Tag: Imikino

  • Bitunguranye umwataka ukomeye w’u Bufaransa y… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru saa kumi n'imwe kuri Lusail Stadium harabera ibirori bya Ruhago bihuza isi yose, ikipe y’igihugu ya Argentine irakina n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi, kiri gukinwa ku nshuro ya 22. 

    Lionel Messi wa Argentine, araba ashaka gukora amateka akomeye mu mupira w’amaguru yegukana iki gikombe. Uyu mukinnyi yatwaye ibindi bikombe bikomeye bibaho ku isi ariko iki gikombe ntabwo aragitwara, ndetse abafana ba Argentine banamushinja kutagira igihambaye akorera igihugu yavukiyemo. 

    Kylian Mbappé ugenderwaho mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa we arashaka gukora amateka akomeye yo kuba ku myaka 23 gusa yakegukana igikombe cy’isi cya 2, nyuma y'icyo batwaye muri 2018 cyakiniwe mu Burusiya.

    Giroud wagiriye ikibazo mu myitozo

    N'ubwo amakipe yose yiteguye neza uyu mukino, ariko u Bufaransa buri guhura n’ibibazo bitunguranye cyane cyane iby’imvune. 

    Kuri uyu wa Gatandatu ubwo ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yari iri mu myitozo, umwataka wayo Olivier Giroud yasohotse mu kibuga imyitozo itarangiye kubera ikibazo cy’imvune yari ahuye nacyo. 

    N'ubwo uyu mukinnyi yavunitse ariko Didier Descham ashobora kumukoresha, kuko nta yandi mahitamo y’umwataka afite. Karim Benzema wari gusimbura Giroud kuri uyu mwanya, nawe ntabwo ahari kubera imvune.

    Mu myitozo y'ejo abakinnyi bagarutse batari bakoze iyo kuwa 5 ni Raphael Varane, Ibrahima Konate, Kingsley Coman, Aurelien Tchouameni na Theo Hernandez.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123958/bitunguranye-umwataka-ukomeye-wu-bufaransa-yagize-ikibazo-gikomeye-bitegura-gukina-na-arge-123958.html

  • Hamenyekanye impamvu itangaje yatumye Messi yanga kubana n’undi mukinnyi wo muri Argentine akaba wenyine abandi babana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa Argentina, Lionel Messi yabaga wenyine mu cyumba kubera ko mugenzi we Sergio Aguero bararanye kuva bakiri mu makipe y'abato atabonetse.

    Kuri ubu, Sergio Aguero yatumiwe mu ikipe ya Argentine aho ari kubana mu icyumba na Lionel Messi.

    Uyu mukinyi w'imyaka 34 byabaye ngombwa ko asezera ku mupira mu mwaka ushize kubera ikibazo cy'umutima, ariko yaje gushyigikira bagenzi be bakinannye ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'isi kugira ngo arebe ko batwara igikombe cy'isi.

    Source : https://yegob.rw/hamenyekanye-impamvu-itangaje-yatumye-messi-yanga-kubana-nundi-mukinnyi-wo-muri-argentine-akaba-wenyine-abandi-babana/

  • Gutsindwa na mucyeba mu izuba ry’ i Nyamiramb… – #rwanda #RwOT

    Umugoroba w’uyu wa Gatandatu wabaye uw’agahinda gakomeye ku bafana ba ‘Gikundiro’ ubwo huzuraga imikino 7 badatsinda ikipe y’ingabo bafata nka mucyeba wabo kuva mu ntangiriro z’ikinyejana cya 21.

    Guhera i Saa Saba z’amanywa (13:00), Abafana ba ‘Gikundiro’ binjiraga muri Stade ya Kigali ku bwinshi, aho icyizere cyagaragaraga mu maso ko batsinda APR FC, ariko birangira kiraje amasinde, batakaza umukino wa karindwi imbere ya mucyeba.

    Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri iyi ‘Clasico’ cyatsinzwe na Bizimana Yannick ku munota wa 71′ gitanga intsinzi ku ikipe y’ingabo, biraza nabi ikipe ifite ya Rayon Sports ifite abafana benshi kurusha izindi zose mu Rwanda.

    Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga

    Mu munota ya nyuma y’umukino, abafana, abakinnyi ndetse n’abatoza ba Rayon Sports bari bumiwe, nyuma yo gutakariza amanota atatu i Nyamirambo hagaragaraga izuba ry’igikatu.

    Nyuma y’umunsi wa 14 wa Shampiyona, AS Kigali iyoboye urutonde n’amanota 30, igakurikirwa na Rayon Sports ifite 28, APR FC ikaza ku mwanya wa 3 n’amanota 27.

    Ababanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC

    Ku munota wa 80′ abafana ba Rayon Sports bari batangiye kwiheba

    Abafana ba APR FC bo bari bishimye

    Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cya Bizimana Yannick



    Abafana ba Rayon Sports bageragezaga guhumurizanya

    Agahinda ko mu izuba ntikaba koroshye

    Abafana ba APR FC bo bari bishimye

    AMAFOTO: NGABO M. Serge

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123956/gutsindwa-na-mucyeba-mu-izuba-ry-i-nyamirambo-byumije-abafana-ba-rayon-sports-amafoto-123956.html

  • Igikombe cy’isi: Croatia yabujije Morocco guk… – #rwanda #RwOT

    Morocco yakoze amateka ikaba ikipe ya mbere muri Afurika igeze mu mikino ya 1/2 mu gikombe cy’isi, yananiwe kwegukana umwanya wa 3 itsindwa na Croatia. Mu mikino ya 1/2, Croatia yari yatsinzwe na Argentine naho Morocco yo yatsinzwe n’u Bufaransa.

    Abakinnyi 11 ba Croatia babanje mu kibuga: Livakovic, Stanisic, Sutalo, Gvardiol, Perisic, Modric, Kovacic, Majer, Kramaric, Orsic na Livaja.

    Uyu mukino watangiye gukinwa saa kumi n’imwe ubera kuri Khalifa international stadium. Ikipe y’igihugu ya Morocco yatangiye ihuzagurika, ku munota wa 3 gusa Bono yari yitsinze igitego ariko agira Imana umupira ujya muri koroneri.

    Abakinnyi ba Morocco 11 babanje mu kibuga: Bono, Hakimi, Dari, El Yamiq, Attiat-Allah, Amrabat, El Khannouss, Ziyech, Sabiri, Boufal na En-Nesyri. 

    Kutagira Ounahi kwa Morocco mu kibuga hagati, byatumye hapfa ndetse banatangira bakora amakosa. Ku munota wa 7, Croatia yabonye kufura maze Modric ariyitera ijya ku mutwe wa Ivan Perisic nawe ahita awutanga kwa Gvardiol atsinda igitego cya 1 cy’umutwe. 

    Morocco nyuma yo gutsindwa igitego yahise izamukana umupira nayo ikorerwaho kufura. Ku munota wa 9, Ziyech yahise ayitera neza iragenda isanga Achraf Dari ahagaze neza atsinda igitego cyo kwishyura nawe akoresheje umutwe.

    Croatia itsinda igitego cya 1

    Croatia na Morocco zarizisanzwe zizwiho gukina zugarira ariko uyu munsi si ko byari bimeze kuko amakipe yombi yatakanye ndetse agumya no kurata ibitego cyane cyane Croatia. Ku munota wa 23 Modric yarekuye ishoti riremereye ariko Bono awukoraho habura utsinda igitego. 

    Mu minota 34 Morocco yahengekeye ikibuga kuri Croatia ishaka igitego cya 2 ndetse binashoboka ko yakibona ariko abakinnyi bayo nka Boufal na En-Nesyri bananirwa kubyaza amahirwe umusaruro. 

    Ku munota wa 42 Mislav Orsic yatsinze igitego kiza cya 2 cya Croatia ku mupira yari ahawe na Marko Livaja bituma igice cya mbere kirangira Croatia ariyo iyoboye.

    Morocco itsinda igitego cyo kwishyura

    Igice cya kabiri cyatangiye n’ubundi Morocco ikora amakosa hagati mu kibuga bituma Orsic nyuma y’imunota 1 gusa atera ishoti riremereye ariko El Yamiq arikuraho rijya muri koroneri. Ku munota wa 55 Ounahi wari wabanje hanze y’ikibuga kandi asanzwe afasha Morocco, yinjiye mu kibuga asimbuye El Khannouss. 

    Morocco yakomeje gukina ishaka igitego cya 2 ariko kirabura burundu ahubwo abakinnyi bayo bakomeza gusohoka mu kibuga kubera imvune. Ku munota wa 70 Croatia yashoboraga kubona igitego cya 3 ariko Vlasic atera ishoti riremereye riragenda rinyura hejuru y’izamu gato. 

    Morocco yananiwe kwishyura igitego cya 2 bituma Croatia yegukana umwanya wa 3 mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka kiri kubera muri Qatar itsinze ibitego 2-1.

    Croatia yabaye iya gatatu mu gikombe cy’Isi nyuma yo gutsind Morocco

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123953/igikombe-cyisi-croatia-yabujije-morocco-gukomeza-gukora-amateka-yegukana-umwanya-wa-3-123953.html

  • Morocco yari yimanye Africa ishoje urugendo rw’igikombe cy’isi ikubitwa na Croatia – YEGOB #rwanda #RwOT

    Croatia itsinze Morocco ibitego 2 kuri kimwe mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu gikombe cy'isi.

    Morocco itashhe buriwese ayikurira ingofero

    Croatia yari yatsinzwe na Argentina muri 1/2 ibitego bitatu ku busa biyibuza amahirwe yo guhatanira igikombe cy'isi.
    Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Croatia
    Croatia XI: Livakovic, Stanisic, Sutalo, Gvardiol, Perisic, Modric, Kovacic, Majer, Kramaric, Orsic, Livaja.
    Morocco yo yari yatsinzwe n'Ubufaransa ibitego 2 ku busa mu mukino wa 1/2.
    Uyu mukino wahuzaga Croatia na Morocco bahatanira umwanya wa gatatu wari wabereye kuri Khalifa International Stadium utangira saa kumi n'imwe z'umugoroba.
    Umukino watangiye Croatia ariyo yataka cyane bidatinze ku munota wa gatandatu yabonye kufura bayiteye Perisic ahindura umupira akoresheje umutwe usanga aho Gvardiol ahagaze atsinda igitego n'umutwe kiba kibaye icya mbere cya Croatia.

    Umutoza wa Morocco yari yahisemo kubanza mu kibuga nka bakinnyi Bono, Hakimi, Dari, El Yamiq, Attiat-Allah, Amrabat, El Khannouss, Ziyech, Sabiri, Boufal na En-Nesyri.
    Morocco n'ayo yahise ikanguka kuko bidatinze Achilaf Dari yatsinze igitego cya Morocco ku munota wa 9.
    Croatia yahise ibona ko ibintu bihinduye isura itangira kwataka ishaka uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri , ku munota wa 17 Ivan Perisic warumeze nabi mu mukino yahinduye umupira mwiza ashaka uwakozaho umutwe maze Karamaric awuteye ugwa mu biganza by'umuzamu Bono.
    Ubwugarizi bwa Morocco butari bwiza mu mukino bwakoze ibara ku munota wa 22 ubwo biheraga umupira Modric wa Croatia maze yatera ishoti umuzamu wa Morocco akawukuramo.

    Morocco itashhe buriwese ayikurira ingif

    Morocco n'ayo yashakishaga igitego cya kabiri n'imbaraga zose ku munota wa 30 Achilaf Hakim yahinduye umupira, En-Nesyri agerageje gushyira ku mutwe umupira uba muremure. En-Neysri yongeye Kandi guhusha igitego ubwo Ziyech yateraga koroneri ariki Neysri agashyira ku mutwe umupira ukarenga.
    Croatia yongeye gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 43 gitsinzwe na Orsic wateye umupira mwiza ugakubita igiti cy'izamu ugahita ujya mu izamu, Croatia iba itsinze ibitego 2 kuri kimwe cya Morocco.
    Igice cya mbere cyarangiye Croatia ifite ibitego bibiri kuri kimwe cya Morocco.

    Igice cya kabiri cyatangiye n'ubundi Crotia ariyo irihejuru kuko yabonye koroneri ku munota wa 47 w'umukino.
    Imutoza wa Morocco wabonaga ko mu kibuga hagati byapfuye yaje gukuramo El Khannouss azana Ounahi ngo yongere akagufu mu kibuga hagati.
    Croatia yahigaga igitego cya Gatatu hasi kubura hejuru yongeye kugerageza amahirwe ku munota wa 71 ubwo Vlasic yihamburaga ishoti ariko umupira akawutera hejuru y'izamu.

    Morocco yagerageza gushaka igitego cya kabiri ariko bikagorana yabonye kufura ku munota wa 88 Ziyech ayiteye habura uwakozaho umutwe.
    Iminota 90 yarangiye umusifuzi yongeraho iminota 6 y'inyongera ariko igitego gikomeza kubura umukino urangira Ari Ibitego 2 bya Croatia kuri kimwe cya Morocco.

    Source : https://yegob.rw/morocco-yari-yimanye-africa-ishoje-urugendo-rwigikombe-cyisi-ikubitwa-na-croatia/

  • Biryogo: Abafana ba APR FC ibyishimo byabarenze buzura imihanda, babuza imodoka gutambuka bishimira gutsinda Rayon Sports(videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na APR FC bikaza kurangira APR FC inyabitse Rayon Sports igitego 1-0 cya Yannick Bizigamira, abafana ba APR FC ibyishimo byabarenze bakwira mu mihanda.

    Aba bafana bagaragaye mi mihanda ya Nyamirambo na Biryogo bavuza amahoni ya moto ndetse na Vuvuzera.

    Source : https://yegob.rw/biryogo-abafana-ba-apr-fc-ibyishimo-byabarenze-buzura-imihanda-babuza-imodoka-gutambuka-bishimira-gutsinda-rayon-sportsvidewo/

  • Rayon Sports ntibuze byose icyuye amafaranga nyuma yo kwandagazwa na APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Ukuboza 2022 nibwo ikipe ya APR FC yakinnye n'ikipe ya Rayon Sports muri shampiyona aho byaje kurangira APR FC yandagaje Rayon Sports iyitsinda igitego 1-0.

    Hari mu mukino w'umunsi wa 14 wa Shampiyona aho ikipe ya APR FC ibifashijwemo n'umusore wayo Yannick Bizigamira wayitsindiye iki gitego cyayihesheje amanota atatu.

    Gustinda APR FC bikomeje kuba inzozi ku ikipe ya Rayon Sports kuko ubu hashije imyaka igera kuri 3 itazi uko gutsinda APR bimera.

    Gusa Rayon Sports ntibuze byose byibuze icyuye amafaranga kuko niyo yari yakiriye uyu mukino doreko yari yishyura akayabo, itike ya make byari ibihumbi bitanu naho iya meshi byari ibihumbi 100.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-ntibuze-byose-icyuye-amafaranga-nyuma-yo-kwandagazwa-na-apr-fc/

  • Nyuma yo gutsindwa abakinnyi ba Rayon bageze mu Rwambariro basubiranamo bararwana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsindwa abakinnyi ba Rayon bageze mu Rwambariro basubiranamo bararwana.

    Umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe ya Rayon Sports , Mugisha Francois bakunze kwita Master yatonganye bikomeye na rutahizamu mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Mali witwa Moussa Camara ,bahita babakiza intambara itarakomera.

    Bivugwa ko ubu bwumvikane buke bwavuye ku kuba aba bombi bashinjanyaga amakosa nyuma yo kubura umusaruro bikabaviramo gutsindwa .

    Ni mu mukino Rayon Sport Yari kakiriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo aho APR FC yaje no gutsinda Rayon Sports 1-0.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-gutsindwa-abakinnyi-ba-rayon-bageze-mu-rwambariro-basubiranamo-bararwana/

  • Igikombe cy’isi: U Bufaransa bwagubanyije u B… – #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa nyuma wa 1/4 mu gikombe cy’isi cya 2022 wakinwe uyu munsi saa tatu z’ijoro kuri Al Bayt stadium,  u Bufaransa buheruka gutwara igikombe cy’isi bwatsinze u Bwongereza. Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa muri 1/8 yari yaratsinze Poland naho u Bwongereza bwaratsinze Senegal.

    Abakinnyi 11 b’u Bwongereza babanje mu kibuga: Pickford; Walker, Stones, Maguire, Shaw; Henderson, Rice, Bellingham; Saka, Kane na Foden.

    Abasore ba Didier Descham na Southgate bose batangiye bigana banagera imbere y’izamu ariko nta n’umwe ubona urusha undi.

    Abakinnyi 11 b’u Bufaransa babanje mu kibuga: Lloris; Koundé, Varane, Upamecano, Theo Hernández; Griezmann, Tchouaméni, Rabiot; Dembélé, Giroud na Mbappé.

    Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa niyo yinjiye mu mukino mbere, ku munota wa 10 gusa Giroud yaratsinze igitego ku mupira yari ahawe na Dembele ariko Pickford aba maso umupira awukuramo nta nkomyi. U Bufaransa bwabonye igitego hakiri kare ku munota wa 17 gitsinzwe na Tchouaméni ku ishoti riremereye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ahawe umupira na Griezmann.

    Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza ikimara gutsindwa igitego, yabaye nk’iriye amavubi irataka cyane kuko ku munota wa 21 Harry Kane yashoboraga kuba yatsinze igitego agerageza kurenza umupira umuzamu ariko Lloris amubera ibamba awukuramo. 

    U Bwongereza bwakomeje kwataka bituma ba myugariro b’u Bufaransa bakora amakosa menshi ndetse byanashobokaga ko babona penariti ikorewe kuri Harry Kane ariko umusifuzi arasanza. Iminota 45 n’ine y’inyongera y’igice cya mbere yarangijwe no gushaka igitego cyo kwishyura ku ruhande rw’u Bwongereza ariko kirabura.

    Igitego cy’u Bufaransa cya 1

    Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yatangiye igice cya kabiri ikomereza aho yari Igejeje igice cya mbere kirangira, ikomeza kwataka cyane, ku munota wa 46 na 47 Lloris yakuyemo ibitego 2 byabazwe icya Jude Bellingham warekuye umupira uremereye ahawe umupira na Walker ndetse n’icya Harry Maguire ku mupira wari uvuye muri koroneri.

    Ku munota wa 54 Tchouaméni yateze Bukayo bari mu rubuga rw’amahina umusifuzi atanga penariti Harry Kane ahita arekura icumu mu izamu u Bwongereza bubona igitego cyo kwishyura. 

    Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yakomeje gukina umukino wihuta ndetse inarata ibitego byabazwe, ku munota wa 69 Maguire yashoboraga gutsinda igitego cya 2 ku mupira yashyize ku mutwe uvuye kuri kufura ariko unyura impande y’izamu gato.

    Harry Kane watsinze penariti 1 iyakabiri 2 akayihusha

    Olivier Giroud ku munota wa 78 yahinduye ubusa ibyari byakinywe n’u Bwongereza atsinda igitego cya 2 akoresheje umutwe ahawe umupira na Griezmann igitego. 

    Nyuma y’imunota 2 u Bwongereza butsinzwe igitego cya 2, bwabonye penariti ku ikosa ryari rikozwe na Theo Hernandez asunika Mount wari winjiye mu kibuga asimbuye. Harry Kane yayiteye akoresheje imbaraga z’umurengera inyura hejuru y’izamu. 

    Umukino warangiye u Bufaransa buyoboye n’ibitego 2-1 buhita bukomeza 1/2 aho buzakina na Morocco.

    • Olivier Giroud watsinze igitego cya 2


    Abafaransa baraye mu byishimo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123726/igikombe-cyisi-u-bufaransa-bwagubanyije-u-bwongereza-bwerekeza-12-123726.html

  • Ubufaransa bushyize akadomo ku nzozi z’Ubwongereza mu gikombe cy’isi uyu mwaka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubufaransa butsinze Ubwongereza Ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino wanyuma wa 1/4 mu gikombe cy'isi buhita bwikatishiriza n'itike ya 1/2 aho buzacakirana na Morocco.
    Ubwongereza bwari bwageze muri 1/4 nyuma yo gusezerera Senegal mu mukino wa 1/8.

    Olivier Giroud ukomeje kwerekana ubuhanga bwe

    Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rw'UBwongereza: Pickford; Walker, Stones, Maguire, Shaw,Henderson,Rice,Bellingham; Saka, Kane, Foden.

    Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa tatu z'ijoro ubera kuri Al Bayt Stadium.
    Ubufaransa bwo bwageze muri 1/4 bubanje gusezerera Pologne muri 1/8.
    Didier Deschamps utoza Ubufaransa yari yahisemo kubanza mu kibuga abakinnyi nka Lloris; Koundé, Varane, Upamecano, Theo Hernández; Griezmann, Tchouaméni, Rabiot; Dembélé, Giroud na Mbappé.

    Iminota 10 ya mbere y'umukino yaranzwe no kwataka ku ruhande rw'Ubufaransa kuko bwabonye koroneli imwe ndetse na Giroud ahusha uburyo bw'igitego inshuro ebyiri harimo umutwe yateye aryamye ku mupira yarahawe na Dembele ariko Pickford akawufata.
    Ubufaransa bwatakaga bikomeye bwaje gutsinda igitego cya mbere ku munota wa 17 gutsinzwe na Auriel Tchouaméni warekuye ishoti riremereye ari inyuma y'urubuga rw'amahina nyuma yo guhabwa umupira na Griezman.

    Ubwongereza bwashakishije uburyo bwo kwishyura igitego ku munota wa 20 Luke Shaw yateye kufura yariturutse ku ikosa Rabiot yarakoreye Saka ,ariko umupira Lloris arawufata
    Umuzamu w'Ubufaransa yongeye kurokora Ubufaransa bwo Harry Kane yamurobaga agapira ariko agahita agafata.

    Harry Kane yongeye gutera ishoti riremereye ku munota wa 28 ariko Lloris umupira awushyira muri koroneli, koroneli yatewe neza na Foden ariko Harry Maguire umupira awuburira mu birenge bye ngo atsinde igitego.
    Ku munota wa 40 Antonie Griezman yahawe ikarita y'umuhondo azira gukandagira Walker dore ko yari yagumye gukora amakosa akihanangirizwa.
    Igice cya mbere cyarangiye Ubufaransa aribwo buyoboye n'igitego kimwe ku busa bw'Ubwongereza.

    Ubwongereza bwatangiye igice cya kabiri bwisize insenda byibuze ku munota wa 47 Jude Bellingham yarekuye ishoti riremereye , Lloris arasimbuka umupira awushyira muri koroneli,Fofen yateye koroneli umupira usanga aho Maguire ahagaze arasimbuka ashyira ku mutwe ariko biranga ntiwajya mu izamu.
    Ubwongereza bwakomezaga kwataka bwaje kubona penaliti ku munota wa 52 ivuye ku ikosa Auriel Tchouaméni yakoreye Bukayo Saka.
    Penaliti yatewe neza na Harry Kane Ubwongereza buba bubonye igitego cya mbere,umukino usubira bubisi.
    Ku munota wa 57 Mbappé yazamukanye umupira yiruka agundagurana na Walker , Mbappé aramusiga ariko umupira awuhaye Giroud gutsinda igitego biranga.

    Maguire yongeye guhusha igitego ku munota wa 70 ubwo Jordan Hunderson yakaragaga kufura, Maguire agasimbuka agakozaho umutwe ariko umupira ugakubita igiti k'izamu ukarenga.

    Olivier Giroud yaje gutsinda igitego ku munota wa 78 ubwo Griezman yamuzariraga umupira mwiza nawe agasimbuka agakozaho umutwe agatsinda igitego cya 2.
    Ubwongereza bwabonye penaliti ya 2 ivuye ku ikosa Theo Hernandez yakoreye Mason Mount ubwo yamusunikiraga mu rubuga rw'amahina.

    Harry Kane yateye penaliti mbi kuko yayiteye hejuru cyane aba yimye Ubwongereza amahirwe yo kwishyura igitego yari yatsinzwe.
    Iminota 90 yatangiye ndetse n'inyongera z'iminota 8 zose zirangira Ubufaransa buyoboye n' Ibitego bibiri kuri kimwe cy' Ubwongereza.
    Ubufaransa buzacakirana na Morocco mu mukino wa 1/2.

    Source : https://yegob.rw/ubufaransa-bushyize-akadomo-ku-nzozi-zubwongereza-mu-gikombe-cyisi-uyu-mwaka/