Tag: Imikino

  • Rayon Sports yacecekesheje KNC ihita ifata umwanya wa mbere (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyuma y’icyumweru kirenga umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] yikomanga ku gatuza ko azatsinda Rayon Sports, iyi kipe yamucecekesheje imutsinda 2-1.

    Hari mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona 2022-23 wo Gasogi United yari yakiriyemo Rayon Sports kuri Stade ya Bugesera FC.

    Ibitego 2 bya Onana Léandre Willy Essomba byafashije Rayon Sports kwihimura kuri iyi kipe yayitsinze mu mukino ubanza wa shampiyona ndetse ubu ikaba iraye iyoboye urutonde rwa shampiyona.

    Gasogi United ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 17 ku gitego cyatsinzwe na Bugingo Hakim ku mupira yari ahawe na Djoumekou.

    Ku mupira muremure yahawe na Luvumbu, ku munota wa nyuma n’igice cya mbere Onana yishyuriye Rayon Sports amakipe ajya kuruhuka ari 1-1.

    Mu gice cya kabiri buri kipe yagerageje gushaka uko yabona igitego cy’intsinzi ariko bibanza kugorana kuko batabyazaga umusaruro amahirwe babonye.

    Ku munota wa 85, Ngendahimana Eric yacometse umupira muremure widunze rimwe maze Onana aterera ishoti rikomeye inyuma y’urubuga rw’amahina adahagaritse umupira uyoboka mu rushundura. Umukino warangiye ari 2-1.

    Undi mukino wabaye Kiyovu Sports yatsindiye Marines i Muhanga 3-2.

    Mu gihe ejo APR FC izakina na Etincelles, Rayon Sports ibaye ari yo iyoboye urutonde n’amanota 39, Kiyovu Sports 38, AS Kigali na APR FC zifite 37, Gasogi United na Etincelles zikagira 36.

    Gahunda y’umunsi wa 20

    Ku wa Kane tariki ya 16 Gashyantare 2023

    AS Kigali 2-2 Sunrise FC

    Ku wa Gatanu tariki ya 17 Gashyantare 2023

    Bugesera FC 3-0 Rutsiro FC

    Ku wa Gatandatu tariki ya 18 Gashyantare 2023

    Gorilla FC 2-0 Espoir FC
    Gasogi United 1-2 Rayon Sports
    Kiyovu Sports 3-1 Marines FC
    Mukura VS 0-1 Rwamagana City

    Ku Cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2023

    Police FC vs Musanze FC
    APR FC vs Etincelles

    Esenu agerageza umupira wo ku mutwe

    Luvumbu yatanze umupira wavuyemo igitego cya mbere

    Umunyezamu Cuzuzo Gael ntabwo yari mu bihe bye

    Onana yicaje Rayon Sports ku mwanya wa mbere

    Rayon Sports yacecekesheje KNC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yacecekesheje-knc-ihita-ifata-umwanya-wa-mbere-amafoto

  • Mikel Arteta yahishuye icyo abafana benshi bifuza kuri shampiyona y'uyu mwaka #rwanda #RwOT

    Umutoza Mikel Arteta yavuze ko ikipe ye ya Arsenal ariyo benshi mu bakunzi ba ruhago mu Bwongereza bifuza ko yatwara igikombe cya shampiyona.

    Ibi yabivuze nyuma yo gutsindwa na Man City ibitego 3-1 ibasanze mu rugo ndetse ihita ibakura ku mwanya wa mbere ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona bwa mbere mu mezi 5 ashize.

    Icyakora Arteta yavuze ko abizi neza ko benshi mu bakunzi ba ruhago bifuza ko ikipe ye yakora amateka igatwara igikombe cya shampiyona.

    Mbere yo gukina na Aston Villa, Arteta yagize ati: 'Abantu barashaka ko dutwara igikombe cya shampiyona kubera ko batwishimiye,bakunze abakinnyi bacu nuko twakoze ibintu.

    Ntabwo nigeze ntekereza ko duhabwa amahirwe kandi ibyo ntabwo byahindutse.

    'Manchester City yahoze ariyo ya mbere ihabwa amahirwe kuva ku munsi wa mbere kubera ko bamaze imyaka 5 bari kuri uwo mwanya.

    Mbere y'uko umwaka w'imikino utangira,iyo uba uri uwo gusheta inzu yawe ku ikipe imwe,ndatekereza ko nta muntu wari gutekereza gushyira amafaranga ye kuri twe.”

    Arsenal irakina na Aston Villa kuri uyu wa Gatandatu saa munani n'igice z'amanywa.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mikel-arteta-yahishuye-icyo-abafana-benshi-bifuza-kuri-shampiyona-y-uyu-mwaka

  • TdRwanda23: Minisitiri Munyangaju yashyikirij… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2023, nibwo Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa yakiriye abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda mu isiganwa rikomeye rya Tour du Rwanda, aho bazahangana n’amakipe 18 avuye ku migabane itandukanye.

    Minisitiri Mimosa yagiranye ibiganiro n’abakinnyi ndetse n’abatoza b’ikipe y’igihugu, abanza gushima ko bitwaye neza muri Shampiyona Nyafurika iherutse kubera muri Ghana, aho bakuye imidari 8 irimo 2 ya Zahabu.Hari hateraniye abakinnyi 5 bazaserukira ikipe y’igihugu muri Tour du Rwanda, Abandi 3 bazaba bari mu ikipe ya May Stars ibarirwa mu Rwanda, Abatoza b’amakipe yombi ndetse n’abayobozi b’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ‘FERWACY’.

    Abagiye guserukira igihugu muri Tour du Rwanda bahawe ibendera, basabwa ubufatanye no kwitanga kugira ngo bazabashe gucyura intsinzi muri iri rushanwa rizatangira ku ya 19 rigasozwa ku ya 26 Gashyantare 2023.

    Ikipe y’ u Rwanda itozwa na Sempoma Felix igizwe na Niyonkuru Samuel, Mugisha Moise, Manizabayo Eric, Nsengimana Bosco na Masengesho Vianquer, mu gihe May Stars yo ifite abanyarwanda batatu; Bigirimana Jean Nepo, Hakizimana Felicien na Nsengiyumva Shemu.

    Minisitiri Munyangaju yashimiye ikipe y’u Rwanda uko yitwaye

    Minisitiri Munyangaju na Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah

    Ibyishimo byari byose ku bakinnyi bagiye guserukira u Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126196/tdrwanda23-minisitiri-wa-siporo-yashyikirije-ibendera-team-rwanda-mbere-yo-guseruka-126196.html

  • Umusifuzi wahemukiye cyane Arsenal yahise asezera ku mirimo ye #rwanda #RwOT

    Umusifuzi Lee Mason wari kuri VAR mu mukino rsenal yanganyije na Brentford igitego 1-1,yasezeye ku mirimo ye nyuma yo kutabona ikosa ryo kurarira ku gitego cyo kwishyura Brentford yatsinze.

    Uyu mugabo ukomoka i Manchester, yasezeye mu muryango wa PGMOL w'abasifuzi ku bushake bwe nyuma y'aho umuyobozi we Howard Webb asabiye imbabazi Arsenal.

    Mason w'imyaka 51,yananiwe kubona kurarira kwabaye mu kubaka igitego Brentford yishyuye Arsenal kuwa Gatandatu w'icyumweru gishize amakipe yombi anganya 1-1 kuri Emirates.

    Kubera iyo mpamvu yahise ahagarikwa gusifura imikino yo muri iyi weekend.

    Uyu mugabo yahise asezera mu muryango w'abasifuzi nyuma y'imyaka 15 awurimo.

    Uyu yari yarasezeye ku kazi ko gusifura mu kibuga hagati nyuma y'umwaka w'imikino 2020-21, Mason yakoraga gusa kuri VAR.

    Itangazo ryo gusezera kwe rigira riti “PGMOL iremeza ko ukoresha ikoranabuhanga rifasha abasifuzi,Lee Mason yasezeye mu muryango kubera impamvu ze bwite.

    “Lee yabaye umusifuzi wa Premier League mu myaka 15,asifura imikino 287 yo mu cyiciro cya mbere muri icyo gihe,aho yasoje mu mwaka w'imikino 2021/22. Umwuga we wose mu marushanwa y'ababigize umwuga watumye uyu mugabo w'imyaka 51 asifura imikino irenga 500 nyuma yo kuzamurwa muri 1998.

    Turashaka gushimira Lee kubera akazi keza yakoreye umukino w'ababigize umwuga kandi turamwifuriza ibyiza ahazaza.”

    PGMOL yandikiye Arsenal iyisaba imbabazi ariko Mikel Arteta yanze kuzitanga kuko ngo ntizagarura amanota 2 yatakaje none ubu akaba anganya amanota 51 na Man City ya mbere.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umusifuzi-wahemukiye-cyane-arsenal-yahise-asezera-ku-mirimo-ye

  • Umukino we wa nyuma, igitego cyo ku munota wa nyuma – Umunsi wa nyuma wa Atsu yarakiri mu byishimo #rwanda #RwOT

    Uwari uhagariye inyungu z’umukinnyi ukomoka muri Ghana, Christian Atsu bidasubirwaho yemeje ko yitabye Imana.

    Christian Atsu akaba yahitanywe n’umutingito wibasiye Turikiya aho yakiniraga ikipe ya Hatayspor, wabaye mu gitondo cy’itariki ya 6 Gashyantare 2023.

    Uyu mukinnyi uwo munsi yarashakishijwe ntiyaboneka ariko tariki ya 7 Gashyantare, Mustafa Özat uyobora Hatayspor yakinagamo Christian Atsu, yatangaje ko uyu mukinnyi yarokowe akiri muzima nyuma yo kugwirwa n’ibikuta byaguye kubera umutingito washegeshe Turikiya na Syria.

    Aya makuru yaje kunyomozwa n’ushinzwe gushakira uyu mukinnyi ikipe, Nana Sechere wavuze ko ataraboneka agishakishwa.

    Murat Uzunmehmet, wari ushinzwe kureberera inyungu za Atsu yatangaje ko uyu mugabo yabonywe ariko atakiri muzima.

    Ati 'Christian Atsu yagaragaye, ariko birumvikana ko yamaze gutakaza ubuzima.'

    Atsu yitabye Imana akiri mu byishimo byo guhesha ikipe ye amanota 3 kuko umunsi wa nyuma we (tariki ya 5 Gashyantare) ni wo munsi yakinnye umukino wa nyuma (kuko yahise yitaba Imana) Hatayspor itsinda Kasimpaşa igitego kimwe ku busa cya Christian Atsu cyo ku munota wa nyuma w’umukino, yari yinjiye mu kibuga asimbura Aabid ku munota wa 82.

    Christian Atsu yari afite imyaka 31 yakiniye amakipe arimo Newcastle, Eveton, Bournemouth na Chelsea zo mu Bwongereza, Malaga muri Espagne FC Porto muri Portugal n’izindi. Yakiniye kandi ikipe y’igihugu ya Ghana imikino 65 atsindamo ibitego 9.

    Christian Atsu yabonywe ariko yamaze kwitaba Imana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukino-we-wa-nyuma-igitego-cyo-ku-munota-wa-nyuma-umunsi-wa-nyuma-wa-atsu-yarakiri-mu-byishimo

  • PSG yatangiye nabi imikino yo gukuranamo ya Champions League #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Kingsley Coman yongeye kubabaza Paris Saint-German ku nshuro ya kabiri mu myaka itatu,mu mukino ubanza wa 1/16 Bayern Munich yatsinzemo iyi kipe y'i Paris muri Champions League.

    Imbere y'abafana bayo,PSG yagaragaje urwego rwo hasi mu minota 80 y'umukino,yatsinzwe irushwa na Bayern Munich ndetse biha amahirwe menshi iyi kipe yo mu Budage kuba yagera muri 1/4 cy'iri rushanwa.

    Rutahizamu w'umufaransa w'imyaka 26,Coman niwe watsinze iki gitego cy'intsinzi cyagoye PSG kwishyura nubwo yakoze ibishoboka byose mu minota 10 ya nyuma.

    Ryari ijoro ribi ku bihangange bya PSG birimo Lionel Messi, Neymar mu gihe Kylian Mbappe witabajwe mu minota ya nyuma kubera imvune yaje agahindura bigaragara umukino.

    PSG yasezerewe muri iki cyiciro cya 1/16 cya Champions League inshuro 4 muri 6 ziheruka.

    Barasabwa gukora akazi gakomeye i Munich mu ijoro ryo kuwa 08 wERURWE 2023 niba bashaka gukuraho ayo mateka mabi.

    Abafana ba PSG batangiye kuyivugiriza induru ku munota wa 6 ubwo Bayern Munich yayimaga umupira cyane.

    Igice cya mbere cy'umukino nticyari kibereye ijisho kuko Bayern Munich yihariye umupira ariko ntiyatera ibibazo byinshi umunyezamu Donnaruma wa PSG.

    Icyakora ku munota wa 43,abashyitsi bari babonye igitego ubwo Kapiteni wa Bayern,Joshua Kimmich yateraga ishoti rigakurwamo na Gianluigi Donnarumma.

    Ku munota wa 53,Coman wari wazonze PSG bikagera ubwo umutoza asimbuza Hakimi yacengaga cyane,yatsinze igitego ku burangare bwa Kimpembe wananiwe kumuhagarika agahabwa umupira ari wenyine mu rubuga rw'amahina akawushyira mu nshundura.

    Mbappe yahise yinjira mu kibuga nyuma y'iki gitego ahita atangira kwirukansa ubwugarizi bwa Bayern butari bwahuye n'akazi.

    Uyu Mbappe yagaragaje ko ari umukinnyi wo ku rwego rw'isi kuko yatsinze ibitego 2 byose byanzwe ashinjwa kurarira ndetse arema buryo bukomeye ku mupira watewe na Vitinha hanyuma umunyezamu Yann Sommer awukuramo.

    Ni ijoro ridasanzwe ku mwana muto Warren Zaïre-Emery, wa PSG wakoze amateka yo kuba umukinnyi muto cyane ukinnye umukino wa Champions League kuko yabanje mu kibuga ku myaka ye 16 n'iminsi 343.

    Myugariro wa Bayern, Benjamin Pavard yahawe ikarita itukura mu minota y'inyongera nyuma yo guhabwa amakarita 2 y'umuhondo.

    Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri muri Champions League,AC Milan yatsindiye mu rugo iwayo igitego 1-0 Tottenham cya Brahim Diaz.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/psg-yatangiye-nabi-imikino-yo-gukuranamo-ya-champions-league

  • Mu mukino wa mbere w’umuhungu wa Perezida Kagame muri APR batsinze REG (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR BBC yaraye itsinze REG BBC muri shampiyona mu mukino umuhungu wa Perezida Kagame, 2nd Lt. Kigenza Ian Kagame usanzwe ukinira APR BBC yakinnye.

    Muri shampiyona y’uyu mwaka ni bwo ikipe ya APR BBC yagaragaje ko 2nd Lt. Ian Kagame ari umukinnyi wa yo cyane ko yagiye imugaragaza ku rutonde rw’abakinnyi iba iri bwifashishe nubwo yari ataragirirwa amahirwe yo gukina.

    Mu ijoro ryakeye ubwo APR BBC yatsindaga REG BBC mu mukino wabereye muri LDK, 2nd Lt. Kigenza Ian Kagame yakinnye umukino we wa mbere muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

    Iminota mike yahawe, yitwaye neza ubwo ikipe ye yatsindaga REG BBC amanota 77 kuri 75.

    APR BBC yayoboye uduce tubiri tubanza aho aka mbere yagatsinze ku manota 19-17, aka kabiri igatsinda ku manota 19 kuri 18 ya REG BBC. Bagiye kuruhuka ari 37 ya APR BBC kuri 34 ya REG BBC.

    REG BBC yaje mu gace ka gatatu n’imbaraga nyinshi biyifasha kugatsinda ku manota 21 kuri 16, aha yari yanamaze kujya imbere ya APR iyirusha amanota 2, byari 55-53.

    APR BBC ibifashijwemo n’abarimo Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wakoze itandukaniro mu gace ka nyuma, APR yaje kugatsinda REG amanota 24-20 umukino warangiye APR BBC yegukanye intsinzi y’amanota 77 kuri 75 ya REG BBC.

    2nd Lt. Kigenza Ian Kagame yakinnye umukino we wa mbere muri APR BBC

    Iminota yahawe yitwaye neza

    APR BBC yarushije inatsinda REG BBC

    Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson yagoye REG BBC yahozemo

    Wari umukino utoroshye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-mukino-wa-mbere-w-umuhungu-wa-perezida-kagame-muri-apr-batsinze-reg-amafoto

  • Eric Nshimiyimana yabonye intsinzi ya mbere kuva agizwe umutoza mukuru wa Bugesera FC #rwanda #RwOT

    Ubwo hakinwaga imikino y'umunsi wa 20 wa shampiyona y'u Rwanda, umutoza wa Bugesera FC yabonye amanota atatu ye ya mbere imbumbe nyuma yo gutsinda ikipe ya Rutsiro ibitego 3-0.

    Muri uyu mukino wabaye kuri uyu wa gatanu, ubera mu karere ka Bugesera iyi  kipe niyo yatangiye neza uyu mukino aho ubwo hari ku munota wa cyenda gusa nibwo rutahizamu Sadick Sulley yatsinze igitego cya mbere.

    Ntabwo byaje gutinda kuko ubwo hari ku munota wa 21 iyi kipe yongeye kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ruhinda Faruk bityo amakipe yombi ajya kuruhuka ari ibitego bibiri bya Bugesera ku busa bwa Rutsiro.

    Mu gice cya kabiri kandi, Bugesera FC yongeye kwitwara neza iniyongerera amahirwe yo kuzamuka ku rutonde rwa shampiyona aho ku munota 65, Sadick Sulley yongeye kubona igitego ya gatatu cy'ikipe ye bityo umukino urangira ari 3-0.

    Kuva umutoza Eric Nshimiyimana yahabwa gutoza iyi kipe ya Bugesera FC yari amaze gukina imikino itatu atarabona intsinzi kuko yanganyije na Gorilla FC 0-0, Espoir FC 1-1 na Musanze FC 1-1.

    Gutsinda uyu mukino kw'ikipe ya Bugesera FC byatumye yisanga ku mwanya wa 9 aho yahise igeza amanota 25 mu mikino 20 ya Primus National League imaze gukina muri uyu mwaka w'imikino 2022-2023.

    Uko indi mikino y'umunsi wa 20 ikinwa:

    Gorilla FC vs Espoir FC

    Gasogi United vs Rayon Sports

    Mukura VS vs Rwamagana FC

    Kiyovu SC vs Marines FC

    Police FC vs Musanze FC

    APR FC va Etincelles

    The post Eric Nshimiyimana yabonye intsinzi ya mbere kuva agizwe umutoza mukuru wa Bugesera FC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/eric-nshimiyimana-yabonye-intsinzi-ya-mbere-kuva-agizwe-umutoza-mukuru-wa-bugesera-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=eric-nshimiyimana-yabonye-intsinzi-ya-mbere-kuva-agizwe-umutoza-mukuru-wa-bugesera-fc

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yandagajwe na Misiri #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball mu bagore iri muri Uganda mu mikino y’Akarere ka 5 yatsinzwe umukino wa 3 na Misiri.

    Nyuma yo gutsindwa na Sudani y’Epfo ndetse na Kenya, uyu munsi bandagajwe na Misiri ibatsinda amanota 102 kuri 56.

    U Rwanda ntabwo rworohewe n’uyu mukino wo mu itsinda A wabereye kuri MTN Lugogo Arena kuko Misiri yayoboye uduce twose tw’umukino.

    Agace ka mbere Misiri yagatsinze ku manota 26-14, agace ka kabiri igatsinda ku manota 24-14, agace ka gatatu igatsinda ku manota 27-13 ni mu gihe aka nyuma yagatsinze 25-15.

    Ni imikino u Rwanda rurimo gukoresha nk’imyitozo yo kwitegura igikombe cy’Afurika mu bagore “FIBA Afrobasket 2023” aho rusanzwe rufite itike nk’igihugu kizakira irushanwa aho rizabera mu Rwanda kuva tariki ya 28 Nyakanga kugeza 6 Kanama 2023.

    U Rwanda rwatsinzwe na Misiri

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-y-igihugu-y-u-rwanda-rwandagajwe-na-misiri

  • Rayon Sports yashyiriweho uduhimbazamusyi twihariye #rwanda #RwOT

    Umuterankunga wa Rayon Sports, Skol yamaze gushyiriraho iyi kipe yaba mu cyiciro cy’abagore n’abagabo uduhimbazamusyi twihariye mu gihe zakwegukana ibikombe bya shampiyona n’icy’Amahoro.

    Ibi uru ruganda rwabikoze mu rwego rwo gutera akanyabugabo iyi kipe kugira ngo yitware neza cyane ko atari ubwa mbere ibikoze isanzwe ibikora.

    Umunyamabanga wa Rayon Sports, Patrick Namenye yemereye ISIMBI ko umuterankunga wa bo mukuru yashyiriyeho abakinnyi agahimbazamusyi kihariye bitewe n’uko bazitwara mu gikombe cy’Amahoro na Shampiyona.

    Ikipe y’abagore ikina mu cyiciro cya kabiri, mu gihe yakwegukana igikombe cya shampiyona ndetse n’icy’Amahoro yashyiriweho agahimbazamusyi ka miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Mu gihe bagera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ntibacyegukane bahabwa miliyoni 3 nk’agahimbazamusyi mu gihe bakwegukana igikombe cy’Amahoro ni miliyoni 5. Rayon Sports y’abagore niyegukanye shampiyona ikabura igikombe cy’Amahoro ntinagere ku mukino wa nyuma wa cyo yazahabwa miliyoni 5.

    Mu bagabo, Rayon Sports itwaye shampiyona n’icy’Amahoro izahabwa agahimbazamusyi ka miliyoni 32.

    Kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ntibacyegukane bazahabwa miliyoni 5 z’amafarana y’u Rwanda mu gihe bacyegukana bazahabwa miliyoni 12.

    Rayon Sports iri ku mwanya wa 4 n’amanota 36 inganya Gasogi United banafitanye umukino ejo, ikarushwa inota 1 na AS Kigali na APR FC ziyoboye urutonde mu gihe yakwegukana igikombe cya shampiyona ya 2022-23 izahabwa miliyoni 20 y’agahimbazamusyi.

    Rayon Sports yashyiriweho uduhimbazamusyi twihariye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yashyiriweho-uduhimbazamusyi-twihariye