Tag: Imikino

  • U Buhinde bwananiwe gukina igikombe cy’Isi ku… – #rwanda #RwOT

    Kuva tariki 20 Ugushyingo kugera tariki 18 Ukuboza, muri Qatar harabera imikino y’igikombe cy’Isi kigiye kuba ku nshuro ya 20, aho amakipe agera kuri 32 yambariye urugamba ashaka kumanika iki gikombe gikinirwa buri myaka 4. 

    Imikino y’igikombe cy’Isi igira udushya twinshi, turimo no kuba ikipe ihabwa amahirwe hari n’igihe itarenga amatsinda.

    Tugiye kugaruka ku mibare, udushya ndetse n’uduhigo iyi mikino yihariye

    Imigabane ibiri gusa niyo imaze gutahamo igikombe cy’Isi, iyo ikaba ari Amerika y’Epfo n’u Burayi. Mu bikombe by’Isi 20 bimaze gukinwa, amakipe ava kuri iyi migabane amaze kugera ku mukino wa nyuma inshuro 18. Nyuma y'aho igihugu cya Qatar kigiye kwakira imikino y’igikombe cy’Isi, ubwo izakandagira mu kibuga izahita yuzuza ibihugu 80 bimaze gukina iyi mikino.

    Imikino y’igikombe cy’isi nizo ndoto za buri mukinnyi ukina umupira w’amaguru 

    Igihugu cya Mexique (Mexico) ni cyo gihugu kimaze kwitabira imikino y’igikombe cy’Isi inshuro nyinshi, ariko kikaba kitarayitwaraho na rimwe. Mexique imaze gukina igikombe cy’Isi inshuro 16, harimo 2 yakiriye mu 1970 na 1986. Igihugu cyitabiriye imikino y’igikombe cy’Isi gifite abaturage bacye ni Iceland, ubwo yari ituwe n’ibihumbi 334,000.

    Ikipe y’igihugu ya Mexico niyo kipe imaze kwitabira igikombe cy’isi inshuro nyinshi ariko ikaba itaracyegukana 

    U Budage ni bwo bumaze gukina imikino myinshi y’igikombe cy’Isi ingana na 106. Iki gihugu kimaze gukina imikino ya nyuma (Final) 8, 1/2 inshuro 13, 1/4 inshuro 16, kikaba kimaze gutsinda ibitego 224. New Zealand nicyo gihugu cyavuye mu mikino y’igikombe cy’Isi cya 2010 kidatsinzwe umukino n’umwe, kuko banganyije imikino yabo 3 yo mu matsinda, mugihe Espagne yegukanye iki gikombe yatsinzwe umukino ufungura.

     

    U Budage nibwo bumaze gukina imikino myinshi y’igikombe 

    Yugoslavia nicyo gihugu cyitabiriye imikino y’igikombe cy’Isi gifite abakinnyi bafite imyaka micye. Ibi byabaye mu 1930, ubwo iki gihugu cyari gifite impuzandengo y’imyaka 21 n’iminsi 258. U Budage nicyo gihugu cyitabiriye imikino y’igikombe cy’Isi gifite abakinnyi bakuze. Ibi byabaye mu 1998 ubwo mu bakinnyi babanje mu kibuga bakina na Iran, bari bafite impuzandengo y’imyaka 31 n’iminsi 345.

    Mu 1950 ikipe y’igihugu y’u Buhinde yabonye itike yo gukina imikino y’igikombe cy’Isi ariko ntiyabasha kuyitabira, kuko FIFA yabasabye kuzaza mu mikino baraguze inkweto zo gukinisha birangira babuze amafaranga yo kuzigura barabireka. Ibihugu 6 gusa nibyo byegukanye igikombe cy’Isi byacyakiriye. U Bufaransa nicyo gihugu giheruka kwakira imikino y’igikombe cy’Isi bukacyegukana, aha byari mu 1998.

    U Buhinde bwazize kwambara ibirenge 

    Just Fontaine niwe mukinnyi ufite agahigo ko gusoza imikino y’igikombe cy’Isi afite ibitego byinshi, aho mu 1958 yashoje irushanwa afite ibitego 13. Faryd Mondragon ukomoka muri Colombia, mu 2014 yashyizeho agahigo ko gukina imikino y’igikombe cy’Isi akuze, ubwo igihugu cye cyakinaga n’u Buyapani uyu mukinnyi yinjiye mu kibuga afite imyaka 43 n’iminsi 3.

    Norman Whiteside ukomoka muri Ireland y’amajyaruguru, niwe wakinnye igikombe cy’Isi ari umwana, aho mu 1982 bakina na Yugoslavia uyu musore yinjiye mu kibuga afite imyaka 17 n’iminsi 41.

    Norman niwe mukinnyi wakandagiye mu gikombe cy’isi ari umwana 

    Luis Monti niwe mukinnyi wa mbere wakiniye ibihugu 2 mu mikino y’igikombe cy’Isi. Luis yakiniye Argentina mu mikino y’igikombe cy’Isi mu 1930 ndetse akinira u Butariyani mu 1934. Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Butariyani Dino Zoff mu mikino y’igikombe cy’Isi cya 1982, niwe mukinnyi wegukanye iki gikombe akuze ku myaka 40 n’amezi 4 n’iminsi 13.

    Didier Deschamps, Mario Zagallo na Franz Beckenbauer nibo bantu begukanye igikombe cy’Isi ari abakinnyi nyuma bakanagitwara ari abatoza. Umurusiya Oleg Slanko mu 1994 yatsinze Cameroun ibitego 5 wenyine, bituma aba umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mukino umwe.

    Brazil niyo kipe y’igihugu itarasiba n’inshuro n’imwe 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122907/u-buhinde-bwananiwe-gukina-igikombe-cyisi-kubera-gukinisha-ibirenge-amateka-nuduhigo-twara-122907.html

  • Umusesenguzi Hassan Muhire yagaragaraje akaga amakipe azahura nako nyuma y'igikombe cy'isi #rwanda #RwOT

    Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo igikombe cy'isi 2022 kibere muri Qatar aho cyashyizwe mu mpera z'umwaka aho kuba mu mpeshyi nkuko byari bisanzwe mu bikombe byabanje.

    Impamvu nyamukuru iri rushanwa rikurikirwa kurusha ayandi ku isi ryashyizwe mu Ugushyingo-Ukuboza nuko muri Qatar haba hadashyushye cyane nkuko biba bimeze mu kwezi kwa Kamena na Nyakanga.

    Umusesenguzi Hassa Muhire yabwiye UMURYANGO ko kuba iki gikombe cy'isi cyarakinwe mu gihe shampiyona ziri gukinwa bizagira ingaruka ku makipe yari ahagaze neza kuko ashobora gutakaza abakinnyi cyangwa se bakananirwa cyane.

    Yagize ati “Nibyo koko shampiyona zahagarariye hagati ndetse igikombe cy'isi ntikizatakaza uburyohe kuko gihora gikunzwe ahubwo ikibazo gihari n'ukwibaza nyuma yacyo ikipe zitwaye neza[mu mashampiyona] zizakomerezaho?.Ese nka Arsenal ko ari ikipe ifite abakinnyi 11 babanza mu kibuga nta bisubizo byinshi ifite ku ntebe y'abasimbura itakarijeyo abakinnyi nka 2 nka Xhaka na Partey bakavunika yasigara ari iyihe?.

    Hari ikipe zishobora kuzagira ingorane nabo bake zari zifite zikabatarizamo.Ubuzima bwa nyuma y'igikombe cy'isi mbona buzagora amakipe cyane kurusha mbere y'igikombe cy'isi.Imvune zizaboneka mu gikombe cy'isi nizo zizagora amakipe mu mashampiyona.”

    Igikombe cy'isi kiratangira tariki ya 20 Ugushyingo 2022 kizasozwe tariki ya 18 Ukuboza 2022.

    Amakipe menshi yo ku mugabane w'i Burayi yatanze abakinnyi bityo ahanze amaso kureba niba bazagaruka amahoro cyane ko irushanwa ryose rigira ibyaryo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umusesenguzi-hassan-muhire-yagaragaraje-akaga-amakipe-azahura-nako-nyuma-y

  • Ikipe izaba ihenze mu gikombe cy’Isi 2022 n’umukinnyi urusha agaciro abandi bose #rwanda #RwOT

    Igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru cya 2022 kizabera muri Qatar kirimo gukomanga aho kizahuza ibihugu 32 ariko intego ari imwe ari yo kwegukana iki gikombe.

    Iri rushanwa rya mbere ku Isi mu mupira w’amaguru rikaba rihuza ingeri zitandukanye z’abakinnyi ziganjemo abakinnyi beza b’agaciro kandi bafite impano, icya 2022 kizatangira tariki ya 20 Ugushyingo 2022 aho kizabera muri Qatar.

    Nk’uko ikinyamakuru Marca kibitangaza, hifashishijwe ububiko bw’agaciro k’abakinnyi ku isoko nka “Transfermark”, ikipe izaba ihenze cyangwa se ifite abakinnyi bahenze ni ikipe y’igihugu y’u Bwongereza.

    Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza ifite abakinnyi babarirwa agaciro ka miliyoni 80 z’amayero cyangwa kurenga bayobowe na kapiteni wa bo Harry Maguire na Phil Foden agaciro k’ikipe y’igihugu yose kagera kuri miliyari 1.35 z’amayero.

    Ikipe ya kabiri izaba ihenze ni ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yiganjemo abakinnyi beza kuri ubu kandi bahenze nka Kylian Mbappe, Christopher Nkunku, Raphael Varane, Kingsley Coman na Jules Kounde. U Bufaransa bufite iki gikombe buzaba bureba uburyo bwakoresha aba bakinnyi ngo bukisubize.

    Umukinnyi ufite agaciro (uhenze) kurusha abandi ni umufaransa ukinira Paris Saint-Germain, Kylian Mbappe wahawe agaciro ka miliyoni 160 z’amayero.

    Ibihugu bizaba bifite abakinnyi bahenze mu gikombe cy’Isi 2022

    England -(Amayero miliyari 1.35)

    France – (Amayero miliyari 1.1385 )

    Brazil – (Amayero miliyari 1.064 )

    Spain – (Amayero miliyari 1.031)

    Germany – (Amayero miliyari 1.0205)

    Portugal – (Amayero miliyoni 938.5)

    Argentina – (Amayero miliyoni 764.5)

    Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza ni yo kipe izaba ihenze mu gikombe cy’Isi

    Mbappe ni we mukinnyi uhenze uzaba uri mu gikombe cy’Isi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-izaba-ihenze-mu-gikombe-cy-isi-2022-n-umukinnyi-urusha-agaciro-abandi-bose

  • Igikombe cy’Isi: U Bubiligi bwahamagaye Abaki… – #rwanda #RwOT

    Roberto Martinez w’imyaka 49 utoza u Bubiligi kuva mu 2016, yamaze gushyira hanze abakinnyi 26 agomba gukoresha ashaka kugera kure nyuma yaho no mu 2018 iyi kipe bari kumwe ariko bagasoza ku mwanya wa 3 ari na wo mwanya mwiza iki gihugu gifite mu gikombe cy’Isi.

    Abakinnyi bahamagawe

    Abanyezamu

    Thibaut Courtois, Simon Mignolet, Koen Casteels

    Ba myugariro

    Jan Vertonghen, Toby Alderweireld, Leander Dendoncker, Zeno Debast, Arthur Theate na Wout Faes

    Abakina hagati

    Hans Vanaken, Axel Witsel, Youri Tielemans, Amadou Onana, Kevin De Bruyne, Yannick Carrasco, Thorgan Hazard, Timothy Castagne na Thomas Meunier

    Barutahizamu

    Romelu Lukaku, Michy Batshuayi, Loïs Openda, Charles De Ketelaere, Eden Hazard, Jeremy Doku, Dries Mertens na Leandro Trossard.

    U Bubiligi ni imwe mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana imikino y’igikombe guhera mu 2018 bigendanye n’abakinnyi ifite bagezweho mu makipe y’i Burayi. Ikipe y’igihugu y’u Bubiligi igiye kwitabira imikino y’igikombe cy’Isi ku nshuro ya 14 iri mu itsinda rya 6 aho buri kumwe na Canada Morocco na Croatia. 

    Iyi nshuro nanone u Bubiligi burahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cy’Isi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122742/igikombe-cyisi-u-bubiligi-bwahamagaye-abakinnyi-26-budasize-numwe-122742.html

  • Kwinjira ku mukino wa Kiyovu SC na Rayon Sports ni ibihumbi 50 Frw mu myanya y'icyubahiro n'amafaranga ibihumbi bitanu ahasanzwe #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Ugushyingo 2022, guhera ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo hazabera umukino wa cyenda wa shampiyona uzahuza Kiyovu SC na Rayon Sports.

    Ikipe ya Kiyovu SC niyo izakira uyu mukino, kugeza ikba yamaze gutangaza ko kwinjira ari amafaranga ibihumbi mirongo itanu mu myanya y'icyubahiro ndetse n'amafaranga ibihumbi bitanu mu myanya isanzwe.

    Nk'uko bigaragara ku ifoto yerekana ibiciro byo kuri uyu mukino yashyizwe hanze bigaragara ko uzaba ari mu myanya y'icyubahiro ya VVIP ari ukwishyura ibihumbi 50 Frw, naho mu nkengero z'imyanya y'icyubahiro akaba ari amafaranga ibihumbi 25 Frw.

    Mu myanya y'ahatwikiriye ho kuhicara ni ukuba umuntu yaguze itike y'ibihumbi icumi ndetse n'amafaranga ibihumbi bitanu ahadatwikiriye hazwi ku izina ry'ahasigaye hose.

    Uyu mukino ugiye gukinwa, Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona aho ifite amanota 18 naho Kiyovu SC yo ikagira amanota 17 ikaba iri ku mwanya wa Kabiri.

    Mu mikino ine imaze guhuza aya makipe yombi, Kiyovu SC imaze gutsinda imikino itatu naho Rayon Sports izwi nka Gikundiro yo ikaba yaranganyije umukino umwe gusa.

    The post Kwinjira ku mukino wa Kiyovu SC na Rayon Sports ni ibihumbi 50 Frw mu myanya y'icyubahiro n'amafaranga ibihumbi bitanu ahasanzwe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kwinjira-ku-mukino-wa-kiyovu-sc-na-rayon-sports-ni-ibihumbi-50-frw-mu-myanya-yicyubahiro-namafaranga-ibihumbi-bitanu-ahasanzwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kwinjira-ku-mukino-wa-kiyovu-sc-na-rayon-sports-ni-ibihumbi-50-frw-mu-myanya-yicyubahiro-namafaranga-ibihumbi-bitanu-ahasanzwe

  • Amarangamutima ya Roberto Firmino utarahamagawe mu ikipe ya Brazil #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Liverpool, Roberto Firmino ukomoka muri Brazil, yashyize amarangamutima mu butumwa bubabaje yageneye isi ya ruhago, nyuma yo kudahamagarwa mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/amarangamutima-ya-roberto-firmino-utarahamagawe-mu-ikipe-ya-brazil

  • Rayon Sports mu ihurizo mbere yo guhura na Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

    Harabura iminsi 2 gusa Rayon Sports igasura Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona, ni umukino igiye gukina yibasiwe n’imvune aho bamwe bashobora no kubagwa.

    Amahirwe menshi ni uko uyu mukino uzaba ku wa Gatanu w’iki cyumweru tariki ya 11 Ugushyingo saa 18h, Rayon Sports izawukina idafite zimwe mu nkingi za mwamba ziyoboye na kapiteni Rwatubyaye Abdul, Mbirizi Eric na Raphael Osalue.

    Amakuru avuga ko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, Raphael Osalue ashobora no kubagwa bitewe n’imvune yagize.

    Ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ku mvune y’uyu mukinnyi nta gisubizo nyacyo batanze kuko wumvaga bashidikanya.

    Gusa andi makuru avuga ko Raphael nyuma yo kunyuzwa mu cyuma basanze agomba kubagwa kugira ngo akire imvune yo mu ivi afite.

    Nubwo izaba idafite Osalue Raphael izaba yagaruye mu kibuga Onana Léandre umaze iminsi akirutse imvune ndetse akaba ameze neza mu myitozo arimo akora cyane kugira ngo arebe ko umutoza yamugirira icyizere amukinishe kuri uyu mukino.

    Osalue Raphael agomba kubagwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-mu-ihurizo-mbere-yo-guhura-na-kiyovu-sports

  • Umusifuzi uzasifura igikombe cy’Isi yatanze a… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura iminsi 11 ngo igikombe cy’isi gitangire,  umusifuzi uri mu bazagisifura, yatanze amakarita 10 ku mukino wa nyuma w’igikombe gikinirwa muri Argentine. Ni umukino wabaye ku Cyumweu, ukaba wari wahuje Buca Juniors na Racing Club.

    Umusifuzi watanze amakarita 10 atukura

    Iminota 90 y’uyu mukino yarangiye ari igitego 1-1, maze hongerwaho inyongera bigeze ku munota wa 118 [umukino wongejweho iminota irenga 18], umukinnyi wa Racing Club witwa Alcaraz atsinda igitego cy’intsinzi akoresheje umutwe ku mupira wari uvuye muri koroneri. Yahise ajya kwishimira igitego mu bafana batari ab’ikipe ye, bihita bibabaza abakinnyi ba Buca Juniors.

    Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko abakinnyi ba Buca Juniors bahise badukira Alcaraz watsinze igitego bamufata amatwi, abandi bamutera umupira hafi yo kumwica. Umusifuzi yahise afata umwanzuro wo guha ikarita itukura Alcaraz wagiye kwishimira igitego imbere y’abafana batari abe ndetse anaha imituku abakinnyi 5 ba Buca Juniors bakubise Alcaraz.

    Alcarez wafashwe amatwi 

    Ubwo bahise baba anakinnyi 7 bahawe amakarita atukura mu mwanya umwe ukongeraho abandi 3 ba Racing Club bari bayahawe mu mukino bisanzwe, bose hamwe baba abakinnyi 10 bahawe amakarita atukura. Umukino warangiye ari ibitego 2 bya Racing Club kuri kimwe cya Buka Juniors. 

    Uyu musifuzi mu mikino yose yasifuye, yatanze amakarita 612 y’umuhondo ndetse na 45 atukur. Amakuru avuga ko atari ubwa mbere uyu musifuzi atanze amakarita atukura arenze imwe mu mukino umwe kuva uyu mwaka w’imikino watangira. Ibi biri gutera ubwoba abakinnyi azasifurira mu gikombe cy’isi.

    Yatanze amakarita 10 y’umutuku mu mukino umwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122682/umusifuzi-uzasifura-igikombe-cyisi-yatanze-amakarita-10-yumutuku-mu-mukino-umwe-122682.html

  • Bitunguranye umukinnyi wa Fc Barcelona Gerard… – #rwanda #RwOT

    Gerard Pique w’imyaka 35 wakiniraga ikipe y’igihugu ya Espagne na Fc Barcelona, bitunguranye yatangaje ko kuwa 6 aribwo azakina umukino we wa nyuma, uyu mukino ukazabera ku kibuga cya Fc Barcelona I Camp Nou ubwo bazaba bakina na Almeria mu mikino ya shampiyona ya Espagne (La liga).

    Mu mashusho yuzuye ikiniga n’amarira Gerard Pique yashyize hanze mu mugoroba wo kuri uyu wa Kane, yavuze ko asigaje umukino umwe ubundi agashyira akadomo ku rugendo rwe rwo gukina umupira w’amaguru.

    N'ubwo uyu mukinnyi yatangaje ko ahagaritse umupira, gusa igihugu cye cya Espagne cyari cyaramuhamagaye mu bakinnyi 55 bazifashishwa mu gikombe cy’isi.

    Pique watunguranye agasezera ku mupira w’amaguru

    Gerard Pique yakiniye amakipe menshi atandukanye harimo  Manchester United ndetse na Fc Barcelona yakinagamo, kuko yari amaze imyaka 18 akina nk'uwabigize umwuga. 

    Uyu mukinnyi yatwaye ibikombe 35 muri rusange, ndetse yananyuze mu maboko y’abatoza bakomeye cyane. Pique yatwaye ibikombe mu Bwongereza, muri Espagne, yatwaye igikombe cy’isi ndetse n’ibikombe bya Champions League 4 kandi muri rusange yakinnye imikino 800.

    Mu bakinnyi bari mu kigero cya Gerard Pique, yafatwaga nk'umwe mu bakinnyi beza bakina inyuma ariko hagati (centre-backs).

    Mu magambo yuzuye ikiniga, Gerard Pique yagize ati”nk'uko nabivuze na mbere nta yindi kipe nzakinira nyuma ya Fc Barcelona, ku wa 6 nzakina umukino wanjye wa nyuma kandi ndashimira Fc Barcelona kuko yambereye umubyeyi”.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122534/bitunguranye-umukinnyi-wa-fc-barcelona-gerard-pique-yasezeye-kuri-ruhago-burundu-122534.html