Tag: Imikino

  • Ni uruhe ruhare rwa Kompanyi z’ubucuruzi mu i… – #rwanda #RwOT

    Uko imyaka igenda isimburana, ibikorwa by’imikino imwe n’imwe bigenda bihinduka ubucuruzi bukomeye, bigatuma ababibarizwamo nk’abakinnyi, abatoza n’abandi nabo bahabwa amafaranga ndetse bagashyirirwaho byinshi bibafasha kubaho neza.

    Aho Siporo yateye imbere cyane, ibintu nkenerwa bya buri munsi biza mu makipe bivuye mu bigo bitandukanye, na byo byunguka mu gihe ibikorwa cyangwa Serivisi zabyo zirushijeho kumenyekana binyuze mu kwamamazwa ku bibuga n’ahandi.

    Hari aho Kompanyi zigenga zitanga amafaranga, ibikoresho cyangwa ibikorwa remezo ku bakora Siporo, nabo bakabimenyekanisha ku bakurikirana imikino, inyungu ku mpande zombi zikaba magirirane.

    Mu bihabwa amakipe muri rusange, harimo ibifasha abakozi kubona amafaranga abafasha kubaho mu buzima bwa buri munsi, ibikoresho bibafasha kugira ubuzima bwiza, ibyo guteganyiriza ahazaza n’ibindi.

    Mu Rwanda, Kompanyi ya JIBU yamamaye ku gutunganya no gusakaza amazi meza, ni kimwe mu bigo bitera inkunga amakipe ya Siporo, hagamijwe gufasha abayabarizwamo kugira ubuzima bwiza biruseho ndetse no gukomeza gutera imbere.

    Iyi kompanyi itera inkunga ihoraho ikipe ya Bugesera Cycling Team kuva yashingwa mu mwaka wa 2019, aho iyo kipe nayo yambara imyenda iriho ibirango bya Jibu kuva hasi kugera hejuru ndetse igakoresha amazi yayo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122444/ni-uruhe-ruhare-rwa-kompanyi-zubucuruzi-mu-iterambere-rya-siporo-122444.html

  • Ibyo wamenya kuri rutahizamu mushya wemeye gukinira Amavubi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Biravugwa rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Espagne, Jon Bakero Gonzalez yemeye gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

    Jon Bakero afite imyaka 25 akaba akinira ikipe ya Pontevedra mu cyiciro cya gatatu muri Espagne.

    Ni umuhungu kandi wa José Maria Bakera wakiniye FC Barcelona akaba inshuti magara ya perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier ari we na we wagize uruhare ngo abe yaza gukinira u Rwanda nk’uko amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI abivuga. Uyu Marira Bakero aheruka mu Rwanda muri Gashyantare uyu mwaka.

    Nta gihindutse biteganyijwe ko uyu mukinnyi azakinira u Rwanda umukino wa mbere muri uku kwezi ubwo u Rwanda ruzaba rukina umukino wa gicuti na Sudani, ni mu gihe azaba yabonye ibyangombwa ariko.

    Akaba yiyongereye kuri Gerard Gohou ukomoka muri Côte d’Ivoire we wamaze gukina umukino we wa mbere mu Mavubi.

    Bakero wifuzwa kugira ngo afashe Amavubi kubona itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 yakiniye amakipe atandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Toronto Fc, Phoenix Rising FC ndetse na Slavia Sofia yo muri Bulgaria.

    Jon Bakero González bivugwa ko yemeye gukinira Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyo-wamenya-kuri-rutahizamu-mushya-wemeye-gukinira-amavubi-amafoto

  • Fc Barcelona irabonamo ubushobozi umutoza wa… – #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Arsenal itozwa na Arteta kuva shampiyona y’abongereza (Premier League) yatangira, mu mikino 12 yatsinzwemo umukino 1 wa Manchester United ndetse inganya n’undi umwe wa Southampton, aribyo biri gutuma kugeza ubu ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 31. Iyi kipe mu mikino ya Europa League naho iri mu nzira nziza ziyiha amahirwe yo kurenga amatsinda.

    Arsenal iri gushimisha abakunzi bayo

    Ibi uyu mutoza wa Arsenal ari gukora nibyo biri gutuma Fc Barcelona imubonamo ubushobozi bwo kuba yazavamo umutoza w’igitangaza uzayisubiza mu bihe byiza, nk'uko tubikesha Daily mail.

    Arsenal itozwa na Mikel Arteta imaze gutsinda ibitego 30 mu mikino 12 ya shampiyona mu gihe yo yinjijwe 11 gusa, ibyo bikayigira ikipe ya kabiri imaze gutsinda ibitego byinshi ndetse ikaba n'iya kabiri mu zimaze kwinjizwa ibitego bike muri shampiyona y’abongereza.

    Xavi ushobora gusimburwa na Arteta we yatsinzwe mu mukino wa El Classico, ndetse anasezererwa muri Champions League.

    Xavi nyuma y'uko asezerewe muri Champions League yiyemereye ko ari ku gitutu, ko agomba gushaka itsinzi cyangwa byakanga akazirukanwa ariko abayobozi ba Fc Barcelona bo bumvikanye bavuga ko Xavi bamufitiye ikizere atazirukanwa vuba.

    Arteta afite amateka muri FC Barcelona kuko yanyuze mu ikipe y'abato Fc Barcelona, ariko afite imyaka 20 muri 2002 yahise yerekeza muri Rangers. Nyuma yo kuva muri Rangers yahise akomereza muri Everton, nyuma ahava ajya gukina muri Arsenal.

    Uyu mutoza kandi yabaye umwungiriza wa Pep Guardiola mbere y'uko yerekeza muri Arsenal. Pep Guardiola yakoreye amateka muri FC Barcelona kuko yatwaranye nayo ibikombe 3 bya shampiyona ya Espagne, ndetse na 2 bya Champions League.

    Arteta ushobora kuzasimbura Xavi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122447/fc-barcelona-irabonamo-ubushobozi-umutoza-wa-arsenal-bwo-kuyisubiza-ikuzo-122447.html

  • APR FC yemeje ko umutoza Adil Erradi Mohamed na Kapiteni wayo Manishimwe Djabel bahagaritswe, Tonny Kabanda agirwa umuvugizi w'agateganyo #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu Ubuyobozi bw'ikipe y'ingabo z'igihugu APR F.C bwakoranye inama n'abatoza bungirije ndetse n'abakozi b'iyi kipe basobanurirwa gahunda zitandukanye zirimo n'ihagarikwa ry'Umutoza Adil Erradi Mohamed .

    Ni inama yayobowe na Chairman w'ikipe y'ingabo z'igihugu, Lt Gen MK MUBARAKH aho yatangiye yibutsa abari mu nama amateka n'icyerekezo by'ikipe y'ingabo z'igihugu aboneraho no kubabwira impamvu batabona Umutoza mukuru muri iyo nama.

    Yagize ati 'nk'uko bamwe muri aha mubizi, iyi kipe yashinzwe mu gihe cy' Urugamba rwo kubohora igihugu, kuva yashingwa imaze gutwara ibikombe bitandukanye yaba ibikinirwa mu gihugu ndetse n'ibyo mu karere'.

    'Mukurikije ayo mateka mbanyuriyemo, APR F.C ni ikipe ifite uko ibayeho, ifite n'amahame igenderaho cyane nk'ikipe ya gisirikare iyo rero umwe mu bayikoramo atabashije kubaha no gukurikiza ayo mahame, hari igihe biba ngombwa ko umuha umwanya akitekerezaho ari nabyo byabaye kuri Adil Erradi umutoza mukuru'.

    'Ndagira ngo nkureho urujijo nabasobanurire neza ko umutoza Adil atirukanywe ahubwo yabaye ahawe umwanya kugira ngo yitekerezeho agire nibyo akosora mbere y'uko azagarurwa mu kazi'.

    Umuyobozi wa APR F.C, Lt Gen MK MUBARAKH yavuze ko atari umutoza wahawe ibihano by'imyifatire gusa, ko ahubwo na kapiteni wa APR F.C nawe yahagaritswe mu gihe cy'ukwezi kubera imyitwarire itari myiza yagaragaje.

    Yagize ati 'Iyo uri umuyobozi ukora ibishoboka byose kugira ngo abo uyoboye ubabere urugero rwiza, Manishimwe Djabel nka kapiteni afite amakosa yakoze imbere y'abo ayoboye n'imbere y'abatoza bose ibyo rero ntabwo nka APR F.C twabyihanganira'.

    Umuyobozi w' APR F.C kandi yaboneyeho kwibutsa abatoza basigaye mu nshingano ko urugamba rwa Shampiyona rugikomeje abibutsa ko bafite umukino w'ikirarane kuri uyu wa Mbere ugomba kubahuza na Police FC.

    Mbere yo gusoza inama Umuyobozi yahaye umwanya abari mu nama kugira ngo nabo batambutse ibitekerezo byabo ku ikibitiro umutoza wungirije Ben Moussa yashimiye Umuyobozi wa APR F.C ku nama nziza abagiriye.


    Ati 'ndagira ngo mbashimire cyane ikiganiro cyiza mutuganirije guhera ku mateka y'ikipe mudusangije ndetse n'inama nziza mutugiriye ni ugukomeza gukorera hamwe, guhuza no gufatanya kugira ngo ibintu byose bigende neza.

    Mu gusoza inama Lt Gen MK MUBARAKH Umuyobozi wa APR F.C yashimiye abatoza ndetse n'abakozi b'iyi kipe yongera kwizeza abatoza ko ahari igihe cyose baba bamukeneye ababwira ko niyo yaba atari hafi ko Umunyabanga Michel Masabo ahari.

    Yaboneyeho kubwira abitabiriye ndetse n'abandi bose ko bwana Tony Kabanda yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi wa APR F.C w'agateganyo guhera uyu munsi.

    The post APR FC yemeje ko umutoza Adil Erradi Mohamed na Kapiteni wayo Manishimwe Djabel bahagaritswe, Tonny Kabanda agirwa umuvugizi w'agateganyo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yemeje-ko-umutoza-adil-erradi-mohamed-na-kapiteni-wayo-manishimwe-djabel-bahagaritswe-tonny-kabanda-agirwa-umuvugizi-wagateganyo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yemeje-ko-umutoza-adil-erradi-mohamed-na-kapiteni-wayo-manishimwe-djabel-bahagaritswe-tonny-kabanda-agirwa-umuvugizi-wagateganyo

  • Mason Greenwood agiye gutangira kuburana ku byaha birimo gufata ku ngufu ashinjwa #rwanda #RwOT

    Mason Greenwood guhera kuwa mbere aratangira kwitaba urukiko kubera ibyaba aregwa byo gusagarira umukunzi we.

    Ubushinjacyaha bwa Crown bwatangaje ko uyu mukinnyi w'umupira w'amaguru wa Manchester United, Mason Greenwood, agiye gutangira gukurikiranwaho icyaha cyo gushaka gufata ku ngufu,guhohotera,n'imyitwarire mibi.

    Uyu rutahizamu wa Man Utd, ufite imyaka 21, yafunzwe amajoro 3 muri gereza nyuma y'uko abapolisi binjiye mu rugo rwe i Bowdon, muri Greater Manchester , muri Mutarama.

    Polisi uyu munsi yemeje ko Greenwood akurikiranyweho ibyaha birimo gushaka gufata ku ngufu,gukubita no gukomeretsa umuntu no guhatira no kugerageza kugenzura undi muntu

    Bije nyuma yo gufatwa muri iki gitondo akekwaho kuba yaravuganye n'uwahohotewe.

    Ibyaha bivugwa ko byakorewe umugore umwe kandi bivugwa ko byabaye hagati ya tariki ya 1 Ukuboza 2018, na 15 Ukwakira 2022.

    Greenwoo ashinjwa ko yamaze imyaka 4 ahoza ku nkeke uyu mukobwa ndetse agerageza kumutegeko uko agomba kwitwara aho ngo yagerageje kumufata ku ngufu kuwa 21 Ukwakira 2021.

    Uyu musore yahagaritswe muri United kuva mu mpera z'uyu mwaka ariko ngo aracyahembwa ibihumbi bye 75 by'amapawundi ku cyumweru kugeza igihe ibi birego bizamuhama.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mason-greenwood-agiye-gutangira-kuburana-ku-byaha-birimo-gufata-ku-ngufu

  • Robertinho yafashije Vipers SC kwinjira mu matsinda ya CAF Champions League bwa mbere mu mateka yayo #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Vipers SC yo muri Uganda itozwa na Robertinho wakunzwe na benshi mu Rwanda ubwo yatozaga Rayon Sports, yageze bwa mbere mu mikino y'amatsinda ya CAF Champions League.

    Iyi kipe igeze kuri aka gahigo ikuyemo igihangange mu karere TP Mazembe yo muri DRC.

    Vipers SC yari yanganyije 0-0 mu mukino ubanza I Kampala,nta mahirwe yahabwaga imbere y'iki kigugu cyo muri RDC ariko umutoza Robertinho n'abakinnyi be bagerageje kwihagararaho basoza umukino nta gitego binjijwe,kuko warangiye ari 0-0.

    Muri uyu mukino wabereye I Lubumbashi,Vipers SC yanganyije 0-0 biba ngombwa ko habaho gutera penaliti yinjiza 4-2 za Mazembe yahise isezererwa yerekeza muri CAF Confederations Cup.

    Penaliti za Vipers SC zinjijwe na Bright Anukani,Dissan Galiwango,Ashraf Mandela na Olivier Osomba mu gihe TP Mazembe yaterewe na Tandi Mwape na lody Likonza bazihushije mu gihe 2 zayo zinjijwe na Ernest Luzolo na Issama Mpeko.

    Vipers SC yageze mu matsinda ya CAF Champions League ku nshuro ya mbere mu mateka yayo.

    Iyi kipe yashinzwe yitwa Bunamwaya FC mu mwaka wa 1969 hanyuma mu myaka mike ishize ihindurirwa izina yitwa Vipers SC.

    Ni ikipe y'uwahoze ayobora FUFA, Lawrence Mulindwa,ifite ishuri ry'umupira rikomeye rya St Marry's Kitende.Ikinamo Abubakar Lawal wakiniraga AS Kigali.

    Umutoza Robertinho wayifashije gukora aya mateka,muri 2018 yagejeje Rayon Sports muri 1/4 cya Confederations Cup,bwa mbere mu mateka y'ikipe yo mu Rwanda.

    Robertinho yabwiye abanyamakuru nyuma y'uyu mukino ko yaje muri uyu mukino yiyemeje gusatira ndetse yizera ko mu mupira w'amaguru nta kidashoboka.

    Yavuze ko yizera abakinnyi be ndetse yubaha uwo bagiye guhura wese ariyo mpamvu yabigezeho.

    Amateka ayakomereje Uganda kuko yahesheje Vipers SC igikombe cya shampiyona giheruka.

    Icyakora yari amaze iminsi nta byangombwa ndetse uyu munsi nibwo CAF yari yamwemereye gutoza yicaye ku ntebe bwa mbere.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/robertinho-yafashije-vipers-sc-kwinjira-mu-matsinda-ya-caf-champions-league-bwa

  • IFOTO Y’UMUNSI: Jimmy Gatete yahuye na Perezida Paul Kagame #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kumwakira 2003 na bagenzi be bamaze gutsinda Uganda mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004, uyu munsi Perezida Kagame yongeye kwakira Jimmy Gatete wari umaze imyaka irenga 10 atagera mu Rwanda.

    Mu Rwanda hateraniye abahoze bakina umupira w’amaguru batandukanye barimo abanya-Cameroun Roger Milla na Patrick Mboma, umufaransakazi Laura Georges, umunya-Senegal Khalilou Fadiga, umufaransa Lilian Thuram ndetse n’umunya-Ghana Anthony Baffoe ni muri gahunda ya Legend in Rwanda mu rwego rwo gutangiza kumugaragaro gahunda igana mu gikombe cy’Isi cy’abahoze bakina umupira w’amaguru kizabera mu Rwanda.

    Aba banyabigwi kuri uyu wa Kane bakaba bitabiriye itangizwa inama ya Youth Konnect muri Kigali Arena.

    Aha ni bwo aba banyabigwi barimo na Jimmy Gatete bahuye na Perezida Paul Kagame bagirana ibiganiro byanagarutse kuri iki gikombe cy’Isi giteganyijwe kuzakirwa n’u Rwanda muri Gicurasi 2024.

    Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ry’abahoze bakina ruhago ku Isi (Féderation Internationale de Football Vétéran [FIFVE]) ryasinye amasezerano n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryo gutegura igikombe cy’Isi cy’abahoze bakina ruhago “Veteran Club World Championship”.

    Jimmy Gatete yahuye Perezida Kagame Paul

    Yahuye na perezida Kagame ari kumwe n’abanyabigwi batandukanye

    Bafashe ifoto y’urwibutso

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ifoto-y-umunsi-jimmy-gatete-yahuye-na-perezida-paul-kagame

  • Perezida Kagame yahishuye icyasubije inyuma umugabane w'Afurika #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yatangaje nta muntu n'umwe wigeze asubiza umugabane wa Afurika inyuma usibye abawutuye bemeye kubana nabyo.

    Ibi umukuru w'igihugu yabigarutseho mu muhango wo gutangiza inama ya YouthConnekt,yahurije hamwe urubyiruko rusaga 9000 rwo hirya no hino ku isi.

    Ati “Nta muntu wasubije inyuma Abanyafurika usibye twe ubwacu. Icyo ni ikintu dukwiriye kwemera niba dushaka kukirwanya.”

    Yavuze kandi ko Afurika atari umugabane w'ibibazo kuko ibibazo biba ahantu hose ku isi.Ati 'Afurika ntabwo ari umugabane w'ibibazo, habe na gato. Ni byo hari ibibazo ariko se nihe utabona ibibazo? Ibibazo biri hose ku Isi, bityo rero dukwiriye kwita ku bibazo byacu ariko ntabwo turi umugabane w'ibibazo. Nibura dukwiriye nk'abayobozi gukora ibishoboka, tukabona ko urubyiruko ari abafatanyabikorwa mu rugendo rwacu rw'iterambere.'

    Perezida Kagame yavuze ko uko Isi iteye, ari uko abakomeye aribo bashaka kugena umurongo ibintu byose bigenderaho ku buryo bo bumva ko ibyo bakora biba bishingiye ku ndangagaciro zabo.

    Ati “Dukwiriye kongera kwisuzuma, tukibaza tuti ese dukwiriye kuba abantu badafite agaciro? Cyangwa se dukwiriye gukomeza kuba abantu bagendera ku ndangagaciro z'abandi? Ndatekereza ko Afurika yagize agaciro kandi ifite agaciro.”

    “Twagize agaciro mbere y'undi wese muri iyi si. Ni ahacu kugira ngo twongere twirebe tuvuge tuti hari byinshi twakora, buri wese ku giti cye, urubyiruko tukita kuri sosiyete yacu. Dukwiriye kuva mu magambo tukajya mu buzima bwa nyabwo.”

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko hashize imyaka icumi iyi nama itangijwe mu Rwanda. Yagaragaje ko YouthConnekt yabaye ihuriro rihuza urubyiruko buri mwaka, rugatanga ibisubizo by'ibibazo bihari ndetse bagasangira n'ubumenyi.

    Inama ya YouthConnekt iri kuba ku nshuro ya Gatanu. Yatangijwe mu 2012 bigizwemo uruhare na Guverinoma y'u Rwanda hamwe n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Iterambere, UNDP.

    Abayobozi batandukanye n'urubyiruko ruturutse mu bihugu 22 bya Afurika harimo n'u Rwanda, bitabiriye iyi nama.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yahishuye-icyasubije-inyuma-umugabane-w-afurika

  • Volleyball: Amakipe ya APR agiye kwerekeza muri Tanzania #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amakipe y’Ingabo z’u Rwanda y’umukino wa Volleyball abagabo n’abagore, bagiye kwerekeza mu gihugu cya Tanzania mu irushanwa ngarukamwaka ryitiriwe uwahoze ari (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/article/volleyball-amakipe-ya-apr-agiye-kwerekeza-muri-tanzania