Tag: Imikino

  • Ubufaransa bwasezereye Ubwongereza butera intambwe igana ku kwisubiza igikombe cy'isi #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Ubufaransa ikomeje kwerekana ko ishaka kwisubiza igikombe cy'isi nyuma yo gutsinda Ubwongereza muri 1/4 cy'irangiza ibitego 2-1 igahita ikatisha itike ya 1/2.

    Mu mukino w'ishyiraniro waranzwe no kwigaragaza kw'abakinnyi bakiri bato b'Ubwongereza,ikipe y'Ubufaransa yakoze ibisabwa itsinda umukino ndetse igera muri 1/2.

    Olivier Giroud yatsindiye Ubufaransa igitego cy'intsinzi mu gihe Harry Kane yahushije penaliti y'ingenzi yari gutuma Ubwongereza bwishyura ariko byarangiye ku ntsinzi y'abafransa y'ibitego 2-1.

    Bigitangira,Harry Kane yabonye uburyo bwiza ku mupira wari utakajwe na Upamecano ariko umunyezamu Lloris yitwara neza arawufata.

    Harry Kane nanone yasabye penaliti ubwo yari atezwe na Upamecano ariko VAR yemeza ko nta penaliti yabaye.

    Lloris yongeye gutabara Ubufaransa mu gice cya mbere akuramo ishoti rikomeye ryari ritewe na Harry Kane ku mupira yari ahawe na Saka.

    Ubufaransa bwafunguye amazamu ku munota wa 17 ku ishoti ryarekuwe na Aurelien Tchouameni ari kure cyane y'izamu,umupira wijyana mu rushundura.Uwamuhaye uyu mupira wavuyemo igitego ni Antoine Griezmann.Iki nicyo gitego rukumbi cyabonetse mu gice cya mbere.

    Igice cya kabiri kigitangira,Ubwongereza bwagarukanye imbaraga nyinshi,Jude Bellingham abona amahirwe akomeye atera ishoti rikomeye ariko Hugo Lloris ahita awushyira muri koloneri.

    Ubwongereza bwakomeje gusatira cyane bituma ku munota wa 52 bubona penaliti nyuma y'aho Tchouameni ategeye mu rubuga rw'amahina Bukayo Saka.

    Iyi penaliti yinjijwe neza na Harry Kane ahita akora agahigo ko kuba Umwongereza utsindiye igihugu ibitego byinshi,53 aho yahise anganya na Wayne Rooney gusa batandukanywa n'uko uyu abikoze mu mikino 80 naho Rooney yabigezeho mu mikino 120.

    Ubwongereza bwari hejuru ntibwahagaritse gusatira kuko bwari bufite abakinnyi bato bari hejuru nka Saka,Foden na Bellingham.

    Harry Maguire yabonye uburyo bukomeye ku mupira wari uturutse muri koloneri ateye n'umutwe umupira uca gato iruhande rw'izamu.

    Ubufaransa bwakinaga bike ndetse bugacungira ku mipira Abongereza batakaje,bwabonye amahirwe adasanzwe ku munota wa 77 ubwo Giroud yahabwaga umupira mu rubuga rw'amahina arawutera n'ikirenge ariko umunyezamu Pickford awushyira muri koloneri.

    Giroud uri kwitwara neza muri iki gikombe cy'isi yabonye andi mahirwe ku mupira wa tewe mu rubuga rw'amahina na Griezmann ahita awutanga Maguire atsindira Ubufaransa igitego cya kabiri ku munota wa 78 n'umutwe.

    Ubwongereza bwashegeshwe n'iki gitego kuko bwarushaga bigaragara Ubufaransa muri uyu mukino.

    Ku munota wa 83,Mason Mount wari winjiye asimbuye,yakorewe ikosa mu rubuga rw'amahina na Theo Hernandez,VAR yemeza ko ari penaliti y'Ubwongereza.

    Iyi penaliti yagombaga kugarura Ubwongereza mu mukino,yatewe mu kirere na Harry Kane,amahirwe y'Ubwongereza ayoyoka atyo.

    Abongereza bongeye kubona amahirwe ya nyuma ku munota wa nyuma mu minota 8 y'inyongera yari yongejwe kuri 90,Ubwo Harry Maguire yakorerwaga ikosa inyuma gato y'urubuga rw'amahina,umusifuza atanga free kick nziza cyane ariko Marcus Rashford ateye umupira uca hejuru gato.

    Inzozi z'Ubwongereza zahise zirangira gutyo mu gihe Ubufaransa bugomba guhura na Maroc kuwa gatatu w'icyumweru gitaha muri 1/2 cy'irangiza.

    Ubufaransa bufite iki gikombe cy'isi,bufite amahirwe menshi yo kucyisubiza ndetse bushobora kuzahurira ku mukino wa nyuma n'izarokoka hagati ya Croatia na Argentina,bo bazakina ku wa Kabiri.Iyi mikino yombi izajya itangira saa tatu z'ijoro.

    Muri uyu mukino,Hugo Lloris yakoze amateka yo kuba umukinnyi ukiniye Ubufaransa imikino myinshi kurusha abandi bose kuko yakinnye uwa 143 mu gihe Lilian Thuram banganyaga yakinnye 142.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ubufaransa-bwasezereye-ubwongereza-butera-intambwe-igana-ku-kwisubiza-igikombe

  • Igikombe cy’isi: Morocco yakubise kinubi Port… – #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu ya Portugal itakikoza kizigenza wayo Cristiano Ronaldo, yasezerewe n’ikipe y’igihugu ya Morocco ihagarariye Africa. Portugal yageze muri 1/4 inyagiye Switzerland naho Morocco yo yari yaratsinze Espagne muri 1/8 cy’irangiza.

    Abakinnyi ba Morocco babanje mu kibuga: Bono; Hakimi, El Yamiq, Saiss, Attiat-Allah; Amrabat, Ounahi, Amallah; Ziyech, En Nesyri na Boufal.

    Uyu mukino watangiye gukinwa saa kumi n’imwe ubera kuri Al Thumama stadium, Portugal yinjiye mu kibuga ifite amateka meza mu gikombe cy’isi ugereranyije na Morocco, niyo yatangiye ihererekanya umupira neza ihera kuri ba myugariro, ku munota wa 3 gusa João Félix yashyize umupira ku mutwe wari uvuye kuri kufura ariko umuzamu wa Morocco awushyira muri koroneri.

    Ni imikino mukurikirana binyuze kuri Televiziyo y'u Rwanda shene ya RTV CH 101 & CH 725 (Dish) kuri Decoderi ya StarTimes.

    Abakinnyi 11 ba Portugal babanje mu kibuga: Diogo Costa; Dalot, Pepe, Rúben Dias,Neves, Bernardo Silva, Otávio; Bruno Fernandes, João Félix Gonçalo Ramos na Guerreiro. 

    Umukino watangiye Morocco ikinira inyuma bituma icungira ku gukoresha imipira miremire kandi yihuta ariko ntibibyare umusaruro nk’uko babyifuza. Mu minota 21, Morocco yari yakije umuriro imbere y’izamu rya Portugal kuko yabonye koroneri 3 zikurikiranya ariko ntizatanga umusaruro. 

    Ku munota wa 30 Portugal yashoboraga kuba yabonye igitego ku mupira wari urekuwe na João Félix ariko Ashraf Hakim akoresheje umugongo awushyira muri koroneri. Uburyo bwa Morocco bwo gukina imipira miremire bwakomeje kuyihira maze ku munota wa 42 En Nesyri atsinda igitego cya 1 akoresheje umutwe ku mupira mwiza yari ahawe na Attiat-Allah. Igice cya mbere cyarangiye Morocco ariyo iyoboye n’igitego 1.

    Igice cya kabiri cyatangiye n’ubundi Morocco ikomeza gukinira inyuma Portugal ihiga aho yanyuza umupira ngo itsinde igitego ariko bakomeza kubura. Ku munota wa 49 Ziyech yarekuye ishoti ripima amatoni kuri kufura yari yakorewe Ashraf Hakim ariko umuzamu wa Portugal Diogo Costa aba intwari awukuraho.

    Umutoza wa Portugal ku munota wa 50 yavuye ku izima ashyiramo Cristiano Ronaldo na Joao Cancelo havuyemo Ruben Neves na Guerreiro. Ikipe y’igihugu ya Portugal yakomeje guhiga igitego cyo kwishyura, ku munota wa 61 Bruno Fernandes yarekuye umupira uremereye ari inyuma y’urubuga rw’amahina ariko ku bw’amahirwe macye umupira unyura hejuru y’izamu gato bikomeza kugorana. 

    Umunyezamu wa Morocco yakomeje kuba ibamba akuramo ibitego bya Portugal byabazwe. Ku munota wa 81 João Felix yongewe kurekura ishoti riremereye ku mupira yari ahawe na Ronaldo ariko Bono ufatira Morocco arishyira muri koroneri.

    Iminota 90 y’umukino yarangiye ndetse hanongerwaho 8 ariko Portugal ikomeza kubura igitego bituma umukino urangira batsinzwe igitego 1. Morocco ihagarariye Afurika, yahise ikatisha itike ya 1/2 aho izahura n’ikipe irava hagati y’u Bwongereza n’u Bufaransa.

    StarTimes mu mwaka utaha wa 2023, izabereka 'imikino ya CHAN 2023, CAF Champions League, na CAF Confederations Cup na Shampiyona y'Abadage Bundesliga kuri shene za Sports za StarTimes, no kuri Application ya StarTimes ON.

    Morocco ihagarariye Afrika yakuyemo Portugal ya Cristiano

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123723/igikombe-cyisi-morocco-yakubise-kinubi-portugal-bihindura-ronaldo-umushomeri-wuzuye-123723.html

  • Maroc yabaye ikipe ya mbere muri Afrika yageze muri 1/2 cy'igikombe cy'isi #rwanda #RwOT

    Nyuma y'igihe kinini amakipe yo muri Afurika yarananiwe guca akagizi ko kurenga 1/4 cy'irangiza mu gikombe cy'isi,Maroc yatunguye isi yose ibigeraho isezereye Portugal ku gitego 1-0.

    Ikipe ya Maroc itarahabwaga amahirwe na benshi mbere y'iri rushanwa,yasezereye Espagne muri 1/16 none yisasiye na Portugal ya Cristiano Ronaldo igera muri 1/2 cy'igikombe cy'isi bwa mbere mu mateka yayo.

    Rutahizamu Youssef En-Nesyri niwe watsinze iki gitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino nyuma yo gusimbuka agatanga umupira umunyezamu Diogo Costa akawushyira mu nshundura.

    Muri uyu mukino wabereye kuri stade ya Al Thumama,Maroc yari itegerejwe na benshi mu banyafurika ko ikora ibitangaza ndetse ntiyabatengushye yahise ikora ibyananiye abandi bose.

    Nkuko byagenze mu mukino wabanje,Portugal yabanje hanze Ronaldo gusa yinjijwe mu kibuga hakiri ku munota wa 50 aho yahise yuzuza imikino 196 akinira ikipe y'igihugu cye

    Morocco izakina n'irarokoka hagati y'Ubwongereza n'Ubufaransa muri 1/2 cy'irangiza yihagazeho cyane kuko yinjije iki gitego ku munota wa 42,binyuze ku mutwe wa En-Nesyri ku mupira mwiza yahawe na Yahya Attiyat-Allah.

    Portugal yari yishyuye iki gitego nyuma y'umutona umwe ubwo Bruno Fernandes yateraga umupira ugarurwa n'umutambiko w'izamu.

    Maroc yihagazeho cyane mu gice cya kabiri ubwo abasore ba Portugal bayisatiraga cyane, umunyezamu Yassine Bounou akora ibitangaza.

    Yakuyemo umupira wari wabazwe wa Joao Felix mu minota ya nyuma wamuteye ishoti rikomeye arirambura awushyira muri koloneri.

    Zakaria Aboukhlal yakabaye yatsindiye Maroc igitego cya kabiri ubwo yasigaga abakinnyi bose ba Portugal mu minota 8 y'inyongera,asigarana n'umunyezamu Costa ananirwa kumuroba.

    Rutahizamu Walid Cheddira yahawe amakarita 2 y'umuhondo mu minota 8 y'inyongera,atuma Maroc isigara ari abakinnyi 10 nubwo bitayibujije guhagama Portugal.

    Ku munota wa nyuma,Pepe yari yishyuriye Portugal ku mupira wakaswe na Rafael Leao,awutera n'umutwe uca ku ruhande gatoya.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/maroc-yabaye-ikipe-ya-mbere-muri-afrika-yageze-muri-1-2-cy-igikombe-cy-isi

  • Kiyovu Sport yihanangirije Police Fc ya Mashami Vincent iyikubita iyiteruye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kiyovu Sport yongeye kugarura ikizere mu bafana bayo mu mukino yatsinzemo Police FC ya Mashami.

    Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu ku isaha ya saa 15:00 kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

    Aya makipe yombi atari mu bihe byiza cyane buri imwe yagiye ifite umugambi wo gutsinda indi gusa ababurana ari babiri umwe aba yigiza Nkana.

    Ku munota wa 72 nibwo Kiyovu Sports yazamukanye umupira ugera kuri Bigirimana Abedi wari mu rubuga rw'amahina maze Ngabonziza Pacifique amukurura amaguru umusifuzi ahita atanga penariti.

    Iyi penariti ya Kiyovu yatewe neza na Erisa Sekisambu ahita atsinda igitego cya mbere cya Kiyovu Sports, maze Police FC itangira gukina irwana no kwishyura igitego.

    Gutsinda uyu mukino byatumye Kiyovu Sports igira amanota 24 aho inganya na AS Kigali iri ku mwanya wa kabiri, mu gihe Police FC yo yagumye ku mwanya wa gatandatu n'amanota yayo 20.

    Source : https://yegob.rw/kiyovu-sport-yihanangirije-police-fc-ya-mashami-vincent-iyikubita-iyiteruye/

  • Cristiano Ronaldo yasezerewe mu gikombe cy’Isi mu marira, Maroc yandika amateka #rwanda #RwOT

    Maroc yabaye igihugu cya mbere cy’Afurika kigese muri 1/2 cy’igikombe cy’Isi, ni nyuma yo gusezerera Portugal iyitsinze 1-0 muri 1/4.

    Umukino watangiye amakipe yombi akinira umukino mu kibuga hagati cyane ko abatoza bombi yaba Walid Regragui utoza Maroc na Fernando Santos utoza Portugal bari bari gukina uburyo bumwe. Bose bakinishaga ba myugariro bane, hagati abakinnyi batatu, na batatu basatira.

    Ubu ni ubuyo bwatumye umukino ufunguka ndetse amakipe yose yinjirira mu mukino rimwe, ndetse batangira no gusatirana mu minota itanu ya mbere. Muri iyi minota amakipe yombi yari yamaze kubona uburyo bumwe bwashoboraga kuvamo igitego.

    Portugal ni yo yabonye amahirwe ya mbere ku ikosa ryahanwe na Ruben Dias ariko João Félix ateye umupira Yassine Bounou, umunyezamu umaze kwandika amateka akomeye muri iki gikombe, awukuramo.

    Maroc na yo yahise izamuka yihuta cyane ibona na koruneri yatewe na Hakim Ziyech ariko Sofyan Amrabat atera umutwe hejuru y’izamu. Nyuma y’ubu buryo Portugal yahise yiharira umukino itangira gukina igumana umupira.

    Abakinnyi ba Portugal batangiye gukina umukino wo guhanahana umupira, Maroc yakinnye ubundi buryo. Mu gihe Portugal yafataga umupira, abakinnyi ba Maroc basatiraga bahitaga bagaruka hagati bakaba batanu, imbere hagasigara umwe.

    Uku kuba benshi hagati kwatumaga Portugal itabona uko yinjira ikagera mu rubuga rw’amahina. Umupira wafatwaga na Maroc wose bahitaga bawohereza imbere bakabyaza umusaruro umuvuduko wa Hakim Ziyech.

    Uru ruhande rwabonekagaho imipira myinshi y’imiterekano yashoboraga guteza ibibazo Portugal kuko yasaga n’aho ari yo Maroc iri gucungiraho mu gice cya mbere.

    Andi mahirwe muri uyu mukino yabonetse ku munota wa 30 aho ba myugariro ba Maroc bakijije izamu nabi, umupira ujya ku kirenge cya João Félix atera ishoti mu izamu ariko ku bw’amahirwe make rica ku ruhande.

    Portugal yatangiye umuvuno wo gushotera kure kuko kwinjira mu izamu bitari gukunda. Imipira yose yatangiye gufatwa na João Félix yashoteraga kure. Maroc yagumye ku buryo bwayo bwo kunyuza imipira mu mpande.

    Yahya Attia Attia Allah yazamukanye umupira awuhindura mu rubuga rw’umunyezamu wa Portugal, Youssef En-Nesyri arazamuka asumba Diogo Costa atereka umupira mu rushundura.

    Portugal yahise isatirana ingufu ishaka igitego cyo kwishyura byibuze mbere yo kujya mu karuhuko. Bruno Fernandes yabonye uburyo byashobokaga ko hajyamo igitego ariko umupira ukubita umutambiko w’izamu

    Umukino wongeweho iminota ibiri kuri iki gice ariko amakipe yombi ajya kuruhuka Maroc ifite igitego 1-0. Igihe cy’akaruhuko cyarangiye amakipe yombi agaruka mu kibuga.

    Portugal ntiyategereje ko umukino ugera kure, yahise ishyira mu kibuga Cristiano Ronaldo umaze kumenyera kubanza hanze asimbura Ruben Neves, naho João Cancelo asimbura Raphael Guerreiro.

    Ronaldo akijya mu kibuga Portugal nayo yatangiye kuva hagati itangira kunyuza imipira ku mpande zakinagaho Bernardo Silva na João Félix, batanga imipira yo hejuru igaruka mu rubuga rw’amahina rwarimo Ronalo ufatanyije na Goncalo Ramos.

    Maroc yacitse intege mu kibuga ubwo Romain Saiss wayifashaga cyane mu bwugarizi yavunikaga hakajya mu kibuga Achraf Dari. Umutoza Walid Regragui yahise yongera imbaraga mu bwugarizi akura mu kibuga Selim Amallah wakinaga hagati ashyiramo Selim Amallah wugarira.

    Iyi minota Portugal yahatanye ariko kwinjira mu rubuga rw’umuzamu birananirana, banyuza n’imipira hejuru Jawad El Yamiq akabasumba akayikuramo. Umunyezamu Yassine Bounou yongeye gukuramo umupira ukomeye wa João Félix yari ahawe na Cristiano Ronaldo.

    Cristiano Ronaldo ku munota wa 90 w’umukino na we yahushije igitego cyari cyabazwe kuko yasigaranye n’umuzamu Bounou ariko kuwushyira mu izamu biranga. Umukino wahise wongerwaho iminota umunani.

    Ku munota wa 92, Maroc yahawe ikarita itukura ya Walid Cheddira akoze ikosa rya kabiri ry’ikarita y’umuhondo ahita asohoka hanze. Portugal yahise yongera umuvuduko yasatiranaga.

    Iminota yahise irangira Portugal itabashije kwishyura igitego yatsinzwe hakiri kare mu gice cya mbere.

    Ni ku nshuro ya mbere ikipe yo ku mugabane wa Afurika ibonye itike ijya muri ½ cy’Igikombe cy’Isi. Portugal na yo ni ku nshuro ya kabiri iviriyemo muri kimwe cya kabiri mu mikino y’Igikombe cy’Isi.

    Yassine Bounou wagaragaraga ku mukino we wa 50 mu ikipe y’igihugu ya Maroc, ni we munyezamu wa mbere w’Umunyafurika umaze imikino itatu atinjizwa igitego mu mikino y’Igikombe cy’Isi.

    Maroc izakina ½ n’ikipe igomba gutsinda hagati y’u Bufaransa n’u Bwongereza saa tatu z’ijoro kuri uyu wa 10 Ukuboza 2022.

    Cristiano yasutse amarira

    Byari ibyishimo ku byanya-Maroc

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cristiano-ronaldo-yasezerewe-mu-gikombe-cy-isi-mu-marira-maroc-yandika-amateka

  • Basketball: APR W BBC yatsinzwe umukino wa mbere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR ya Basketball y’abagore yatangiye itsindwa mu irushanwa rya FIBA WOMEN CHAMPIONSHIP ririmo kubera mu gihugu cya (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/basketball-apr-w-bbc-yatsinzwe-umukino-wa-mbere

  • Rayon Sports yari yamaze kumvikana na Manzi Thierry yahise ihura n’ihurizo rikomeye rishobora gutuma ireka kumusinyisha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro wo mu mutima w'ubwugarizi, Manzi Thierry umaze iminsi nta kipe afite, bivugwa ko yatangiye ibiganiro na Rayon Sports aherukamo ayihesha shampiyona ya 2018-19 ngo abe yayisubiramo.

    Uyu musore uheruka gutandukana na FAR Rabat yo muri Maroc, n'ubundi mbere y'uko uyu mwaka w'imikino utangira byavuzwe ko yegereye iyi kipe ngo abe yayijyamo ariko bitewe n'uburyo yayivuyemo akajya muri APR FC mukeba wa yo biranga

    Amakuru avuga yongeye gukomanga muri iyi kipe ndetse na yo ikaba yatangiye kumutekerezaho kuko ifite ikibazo mu bwugarizi ni nyuma y'uko Rwatubyaye Abdul agomba kubagwa akazagaruka mu kibuga byibuze bitari mbere yo muri Gashyantare 2023.

    Gusa iyi kipe ikaba bivugwa ko ifite ihurizo rimwe kuko mu bakinnyi bandikishije basigaranye imyanya 2 gusa kandi bikaba bivugwa ko bamaze kumvikana na Luvumbu ndetse na Youssef ku buryo kugira ngo asinye byasaba ko umubare muri federasiyo bawongera cyangwa bakareka umwe muri aba bakinnyi.

    Mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2022 ni bwo Manzi Thierry yatandukanye n'ikipe ya Dila Gori muri Georgia yari yagiyemo avuye muri APR FC, yahise asinyira FAR Rabat yo muri Maroc amezi 6.

    Nyuma yo gusoza amezi 6, Manzi Thierry yasohowe ku rutonde rw'abakinnyi 8 iyi kipe itazakomezanya.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yari-yamaze-kumvikana-na-manzi-thierry-yahise-ihura-nihurizo-rikomeye-rishobora-gutuma-ireka-kumusinyisha/

  • Umukino wa Rayon Sports na Etincelles wimuwe #rwanda #RwOT

    Umukino w’umunsi wa 13 wagombaga guhuza Rayon Sports na Etincelles wimuwe aho washyizwe ku Cyumweru.

    Uyu mukino wagombaga kuzaba tariki ya 10 Ukuboza ariko ukaba wimuriwe tariki 11 Ukuboza.

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rikaba ryandikiye aya makipe riyamenyesha ko uyu mukino wimuwe.

    Uyu mukino ukaba wagombaga kuzaba saa 17h30′ kuri Stade Umuganda i Rubavu ni mu gihe washyizwe ku Cyumweru saa 18h00′ n’ubundi kuri Stade Umuganda.

    Ni rwego rwo korohereza Rayon Sports ifite umukino w’ikirarane na Gorilla uri bube uyu munsi saa 18h00′ kuri Stade Regional i Nyamirambo.

    Gahunda y’umunsi wa 13

    Tariki ya 10 Ukuboza 2022

    Kiyovu Sports vs Police FC
    Marines FC vsGorilla FC

    Tariki ya 11 Ukuboza

    AS Kigali vs Espoir F
    Mukura vs Bugesera FC
    Musanze FC vs Gasogi United
    Rutsiro FC vs APR FC
    Sunrise FC vs Rwamagana City

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukino-wa-rayon-sports-na-etincelles-wimuwe

  • #Qatar2022: Maroc yakoze amateka igera muri 1/4 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu ya Maroc yakoze amateka yo kugera muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2022 nyuma yo gutsinda Espagne kuri penaliti 3-0. Ni umukino ikipe y’igihugu ya (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/qatar2022-maroc-yakoze-amateka-igera-muri-1-4

  • Igikombe Cy’Isi: Brazil yanyagiye Koreya y’Ep… – #rwanda #RwOT

    ‘Seleçao’ ya Brazil iraye igeze muri ¼ cy’igikombe cy’isi gikomeje kubera muri Qatar, nyuma yo kunezeza abafana bayo mu mukino wa ⅛ yanyagiyemo Koreya y’Epfo ibitego 4-1 mu mukino wabaye kuri uyu wa Mbere.

    Mu mukino watangiye i Saa 21:00 kuri Stadium 974, Brazil yari yabanjemo abakinnyi bayo bose bakomeye, itangirana umuvuduko n’imbaraga nyinshi ibasha gutsinda ibitego byose mu minota y’igice cya mbere.

    Vinicius Jr (Uri hasi) yahatanye n’abanya-Koreya

    Rutahizamu Vinicius Jr ni we wafunguye amazamu ku munota wa 7′ aho yahawe umupira mwiza na Neymar, na we agacunga uko abugarizi n’umunyezamu wa Koreya bahagaze, aboneza umupira mu nshundura.

    Ku munota wa 13′ Brazil yabonye igitego cya kabiri, cyinjijwe na Neymar wateye Penaliti nziza ahana ikosa ryari rikorewe Richarlison.

    Ku munota wa 29, Richarlison wavudukaga yakoresheje ubuhanga bwinshi aha umupira Thiago Silva ndetse ahita awusubizwa mu rubuga rw’amahina, awinjiza mu izamu rya Koreya ryari ririnzwe na Kim Seung Gyu.

    Richarlison yahindukije Kim Gyu

    Ku munota wa 36′ Lucas Paqueta yatsinze agashinguracumu ka Brazil, aho yakiriye umupira mwiza yari ahawe na Vinicius Junior, na we awutera adahagaritse, uboneza mu izamu.

    Mu minota wa 45′ y’igice cya kabiri, Brazil ntabwo yigeze yinjiza igitego, ahubwo Koreya y’Epfo yabonye igitego kimwe cy’impozamarira gitsinzwe na Seung-Ho Paik.

    Muri uyu mukino, Tite utoza Brazil yahaye umwanya Dani Alves wasimbuye Eder Militao ndetse n’umunyezamu Weverton Silva wasimbuye Alisson Becker, Brazil iba ikipe ya mbere ikoresheje abakinnyi bose (26) yajyanye mu gikombe cy’isi.

    ‘Seleçao’ ya Brazil yabaye ikipe ya Gatandatu igeze muri ¼ mu gikombe cy’isi, nyuma y’ Ubufaransa, Ubuholandi, Ubwongereza, Argentine na Croatia. Amakipe asigaye azava hagati ya Marooc izakina na Espagne ndetse na Portugal izakina n’Ubusuwisi.

    Startimes nk'ikigo kinini cy'isakazamashusho mu Rwanda, izanerakana imikino ya Bundesliga, CAF Champions League, CAF Confederation Cup hamwe na shampiyona y'ibihugu y’umupira w'amaguru muri Afrika, CHAN, mu mwaka wa 2023.

    Startimes irakugezaho imikino y’igikombe cy’isi kugeza kuri Final

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123540/igikombe-cyisi-brazil-yanyagiye-koreya-yepfo-isanga-ibindi-bihangange-muri-123540.html