Chriss yagiye mu ikipe y’ingabo nyuma y’imyaka ine yari amaze akinira AS Kigali yafashije mu gutwara igikombe cy’Amahoro cya 2022. Ni umuhanga mu gutanga imipira ivamo ibitego ndetse ni umwe mu banyarwanda bazi gutera neza imipira iteretse.

    Mu kibuga hagati

    Rafael Olise: Uyu munya-Nigeria wageze muri Rayon Sports avuye muri Bugesera FC ni umwe mu bitezweho gukomeza hagati hayo, aho yageze asimbuye Nsengiyumva Isaac werekeje muri Musanze FC.

    Osakuwe Olise w’ibigango n’umupira mwinshi, ni umunyembaraga ku buryo yoroherwa no gufasha abugarira ndetse no gutera amashoti menshi ku izamu aho byabaye ngombwa. Ni umwe mu bitezweho kuzahura umusaruro wa Rayon Sports.

    Ishimwe Fiston: ‘Messi’ w’abanyarwanda nk’uko abyitirirwa na benshi, yagize umusaruro uryoheye amaso mu mwaka ushize wa Shampiyona, aho yakiniraga Marine FC, akayitsindira ibitego 11 ndetse agatanga imipira 10 yavuyemo ibitego.

    Fiston 

    Uyu musore w’amacenga menshi no kwihuta bimufasha gutsinda no gutanga ‘Assists’ nyinshi, yahise azamurwa muri APR FC nkuru, nyuma y’imyaka ine yari ishize avuye muri ‘Intare FA’ ikipe y’abato ya APR FC. Fiston ukina imyanya yose y’imbere, yitezweho kongera ibitego bya APR FC.

    Mbirizi Eric: Ni indi nkingi ikomeye yashyizwe mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports, aho yageze mu byumweru bishize avuye mu mikino y’ikipe y’igihugu y’ u Burundi yari abereye Kapiteni mu ijonjora ryo gushaka itike ya CHAN 2023.

    Mbirizi w’imyaka 24 wavuye muri Les Messager Ngozi ni umwe muri benshi baguzwe na Rayon Sports bitezweho gusubiza Rayon Sports ishema haba mu Rwanda ndetse no mu mikino mpuzamahanga iherukamo mu mwaka wa 2018-2019.

    Ba rutahizamu

    Niyibizi Ramadhan: Ni umwe mu bakinnyi batandatu baguzwe na APR FC muri iyi mpeshyi, nyuma y’aho yagize ibihe byiza mu mwaka w’imikino umwe rukumbi yakiniye AS Kigali, aho yari yageze avuye muri Etincelles FC.

    Peter Agblevor: Uyu rutahizamu uca ku mpande muri Musanze FC, ni umwe mu bakinnyi b’abanyamahanga bagize ibihe byiza mu mwaka ushize, aho we ubwe yakoreye byinshi ikipe ya Etoile de L’Est nubwo byanze ikajya mu cyiciro cya kabiri.

    Agblevor muremure, wihuta, ucenga kandi utera amashoti menshi ku izamu, ategerejweho byinshi na Musanze FC ndetse ni umwe mu bakinnyi bayo baherutse guhiga imbere y’ubuyobozi bwabo ko bazakora ibishoboka bakaza mu makipe atanu ya mbere muri Shampiyona.

    Babuwa Samson: Ni undi munya-Nigeria umaze guhirwa n’umupira w’u Rwanda yagezemo bwa mbere muri 2016, aho yakiniye Sunrise FC imyaka ine yose, mbere yo gusinyira Sagrada Esperança yo muri Angola yakiniye mu mwaka ushize w’imikino.

    Samson Omoviare

    Babuwa wahisemo kwigarukira aho yambariye inkindi muri iyi mpeshyi, yongeye kwishimirwa n’ab’ i Nyagatare yagarutse gukinira kuri Stade Golgota nyuma y’umwaka wari ushize ahavuye.

    Babuwa watsinze ibitego 16 mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 akaba uwahize abandi muri Shampiyona y’ u Rwanda, yitezweho kongera kunyeganyeza inshundura z’amakipe yo mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2022-2023, agafasha Sunrise FC kongera kuryoherwa nyuma y’umwaka wari ushize iri mu cyiciro cya kabiri.

    Abakinnyi 11 beza ba InyaRwanda baguzwe muri iyi mpeshyi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120145/pnl-rwatubyaye-babuwa-na-ishimwe-fiston-mu-ikipe-yabakinnyi-11-beza-baguzwe-mu-mpeshyi-ya–120145.html

  • Police FC yabambiwe i Golgotha umugande atsinda igitego gifungura shampiyona, AS Kigali itsinda Etincelles #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru 2022-23 yatangiye uyu munsi AS Kigali itsinda Etincelles 2-0 ni mu gihe Police yatsinzwe na Sunrise FC 1-0.

    Uyu munsi hateganyijwe imikino 4 aho 3 yarangiye, hagiye gukurikiraho uwo APR FC yakira Musanze. Indi mikino 4 izaba ku munsi w’ejo.

    Umugande ukinira ikipe ya Sunrise FC, Brian Ssali ni we watsinze igitego gifungura shampiyona ya 2022-23.

    Ni igitego yatsinze Police FC ku munota wa 5 mu mukino Sunrise batsinzemo iyi kipe y’abashinzwe umutekano 1-0.

    Undi mukino wabaye ni uwo Espoir FC yatsinzemo Marines i Rusizi 1-0 cya Irokan Samson Ikechuku.

    Muri Stade Regional i AS Kigali yari yakiriye Etincelles FC ibitego 2-0 bya Shabani Hussein Tchabalala ku munota wa 32 na 37.

    Imikino y’umunsi wa 1 izaba ejo

    Rwamagana City vs Gorilla FC
    Rayon Sports vs Rutsiro
    Gasogi United vs Mukura VS
    Bugesera FC vs Kiyovu Sports

    Tchabalala watsinze ibitego 2

    Kalisa Rashid yari ahagaze neza

    Juma Lawrence, umukinnyi mushya wa AS Kigali ahagaze neza

    Bishimira ibitego bya Tchabalala

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-yabambiwe-i-golgotha-umugande-atsinda-igitego-gifungura-shampiyona-as-kigali-itsinda-etincelles

  • Navuga ko dufite umutwaro uremereye – Migi #rwanda #RwOT

    Mugiraneza Jean Baptiste [Migi] ahamya ko we na bagenzi be bakinana muri Police FC bafite umutwaro ukomeye wo guhesha iyi kipe igikombe cya shampiyona, igikombe itazi uko kimera kuva yashingwa.

    Ubwo berekanaga abakinnyi ba Police FC izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2022-23 ku wa Gatatu w’iki cyumweru, ubuyobozi bwa Police FC bwavuze ko kimwe mu byo basabye umutoza Mashami Vincent wasinye umwaka umwe harimo ko bamusabye kwegukana igikombe cya shampiyona, yakibura akegukana icy’Amahoro.

    Mugiraneza Jean Baptitse Migi wahoze akinira KMC muri Tanzania akaba yarasinyiye Police FC ndetse bikaba binavugwa ko ari we ushobora kugirwa kapiteni w’iyi kipe, yavuze ko we na bagenzi be bagiye gukora cyane kugira ngo arebe ko ibyo bakoze muri APR FC (ikipe yakiniye bagatwarana ibikombe) babikora no muri Police FC.

    Ati 'Ntabwo byoroshye ariko turashaka kureba ko ibyo twakoze muri APR FC twabikora no muri Police FC, ni ikipe itagize icyo ibuze, ihembera igihe, turifuza gukorera hamwe nka police FC (…) impamvu idatwara igikombe navuga ko nta gitutu kinshi baba bariho, ubuyobozi bukwiye gusa n’ubudushyira kuri icyo gitutu.'

    Yakomeje kandi avuga ko kwiha intego yo gutwara igikombe bitoroshye kuko ari nko kwikorera umutwaro uremereye cyane ko ari ibintu itegeze ikoraho.

    Ati 'Ibyo ni byo, navuga ko dufite umutwaro uremereye kugira ngo tugeze kuri Police FC ku byo itarageraho birimo n’igikombe cya shampiyona, birashoboka kuko urebye ikipe dufite n’abakinnyi barimo ni abantu bamenyereye shampiyona.'

    Migi akurikije abakinnyi Police FC ifite, ahamya ko bishoboka cyane kuba bahanganira igikombe bakanacyegukana. Migi yakiniye amakipe atandukanye arimo Kiyovu Sports na APR FC zo mu Rwanda, Azam FC na KMC FC zo muri Tanzania ndetse na Gor Mahia yo muri Kenya.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/navuga-ko-dufite-umutwaro-uremereye-migi

  • Vipers SC yabihije ibirori bya Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Vipers SC yo muri Uganda yabihije “Rayon Sports Day” umunsi iyi kipe yerekanyeho abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2022-23, ni nyuma yo kuyitsinda 1-0.

    Aya makipe yombi yahuye mu mukino wa gicuti wateguwe mu rwego rwo gufasha Rayon Sports kwizihiza “Umunsi w’Igikundiro” cyangwa “Rayon Sports Day” wabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Kanama 2022.

    Ni umuhango wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo aho ibirori byabanjirijwe no kwerekana abakinnyi iyi kipe izakoresha mu mwaka w’imikino 2022-23.

    Hakurikiyeho umukino wa gicuti wahuje Rayon Sports na Vipers SC yo muri Uganda.

    Umukino waje kurangira ari igitego 1 rukumbi cya Vipers SC cyabonetse ku munota wa 5 gistsinzwe na Byaruhanga Bobosi.

    Ni umukino abakinnyi bashya ba Rayon Sports biyeretse abakunzi b’iyi kipe nka Ndekwe Felix, Mbirizi Eric, Boubacar Traoré, Paul Were, Ganijuru Elie, Felicien, Osalue Rafael babanje mu kibuga ni mu gihe abarimo Mucyo Didier na Tuyisenge Arsené binjiye basimbura.

    Abafana bo bari benshi

    Ndizeye Samuel ni we wari kapiteni kuri uyu mukino

    Vipers SC yabihije ibirori bya Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/vipers-sc-yabihije-ibirori-bya-rayon-sports