Tag: Imikino

  • Nyuma yo kwirukanwa na Police FC, Onesme yanze kuva mu murwa #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwirukanwa na Police FC, rutahizamu Twizerimana Onesme yanze kujya hanze ya Kigali ahitamo gusinyira Gorilla FC.

    Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo Police FC yatangaje ko yamaze gusezerera Twizerimana Onesme wari usigaje amasezerano y’amezi 6 ahanini bishiniye ku myitwarire ye.

    Onesme byavugwaga ko ashobora gusubira muri Musanze Fc yagiriyemo ibihe byiza, byarangiye agumye i Kigali asinyira Gorilla FC.

    Uyu rutahizamu wasoje igice kibanza cya shampiyona amaze gutsinda ibitego 5 ari na we watsindiye Police FC byinshi, yasinyiye Gorilla FC amasezerano y’amezi 6.

    Twizerimana Onesme yasinyiye Gorilla FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-yo-kwirukanwa-na-police-fc-onesme-yanze-kuva-mu-murwa

  • Messi yahawe umushahara udasanzwe n'ikipe isanzwe ari mukeba wa Al Nassr ya CR7 #rwanda #RwOT

    Umunyabigwi Lionel Messi arashakishwa n'ikipe yo muri Saudi Arabian yitwa Al Hilal ngo imuha amasezerano yatuma azajya ahembwa miliyoni 245 z'amapawundi buri mwaka nkuko amakuru avuga

    Cristiano Ronaldo bahora bahanganye yerekeje muri iki gihugu muri uku kwezi ahabwa amasezerano azajya atuma ahembwa akayabo ka Miliyoni 173 z'amapawundi buri mwaka na Al Nassr.

    Ibi bivuze ko Messi aramutse agiye muri Saudi Arabia yaba arusha kure cyane umushahara mugenzi we Ronaldo.

    Ronaldo kugeza ubu niwe uhembwa amafaranga menshi kurusha abandi bakinnyi bose mu mikino yose ikinwa ku isi.

    Umushahara we,uruta uwa Mbappe,Messi,Neymar Jr na Iniesta bose ubateranyije cyane ko aribo bamukurikira.

    Messi yemeye kujya muri iriya kipe yaba yanditse andi mateka nyuma yo kwegukana igikombe cy'isi.

    Nkuko Mundo Deportivo ibivuga, Messi ashobora guhabwa aya mahirwe yo kurusha Ronaldo umushahara mu mezi make ari imbere.

    Uyu munya Argentina w'imyaka, 35 azaba arangije amasezerano afitanye na Paris Saint-Germain mu mpeshyi.

    Amakuru avuga ko hari ubwumvikane bwabayeho hagati y'impande zombi ko uyu munyabigwi azongera amasezerano.

    Al Hilal niwe mukeba wa mbere wa Al Nassr muri Saudi ndete buri mwaka bakina “Riyadh derby”iba ikoemye.

    Messi yemeye,yarusha miliyoni 70 Ronaldo ku mushahara yemerewe guhabwa.

    Al Hilal ishaka Messi iri ku mwanya wa 3 muri Saudi Pro League,irushwa amanota 3 na Al Nassr ya mbere.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/messi-yahawe-umushahara-udasanzwe-n-ikipe-isanzwe-ari-mukeba-wa-al-nassr-ya-cr7

  • Luvumvu yasubije abibaza niba azemererwa gukinira Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Hertier Luvumvu yasubije abibaza niba azemererwa gukinira Rayon Sports kandi atujuje ibisabwa avuga ko nta makuru azi kuri ibyo.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru nyuma y'umukino wa gicuti Rayon Sports yatsinzemo Heroes FC ibitego 4-1,Luvumbu yavuze ko ingingo zimubuza gukinira iyi kipe yamugaruye ntazo azi.

    Yagize ati “Njyewe ntabyo nzi.N'ukubaza ubuyobozi.Njyewe nta kintu na kimwe nzi.”

    Uyu mukinnyi yabajijwe ku cyatumye agaruka muri Rayon Sports,asubiza ati ” Mbere na mbere aha ni mu rugo.Numva meze neza iyo ndi hano.Ikindi narebye imikino y'ikipe mfite urubuga rwayo mbona imeze neza.”

    Yavuze ko iby'uko yari amaze igihe kinini adakina ari ibinyoma.Ati “Nakinnye imikino mike muri DCMP I Kinshasa ariko nyuma naje guhitamo kuza hano no kurangiza igice cya kabiri cya shampiyona hano.

    Nkina muri DCMP nta masezerano twari dufitanye,niyo mpamvu bampamgaye mpitamo kuza hano.”

    Héritier Luvumbu uheruka kongera gusinyira Rayon Sports, akomeje kuvugisha benshi nyuma y'uko kuri ubu afite imyaka 30 mu gihe hari itegeko rivuga ko umukinnyi uyirengeje atemerewe gusinya mu ikipe yo muri Shampiyona y'u Rwanda.

    Amakuru avuga ko Luvumbu yavutse tariki ya 23 Nyakanga 1992 ku byangombwa bigaragara. Uyu mukinnyi ariko ntabwo yaba arengeje imyaka 30 kuko imyaka 31 izuzura muri Nyakanga.

    Itegeko rya Ferwafa rivuga ko umunyamahanga winjira mu gihugu urengeje imyaka 30 y'amavuko agomba kuba nibura yarakiniye ikipe y'igihugu cye mu gihe cy'imyaka itatu ishize, nk'uko byemejwe n'Umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa, mu kiganiro yagiranye na IGIHE.

    Ati 'Umukinnyi wemewe ntabwo agomba kuba arengeje imyaka 30. Iyo arengeje iyo myaka tumusaba ibimenyetso by'uko agomba kuba agaragaza ko yakiniye ikipe y'igihugu mu myaka itatu itambutse.'

    Karangwa yongeyeho ko ikibazo cya Luvumbu bataracyakira kuko uyu mukinnyi atari yandikishwa ngo Ferwafa imenye ibyo yujuje n'ibyo atujuje kugira ngo yemererwe gukina mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda.

    Ku rundi ruhande,Umuvugizi wa Rayon Sports abinyujije kuri Twitter yagize ati “Luvumbu Hertier Nzinga afite ibyangombwa byose bimwemerera gukina #RPL aba
    @rayon_sportsNtimuhangayike ubuyobozi bwamuguze bwashishoje muri byose.”

    Mu yandi makuru,Umutoza Haringingo Françis wa Rayon Sports avuze ko nta mikino ya nyuma yahawe agomba gutsinda cyangwa akirukanwa, ashimangira ko imikino yo kwishyura nayo azayitoza.

    Rayon Sports kandi yasezereye Mindeke Jean-Pierre Fukiani, rutahizamu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wari umaze iminsi mu igeragezwa nyuma yo gusanga nta gishya yaha ikipe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/luvumvu-yasubije-abibaza-niba-azemererwa-gukinira-rayon-sports

  • Ku bwumvikane bw'impande zombi, Ndayiragije Etienne watozaga Bugesera FC yatandukanye n'iyo kipe #rwanda #RwOT

    Umurundi watozaga ikipe ya Bugesera FC, Ndayiragije Etienne yaraye atandukanye n'iyi kipe ku bwumvikane bw'impande zombi, ni nyuma y'umwaka ayigezemo.

    Nkuko byatangajwe n'ubuyobozi bw'ikipe y'akarere ka Bugesera binyuze kuri Twitter bemeje aya makuru yo gutandukana kw'impande zombi.

    Bugesera FC yagize iti 'Ku bwumvikane bw'impande zombi, Ubuyobozi bw'ikipe ya Bugesera FC n'umutoza Etienne Ndayiragije basheshe amasezerano y'akazi..'

    'Ikipe iraba itozwa n'abasigaye muri staff technique, mu gihe hagishakwa undi mutoza mukuru, kwitegura imikino yo kwishyura birakomeje.'

    Umutoza Ndayiragije asize iyi kipe ku mwanya wa 12 n'amanota 18 mu mikino 15 yakinwe mu gice kibanza cya shampiyona y'u Rwanda 2022-2023.

    Etienne Ndayiragije atandukanye na Bugesera FC nyuma y'umwaka yari agiye kuhamara asinyiye iyi kipe yo mu ntara y'i Burasirazuba, uyu mutoza akaba yari yatangajwe nk'umutoza mukuru wayo tariki ya 18 Mutarama 2022.

    Ndayiragije Etienne yanyuze mu makipe atandukanye arimo Vital'O y'i Burundi , atoza KMC, Mbao City na AZAM FC zo muri Tanzania, ndetse anatoza ikipe y'igihugu ya Tanzania.

    The post Ku bwumvikane bw'impande zombi, Ndayiragije Etienne watozaga Bugesera FC yatandukanye n'iyo kipe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ku-bwumvikane-bwimpande-zombi-ndayiragije-etienne-watozaga-bugesera-fc-yatandukanye-niyo-kipe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ku-bwumvikane-bwimpande-zombi-ndayiragije-etienne-watozaga-bugesera-fc-yatandukanye-niyo-kipe

  • Nyuma y’igihe nta kazi, Bakame yaba yabonye ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko nta gihindutse umunyezamu Ndayishimiye Eric bakunda kwita Bakame agomba gusinyira ikipe ya Bugesera FC aho agiye kuyifasha mu mikino yo kwishyura ya shampiyona.

    Uyu munyezamu wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda kandi akomeye, yari amaze amezi 6 nta kipe afite, ni nyuma yo gutandukana na Police FC.

    Uyu mukinnyi uri mu bakuze muri shampiyona y’u Rwanda, amaze iminsi yitoreza muri Bugesera FC ndetse amakuru akavuga ko nta gihindutse agomba kuyisinyira amezi 6 ahwanye n’imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2022-23.

    Bakame yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Police FC, Rayon Sports, APR FC, AS Kigali ndetse na AFC Leopards yo muri Kenya.

    Yari amaze igihe nta kipe afite, ni nyuma y’uko Police FC imurekuye akabura indi kipe yahita imubenguka.

    Bakame isaha n’isaha yasinyira Bugesera FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-igihe-nta-kazi-bakame-yaba-yabonye-ikipe-nshya

  • Afatwa nk’umutoza wambara neza ku Isi – ubwiz… – #rwanda #RwOT

    Sydney Carter w’imyaka 32 y’amavuko, yabonye izuba tariki 18 Ugushyingo 1990 avukira muri Texas. Uyu mugore w’ikimero ni umutoza w'ikipe ya Basketball ya Texas WBBC ikina NCAA Division I, icyiciro gikuru mu byiciro by’amarushanwa y’amashuri.

    Sydney Carter yahoze ari umukinnyi wa basketball mu makipe atandukanye arimo Texas A&M University, San Antonio Stars ndetse n’andi atandukanye.




    Sydney kuri buri mukino abafana baba biteze imyambarire aribubazanire

    Aracyafite imbaraga zo kugaragaza amarangamutima y’imbaraga 


    Sydney kumubona yicaye biragoye 



    Imitambukiriye ye ni nk’iyaba Nyampinga 

    Ku munsi w’isabukuru ye umwaka ushize ni uku yari yambaye 


    Sydney yageze muri Texas muri Mata umwaka ushize 

    Ku myambarire nta muntu umushidikanyaho 


    Sydney uko azi kwambara ni nako yifotoza 


    Ku birenge bya Sydney ni uko hahagaze 

    No hanze y’ikibuga arambara ubwiza bugasugira 


    Sydney wa 3 uturutse iburyo ari kumwe n'inshuti ze 



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124675/afatwa-nkumutoza-wambara-neza-ku-isi-ubwiza-nikimero-bya-sydney-carter-amafoto-124675.html

  • Espoir FC ifite umwuma w’ibitego yahagaritse… – #rwanda #RwOT

    Iyi kipe y’ I Rusizi ho mu Burengerazuba bw’u Rwanda imerewe nabi, kuko mu mikino 14 imaze gukinwa muri Shampiyona y’umwaka wa 2022-2023, yatsizemo Umwe gusa, ikanganya 4 igatsindwa 9 yose.

    Espoir FC ifite ba rutahizamu 10 barimo abo mu Rwanda no hanze y’igihugu, ariko imaze kubona ibitego 4 gusa, byose byatsinzwe na Ikechukwu Samson wo muri Nigeria. Ihagaze ku mwanya wa 16 ari na wo wa nyuma, aho inganya amanota 7 na Marine FC.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Ubuyobozi bwa Espoir FC burangajwe imbere na Twizeyimana Vincent bwandikiye umutoza Bisengimana Justin, bumemenyesha ko ahagaritswe ku mirimo nk’umutoza mukuru wa Espoir FC.

    Nk’uko byanditswe mu ibaruwa, Bisengimana ashinjwa kugira Umusaruro mucye, Gusebya abayobozi mu itangazamakuru ndetse no Gusebya abakinnyi ko badashoboye, mu gihe bivugwa ko yagize uruhare runini mu kubagura.

    Handitswe ko Bisengimana Justin ahagaritswe kuva ku ya 20 Ukuboza 2022 kugeza ku ya 19 Mutarama 2023, aho abatoza bamwungirije ari bo bazasigara barwanirira ikipe. Ni mu gihe habura umukino umwe ngo imikino ibanza (Phase Aller) ya Shampiyona irangire.

    Ibaruwa yandikiwe Bisengimana Justin

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124006/espoir-fc-ifite-umwuma-wibitego-yahagaritse-umutoza-bisengimana-justin-uvugwaho-gusuzugura-124006.html

  • Espoir FC yahagaritse umutoza inamushinja kuyisebya #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Espoir FC bwafashe umwanzuro wo guhagarika igihe cy’ukwezi umutoza Bisengimana Justin kubera umusaruro muke no gusebya ubuyobozi.

    Ibi bikubiye mu ibaruwa yandikiwe uyu mutoza uyu munsi ku wa 19 Ukuboza 2022 aho bashingiye ku masezerano bagiranye tariki ya 28 Nyakanga 2023 mu ngingo ya kabiri.

    Yagaragarijwe ko ikipe ifite amanota 7/42 aho mu mikino 14 ya shampiyona yatsinzemo umukino umwe anganya 4 akaba ari 16.6% aho ubu ari ku mwanya wa nyuma.

    Bamushinje kandi gusebya ubuyobozi. Bati “dushingiye kandi ku mikoranire ya we n’abo mufatanyije imirimo mu ikipe, aho ujya mu itangazamakuru ugasebya ubuyobozi bw’ikipe ndetse n’abakinnyi ko badashoboye kandi waragize uruhare rusesuye mu gushaka abakinnyi 11, ibi bikaba bigaragaza isura mbi y’ikipe.”

    “Turakumenyesha ko uhagarutswe ku kazi by’agateganyo ko gutoza ikipe nk’umutoza mukuru uhereye tariki ya 20 Ukuboza 2022 kugeza tariki ya 19 Mutarama 2023.”

    Ibi bibaye nyuma y’uko inama yahuje ubuyobozi bwa Espoir FC mu Ukwakira uyu mwaka, bwahaye Bisengimana Justin imikino itatu yagombaga kwitwaramo neza akabonamo amanota atanu ku icyenda.

    Byarangiye abonyemo amanota atatu gusa aho yanganyije na APR FC 0-0, anganya na Gasogi United 1-1 ananganya na Bugesera FC igitego 1-1.

    Bisengimana Justin yahagaritswe mu gihe cy’ukwezi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/espoir-fc-yahagaritse-umutoza-inamushinja-kuyisebya

  • Igikombe Cy’Isi: Umwitero ‘Bisht’ Messi yambi… – #rwanda #RwOT

    Mu birori byo ku mugoroba wahise, Argentine yahawe igikombe ndetse n’imidari nk’uko bimenyerewe ku ikipe itwara igikombe cy’Isi ariko harengaho umwihariko w’uko Kapiteni wayo Lionel Messi yambitswe umwitero muremure yahawe n’Umwami Emir wa Qatar.

    Ni nyuma y’uko iyi kipe ‘La Albiceleste’ yari imaze gutsindira ‘Les Bleus’ y’u Bufaransa kuri Penaliti 4-2, zatewe nk’igisubizo giheruka, ubwo amakipe yombi yari yanganyije ibitego 3-3 mu minota 120.

    Messi na bagenzi be bateruye Igikombe cy’Isi

    Umwenda ukoze mu ibara ry’umukara wahawe Messi uzwi ku izina rya ‘Bisht’ mu rurimi rw’Icyarabu. Ufite amaboko manini n’amabara ya Zahabu ndetse ukoranye ubuhanga kuko wambarwa n’abakomeye gusa mu bihugu by’Abarabu.

    Umwitero wa ‘Bisht’ umaze imyaka ibihumbi wambarwa n’abakomeye bo mu bihugu by’Abarabu, aho uhabwa abo mu miryango y’ibwami cyangwa intwari zikomeye ziba zaritwaye neza mu bikorwa by’ingirakamaro cyangwa ku rugamba.

    Abami n’ibikomangoma bambara Bisht mu nama zihuriweho na benshi cyangwa ibirori bikomeye nk’ubukwe, isozwa ry’igisibo ngarukamwaka cya Ramadan n’ibindi.

    Messi yambaye ‘Bisht’ hagati ya Gianni Infantino uyobora FIFA n’Umwami Emir wa Qatar

    DR Mustafa Baig wigisha muri Kaminuza ya Exeter mu Bwongereza yabwiye Talk Sports ati “Si buri wese wambara Bisht, ni abantu bakeya batoranywa.”

    Baig avuga ku kuba Messi yambitswe uyu mwenda, yagize ati “Bawumuhaye nk’ikimenyetso cy’icyubahiro ndetse no kumuha ikaze mu bikorwa by’umuco.”

    Lionel Messi yahawe umwenda w’ibikomangoma

    Mbere y’uko Igikombe cy’Isi cya 2022 gitangira muri Qatar mu kwezi gushize, Umuryango w’ibwami watangaje ko Kapiteni w’ikipe izatwara igikombe azambikwa ‘Bisht’. Ni uko Messi yatahanye uyu mwenda w’icyubahiro.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124001/igikombe-cyisi-umwitero-bisht-messi-yambitswe-numwami-wa-qatar-usobanuye-iki-124001.html

  • Lionel Messi yavuze ku hazaza he nyuma yo kwegukana Igikombe cy'isi #rwanda #RwOT

    Kizigenza Lionel Messi waraye afashije Argentina kwegukana igikombe cy'isi yavuze ko atagiye gusezera mu ikipe y'igihugu vuba ndetse ko ashobora gukina igikombe cy'isi 2026.

    Messi yatsinze ibitego 2 muri 3-3 banganyije n'Ubufaransa ariko Argentina ye ikegukana igikombe cy'isi kuri Penaliti 4-2.

    Nyuma y'uyu mukino,Messi w'imyaka 35 yabajijwe na TyC Sports niba agiye gusezera mu ikipe y'igihugu,avuga ko agiye gukomeza gukinira Argentina nk'uwatwaye igikombe cy'isi.

    Ati “Ntabwo ngiye gusezera mu ikipe y'igihugu.Ndashaka gukomeza gukinannk'uwatwaye igikombe cy'isi nambaye umwenda wa Argentina.”

    Messi kandi yavuze ko yanyuzwe nibyo yagezeho mu mupira w'amaguru nyuma yo kwegukana iki gikombe cy'isi yaburaga.

    Ati “Twababaye ariko ubu turagifite[igikombe cy'isi].Nari mfite izi nzozi igihe kirekire.Nifuzaga kurangiza umwuga wanjye ngitwaye.Ntakindi nasaba,Imana ishimwe yampaye buri kimwe.

    Ntabwo byoroshye kubyizera. Numvaga Imana izampa iki gikombe ni ibyishimo by'agahebuzo.

    Messi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,yashimiye umuryango we wamubaye hafi,yongeraho ko iki gikombe cy'isi bagitwaye nk'ikipe.

    Yavuze ko abakinnyi ba Argentina bongeye gushimangira ko igihugu cyabo cyagera kuri byinshi baramutse bakoreye hamwe.

    Messi niwe watowe nk'umukinnyi w'umukino ndetse n'umukinnyi w'irushanwa.

    Messi yakoze agahigo ubwo yatsinda igitego cya mbere kuri penaliti muri uyu mukino,agahita aba umukinnyi wa mbere mu mateka y'igikombe cy'isi watsinze mu matsinda, muri 1/8, muri 1/4, muri 1/2, agatsinda no kuri finale mu irushanwa rimwe.

    Messi afite igikombe cya zahabu mu biganza bye. Akazi yagakoze — akazi gahera mu myaka 16 ishize ubwo yinjiraga bwa mbere mu kibuga yambaye umwambaro wa Argentine asimbuye bagatsinda 6 — 0 Serbia na Montenegro mu Budage.

    Igice cya nyuma cy'inkuru ya Messi mu gikombe cy'isi, ni iyi ntsinzi yavanye muri Qatar, ni intsinzi ituma benshi ubu babona ko impaka zigiye gucururuka z'imana y'umupira y'ibihe byose.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-yavuze-ku-hazaza-he-nyuma-yo-kwegukana-igikombe-cy-isi