
Source : https://yegob.rw/igikombe-cyisi-hitabajwe-penaliti-ngo-croatia-yigobotore-japan/
Ikipe y'igihugu ya Brazil (Seleção) yanyagiye Koreya y'Epfo ibitego 4-1 ikatisha itike ya kimwe cya Kane mu gikombe cy'isi aho izahura na Croatia yo yatsinze Ubuyapani kuri penaliti 3-1.
Ikipe ya Brazil yabaye iya mbere ibashije gutsinda ibitego byinshi (4) mu gice cya mbere cy'umukino mu gikombe cy'isi cya 2022,nyuma yo gutsinda iyi Koreya y'Epfo ibitego 4-0.
Igitego cya Mbere cyatsinzwe na Vinicius Jr ku munota wa 7 nyuma y'umupira mwiza yahawe na Neymar Jr.
Bidatinze ku munota wa 13,Brazil yahawe penaliti ku ikosa ryakorewe Richarlison mu rubuga rw'amahina,yinjizwa neza cyane na Neymar Jr.
Brazil yarushaga bikomeye Koreya mu guhererekanya umupira,yabonye igitego cya 3 ku munota wa 29 gitsinzwe na Richarlison wacenze myugariro wa Korea y'Epfo,ahereza umupira Casemiro ahita yinjira mu rubuga rw'amahina,uyu mukinnyi wo hagati ahita wumusunikira aroba umunyezamu bari basigaranye.
Brazil yasoje umukino ku munota wa 36 itsinda igitego cya 3 cyatsinzwe na Paqueta ku mupira mwiza winjiranwe mu rubuga rw'amahina na Vinicius Jr ahita awumucomekera usanga uyu mugenzi we ahagaze neza ahita awushyira mu rushundura.
Brazil yinjiye mu gice cya kabiri yatangiye gutekereza Croatia bazahura muri 1/4 cy'irangiza byatumye yinjizwa igitego na Paik Seung-ho ku munota wa 76.
Iyi kipe ihabwa amahirwe kurusha izindi yo kwegukana iki gikombe kiri kubera muri Qatar,yahushije uburyo bwinshi bwashoboraga kuyibyarira ibindi bitego.
Umukino warangiye Brazil yinjije mu kibuga Weverton umunyezamu wa 3 wayo wari utarakina na rimwe muri iki gikombe cy'isi.
Ku rundi ruhande,bigoranye Croatia yigaranzuye Ubuyapani ibutsinze kuri penaliti 3-1 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 120.
Ubuyapani nibwo bwafunguye amazamu ku munota wa 43 w'umukino ku gitego cya Daizen Maeda ukinira Celtic ariko kiza kwishyurwa na Ivan Perisic ku munota wa 55.
Uyu mukino ugeze mu gutera penaliti,abakinnyi b'Ubuyapani barimo Takumi Minamino, Kaoru Mitoma na Yoshida bazihushije mu gihe uwinjije imwe rukumbi ari Takumi Asano.
Croatia yinjije 3 zatewe na Vlasic,Brozovic na Pasalic mu gihe uwahushije imwe ari Livaja wayikubise igiti cy'izamu.
Ikipe ya Zlatko Dalic yatsindiwe n'Ubufaransa ku mukino wa nyuma mu myaka 4 ishize,izahura na Brazil kuwa Gatanu saa kumi n'imwe.


Alain-André Landeut wari umutoza mukuru wa Kiyovu Sports yamaze guhindurirwa inshingano aho yagizwe “Manager Sportif”, ni nyuma yo gutsindwa umusubirizo.
Byatangiye ubwo yatsindwaga na Gasogi United 3-1 mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona, perezida w’iyi kipe yaje gutangaza ko ahagaritse uyu mutoza ndetse ko ashobora no kumwirukana.
Gusa nyuma yaje kuvuga ko yabitewe n’umujinya amugarura mu kazi, yahise atakaza umukino ukurikiyeho wa AS Kigali yabatsinze 4-2 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Iyi kipe kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Ukuboza 2022 ikaba yatangaje ko bari mu biganiro n’umutoza mushya ni mu gihe André Landeut yagizwe Manager Sportif.
Bagize bati “Tunejejwe no kumenyesha abakunzi ba Kiyovu Sports ko turi kwitegura kwakira umutoza mushya, mu gihe Alain-André Landeut yasubiye mu nshingano ze ari zo kuba Manager Sportif wa Kiyovu Sports. Abatoza bari bungirije ni bo bari bube bafite ikipe mu gihe turi mu biganiro n’umutoza mushya.”
Alain-André Landeut watangiye gutoza Kiyovu Sports muri shampiyona ya 2022-23, ayisize ku mwanya wa 3 n’amanota 21 aho mu mikino 12 yatsinzemo 6, atsindwa 3 banganya 3.
Tunejejwe no kumenyesha abakunzi ba Kiyovu Sports ko turi kwitegura kwakira umutoza mushya, mu gihe Alain-André Landeut yasubiye mu nshingano ze arizo kuba manager Sportif wa KIYOVUSPORTS. Abatoza bari bungirije nibo bari bube bafite ikipe mugihe turi mubiganiro n’umutoza mushya. pic.twitter.com/G8y19JgDuu
â” Kiyovu Sports (@SCKiyovuSports) December 5, 2022
Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yashimagije umunyezamu we yari amaze igihe adakinisha, Hakizimana Adolphe avuga ko yitwaye nk’umunyezamu mukuru mu mukino baraye batsinzemo Bugesera FC.
Hakizimana Adolphe wari umaze iminsi atagaragara mu bakinnyi ba Rayon Sports yifashisha, Haringingo Francis ni we yari yagiriye icyizere cyo gukinisha ku mukino w’umunsi wa 12 baraye batsinzemo Bugesera FC 1-0.
Uyu munyezamu akaba yagize umukino mwiza cyane kuko yagiye akuramo imipira yabazwe myinshi.
Nyuma y’uyu mukino, Haringingo Francis akaba yaratangaje ko yashimishijwe cyane n’uburyo uyu munyezamu yitwaye.
Yavuze ko ari umunyezamu ufite impano ariko na none ko idahagije ngo abe umunyezamu mwiza bimusaba gukora cyane ndetse n’ubunararibonye.
Ati “Adolphe ni umunyezamu ufite impano ikomeye hano mu Rwanda, gusa impano ntihagije hariho no gukora n’ubunararibonye ntekereza ko imikino twagiye dukina yamuhaye ubunararibonye nanjye nk’umutoza nkomeza kumugirira icyizere.”
“Hari ibintu byinshi twakosoye kandi uyu munsi mwabonye umukino yakinnye, nibaza ko n’ahazaza tuzakomeza kugenda dukosora, tumugirira icyizere kugeza aduhaye ibyo tumushakaho, uyu munsi yakinnye nk’umunyezamu mukuru, nk’umunyezamu ukinira ikipe nkuru navuga ko uyu munsi Adolphe yabaye umukinnyi w’umukino kuko yakuyemo imipira myinshi yabazwe nubwo natwe twarimo turata imbere ariko yabashije kuduhesha amanota 3.”
Muri 2019 ni bwo Hakizimana Adolphe wakuriye mu ishuri ryigisha umupira ry’Isonga, yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 4, ubu akaba ari ku mwaka we wa nyuma.



Kuri uyu wa gatanu u Rwanda rwatsinze ikipe ya St Helena, muri uyu mukino u Rwanda nirwo rwatsinze toss,guhitamo gutangira ukubita udupira ibizwi nka Batting cyangwa gutera udupira ibizwi nka Bowling,maze ruhitamo gutangira ru battinga arinako rushaka uko rushyiraho amanota menshi,mugihhe St Helena yo yatangiye i bowlinga arinako ishaka uko yabuza urwanda gushyiraho amanota menshi.
Igice cyambere cyarangiye urwanda rushyizeho amanota 130 muri Overs 20 zingana n'udupira 120 bakinnye,abakinnyi 8 burwanda bakaba basohowe n'ikipe y'igihugu ya St Helene.
Sainte Helene yasabwaga amanota 131 kugirango yegukane intsinzi yuyu munsi,gusa ntibyigeze biyorohera,kuko umukino warangiye St Helene itabashije gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho nurwanda,ikaba yari imaze gushyiraho amanota 76, Urwanda rukaba rwashoye abakinnyi 8 ba St Helene(8 Wickets).
U Rwanda rukaba rwatsinze kucyinyuranyo cya 54, Muri uyu mukino SEBAREME Emmanuel wurwanda niwe wabaye umukinnyi mwiza wumukino.
Mu mukino wundi wabereye muri IPRC Kigali, Botswana yakinaga n'ikipe y'igihugu ya Lesotho.
Muri uyu mukino Botswana niyo yatsinze uyu mukino kucyinyuranyo cya Wickets 10,ninyuma yaho Lesotho yatangiye ishyiraho amanota(Batting),yashyizeho amanota 91 muri overs 12 n'udupira 4,abakinnyi bose ba Lesotho uko ari 10 bakaba basohowe nabasore ba Botswana (All out wickets)
Botswana ikaba yatsinze uyu mukino kucyinyuranyo cya wickets 10, Ikaba yatsinze uyu mukino ntamukinnyi wayo numwe usohowe na Lesotho, Botswana ikaba yasoje umukino ishyizeho amanota 97 muri overs 7 n'udupira 5.
Imikino yabaye mugicamunsi,Kenya yakinaga n'ikipe y'igihugu ya Malawi,umukino wabereye kuri stade mpuzamahanga ya Gahanga mugihe Mali yakinaga Seychelles,umukino wabereye muri IPRC KIGALI
Iyi mikino yose ntiyigeze isozwa kubera ikibazo kimvura nyinshi yaguye mu masaha y'igicamunsi.
Mu mukino waberaga kuri stade ya Gahanga, wahagaze Malawi yari imaze gushyiraho amanota 11 muri Overs 3 n'agapira 1, hakaba hakinwaga igice cyakabiri cy'umukino, Kenya yari yatangiye i battinga ikaba yari yashyizeho amanota 209 muri overs 20,Malawi ikaba yari yasohoye abakinnyi 6 ba kenya.
Mugihe umukino waberaga muri IPRC Kigali ,nawo wahagaze harigukinwa igice cya kabiri cy'umukino, Seyshelles yari yatangiye i battinga ikaba yari yashyizeho amanota 162 muri Overs 20,Mali ikaba yari yakuyemo abakinnyi 3 ba Seychelles.
Malawi yasabwaga amanota 163 imvura ikaba yaguye bamaze gukina overs 4 n'agapira kamwe,bakaba bari bamaze gushyiraho amanota 14 gusa,
Imikino y'umunsi wa 3,irakinwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20/11/2022, Botswana ikina na Malawi Kuri stade ya Gahanga mugihe Kenya izaba ikina na Mali bakazakinira muri IPRC Kigali,imikino yose ikazatangira kwisaha yi saa 09H30 zomugitondo.
Imikino izaba mugicamunsi, u Rwanda rurakina na Kenya umukino uzabera kuri stade ya gahanga,Lesotho ikine na Seychelles bakinire muri IPRC Kigali.
The post U Rwanda rukomeje kwitwara neza mu irushanwa rya cricket hashakwa itike yo gukina igikombe cy'Isi rizwi na ICC Men's T20 World Cup Sub-Regional Africa Qualifiers appeared first on RUSHYASHYA.
Ikipe y’Igihugu y’Umukino wo Koga yaraye ihagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, yerekeza mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzaniya, aho igiye gukina Irushanwa rya CANA ZONE 3 Swimming Championship.
Abakinnyi bitabiriye iri rushanwa bakaba bazahatana mu ntera ya Metero 800 muri Pisine ndetse na 5000 mu Kiyaga.
Ni imikino igiye gukinwa ku nshuro ya yo ya karindwi (7), mu gihe u Rwanda rumaze kuyitabira inshuro enye (4) n’iyi ya gatanu (5) ruzaba rwitabiriye.
Uretse iyi mikino igiye kubera muri Tanzaniya, u Rwanda kandi rwitabiriye imikino nk’iyi yabereye mu gihugu cya Kenya mu Mwaka wa 2019.
Gusa, bitewe n’inkubiri zitandukanye z’Icyorezo cya Covid-19, yageze mu Isi mu Mwaka wa 2020, imikino nk’iyi yakinwe muri 2020 mu gihugu cya Tanzaniya na 2021 muri Uganda ntabwo Ikipe y’Igihugu yabashije kuyitabira.
Ntwabwo u Rwanda rwitabira imikino nk’iyi yabereye ahandi gusa, kuko mu Mwaka wa 2016 rwarayakiriye ibera mu Karere ka Bugesera kuri Pisine ya Hoteli La Palisse.
Ikipe y’igihugu ikaba yahagurukanye abakinnyi 5 ndetse n’umutoza wa yo, Niyomugabo Jackson.
Ishimwe Claudette: Cercle Sportif de Karongi
Maniraguha Eloi: Mako Sharks Swimming Club
Iradukunda Eric: Cercle Sportif de Karongi
Dusabe Claude: Cercle Sportif de Karongi
Neema Clemantine: Cercle Sportif de Karongi
Uretse aba bakinnyi bagiye guhatana, Bwana Bazatsinda James, Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda 'Rwanda Swimming Federation’, na we yajyanye n’iri tsinda, aho biteganyijwe ko azahagararira Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda mu nama izahuza abayobozi b’Amashyirahamwe agize CANA ZONE 3.
Iyi mikino izabera kuri Pisine y’Ikipe ya Gymkhana Club, iherereye mu Mujyi wa Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania guhera tariki ya 17 kugeza ku ya 20 Ugushyingo, 2022.
Ni imikino izitabirwa n’ibihugu 6, U Rwanda, Uganda, Burundi, Sudan, Eritrea na Tanzania izaba yakiriye iyi mikino.
