Tag: Imikino

  • Ikipe y’igihugu iri muri Uganda bikomeje kwanga #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball mu bagore iri muri Uganda mu mikino y’Akarere ka 5 ikomeje gutsindwa aho imikino ibiri ibanza yose yayitsinzwe.

    “FIBA ZONE V Afrobasket Women Qualifiers” irimo kubera muri Uganda kuva tariki ya 14 Gashyantare ikazasozwa ku Cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2023.

    Umukino wa mbere u Rwanda rwawukinnye na Sudani y’Epfo ku wa Gatatu tariki ya 15 Gashyantare ndetse ruranawutakaza ku manota 54-40.

    Ejo hashize rwakinnye na Kenya na yo yaje gutsinda ikipe y’igihugu y’u Rwanda amanota 69-58.

    Agace ka mbere Kenya yagatsinze ku manota 17 kuri 5 y’u Rwanda, agace ka kabiri u Rwanda rugatsinda ku manota 20 kuri 12 ya Kenya. Amakipe yombi yagiye kuruhuka Kenya ifite 29 u Rwanda rufite 25.

    U Rwanda rwitwaye neza mu gace 3 aho rwatsinze Kenya ku manota 21 kuri 19, hari hasigayemo ikinyuranyo cy’amanota 2 na yo rwari rufite icyizere ko rushobora gukuramo mu gace ka nyuma, gusa si ko byaje kugenda kuko Kenya yabatsinze 24-12 umukino urangira ari 69 ya Kenya kuri 58 y’u Rwanda.

    Uyu munsi u Rwanda ruragaruka mu kibuga saa 16h00′ rukina n’ikipe y’igihugu ya Misiri.

    Ni imikino u Rwanda rurimo gukoresha nk’imyitozo yo kwitegura igikombe cy’Afurika mu bagore “FIBA Afrobasket 2023” aho rusanzwe rufite itike nk’igihugu kizakira irushanwa aho rizabera mu Rwanda kuva tariki ya 28 Nyakanga kugeza 6 Kanama 2023.

    U Rwanda rukomeje gutsindwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-y-igihugu-iri-muri-uganda-bikomeje-kwanga

  • AS Kigali yafashe umwanya wa mbere nyuma yo kunigwa na Sunrise FC #rwanda #RwOT

    AS Kigali yanganyije na Sunrise FC 2-2 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona ihita ifata umwanya wa mbere.

    AS Kigali yari yakiriye Sunrise FC yaherukaga guhagarika umutoza Seninga Innocent, yari ifite icyizere ko ishobora kuza kuyitsinda byoroshye.

    Yatangiye neza itsinda igitego cya mbere ku munota wa 6 gusa w’umukino cyatsinzwe na Rukundo Denis.

    Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ku munota wa 44, Babuwa Samson yaje kwishyurira ikipe maze bajya kuruhuka ari 1-1.

    Shabani Hussein Tchabalala yaje gutsindira AS Kigali igitego cya kabiri ku munota wa 61, Babuwa Samson yaje kongera kwishyurira Sunrise FC kuri penaliti ku munota wa 84. Umukino warangiye ari 2-2.

    AS Kigali yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 37 inganya na APR FC ya kabiri ariko ikaba itarakina umunsi wa 20.

    Gahunda y’umunsi wa 20

    Ku wa Kane tariki ya 16 Gashyantare 2023

    AS Kigali 2-2 Sunrise FC

    Ku wa Gatanu tariki ya 17 Gashyantare 2023

    Bugesera FC vs Rutsiro FC

    Ku wa Gatandatu tariki ya 18 Gashyantare 2023

    Gorilla FC vs Espoir FC
    Gasogi United vs Rayon Sports
    Kiyovu Sports vs Marines FC
    Mukura VS vs Rwamagana City

    Ku Cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2023

    Police FC vs Musanze FC
    APR FC vs Etincelles

    AS Kigali yanganyije na Sunrise FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yafashe-umwanya-wa-mbere-nyuma-yo-kunigwa-na-sunrise-fc

  • Mukansanga Salima akomeje kwandika amateka ku rwego rw’Isi #rwanda #RwOT

    Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwandakazi, Mukansanga Salima akomeje kwandika amateka ku Isi, ubu yashyizwe ku gifuniko (cover) y’igitabo cy’amategeko ngengamyitwarire ya FIFA 2023 (FIFA Disciplinary Code Edition 2023).

    Impuzamashyirahamwe y’umupira ku Isi (FIFA), tariki ya 1 Gashyantare 2023 yatangaje ko yavuguruye zimwe mu ngingo zigize amategeko ajyanye n’imyitwarire igenderaho.

    Zimwe mu ngingo zibanzweho muri iri vugururwa kugira ngo umupira w’amaguru ukomeze kuba nta makemwa, harimo ivuga ko 'ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gutotezwa no gukoreshwa ibidakwiye ntibifite igihe birangirira'.

    Aha bivuze ko na nyuma y’imyaka 10 kuzamura iki cyaha kiba kitarasaza, uwagikorewe yarega kandi uwagikoze cyamuhama agahanwa.

    Hari kandi kuba “Abahohotewe bafite uburenganzira bwo kujuririra imyanzuro yafashwe.'

    Ikindi kibanzweho ni ukugurisha imikino (match fixing) 'kongera imbaraga mu gukora iperereza ku bagira uruhare mu kugena ibiva mu mikino (match-fixing), hagashyirwaho akanama kabishinzwe'

    FIFA yasabye abanyamuryango ba yo kujya bayimenyesha ibihano byafatiwe abagaragaweho ibifatanye isano n’izo ngingo zavuguruwe tumaze kugarukaho hejuru.

    Ku gifuniko (cover) cy’iki gitabo, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu Isi (FIFA), yifashishije ifoto n’umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwandakazi, Mukansanga Salima uheruka mu gikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar, aho yabaye umugore wa mbere usifura hagati wagiriwe icyizere cyo kujya muri iyi mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi.

    Iki gitabo cyavuguruwe hifashishijwe abafatanyabikorwa batandukanye barimo Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Abunganizi mu by’amategeko y’Umupira w’amaguru.

    Aya mavugurwa yemejwe mu nama ya FIFA yabaye ku wa 16 Ukuboza 2022 aho agomba gukurikizwa guhera ku wa 1 Gashyantare 2023.

    Mukansanga Salima yashyizwe ku gifuniko (cover) y’igitabo cy’amategeko ngengamyitwarire ya FIFA

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mukansanga-salima-akomeje-kwandika-amateka-ku-rwego-rw-isi

  • REG VC yatwariye igikombe cya shampiyona kuri APR VC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    REG VC yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2022-23 nyuma yo gutsinda APR VC amaseti 3-1.

    Guhera ejo ku wa Gatandatu n’uyu munsi ku Cyumweru hakinwaga agace ka nyuma k’iyi shampiyona mu bagabo no mu bagore ho yamaze kwegukanwa na APR WVC.

    REG VC yagiye gukina agace ka nyuma iyoboye urutonde isabwa gusa kugera ku mukino wa nyuma w’agace gasoza iyi shampiyona.

    Nyuma yo kwitwara neza mu ijonjora, 1/2 yahahuriye na APR VC maze iyitsinda amaseti 3-1 (25-18, 17-25, 25-19 na 25-18).

    REG VC yahise yegukana igikombe cya shampiyona kuko Gisagara yarushaga inota rimwe ni yo yagera ku mukino wa nyuma ikanatsinda REG, amakipe yombi yanganya amanota hakarebwa ikipe yegukanye uduce twinshi ari yo REG VC.

    Bitumye kandi umutoza wa REG VC Kwizera Pierre Pierre Marshall abasha kwegukana igikombe cya shampiyona cye cya mbere nk’umutoza kuva yasezera mu ikipe y’igihugu nk’umukinnyi 2017.

    REG VC yatwaye igikombe itsinze APR VC

    Marshall yanditse amateka

    Mutabazi Elie utoza APR VC ntiyahiriwe

    Byari ibyishimo kuri REG VC yegukanye igikombe cya shampiyona

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/reg-vc-yegukanye-igikombe-cya-shampiyona-igitwariye-kuri-apr-vc

  • AS Kigali yisubije umwanya wa mbere wa Shampiyona inyagiye Marines FC #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Kigali yatsinze Marines FC ibitego 3-0, kuri uyu wa Gatandatu, tariki 21 Mutarama 2023,ikomeza kuguma ku mwanya wa mbere w'agateganyo muri shampiyona n'amanota 33.

    Kuri uyu wa Gatandatu kandi,Rwamagana City yatsinze Espoir igitego 1-0 iyisanze iwayo.Hakinwaga imikino y'Umunsi wa 16 wa Shampiyona.

    AS Kigali yagiye gukina uyu munsi isabwa gutsinda, kuko Kiyovu Sports yari yayikuye ku mwanya wa mbere,nyuma yo kunganya 0-0 na Gasogi United.

    Ku munota wa 27, Koné yatsinze igitego cya mbere cya AS Kigali n'umutwe ku mupira mwiza yahawe na Tchabalala.

    Igice cya mbere cyarangiye AS Kigali itsinze Marines FC igitego 1-0, cyatsinzwe na Félix Koné.

    AS Kigali yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 85, gitsinzwe na TuyisengeJacques ku ishoti rikomeye cyane yateye umunyezamu Ahishakiye Héritier ntiyamenya aho umupira unyuze.

    Bidatinze Tchabalala yahawe umupira na Nyarugabo, awushyira ku gatuza ahindukirana Hirwa Jean de Dieu atsindira iyi kipe y'Umujyi igitego cya gatatu ku munota wa kane w'inyongera.

    Umukino warangiye AS Kigali itsinze Marine FC ibitego 3-0, ikomeza gushimangira umwanya wa mbere.

    Kugeza ubu, ku munsi wa 16 wa shampiyona, AS Kigali ikomeje kuyobora n'amanota 33, Kiyovu Sports ku mwanya wa kabiri n'amanota 30, Gasogi n'amanota 29, APR ku wa kane n'amanota 28.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/as-kigali-yisubije-umwanya-wa-mbere-wa-shampiyona-inyagiye-marines-fc

  • EPL: Umurwayi Liverpool yakinnye na Chelsea i… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu saa munani n’igice ni bwo abarwayi babiri bahuriye mu kibuga aho ikipe ya Liverpool yakiriye Chelsea kuri Anfled, birangira banganyije 0-0.

    Abakinnyi umutoza wa Liverpool yabanje mu kibuga: Alisson; Milner, Konate, Gomez, Robertson, Bajcetic, Thiago, Keita, Elliott, Salah na Gakpo.

    Ikipe ya Chelsea niyo yatangiranye amashagaga kuko ku munota wa 3 yari yamaze kubona igitego gitsinzwe na Kai Havertz ariko umusifuzi aracyanga kubera ko bari barariye.

    Ni ku mupira wari uvuye muri koroneri uraza usanga Thiago Silva yaraririye arawutera uragenda ukubita igiti cy’izamu uraguraka maze Kai Havertz asongamo kijyamo.

    Abakinnyi umutoza wa Chelsea yabanje mu kibuga: Kepa; Chalobah, Thiago Silva, Badiashile, Hall; Gallagher, Jorginho, Cucurella; Ziyech, Mount na Havertz.

    Nyuma yuko Liverpool igize Imana igatsindwa igitego ariko umusifuzi akacyanga, bahise bakanguka batangira gukina neza ndetse bashobora no gutsinda igitego ku munota wa 7 ku mupira Salah yahaye Cody Gakpo ukiri mushya, ariko atera umupira muremure unyura hejuru y’izamu. 

    Kutagira Virgir uri mu mvune ku ruhande rwa Liverpool byakomeje kuyigonga kuko abakinnyi ba Chelsea byaboroheraga gushaka uburyo bw’igitego ariko Alisson agatabara imipira akayifata hakiri kare. Ku munota wa 21 Chelsea yarase igitego kidahushwa aho Kai Havertz yahaye umupira Mount ari imbere y’izamu wenyine ariko aranyerera aragwa abura uko atsinda igitego.

    Chelsea yakomeje gukina nk’idashaka gutsinda kubera uburyo bwinshi bw’ibitego bahushaga, nko ku munota wa 31 babonye kufura maze Ziyech ayitera neza isanga umutwe wa Badiashile ayishyize mu izamu Alisson arawuruka ariko habura usongamo.

    Liverpool nayo yaje gushyira ibona amahirwe yo gutsinda igitego nubwo itayabyaje umusaruro. Ku munota wa 38 Salah yashoboraga gutsinda igitego ariko aburira umupira mu maguru. 

    Igice cya mbere kigiye kurangira Liverpool yatatse cyane binashoboka ko yabona igitego ariko biranga bituma bajya kuruhuka banganya 0-0.

    Igitego Thiago Silva yatsinze ariko umusifuzi akacyanga kubera ko yari yaraririye

    Ikipe ya Chelsea yatangiranye igice cya kabiri uburangare kuko Konate yari atsinze igitego gitunguranye kubera umuzamu wa Chelsea wari wasohotse cyane ariko agira amahirwe umupira ukanyura impande y’izamu gato.

    Liverpool yaje mu gice cya kabiri yarakaye ishaka igitego mu buryo bwose bishoboka ariko Salah akomeza kubatenguha kuko yicaga imipira yashoboraga kuvamo ibitego. Ku munota wa 53 ikipe ya Chelsea yakoze impinduka mu kibuga havamo Lewis Hall hinjiramo Mykhailo Mudryk baherukaga kugura. Uyu mukinnyi akinjira mu kibuga yagaragaje ko ari umuhanga yandagaza ba myugariro ba Liverpool. 

    Ku munota wa 63 Liverpool nayo yakoze impinduka havamo Naby Keita hajyamo Darwin Nunez uvuye mu mvune. Hakim Ziyech wa Chelsea wari uri gukina neza cyane ku munota wa 71 yahinduye umupira imbere y’izamu usanga Mudryk ahagaze wenyine ariko kuwufunga biranga.

    Amakipe yombi yahize ibitego ariko birabura bituma umukino urangira ari 0-0. 

    Kugeza ubu Liverpool iri ku mwanya wa 8 n’amanota 29 naho Chelsea yo iri ku mwanya wa 10 nayo n’amanota 29.

    Salah warase uburyo bwinshi bw’ibitego

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125145/epl-umurwayi-liverpool-yakinnye-na-chelsea-irembye-habura-uhuhura-undi-125145.html

  • Arsenal imaze kugura abakinnyi babiri irashaka kizigenza wa Real Madrid #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Arsenal imaze kugura abakinnyi babiri barimo rutahizamu na myugariro irashaka kugura kizigenza wa Real Madrid,Eduardo Camavinga ukina hagati.

    Uyu mufaransa w'umuhanga arifuzwa n'umutoza Mikel Arteta kugira ngo aze kumufasha mu kibuga hagati.

    Arsenal yaraye yerekanye ku mugaragaro rutahizamu mushya yaguze, Leandro Trossard,kugira ngo aze kuyifasha gushaka ibitego.

    Iyi kipe irashaka gukomeza kubaka ubushobozi bwayo kugira ngo ibashe kwegukana igikombe cya shampiyona iheruka 2003.

    Camavinga waguzwe na Real Madrid kuri miliyoni 26 z'amapawundi niwe Arsenal yifuza kugira ngo ayifashe muri iki gice cya kabiri cya shampiyona cyane ko yananiwe kubona umwanya uhoraho mu ikipe ye.

    Uyu Mufaransa w'umuhanga ari inyuma ya Toni Kroos, Luka Modric na Federico Valverde mu guhabwa umwanya wo gukina.

    Icyakora ntabwo bizwi neza niba Real Madrid izemera gutiza uyu musore wayo w'imyaka 20 uri mu batanga icyizere mu myaka iri imbere.

    Kuva yerekeza muri Madrid muri 2021 avuye mu ikipe ya Ligue 1 yitwa Rennes,yakinnye inshuro 66 atsinda ibitego 2 ndetse atanga imipira 3 yavuyemo ibitego.

    Camavinga yaza muri Arsenal nk'umufasha wa Thomas Partey na Granit Xhaka bayoboye iyi kipe ya mbere muri shampiyona y'Ubwongereza.

    Icyakora amakuru aravuga ko Arsenal idashaka kugura uyu mukinnyi burundu kuko yamaze kwiyemeza kugura Declan Rice wa West Ham.

    Iyi kipe iyoboye Premier League,iri hafi gusinyisha myugariro Jakub Kiwior ukinira Spezia.

    Kiwior yari mu ikipe ya Poland yakinnye igikombe cy'isi giheruka muri Qatar yageze muri 1/16.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/arsenal-imaze-kugura-abakinnyi-babiri-irashaka-kizigenza-wa-real-madrid

  • KNC yishongoye kuri Kiyovu Sports imaze igihe yarananiwe Gasogi United #rwanda #RwOT

    Perezida wa Gasogi United FC, Kakoza Nkuliza Charles [KNC], yavuze ko Kyovu Sports igikomeye yakora ku ikipe ye ari ukunganya ndetse ko iciriritse cyane kuba yumva ko bayibye nyamara imaze imyaka myinshi muri shampiyona kurusha Gasogi.

    Ibi yabitangaje nyuma y'umukino amakipe yombi yanganyijemo 0-0 mu mukino wari washyuhijwe n'abayobozi ku mpande zombi ariko igikomeye cyawubayemo kikaba guhusha ibitego ku mpande zombi.

    KNC yagize ati “Guhusha ibitego bidahushwa.Uyu mukino twakabaye twawutsinze mu gice cya mbere n'ibitego nka bitatu.Twarase ibitego byinshi,wabonaga ko ntabwo wari umunsi wacu.

    Mbere na mbere ndabanza no gushimira Kiyovu kuko nicyo gikomeye yakora [kunganya] kandi wabonye ko banishimye.Kubona inota rimwe kuri Gasogi ni byiza kuri bo.”

    KNC yavuze ko babuze abakinnyi bakomeye barimo Malipangu ariko ashimira ababasimbuye kuko ngo bitwaye neza ndetse anaboneraho gushimira abo baguze.

    Abajijwe ku magambo y'abafana ba Kiyovu Sports bavuze ko Gasogi United yateguye uburyo kwiba umukino,KNC yagize ati “Icyo abayovu barizwa nacyo ni iki?.Ikibazo Abayovu bagize,bagiye mu kabari,bishimira intsinzi umukino utaraba,bavuga amagambo sinzi niba ari abapfumu bababeshye,numvaga bazanamo iby'imisarani n'ibindi,…Ntekereza ko n'ibintu perezida wabo yagiye kubabeshya,ababeshyera ahantu mu kabari baragenda babifata nk'ihame ariko Gasogi n'ikipe nkuru kuri Kiyovu nubwo imaze imyaka myinshi.

    Sinibaza ukuntu n'imyaka Kiyovu imaze ivuga ngo Gasogi United yayiteguye,ibyo nabyo biteye isoni n'agahinda.Birakwereka ukuntu Kiyovu iciriritse.

    Gasogi United ni yo imaze gutsinda Kiyovu Sports imikino myinshi mu icyenda yahuje amakipe yombi. Iyi kipe yo ku Gasozi ka Gasogi yatsinzemo itanu, Kiyovu y'abanyamujyi itsinda umwe, amakipe yombi anganya 3.

    Iri nota rimwe ryatumye Kiyovu Sports yicara ku mwanya wa mbere by'agatenganyo n'amanota 31, AS Kigali ifata uwa kabiri n'amanota 30, mu gihe Gasogi United iri ku mwanya wa gatatu n'amanota 29.

    Mu mukino wabanjirije uyu saa 12:30,kuri uyu wa Gatanu, Police FC yatsinze Gorilla FC ibitego 3-2 birimo kimwe cya Hakizimana Muhadjiri.

    Imikino iteganyijwe mu mpera z'icyumweru

    Ku wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2023

    AS Kigali vs Marines FC (Stade Bugesera, 15:00)

    Espoir FC vs Rwamagana City (Rusizi, 15:00)

    Ku Cyumweru, tariki ya 22 Mutarama 2023

    Rutsiro FC vs Etincelles FC (Stade Umuganda, 15:00)

    Bugesera FC vs Sunrise FC (Stade Bugesera, 12:30)

    APR FC vs Mukura VS (Stade Bugesera, 15:30)

    Ku wa Kabiri, tariki 24 Mutarama 2023

    Rayon Sports vs Musanze FC (Stade Muhanga, 15:00)

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/knc-yishongoye-kuri-kiyovu-sports-imaze-igihe-yarananiwe-gasogi-united

  • Patriots BBC yaraye mu ijoro ry’umwijima, its… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023, ni bwo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yatangiye aho REG BBC na Patriots BBC zitwaye neza umwaka ushize zamanutse mu kibuga. 

    Ku isaha ya saa 19:00 PM ni bwo REG BBC yamanutse mu kibuga ihanganye na Orion BBC yazamutse mu cyiciro cya kabiri ari iya kabiri. 

    Uyu mukino wabereye ku kibuga cya Kepler aho agace ka mbere karangiye REG BBC ifite amanota 23 kuri 15 ya Orion BBC, agace ka 2 nabwo REG BBC yakihariye karangira ari amanota 26 ku 10;

    Agace ka gatatu karangiye ari amanota 26 kuri 20, agace ka nyuma REG igatsinda 28 kuri 6, umukino urangira REG BBC itsinze amanota 103 kuri 51 ya Orion BBC. Muhizi Prince wa REG BBC niwe watsinze amanota menshi agera kuri 19. 

    Orion BBC yatangiye urugendo rwayo mu cyiciro cya mbere

    Ku isaha ya saa 21 hahise hakurikiraho umukino w’injyanamuntu wahuje Patriots BBC yabaye iya kabiri muri shampiyona iheruka, aho yahuye na K Titans BBC yatwaye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri. 

    Ihangana hagati ya Patriots BBC na K Titans ryari ku rwego rwo hejuru

    Uyu mukino nawo wabereye ku kibuga cya Kepler, agace ka mbere karangiye  Patriots BBC ifite amanota 22 kuri 20, agace ka kabiri K Titans irigaranzura igatwara ifite amanota 28 kuri 26, agace ka 3 Patriots BBC ikegukana ku manota 26 kuri 16, naho agace ka nyuma K Titans igatsinda Patriots BBC inayisuzuguye amanota 34 kuri 11. 

    Umukino warangiye K Titans BBC ifite amanota 98 kuri 85 ya Patriots BBC. Munyeshuri Thierry K Titans iherutse kugura muri Espoir BBC, ni we watsinze amanota menshi agera kuri 42.

    Kuri uyu wa Gatandatu harakomeza imikino y’umunsi wa kabiri, aho saa 13:00 APR BBC iri bwakire RP IPRC Musanze, naho 15:00 Tigers BBC yakire RP IPRC Huye imikino yose ikaba iri bubere muri Kepler. 

    REG BBC yatangiranye imbaraga nk’izo yatwaranye igikombe umwaka ushize

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124871/patriots-bbc-yaraye-mu-ijoro-ryumwijima-itsindwa-na-k-titans-bbc-izamutse-mu-cyiciro-cya-m-124871.html

  • Rafael York yasinyiye ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutandukana na AFC Eskilstuna, Rafael York yamaze gusinyira Gefle IF yo mu cyiciro cya kabiri muri Sweden.

    Mu Kuboza 2022 nibwo uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yari ku mpera z’amasezerano ye muri AFC Eskilstuna yo mu cyiciro cya kabiri muri Sweden ariko iyi kipe yari yananiwe kuzamuka mu cyiciro cya mbere yanga kuyongerera amasezerano.

    Nk’uko yari yabitangarije ikinyamakuru ISIMBI ni uko we yagombaga gukina mu cyiciro cya mbere uko byagenda kose mu mwaka w’imikino wa 2023.

    Bisa nk’aho bitamuhiriye kubera ko uyu mukinnyi byarangiye asinyiye Gefle IF ivuye mu cyiciro cya cya 3.

    Iyi kipe nk’uko yabitangaje ibinyujije ku rukuta rwa yo rwa Instagram ni uko uyu mukinnyi azabafasha kuba umwaka utaha bahita bazamuka mu cyiciro cya mbere muri Sweden.

    Si ubwa mbere agiye gukinira iyi kipe kubera ko muri 2016 yayinyuzemo ari intizanyo ya Sandvikens IF ubu ukinamo ya Yannick Mukunzi yanamaze kugura Byiringiro Lague.

    Rafael York w’imyaka 23 yakiniye amakipe atandukanye muri Sweden aho 2014-18 yakiniraga Sandvikens IF, ubwo yari muri iyi kipe 2016 yatijwe muri Gefle IF, 2017 atizwa muri VFL Bochum. Umwaka wa 2018-19 yawukinnye muri AFK Varnamo aho yakinnye imikino 7 ihita imutiza muri Sandvikens IF. 2019 kugeza 2021 yakiniraga Kalmar FF muri 2021 ni bwo yerekeje muri AFC Eskilstuna yakiniraga.

    Rafael York yasinyiye Gefle IF yo mu cyiciro cya kabiri muri Sweden

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rafael-york-yasinyiye-ikipe-nshya