Tag: Imikino

  • Griezmann arashaka gusezera mu ikipe y'Ubufaransa kubera Mbappe #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wibanza ku mupira w'amaguru w'Umufaransa, Julien Laurens yavuze ko Antoine Griezmann ashaka gusezera mu ikipe y'igihugu kubera uburakari yatewe no kwimwa igitambaro cy'ubukapiteni kigahabwa mugenzi we Kylian Mbappe.

    Umutoza Didier Deschamps yavuze ko yarebye ku bakinnyi bose afite birangira ahisemo guha ubuyobozi kizigenza Mbappe w'imyaka 24.

    Ibi yabitangaje mu kiganiro n'abanyamakuru cyo kuwa Kabiri.

    Iki cyemezo ngo cyababaje cyane Griezmann, nubwo yagizwe kapiteni wungirije.

    Ikinyamakuru Le Figaro kivuga ko uyu mujinya w'uyu mugabo watumye afata umwanzuro wo kuba yahita asezera mu ikipe y'igihugu.

    Uyu rutahizamu w'imyaka 32 ukinira Atletico Madrid amaze guhamagarwa inshuro 117 mu ikipe y'Ubufaransa kuva muri 2014.

    Griezmann yatsinze ibitego 42 mu ikipe y'Ubufaransa ayifasha kwegukana igikombe cy'isi cya 2018 ndetse ngo yabonaga ko ubunararibonye afite bwamereraga kuba ariwe usimbura Lloris.

    Griezmann ngo yatunguwe no kumva ko Mbappe yagizwe kapiteni imbere ye ndetse hari amakuru avuga ko aba bombi bateranye amagambo mu myitozo.

    Mbappe aratangira izi nshingano mu mukino wo gushaka itike ya Euro 2024 bafitanye n'Ubuholandi na Republic of Ireland.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/griezmann-arashaka-gusezera-mu-ikipe-y-ubufaransa-kubera-mbappe

  • Ndabarasa wa Gasogi United yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Werurwe 2023 saa 10h za mu gitondo.Ubera mu Mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera aho bombi barahiriye kubana akaramata.

    Uku gusezerana kwitabiriwe na bamwe mu bakinnyi bakinana na Trésor muri Gasogi United barangajwe imbere na kapiteni wa Gasogi ari we Kazindu Guy Bahati, umunyezamu Cuzuzo Gael ndetse na Kabera Fils Fidele ushinzwe ibijyanye n'itangazamakuru muri iyi kipe.

    Nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko biteganyijwe ko ubukwe nyirizina buzaba tariki ya 1 Mata 2023.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/ndabarasa-wa-gasogi-united-yasezeranye-imbere-y-amategeko-n-umukunzi-we-amafoto

  • Indege ya Kigali Huye! Bimwe mu byakorwa Beni… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryatambutse nibwo u Rwanda rwakinnye na Benin umukino ubanza, ndetse ukaba umukino wa gtatu wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Cote D’Ivoire umwaka utaha. Ni umikino u Rwanda rwanganyijemo na Benin igitego 1-1, ndetse u Rwanda rukaba arirwo rwafunguye amazamu ku munota wa 13 ku gitego cya Mugisha Gilbert.

    Uyu mukino wagiye kuba CAF imaze kwandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA , ko umukino wo kwishyura uzabera muri Benin kuko i Huye nta Hotel ihari yakakira iyi kipe.

    Byabaye agatereranzamba kuko sitade ya Huye yari yarasuwe ndetse n’ibindi bisabwa byose byarakozwe, ariko nyuma CAF igatungura abantu ivuga ko u Rwanda rutazakira uyu mukino. N’ubwo aya makuru ahagaze uku ntabwo FERWAFA iremezako u Rwanda ruzakirira Benin muri Benin,  ahubwo haracyakorwa igishiboka cyose ngo uyu mukino ubere mu majyepfo y’u Rwanda.

    Ikipe y’igihugu ya Benin yaraye ibonye inota rya mbere nyuma yo kunganya n’u Rwanda

    Inzira zakoreshwa u Rwanda rukakira Benin i Huye

    Inzira ya mbere

    I Huye ku itaba hari hotel ibarwa n’ifite inyenyeri enye, kandi mwene izo hotel nizo CAF iba isaba. Hotel isanzwe yakira amakipe atandukanye mpuzamahanga, ndetse niyo ikanyakanya mu karere ka Huye. Iyi hotel byashoboka ko yavugururwa igashyirwamo ibikoresho bishya by'ibanze, ikaba yabasha kwakira Benin.

    Amakiru InyaRwanda yamenye ni uko Hotel yatangiye kuvugurwa ndetse abakozi bahawe amasaha 48, bakaba bamaze kuvugurura ndetse no gutanga iyo hotel.

    Inzira ya kabiri

    Ikipe y’igihugu ya Benin yatakambiye CAF iyibwira ko nta hotel bararamo iri Huye, gusa ikibuga cyo CAF icyemera nk’icyujuje ibyangombwa. N’ubwo ari ibintu bidakunze kubaho, birashoboka ko u Rwanda rwasaba Benin ikaza mu Rwanda ndetse ikaba i Kigali yitoreza i Kigali, ariko kujya Huye ikajya ikoresha indege.

    Mu karere ka Huye hafi ya sitade haba ikibuga cy'indege gito gishobora kugwaho indege, bivuze ko urwo rugendo rwashoboka kuva i Kigali werekeza i Huye mu ndege. Ni urugendo rutarenza iminota 10 kandi iyi minota ni micye kuyikoreshwa uva kuri hotel werekeza kuri sitade ya Huye mu modoka.

    Umunsi ubanziriza umukino, mu gihe ikipe ya Benin yaba igiye gukorera imyitozo ku kibuga izakiniraho, yahabwa indege iyijyana ndetse yasoza imyitozo ikayigarura i Kigali ho hari hotel bishimira.

    Mu gitondo cy’umukino ubwo ni tariki 27, Benin nanone yahabwa indege iyigeza kuri sitade ya Huye, ubundi igakina umukino, yasoza nabwo igasubira i Kigali ndetse umukino ukarangira neza u Rwanda narwo rwakiriye.

    Benin izatangwaho amafanga y’umurengera ariko ikunde ize i Huye

    Bimwe mu bimenyetseko bigaragaza ko u Rwanda rushobora kuzakirira Benin i Huye, ni uko ikipe y’igihugu Amavubi iri buhaguruke  muri Benin saa 12:00 PM zo muri Benin ikagaruka mu Rwanda, ndetse bivuze ko itapfa gusubirayo ahubwo umukino wasubikwa. 


    Mugisha Gilbert uri hagati, niwe watsinze igitego cyahesheje u Rwanda inota rimwe

    Hotel Boni Consilii iri kuvugururwa ngo barebe ko yakakira Benin mu gihe gito gisigaye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127360/indege-ya-kigali-huye-bimwe-mu-byakorwa-benin-ikemera-kuza-gukinira-i-butare-127360.html

  • Minisitiri wa Siporo yifatiye ku gahanga itangazamakuru rya Siporo arishinja gusenya igihugu #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yanenze itangazamakuru rya Siporo mu Rwanda uko ryitwaye mu kibazo cya Benin n’u Rwanda aho yavuze ko ibyo bakoze ari nko gusenya igihugu.

    Ni nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa 21 Werurwe CAF yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko umukino yagombaga kwakirira Benin kuri Stade ya Huye tariki ya 27 Werurwe 2023 utakihabereye kubera ko muri Huye nta hoteli ihari iri ku rwego CAF yifuza, bityo ko n’umukino wo kwishyura ugomba kubera muri Benin.

    Ni nyuma y’ikirego Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Benin ryari ryatanze muri CAF bavuga ko batazaza gukinira mu Rwanda.

    Iyi nkuru yatunguye benshi ndetse ni na yo yiriwe ari inkuru y’ingenzi mu bitangazamakuru bitandukanye hibazwa ukuntu Stade yavuguruwe hakibagirana amahoteli kandi na yo ari ingenzi.

    Gusa nubwo bavugaga ibi banagaragaje ko amakosa ari aya CAF yemereye u Rwanda kwakirira kuri iyi Stade ibizi neza ko itujuje ibisabwa, aho nko mu ibaruwa yo ku wa 6 Werurwe 2023 bemenyesheje FERWAFA ko bemerewe kuhakinira umukino wa Benin indi bikazasaba kugenzura ngo barebe ko ibyo basabzwe birimo hoteli 3 z’inyenyeri 4 byagezweho.

    Ejo hashize tariki ya 22 Werurwe 2023 inzego zitandukanye za siporo zari zahuye n’abasenateri baganira ku iterambere rya siporo, umunyamakuru yaboneyeho abaza Minisitiri Aurore ku kibazo cya Benin n’u Rwanda niba koko u Rwanda ruzakirira muri Benin.

    Minisitiri Munyangaju yamusibije ko byaje ni njoro abantu babiraramo ndetse ko hari icyakozwe, gusa yahise agaya itangazamakuru rya Siporo ko ryagiye mu mujyo wo gushyigikira Benin rigatera umugonga u Rwanda rirusenya.

    Ati “Kwihutira kuvuga inkuru ntabwo ari cyo cyihuta cyane, ahubwo kuvuga inkuru nyayo kandi y’ukuri, itanasebya igihugu n’aho uhagaze, uyu munsi ngira ngo mbonereho umwanya Bénin irimo iricara, abanyamakuru babo baravugira Bénin ariko ubu CAF irabona abanyamakuru b’u Rwanda bari ku ruhande rwa Bénin, barasenya u Rwanda, aba Benin barakiza Bénin, ubwo urumva ko byanga bikunda natwe hari ikintu tuba tubura cy’ishyaka ry’igihugu, ibyaba byose ishyaka ry’igihugu ni ngombwa ibindi bikaza nyuma ariko abantu bagasenyera umugozi ariko abantu bahagaze ku ibendera ry’igihugu.'

    Yakomeje avuga ko ari igisebo kuvuga ko u Rwanda nta hoteli rufite kandi ruheruka kwakira inama ya FIFA.

    Ati “Niba uyu munsi abanyamakuru bahaguruka bakavuga ngo u Rwanda nta hoteli rufite, tumaze kwakira FIFA, mbese ni ukuvuga ngo tugiye mu mujyo w’uruhande rwa Bénin.'

    Yibajije impamvu inkuru yabaye hoteli nyamara ngo ntibavuge uko ikipe y’igihugu yakuwe mu kibuga idasoje imyitozo kubera kuyimenaho amazi, mu isaha bari bemerewe bagakora imyitozo iminota 30.

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikaba iri mu nzira igaruka i Kigali aho yanze gukinira umukino wo kwishyura muri Benin aho basabye CAF kuza kureba aho ibyo basabwe kuvugurura bigeze bakareka kugendera ku birego bya Benin biri mu nyungu za yo.

    Munyangaju Aurore Mimosa yifatiye ku gahanga itangazamakuru

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/minisitiri-wa-siporo-yifatiye-ku-gahanga-itangazamakuru-rya-siporo-arishinja-gusenya-igihugu

  • Rayon Sports yasezeye mu gikombe cy'Amahoro 2023 ishinja FERWAFA imitegurire idahwitse #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe 2023 nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko iyi kipe yikuye mu gikombe cy'Amahoro 2023.

    Ibi bije nyuma yaho iyi kipe yagombaga gukina umukino wo kwishyura na Intare FC wa 1/8 cy'irangiza, ibi bikaba bivuze ko ikipe y'Intare ikomeza muri 1/4 aho izahura na Police FC.

    Intangiriro z'uko Rayon Sports idakomeza byahereye ku ibura ry'ikibuga cy'i Mubanga Isanzwe yakiriraho.

    Ikibuga cya Muhanga nticyabashije kuboneka bitewe nuko muri iyo stade habereyemo umunsi mpuzamahanga w'umugore ndetse hakanaberamo imikino ya nyuma y'Umurenge Kagame Cup, ibi kandi bakaba barabimenyesheke Rayon Sports.

    Iyi kipe nayo yahise ibimenyesha FERWAFA, hanzurwa ko umukino wa Rayon Sports ndetse n'Intare uzakinwa kuri uyu wa gatatu ku isaha ya saa sita n'igice, ibi byemejwe kandi nyuma yaho abashinzwe iyi stade bari bemerera Rayon Sprts ko umukino uzahabera.

    Binyuze ku munyamabanga wa Rayon Sports, yabwiye itangazamakuru ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ku isaha ya Saatatu n'igice, FERWAFA yabamenyesheje ko umukino utakibaye kuri uyu munsi.

    Nkuko bigaragara mu ibaruwa ya FERWAFA, yabwiwe ko impamvu uyu mukino utakibaye ari uko  stade idafite amatara ashobora kwitabazwa mu gihe hakenerwa iminota y' inyongera ku mikino yombi.

    Binyuze muri icyo kiganiro n'itangazamakuru cyabereye ku kicaro cyayo ku Kimihurura, umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yatangaje ko iyi kipe yikuye muri iri rushanwa bitewe nuko imitegurire y'iri rushanwa idahwitse.

    Ikijyanye n'iyo mitegurire, uyu muyobozi yavuze ko bamenyeshejwe ko uyu mukino utakibaye , uyu muyobozi avuga ko byabatunguye kuko babimenyeshejwe habura amasaha abiri gusa kugirango umukino ukinwe kuko bari mu nzira berekeza aho umukino ubera.

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iyi kipe ari umunyamuryango kimwe n'abandi ariko habayeho utubahwa kuko bafatiwe icyemezo cyo guhindura umukino bibayunguye, aha avuga ko kandi bafatiwe ibyemezo biyigaragura  ndetse amategeko ntiyubahirijwe.

    Gusa hari amahirwe ko iyi kipe yagaruka mu irishanwa mu gihe FERWAFA izaza ikabanira na Rayon Sports, Uwayezu ati ' Nibatwegera tukabona ko ibyari bitubangamiye bishoboka tuzavugana nabo ariko kugeza ubu batwishe mu mutwe, twebwe twafashe umwanzuro wo gusezera mu gikombe cy'Amahoro 2023.'

    Asoza ubwo yari muri iki kiganiro, Uwayezu uyibora Rayon Sports yavuze ko ubu ikipe ya Gikundiro igiye guhanga amaso imikino y'igikombe cya Shampiyona y'uyu mwaka wa 2022-2023 kugirango barebe ko bagitwara bazasohokere igihugu.

    Iyi kipe ya Rayon Sports ibaye ikipe ya Gatatu isezeye mu mikino y'igikombe cy'Amahoro 2023, ni nyuma ya As Kigali ndetse na Gasogi United.

    The post Rayon Sports yasezeye mu gikombe cy'Amahoro 2023 ishinja FERWAFA imitegurire idahwitse appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-yasezeye-mu-gikombe-cyamahoro-2023-ishinja-ferwafa-imitegurire-idahwitse/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-yasezeye-mu-gikombe-cyamahoro-2023-ishinja-ferwafa-imitegurire-idahwitse

  • Champions League: Chelsea yakangukiye kuri Bo… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri saa yine z’ijoro imikino ya Champions League yo kwishyura muri 1/8 yasubukuwe. 

    Mu Bwongereza habereye umukino waka umuriro Chelsea yakira Borussia Dortmund kuri Stanford Bridge. 

    Umukino ubanza wari wabaye tariki 15 z’ukwezi kwa 02 maze birangira Borussia Dortmund ibonye intsinzi y’igitego 1-0.

    Abakinnyi 11 ba Chelsea babanje mu kibuga: Kepa; James, Koulibaly, Fofana, Chilwell; Kovacic, Enzo Fernández; Sterling, João Félix, Cucurella na Havertz.

    Umukino watangiye abakinnyi bose bahuzagurika kuko mu munota wa mbere umupira wari umaze kujya hanze y’ikibuga inshuro 3.

    Chelsea niyo yabonye amahirwe y’igitego bwa mbere aho Rahim Sterling yabonye umupira mwiza asigaranye n’umuzamu ariko gutsinda biramunanira.

    Abakinnyi ba Dortmund 11 babanje mu kibuga: Kobel; Wolf, Süle, Schlotterbeck, Guerreiro; Can, Özcan; Brandt, Bellingham, Reus na Haller.

    Abakinnyi ba Chelsea bakomeje kugaragaza ibimenyetso ko bashaka igitego mu minota ya mbere, ku munota wa 7 Kai Havertz yabonye uburyo bw’igitego ariko umupira awutera hejuru y’izamu kure.

    Mu minota 13 abakinnyi ba Borussia Dortmund batangiye kwinjira mu mukino neza banyuza umupira hasi.

    Ku munota 15 bahise babona kufura nziza maze na Reus ayitera neza ariko umuzamu wa Chelsea Kepa amera amababa ayishyira muri koroneri. 

    Jude Bellingham wagerageje ibishoboka byose ariko igitego kikabura

    Borussia Dortmund wabonaga yarushije ikipe ya Chelsea mu kibuga hagati babifashijwemo n’abakinnyi barimo Jude Bellingham na Emer Can bigatuma iyi kipe ariyo yiharira umupira cyane.

    Chelsea yo yize ubwenge bwo gucungira kukwirukankana umupira gusa maze ku munota wa 27 Kai Havertz yongera kurekura ishoti ariko rikubita igiti cy’izamu riragenda rirarenga. 

    Kubona amahirwe yo gutsinda ni kimwe no kuyabyaza umusaruro ni ikindi. Abakinnyi ba Chelsea bakomeje kuyapfusha ubusa nk’aho ku munota wa 40 Koulibaly yafatanyije n’umuzamu wa Borussia Dortmund bakuramo igitego cya Joao Felix cyari cyabazwe. 

    Ku munota wa 43 bahise bikosora Raheem Sterling atsinda igitego cya 1 ahawe umupira na Ben Chilwell. Igice cya mbere cyarangiye bikiri igitego 1 cya Chelsea.

    Raheem Sterling yishimira igitego cya 1 yatsinze

    Igice cya kabiri cyatangiye Chelsea ibona penariti, ni ku mupira Ben Chilwell yari azamuye maze Wolf awukozaho intoki umusifuzi ajya kuri VAR avayo ayemeza. Kai Havertz yujuje imyuka ariko ayitera ku giti cy’izamu uragaruka.

    Umusifuzi yongeye kumuha amahirwe ya kabiri kuko yayiteye abakinnyi bari mu rubuga rw’amahina kandi bitemewe. Yongeye kuyitera kwa kundi ariko noneho ijya mu izamu, igitego cya 2 cya Chelsea kiba kirabonetse.

    Nyuma yo gutsindwa igitego cya 2 Borussia Dortmund yahise ikanguka cyane itangira gusatira. Ku munota wa 54 Jude Bellingham yari atsinze igitego habura gato aho yarekuye ishoti ariko rinyura impande y’izamu.

    Kepa ufatira Chelsea yagiye arokora ikipe ye ahakomeye akuramo imipira iremereye irimo n’uwa Wolf ku munota wa 61. Kurarira cyane kwa Raheem Sterling byatumye Chelsea yangirwa igitego cya 3 cyari gitsinzwe na Gallagher ku munota wa 74. 

    Mu minota ya nyuma y’umukino abakinnyi ba Borussia Dortmund basatiriye cyane kugeza n6aho umuzamu wabo yavuye mu izamu ariko igitego cyo kwishyura kirabura.

     Umukino warangiye Chelsea itsinze ibitego 2-0. Chelsea yahise ikatisha itike ya 1/4 isezereye Borussia Dortmund ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

    Kai Havertz nyuma yo gutsinda penariti ku nshuro ya kabiri abakinnyi bagenzi be bagiye bamuryamaho


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126812/champions-league-chelsea-yakangukiye-kuri-borussia-dortmund-ihita-yerekeza-muri-14-126812.html

  • Nyina yamushyiriye telemonsi y’igikoma ku kibuga – Mazimpaka André uheruka guhesha igikombe Rayon Sports yasezeye ruhago #rwanda #RwOT

    Umunyezamu Mazimpaka André wakiniraga Rwamagana City, yahisemo gusezera umupira w’amaguru burundu kubera imvune.

    Uyu mugabo w’imyaka 34, nyuma y’igihe adafite ikipe mbere y’umwaka w’imikino wa 2022-23 yasinyiye Rwamagana City yari izamutse mu cyiciro cya mbere.

    Yayikiniye imikino mike mu ntangiriro za shampiyona, nyuma asa nubura aho benshi bibazaga aho yagiye.

    Mazimpaka André uheruka guhesha igikombe cya shampiyona Rayon Sports yahisemo gusezera burundu umupira w’amaguru.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Mazimpaka André yavuze ko ikimuteye gusezera ari imvune zamuzengereje.

    Ati “ntakubeshye, imvune zabaye nyinshi, zaranzengereje ni cyo kibiteye.”

    Imyaka yari ibaye 16 akina umupira w’amaguru aho yahereye mu bato ba Police FC akaba yavuze ko ikintu cyamushimishije kurusha ibindi ari igikombe cya shampiyona yatwaye muri Rayon Sports, akaba ari na cyo iheruka (2018-19).

    Ati “mu myaka yose namaze nkina umupira w’amaguru icyanshimishije ni igikombe natwaye muri Rayon Sports. “

    Mazimpaka ushimira abayobozi bose n’abakinnyi bakinanye, avuga ko nta kintu kigeze kimubabaza mu rugendo rwe rwo gukina umupira w’amaguru. Avuga ko ubu agiye gutoza abana bato.

    Ibyo wamenya kuri Mazimpaka André

    Mazimpaka Andre yavutse tariki ya 29 Ugushyingo 1989 avukira Bukavu muri Repubulika iharanira Demakarasi ya Congo (DRC) akaba we n’ababyeyi be barahise baza mu Rwanda ataruzuza umwaka aba ariho yakuriye.

    Ni umwana wa 3 mu muryango w’abana 5, abahungu 2 ndetse n’abakobwa batatu.

    André Mazimpaka umupira we yawutangiye akiri umwana muto cyane kuko ku myaka 16 yari afite License imwemerera gukina icyiciro cya mbere.

    Yatangiye umupira w’amaguru bikino, bamushyize mu izamu kubera uburebure ubundi yari umukinnyi wa basketball, ubwo yigaga kuri EPAK (Ecole Primaire d’Application de Kimihurura).

    'Natangiriye ku ishuri ariko nkina basketball kuko nari muremure, bagakurikiza ko ndi muremure ko nabafasha muri basketball cyangwa Volleyball, nyuma twaje gukina amarushanwa y’ibigo (interscolaire) umunyezamu w’ikigo cyacu aza kuvunika biba ngombwa bitabaza umuntu muremure, njya mu izamu ntangira gutyo nitwara neza.' Muri 2019 Mazimpaka aganira n’ikinyamakuru ISIMBI

    Nyina yamushyiriye telemonsi y’igikoma ku kibuga

    Kimwe mu bintu byamubayeho atazigera yibagirwa ni ukuntu yatumiye mama we ku mukino we wa nyuma ari mu bato ba Police FC bagiye gukina na ba Rayon Sports, yari yamaze kumenya ko ari buzamurwe mu ikipe nkuru, nyina yamubwiye ko aza ariko yatunguwe no kumubona amuzaniye telomonsi y’igikoma n’imigati.

    Yagize ati'naramubwiye nti umbabarie uze, yarambwiye ngo ndaza nta kibazo, ngira ngo ntari bunaze ndigendera, turimo gukina kwa kundi igice cya mbere kiba kirangiye mbona yantumyeho mushiki wanjye muto, mbona afite telemonsi n’agashashi k’imigati, yaramubwiye ngo genda umuhe igikoma n’imigati aze kugaruka afite imbaraga.'

    Yakomeje agira ati'nabonye mushiki wanjye na telemonsi ndetse n’imigati ambwira ko ari mama ubimuhaye, ndavuga nti subizayo vuba vuba, mfite impfunwe ngo n’abandi batambona cyokora nafashe imigati aba ari njyana, gusa mama byaramubabaje kuko ntiyumvaga impamvu batatureka ngo tunywe igikoma kandi tuba twatakaje imbaraga nyinshi.'

    Mazimpaka André yakiniye amakipe atandukanye arimo Renaissance, Police FC muri 2006 aho yamaze imyaka 6 ahita yerekeza muri La Jeuness ayivamo yerekeza muri Kiyovu Sports, Vital’o, Espoir FC, Mukura VS, Musanze FC aho yavuye ajya muri Rayon Sports na Rwamagana City yarimo kugeza uyu munsi.

    Yakiniye amakipe atandukanye

    Imvune ni zo zitumye asezera umupira w’amaguru

    Gutwarana igikombe na Rayon Sports ni cyo cyamushimishije mu rugendo rwe rwa ruhago

    Igikombe cya shampiyona Rayon Sports iheruka, Mazimpaka André yari mu izamu rya yo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyina-yamushyiriye-telemonsi-y-igikoma-ku-kibuga-mazimpaka-andre-uheruka-guhesha-igikombe-rayon-sports-yasezeye-ruhago

  • Rayon Sports yihimuye kuri Etincelles FC ikomeza kotsa igitutu APR Fc #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yihimuye kuri Etincelles FC iyitsinda ibitego 2-0 mu mukino w'Umunsi wa 22 wa Shampiyona waberaga i Muhanga, yisubiza umwanya wa kabiri n'amanota 45, irushwa rimwe na APR FC ya mbere.

    Muri uyu mukino wari ugoye,amakipe yombi yasoje umukino ari abakinnyi 10 kuko Musa Esenu na Abdou Nshimiyimana bahawe amakarita atukura.

    Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 44 gitsinzwe na Joackiam Ojera ku mupira yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina, ugendera hasi ujya mu nguni y'izamu.

    Niyonsenga Ibrahim yashoboraga gutsindira Etincelles igitego cya mbere ku munota wa 55, ku mupira yahawe ari mu rubuga rw'amahina, awuteye uca ku ruhande gato rw'izamu.

    Ku munota 65 Rayon Sports yahushije uburyo bwabazweubwo Joackiam Ojera yahinduraga umupira mwiza usanga Mbirizi Eric mu rubuga rw'amahina, awuteye adahagaritse, ujya ku ruhande rw'izamu.

    Ku munota wa 73, Etincelles FC yahushije uburyo bwabazwe
    ubwo Nsabimana Hussein yahinduraga umupira mwiza mu izamu, ukorwaho na Hakizimana Adolphe, usubijwemo na Niyonsenga Ibrahim ukurwaho n'abakinnyi ba Rayon Sports.

    Ku munota wa 80, Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Willy Onana ku mupira yaherejwe na Ganijuru Elie.

    Ku munota wa 86,umusifuzi yatanze amakarita atukura 2 kuri
    Nshimiyimana Abdu wa Etincelles na Musa Esenu nyuma yo kurwana.

    Umukino warangiye ari ibitego 2-0 bya Rayon Sports.

    Mu yindi mikino ibiri yabaye kuri iki Cyumweru, Espoir FC yatsinze AS Kigali igitego 1-0 naho Gasogi United itsindwa na Musanze FC ibitego 2-1.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yihimuye-kuri-etincelles-fc-ikomeza-kotsa-igitutu-apr-fc

  • Liverpool yanyagiye itababariye Man United yari ikiri mu byishimo bya Carabao Cup #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Liverpool yanyagiye bikabije Man United ibitego 7-0 bituma isatira umwanya wa kane wa shampiyona yifuza cyane muri uyu mwaka w'imikino.

    Ibi Liverpool yabigezeho ibifashijwemo na kizigenza wayo Mohamed Salah wakoze agahigo ko kuba umukinnyi wayitsindiye ibitego byinshi kurusha abandi bose bayikinnye muri Premier League.

    Kuzuka kwa United binyuze ku mutoza Erik ten Hag kwashimangiwe n'igikombe cya Carabao ariko Liverpool yashyize ahagaragara ishusho nyayo yayo iyinyagira itayibabariye

    Ikipe ya Liverpool yayoboye uyu mukino utari woroshye mu gice cya mbere,nyuma y'aho Bruno Fernandes na Marcus Rashford bari bamaze guhusha amahirwe akomeye.

    Liverpool yafunguye amazamu ku munota wa 43 ku gitego cyatsinzwe na Cody Gakpo wifujwe cyane kuri Old Trafford ku mupira mwiza yahawe na Andy Robertson.

    Igice cya kabiri cyabaye umunezero mwinshi kuri Liverpool n'ububabare budasubirwaho kuri United,kuko ku munota wa 47 Darwin Nunez yatsinze igitego cya kabiri n'umutwe ku mupira mwiza yahinduriwe na Harvey Elliott umuzamu David de Gea ntamenye uko bigenze.

    Ku munota wa 50,Salah yacenze Lisandro Martinez amusiga aguye ku butaka niko kuzamukana umupira mu rubuga rw'amahina awuhereza Gakpo aroba umunyezamu de Gea wasohotse ashaka kumubuza gutsinda.

    Umunyamisiri wibasira cyane Man United yayibukije ko nawe agihari atsinda igitego cya kane ku munota wa 66.

    Ku munota wa 75,Jordan Henderson yakase umupira mwiza mu rubuga rw'amahina hanyuma Darwin Nunez asumba Varane ahita ashyira umupira mu nshundura kiba kibaye igitego cya 5 cya Liverpool.

    Salah yahise yitwara neza atsinda igitego cya gatandatu ku munota wa 83, aba rutahizamu watsindiye Liverpool ibitego byinshi muri Premier Leaguena 129, arenga kuri Robbie Fowler wari ufite 128.

    Niwe kandi umaze gutsindira ibitego byinshi Liverpool yahuye na Manchester United kuko amaze kuyitsinda 12,birimo 10 yatsinze mu mikino itanu ishize.

    Mu gusoza umukino, Roberto Firmino – watangaje ko azava muri Anfield mu mpera za shampiyona – yatsinze igitego cya 7 bituma umukino urangira ari 7-0 bya Liverpool.

    Iyi niyo ntsinzi nini mu mateka y'uyu mukino uhuza ibi bigugu byombi,kuko iheruka Liverpool yatsinze 7-1 mu mwaka w'imikino 1895-96.

    Ikipe ya Liverpool ubu iri hafi kwinjira mu myanya ya Champions League, kuko irushwa amanota atatu gusa na Tottenham ya Kane kandi ifite umukino umwe itarakina.

    Gutsindwa kwa Man United kwayeretse ko ku isoko hari ibizubizo kuko abakinnyi yashatse cyane ariko ntibagure barimo Cody Gakpo na Darwin Nunez buri wese yayitsinze bibiri.

    Uyu n'umukino wa 5 wikurikiranya Liverpool itinjizwa igitego kandi ikipe yasubiye mu bihe byiza byayo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/liverpool-yanyagiye-itababariye-man-united-yari-ikiri-mu-byishimo-bya-carabao

  • EPL: Liverpool yurije Manchester United igiti… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru saa kumi n'ebyiri n’igice kuri Anfield, habereye umukino ufatwa nk'uwa mbere ukomeye mu Bwongereza, Liverpool iri kuva mu bihe bibi yacakiranye na Manchester United yari iri mu bihe byiza. Umukino ubanza wari warangiye Manchester United ariyo itsinze ibitego 2-1, ariko Liverpool uyu munsi yaje ikora ibitangaza.

    Abakinnyi 11 ba Liverpool babanje mu kibuga: Alisson; Alexander-Arnold, Konaté, Van Dijk, Robertson; Henderson, Fabinho, Elliott; Salah, Darwin Núñez na Gakpo.

    Umukino watangijwe na Manchester United, ariko batangira bakorera amakosa abakinnyi ba Liverpool mu kibuga hagati. Ku munota wa 2 gusa, Elliot yashatse gutungurana arekura ishoti ariko Lisandro Martinez aba maso arikuramo n’umutwe.

    Abakinnyi 11 ba Manchester United babanje mu kibuga: De Gea; Dalot, Varane, Martínez, Shaw; Casemiro, Fred; Antony, Bruno Fernandes, Rashford na Weghorst.

    Liverpool yatanze Manchester United mu mukino, bituma ikomeza kwiharira umupira inanyuzamo ikagera imbere y’izamu. Nk’ibisanzwe Manchester United isanzwe icungira kuwirukankana imipira, ku munota wa 9 babigerageje maze Antony arekura ishoti ariko Alisson arishyira muri koroneri.

    Liverpool niyo yakomeje kubona amahirwe yo gutsinda kurusha Manchester United, ariko bakayapfusha ubusa nk'aho ku munota wa 21 Robertson yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu, ariko Nunez aratinda bituma Lisandro Martinez awukuraho.

    Mu minota 26 Manchester United yariye amavubi ndetse inarata ibitego 2 byabazwe, icyaraswe na Bruno Fernandes ashyira ku mutwe ariko umupira ukanyura impande y’izamu, ndetse n’icya Marcus Rashford ashaka gushota ariko umuzamu wa Liverpool aratabara. 

    Gakpo watsinze igitego cya 1

    Ku munota wa 38 Casemiro yahaye umupira mwiza Antony asigarana n’izamu gusa, ariko aratinda bituma Virgir ahagera aratabara. Kuwa 43 Liverpool yahise ibakosora itsinda igitego cya 1 gitsinzwe na Cody Gakpo, ku mupira yari ahawe na Andy Robertson ndetse n’igice cya mbere gihita kinarangira.

    Liverpool yinjiranye igitego mu gice kabiri, ubwo Harvey Elliott yatanganga umupira mwiza imbere y’izamu maze Darwin Nunez agahita ashyiramo umutwe mwiza nta kuzuyaza biba 2-0.

    Ku munota wa 50, amaze kwandagaza myugariro Lisandro Martinez akabandagara ku butaka, yacometse agapira keza maze Cody Gakpo wari hejuru cyane muri uyu mukino ahita awurenza De Gea nta kuzuyaza biba 3-0.

    Ku munota wa 56, Liverpool yongeye kubona uburyo bw’igitego ku mupira wari uvuye muri koruneri, Konaré ashyiramo umutwe umupira unyura ku ruhande gato cyane.

    Salah watsinze igitego akanatanga umupira uvamo igitego

    Erick Ten Hag utoza Man United yahise akora impinduka, yinjiza mu kibuga Scott Mc Tominay na Alejandro Garnacho akuramo.

    Ku munota wa 66, Darwin Nunez wa Liverpool yamanukanye umupira yihuta cyane awucomekera Gakpo, Mc Tominay agerageza kuwukuraho biba iby’ubusa usanga Mohamed Salah ahita atera ishoti rikomeye cyane n’akaguru k’iburyo, umupira ugonga umutambiko nyuma yo kuruhukira mu rushundura, biba 4-0.

    Ku munota wa 75, nyuma yo kumara umwanya muremure Liverpool yakambitse imbere y’izamu rya Man United, kapiteni Jodan Henderson yakaraze umupira mwiza imbere y’izamu maze Darwin Nunez azamuka nka kagoma maze astinda igitego cya gatanu n’umutwe.

    Ku munota wa 84, Mo Salah yatsinze igitego cyuzuza urunganda, ibyatumye abakinnyi batatu b’imbere ku ruhande rwa Liverpool buzuza ibitego bibiri kuri buri umwe.

    Ku munota wa 88, Roberto Firmino yahindukiye neza by’abataka, maze abatiza Man United Nyandwi ku mupira yari acomekewe na Mohamed Salah.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126731/epl-liverpool-yurije-manchester-united-igiti-ihita-igitema-126731.html