Tag: Imikino

  • Haraboneka uwigiza nkana? Intare FC na Rayon Sports rwabuze gica #rwanda #RwOT

    Uyu munsi nibwo Komisiyo y’Ubujurire ya FERWAFA yakiriye Intare FC na Rayon Sports ku kibazo bafitanye cy’umukino wo kwishyura wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro wakagombye kuba warakinwe tariki ya 8 Werurwe.

    Iyi komisiyo iba yarakiriye iki kirego ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ariko basanga hari amakuru badafite basaba Intare FC na Rayon Sports kugaruka ku wa Mbere tariki ya 3 Mata 2023.

    Uyu munsi aya makipe yitabye aherekejwe n’abanyamategeko ba yo ariko birangira kumvikana byanze Komisiyo ibasaba gutaha ibabwira ko iri bubamenyeshe umwanzuro kuri uyu munsi nimugoroba.

    Amakuru ISIMBI yamenye ikesha bamwe mu bari mu cyumba aho baburaniye ni uko hagaragaye kujya impaka nyinshi cyane nyuma yo kutumvikana ku ngingo zimwe na zimwe.

    Intare FC ivuga ko batakabaye bajya muri izi mpaka kuko ukurikije amategeko Rayon Sports yamaze gusezererwa mu irushanwa.

    Intare ishingira ku kuba tariki ya 8 Werurwe 2023 umunsi wagombaga gukinwaho umukino ugasubikwa na FERWAFA, yamenyesheje Rayon Sports ko bitarenze saa 12h igomba kuba yamenyesheje aho izakirira uyu mukino wari washyizwe tariki ya 10 Werurwe, aho kubikora yahise isezera mu irushanwa.

    Intare FC ivuga ko yandikiwe ibaruwa imenyeshwa ko Rayon Sports yemeye kugaruka mu irushanwa ndetse babwirwa n’igihe umukino uzabera, ibyo byose ngo byabaga hagati ya FERWAFA na Rayon Sports mu gihe Intare FC ntacyo yari izi kandi na yo irebwa n’uyu mukino, isanga kuba Rayon itaratanze ikibuga ikwiye guhita isezererwa.

    Ku ruhande rwa Rayon Sports yongeye kugaragaza ko yasezeye kubera ibitari bimeze neza byari bibabangamiye, nyuma y’ibiganiro bimaze gukemuka bagaruka mu irushanwa.

    Ikindi ni uko kandi iyi kipe yavuze ko amategeko y’igikombe cy’Amahoro adasobanutse ngo kuko nubwo basezeye ntabwo ateganya uburyo uwasezeye agaruka mu irushanwa iyo yisubiyeho amasaha 24 atarashira.

    Komisiyo y’Ubujururire ikaba yasabye aya makipe umwanya wo kwiherera igafata umwanzuro bakaza kuwubamenyesha ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Mata 2023.

    Rayon Sports yiteguye gukina uyu mukino ni mu gihe Intare yo itabikozwa ahubwo isaba ko yamenyeshwa igihe izakinira na Police FC muri ¼ cy’igikombe cy’Amahoro. Gusa amakuru avuga ko mu byemezo Komisiyo ifata ibyo gukina uyu mukino ntabirimo ikipe imwe ishobora guterwa mpaga aho bivugwa ari Rayon Sports.

    Imvo n’imvano y’ikibazo cya Rayon Sports n’Intare FC

    Nyuma y’uko umukino ubanza wa 1/8 mu gikombe cy’Amahoro Rayon Sports yatsinze Intare FC 2-1, umukino wo kwishyurwa washyizwe tariki ya 8 Werurwe kuri Stade Muhang, waje kwimurwa habura amasaha 24 (kuko iyo tariki hagombaga kubera ibirori byo kwizihiza umunsi w’abagore) ugashyirwa i Bugesera maze Intare na zo zirabyanga zivuga ko amasaha arimo atari ahagije kugira ngo umukino wimurwe.

    Ku wa Gatatu (tariki ya 8 Werurwe) Rayon Sports yitegura kujya ku kibuga ni bwo yandikiwe na FERWAFA iyimenyesha ko umukino washyizwe ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe kubera ko hari kubera imikino 2 kandi bishoboka ko bari kugera mu minota y’inyongera hakanaterwa penaliti kandi iki kibuga nta matara gifite. Rayon Sports na yo ihita yandika isezera mu irushanwa.

    Nyuma yo kuganira na FERWAFA, Rayon Sports yatangaje ko ibyari bibabangamiye byakemutse yemeye kugaruka mu irushanwa.

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 25 Werurwe 2023, FERWAFA yatangaje ko uyu mukino uzaba ku wa Mbere tariki ya 27 Werurwe 2023 mu Bugesera saa 15h00′.

    Intare zikaba zarateye utwatsi iki cyemezo zafashe nk’agasuzuguro, zandikira FERWAFA ziyimenyesha ko mu gihe cyose zitamenyeshejwe impamvu uyu mukino utabaye itariki yari iteganyijwe, zititeguye kuwukina ahubwo FERWAFA yazaba ari yo ikina na Rayon Sports.

    Iti “Twasanze iby’umukino uteganyijwe mu ibaruwa no137/FERWAFA/2023 twe bitatureba, kuko inama zose zijyanye na wo nta n’imwe twatumiwemo, impande zitabiriye zikaba ari zo zizawukina.”

    FERWAFA yahise ikuraho uyu mukino maze ikibazo igishyira muri Komisiyo y’Ubujurire ari na yo irimo kugikurikirana.

    Inatre FC na Rayon Sports rwabuze gica

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haraboneka-uwigiza-nkana-intare-fc-na-rayon-sports-rwabuze-gica

  • Umutoza wa Rayon Sports ntiyemeranya na FERWAFA #rwanda #RwOT

    Haringingo Francis, umutoza wa Rayon Sports ntiyemeranya na FERWAFA yafashe icyemezo cyo gusibya abakinnyi be babiri, Ganijuru Elie na Onana umukino wa Police FC.

    Aba bakinnyi bombi ku mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona bujuje amakarita 3 atabemerera gukina umukino ukurikiyeho.

    Ubwo Rayon Sports yakinaga na Police FC mu mukino w’umunsi wa 25 wabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ndetse bakaza kuwutsindwa 4-2 ntabwo Rayon Sports yakinishije aba bakinnyi kuko bari basohotse ku rutonde rw’abakinnyi batemerewe gukina.

    Ubundi kuri gahunda Onana na Ganijuru bagombaga gusiba umukino w’umunsi wa 24 ariko ntiwakinwa ahubwo urasubikwa hakinwa uwa 25 ari wo basibye.

    Ibi ni byo umutoza Haringingo avuga ko atumva neza ukuntu FERWAFA yafashe iki cyemezo kuko ubundi amategeko avuga ko basiba umukino w’umunsi ukurikiyeho.

    Ati “ntabwo nabyumvise kuko ntekereza ko amategeko avuga ko umuntu asiba umunsi ukurikiyeho kandi ku ngengabihe umunsi wari ukurikiyeho ni uwa Rwamagana ariko ubu twagiye ku munsi wa 25.”

    “Amategeko avuga ko umukinnyi wabonye amakarita asiba umukino umunsi w’imikino ukurikiyeho, ni ukuvuga ngo ikarita ya Onana na Elie ntabwo nigeze mbyumva ko basiba uyu mukino, amategeko avuga ko basiba umukino ukurikira kuko biba ingengabihe baramaze kuyishyiraho rero niba bayikuyeho, ni yo bari gusiba.”

    Yakomeje kandi avuga ko ari kimwe mu byatumye batakaza uyu mukino kuko ari abakinnyi ngenderwaho muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

    Haringingo ntuyumv ukuntu Ganijuru Elie yabujijwe gukina umunsi wa 25

    Onana na we yasibye uyu mukino kubera amakarita 3 y’imihondo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-rayon-sports-ntiyemeranya-na-ferwafa

  • Twe tureba ibyacu ntabwo tureba Rayon Sports – Umutoza wa APR FC #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Ben Moussa avuga ko kuba barusha Rayon Sports amanota 6 ntacyo bivuze ndetse ko barajwe ishinga no gutsinda imikino ya bo iby’amanota barusha andi makipe arimo na Rayon Sports bitabareba.

    Nyuma y’uko Rayon Sports itsinzwe na Police FC 4-2 mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona wabaye tariki ya 1 Mata, APR FC yo ikaba yaraye itsinze Bugesera FC 2-1 ikinyuranyo cy’amanota iyi kipe y’ingabo z’igihugu irusha Rayon cyazamutse kigera kuri 6.

    Ben Moussa utoza APR FC abajijwe niba kuba yaramaze gushyiramo amonota 6 y’ikinyuranyo kuri Rayon Sports bitamuha umutekano ko yamaze kuyisiga inyuma, yavuze ko bo bareba ibya bo, abo bahanganye ntacyo babashakaho.

    Ati 'Twe dutsinda umukino ntabwo tureba inyuma, ntabwo tureba iby’abaturi inyuma. Kuba turusha Rayon Sports amanota 6 hasigaye imikino 6, 6 ukubye 3 ni amanota 18. Ntabwo twavuga ko Rayon yasigaye, hari imikino ikomeye kuri twe, hari imikino ikomeye kuri Kiyovu Sports.'

    Yakomeje avuga ko kandi kuba barusha Rayon Sports amanota 6 ntacyo bivuze kuko no mu mikino ibanza yabarushaga 7 bayakuramo kugeza aho bayigiye imbere.

    Ati 'Mu mikino ibanza nari inyuma ya Rayon Sports amanota 7 ku mukino wa nyuma naje kuyinyuraho, bivuze ko shampiyona ikinwa kugeza ku munsi wa nyuma, ku munota wa nyuma, tugomba gutsinda imikino yacu, turi aba mbere tugomba kuguma ku mwanya wacu, tukabikorera dufite urugamba rutoroshye rwo gukina na Gasogi, AS Kigali na Police ni yo mikino ikurikira tugomba kwitegura neza.'

    Mu gihe hasigaye imikino 6 ngo shampiyona irangire, APR FC ni yo iyoboye urutonde n’amanota 52, Kiyovu Sports ya kabiri ifite 50 mu gihe Rayon Sports ifite 46.

    Ben Moussa avuga ko amanota arusha Rayon ntacyo bimubwiye kuko areba umukino ku mukino bagiye gukina

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/twe-tureba-ibyacu-ntabwo-tureba-rayon-sports-umutoza-wa-apr-fc

  • Ibyishimo kuri Rutanga Eric #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Police FC, Rutanga Eric avuga ko ari ibyishimo kuri we na bagenzi kuba babashije gutsinda Rayon Sports mu irushanwa kuva yagera muri iyi kipe.

    Hari mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona aho bayitsinze 4-2 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize mu mukino wabereye i Muhanga.

    Ni ibintu byatunguranye kuko ubundi Rayon Sports ishobora cyane Police FC kuko kuva muri 2015 harimo n’imikino ya gicuti aya makipe amaze guhura inshuro 18, Police FC yatsinzemo imikino 4, Rayon Sports itsindamo 9 banganya 5.

    Rutanga Eric wahoze ukinira Rayon Sports, yavuze ko yishimiye cyane gutsinda Rayon Sports mu irushanwa ku nshuro ye ya mbere kuva yagera muri Police FC.

    Ati 'Umukino ntabwo wari woroshye ariko nkatwe ku giti cyacu turishimye kuba dutsinze Rayon Sports, kuva nagera muri Police FC ni bwo natsinda ikipe ya Rayon Sports kuko ahandi twayitsinze ni mu mukino wa gicuti ariko mu mateka ya Police FC ntabwo iyishobora, rero twari twaganiriye nk’abakinnyi turavuga ngo tugomba gutsinda Rayon Sports kuko abakinnyi beza n’ubundi bagaragarira ku mukino nk’uyu ng’uyu.'

    Rutanga Eric yatandukanye na Rayon Sports muri 2020 yerekeza muri Police FC aho ayimazemo imya itatu ariko bakaba bari batarabasha gutsinda Rayon Sports mu irushanwa iryo ari ryo ryose.

    Rutanga Eric yishimiye gutsinda Police FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyishimo-kuri-rutanga-eric

  • EAPCCO 2023: U Rwanda rwihariye imidari, ibih… – #rwanda #RwOT

    Iyi mikino yaberaga mu Rwanda, yatangiye tariki 21 Werurwe, ikaba yasojwe kuri iki cyumweru tariki 27 Werurwe 2023 muri BK Arena ubwo hakinwaga umukino wa nyuma muri Handball, u Rwanda rutsinda Uganda ibitego 41 kuri 27.

    Ibihugu umunani ni byo byari byitabiriye iyi mikino, harimo: U Rwanda rwakiriye, Éthiopie, Tanzania, Kenya, Sudan, Sudan y'Epfo, u Burundi na Uganda.

    Abakinnyi bagera ku 1250 ni bo bitabiriye iri rushanwa.

    U Rwanda nk'igihugu cyakiriye iri rushanwa, ni cyo gihugu cyitabiriye imikino myinshi kuko imikino yose yabaye irimo: Umupira w'amaguru, Volleyball, Basketball, Netball, Taekwondo, Karate, Judo, Darts  Shooting, Gusiganwa ku maguru, Handball, Boxing na Beach-Volleyball yase  igipolisi cy’u Rwanda cyarayitabiriye.

    Uko ibihugu byegukanye imidari

    U Rwanda rwegukanye imidari ya zahabu igera ku icyenda harimo, mu mupira w'amaguru, Volleyball, Beach-Volleyball, Kurasa, Handball, Basketball, Karate, Iteramakofi na Taekwondo, bisobanuye ko mu midari 13 yakiniwe, 4 ariyo bategukanye.

    U Burundi bwegukanye umudari wa zahabu muri Judo, Uganda yegukanye uwa zahabu muri Netball, Tanzania yegukana umudari wa zahabu mu Kumasha, mu gihe Kenya yegukanye umudari wa zahabu mu gusiganwa ku maguru.

    Mu bihembo byegukanywe n'amakipe, u Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere nk'urwegukanye imidari myinshi, Kenya iza ku mwanya wa Kabiri mu gihe Uganda yaje ku mwanya wa Gatatu. Ibihugu bitatu aribyo: Sudan y’Epfo Sudan na Ethiopia, ni bwo bihugu bitegukanye umudari wa zahabu n’umwe, mu bihugu byari byitabiriye iri rushanwa.

    Mashami Vincent yishimira igikombe ari kumwe na Kwizera Janvier wamufashije gukora amateka ubwo yakuragamo penariti 

    Hakizimana Muhadjiri yegukanye igikombe cya mbere ari muri Police FC 

    Rutanga Eric kapiteni wa Police ubwo yari agiye kwakira igikombe begukanye 

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura arimo aganira n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence 

    Minisitiri w’Umutekano Gasana Alfred na Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Murasira Albert bari mu bitabiriye umuhango wo gusoza imikino ya EAPCCO 

    U Rwanda rwihariye imidari mu mukino rwari wakiriye bwa mbere, ndetse ikaba inshuro ya mbere rwegukanye iyi mikino

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI 

    KANDA UREBE VIDEO YO GUTANGA IBIHEMBO

    AMAFOTO: Ngabo Serge 

    VIDEO: Ishimwe Olivier Ba

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127514/eapcco-2023-u-rwanda-rwihariye-imidari-ibihugu-3-bitahira-aho-amafoto-video-127514.html

  • Thibaut Courtois n'umukunzi we bahishuye umuntu bifuza cyane ko yazaza mu bukwe bwabo #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'umupira w'amaguru w'Umubiligi, Thibaut Courtois n'umunyamideli wo muri Isiraheli Mishel Gerzig bavuze ku bukwe bwabo mu kiganiro n'ikinyamakuru 'Vanity Fair'.

    Aba bashakanye basobanura ibijyanye n'ubukwe bwabo bati: “Twamaze gushyiraho itariki, ahantu hadasanzwe. Bizaba ibirori byigenga, by'urukundo kandi bishimishije,bitazaburamo umuziki. Dukunda kubyina reggaeton.”

    Mishel Gerzig yagize ati: “Twatumiye Florentino Pérez mu bukwe bwacu kandi turizera ko azaza.”

    Ku bijyanye n'umubano we na Florentino Pérez, perezida wa Real Madrid, Courtois yagize ati “Tubanye neza. Ni umuyobozi wacu. Aba ashaka ko dutsinda. Nkunda uburyo bwe,aba ari hafi cyane. Ntakunda gutsindwa umukino, ikintu ntigeze mbona mbere ku bandi. Agusaba byinshi, ariko ni perezida ukomeye. Yageze kuri byinshi. Ntabwo ari uko twohererezanya WhatsApp (aseka), ariko turaganira mbere na nyuma y'imikino.Mu ibanga, akunda kuganira na Mishel, hamwe n'imiryango y'abandi bakinnyi”.

    Thibaut Courtois avuga ko ahura bwa mbere n'umukunzi we Mishel Gerzig,hari muri resitora ya 'Ten con Ten'.Ati: “Tumaze kubonana imbonankubone, twumvise ibinyugunyugu mu nda, cyangwa uko mwabyita kose.”

    Muri iki kiganiro aba bombi bagiranaga n'umunyamakuru,Paloma Simón,Courtois yavuze ko yishimira kuba yarakiniye Atlético de Madrid na Chelsea,ariko Real Madrid akinira kuva 2018 ariyo kipe ya mbere ku isi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/thibaut-courtois-n-umukunzi-we-bahishuye-umuntu-bifuza-cyane-ko-yazaza-mu-bukwe

  • Arsenal ishaka igikombe irahangayitse kubera umukinnyi igenderaho wagize ikibazo cy'imvune #rwanda #RwOT

    Umwe mu bakinnyi Arsenal igenderaho cyane,Thomas Partey arasubira vuba na bwangu muri Arsenal nyuma yo kutaboneka mu mukino w'amajonjora yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika banganyije na Angola igitego 1-1 wabaye kuri uyu wa Mbere.

    Amakuru aravuga ko Partey yumvise akantu k'imvune mu kuguru kwe kw'iburyo bituma atagaragara muri uyu mukino.

    Amakuru aturuka hafi y'uyu mukinnyi ashimangira ko atari ikibazo gikomeye kandi bemeza ko ashobora kuzagaragara mu mukino wo kuwa gatandatu Arsenal ifitanye na Leeds.

    Partey w'imyaka 29,yakinnye umukino Black Stars yatsinze igitego 1-0 Angola kuwa Kane w'icyumweru gishize.

    Ariko Partey ntiyagaragaye mu mukino wo kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Werurwe, nkuko umutoza wa Ghana,Chris Hughton yabyemeje nyuma y'umukino ko byatewe n'ikibazo cy'imvune.

    Ati: “Thomas afite ikibazo gito cy'imvune kandi twumvaga ari akaga gakomeye ko kumukoresha.”

    Arsenal yohereje umukozi wayo w'imyitozo ngororamubiri, Simon Murphy,mu ikipe ya Ghana gukurikirana Partey.

    Arsenal iri ku mwanya wa mbere muri Premier League igiye gukina imikino ikurikira: Leeds Liverpool, West Ham, Southampton, Man City na Chelsea.

    Amahirwe ya Arsenal yo gutsinda aragabanuka akava kuri 50% avuye kuri 65% iyo Partey atakinnye.


    Thomas Partey ahangayikishije abo muri Arsenal

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/arsenal-ishaka-igikombe-irahangayitse-kubera-umukinnyi-igenderaho-wagize

  • Arsenal yemeye guhemba akayabo Bukayo Saka ugiye kongera amasezerano #rwanda #RwOT

    Umwe mu bakinnyi b'Abongereza bahagaze neza cyane mu mupira w'amaguru agiye kongera amasezerano mashya mu ikipe ya Arsenal yazamukiyemo.

    Ibinyamakuru byo muri iki gihugu birimo The Sun biravuga ko uyu musore w'imyaka 21 agiye kuba umukinnyi uhembwa amafaranga menshi muri iyi kipe,kuko Arsenal yamwemereye ibihumbi 300 by'amapawundi ku cyumweru.

    BUKAYO SAKA amaze umwaka wose aganira na Arsenal ku byerekeye kongera amasezerano gusa ngo ubu yiteguye kuyongera.

    Ibi nibiramuka bibaye ukuri,umushahara w'uyu musore uzaba wikubye inshuro zirenga enye kuko yari asanzwe ahembwa ibihumbi 70 by'amapawundi ku cyumweru.

    Uyu arahita aca kuri Gabriel Jesus wari uwa mbere uhembwa amafaranga menshi muri Arsenal kuko buri cyumweru ahembwa ibihumbi 250,000 by'amapawundi nyuma yo kuva muri Manchester City umwaka ushize aguzwe miliyoni 45 z'amapawundi.

    Umutoza Mikel Arteta n'umuyobozi wa siporo Edu bose barashaka kugumana Saka wabaye indashyikirwa muri uyu mwaka w'imikino ndetse iyi kipe itwaye igikombe ashobora kuba umukinnyi w'umwaka mu Bwonegereza.

    Saka siwe uraba ukoze agahigo ko guhembwa amafaranga menshi mu mateka ya Arsenal kuko Mesut Ozil yahembwaga ibihumbi 350 by'amapawundi mu myaka ye ya nyuma muri iyi kipe.

    Kugeza ubu Arsenal ni iya mbere muri Premier League aho irusha amanota umunani Man City iyikurikiye.Ifite umukino na Leeds kuwa Gatandatu.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/arsenal-yemeye-guhemba-akayabo-bukayo-saka-ugiye-kongera-amasezerano

  • Intare zazuye umugara, FERWAFA na Rayon zisanga mu nama zonyine #rwanda #RwOT

    Intare FC yanze kwitabira inama yari yatumijweho na FERWAFA igomba guhuriramo na Rayon Sports haganirwa ku mukino wo kwishyura wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro.

    Nyuma y’uko uyu mukino wagiye usubikwa, FERWAFA yafashe umwanzuro ko uyu mukino ugomba kuba tariki ya 27 Werurwe 2023 (ejo hashize).

    Intare zahise zandikira FERWAFA ziyimenyesha ko kuba uyu mukino wagombaga kuba tariki ya 8 Werurwe 2023 kuri Stade Muhanga waje kwimurwa habura amasaha 24 (kuko iyo tariki hagombaga kubera ibirori byo kwizihiza umunsi w’abagore) ugashyirwa i Bugesera maze Intare na zo zikabyanga zivuga ko amasaha arimo atari ahagije kugira ngo umukino wimurwe;

    Ku wa Gatatu (tariki ya 8 Werurwe) Rayon Sports yitegura kujya ku kibuga ni bwo ikandikirwa na FERWAFA iyimenyesha ko umukino washyizwe ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe kubera ko hari kubera imikino 2 kandi bishoboka ko bari kugera mu minota y’inyongera hakanaterwa penaliti kandi iki kibuga nta matara gifite, ngo gusubika uyu mukino byari bifite ishingiro.

    Intare FC yakomeje ivuga ko kuba FERWAFA yarasabye Rayon Sports kuba yamaze gutanga ikibuga kizakira uyu mukino bitarenze saa 12h00′ zo ku wa 8 Werurwe 2023 ahubwo yo igahita isezera mu irushanwa iyo yakabaye ari mpaga.

    Ngo ntabwo yumva ukuntu bamenyeshejwe ko Rayon yagarutse mu irushanwa bataramenyeshejwe ko yarivuyemo.

    Ngo kubategeka igihe bazakinira na Rayon mu nama zose zabaye bataratumiwemo, bavuze ko batiteguye bityo ko impande zakoze iyo nama ari zo zizakina uyu mukino. Intare FC yo ivuga ko irimo yitegura umukino wa 1/4 na Police FC kuko 1/8 bakirenze.

    Ibi byatumye uyu mukino wari uteganyijwe ku munsi w’ejo hashize uhita usubikwa ahubwo FERWAFA itumizaho inama y’abayobozi b’amakipe, Uwayezu Jean Fidele wa Rayon Sports na Katibito wa Intare FC kugira ngo bicare ku meza baganire kuri iki kibazo gishakirwe umuti.

    Ku munsi w’ejo umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yageze ku biro bya FERWAFA yitabiriye iyi nama bategereza umuyobozi w’Intare FC arabura.

    Nyuma y’isaha imwe na we yarasohotse aragenda ariko amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko inama we yayikoranye n’ubuyobozi bwa FERWAFA nubwo Intare zitari zihagarariwe.

    Amakuru kandi agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko Katibito uyobora Intare FC na we uyu munsi agomba kugirana inama n’ubuyobozi bwa FERWAFA hakabona gufatwa umwanzuro.

    Mu gihe na bwo atakwitabira iyi nama, byitezwe ko FERWAFA igomba gufata umwanzuro w’igihe umukino uzabera Intare FC zitaza kuwukina zigaterwa mpaga.

    Umukino wa Rayon Sports n’Intare FC ukomeje guteza impagarara

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/intare-zazuye-umugara-ferwafa-na-rayon-zisanga-mu-nama-zonyine

  • Mason Greenwood yasuzuguye Cristiano Ronaldo, abo bakinanye yabitaga umwanda #rwanda #RwOT

    Hahishuye bimwe mu bikorwa bigayitse rutahizamu wa Manchester United, Mason Greenwood yajyaga akorera n’abana bakinanye mu irero rya Manchester United. Utari mu kazi kubera ibirego yashyizweho byo guhohotera uwari umukunzi we.

    Mason Greenwood muri Mutarama 2022 yashinjwe ihohotera yakoreye uwari umukunzi we aho yamukubise akanamukomeretsa, yaje gufungwa ndetse na Manchester United iramuhagarika.

    Gusa yaje gufungurwa akomeza gukurikiranwa ari hanze kugeza mu Kwakira 2022 ubwo yongeraga gufungwa akurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yari yahawe, gusa muri Gashyantare 2023 yaje guhanagurwaho ibyaha byose yaregwaga.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 21 Manchester United yo yatangaje ko ntacyo yahita itangaza itarabanza kwikorera iperereza rye.

    Ikinyamakuru The Athletic cyatangaje ko uyu mukinnyi kuva akiri mu irerero rya Manchester United yagaragaje ko azaba ikibazo bitewe n’amagambo yabwiraga bagenzi be ubwo yari afite imyaka 16 kuko atatinyaga kubita umwanda mu maso ya bo.

    Uwahaye amakuru iki kinyamakuru yagize ati 'yari abizi ko ari umukinnyi mwiza, ntiyatinyaga no kubwira umuntu ko ari umwanda.'

    Ubuyobozi bw’iyi kipe bwigeze kumubwira gucunganwa n’imvugo akoresha nyuma y’uko yari amaze kuvuga ko Cristiano Ronaldo (icyo gihe yari akiri muri Real Madrid) yarangiye ashaka kuvuga ko urugendo rwe muri ruhago rwarangiye.

    Nyuma yaje kwisanga bakinanye muri Manchester United ubwo Ronaldo yajyaga muri Man U muri Kanama 2021 akamusangayo ndetse byagiye bivugwa ko bombi bagiye bagirana ibibazo.

    Mbere yo kuva muri Manchester United, Cristiano Ronaldo yigeze gutangaza ko abana b’ubu bizabagora kugira aho bagera kubera imyumvire ya bo kuko batumvira abakinnyi bakuru.

    Greenwood yavuze ko Ronaldo yarangiye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mason-greenwood-yasuzuguye-cristiano-ronaldo-abo-bakinanye-yabitaga-umwanda