
Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/as-muhanga-yasinyishije-bate-shamiru

Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/as-muhanga-yasinyishije-bate-shamiru
Wari umukino we wa mbere abanje mu kibuga, nyuma yo kugurwa na Kaizer Chiefs muri Kanama uyu mwaka. Imikino ibiri yaheruka, uyu musore yinjiraga mu kibuga asimbuye mu buryo bwo kumenyera shampiyona.Â
Mu ijoro ryatambutse ubwo Kaizer Chiefs yakinaga umukino wa shampiyona w’umunsi wa 8 bahuragamo n’ikipe ya SuperSport United, umutoza wa Kaizer Chiefs yafashe umwanzuro wo kubanza mu kibuga Caleb wamenyekanye cyane muri Rayon Sports. Nta kuzuyaza, uyu musore nawe yahise asubiza umutoza ko icyizere yamugiriye yari agikwiye.
SuperSport United niyo yafunguye amazamu ku munota wa 15, igitego cyari gitsinzwe na Margeman. Ku munota wa 40 gusa Bimenyimana Bonfils Caleb yaje gufungura amazamu, ndetse amakipe yombi ajya kuruhuka banganya igitego kimwe kuri kimwe.
Mu gice cya kabiri ku munota wa 54, Caleb yaje kubona penariti yateye neza cyane kiba igitego cya kabiri cya Kaizer Chiefs, cyanatumye yegukana amanota atatu.
Kuri ubu ku rutonde rwa shampiyona Kaizer Chiefs iri ku mwanya wa 9 n’amanota 11, aho irushwa amanota 5 na Mamelodi iri ku mwanya wa mbere.
Bimenyimana nyuma yo gutsinda igitego cya mbereÂ
Bimenyimana Bonfils Caleb nyuma yo gutsinda igitego cya 2Â
Caleb yavuye mu kibuga ku munota wa 73Â
Caleb yatangiye kumenyera shampiyona ya Afurika Y’EpfoÂ

Kuri uyu wa kabiri, imikino ya UEFA champions League yakinwaga ku munsi wayo wa 2 w’amatsinda aho umukino w’umunsi Bayern Munich yari yakiriye FC Barcelona irimo Lewandowski wakiniraga Bayern.
Abakinnyi Bayern Munich yabanje mu kibuga:Â Neuer; Pavard, Upamecano, Hernández, Davies; Kimmich, Sabitzer; Sané, Müller, Musiala; Mané
Umukino watangiye ku isaha ya 21:00 PM za hano mu Rwanda, aho amakipe yombi yatangiye yanze kwirekura byaje no kubakurikirana kugera aho igice cya mbere kinarangira amakipe anganya ubusa ku busa, ariko ku munota wa 22 Pavard yagize ikibazo cy’imvune asimburwa na Mazaoui.
Abakinnyi Barcelona yabanje mu kibuga:Â Ter Stegen; Kounde, Araujo, Christensen, Alonso; Gavi, Busquets, Pedri; Raphinha, Lewandowski, Dembélé
Igice cya kabiri cyatangiranye n’umupira uri hejuru ku ikipe ya Bayern Munich yokeje igitutu.Ku munota wa 50 gusa Hernandez yafunguye amazamu, mugihe FC Barcelona igishakisha uko yahita igaruka mu mukino ikanishyura igitego, bahise bayikibita igitego cya kabiri cyatsinzwe na Sane ku munota wa 64.
Barcelona yabaye nk’icika intege ariko abakinnyi nka Lewandowski Dembele nakomeza guhanyanyaza.
Lewandowski ntabwo bya muhiriye
Ku munota wa 62 De Jong yinjiye mu kibuga ku ruhande rwa Barcelona asimbuye Gavi. Ferran Torres nawe yinjiye mu kibuga asimbuye Raphinha. Ki ruhande rwa Bayern Munich Gnabry yinjiye mu kibuga asimbura Sadio Mane naho Eric Garcia asimbura Christensen ku ruhande rwa Barcelona.
Izi mpinduka zose ntakinti nakimwe zahinduye ku mukino kuko iminota 90 y’umukino yarangiye Umusifuzi yongeraho iminota 3 nabwo umukino urangira ari ibitego 2 bya Bayern Munich ku 0 bwa FC Barcelona.
Indi mikino uko yagenze:
Viktoria Plzen 0-2 Inter Milan
Sporting 2-0 Tottenham
Liverpool 2-1 Ajax
Leverkusen 2-0 Atletico
FC Porto 0-4 Cl Brugge
Marseille 0-1 Frankfurt
Indi mikino y’umunsi wa kabiri wa UEFA champions League iraba kuri uyu wa gatatu kuva saa 19:45 pm za Kigali.

Liverpool yagarutse neza nyuma yo gutsindwa umukino ubanzaÂ

Wari umunsi wa gatatu wa shampiyona wakomezaga, aho Bugesera FC yari yasuye Gasogi United kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ishaka amanota 3 ya mbere nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports mu mukino ufungura.
Umukino watangiye ku isaha ya saa 15:00 PM aho Bugesera FC yari yakoze impinduka zirimo Ruhinda Faruku wabanje mu kibuga, Hoziana Kennedy abanza hanze.
Abakinnyi Bugesera FC yabanje mu kibuga
Nsabimana Jean
Muhinda Brian
Kato Samuel
Nkurunziza Seth
Ishimwe Saleh
Vincent Adams Kofi
Mucyo Aime
Odili Chkuma
Ssentongo Faruku
Nyandwi TheophileÂ

Amakipe yatangiye gukina ubona igisobanuro cy’umupira ntacyo, ndetse kuri buri kipe abakinnyi bagaragaza kutamenyerana. Gasogi United yageragezaga kunyuza umupira hasi, mu gihe Bugesera FC yateraga imipira miremire imbere ishaka Ruhinda Faruku wari wabanje ku icyenda.
Abakinnyi Gasogi United yabanje mu kibuga
Cuzuzo Aime Gael
Habimana Hussein
Kwizera Aimable
Bugingo Hakim
Nizigiyimana Abdul Karim
Niyitegeka Idrissa
Ngono Guy Herve
Hamiss Hakim
Ravel Max well Djoumekou
Rugangazi Prosper
Niyongira Dany

Ku munota wa 39 w’igice cya mbere ni bwo Gasogi United yafunguye amazamu ku gitego kimwe rukumbi cyaranze uyu mukino, cyatsinzwe na Ravel Max well. Amakipe yombi yagiye kuruhuka aterekanye umukino ushamaje ariko Gasogi United yari iyoboye umukino.
Mu gice cya kabiri amakipe yombi yatangiye gukora impinduka, Ndayiragije Etienne wa Bugesera FC yakuyemo Muhinda Brian, Kevin yinjira mu kibuga, mu gihe Ishimwe Saleh yasimbuwe na Mampuya.Â
Igice cya kabiri Bugesera FC yagerageje gushaka uko yatangira kuganza Gasogi United ariko ukabona ko rwego rw’abakinnyi bayo ruri hasi.
Ku munota wa 72 Gasogi United nayo yakoze impinduka Kaneza yinjira mu kibuga asimbura Hakim. Bugesera FC nayo yahise ikora impinduka Ruhinda Faruku wari wagize umukino mwiza ava mu kibuga hijiramo Dushimirimana Olivier.
Abakinnyi nka Odili Chkuma, Vincent Adams ku ruhande rwa Bugesera FC nibo wabonaga basigaye mu kibuga batanga itandukaniro, ndetse banyuzagamo bagatera amashoti ya kure gusa nayo atagiraga icyo atanga.
Ku munota wa 81 Nyandwi Theophile ku ruhande rwa Bugesera FC yavuye mu kibuga hinjira Mustapha, naho Gasogi United ikuramo Rugangazi Prosper hinjiramo Ishimwe Kevin.
Max well Djoumekou ubwo yari agiye gutsinda igitego cy’amateka ariko umupira uca kuruhande
Ku munota wa 90 bamaze kongeraho iminota 4 y’inyongera, ku ruhande rwa Gasogi United Ngono Guy Herve yavuye mu kibuga asimburwa na Maripangu, Maxewell nawe asimburwa na Mugisha. Umukino warangiye bikiri igitego kimwe ku busa bwa Bugesera FC iba itsinzwe imikino 2 yikurikiranya, ndetse Gasogi United irara ku mwanya wa mbere.
Umutoza Ndayiragije Etienne ntabwo ari kumva aho ibintu biri gupfira
Undi mukino wabeye i Gisenyi, Etincelles FC yari iherutse kunganya na Gasogi United yafashe Sunrise FC iyitsinda ibitego 2-1 nayo ibona amanota atatu ya mbere, ibitego bikaba byatsinzwe na Moro ku munota wa 43, Nzabonimana ku munota wa 82 naho Sunrise FC itsindirwa na Nyamurangwa ku munota wa 84.
Ubu Gasogi United iri ku mwanya wa mbere n’amanota 7 irusha inota 1 Rayon Sports na Kiyovu Sports, mu gihe ikipe iri ku mwanya wa nyuma ari Marine FC na Bugesera FC zitarabasha gutsinda umukino.Â

AMAFOTO: Ngabo Serge MutuyimanaÂ
APR FC yerekeje muri Tunisia n’abakinnyi 25 gukina umukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League na US Monastir.
Uyu mukino uzaba tariki ya 18 Nzeri 2022, ni nyuma y’umukino ubanza wabereye i Huye tariki ya 10 Nzeri ikaza no kuwutsinda 1-0.
APR FC ikaba yahagurutse mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri aho yahagurukanye abantu 41 barimo abakinnyi 25, abagize technical staff 11, komite 3 ndetse n’abanyamakuru 2.
APR FC ikaba isabwa muri uyu mukino kunganya gusa kugira ngo igere mu cyiciro gikurikiyeho aho ikipe izarenga iki cyiciro izahura na Al Ahly.
Urutonde rw’abakinnyi 25 APR FC yahagurukanye
TUYIZERE J. Luc
ISHIMWE J. Pierre
MUTABARUKA Alexendre
OMBOLENGA Fitina
NIYOMUGABO Claude
NDAYISHIMIYE Dieudonne
ISHIMWE Fiston
RWABUHIHI Aime Placide
NSABIMANA Aimable
ISHIMWE Christian
BUREGEYA Prince
MUGISHA Bonheur
NDIKUMANA
RUBONEKA Bosco
MANISHIMWE Djabel
NIYIBIZI Ramadhan
BYIRINGIRO Gilbert
ITANGISHAKA Blaise
NSHIMIYIMANA Yunusu
MUGISHA Gilbert
KWITONDA Allain
MBONYUMWAMI Taib
MUGUNGA Yves
NSHUTI Innocent
BIZIMANA Yannick
Technical Staff
MOHAMMED ADIL ERRADI
Benmoussa Abdesattar
Pablo Sebastien Morchon
MUGABO Alex
Maj. UWANYIRIMPUHWE J.Paul
Lt Dr URWIBUTSO Ernest
Capt. TWAGIRAYEZU JACQUES
KOKO Dickjekain
HABUMUGISHA ERNEST
NSHIMIYIMANA STEVEN
UWIHANGANYE HARDI
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yahagurukanye-abakinnyi-25-yerekeza-muri-tunisia-amafoto
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yari yakomeje hakinwa imikino y’umunsi wa 3, Bugesera FC byakomeje kwanga itsindwa na Gasogi United ni mu gihe Sunrise FC yatsindiwe i Rubavu ku Kivu na Etincelles.
Uyu munsi hakaba habaye imikino 2 y’umunsi wa 3, nyuma y’uko Bugesera FC yatsinzwe na Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa mbere, ntikine na APR FC mu mukino w’umunsi wa 2 kubera wahindutse ikirarane, uyu munsi yari yasuye Gasogi United kuri Stade ya Kigali.
Iyi kipe itaragize intangarugero nziza za shampiyona, benshi bari biteze kureba uko yitwara kuri uyu mukino, gusa nabwo ntibyaje kuyihira kuko yatsinzwe na Gasogi United 1-0.
Iki gitego cyatsinzwe na Ravel Max Djoumekou ku munota wa 41, Bugesera FC yagerageje gushaka uko yishyura biranga neza umukino urangira ari 1-0.
Sunrise FC na yo yari yasuye Etincelles ikaba yaje kuhatsindirwa ibitego 2-1. Ni ibitego bya Smaila ku munota wa 43, Prosper witsinze ku munota wa 82 ni mu gihe Moses Nyamurangwa ari we watsindiye impozamarira Sunrise ku munota wa 84.
Imikino y’umunsi wa 3
Ku wa Kabiri tariki ya 13 Nzeri 2022
Gasogi United 1-0 Bugesera FC
Etincelles FC 2-1 Sunrise FC
APR FC vs Police FC (warasubitswe)
Ku wa Gatatu tariki ya 14 Nzeri 2022
Rayon Sports vs Rwamagana City
AS Kigali vs Musanze FC (warasubitswe)
Espoir FC vs Mukura VS
Gorilla FC vs Kiyovu Sports
Rutsiro FC vs Marines

Kuwa Gatandatu tariki ya 10 Nzeri 2022, kuri Pisine y'Ishuri rya Green Hills habereye irushanwa ryiswe 'Mako Sharks Sprint Gala', aho abakinnyi 154 bo mu makipe 7 yo mu Rwanda bahataniye imidari mu buryo bune bwo koga.
Irushanwa ryakinwaga ku nshuro yaryo ya mbere ryateguwe n'Ikipe ya 'Mako Sharks' isanzwe ikorera mu Mujyi wa Kigali, hitabira amakipe ya; Mako Sharks Swimming Club, Les Dauphins Swimming Club, Rwesero Swimming Club, CSK Swimming Club, Mount Kenya Swimming Club, Cercle Sportif de Karongi Swimming Club na VJN Swimming Club.
Iri ruhanwa ryatewe inkunga na Minisiteri ya Siporo, ryatangiye i Saa Tatu za mugitondo (09:00) risozwa i Saa Kumi (16:00) z’umugoroba, nk’uko byari biteganyijwe ku ngengabihe yaryo.

Abakinnyi bo mu byiciro by’abagore n'abagabo bakinnye mu buryo bw’umwe kuri umwe muri FreeStyle, Breaststroke, Backstroke ndetse no mu buryo bwo kuvanga abakinnyi b’abagore n’abagabo bagize ikipe buzwi nka ‘Relay’.
Irushanwa nyirizina ryatangiriye ku cyiciro cy'abakinnyi bari hagati y'imyaka 9-10 aho bakinnye basiganwa ahareshya na metero 25, risorezwa kuri Relay, aho abakinnyi basiganwe intera ihwanye na metero 100 (100m).
Mu cyiciro cy'abagabo, Maniraguha Eloi wa Mako Sharks yahize bagenzibe, mu gihe mu bagore uwahize abandi yabaye Omoro Saniyah nawe ukinira ikipe ya Mako Sharks yakiniraga kuri Pisine ya Green Hills Academy, aho isanzwe ikorera imyitozo.

Maniraguha Eloi
Ku giteranyo cy’amanota y’amakipe, Mako Sharks yahize andi yose yegukana igikombe ifite amanota 3232, ikurikirwa na Cercle Sportif de Karongi yagize amanota 879 mu gihe Vision Jeunesse Nouvelle y’i Rubavu yagize amanota 713 ikegukana umwanya wa gatatu.
Iri rushanwa ryarebwe na Minisitiri wa Siporo, Madame Munyangaju Aurore Mimosa, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, Umunyamabanga wa Komite Olempike y'u Rwanda, Kajangwe Joseph, umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda, Kabera Jean Bosco n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

CP Bosco Kabera yari ahari
Aganira n’abanyamakuru, Umuyobozi wa Mako Sharks, Bazatsinda James yavuze ko iri rushanwa ryateguwe hagamijwe kumenya uko urwego rw’abakinnyi b’amakipe yo Koga mu Rwanda ruhagaze, kuko imyitozo yonyine idashobora kwerekana uko umukinnyi ahagaze.
Bazatsinda unasanzwe ari umunyamabanga w’ishyirahamwe ryo Koga mu Rwanda, ‘RSF’ yashimye ko amakipe yose yitabiriye yagaragaje urwego rwiza, bityo byashimishije abariteguye kuko banabonye abashyigikira abakinnyi barimo abatoza, ababyeyi n’abandi.






Bazatsinda James uyobora Mako Sharks



Min. Munyangaju Mimosa yari ahari




Mako Sharks bishimira igikombe
Uyu mukino wari ubereye ijisho, wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki 10 Nzeri, ubera kuri BK Arena i Remera. Wari umukino w’imbaraga, ubushake ndetse no kwanga kurekura ku ikipe ya REG BBC, yari yatsinzwe umukino ubanza.
Iminota isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya amanota 65 kuri 65, byatumye hongerwaho iminota y’inyongera. Muri iyo minota, REG BBC yakoze icyari gikenewe itsindamo amanota 14, mu gihe Patriots BBC yatsinzemo amanota 5 gusa. Muri uyu mukino, Patriots Basketball Club yatsinze umukino wa mbere yatsinze agace kabanza amanota 25-18.
Agace ka kabiri, ikipe ya Patriots Basketball Club yatsinze amanota 18-17. Aha umukino wari utangiye kwegerana cyane mu gutsinda amanota. Agace ka gatatu, ikipe ya REG Basketball Club yazamuye umwuka itsinda amanota 18-12Â mbere y’uko itsinda amanota 12-10. Umukino usanzwe warangiye amakipe anganya amanota 65-65, biba ngombwa ko hongerwaho iminota 5 ibaze (5 minutes Chronometré).
Patriots BBC yari yatsinze umukino ubanza amanota 75 kuri 70. Umukino wa 3 uraba kuri iki cyumweru aho ikipe iri butsinde izaba isigaje umukino umwe, igahita yegukana igikombe cya shampiyona.

Umukino wo kuri iki cyumweru uratanga ishusho y’ikipe ishobora kwegukana shampiyonaÂ
Iminota 5 yongeweho REG yatsinzemo amanota 14
