
Tag: Imikino
-
Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe ya Handball muri Afurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Handball muri Afurika Dr Mansourou Aremou uri mu (…) -
Nyuma y'isezererwa ry'Amavubi amakipe 18 yo yamaze kubona itike ya CHAN2023, Rayon Sports yasoje imikino mpuzamahanga ya gishuti inganya na Singida Bigstars #rwanda #RwOT
Impera z'icyumweru zisize ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi itakaje amahirwe yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu iwayo, ni nyuma yo gutsindirwa mu rugo na Ethiopie igitego kimwe ku busa.

Nyuma yo gusezererwa kw'Amavubi, hahise hatangazwa urutonde rw'amakipe yamaze kubona itike yo kuzakina aya marushanwa azabera mu gihugu cya Algeria umwaka utaha wa 2023.Amakipe yabonye itike ni:Algeria, Morocco , Libya, Uganda, Ethiopia, Sudan, Madagascar, Mozambique, Angola, Senegal, Mali, Niger, Ghana, Mauritania,Dr Congo, Congo,Cameroon Na Cote D'ivoire.
Biteganyijwe ko tariki ya mbere Ukwakira 2022 aribwo hazaba tombola y'uko amakipe azahura mu matsinda hitegurwa imikino ya CHAN2023.

Nyuma yaho ikipe y'igihugu yakinaga uyu mukino, ku rundi ruhande amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda yakinaga imikino ya gishuti, kuri Rayon Sports yaraye isoje imikino ya gishuti ikina an Singida Bigstars yo muri Tanzania, ni umukino warnagiye amakipe yombi anganyije 0-0.
Usibye uyu mukino wakinwe, ku wagatanu kandi Rayon Sports yari yanganyije na URA FC igitego kimwe kuri kimwe, naho Kiyovu SC yo yaraye itsinze Bullf FC yo mu gihugu cya Uganda igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Elissa Ssekisambu.The post Nyuma y'isezererwa ry'Amavubi amakipe 18 yo yamaze kubona itike ya CHAN2023, Rayon Sports yasoje imikino mpuzamahanga ya gishuti inganya na Singida Bigstars appeared first on RUSHYASHYA.
-
Manchester United yakuye Arsenal mu kwa buki… – #rwanda #RwOT
Umukino wari ubureye ijisho doreko wanasozaga umunsi wa 6 wa shampiyona, Manchester United yihereranye Arsenal itsinda ibitego 3-1. Ni umukino watangiye ku isaha ya saa 17:30 PM za Kigali ubera kuri sitade ya Manchester United.
Antony uherutse kugurwa na Manchester United ni umwe mu bakinnyi bari bitezwe na benshi nyuma yaho umutoza Erik Ten Hag afashe umwanzuro wo kumubanza mu Kibuga.
Ntabwo uyu musore yangushye abantu kuko ku munota wa 35 yaje gufungura amazamu ku mupira yateye ahagaze mu nguni y’ibiryo awuteresha akaguru k’imoso. Igice cya mbere cyarangiye nta yindi kipe ibashije kubona igitego, gusa amakipe yombi yatakanaga n’ubwo Manchester United yacungiraga ku mipira yihuta.
Antony umukino we wa mbere muri Manchester United yahise atsinda igitego Abakinnyi babanje mu kibuga:
Manchester United: De Gea, Dalot, Varane, Martinez, Malacia, McTominay, Eriksen, Antony, Bruno Fernandes, Sancho, Rashford.Arsenal: Ramsdale, White, Saliba, Gabriel, Zinchenko, Sambi Lokonga, Xhaka, Saka, Odegaard, Martinelli, Jesus.
Igice cya kabiri cyangiye Manchester United ishaka uko yakongera umubare w’ibitego, ari nako ku rundi ruhande Arsenal nayo yashakaga uko yakishyura ndetse ikarwana no kuzuza imikino 6 idatsindwa.
Ku munota wa 59 Erik Ten Hag yahisemo gukuramo Antony, Cristiano Ronaldo yinjira mu kibuga. Nyuma y’umunota umwe gusa ku burangare bwa ba myugariro ba Manchester United, Saka yaje gutsinda igitego cyo kuganya, umupira usubira ibubisi. Ni igitego cyabaye nk’igisembura Manchester United, kuko nyuma y’iminota 6 gusa Rashford yaje kubona igitego cya kabiri, cyateye kwiheba ku ruhande rw’Arsenal.
Ku munota wa 74 Arsenal yakoze impinduka, Martin Odegaard asimburwa na Emile Smith Rowe Albert Sambi Lokonga asimburwa na Eddie Nketiah. Naho Oleksanr Zinckenko aha umwanya Fabio Vieira.
Rashford yahagurukije umufana wese wa Manchester United Aba bakinnyi bakijyamo baherekejwe n’igitego cya 3 cya Manchester United kikaba icya kabiri cya Rashford yatsinze ku munota wa 75. Ku munota wa 80 Harry Maguire yasimbuye Martinez wari wagize ikibazo cy’imvune, naho Casemiro nawe asimbura Rashford watakaga kubabara itako.
Nyuma y’iminota 2 Arsenal nayo yakoze impinduka ishaka uko yakwishyura Takehiro Tomiyasu yinjira mu kibuga asimbuye Ben White. Iminota 90 y’umukino yarangiye nta mpinduka zibaye, Umusifuzi yongeraho iminota 4 nayo ntihagira ikiba, Arsenal iba itakaje amanota yayo ya mbere.
Manchester United yabaye ikipe ya mbere ihagaritse Arsenal muri uyu mwaka ndetse Erik Ten Hag yongera kwigaragaza nk’umutoza Uzi amakipe makuru nyuma ya Liverpool yari yatsinze mbere.
Arsenal iracyayoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 15, mu gihe Manchester United igeze ku mwanya wa 5 n’amanota 12 irushwa inota rimwe na Manchester City ya kabiri, Arsenal ikayirusha amanota 2.
Manchester United yujuje imikino 4 idatsindwa ![]()
![]()
Uko urutonde rwa shampiyona ruhagaze nyuma y’umunsi wa 6Â -
APR FC na AS Kigali zasubikiwe imikino ibiri ya shampiyona #rwanda #RwOT
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda 'FERWAFA’ ryamaze kumenyesha APR FC na AS Kigali ko imikino ya zo y’umunsi wa 2 n’uwa 3 wa shampiyona ya 2022-23 yasubitswe bitewe n’imikino mpuzamahanga zifite.
Aya makipe yombi azahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika, yamaze gusubikirwa iyi mikino bitewe n’uko amatariki imikino Nyafurika iteguweho yegeranye n’amatariki imikino ya yo ya shampiyona iteganyijweho.
APR FC izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League, mu ijonjora rya mbere izakina na US Monastir yo muri Tunisia tariki ya 10 nzeri 2022 i Kigali ni mu gihe umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 18 Nzeri muri Tunisia. APR FC ikaba yagombaga gukina na Bugesera FC tariki ya 8 Nzeri ndetse na Police FC tariki ya 13 Nzeri.
AS Kigali izakina CAF Confederation Cup, tariki ya 10 Nzeri izaba iri Djibouti aho izaba yasuye ASAS Djibouti Telecom ni mu gihe umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 18 Nzeri. Muri shampiyona yari ifite Mukura VS tariki ya 8 Nzeri na Musanze FC tariki ya 14 Nzeri.
Nk’uko bigaragara mu butumwa bohererejwe n’umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry bamenyeshejwe ko bazamenyeshwa amatariki mashya iyi mikino ya bo y’ibirarane izaberaho.
Imikino ibiri ya shampiyona ya APR FC na AS Kigali yasubitsweSource : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-na-as-kigali-zasubikiwe-imikino-ibiri-ya-shampiyona
-
Kera kabaye Mutsinzi Ange yaba yasubiye muri Portugal #rwanda #RwOT
Amakuru avuga ko myugariro Mutsinzi Ange Jimmy yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukandagira ku butaka bwa Portugal (visa) ngo ajye gukinira ikipe ye ya CD Trofense, ni nyuma y’igihe kinini abyirukaho yarabibuze.
Nyuma y’umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 Amavubi yatsinzwemo na Senegal 1-0 muri Senegal tariki ya 2 Kamena, Ange yaje mbere y’abandi aho yari afite gahunda yo gutangira gushaka iyi visa hakiri kare kuko kuyibona bitoroshye, icyo gihe yazanye na Nirisarike Salomon na we wari ufite ibindi byangombwa yirukamo byihutirwa.
Kuko mu Rwanda nta Ambasade ya Portugal ihari, amakuru ISIMBI yamenye ni uko Ange Jimmy yahise afata umwanzuro wo kujya gushakira visa muri Mozambique kuko ituranye na Portugal akeka ko bizamworohera.
Uyu musore yakomeje kugorwa kugeza aho na CD Trofense, ikipe yasinyiye imyaka 2 muri 2021 itangiye kwitegura umwaka w’imikino wa 2022-23 atarabona ibyangombwa.
Amakuru ISIMBI yahawe n’umwe mu bantu ba hafi n’uyu musore ni uko ibyangombwa byabonetse ndetse akaba ashobora kuba yaranamaze guhaguruka mu Rwanda yerekeza muri Portugal.
Amakuru avuga ko ikipe ye ya CD Trofense nyuma yo kubona ko yabuze visa ari yo yabyirutsemo irayimushakira kugeza ayibonye.
Iyi kipe imaze gukina imikino 4 ya shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Portugal aho ubu iri ku mwanya wa 12 n’amanota 4 ni mu gihe Moreirense ya mbere ifite 12.
Mutsinzi Ange Jimmy yamaze kubona visa ya Portugal amaze igihe yiruka inyumaSource : http://isimbi.rw/siporo/article/kera-kabaye-mutsinzi-ange-yaba-yasubiye-muri-portugal
-
Ethiopie yitegura gukina n'Amavubi yageze mu Rwanda, Rayon Sports ikomeje gutegura imikino ya gishuti mpuzamahanga irimo iyo izakina na URA FC na Singida #rwanda #RwOT
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 1 Nzeri 2022, nibwo ikipe y'igihugu ya Ethiopie yageze mu Rwanda aho ije gukina umukino wo kwishyura n'Amavubi wo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma ya CHAN2023.

Uyu mukino ije gukina uteganyijwe kuzabera kuri Sitade ya Huye yo mu ntara y'amajyepfo ukaba uzakinwa ku wa gatandatu tariki ya 3 Nzeri 2022 guhera ku isaha ya saa cyenda z'umugoroba, mu mikino ubanza wabere muri Tanzania amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yo imaze iminsi ikorera imyitozo kuri iyi sitade bazakiniraho kuko kuva igarutse mu Rwanda yahise yerekeza mu majyepfo kugirango irusheho kumenyera ikibuga bazakiriraho uyu mukino.
Kuri uyu wa gatatu kandi, nibwo Minisitiri wa Siporo Madame Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe na Minisitiri w'ibikorwaremezo Dr Ernest Nsabimana basuye iyi sitade iherereye mu karere ka Huye ngo harebwe aho imirimo yo kuyivugurura igeze ndetse no kureba uko yiteguye kwakira imikino mpuzamahanga nyuma y'amezi asaga ane imirimo yo kuyitaho itangiye.

Mugitondo cyo kuri uyu wa kane, nibwo ikipe ya Uganda Revenue Authority yageze mu Rwanda aho ije gukina umukino wa gishuti n'ikipe ya Rayon Sports mu rwego rwo kurushaho gukomeza kwitegura imikino ya shampiyona iteganyijwe mu cyumweru gitaha.
Nyuma yaho Rayon Sports yakiniye na Vipers igatsinzwa kimwe ku busa, irateganya undi mukino bagomba gukina URA FC ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, tariki iya 2 Nzero 2022 , ni umukino uzakinwa guhera ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba ukazabera kuri Sitade ya Kigali iNyamirambo.

Si uyu mukino gusa utegerejwe kuko ku cyumweru, Gikundiro izasubira mu Kibuga ikina n'ikipe ya Singida Big Stars yo mur Tanzania akaba ari nawo mukino wa nyuma mpuzamahanga bazaba bakinnye mbere yo gusubukura shampiyona k'umunsi wayo wa kabiri bakina na PoLice FC.

Ibi bibaye nyuma yaho kandi ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 31 Kanama 2021, iyi kipe yambara umweru n'ubururu yakinnye na Mukura VS yo mu ntara y'amajyepfo, muri uyu mukino wa gishuti ikipe ya Rayon Sports yatsinze Mukura 2-1.The post Ethiopie yitegura gukina n'Amavubi yageze mu Rwanda, Rayon Sports ikomeje gutegura imikino ya gishuti mpuzamahanga irimo iyo izakina na URA FC na Singida appeared first on RUSHYASHYA.
-
Amafoto â Amavubi yakoreye imyitozo ya mbere kuri Sitade ya Huye, yitegura gukina na Ethiopie mu gushaka itike yo gukina CHAN2023 #rwanda #RwOT
Nyuma yaho ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ivuye muri Tanzania gukina umukino ubanza wo guhatanira itike yo gukina imikino y'igikombe cy Afurika ku makipe y'ibihugu akoresha abakinnyi bakina imbere muri shampiyoza z'iwabo, kuri iki cyumweru yatangiye imyitozo kuri Sitade ya Huye.

Iyi myitozo yabereye kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye yo mu ntara y'amajyepfo yitegura gukina umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 3 Nzeri 2022, ni nyuma y'umukino wabaye kuwa gatanu w'icyumweru gishize warangiye ari ubusa ku busa ku mpande zombi.

Mu rwego rwo kwitegura uyu mukino wo kwishyura, umutoza w'Amavubi Carlos Alos yahisemo ko imyiteguro yabera ku kibuga bazakiniraho na Ethiopie, icyo kibuga kikaba ari icya sitade ya Huye.

Iyi Sitade Mpuzamahanga ya Huye igiye kwakira umukino wayo wa mbere nyuma yaho CAF yari yandikiye u Rwanda babwirwa ko nta sitade ihari yakwakira imikino mpuzamahanga, bityo Minisiteri ya Siporo ikaba yarahisemo ko iyi sitade ariyo yavugururwa ikajya yakira iyi mikino.
The post Amafoto â” Amavubi yakoreye imyitozo ya mbere kuri Sitade ya Huye, yitegura gukina na Ethiopie mu gushaka itike yo gukina CHAN2023 appeared first on RUSHYASHYA.
-
Manchester United igiye kugura umukinnyi wa miliyoni 100 z'amayero #rwanda #RwOT
Ikipe ya Manchester United iri hafi kumvikana na Ajax ku mukinnyi wayo witwa Anthony ukomoka muri Brazil kugira ngo ayerekezemo.
Umuhanga mu makuru ari ku isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi, Fabrizio Romano yagize ati “Manchester United iri hafi gusinyisha Antony! Ajax amaherezo yemeye kuganira ku mafaranga azagurwa ndetse n'ayo izongererwa niyitwara neza byitezwe ko azagera kuri miliyoni 100 z'amayero. Ibiganiro birakomeza uyu munsi.
Ajax yari iheruka kwanga miliyoni zisaga 90 z'amayero kuri Antony,ariko yemeye 100 zatanzwe uyu munsi ndetse nta gihindutse uyu mukinnyi arerekanwa vuba nk'umukinnyi wa United.
Uyu mukinnyi yakoranye na Erik Ten Hag mu mwaka ushize ubwo yari umutoza wa Ajax yatwaye igikombe cya shampiyona y'Ubuholandi giheruka.
United imaze iminsi yiruka kuri uyu mukinnyi usatira aca ku mpande w'imyaka 22 ndetse uyu musore ntiyari ikipe ya Ajax ku cyumweru gishize yatsinze Sparta Rotterdam igitego 1-0, mu byerekana ko vuba aha azaba ari kuri Old Trafford.
Abinyujije ku munyamakuru w'Umutaliyani,Fabrizio Romano mu kiganiro bagiranye kuri YouTube,Antony yagize ati: “Kuva muri Gashyantare uyu mwaka, abakozi banjye baje i Amsterdam kumenyesha Ajax icyifuzo cyanjye cyo kuva muri iyi kipe kugira ngo njye gushaka guhangana gushya kandi ko hari amakipe azaza kunshaka azanye amafaranga meza…Ubwo bageragezaga kumpa amasezerano naberuriye ko nshaka kuva mu ikipe.”
Muri Ajax,Anthony yakinnye imikino 57 muri shampiyona atsinda ibitego 18,atanga imipira yavuyemo ibitego 14,atera amashoti 147 hanyuma arema uburyo 75.
-
Jimmy Gatete ategerejwe i Kigali #rwanda #RwOT
Rutahizamu wakanyujijeho mu ikipe y’igihugu Amavubi, Jimmy Gatete ategerejwe i Kigali muri gahunda yo gutegura igikombe cy’Isi cy’abahoze baconga ruhago.
Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ry’abahoze bakina ruhago ku Isi (Féderation Internationale de Football Vétéran [FIFVE]) ryasinye amasezerano n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryo gutegura igikombe cy’Isi cy’abahoze bakina ruhago “Veteran Club World Championship”.
Biteganyijwe ko iki gikombe kizabera mu Rwanda umwaka utaha wa 2024 muri Nyakanga.
Mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza iki gikombe, tariki ya 12-14 Ukwakira 2022 mu Rwanda hazaba hateraniye ibihangange byakanyujijeho muri ruhago.
Muri ibyo bihangange harimo na rutahizamu wakanyujijeho mu ikipe y’igihugu Amavubi, benshi bitaga Imana y’ibitego, Jimmy Gatete.
Uyu umukinnyi wafashije Amavubi kwitabira igikombe cy’Afurika cya 2004 kimwe rukumbi u Rwanda rwitabiriye, benshi bamwibukira ku gitego yatsinze Ghana cyahise kinahesha u Rwanda itike.
Nyuma yo gusoza umupira w’amaguru, uyu mukinnyi ibijyanye na ruhago ntiyakunze kubigaragaramo cyane aho ubu yinjiye mu bikorwa by’ubucuruzi, yibera muri Amerika.
Abandi bakanyujijeho bazaba bahari ni abanya-Cameroun Roger Milla na Patrick Mboma, umufaransakazi Laura Georges, umunya-Senegal Khalilou Fadiga ndetse n’umunya-Ghana Anthony Baffoe.
Jimmy Gatete ategerejwe i KigaliSource : http://isimbi.rw/siporo/article/jimmy-gatete-ategerejwe-i-kigali
-
Ikibuga Rayon Sports yitorezagaho cyafunzwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikibuga cyo mu Nzove gisanzwe gikoreshwa n’ikipe ya Rayon Sports mu myitozo, cyafunzwe kugira ngo kivugururwe gishyirwe ku rwego rwiza bityo biyifashe kujya (…)
Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/ikibuga-rayon-sports-yitorezagaho-cyafunzwe
Antony umukino we wa mbere muri Manchester United yahise atsinda igitegoÂ
Rashford yahagurukije umufana wese wa Manchester UnitedÂ
Manchester United yujuje imikino 4 idatsindwa 

Uko urutonde rwa shampiyona ruhagaze nyuma y’umunsi wa 6Â