
Tag: Imikino
-
Mvukiyehe Juvenal wari Perezida wa Kiyovu Sports yeguye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mvukiyehe Juvenal wari Perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports, kuri uyu wa Kane tariki 29 Nzeri 2022, yatangaje ko yeguye kuri uyu mwanya kubera impamvu ze (…) -
Ikipe y'igihugu y'abahungu U19 muri Cricket yerekeje muri Nigeria guhatanira itike yo kuzakina imikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Nzeri 2022, nibwo ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 19 nibwo yerekeje mu gihugu cya Nigeria gukina imikino Nyafurika yo mu itsinda rya 2.
Usibye u Rwanda, muri iri rushanwa rigiye gukinwa rizitabirwa n'ibindi bihugu birimo Kenya,Sierra Leone,Ghana,Botswana,Malawi na mozambique.

Igihugu kizahiga ibindi kizazamuka mwitsinda ryambere aho bazahatana na Uganda,Tanzania na Zambia.Biteganyijwe ko iyo miikino izabera mugihugu cya Zambia ahazava ikipe imwe izahagarira umugabane wa Afurika mu mikino y'igikombe cy'isi.

MUSAALE Stephen uyobora ishyirahamwe ry'umukino wa cricket mu Rwanda, yibukije aba basore ko bagiye guhangana kandi ko bagomba gukora nkibyo bashiki babo bakoze,
Yabaseranyije ko nibagera ku mihigo biyemeje nabo nk'ubuyobozi bazashyira mungiro ibyo babasabye.
Uhagarariye abakinnyi BIMENYIMANA Yvan Vicent de Paul kapiteni w'iyi kipe yatangaje ko biteguye bihagije kandi ubuyobozi bwakoze buri kimwe cyose cyari gikenwe, akomeza avuga ko igisigaye ari ukujya guhangana kandi ko bazitwara neza.

Ku ruhande rwa MARTIN Suji Umutoza mukuru yatangaje ko abasore be batanga ikize kuko bagize igihe gihagije cyo kwitegura,ndetse baka baragize nigihe gihagije cyokwiga kumakipe bagiye guhura nayo.
Nk'uko byatangajwe n'ishyirahamwe ry'umukino wa Cricket mu Rwanda, iyi mikino izakinwa hagati ya tariki ya 30 Nzeri kugeza kuya 8 Ukwak
The post Ikipe y'igihugu y'abahungu U19 muri Cricket yerekeje muri Nigeria guhatanira itike yo kuzakina imikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika appeared first on RUSHYASHYA.
-
Huye: Hasojwe amahugurwa yateguriwe abana bakina Karate #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ku Cyumweru mu Karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda, hasojwe amahugurwa y’abana bakina karate basaga 214.
-
Lionel Messi mu nzira zo kuva muri Paris St-Germain #rwanda #RwOT
Umukinnyi ukomoka muri Argentine, Lionel Messi, ufite imyaka 35, yiteguye kuva muri Paris St-Germain mu mpeshyi kuko ngo atiteguye kongera amasezerano mashya.
Messi wari wasinye amasezerano y'imyaka 2 ubwo yavaga muri FC Barcelona muri 2021,ngo ntabwo azongera amasezerano mashya cyane ko ayo afite azageza muri 2023.
Biravugwa kandi ko Xavi Hernandez ashishikajwe no kumugarura kuri Camp Nou.
Umunyamakuru Marc Marba avuga ku by'uko Messi ashobora gusubira muri Barça, yatanze amakuru y'ingenzi kuri iki kibazo.
Uyu munyamakuru wa La Porteria avuga ko Messi adashaka kongera amasezerano muri PSG kandi iyi iraba shampiyona ye ya nyuma kuri Parc des Princes.
Messi yahuye n'ubuzima butoroshye mu mwaka we wa mbere muri Ligue 1. Ariko uyu munya Argentine yagarutse mu bihe bye muri uyu mwaka w'imikino ukomeje,kuko amaze kugira uruhare mu bitego 14 mu mikino 11 amaze gukina.
Nubwo Messi ashobora gusubira muri FC Barcelona ariko ngo ntashaka gusangamo myugariro Gerard Pique.
Umubano wa Messi na Pique wari wifashe nabi cyane mu minsi ya nyuma y'uyu munyabigwi muri Barcelona. Bombi ngo ntibavuganaga nkuko amakuru yabitangaje.
Visi perezida ushinzwe ubukungu muri Barcelona, Romeu abajijwe ku kugarura Leo Messi muri Kamena 2023,yagize ati”Kubera ko byaba ari ubuntu, rwose ni ikintu dushobora gukora. Ariko byaba ari icyemezo cya tekiniki, uko byagenda kose.
Hariho umushahara ntarengwa, twashyize ingufu mu mishahara muri iyi mpeshyi.”
-
Tombola ya Jackpot Lotto yahindutse 'Impamo Jackpot’, yongera amahirwe yo gutsindira kenshi miliyoni 15Frw #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikigo Carousel Ltd giteza imbere Tombola ya Inzozi Lotto cyatangaje ko Umukino wa Jackpot Lotto wasimbujwe uwa Impamo Jackpot hagamijwe ko Inzozi zo (…)
-
Volleyball: Shampiyona y’u Rwanda yagarutse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, ku wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022, Federasiyo y’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), yatangaje ko shampiyona (…)
Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/article/volleyball-shampiyona-y-u-rwanda-yagarutse
-
Umutoza Pitso Mosimane yerekeje mu cyiciro cy… – #rwanda #RwOT
Nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Al Ahly yari amaze guhesha ibikombe 2 bya CAF Champions League, Pitso Mosimane yakomeje kuvuga mu makipe atandukanye yo mu Barabu ndetse n’ahandi ku Isi, ariko bikarangira nta n’imwe asinyiye.
Kuri iki cyumweru nibwo ikipe ya Al-Ahli Saudi FC yatangaje ko uyu mugabo ukomoka muri Afurika Y’Epfo, yagizwe umutoza mushya w’ikipe ya mbere. Inshingano za mbere uyu mutoza yahawe, harimo kugarura ikipe mu cyiciro cya mbere, nyuma y'aho imanutse mu cyiciro cya kabiri mu mwaka w’imikino 2021-2022.
Al-Ahli Saudi FC yahaye ikaze ndetse inatangaza ku mugaragaro ko Pitso Mosemane ari umutoza mushya wayo Al-Ahli Saudi FC kuva yashingwa mu 1937 ni ubwa mbere yari imanutse mu cyiciro cya kabiri, byateye umujinya abafana bayo ndetse basaba ubuyobizi bw’ikipe ko bagomba kugarura ikipe vuba na bwangu.
Pitso Mosimane w’imyaka 58 afatwa nk’umutoza wa mbere muri Afurika Y’Epfo ndetse no muri Afurika muri rusange, nyuma y’amakipe yaciyemo arimo Mamelodi Sundowns na Al Ahly kandi zose akazihesha ibikombe bya CAF Champions League.
Pitso yabaye umutoza wa mbere muri Afurika utwaye ibikombe 2 bya CAF Champions League mu makipe abiri atandukanye, ndetse aba umutoza wa CAF mu 2016, akaba yari amaze imyaka 2 muri Al Ahly yagezemo mu 2020.
Pitso yaro yagiriye ibihe byiza mu ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri -
Dani Alves yahishuye uko Cristiano Ronaldo yanze kumusuhuza bahuriye mu birori #rwanda #RwOT
Myugariro Dani Alves yahishuye ko akunda ndetse yishimira uwahoze ari mukeba we Cristiano Ronaldo nubwo ngo yigeze kwanga kumusuhuza mu birori byo gutanga Ballon d'Or.
Aba bombi bakaba bari bahanganye cyane muri Espagne kuko umwe yakiniraga FC Barcelona undi Real Madrid zihora zihanganye muri La Liga.
Uyu Myugariro ukomoka muri Brazil, Alves yabwiye Marca ko amakimbirane hagati y'amakipe yabo yatumye adashobora na rimwe kwerekana ko yubaha Ronaldo, ariko ubu yabitangaza ku mugaragaro ko amwubaha.
Yagize ati: 'Nkunda Cristiano. Ubu ntitukiri muri Barca cyangwa Madrid, nshobora kuvuga, kuko byahoze bisa nkaho bidashoboka. Cristiano n'urugero rwiza kuri twese tudafite ubuhanga bwinshi cyane, ko binyuze mu gukora cyane, ushobora guhangana n'abeza.
Ndamwubaha cyane kandi nagize amahirwe yo kubimubwira. Hari igihe, kubera guhangana, nagiye kumusuhuza, aranyirengagiza.
'Habayeho impaka zitigeze zimenyekana,ubwo twari mu rwambariro rwa Ballon d'Or twagize' guterana amagambo '. Nasuhuje abantu bose aranyirengagiza kubera guhangana kwa Barca-Madrid.
Ndamuzi, kuko ibyo nakoze byose mu buzima bwanjye byari bishingiye ku gukora cyane. Nk'umukinnyi, ndi hafi ya Cristiano kurusha Messi, kubera gukora, ntabwo ari ukubera impano. Leo yavukanye impano , ku rwego ashobora kugeraho wenyine. '
Uyu mukinnyi ukina inyuma iburyo w'imyaka 39, kuri ubu ari mu ikipe ya UNAM yo muri Mexico kandi yizeye kuzabona umwanya mu ikipe y'igihugu cye mu gikombe cy'isi cya Qatar kizaba mu Gushyingo n'Ukuboza.
Alves yahamagawe inshuro 124 mu ikipe y'igihugu kandi najya mu gikombe cy'isi, azaba ari umwe mu bakinnyi bakuze muri irushanwa.
-
Mu mukino wakurikiranywe na Jeannette Kagame, Team Mpoyo yakosoye Team Steve (AMAFOTO) #rwanda #RwOT
Mu mukino wa All Star Game 2022 wabereye muri Kigali Arena wakurikiranywe na Jeannette Kagame, “Team Mpoyo” yatsinze “Team Steve” amanota 126-11.
Uyu munsi nibwo habaye umukino w’intoranywa muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda umwaka w’imikino 2021-22 “All Star Game” ukaba wahuje team Mpoyo Axel na Hagumintwari Steve.
Ikipe ya Axel Mpoyo yari igizwe na; Kendall Gray (Patriots BBC), Adonis J. Filer (REG BBC), Cleveland Thomas Jr (REG BBC), Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (REG BBC), Shyaka Olivier (REG BBC), Sangwe Armel (APR BBC), Kaje Elie (REG BBC), Niyonkuru Pascal (REG BBC), Nkusi Arnaud (APR BBC), Kabare Hubert (IPRC Huye BBC) na Munyeshuri Thierry (Espoir BBC).
Ikipe ya Hagumintwari Steve yo yari igizwe na; Ndizeye Ndayisaba Dieudonné (Patriots BBC), Ntore Habimana (Patriots BBC), Perriere Steven (APR BBC), Beleck Bell Engelbert (REG BBC), Bush Wamukota (Patriots BBC), Uwitonze Justin (IPRC Kigali BBC), Kubwimana Kazingufu Ally (APR BBC), Aganze Espoir (UGB BBC), Kamondoh Frank (Shoot 4 the stars), Muteba Tresor (Tigers BBC) na Turatsinze Olivier wa IPRC Kigali BBC.
Uyu mukino ukaba wabanjirijwe no kurushanwa mu byiciro bitandukanye birimo ‘Slum Dunk’ yegukanywe na Thomas Cleveland no gutsinda amanota 3 aho Ndizeye Dieudonne yahize abandi.
Uyu mukino uba utarimo ihangana ryinshi ahubwo uba ugamije kwishimisha, wakurikiranywe na Jeannette Kagame umufasha wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul.
Agace ka mbere k’umukino karangiye Team Steve iri imbere n’amanota 34 kuri 26 ya Team Mpoyo.
Agace ka kabiri Team Mpoyo yigaranzuye Team Steve maze binyuze mu manota 3 yatsinzwe n’abarimo Adonis na Nshobozwabyosenumukiza bagatsinze ku manota 41- 20, bagiye kuruhuka ari 67 ya Team Mpoyo kuri 54 ya Team Steve.
Agace ka 3 Team Mpoyo yatsinze amanota 20 kuri 31 ya Team Steve biba 87 kuri 85 ya Team Steve. Mu gace ka nyuma Team Steve yagerageje gukuramo ikinyuranyo biranga biranga umukino urangira Team Mpoyo itsinze ku manota 126-116.
Kendall Gray usanzwe ukinira Patriots BBC ni we wabaye umukinnyi w’iri rushanwa rya All Star Game 2022, ni na we watsinze amanota menshi muri uyu mukino aho yatsinze amanota 29 ni mu gihe Ndizeye Dieudonne wa Team Steve yatsinze 24.
Nyuma y’uyu mukino hakaba hagiye gukurikiraho igitaramo kiri buririmbwemo n’itsinda ry’umuziki muri Kenya rya Sauti Sol aho aribufashwe n’abahanzi Nyarwanda barimo Ish Kevin, Christopher n’abandi.
Hahembwe abakinnyi bitwaye neza muri shampiyona mu bagabo n’abagore
Ikipe y’umwaka mu bagore
Nsanzabaganwa Nelly (APR WBBC), Sandra Kantore Domi (REG WBBC), Nezerwa Ignes (REG WBBC), Betty (APR WBBC) na Mireille Nyota Muganza (REG WBBC)
Igihembo cy’umukinnyi watsinze amanota 3 inshuro nyinshi yabaye Micomyiza Cisse wa The Hopps Rwanda ni mu gihe uwatsine amanota menshi yabaye Mireille Nyota Muganza wa REG WBBC, uwugariye neza yabaye Mugwaneza Charlotte wa APR WBBC
Jane Dusabe wa The Hopps Rwanda yabaye umukinnyi ukiri muto utanga icyizere n’aho Mugwaneza Nyota Mireille ni we wabaye umukinnyi w’umwaka mu cyiciro cy’abagore.
Umutoza w’umwaka yabaye Esperance Mukaneza utoza ikipe ya REG WBBC.
Nelly Nsanzabaganwa wa APR WBBC
Micomyiza Cisse asanzwe akinira The Hopps Rwanda
Kantore Sandra wa REG WBBC yaje mu ikipe y’umwaka
Ikipe y’umwaka mu bakobwaIkipe y’umwaka mu bagabo
Adonis Fier (REG BBC), Gasana Kenneth (Patriots BBC), Hagumintwari Steve (Patriots BBC), Axel Mpoyo (REG BBC) na Manga Pitchou (REG BBC)
Umukinnyi wahembwe nk’uwatsinze amanota 3 menshi ni Thierry Munyeshuri wa Espoir BBC ni mu gihe uwatsinze amanota menshi ari Frank [Commando] wa Shoot 4 Stars ni na we wahawe igihembo cy’umukinnyi wugariye neza.
Olivier Turatsinze wa IPRC Kigali yahembwe nk’umukinnyi ukiri muto utanga icyizere.
Umukinnyi wahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2021-22 yabaye Axel Mpoyo wa REG BBC.
Ikipe y’umwaka mu bagabo -
Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 ntabwo azitabira CECAFA #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) y’abatarengeje imyaka 17 ntabwo izitabira imikino ya CECAFA izabera mu gihugu cya Ethiopia kuva tariki 30 Nzeri 2022, (…)

